Category: Uncategorized

  • Gicumbi : Irondo ryahagaritse abantu 5 bari bavanye Kanyanga muri Uganda bararisuzugura hitabazwa polisi #rwanda #RwOT

    Aba bantu batanu bafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, bakaba barafatanywe litiro 22 za Kanyanga.

    Aba bantu bafatiwe mu Mudugudu wa Karambo, mu Kagari ka Gishambashayo, Umurenge wa Rubaya, ni bamwe mu bagize itsinda ry’abarembetsi bajya kuzana Kanyanga muri Uganda.

    Abafashwe ni Nsanzamahoro Jean Baptiste bakunze kwita Dunda w’imyaka 20, Sankara Thomas w’imyaka 33, Mbonigaba Jean d’Amour w’imyaka 33 , Dusingizimana Jean Pierre w’imyaka 25 na Karahanyuze Sandrine ufite imyaka 25.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi Superintendent of Police (SP) Minani Jean Bosco yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Ati “Twari dufite amakuru twahawe n’abaturage ko bariya bantu 5 bajya bajya mu gihugu cya Uganda bakavanayo Kanyanga bavuye mu Rwanda bakaza kuyikwirakwiza mu bandi bacuruzi. Mu ijoro rya tariki ya 11 Gicurasi nibwo twitabye telefoni y’umwe mu banyerondo bari mu kazi k’irondo yaduhamagaye atubwira ko babonye abantu bikoreye ibintu ku mutwe nijoro babahagaritse banga guhagarara.”

    SP Minani akomeza avuga ko abapolisi bamaze kumva ayo makuru bahise bakurikirana abo bantu babafata mu rukerera saa kumi n’imwe bafatanwa litiro 22 za kanyanga.

    SP Minani yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira n’abandi kujya bihutita gutanga amakuru. Yagiriye inama abakishora mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge no gukora ibindi byaha kubireka kuko barimo kwikururira ibyago byo kujyanwa mu butabera bakaba bafungwa. Yabibukije ko biriya bikorwa bashobora kubiburiramo ubuzima bitiranijwe n’abagizi ba nabi kuko babikora nijoro kandi bambukiranya imipaka mu buryo butemewe.

    Aba bose uko ari 5 n’ibyo bari bafite bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihgu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyumba kugira ngo hatangire iperereza.

    AMATEGEKO AVUGA IKI ?

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Irondo-ryahagaritse-abantu-5-bari-bavanye-Kanyanga-muri-Uganda-bararisuzugura-hitabazwa-polisi

  • RDB yasinyanye amasezerano yimyaka itatu na… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 nibwo hamuritswe ku mugaragaro amasezerano y'ubufatanye hagati ya RDB na BAL igiye kuba ku nshuro ya mbere kandi ikazabera mu Rwanda guhera tariki ya 16 Gicurasi kugeza tariki ya 30 Gicurasi 2021.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko iki kigo cyishimiye kuba umufatanyabikorwa wa BAL ku nshuro ya mbere igiye kubera mu Rwanda kuko bizateza imbere ubukerarugendo mu gihugu.

    Yagize ati 'Dutewe ishema no kuba umufatanyabikorwa wa BAL ku nshuro yayo ya mbere igiye kubera mu rugo nka Visit Rwanda. Impamvu twahisemo ko Visit Rwanda iba umufatanyabikorwa wa BAL ni uko mbere ya byose, mu myaka 10 ishize Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo guteza imbere ibikorwa n'amarushanwa atandukanye hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo.

    'Uyu munsi ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, tugamije guteza imbere siporo n'ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Siporo ni bumwe mu buryo bw'ingenzi bwo kuzana ba mukerarugendo mu gihugu, atari abakinnyi gusa baje gukina, ahubwo abafana n'abandi bagize amakipe. Uyu munsi twiteze abasaga 1000 bazaza mu Rwanda muri BAL'.

    Akamanzi yavuze kandi ko abanyabugeni n'abanyabukorikori b'Abanyarwanda bazahabwa umwanya wo kwerekana ibikorwa byabo ku bazitabira irushanwa rya BAL.

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko nubwo byari bigoye gutegura iri rushanwa muri ibi bihe bya COVID-19, ariko ku bufatanye bw'inzego zitandukanye byashobotse.

    Yagize ati 'Ntabwo byari byoroshye ariko byasabye imbaraga n'ubwitange kuri buri muntu wese wabigizemo uruhare, byaba ku ruhande rwa BAL, byaba ku ruhande rwa Guverinoma y'u Rwanda no ku ruhande rwa za federasiyo'.

    Binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisitiri Munyangaju yagize ati”Kwakira BAL mu Rwanda bisobanuye iki? Kwakira iri rushanwa biratanga ubutumwa ko u Rwanda rushoboye kwakira bene iyi mikino iri ku rwego rwo hejuru”.

    Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko ari ingenzi cyane kuba habayeho ubu bufatanye mbere yuko iri rushanwa ritangira.

    Yagize ati 'Twafashe umwanya munini twitabira kandi tuza hano mu Rwanda inshuro nyinshi, kandi kuba hano uyu munsi twiteguye gutangiza iri rushanwa ry'amateka rya Basketball Africa League, mu buryo bwinshi, birihariye.

    'Ibi bihuye n'ibyo twari tumaze imyaka myinshi turimo, twahereye mu bakiri bato tugamije kuzamura umukino kandi duha amahirwe abakinnyi ngo bigaragaze'.

    Iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena guhera ku Cymweru tariki ya 16 Gicurasi, rizitabirwa n'amakipe 12 yo muri Afurika yabiharaniye, akaba agabanyijwe mu matsinda atatu y'amakipe ane. Muri iri rushanwa u Rwanda ruhagarariwe na Patriots BBC.

    Tariki ya 30 Gicurasi nibwo hazamenyekana uwegukanye iki gikombe ku nshuro ya mbere.

    U Rwanda rwari rusanzwe rufitanye amasezerano y'imikoranire n'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

    RDB yasinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itatu na BAL

    Ku Cyumweru mu Rwanda haratangira gukinwa irushanwa rya BAL ku nshuro ya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105589/rdb-yasinyanye-amasezerano-yimyaka-itatu-na-basketball-africa-league-105589.html

  • Igipimo cy’Ubwiyunge kigaragaza ko tugifite imbogamizi yo kuganira ku bikomere byatewe n’amateka mabi-Mme J.Kagame #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi mu ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe Igihango cy’Urungano ryateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’Umuryango Imbuto Foundation.

    Muri iri huriro rigamije Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo gahunda ya Ndi Umunyarwanda yagize akamaro kanini mu bumwe n’ubwiyunge ariko ko abantu bakwiye kwikebuka bakareba ahaginekewe ingufu kugira iyi iyi gahunda yinjire mu mibereho y’Abanyarwanda.

    Yavuze ko Igipimo cy’Ubumwe n’ubwiyunge cya 2020 'kigaragaza ko tugifite imbogamizi yo kuganira ku bikomere byatewe n’aya mateka mabi, no kwemera Jenoside yakorewe Abatutsi mu kuri kwayo…'

    Yakomeje agira ati 'Ibi kandi bigashimangirwa n’ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko ibikomere n’ibibazo by’ihungabana, bigenda byiyongera, by’umwihariko mu barokotse Jenoside. Hakaba kandi n’uruhererekane rw’iryo hungabana mu bana bavuka.'

    Yagarutse ku mbuga nkoranyambaga zikomeje kuba umuyoboro w’abamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside n’abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, aboneraho gusaba urubyiruko kwinjira mu rugamba rwo guhangana n’aba bantu kandi rukabikora ari rwinshi.

    Yagize ati 'Mu gihugu cyiyubaka, cyabayemo Jenoside ifite umwihariko nk’uwacu, gutsinda uru rugamba bisaba urubyiruko rwinshi nkamwe, rufite imyumvire isobanutse kandi yagutse, tugaharanira ikiduhuza kuruta ikidutandukanya.'

    Yifashishije igitekerezo shusho cy’inyoni yitwa colibri yagereranywa nk’Umununi, yavuze ko igihe kimwe iyi nyoni yari mu ishyamba rikaza gushya bigatuma iyi nyonsi na ngenzi zayo n’izindi nyamaswa zigira ubwoba ariko Umununi ukajya kuzana amazi yo kuzimya ukagenda ukazana igitonyanga kimwe.

    Izindi nyamaswa zasetse umununi ko iki gitonyanga kitazimya umuriro, ukazisubiza ko yashaka kwerekana ko buri wese azanye umusanzu we bawuzimya.

    Aha yaboneyeho kubwira urubyiruko ko mu guhangana n’abakomeje kugoreka amateka no kubiba ingengabitekerezo bisaba imbaraga za buri wese kandi ntihabeho gucika intege.

    Yagize ati 'Mwumvise inkuru y’umununi, murakoresha mute ikoranabuhanga mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside ndetse no gusenya ubunyarwanda ?'

    Akomeza agira ati 'Mushake uburyo bwiza bwo komorana ibikomere, no kubwira abana mubyara, ukuri kwa Jenoside n’amahitamo yacu, kugira ngo nabo bazakomerezeho.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Igipimo-cy-Ubwiyunge-kigaragaza-ko-tugifite-imbogamizi-yo-kuganira-ku-bikomere-byatewe-n-amateka-mabi-Mme-J-Kagame

  • BNR iri mu bushakashatsi buzagena igiciro cya serivisi za ‘Mobile Money’ –

    Imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari rwa buri gihugu ni ingenzi kuko byihutisha ihererekanya ry’amafaranga, bigatanga amakuru ashobora gushingirwaho mu gufata ingamba runaka, bikagabanya ikiguzi cyo gukoresha amafaranga ndetse bikanongera umutekano w’abantu n’amafaranga yabo muri rusange.

    Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari zariyongereye, agaciro k’amafaranga yishyuwe hifashishijwe ikoranabuhanga kageze kuri miliyari 3.950 Frw, muri Werurwe 2021 kavuye kuri miliyari 736 Frw muri Werurwe 2020 izamuka rya 92%.

    Ibi kandi binajyana n’amafaranga ibigo by’itumanaho bibikiye abakiliya babyo muri banki, kuko yageze kuri miliyari 66.6 Frw muri Werurwe 2021 avuye kuri miliyari 46.3 Frw muri Werurwe 2020.

    N’ubwo iri zamuka ritanga icyizere ariko, hari benshi mu baturage bakunze kumvikana bavuga ko babangamiwe n’igiciro cyo hejuru bakatwa kuri serivisi zo kohereza no kubikuza amafaranga, ibishobora gutuma basubira ku gukoresha amafaranga atangwa mu ntoki.

    Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, aherutse kuvuga bari gukora ubushakashatsi ku biciro byo kohererezanya amafaranga, aho bari mu gukorana n’inzego bireba mu gukemura ibi bibazo.

    Ati “Dushobora kuba tudafite igisubizo nka Banki Nkuru ku buryo bwo kugena igiciro, ariko biri mu nyungu za buri wese kuzamura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana. Ni inyungu kuri Leta, ariko nanone ni inyungu ku zindi bakora mu rwego rw’imari”.

    Rwangombwa yongeyeho ko izi nyungu zihuriweho ku rwego rw’imari, zatumye inzego zose zijya mu biganiro kugira ngo harebwe uburyo iki kibazo cyakemurwa.

    BNR iri mu bushakashatsi bugamije kurebera hamwe ibiciro by’amafaranga akatwa ku kohererezanya amafaranga

  • Abapolisi bagaragaye bakubita uwari watorotse kasho bagiye gukurikiranwa –

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho y’abantu bane bambaye imyenda isanzwe, bateruye umuntu bamwerekeza ahari haparitse iyo modoka.

    Mu kumugeza kuri iyo modoka, babiri bagaragaye bamukubita ibipfunsi ubwo bashakaga kuyimwinjizamo. Hari umuturage wifashishije urukuta rwe rwa Twitter, abaza Polisi y’Igihugu niba yaba yamenye iby’uwo muntu, icyo yafatiwe, abamukubitaga n’aho bamujyanye.

    Polisi yasubije ko uwafashwe yafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya sivili. Ngo ni umuturage witwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.

    Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “Abapolisi babiri bigaragara ko bamukubise nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe mategeko.”

    Polisi y’u Rwanda imaze igihe ishyira imbaraga mu kunoza imikorere y’abayigize, aho urenga ku mahame ayiranga afatirwa ibihano.


  • Kenya:Perezida Kenyatta yangiwe guhindura itegekonshinga #rwanda #RwOT

    Rwavuze kandi ko Perezida Uhuru Kenyatta yahonyoye itegekonshinga atangiza ikintu ubundi cyagombaga kuva mu gushaka kwa rubanda.

    Umushinga w'itegeko ryo kuvugurura itegekonshinga, uzwi cyane nka Building Bridges Initiative (BBI) warimo ibijyanye no kongera abagize guverinoma n'inteko ishingamategeko.

    Uyu mwanzuro biravugwa ko ari umwe mu ikomeye cyane itambamiye guverinoma ufashwe n'urukiko kuva intsinzi ya Kenyatta mu matora ya 2017 yateshwa agaciro n'urukiko.

    Kenya yari yiteguye kujya mu matora ya kamarampaka kuri BBI, ashyigikiwe na leta, perezida n'ukuriye uruhande rutavugarumwe na leta, Raila Odinga, ikaba mbere y'amatora ya perezida yo mu mwaka utaha.

    Ariko inteko y'abacamanza batanu yafashe icyemezo ko ibyo guhindura itegekonshinga binyuranyije n'amategeko, banzura ko perezida yananiwe ubutegetsi n'ubunyangamugayo.

    Aba bacamanza bavuze ko mu gutangiza ibyo guhindura itegekonshinga, Perezida Kenyatta yigabije ububasha bw'abaturage.

    Mu mategeko ya Kenya uyu mwanzuro w'urukiko utuma hashobora kubaho kweguza perezida.

    Ariko ibi bisa n'ibidashobora gukorwa n'inteko ishingamategeko – yo yari yamaze kwemeza BBI, ko yahirahira yeguza perezida.

    Impinduka zivugwa na BBI zirimo gushyiraho ibiro bya minisitiri w'intebe, gushyiraho uturere (constituencies) dushya 70, no guha imyanya abibagiranye byashoboraga gushyiraho imyanya mishya 300 y'abadepite.

    Uhuru Kenyatta na Raila Odinga bari inyuma y'izi mpinduka, bavuga ko zari kurangiza iby'uko 'uwatsinze atwara byose' biri muri politiki ya none ya Kenya, kenshi bikurikirwa n'amakimbirane agwamo abantu.

    Ariko abadashyigikiye BBI bavugaga ko igamije guha imyanya abasanzwe bakomeye muri politiki, igutuma abagize guverinoma n'inteko baba benshi cyane kandi Kenya – igihugu kizahajwe n'imyenda – itabasha kubishyura.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-perezida-kenyatta-yangiwe-guhindura-itegekonshinga

  • Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bahaye amazi meza abaturage –

    Amazi yahawe aba baturage ari mu byiciro bibiri, hari ari mu bigega Polisi y’u Rwanda ishyira abaturage aho batuye n’andi anyura mu miyoboro y’amazi (Nayikondo).

    Igikorwa cyo gushyikiriza aba baturage amazi cyari kiyobowe n’Umuyobozi w’Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bari mu Murwa Mukuru wa Centrafrique (FPU-1), CSP Claude Bizimana.

    CSP Bizimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda kwegereza abaturage amazi biri muri gahunda yo kubacungira umutekano kugira ngo harindwe ingaruka zaterwa no kujya kuyashaka kure bakaba bagirirwa nabi.

    Ikindi kandi bijyanye no kurinda abana n’abagore kujya muri ibyo bikorwa bibashora mu mirimo yatuma bahura n’ihohoterwa.

    Ati “ Iki gikorwa cyo gutanga amazi kiri mu rwego rwo gukomeza gucungira umutekano aba baturage kuko byabasabaga kujya gushaka amazi kure nyamara bashobora kuhahurira n’inyeshyamba zikaba zabagirira nabi. Ni no mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo kuko ni meza aratuma bagira isuku.”

    CSP Bizimana yakomeje abwira aba baturage ko ibikorwa bya Polisi bitazajya bigarukira mu kurinda aba baturage gusa ko ahubwo bazakomeza gufatanya no mu bindi by’iterambere n’imibereho myiza birimo umuganda gufatanya mu burezi, kuboneza imirire bubaka uturima tw’igikoni, ubuvuzi n’ibindi.

    Yabasabye kuzajya bafata neza amazi bahawe ntibayapfushe ubusa kuko amazi ari ubuzima.

    Umwe mu bahawe amazi, Yvas Tarcosuss Kola, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ibitaho ntibagarukire mu kubacungira umutekano mu nkambi gusa ahubwo bakabafasha kwiyubaka mu bundi buzima.

    Yavuze ko bakoraga ibilometero byinshi bajya gushaka amazi kandi nayo atari meza.

    Ati “ Twari dufite ikibazo cy’amazi kidukomereye, byadusabaga kuva mu nkambi tukajya kuyashaka hanze kandi naho ni mu mugezi ntabwo ari meza. Twabaga dufite ibyago byo kuba twahurira mu nzira n’abagizi ba nabi bakatugirira nabi cyane cyane abagore n’abakobwa.”

    Yakomeje ashimira Abapolisi b’u Rwanda uburyo barangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko bazirikana ko impunzi bashinzwe kurinda zidakeneye umutekano gusa ahubwo bakagerekaho no kubagezaho ibikorwa bibahindurira ubuzima nko kubafasha kwicungira umutekano no kuzamura imibereho myiza.

    Si ubwa mbere Abapolisi b’u Rwanda bakoze igikorwa nk’iki cyo gushyikiriza abaturage amazi meza kuko no mu 2019 irindi tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda ryari ryahaye abaturage amazi meza impunzi ziri mu Murwa wa Bangui ahitwa ahitwa Saint Paul I.

    Mu 2020 nibwo Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique mu Mujyi wa Bangui batangiye umushinga mugari wo kwegereza abaturage amazi meza.

    Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza y’abaturage

    Mu bice byinshi bya Centrafrique, abaturage nta mazi meza bagira

  • Ubufatanye mu by’umutekano, gushimira, kugira inama…-Ibyo Museveni yaganiriye na Evariste #rwanda #RwOT

    Perezida Evariste Ndayishimiye wagiye muri Uganda ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yanitabiriye irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni warahiye tariki 12 Gicurasi.

    Muri uru ruzinduko rw’Iminsi itatu, Perezida Evariste Ndayishimiye wa Uganda yasuye ibikorwa binyuranye ndetse anaganira na mugenzi we Museveni.

    Aba bakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku kongera imbaraga umubano n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo Ubuhinzi, ibijyanye n’ingufu, ubucuruzi, ubuzima, ubukungu, ubukerarugengo ndetse n’ishoraramari.

    Mu kiganiro bagiranye n’Itangazamakuru gisoza ruriya ruzinduko, Perezida Evaritse Ndayishimiye yashimiye mugenzi we Museveni yerura ko Igihugu cye gifata nk’umubyeyi Uganda kuko babafashije gutekana.

    Ubwo mu Burundi hari imvururu zatewe no kuba uwari Perezida Pierre Nkurunziza yarashakaga kwitoza muri manda ya gatatu muri 2015, Perezida Museveni yashyizweho nk’umuhuza w’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza.

    Perezida Evariste Ndayishimiye wasimbuye Nkurunziza, yabwiye Museveni ko amufata nk’umubyeyi ndetse ko yari yagiye mu gihugu cye kumva inama amugira.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni na we yizeje ubufatanye mugenzi we Ndayishimiye mu ngeri zinyuranye.

    By’umwihariko yavuze ko igihugu cye kifuza gukorana n’u Burundi mu bijyanye n’ibya gisirikare. Perezida Museveni yavuze ko azohereza itsinda ryo mu nzego z’umutekano kugira ngo baganire na Leta y’u Burundi ibijyanye n’iyi mikoranire.

    Yamwizeje kandi ko bazakorana mu bijyanye n’ubukungu ndetse ko ashaka gufasha u Burundi kureba ko muri kiriya gihugu hari peteroli kugira ngo kirusheho gutera imbere.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Ubufatanye-mu-by-umutekano-gushimira-kugira-inama-Ibyo-Museveni-yaganiriye-na-Evariste

  • Abapolisi bambaye Sivile bagaragaye bakubita uwari watorotse Kasho batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Ni amashusho yashyizwe kuri Twitter n’umwe mu bakoresha uru urubuga agaragaza abagabo bane bateruye umuntu, bamwe bafashe amaboko abandi bafashe amaguru.

    Muri aya mashusho, aba bagabo baba birukankana uyu wafashwe shishi itabona bagahita bamugeza ahaparitse imodoka ubundi bamwe muri bo bakabanza kumukubira ingumi mbere yo kumwinjiza muri iyo modoka.

    Uwitwa Yusuf Sindeba washyize kuri Twitter aya mashusho akayasangiza Polisi y’u Rwanda, agira ati 'Mwiriweho sinzi niba Polisi y’u Rwanda na RIB mwabasha kumenya iby’iyo modoka kuko uwo muntu bayitwayemo bahondaguraga gutyo mu ruhame ubu aho bamujyanye sinzi uko bari kumugenza. Ntangiye amakuru ku gihe.'

    Nyuma y’amasaha macye uyu Yusuf atangaje ubu butumwa n’aya mashusho, Polisi y’u Rwanda imusubiza kuri Twitter na yo igira iti 'Uyu wafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya sivili ni uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.'

    Ubutumwa bwa Polisi bukomeza bugira buti 'Abapolisi babiri (2) bigaragara ko bamukubise nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe amategeko.'

    Bamwe mu bapolisi b’u Rwanda mu minsi yashize bagiye bagaragaraho gukoresha ingufu z’umurengera ndetse byatumye bamwe mu baturage bahasiga ubuzima nko mu bihe byo kwirinda COVID-19 hakaba harabazwe abantu bane bishwe n’Abapolisi babasaba kubahiriza amabwiriza.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu kiganiro aherutse kugirana na UKWEZI TV, yavuze ko umupolisi wese ugaragaweho imyitwarire mibi nk’iyo guhohotera umuturare, abiryozwa haba mu nkiko ariko n’uru rwego rukamugenera ibihano bijyanye n’amahame yarwo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abapolisi-bambaye-Sivile-bagaragaye-bakubita-uwari-watorotse-Kasho-batawe-muri-yombi

  • Korali Inyange za Mariya yo muri St Michel yasohoye indirimbo ya mbere bise izina ryabo #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, ikaba ari indirimbo isanzwe iririmbwa mu kiliziya mu bihe byo gutura igitambo cy’Ukarisitiya.

    Iyi ndirimbo Inyange za Mariya yumvikanamo amagambo yo gukomeza Abakristu dore ko itangira igira iti 'Inyange za Mariya ntumukababare kandi amaherezo tuzamusanga…'

    Aka gace k’inyikirizo kumvikanamo amagambo yo kwizeza ko abazemera kwiragiza Umubyeyi Bikiramariya bamusaba kubahuza n’umuhungu we Yezu, atazigera abatenguha.

    Mu gitero cya mbere, igira iti 'Nimukunde gusenga mushishikaye mubyinire uwo mubyeyi ni nyina wa Jambo.'

    Ubuyobozi bw’iyi Korali iri mu za mbere zikunzwe mu Rwanda, buvuga ko bifuje kwitirira iyi ndirimbo yabo izina ryabo kuko ije ari urufunguzo rw’izindi ndirimbo bagiye gushyira hanze.

    Bagira bati 'Iyi ndirimbo kandi itangije urugendo rw’izindi ndirimbo nyinshi kandi nziza Korali Inyange za Mariya irajya ibagezaho mu minsi iri imbere. Mushonje muhishiwe.'

    Iyi Korali yari ifite indi Album y’izindi ndirimbo nyinshi z’amajwi ariko zitari zifite amashusho.

    Iyi ndirimbo ifite amashusho yayo, igaragaramo abasanzwe ari abaririmbyi bayo bo mu ngeri zose baba abasaza n’amajigija, Abasore n’inkumi n’abakecuru batega urugori bakaberwa.

    Irimo kandi Abanyamuziki b’indirimbo za Kiliziya barimo Muzehe Jean Marie Vianneye Ntabana n’umuhanzi Marius Bison wamenyekanye cyane nka Padiri wazutse.

    REBA INDIRIMBO YOSE

    Korali Inyange za Mariya imaze imyaka 24 kuko yavutse tariki 08 Ukuboza 1997, ivukira mu muryango-remezo wa Kinyange mu Gitega.

    Ni Korali Yisunze Bikiramariya Utasamanywe icyaha (Immaculée Conception) ubu ikaba iri mu rugendo rwa Yubile y’imyaka 25 izizihiza mu mwaka utaha wa 2022.

    Ibikorwa byabo mwabibona ku mbuga nkoranyambaga Zabo ari zo Youtube, Facebook ndetse na Instagram hose ni *Chorale INYANGE Za Mariya* no kuri Email : [email protected]

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Korali-Inyange-za-Mariya-yo-muri-St-Michel-yasohoye-indirimbo-ya-mbere-bise-izina-ryabo