Category: Uncategorized

  • Dore ibyiza bitandukanye massage yafasha umubiri #rwanda #RwOT

    Abenshi usanga bakoresha massage iyo bananiwe ndetse abandi bakayikora mu rwego rwo kwishimisha, akenshi nyuma ya sauna cyangwa siporo.

    Massage ikozwe neza, ishobora kuba uburyo bwiza bwo kubungabunga ubuzima bwawe no kongera muri rusange imikorere myiza y'umubiri.

    Ubusanzwe ifatwa nk'uburyo bwo kuvura no gufasha gukira vuba mu gihe urwaye. Ubushakashatsi bwerekana ko mu gihe ikozwe neza (aha turavuga ikorwa n'ababyigiye kugorora ingingo zitandukanye z'umubiri) igirira akamaro umubiri cyane.

    Massage ni iki?

    Ubu ni uburyo bwo kwagaza, gukandakanda no kugorora ingingo zitandukanye z'umubiri harimo; imikaya, uruhu, aho amagufa agiye ahurira n'ahandi. Hariho uburyo butandukanye bwo kumasa harimo; ubworoheje cg se hakoreshejwe imbaraga.

    Massage ifasha iki umubiri?

    Igabanya ububabare mu mikaya n'umugongo; Niba wumva ubabara mu ngingo zitandukanye, ishobora kuba uburyo bwiza bwo gukuraho no kurwanya ububabare, kuko yongera imitemberere myiza y'amaraso igakuraho ububabare. Niba ukunda kubabara umugongo wo hasi, ni umuti mwiza w'ubwo bubabare mu gihe ikozwe neza.

    Ituma usinzira neza: Mu gihe ikozwe neza igabanya ibibazo byo gusinzira nabi cg kubura ibitotsi. Ku bantu bakunda kugira ibibazo bitandukanye byo gusinzira, irafasha cyane

    Yongera akanyamuneza ikarwanya stress no guhangayika: Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo Touch Research Institute (TRI) bwerekana ko ifasha mu kurwanya stress no guhangayika kuko igabanya umusemburo witwa cortisol; uyu ni umusemburo ubwonko busohora mu gihe ugize ubwoba cg ufite ibibazo byinshi muri wowe ukongera dopamine na serotonin; imisemburo irekurwa iyo umuntu yishimye cg ageze kucyo ashaka

    Yongerera imbaraga ubudahangarwa bw'umubiri: Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'abanyamerika Cedars-Sinai medical center bwerekanye ko ikozwe byibuze iminota 45 yongera ubudahangarwa bwawe; yongera imbaraga uturemangingo tw'umweru tw'amaraso (white blood cells) zo kurwanirira umubiri; utu turemangingo tuzwiho kurwanya indwara zose zishobora kwibasira umubiri.

    Yongera kumera neza k'uruhu rwawe muri rusange no kugubwa neza: Massage ituma amaraso atembera neza mu mubiri; bityo isuku n'isukura ryayo rigakorwa neza hasohoka imyanda n'ibindi bidakenewe mu maraso, bigatera uruhu rwawe guhumeka no kugubwa neza.

    Massage igabanya ububabare: Ku bantu bakunda kugira ububabare mu gice cy'umugongo hasi, kubabara umutwe muri rusange cg uruhande rumwe, uyu ni umuti mwiza.

    Ni ibihe bibi bya massage?

    Nubwo ifitiye akamaro kenshi umubiri, ariko ikozwe nabi nabwo ishobora kwangiza umubiri, ubusanzwe ntigomba kubabaza cg gutuma umererwa nabi, niba uri kuyikorerwa ukumva ubabara hita ubivuga ako kanya. Ibibazo byinshi biterwa na massage bituruka ku kubabara igihe kinini iyo hari gukoreshwa imbaraga.

    Hari abantu batemerewe gukorerwa massage, cyereka iyo wabigiriwemo inama na muganga. Niba ufite kimwe mu bibazo bikurikira banza ubaze muganga mbere yo kugana muri massage;

    •Ufite ibibazo byerekeranye n'urwungano rw'amaraso, harimo kuva cyane cg se kuvura kw'amaraso kutagenda neza

    •Ufite ibisebe cg se ubushye ku mubiri

    •Niba waravunitse cyane amagufa

    •Ufite izindi ndwara zikomeye zibasira amagufa

    •Niba ufite ikibazo gitera imitsi yawe kwifunga, ntibashe gutambutsa amaraso neza

    •Mu gihe utwite cg se urwaye kanseri, ni byiza kubanza kubaza muganga niba ushobora kuyikorerwa.

    Src: Umutihealth.com

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/14/dore-ibyiza-bitandukanye-massage-yafasha-umubiri/

  • Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye umuyobozi wa Africa CDC n'uwa Buffet Foundation – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko abo bayobozi yabakiriye kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, ariko ntibyatangaje ibyo baganiriyeho.

    Uruzinduko rwa Dr John Nkengasong mu Rwanda rwabaye mu gihe Afurika yugarijwe n'ibibazo byo guhangana na COVID-19 aho kugeza ubu kubona inkingo bikiyigoye, ndetse hakaba hatangiye kugaragara ubwandu bw'ubwoko bwabonetse mu Buhinde bikekwa ko ari bwo buri kuhoreka imbaga.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b'ibihugu bakomeje kugaruka kenshi ku mbogamizi Afurika ihura nazo mu guhashya Coronavirus, aho yasabye ko hakwigwa no ku buryo inkingo zatangira gukorerwa mu bihugu byayo kugira ngo izibone bitagoranye.

    U Rwanda rwo ubu ruri mu biganiro n'abakora inkingo ngo harebwe uko zatangira gukorerwa mu gihugu nk'uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, aheruka kubitangariza RBA.

    Urugendo rwa Dr Senait Fisseha uhagarariye Susan Thompson Buffet Foundation ku Isi narwo rubaye nyuma y'uko muri Kanama 2020 uwo muryango wari wasinyanye n'u Rwanda amasezerano yo kuhashyira icyicaro cyawo muri Afurika.

    Uwo muryango udaharanira inyungu usibye gufasha abanyeshuri bo muri Leta ya Nebraska mu myigire, usanzwe unashyigikira ibikorwa bigamije iterambere ry'abagore.

    Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye umuyobozi wa Africa CDC, Dr John Nkengasong (iburyo) n'Umuyobozi wa Thompson Buffet Foundation, Dr Senait Fisseha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-mu-biro-bye-umuyobozi-wa-africa-cdc-n-uwa-buffet

  • Cimerwa Plc yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo kwibuka byabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho bamwe mu bayobozi bakuru b'uruganda barangajwe imbere n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya PPC Ltd cyo muri Afurika y'Epfo, ari na cyo cyashoye imari muri Cimerwa Plc, Roland Van Wijnen, n'abandi barimo Umuyobozi wa PPC Ltd mu mashami yayo ari mu mahanga, Mokate Ramafoko ndetse n'Umuyobozi wa Cimerwa Plc mu Rwanda, Albert Sigei.

    Mu ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, Roland Van Wijnen, yavuze ko ibyabaye bikwiye kuvugwa uko biri, bityo ko ntawe ukwiye kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi byarabaye ku mugaragaro.

    Yagize ati 'Kuza aha bidufasha kongera kuzirikana ibyabaye, biduha kunguka ubumenyi ku mateka no kumenya ukuri, kubera ko ibyabaye hano usanga abantu benshi batabivuga uko biri. Ndahamagarira ko ibikorwa byo kubaka inzibutso byakomeza gushyirwamo imbaraga kubera ko ari ingenzi mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.'

    Yongeyeho ko u Rwanda rukwiye kubera ibindi bihugu urugero kubera ibyo rwigejejeho rusize inyuma amateka atoroshye.

    Yagize ati 'Ni inshuro ya gatatu nsuye u Rwanda ariko buri gihe uko ngarutse ntangazwa n'iterambere ridahwema kugaragara muri iki gihugu. U Rwanda nk' igihugu n'ibyo rwigejejeho bikwiye kubera ibindi bihugu isomo. Iki gihugu ni 'diamond' (ibuye ry'agaciro).''

    Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Gisozi, aba bayobozi bahise berekeza mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Muganza ahubatswe Uruganda rwa Cimerwa Plc, hibukwa Abatutsi baho barimo n'abari abakozi b'uruganda n'imiryango yabo, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu muhango wo kwibuka, aba bakozi ba Cimerwa Plc n'abayobozi ba PPC Ltd, bashyize indabo ku hashyizwe ibuye ririho amazina y'abo bakozi mu rwego rwo kubazirikana no kubaha agaciro.

    Mu bakozi ba Cimerwa Plc bishwe, barimo n'abanyeshuri bo muri Kaminuza bishwe mu bihe by'ikiruhuko, ubwo babaga bagiye gukora muri Cimerwa Plc.

    CIMERWA ikomeje kuba hafi abarokotse Jenoside mu gace ka Bugarama ibafashisha imishinga itandukanye irimo kububakira no kubasanira inzu, kwishyurira abana amashuri no kubaha inka aho uyu mwaka hatanzwe ebyiri.

    Abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi barebye amashusho akubiyemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside

    Bahaye icyubahiro imibiri y’abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Ibikorwa byo kwibuka abari abakozi ba Cimerwa bishwe muri Jenoside byitabiriwe n’abantu bake hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Hafashwe umunota wo kwibuka 58 bari abakozi ba Cimerwa n’imiryango yabo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nyir’uruganda rutunganya sima, PPC, Roland Van Wijnen yakiriwe mu buryo budasanzwe n’abakozi ba Cimerwa

    Uhereye ibumoso: Uwashinze PPC, Roland Van Wijnen; Umuyobozi wa PPC ku rwego Mpuzamahanga, Mokate Ramafoko; Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Albert Sigei n’Umuyobozi mukuru ushinzwe Imari muri CIMERWA, John Bugunya

    Hashyizwe indabo ku rukuta rwashyizweho amazina y’abishwe muri Jenoside mu rwego rwo kurushaho kubazirikana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cimerwa-plc-yibutse-abari-abakozi-bayo-bishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye umuyobozi wa Africa CDC n’uwa Buffet Foundation –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko abo bayobozi yabakiriye kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, ariko ntibyatangaje ibyo baganiriyeho.

    Uruzinduko rwa Dr John Nkengasong mu Rwanda rwabaye mu gihe Afurika yugarijwe n’ibibazo byo guhangana na COVID-19 aho kugeza ubu kubona inkingo bikiyigoye, ndetse hakaba hatangiye kugaragara ubwandu bw’ubwoko bwabonetse mu Buhinde bikekwa ko ari bwo buri kuhoreka imbaga.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bakomeje kugaruka kenshi ku mbogamizi Afurika ihura nazo mu guhashya Coronavirus, aho yasabye ko hakwigwa no ku buryo inkingo zatangira gukorerwa mu bihugu byayo kugira ngo izibone bitagoranye.

    U Rwanda rwo ubu ruri mu biganiro n’abakora inkingo ngo harebwe uko zatangira gukorerwa mu gihugu nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, aheruka kubitangariza RBA.

    Urugendo rwa Dr Senait Fisseha uhagarariye Susan Thompson Buffet Foundation ku Isi narwo rubaye nyuma y’uko muri Kanama 2020 uwo muryango wari wasinyanye n’u Rwanda amasezerano yo kuhashyira icyicaro cyawo muri Afurika.

    Uwo muryango udaharanira inyungu usibye gufasha abanyeshuri bo muri Leta ya Nebraska mu myigire, usanzwe unashyigikira ibikorwa bigamije iterambere ry’abagore.

    Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye umuyobozi wa Africa CDC, Dr John Nkengasong (iburyo) n’Umuyobozi wa Thompson Buffet Foundation, Dr Senait Fisseha

  • Cimerwa Plc yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ibikorwa byo kwibuka byabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho bamwe mu bayobozi bakuru b’uruganda barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya PPC Ltd cyo muri Afurika y’Epfo, ari na cyo cyashoye imari muri Cimerwa Plc, Roland Van Wijnen, n’abandi barimo Umuyobozi wa PPC Ltd mu mashami yayo ari mu mahanga, Mokate Ramafoko ndetse n’Umuyobozi wa Cimerwa Plc mu Rwanda, Albert Sigei.

    Mu ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, Roland Van Wijnen, yavuze ko ibyabaye bikwiye kuvugwa uko biri, bityo ko ntawe ukwiye kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi byarabaye ku mugaragaro.

    Yagize ati “Kuza aha bidufasha kongera kuzirikana ibyabaye, biduha kunguka ubumenyi ku mateka no kumenya ukuri, kubera ko ibyabaye hano usanga abantu benshi batabivuga uko biri. Ndahamagarira ko ibikorwa byo kubaka inzibutso byakomeza gushyirwamo imbaraga kubera ko ari ingenzi mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.”

    Yongeyeho ko u Rwanda rukwiye kubera ibindi bihugu urugero kubera ibyo rwigejejeho rusize inyuma amateka atoroshye.

    Yagize ati “Ni inshuro ya gatatu nsuye u Rwanda ariko buri gihe uko ngarutse ntangazwa n’iterambere ridahwema kugaragara muri iki gihugu. U Rwanda nk’ igihugu n’ibyo rwigejejeho bikwiye kubera ibindi bihugu isomo. Iki gihugu ni ‘diamond’ (ibuye ry’agaciro).’’

    Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Gisozi, aba bayobozi bahise berekeza mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Muganza ahubatswe Uruganda rwa Cimerwa Plc, hibukwa Abatutsi baho barimo n’abari abakozi b’uruganda n’imiryango yabo, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu muhango wo kwibuka, aba bakozi ba Cimerwa Plc n’abayobozi ba PPC Ltd, bashyize indabo ku hashyizwe ibuye ririho amazina y’abo bakozi mu rwego rwo kubazirikana no kubaha agaciro.

    Mu bakozi ba Cimerwa Plc bishwe, barimo n’abanyeshuri bo muri Kaminuza bishwe mu bihe by’ikiruhuko, ubwo babaga bagiye gukora muri Cimerwa Plc.

    CIMERWA ikomeje kuba hafi abarokotse Jenoside mu gace ka Bugarama ibafashisha imishinga itandukanye irimo kububakira no kubasanira inzu, kwishyurira abana amashuri no kubaha inka aho uyu mwaka hatanzwe ebyiri.

    Abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi barebye amashusho akubiyemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside

    Bahaye icyubahiro imibiri y’abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Ibikorwa byo kwibuka abari abakozi ba Cimerwa bishwe muri Jenoside byitabiriwe n’abantu bake hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Hafashwe umunota wo kwibuka 58 bari abakozi ba Cimerwa n’imiryango yabo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nyir’uruganda rutunganya sima, PPC, Roland Van Wijnen yakiriwe mu buryo budasanzwe n’abakozi ba Cimerwa

    Uhereye ibumoso: Uwashinze PPC, Roland Van Wijnen; Umuyobozi wa PPC ku rwego Mpuzamahanga, Mokate Ramafoko; Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Albert Sigei n’Umuyobozi mukuru ushinzwe Imari muri CIMERWA, John Bugunya

    Hashyizwe indabo ku rukuta rwashyizweho amazina y’abishwe muri Jenoside mu rwego rwo kurushaho kubazirikana

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 88 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko COVID-19 yahitanye y'umugore w'imyaka 69 i Kigali, n'umugabo w'imyaka 48 w'i Nyamagabe, abamaze gupfa bose ni 342.Abarwayi bashya babaye 88 mu gihe abakize ari 75. Abakirimo kuvurwa ni 1,106 barimo urembye umwe.

    Ubwoko bwa Coronavirus nshya yihinduranya buzwi nka B.1.617 bwagaragaye mu Buhinde kuva mu Ukwakira 2020, bwabonetse no muri Algerie, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Nigeria, nyuma y'ibindi bihugu bine bya Afurika bwari bwamaze kubonekamo.

    Ubwo bwoko bikekwa ko ari bwo buri gutuma abandura n'abahitanywa na COVID-19 uko bukeye n'uko bwije mu Buhinde biyongera; bumaze kugaragara ku bantu bane muri Afurika y'Epfo, batanu muri Kenya, babiri muri Maroc n'undi umwe muri Uganda.

    BBC yatangaje ko Umuyobozi w'Itsinda rya OMS rishinzwe Ibiza mu Burasirazuba n'Amajyepfo ya Afurika akaba n'ushinzwe gukusanyiriza iryo shami amakuru ya COVID-19 muri Afurika, Dr Ngoy Nsenga, yayihamirije ko no muri Algeria, Nigeria na RDC ubwo bwoko bwahagaragaye.

    Dr Nsenga yavuze ko nta makuru yimbitse ku bwandu bwagaragaye muri ibyo bihugu yari yamenyekana.

    Ubwo bwoko OMS iherutse kuvuga ko ari ikibazo gihangayikishije Isi kuko magingo aya ibihugu byose biratabariza u Buhinde bugeze aho gupfusha abarenga ibihumbi bine mu masaha 24 bazize icyorezo. Amarimbi yuzuye imirambo, inkwi zo kuyitwikisha zarabuze, mu bitaro bitandukanye abarwayi babuze Oxygène abandi barwariye mu ngo zabo.

    Nubwo hari ubundi bwoko bwihinduranya bwabonetse muri Afurika y'Epfo no mu Bwongereza, ubwo mu Buhinde nibwo buteye inkeke cyane.

    Umubare w'abamaze kwandura ugera kuri 23.702.832 mu gihe impfu zatangajwe ari 258.351.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-88-barayandura

  • Muyoboke yogeye gusaba ikintu gikomeye Itsinda rya Charly na Nina riri mumarembera. #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yanyujije ku urukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko gutandukana kwabo ari igihombo gikomeye ku mpande zose z'umuziki nyarwanda.

    Yatangiye agira ati” Ati 'Maze gusoma itandukana ryabo, nibajije byinshi ku hazaza habo ndetse n'abakunzi babo n'umuziki nyarwanda muri rusange.'

    Yibukije aba bakobwa imvune bahuye nazo kuva batangiye gukorana, akomoza ku mateka bandikanye nyuma y'imyaka itatu bamaranye abagira inama. Yabibukije igitaramo cy'amateka bakoranye ubwo bamurikaga album yabo ya mbere 'Imbaraga'.

    Mu kugira inama aba bakobwa, Muyoboke yabasabye kwicara bagacoca ibibazo byabo, bakiyunga ndetse abizeza ubufasha mu gihe baba bamweretse ko babukeneye.

    Ati 'Inama mbona iruta izindi, mwongere mwicare muganire nkuko byahozeho. Murebe ikibatandukanya mukigendere kure, hanyuma nkuko mwanshatse ngo dukorane n'ubu turahari [Decent Entertainment].'


    Muyoboke yabwiye Charly na Nina ko abandikiye iyi baruwa mu rwego rwo kwirinda ko ibyiza bakoranye mu myaka ine yose byapfa ubusa, yongeraho ko buri Munyarwanda wese yakwishimira ko iri tsinda rigaruka.

    Ibi Muyoboke abitangaje nyuma y'iminsi itatu gusa hamenyekanye amakuru y'uko umubano w'aba bahanzikazi wajemo agatotsi katumye itsinda ryabo kugeza ubu ryarasenyutse.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/muyoboke-yogeye-gusaba-ikintu-gikomeye-itsinda-rya-charly-na-nina-riri

  • Ikiganiro cya Ellen DeGeneres cyakunzwe n'abantu benshi ku Isi kigiye guhagarikwa burundu #rwanda #RwOT

    The New York Post yatangaje ko Ellen agiye gukora episode imwe y'iki kiganiro ndetse agahita agishyiraho akadomo mu mpera za season yacyo ya 2021/2022.

    Ellen DeGeneres mu kiganiro yagiranye na Hollywood Reporter , yemeje ko koko iki kiganiro kigiye guhagarara.

    Ati 'Iyo uri umuntu uzi guhanga udushya, igihe cyose ukenera ibintu bikomeye bigerageza ubwenge bwawe, nk'uko iki kiganiro ari cyiza kandi kikaba gishimishije nta gikomeye kikirimo.'

    Page Six yatangaje ko ifite amakuru ko Ellen ashobora gusimburwa muri iki kiganiro n'umuririmbyi Kelly Clarkson usanzwe na we afite ikiganiro cyitwa The Kelly Clarkson Show.

    Ellen yavuze ko kuva kwe muri iki kiganiro nyuma ya season ya 19 byari byarateguwe mbere y'uko iki kiganiro kizamo ibibazo kuko n'ubundi yashakaga kukivamo kuri seanon ya 16 ariko agakomeza kwingingwa n'abo bakoranaga.
    Ati 'Ntabwo ngiye guhagarika ikiganiro kubera ibibazo byakijemo. Ntabwo ubundi nari kugaruka muri iyi season. Ubwo rero, niyo mpamvu ubu ngiye kukivamo.'

    Mu minsi ishize, ibarura ryakozwe ryagaragaje ko umubare w'abakurikira ikiganiro cy'uyu munyarwenya wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukomeje kugenda ugabanuka cyane.

    Icyo gihe, Nielsen ratings izwiho kugaragaza uko ibiganiro bitandukanye muri Amerika bikunzwe, yagaragaraje ko ikiganiro cya Ellen cyatakaje abantu barenga miliyoni kuva igice cya 18 cyacyo gishyizwe hanze ku wa 21 Nzeri 2020.

    Iri barura ryakozwe muri Werurwe 2021, ryagaragaza ko mu mezi atandatu yari ashize iki kiganiro cyakurikiwe ku mpuzandengo ya miliyoni imwe n'ibihumbi magana atanu bituma kimanukaho miliyoni 1.1 cyane ko umwaka ushize mbere y'uko gitangira kwatswaho umuriro cyakurikirwaho ku mpuzandengo ya miliyoni 2.6.

    Ibi byatumye ku ijanisha iki kiganiro bigaragazwa ko cyasubiye inyuma ku kigero cya 43% ndetse kijya munsi y'ibindi biganiro cyari gihanganye nabyo mbere birimo Dr. Phil na Live With Kelly & Ryan.

    Iki kiganiro ibyo cyinjizaga byagabanutseho 20% kuko cyavuye kuri miliyoni $131 kikagera kuri miliyoni $105 kuva muri Nzeri.

    Muri Nzeri umwaka ushize ni bwo Ellen DeGeneres yasubukuye iki kiganiro cye cyari kimaze iminsi kirimo urunturuntu.

    Byari nyuma yaho abakozi bo hejuru muri Ellen DeGeneres Show barimo Ed Glavin, Kevin Leman na Jonathan Norman, basezerewe nyuma y'ihohotera rishingiye ku gitsina bashinjaga Ellen, ivanguraruhu n'indi mico mibi yatumye iki kiganiro gitangira gutakarizwa icyizere n'abatari bake.

    Ikiganiro cya Ellen DeGeneres cyatangijwe mu 2003 gitunganywa na Telepictures kigatambutswa ku bitangazamakuru bya NBC Universal. Cyari kimaze kugaba amashami no mu bindi bihugu nka Singapore, Indonesia, Philippines, Myanmar, Malaysia, Thailand, Vietnam, u Buhinde, u Bwongereza, Afurika y'Epfo n'ahandi.

    Ibya Ellen DeGeneres byatangiye kuzamo kidobya muri Werurwe 2020 ubwo umunyarwenya Kevin T. Porter, yashyiraga ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter, asaba abantu kumubwira inkuru zidasanzwe bazi kuri Ellen maze agatanga $2 kuri buri nkuru.

    Kuva ubwo ni bwo abantu benshi batangiye kuvuga inkuru ziganjemo nyinshi zirimo ibitari bizwi kuri Ellen ndetse bamwe mu bahoze ari abakozi be bahishura ko mu kigo cye habagamo irondaruhu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibindi byinshi.

    Muri Nyakanga 2020, byahumiye ku mirari ubwo BuzzFeed yashyiraga hanze inkuru igaragaza ububi bwa Ellen inyuma ya camera ndetse n'uko abakoze mu kiganiro cye bagiye babangamirwa n'abakozi bo hejuru; bashinja iki kiganiro kubamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irondaruhu n'ibindi byinshi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ikiganiro-cya-ellen-degeneres-cyakunzwe-n-abantu-benshi-ku-isi-kigiye

  • Bamporiki Edouard yakoze mu nganzo asingiza umugore we #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard yakoze mu nganzo maze asingiza umugore we bamaranye imyaka hafi icumi.

    Abakurikirana uyu mugabo ku mbuga nkoranyambaga ze, bazi ko ari umugabo ukunda gukoresha amagambo y’ikinyarwanda kizimije(ubuvangazo) cyane ko ari n’umuhanzi mu buzima busanzwe akaba n’umukinnyi wa mafilime(akina mu ikinamico Urunana yitwa Kideyo).

    Abinyujije kuri WhatsApp Status, uyu mugabo yifashishije amagambo ye nk’umusizi yasingije umugore we cyane.

    Ati'Umugabekazi Nyirumutuzo, umwiza umusinga asingiza. Uwingabire zihagije. Rama Undamire rwunguko. Arabatashya.'

    Muri 2012 nibwo Bamporiki Edouard yashakanye n’umugore we Uwingabire Marie Claudine bahuye muri 2010.

    Muri 2017 Bamporiki n’umugore we bari mu banyeshuri 147 bahawe impamyabumenyi z’ikiciro cya gatatu cya kaminuza(muri ULK). Bamporiki yasoje icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga (International Public Law).

    Ubutumwa yageneye umugore we

    Bamporiki Edouard n’umugore we

    Bamporiki Edouard n’umugore we muri 2017 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bamporiki-edouard-yakoze-mu-nganzo-asingiza-umugore-we

  • Munyakazi Sadate yasubije mu buryo busekeje uwamubwiye ngo 《ajye kubwira inka i Nyabugogo》. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports yasubiije umufana we mu buryo butangaje ubwo yamubwiraga ngo ajye kubibwira inka i Nyabugogo'.Ni nyuma y'ubutumwa yashyize kuri Twitter ashimira abamukurikira kuri Twitter nk'urubuga nkoranyambaga akunze gukoresha kurusha izindi.

    Yagize ati 'Banywanyi nshuti zakadasohoka, nta kintu ki nshimisha nko kubona mu nkurikira kuri Twitter yanjye (mon Média social préféré),Nta Kiza nko kubona Umuntu afungura Twitter agahita angira uwa mbere akurikiye, gusa ikiza kurusha byose nuko muri abakundwa banjye, Ndabakunda byinshiiii'

    Umwe mu bamukurikira wiyita Intare ya Kigali, yahise asubiza ubu butumwa, agira ati 'Jya ku bibwira inka Nyabugogo.'

    Sadate utajya atinzamo mu gusubiza kuri Twitter, na we yahise agaruka aramusubiza agira ati 'Ndajya Nyabugogo kandi mbona uhari.'

    Undi na we witwa Kikina yaje asubiza buriya butumwa bwa Sadate amubwira ko akunda ubwamamare. Yagize ati 'Ukunda Fam [ubwamamare] Mister.'

    Sadate na we yahise amubiza agira ati 'Umuntu akunda icyo afite, wowe utayikunda ni uko mutaziranye.'

    Banywanyi nshuti zakadasohoka, nta kintu ki nshimisha nko kubona mu nkurikira kuri Twitter yanjye (mon Média social préféré),
    Nta Kiza nko kubona Umuntu afungura Twitter agahita angira uwa mbere akurikiye, gusa ikiza kurusha byose nuko muri abakundwa banjye, Ndabakunda byinshiiii

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) May 11, 2021

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-yasubije-mu-buryo-busekeje-uwamubwiye-ngo-%E3%80%8Aajye-kubwira-inka-i-nyabugogo%E3%80%8B/