Category: Uncategorized

  • Breaking News: Ikipe ya As Muhanga ibaye itandukanye n'umutoza Nduwantare Ismael wayitozaga. #rwanda #RwOT

    Nduwantare Ismael watozaga AS Muhanga

    Imikino 3 yari atoje Muhanga ntabwo irabona inota doreko amaze kuyitsindwa yose. iyi kipe ya AS Muhanga iri mwitsinda rya B aho irikumwe na APR FC, BUGESERA FC ndetse na GORILLA . Iyi ikipe yagize imyiteguro itari myiza doreko ariyo kipe yonyine rukumbi yasanzwemo abakinnyi benshi banduye Covi-19 mbere yuko Championat itangira.

    As Muhanga ubwo yiteguraga gukina umukino wa gicuti na Sunrise FC yasanzwemo abakinnyi 12 banduye Covid-19, ibyo byatumye isiba umukino wamber wa Championat yari guhuriramo na Bugesra Fc ndetse aya makipe yombi niyo atarabona inota narimwe muri Primus national league.

    AS Muhanga ni iya nyuma mu itsinda rya mbere
    AS Muhanga ni iya nyuma mu itsinda rya mbere

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Team Manager wa AS Muhanga, yatangarije ko ubu bamaze gufata umwanzuro wo guhagarika uyu mutoza ku nyungu z'ikipe kubera umusaruro muke, akaba agaomba kuba asimbuwe na Nzunga Thierry wari umwungirije.

    Uyu mutoza Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney wanasezerewe mu ikipe ya Gicmbi muri shampiyona ishize, yirukanywe na bwo ataratsinda umukino n'umwe, aha yaje guhita asimburwa na Banamwana Camarade gusa biza kurangira imanutse mu cyiciro cya kabiri.

    The post Breaking News: Ikipe ya As Muhanga ibaye itandukanye n'umutoza Nduwantare Ismael wayitozaga. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/05/13/breaking-news-ikipe-ya-as-muhanga-ibaye-itandukanye-numutoza-nduwantare-ismael-wayitozaga/

  • Kuki najya Nyabugogo kandi uhari- Sadate asubiza uwamubwiye ngo ajye kubwira Inka Nyabugogo #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane nka Twitter, akunze gukozanyaho na bamwe mu bakoresha uru rubuga bo mu Rwanda.

    Uyu mugabo udakunze kuripfana uvuga ikimurimo atishisha, mu minsi ishize yajyaga aterana amagambo n’Umunyamakuru w’Imikino Sam Karenzi ariko ubu baje kwiyunga nyuma y’uko ikibazo cyabo gikemuwe n’inzego z’Itangazamakuru mu Rwanda.

    Sadate muri iki cyumweru yashyize ubutumwa kuri Twitter ashimira abamukurikira kuri Twitter nk’urubuga nkoranyambaga akunze gukoresha kurusha izindi.

    Yagize ati 'Banywanyi nshuti z’akadasohoka, nta kintu kinshimisha nko kubona munkurikira kuri Twitter yanjye (mon Média social préféré), Nta Kiza nko kubona Umuntu afungura Twitter agahita angira uwa mbere akurikiye, gusa ikiza kurusha byose ni uko muri abakundwa banjye, Ndabakunda byinshiiii.'

    Umwe mu bamukurikira wiyita Intare ya Kigali, yahise asubiza ubu butumwa, agira ati 'Jya ku bibwira inka Nyabugogo.'

    Sadate utajya atinzamo mu gusubiza kuri Twitter, na we yahise agaruka aramusubiza agira ati 'Ndajya Nyabugogo kandi mbona uhari.'

    Undi na we witwa Kikina yaje asubiza buriya butumwa bwa Sadate amubwira ko akunda ubwamamare. Yagize ati 'Ukunda Fam [ubwamamare] Mister.'

    Sadate na we yahise amubiza agira ati 'Umuntu akunda icyo afite, wowe utayikunda ni uko mutaziranye.'

    Ubu butumwa bwa Sadate bwazamuye impaka nyinshi kuri Twitter ye, bamwe bamunenga ariko na we ntazuyaze mu kubasubiza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Kuki-najya-Nyabugogo-kandi-uhari-Sadate-asubiza-uwamubwiye-ngo-ajye-kubwira-Inka-Nyabugogo

  • Umwe mu bakire bakomeye i Rubavu birakekwa ko yashimuswe n’abarwanyi ba FDLR #rwanda #RwOT

    Ishimutwa ry’uyu mukire uri mu bakomeye mu Karere ka Rubavu, yashimuswe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi, akaba yarashimutiwe ahitwa Kimoko hakurya y’umujyi wa Goma.

    Yashimuswe n’abarwanyi bitwaje intwaro bikekwa ko ari ab’Umutwe wa FDLR ubwo yari mu rugendo ari mu modoka mu gihe umwe mu bo bari kumwe yakomerekeye muri iki gikorwa.

    Bivugwa ko uyu muherwe yari agiye kureba ibikorwa bye aho asanzwe abifite mu mujyi wa Goma.

    Umuyobozi w’Imiryango itari iya Leta (Sosiyete Sivile) i Goma, Marion Ngavho yatangaje ko abamushimuse bari kwaka ibihumbi 100 USD kugira ngo bamurekure.

    Marion Ngavho yagize ati 'Imodoka ye bayangije. Umugabo bari kumwe amuherekeje yakomerekejwe. Ibi bintu birarambiranye, turahamagarira abaturage kuba maso, kwamagana abajura bose, turasaba leta ko hashakishwa abatunze intwaro mu buryo butemewe.'

    Bamwe mu bazi uyu mukire bemeza ko yashimuswe n’abasanzwe bamuzi ko ari umukire w’Umunyarwanda ku buryo bemeza ko ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR urimo bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi banakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umwe-mu-bakire-bakomeye-i-Rubavu-birakekwa-ko-yashimuswe-n-abarwanyi-ba-FDLR

  • Bwa mbere kuva Covid-19 yakoreka Isi, Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Eid al-Fitr bateraniye hamwe (Amafoto) –

    Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe muri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku rwego rw’igihugu, ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire, ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.

    Ku Ilayidi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer. Mbere y’isengesho ry’Ilayidi, Abayisilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.

    Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko ari ibyo gushimira Imana kuba babashije kwizihiza umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadan bateraniye hamwe.

    Ati “Turashima Imana yo yadushoboje kuba dukoze iri sengesho, tukarikorera mu mbaga nk’uko twari dusanzwe tubikora mbere, si ku bwacu ni ku bw’Uwiteka no ku buyobozi bwacu bwiza, bwaduhaye ubu burenganzira.”

    Ramadhan Abdul umwe mu bizihirije Eid al-Fitr muri Stade yagize ati “Ni byishimo byasaze mu mitima y’Abayisilamu bose, amalayidi abiri ashize, Abayisilamu ntibigeze bagira uburyo bwo gusarira muri stade kubera icyorezo cya Coronavirus, ariko kubera ko cyagiye kigabanuka ubuyobozi bwatorohereje, none Abayisilamu basariye hamwe nyuma y’igihe kirekire babikumbuye.”

    Sheikh Salim Hitimana yavuze ko igihe cy’igisibo ari nk’igihe cy’ingando Imana yahaye Abayisilamu ngo bikebuke bisuzume, basenge kandi bakore ibikorwa byo gufashanya no kuremerana.

    Yashimiye abakoze ibyo bikorwa ndetse abasaba gukomeza kubikora na nyuma yo kurangiza igisibo cya Ramadan.

    Ati “Turahamagarira abashoboye kuva muri uku kwezi kwa Ramadhan, iminsi 30, hari byinshi bakoragamo bashobora gukomeza ndetse bakabisangiza n’abandi mu minsi izaza bakazagorerwa ijuru.”

    Uwamahoro Naira, umuyisilamu wizihije uyu munsi hamwe n’abandi muri Stade ya Kigali i Nyamirambo yavuze ko nubwo igisibo kirangiye afite intego yo kudatezuka ku bikorwa byiza yakoraga.

    Ati “Mfite ingamba zo gukomeza kwiyegereza Imana no kuyigandukira, yaba ibyo nakoze mu gisibo ndetse na nyuma y’igisibo nzakomeza kubikora.”

    Abayisilamu batandukanye hirya no hino mu gihugu bakoze ibikorwa by’ubwitange binyuranye mu minsi 30 y’igisibo ishize, aho bakoresheje ikoranabuhanga nk’uburyo bwo kwirinda Covid-19, ndetse no ku munsi nk’uyu wa Eid al-Fitr basabwe kuwizihiriza mu rugo nka kimwe mu bituma Coronavirus idakwirakwira.

    Kugeza ubu mu misigiti 665 iri mu Rwanda, kimwe cya kabiri cyayo niyo ikora, indi yarafunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Buri wese witabiriye iri sengesho, yari yitwaje umu-salat aza gukoresha

    Bari bafite akanyamuneza ku maso nyuma y’igihe badahurira hamwe

    Abari bitabiriye mbere yo kwinjira muri Stade ya Kigali i Nyamirambo babanzaga gukaraba intoki n’umuti wica udukoko

    Muri Stade ya Kigali i Nyamirambo hari hateraniye Abayisilamu 500

    Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Ferwacy, yari yitabiriye iri sengesho

    Gen Mubarak Muganga, ni umwe mu Bayisilamu bahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu isengesho rya Eid al-Fitr

    Abayisilamu bongeye guhurira hamwe basenga nyuma y’igihe kinini uyu muhango utabaho kubera ingamba zo kwirinda Covid-19

    Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko ari ibyo gushimira Imana kuba babashije kwizihiza umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadan bateraniye hamwe

    Abari bitabiriye uyu muhango bose bari bambaye udupfukamunwa, ndetse bubahirije ingamba zose zo kwirinda iki cyorezo

    Amafoto: Muhizi Serge


  • Musanze: Abayisilamu 400 nibo bitabiriye isengesho ryo gusoza igisibo gitagatifu –

    Uyu muhango wabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Muhoza II aho witabiriwe na Meya wa Musanze n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, kugira ngo birebere uko hari bwubahirizwe amabwiriza ya Covid-19. Nubwo atari Abayisilamu, bari bambaye imyenda y’Abayisimu.

    Abayisilamu bose basenze wasangaga hagati yabo bahasize umwanya wa metero mu kubahiriza amabwiriza.

    Mu butumwa bwatanzwe na Mufti w’u Rwanda wungirije, Sheikh Nshimiyimana Saleh, yasabye Abanya-Musanze, yabasabye gukomeza kwibombarika ku Imana birinda kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bakanubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Meya wa Musanze yihanganishije Abayisilamu babujijwe gusenga kubera ko umubare w’abantu 400 bari bagenwe ko bagomba guhurira muri icyo kigo cy’ishuri wari wuzuye.

    Eid al-Fitr ni ijambo risobanuye uguhimbaza guhagarika kwiyiriza. Ni umunsi uba ku mpera y’igisibo gitagatifu cya Ramadan, ukwezi ko gusenga no kwiyiriza.

    Ku Ilayidi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer. Mbere y’isengesho ry’Ilayidi, Abasilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.


  • Ishyingurwa rya Robert Mugabe risize umugore we mu nkiko. #rwanda #RwOT

    Grace Mugabe, umugore w'uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, yahamagajwe n'urukiko gakondo (gacaca) ashinjwa kumushyingura 'mu buryo butabereye', Madamu Grace arimo gushinjwa kurenga ku muco agashyingura uwo wari umugabo we mu rugo rw'umuryango, aho kumushyingura 'ahatoranyijwe na benewabo [abo mu muryango we] ndetse na nyina'.

    Mu ibaruwa yanditswe n'umushefu (chef) waho, Madamu Grace asabwa gutaburura umurambo w'uwahoze ari Perezida kugira ngo yongere ashyingurwe 'bijyanye n'umuco w'ubwoko bw'aba Zvimba' nk' uko BBC dukesha iyi nkuru yabutangaje.

    Yanasabwe gutanga amande y'inka imwe n'ihene imwe kubera kurenga ku muco wabo, nkuko bikubiye muri iyo baruwa.

    Umuryango we wafashe icyemezo cyo kumushyingura ku ivuko i Kutama mu karere ka Zvimba, ku ntera ya kilometero hafi 90 mu burengerazuba bw'umurwa mukuru Harare.

    Hari nyuma y'ibyumweru byari bishize umuryango we ujya impaka na leta ku ho yashyingurwa.

    Patrick Zhuwao, mwishywa w'uwo wahoze ari Perezida, ku wa kane yabwiye igitangazamakuru SABC cya leta y'Afurika y'epfo ko Mugabe yashyinguwe bijyanye n'icyifuzo cye kandi ko buri kintu cyose cyakozwe mu mucyo.Yavuze ko nta makimbirane ari mu muryango kandi ko ibyo gushyingurwa kwe birenze ububasha bw'uwo mushefu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/13/ishyingurwa-rya-robert-mugabe-risize-umugore-we-mu-nkiko/

  • Shyaka Sandro, umucuruzi ukomeye i Rubavu yashimutiwe muri RDC – #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko Shyaka yashimuswe n'abantu bataramenyekana, bamujyana ahantu hatazwi n'aho uwo bari kumwe mu modoka akomerekera muri icyo gikorwa ariko bamusiga aho.

    Ukuriye Sosiyete Sivile i Goma, Marion Ngavho, yavuze ko uyu mucuruzi yajyanywe n'abantu bitwaje imbunda, ngo bari gusaba ingurane y'amafaranga ibihumbi 100 $ kugira ngo arekurwe.

    Ngavho yasabye Guverineri mushya wa Goma, Lt Gen Constant Ndima gukora ibishoboka byose uyu mugabo akarekurwe.

    Ati 'Ba rushimusi bari gusaba 100.000 $ kugira ngo bamurekure. Imodoka ye bayangije. Umugabo bari kumwe amuherekeje yakomerekejwe. Ibi bintu birarambiranye, turahamagarira abaturage kuba maso, kwamagana abajura bose, turasaba leta ko hashakishwa abatunze intwaro mu buryo butemewe.'

    'Ubutabera budufashe buhane bariya bantu bateza imiborogo muri iyi ntara, Sosiyete Sivile irasaba ko imitwe yitwaje intwaro yahagarikwa yaba iy'abenegihugu n'abanyamahanga abayobozi bayo bagahanwa.'

    Ibikorwa byo gushimuta abantu bimaze gufata intera muri Kivu ya Ruguru aho bikorwa n'imitwe yitwaje intwaro ihabarizwa irimo FDLR n'indi myinshi.

    Imodoka uyu mugabo yari arimo yangiritse bikomeye

    Uwo bari kumwe yakomeretse

    Uyu mugabo yashimutiwe ahitwa Kitshanga i Masisi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shyaka-sandro-umucuruzi-ukomeye-i-rubavu-yashimutiwe-muri-rdc

  • Shyaka Sandro, umucuruzi ukomeye i Rubavu yashimutiwe muri RDC –

    Bivugwa ko Shyaka yashimuswe n’abantu bataramenyekana, bamujyana ahantu hatazwi n’aho uwo bari kumwe mu modoka akomerekera muri icyo gikorwa ariko bamusiga aho.

    Ukuriye Sosiyete Sivile i Goma, Marion Ngavho, yavuze ko uyu mucuruzi yajyanywe n’abantu bitwaje imbunda, ngo bari gusaba ingurane y’amafaranga ibihumbi 100 $ kugira ngo arekurwe.

    Ngavho yasabye Guverineri mushya wa Goma, Lt Gen Constant Ndima gukora ibishoboka byose uyu mugabo akarekurwe.

    Ati “Ba rushimusi bari gusaba 100.000 $ kugira ngo bamurekure. Imodoka ye bayangije. Umugabo bari kumwe amuherekeje yakomerekejwe. Ibi bintu birarambiranye, turahamagarira abaturage kuba maso, kwamagana abajura bose, turasaba leta ko hashakishwa abatunze intwaro mu buryo butemewe.”

    “Ubutabera budufashe buhane bariya bantu bateza imiborogo muri iyi ntara, Sosiyete Sivile irasaba ko imitwe yitwaje intwaro yahagarikwa yaba iy’abenegihugu n’abanyamahanga abayobozi bayo bagahanwa.”

    Ibikorwa byo gushimuta abantu bimaze gufata intera muri Kivu ya Ruguru aho bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ihabarizwa irimo FDLR n’indi myinshi.

    Imodoka uyu mugabo yari arimo yangiritse bikomeye

    Uwo bari kumwe yakomeretse

    Uyu mugabo yashimutiwe ahitwa Kitshanga i Masisi

  • Gatsibo: Mu munsi umwe, abandi bagabo 23 bateye inda abangavu bafashwe –

    Ibi bikorwa byo kubata muri yombi bije nyuma y’iminsi mike aka karere kiyemeje guhiga bukware abagabo basaga 500 bari ku rutonde rw’abateye inda abangavu bataratabwa muri yombi ngo babiryozwe.

    Mu bamaze gutabwa muri yombi harimo abari barateye inda aba bakobwa bataruzuza imyaka 18 barangiza bakabagira abagore babo, harimo abandi bagiye babatera inda bakumvikana n’imiryango yabo ikabahishira ariko bikarangira bimenyekanye ko aribo babateye inda.

    Mu bangavu benshi batewe inda biganje mu myaka iri hagati ya 15 na 17 abenshi bakaba barasambanywaga bagaterwa inda biga mu mashuri yisumbuye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko aba bagabo bari gutabwa muri yombi nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bwihaye umuhigo wo kubashakisha no kubashyikiriza ubutabera mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

    Meya Gasana yavuze ko hari abandi bamara kumenya ko bakoze icyaha bagatoroka ariko nabo ngo hazakorwa urutonde rwabo rugashyikirizwa Polisi hanyuma bagafatirwa aho bari yaba imbere mu gihugu no hanze.

    Uyu muyobozi yavuze ko uwo ariwe wese wakoze iki cyaha azakurikiranwa n’amategeko ngo kuko bahagurukiye iki kibazo kandi bizeye kurwanya abatera inda abangavu.

    Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda nyuma y’Akarere ka Nyagatare, muri aka Karere ka Gatsibo habarurwa abangavu 775 batewe inda mu myaka ibiri.


  • Gatsibo: Mu munsi umwe, abandi bagabo 23 bateye inda abangavu bafashwe – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byo kubata muri yombi bije nyuma y'iminsi mike aka karere kiyemeje guhiga bukware abagabo basaga 500 bari ku rutonde rw'abateye inda abangavu bataratabwa muri yombi ngo babiryozwe.

    Mu bamaze gutabwa muri yombi harimo abari barateye inda aba bakobwa bataruzuza imyaka 18 barangiza bakabagira abagore babo, harimo abandi bagiye babatera inda bakumvikana n'imiryango yabo ikabahishira ariko bikarangira bimenyekanye ko aribo babateye inda.

    Mu bangavu benshi batewe inda biganje mu myaka iri hagati ya 15 na 17 abenshi bakaba barasambanywaga bagaterwa inda biga mu mashuri yisumbuye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko aba bagabo bari gutabwa muri yombi nyuma y'iminsi mike ubuyobozi bwihaye umuhigo wo kubashakisha no kubashyikiriza ubutabera mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b'abakobwa.

    Meya Gasana yavuze ko hari abandi bamara kumenya ko bakoze icyaha bagatoroka ariko nabo ngo hazakorwa urutonde rwabo rugashyikirizwa Polisi hanyuma bagafatirwa aho bari yaba imbere mu gihugu no hanze.

    Uyu muyobozi yavuze ko uwo ariwe wese wakoze iki cyaha azakurikiranwa n'amategeko ngo kuko bahagurukiye iki kibazo kandi bizeye kurwanya abatera inda abangavu.

    Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda mu kugira umubare munini w'abangavu baterwa inda nyuma y'Akarere ka Nyagatare, muri aka Karere ka Gatsibo habarurwa abangavu 775 batewe inda mu myaka ibiri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-mu-munsi-umwe-abandi-bagabo-23-bateye-inda-abangavu-bafashwe