Category: Uncategorized

  • Mr Eazi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kig… – #rwanda #RwOT

    Mr Eazi wakunzwe mu ndirimbo 'Leg Over' yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, nk'uko yabitangaje, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Uyu muhanzi yatemberejwe mu Rwibutso, asobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abishwe.

    Mr Eazi yanditse kuri konti ye ya Instagram, ku mugoroba w'uyu Kane tariki 13 Gicurasi 2021, avuga ko nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda muri Jenoside, yishimira intambwe idatsikira Abanyarwanda bateye bakaba babanye mu mahoro.

    Ati 'Twibuke inzirakarengane zose zatakaje ubuzima bwazo, tunashimira u Rwanda rwiyubatse, rw'amahoro n'ubwiyunge.'

    Mu masaha y'igicamunsi cyo kuri wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, Mr Eazi yagiranye ibiganiro n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), atangaza ko yifuza gushora imari mu Rwanda mu bijyanye n'ubuhanzi n'ubugeni, kugurisha amatike hifashishijwe ikoranabuhanga n'iby'imikino y'amahirwe.

    Uyu muhanzi azaririmba mu gufungura imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketball [BAL] izatangira tariki 13 Gicurasi 2021.

    Mr Eazi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi   

    Umunya-Nigeria Mr Eazi yatangaje ko yashimye uko u Rwanda rwiyubatse nyuma y'amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105582/mr-eazi-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-ashima-uko-u-rwanda-rwiyubatse-105582.html

  • Shampiyona: AS Kigali yongeye kwihaniza Police FC mu gihe Mukura VS yasigaye #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga imikino ibanziriza iya nyuma yo mu matsinda ya shampiyona umwaka w'imikino wa 2020-2021, mu itsinda C na D,AS Kigali yahise ikatisha itike yo kuzamuka mu itsinda c,nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-0 bya Kwizera Pierrot ku munota wa 24' ndetse Shabani Hussein Tchabalala ashyiramo icya kabiri ku munota wa 70.

    Undi mukino wo muri iri tsinda rya C, Musanze FC yatsindiye Etincelles kuri Stade Ubworoherane 3-1.

    Ibi bitego byatsinzwe na Mutebi Rashid, Twizerimana Onesme na Akayezu Jean Bosco witsinze. Igitego cya Etincelles cyatsinzwe na Songa Isaie.

    Iri tsinda riyobowe na AS Kigali ifite amanota 12 yamaze no kuzamuka, Police FC ifite 9, Musanze 6 mu gihe Etincelles ifite 3.

    Mu itsinda D, Marines yari yakiriye Sunrise FC inayitsinda 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na Ishimwe Fiston na Mugenzi Bienvenue mu gihe igitego cya Sunrise cyatsinzwe na Yafesi Mubiru ku munota wa 47.

    Undi mukino wo muri iri tsinda D, Espoir FC yatsindiye Mukura VS i Huye 1-0 cyatsinzwe na Fred Muhozi ku munota wa 82.

    Iri tsinda riyobowe na Marines yazamutse ifite amanota 10, Espoir FC ifite amanota 9 mu gihe Sunrise FC ifite 7,Mukura VS ni iya nyuma n'amanota 2.Ku munsi wa nyuma,Espoir FC izisobanura na Sunrise FC.

    Mu Mikino yabaye uyu munsi habonetsemo amakarita 3 atukura arimo iyahawe Nsabimana Aimable wa Police FC,Jean Dushimumugenzi wa Musanze na Olivier Osomba wa Etincelles.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/shampiyona-as-kigali-yongeye-kwihaniza-police-fc-mu-gihe-mukura-vs-yasigaye

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BRD – #rwanda #RwOT

    Bobby Pittman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagizwe Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BRD tariki ya Mbere Nyakanga 2020.

    Ibiganiro bye na Perezida Kagame byitabiriwe na Kampeta Sayinzoga uyobora BRD; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Richard Tusabe ndetse n'Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Feza Urujeni Bakuramutsa.

    Pittman wakiriwe na Perezida Kagame ni Inararibonye mu bijyanye n'Imari, akaba umwe mu bayobozi b'Ikigo cyitwa Kapunda Capital gifasha ibigo bitandukanye byo muri Afurika mu rwego rw'imari. Yigeze kuba Visi Perezida w'Ishami rishinzwe Ibikorwa Remezo, Abikorera no kwihuza kw'Akarere muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).

    Ubwo yagirwaga Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BRD, Pittman yavuze ko yizeye ko we n'abo bagiye gufatanya ubuyobozi bazakorera hamwe mu guteza imbere inyungu za BRD.

    Yagize ati 'Nizeye ko itsinda ry'Inama y'Ubutegetsi [ya BRD] rizakomeza gukura no kwagura ibikorwa kandi twiteguye gukorana neza n'abafatanyabikorwa tugashyira hamwe duharanira ko Banki igira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda.'

    BRD yashinzwe mu 1967. Ifite inshingano zo gutera inkunga imishinga itandukanye irimo iy'ubuhinzi, ubucuruzi, ikora ibijyanye n'ingufu, iy'ibikorwa remezo, uburezi n'ibindi.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, Bobby Pittman

    Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BRD, Bobby Pittman muri Viillage Urugwiro

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-n-umuyobozi-w-inama-y-ubutegetsi-ya-brd

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD –

    Bobby Pittman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD tariki ya Mbere Nyakanga 2020.

    Ibiganiro bye na Perezida Kagame byitabiriwe na Kampeta Sayinzoga uyobora BRD; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe ndetse n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Feza Urujeni Bakuramutsa.

    Pittman wakiriwe na Perezida Kagame ni Inararibonye mu bijyanye n’Imari, akaba umwe mu bayobozi b’Ikigo cyitwa Kapunda Capital gifasha ibigo bitandukanye byo muri Afurika mu rwego rw’imari. Yigeze kuba Visi Perezida w’Ishami rishinzwe Ibikorwa Remezo, Abikorera no kwihuza kw’Akarere muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).

    Ubwo yagirwaga Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD, Pittman yavuze ko yizeye ko we n’abo bagiye gufatanya ubuyobozi bazakorera hamwe mu guteza imbere inyungu za BRD.

    Yagize ati “Nizeye ko itsinda ry’Inama y’Ubutegetsi [ya BRD] rizakomeza gukura no kwagura ibikorwa kandi twiteguye gukorana neza n’abafatanyabikorwa tugashyira hamwe duharanira ko Banki igira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”

    BRD yashinzwe mu 1967. Ifite inshingano zo gutera inkunga imishinga itandukanye irimo iy’ubuhinzi, ubucuruzi, ikora ibijyanye n’ingufu, iy’ibikorwa remezo, uburezi n’ibindi.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, Bobby Pittman

    Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD, Bobby Pittman muri Viillage Urugwiro

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Tubifurije kugubwa neza-Perezida Kagame yifur… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cy'uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, hirya no hino mu gihugu, Abayislamu baramukiye mu isengesho ryo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan.

    Abo mu Mujyi wa Kigali bagera kuri 500 bateraniye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Umunsi w'Irayidi uba ku mpera y'igisibo gitagatifu cya Ramadan, ukwezi ko gusenga no kwiyiriza. Ku munsi nk'uyu, Abayislamu bambara imyenda mishya, bagateka ibiryo biryoshye (umuceri n'inyama) bagatumira inshuti n'abavandimwe.

    Mu bihugu byinshi birimo n'u Rwanda ku Irayidi ni Umunsi w'Ikiruhuko.

    Kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, Abayislamu bo mu Rwanda no ku Isi bizihije umunsi wa Eid El Fitr, Perezida Paul Kagame yabifurije kugubwa neza mu mahoro n'ibyishimo.

    Yagize ati 'Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n'ibyishimo. Eid Mubarak!.”

    Mu isengesho ryabereye kuri Stade i Nyamirambo, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yibukije Abayislamu gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 no gukomeza gukora ibikorwa byo gufasha basanganywe.

    Yakomeje ati 'Turugarijwe kandi kugira ngo iki cyorezo kitabona aho kimenera, ni uko Abayislamu birinda ubusabane, barabikanguriwe na mbere, turabiganiraho cyane ku buryo ibintu byo gusabana no gutumirana bazi neza ko bitemewe.'

    Umuryango w'Abayislamu mu Rwanda washimye byimazeyo Perezida Paul Kagame wabifurije umunsi mwiza wa Eidil Fitri.

    Kuri Twitter bagize bati 'Umuryango w'Abayislamu mu Rwanda utewe ishema no kubashimira Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo kwifuriza abayislamu umunsi mwiza wa Eidil Fitri. Mu gihugu cyacu isengesho ry'umunsi mukuru ryakozwe mu ituze no mu bwisanzure kubera imiyoborere yanyu myiza. Turabashimiye.'

    Muri Qua'an ntagatifu Imana yashimangiye itegeko ryo gusiba, aho yavuze iti 'Yemwe abemeye Imana, mwategetswe gusiba nk'uko byari byarategetswe ababayeho mbere yanyu, kugira ngo bibafashe kubaha Imana.'

    Igisibo muri Islam cyashyizweho kubera inyungu nyinshi; Gusiba bigaragaza kubaha Imana aho umuntu yigomwa amafunguro kandi atayabuze, igisibo gihuza abishoboye n'abakene kuko gituma abishoboye nabo bumva uko inzara ibabaza, maze bigatuma bazarushaho kuzirikana abakene bakanabafasha.

    Gusiba kandi harimo inyungu ikomeye yo kumenyereza umutima w'umuntu kwihangana no kwigomwa; gusiba nanone harimo inyungu y'ubuzima bwiza, kuko bifasha urwungano ngongozi kubona umwanya wo kuruhuka ndetse bikagabanya ibinure n'amavuta biba byabaye byinshi mu mubiri w'umuntu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105581/tubifurije-kugubwa-neza-perezida-kagame-yifuriza-abayislamu-umunsi-mwiza-wa-eid-al-fitr-105581.html

  • Muhanga: Imvura yangije imva z'abashyinguwe mu irimbi rya Munyinya #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi 3 imvura igwa ari nyinshi kandi ikagwa nabi mu bice bitandukanye by'igihugu by'umwihariko mu karere ka Muhanga. Iyi mvura muri aka Karere yangije imva zo mu irimbi rya Munyinya zicumbikiye abitabyimana mu bihe bitabdukanye bazize imfu zitandukanye.

    Aya makuru yamenyekanye ku gicamunsi cy'uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 aho zimwe zagiye zika zigasenyuka abenshi bakavuga ko abafite ababo bahashyinguye bakwiye kuhagera bakareba kuko zimwe muri zo zangiritse cyane.

    Mukandoli Marceline uhaturiye avuga ko aya makuru bayabonye bakagirango habaye umutingito. Yemeza ko izi mva uburyo zubakwamo n'imiterere yubu butaka ndetse n'imvura imaze igihe igwa bishobora kuba aribyo byateye iki kiza cyatumwe zangirika.

    Yagize ati' Twamenye amakuru tuhanyuze tugiye kuzirika ihene ariko iyo urebye uko bimeze ubona wagirango habaye umutingito, ariko uburyo hubatswe hakiyongeraho imiterere y'ubutaka ndetse n'imvura imaze iminsi igwa bishobora kuba aribyo byatumye izi mva zangirika'.

    Karasira Eugene avuga ko iyo urebye ubona ibikoresho bakoresheje bubakira izi mva usanga nabyo bishobora guteza ikibazo kuko biba biremereye cyane.

    Yagize ati'Iyo witegereje ibi bikoresho n'ingano yabyo bubakisha kuri izi mva usanga nabyo bishobora guteza ikibazo kuko biba biremereye cyane kandi amazi amanutse yose aca mu irimbi akaba yatuma hasenyuka'.

    Musoni Thomas ufite uwe ushyinguye muri iri rimbi avuga ko akenshi abamaze gushyingura batajya basura aho basize ababo kugirango barebe uko hameze, akavuga ko yajyaga ahagera akareba uko hameze, ko kandi yabonaga hameze neza. We, afite icyizere cy'uko imva y'umubyeyi we imeze neza. Twagerageje kubaza ubuyobozi icyo bubiziho ariko ntitwabasha kubabona ku murongo wa telefoni.

    Hashize igihe cy'imyaka 2 iri rimbi rihagaritswe gushyingurwamo, ibituma abapfushije bajya gushyingura mu murenge wa Shyogwe mu kagali ka Mbare cyangwa bakajya gushyingura ku Kivumu cyangwa i Gihuma.

    Igihe twandikaga iyi nkuru twari tutaramenya umubare nyawo w'imva zangiritse muri iri rimbi ariko abahatuye barasaba abafite abavandimwe, ababyeyi n'inshuti kuhagera bakareba niba ababo imva zabo zikimeze neza.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-imvura-yangije-imva-zabashyinguwe-mu-irimbi-rya-munyinya/

  • Tonzi yashyize hanze indirimbo yise ABBA i… – #rwanda #RwOT

    Ijambo 'ABBA' ari naryo zina ry'iyi ndirimbo ye nshya, ubusanzwe bivuga Imana Data. Iyi ndirimbo irimo ibisingizo bye ku Mana aho aba avuga ko ari nziza kandi yamwigishije ko ubushake bwayo kuri we ari bwo bwiza. Mbese yashatse kugaragaza ko igihe cy’Imana ku bantu bayo ari cyo kiza.

    Tonzi yateguje indi ndirimbo iri mu gifaransa vuba

    Tonzi aganira na InyaRwanda yavuze ku cyo bimaze gukora indirmbo zivuga ubutumwa bwiza mu zindi ndimi. Yagize ati 'Ni umuryango munini cyane kuko wongera kubona abantu benshi, wongera kugera ku bantu benshi nka East African ndetse no hanze mu bindi bihugu'.

    Yokomeje avuga ko iyo ugiye gukoraba ibitaramo hanze usanga hari abazi indirimbo kandi ngo yarabibonye mu bitaramo yagiye akora hanze nko muri Nairobi, Amerika n'ahandi. Aracyafite intego yo gushyira hanze izindi ndirimbo ziri mu ndimi nyinshi ubu itahiwe akaba ari ari mu gifaransa nk’uko yakomeje abisobanura ati 'Vuba haraza iy'igifaransa nayo iri mu nzira'.

    Izi ndirimbo akomeje gushyira hanze zizagaragara kuri Album ye ya 8 azashyira hanze mu bihe biri imbere. 'ABBA' mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer Babu naho amashusho yayo akorwa na Producer Eliel nyiri Eliel Filmz. Tonzi yvuze ko ari indirmbo atuye abantu bose kugira ngo Imana ikomeze kubabera umubyeyi ndetse abasaba kuyizera no kuyiringira.

    REBA HANO INDIRMBO NSHYA YA TONZI ABBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105572/tonzi-yashyize-hanze-indirimbo-yise-abba-iri-mu-rurimi-rwigiswahire-nicyongereza-yabimburi-105572.html

  • Abaslay Queen bagiye muri hoteli gushaka abagabo bakura ibyinyo barababura||ibyababayeho nyuma biratangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa bicuruza, hari igihe bafata umwanzuro bakajya kureba abakiriya muri za Hoteli, gusa bihira bake. Inkuru ya News365, ivuga ko hari abakobwa abo bamwe bita Slay Queens bo muri Afuruka y'Epfo yafatiwe muri Hotel bambikwa amapingu babuze ubwishyu nyuma yaho babuze abagabo babagura.

    Ku mbuga nkoranyambaga, aba bakobwa baturuka muri Mzansi, bamaze kubura ubwishyu bambikwa amapingu n'abashinwze umutekano, ibyakurikiyeho ni uko bo ubwabo bisabiye ko bakora akazi ko gukora isuku maze ayo bari kwishyura bigahuriramo.

    Ubwo bahise bategekwa gukoropa ibyumba 5 bya hotel, kooza ibyombo no guhanagura ibindi bikoresho muri Hotel. Mu mashusho yagiye hanze y'aba bakobwa, bari bakikijwe n'abashinzwe umutekano aho umuyobozi umwe muri Hotel utatangajwe amazina yababwiraga ko Hotel atari iyo gukiniramo, ko bagomba kwishyura. Yavuze ko hari abakobwa benshi bigurisha bafite iyo mico.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abaslay-queen-bagiye-muri-hoteli-gushaka-abagabo-bakura-ibyinyo-barababuraibyababayeho-nyuma-biratangaje/

  • Urukundo Zari akunda umugabo yasimbuje Diamond Platnumz rwatumye akorera abana be igikorwa cyatunguye benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Zari Hassan ukomoka muri Uganda, kuri ubu usigaye wibera muri Afurika y'Epfo yatunguye abatari bake nyuma yo gufata icyemezo cyo kugurira abana be b 'Ababahungu inzu ebyiri zo kubamo,aho bikekwa ko ashaka kwisanzura mu rukundo n'umukunzi we mushya yasimbuje umuhanzi Diamond Platnumz bahoze bakundana.

    Ubusanzwe muri Uganda iyo umwana w'umuhungu agejeje imyaka 17 aba akuze bihagije ku buryo umuryango umwemerera kuba yakwigenga akabaho wenyine. Abatari bakcy batunguwe no kubona Zari Hassan aha ubu burenganzira abahungu be babiri Pinto Tlale w'imyaka 17 na Raphael Semwanga Junior yabyaranye na nyakwigendera Semwanga.

    Aba bahungu buri wese yamuguriye inzu zirimo ibikoresho byose mu gace kamwe. Ubu abari abavandimwe babaye abaturanyi. Ibitangazamakuru byinshi birimo Blizz.co.ug na mbu.ug byanditse ko Raphael Semwanga Junior uri gukabakaba mu myaka 16 yatunguwe n'ubu burenganzira bwo kwigenga bahawe.

    Hari amashusho yashyizwe ahagaragara Zari aha urufunguzo uyu muhungu muto Raphael Semwanga Junior ukurikira imfura ye rw'inzu yamuguriye. Yarumuhaye abavandimwe be Princess Tiffah, na Prince Nillan yabyaranye na Diamond bareba maze batembere iyi nzu uyu muvandimwe wabo agiye kwimukiramo. Zari kandi yasezeranyije uyu muhungu ko azakomeza kubaba hafi nk'umubyeyi akabaha buri kimwe cyose bakeneye bakabaho mu buzima bwiza.

    Abana Zari Hassan yabyaranye na Ssemwanga wahoze ari Umugabo we.

    Nk'uko ibi binyamakuru byabigarutseho abatari bacye bibajije icyatumye Zari yimura aba bahungu be barimo n'utaruzuza imyaka 17. Ngo hari abatekereje ko Zari adakeneye ko abahungu be bamenya amabanga ye n'umukunzi we mushya [Dark Stallion] ku buryo akeneye rugari n'uburenganzira busesuye mu rukundo akaba ari byo bishobora kuba byatumye afata umwanzuro wo kwimura abahungu be.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/urukundo-zari-akunda-umugabo-yasimbuje-diamond-platnumz-rwatumye-akorera-abana-be-igikorwa-cyatunguye-benshi/

  • Umujura yahawe igihano gikomeye cyane nyuma yo gufatwa yibye inkoko #rwanda #RwOT

    Nkuko byagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zo mu bihugu byo muri Afurika y'Iburengerazuba,uyu musore ukiri muto yategetswe kurya iyi nkoko yose akayimara ntawe umufashije nk'igihano cyo kugira akaboko karekare.

    Uyu musore yubashye aya mabwiriza arya iyi nkoko ari mbisi arayimara ntawe umufashije baramurekura aragenda.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umujura-yahawe-igihano-gikomeye-cyane-nyuma-yo-gufatwa-yibye-inkoko