Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru Assouman yagize icyo asaba Perezida Kagame ku by’abaturage basenyewe Bannyahe #rwanda #RwOT

    Niyonambaza Assouman usanzwe ari Umunyamakuru w’Ikinyamakuru Rugali akaba ari n’umuyobozi wacyo, yakurikiranye ikibazo cya bariya baturage bo mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro ahakunze kwitwa Bannyahe.

    Avuga ko ibibazo nka biriya bitazabura kubaho kuko ariko ko atumva impamvu ikibazo nka kiriya gikomeza kubaho kikamara igihe kingana kuriya kitarabonerwa umuti.

    Kiriya kibazo cyatangiye kubaho mbere y’uko imiyoborere y’Umujyi wa Kigali itarahinduka ubwo Uturere twawo twari tugifite ubuzima gatozi.

    Assouman avuga ko ibi ubwabyo atari ikibazo kuko hari n’ibibazo byabayeho ubwo hari hakiriho ibya za Komini ariko ubu inzego za Leta ziba zigomba kubikemura, akavuga ko na kiriya cya Bannyahe kigomba gushakirwa umuti na Leta.

    Ati 'Amakuru mfite ni uko agaciro k’imitungo ya bariya baturage igomba kwishyurwa kagera kuri miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda. Ntabwo ntekereza ko Leta y’u Rwanda ayo mafaranga ishobora kuyabura.'

    Akavuga ko nubwo atakwemeza uwagize ikosa kugira ngo ariya makosa abeho ariko ko habayeho amakosa mu nzira zagombaga gutuma bariya baturage batarengana arimo kuba hatarabayeho inyigo neza.

    Ati 'Rimwe na rimwe hari ubwo ibibazo bivuka kubera imikorere ya bamwe. Hari abantu ku giti cyabo mu izina cyangwa mu mwambaro wa Leta baba iki kibazo kigera aho kigeze ubu.'

    Assoman wagarutse cyane ku buryo inzego zakomeje kwiruka mu gukemura iki kibazo, avuga ko amahirwe u Rwanda rugira ari ukuba rufite umukuru w’Igihugu ushishoza ku buryo n’iki kibazo ari we wakagikemuye.

    Ati 'Naravuze ngo ashobora kuba atarakimenye cyangwa niba yaranakimenye akakibwirwa uko kitari.'

    Icyakoza akavuga ko ibibazo byose bidakwiye kujya bikemurwa na Perezida wa Repubulika ahubwo ko n’abayobozi bamufasha bakwiye guhindura imikorere.

    REBA IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umunyamakuru-Assouman-yagize-icyo-asaba-Perezida-Kagame-ku-by-abaturage-basenyewe-Bannyahe

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abacamanza bashya, abasaba kurandura ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu –

    Usibye Dr Muyoboke, abandi barahiye ni Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire François Régis Rukundakuvuga wagiyeho asimbuye Dr Karimunda ndetse na Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Clotilde Mukamurera wari umaze igihe ari umucamanza muri uru rukiko.

    Abarahiye uko ari batatu bahawe iyi myanya kuwa 21 Mata 2021 na Perezida Paul Kagame.

    François Régis Rukundakuvuga yarahiriye kuba Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire nyuma y’igihe kirekire ari Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko, aho yavuye kuri uwo mwanya agirwa Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Perezida Kagame mu ijambo rye, yavuze ko ubutabera bukwiriye kwizeza ko abarenze ku mategeko babihanirwa ku buryo bakwirinda kuzabisubira.

    Ati “Abaturage batakaza icyizere mu butabera, iyo babona ko kurangiza imanza bitubahwa kuko harimo ruswa n’ubundi buriganya, aho gukemura ibibazo bizamura izindi manza nyinshi.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko abaturage uko baba bangana kose, bakabona ko urwego rw’ubucamanza rurimo ruswa, kandi rukoreshwa n’abafite ubushobozi cyangwa imbaraga, aba ari ibintu bikwiriye kwibazwaho, hagashakwa icyakorwa kugira ngo bihinduke.

    Yavuze ko uko u Rwanda rukomeza kwaguka mu bukungu, ari nako n’ibyifuzo by’abaturage byaguka bityo ko ubutabera bukwiriye kwita ku kurwanya ibyaha bimunga ubukungu.

    Ati “Ubukungu bw’igihugu cyacu bukomeje gukura no kwaguka, uko bukura niko ibyifuzo by’abanyarwanda bateze ku gihugu cyabo byiyongera, urwego rw’ubutabera rugomba gukurikiranira hafi iryo zamuka ry’ubukungu n’imibereho y’abanyarwanda rukabigiramo uruhare n’ah’ubundi inshingano zaba zitumvikana batagize urwo ruhare.”

    Yatanze urugero avuga ku ntego igihugu gifite zo kwimakaza ikoranabuhanga, agaragaza ko zidashobora kugerwaho mu gihe ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga bitarwanyijwe.

    Ati “Nabaha n’ingero, intego zacu zo mu ikoranabuhanga ntizagerwaho tudahanganye n’ibyaha bikorerwa kuri murandasi, ishoramari n’amasezerano mpuzamahanga bifasha gushyigikira ubukungu, ariko ibyo biba iyo hari icyizere cy’uko ibyasezeranyijwe bizaboneka, bigashingira kandi k’uko ubutabera bukurikirana ibyo bikorwa, n’ahakozwe amakosa agahanwa.”

    “Amabanki ntashobora kubaho, niba abayafitiye imyenda bashobora kubaho bakoresha inzego z’ubutabera mu gutinda kwishyura cyangwa se ntibanishyure na busa. Amasezerano ntacyo yaba amaze niba ubutabera budashobora kwizeza ko abagerageza kuyatesha agaciro batubahiriza amategeko bakumirwa bakabihanirwa ndetse kenshi iyo bibaye ngombwa bakabihanirwa biremereye bituma bakwirinda kuzanabisubira cyangwa se n’abandi kugana iyo nzira.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko inzego z’ubutabera zigomba gushyigikira iterambere n’umuco wo kubahiriza amategeko, abacamanza bagahora ku isonga mu kubahiriza amategeko bo ubwabo bikanakomereza mu batuye u Rwanda.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa 37 ku Isi mu gipimo mpuzamahanga cy’uko ibihugu bigendera ku mategeko.

    Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda ni umwe mu barahiye /Ifoto: Ububiko

  • Mu rubanza rwa Rusesabagina havuzwe uburyo FLN yashoje intambara ishaka ibindi “biganiro bya Arusha” –

    Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2021 humviswe abarimo Munyaneza Anastase alias Job Kuramba, Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba, Niyirora Marcel alias Bama Nicholas, Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien, Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Rusesabagina Paul we yikuye mu rubanza ku wa 12 Werurwe 2021, abwira Urukiko ko “nta butabera yiteze” kuko “uburenganzira bwe butubahirijwe” .

    Uretse uwo mugabo w’imyaka 66, abandi bose bareganwa uko ari 20 bari mu cyumba cy’iburanisha.

    Urukiko rwatangiye iburanisha rwumva ubwiregure bwa Munyaneza Anastase, ukurikiranyweho icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

    Mbere yo kwiregura yavuze ko afite ikibazo cyo kuba atabasha guhagarara umwanya munini.

    Icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe ashinjwa yaburanye acyemera. Yavuze ko yinjiye mu gisirikare mu 1990, maze intambara itangira ari mu ishuri rya gisirikare yarangirijemo mu 1991 ahita ajya muri EX-FAR.

    Yavuze ko mu 1994 yahungiye muri RDC, ahaba igihe maze mu 1997 ajya muri Centrafrique. Yavuze ko mu 1999 yasubiye muri RDC bigizwemo uruhare n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi (UNHCR), agezeyo ajya mu gisirikare cya RDC.

    Mu 2002 Leta ya RDC ngo yavuze ko nta munyamahanga ugomba kuba mu ngabo zayo, maze mu 2003 ajya muri Kivu y’Amajyaruguru, aho yavuye yerekeza muri Kivu y’Amajyepfo mu 2005. Icyo gihe cyose Munyaneza yabaga muri FDLR kugeza mu 2016.

    Muri uwo mwaka, FDLR yabayemo ubwumvikane buke hagati y’abayobozi bakuru bayo, bituma icikamo ibice bibiri.

    Wilson Irategeka wari umwe muri abo bayobozi yatangije umutwe we ku ruhande ari wo CNRD-Ubwiyunge, maze na Munyaneza aba ari wo ajyamo kugeza ubwo yafatwaga mu 2017 agafungwa.

    Munyaneza Anastase yabwiye Urukiko ko yabaye muri FDLR na CNRD ariko ko atabaye muri FLN kuko yashinzwe yarafashwe.

    Yasabye urukiko kumurekura kuko ngo nubwo yabaye muri FDLR, amasezerano mpuzamahanga avuga ko abakurikiranwa bahoze muri uwo mutwe ari abakoze ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Ati “Rero kunkurikiranaho iki cyaha kwaba ari nko kuvuguruzanya kw’amategeko.”

    Ku kindi cyaha akurikiranyweho cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, Munyaneza yabwiye Urukiko ko icyo cyaha atacyemera, kuko ubwo yafatwaga yari yaravuye muri FDLR kandi umuntu ukurikiranywaho icyo cyaha ari uwafashwe akiri mu mutwe.

    Yabwiye Urukiko ko mu gihe yawumazemo cyose atigeze akora igikorwa cy’iterabwoba bityo ko icyo cyaha atacyemera.

    Umucamanza yamwibukije ko adakurikiranyweho gukora ibikorwa by’iterabwoba ahubwo ko ari ukuba mu mutwe w’iterabwoba, asubiza ko atabyemera kuko yafashwe atakiwubamo.

    Umwunganizi wa Munyaneza, Me Twajamahoro Herman, yahawe umwanya ngo agire icyo abivugaho, ashimangira ko imyiregurire y’umukiliya we n’iya mugenzi we wundi yunganiye Nsanzubukire Félicien “irimo ubwenge”.

    Uwo munyamategeko yabwiye Urukiko ko amasezerano Munyaneza yavuze yakozwe hagati y’u Rwanda na RDC mu buryo bwo gushakira ibisubizo ababaga muri iyo mitwe. Kuba Munyaneza nta na kimwe mu byaha bitatu birimo ibya Jenoside, iby’intambara n’iby’ibasiye inyokomuntu ashinjwa, Me Twajamahoro yavuze ko atagomba gukurikiranwa.

    Me Twajamahoro yasubiyemo ko itegeko rireba “uri” mu ishyirahamwe ry’iterabwoba kandi “wemera” atari “wemeye” kuwubamo, kandi Munyaneza “yafashwe atakiwubamo”.

    Hakurikyeho ubwiregure bwa Iyamuremye Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwinjira mu mutwe utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Yemereye urukiko ko yinjiye mu mutwe w’iterabwoba ari wo FLN.

    Iyamuremye yavuze ko mu 1998 abahoze ari abayobozi ba EX-FAR bakoze ubukangurambaga bashaka abasirikire bo kwinjiza mu ngabo za RDC kandi bakabahemba amadolari 100. Nibwo nawe yinjiye mu ngabo.

    Bahise bajyana n’abo bayobozi babakoresha imyitozo ya gisirikare, mu bihe bitandukanye yisanga yageze i Katanga, i Lubumbashi, Kasimba n’ahandi.

    Mu 2001 kugeza mu 2002 yinjiye mu ishuri rya gisirikari i Kamina. Nyuma yo kurangiza amasomo ngo barashweho n’ingabo za RDC, bahungiye mu Burengerazuba bahura n’abasirikari bahoze muri EX-FAR, babasaba kwinjira muri FDLR.

    Iyamuremye yavuze ko yabaye muri uwo mutwe kugeza mu 2016. Ubwo FDLR yacikagamo ibice na we yagiye ku ruhande rwa CNRD-Ubwiyunge, ndetse ni “umwe mu bayishinze”.

    Ageze muri CNRD yagizwe Umusirikare (commander) Mukuru kugeza mu 2019. Iyamuremye yemeye ko yari mu basirikare ba Wilson Irategeka bagombaga kuza gutera mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ariko arabyanga.

    Yavuze ko kutemeranya na bagenzi be gutera u Rwanda byavuye ku kuba yarabajije ibibazo abamuhaga amategeko, ibisubizo bamuhaye ntibyamunyura.

    Ngo yahise asaba umugore we kubwira abayobozi ko afite uburwayi, atangaira gushaka uko yava mu mutwe w’iterabwoba.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo yagiye gushaka ibyangombwa bizamufasha kwambuka umupaka, muri iyo minsi afatwa n’abashinzwe umutekano.

    Iyamuremye yabajijwe n’umucamanza niba yaragize uruhare mu gutoranya abasirikare baza gutera mu Rwanda muri Werurwe 2019, ahakana ko nta ruhare yabigizemo.

    FLN yashakaga imirwano hakaba ibindi biganiro bya Arusha

    Abayobozi bakuru bungirije ba FDLR bagize ubwumvikane buke ubakuriye adahari, maze Wilson Irategeka abwira Iyamuremye kuyobora ingabo zari zishyigikiye ibitekerezo bye, abaha amategeko ndetse aba umwe mu bayobozi bakuru kugeza mu 2019.

    CNRD yaje kwihuza n’Impuzamashyaka ya MRCD ya Paul Rusesabagina, Iyamuremye agera muri FLN gutyo.

    Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, Iyamuremye yaburanye yemera ko yabaye muri FLN ariko azi ko ari umutwe utavuga rumwe na Leta aho kuba uw’iterabwoba.

    Ati “Nari nzi ko FLN izarwana n’ingabo za Leta y’u Rwanda igafasha Abanyarwanda bari bari muri RDC bakagaruka mu gihugu mu mahoro cyangwa bakagirana ibiganiro nk’ibyabereye Arusha.”

    Ibiganiro bya Arusha bizwi mu mateka y’u Rwanda byabaye hagati ya 1991 na 1994 mu Rwanda ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu.

    Umucamanza yamubajije impamvu atafashe umwanzuro wo kuva muri FLN kandi abizi ko ari umutwe ugamije guhungabanya umutekano, undi asubiza ko yatinye ko byamenyekana akicwa.

    Umucamanza yabajije Iyamuremye impamvu yemera ko yabaye muri FLN kandi atemera ko yabaye muri FDLR na CNRD, asobanura ko muri FLN yari azi ko ari umusirikare mu gihe ahandi atabishakaga.

    Yagize ati “FLN nayibayemo ntazi ko ari umutwe w’iterabwoba.”

    Umwunganizi wa Iyamuremye, Me Uramije James, yavuze ko umukiliya we atabazwa icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’iterabwoba, kuko ubwo yinjiraga muri FDLR itegeko riyigira umutwe w’iterabwoba ritari ryagasohotse.

    Yakomeje avuga ko kuba Iyamuremye yaranze kumvira abayobozi be bamusabaga kugaba ibitero, yamara kumenya ko umutwe arimo ari uw’iterabwoba akitandukanya nawo agafatirwa ku biro by’abinjira n’abasohoka ashaka kuwusohokamo “ari impamvu nyoroshyacyaha”.

    Yavuze ko Iyamuremye yakurikiranywa harebwa uko yitwaye nyuma yo kumenya ko FLN ari umutwe w’iterabwoba, kandi yasobanuye ko akimara kubimenya yashatse uburyo bwo kuwuvamo.

    Iyamuremye yasabye imbabazi Abanyarwanda ndetse avuga ko yicuza igihe cyose yamaze muri iyo mitwe.

    Niyirora Marcel niwe wakurikiyeho yiregura ku kuba mu mutwe w’ingabo utemewe.

    Yavuze ko yahungiye muri RDC 1994, mu 1996 yerekeza muri Congo Brazzaville inkambi zimaze gusenywa. Mu 1998 yagarutse muri RDC gufasha ingabo z’icyo gihugu kurwana intambara.

    Mu 2001 nawe yagiye mu ishuri rya gisirikare i Kamina, aho yabanaga na Iyamuremye na Munyaneza. Hashize iminsi ingabo za RDC zirabahindukirana zirabirukana. Yahise yinjira muri FDLR.

    Aho ngo niho babaye kugeza mu 2016 ubwo FDLR yacikagamo ibice, Niyirora nawe ajya muri CNRD Ubwiyunge. Yemereye Urukiko ko yabaye muri FDLR azi ko ari umutwe utemewe.

    Niyirora yavuze ko ibiganiro bigamije gutaha mu mahoro byagiye bibaho mu bihe bitandukanye yari abishyigikiye, maze yumvise ko hatangijwe CNRD Ubwiyunge arabyishyimira ahita anayijyamo.

    Yabwiye Urukiko ko nyuma y’aho umuyobozi wabo yababwiye ko bagiye kwihuza na MRCD ya Rusesabagina na RRM ya Sankara.

    Ibyo kwihuza ngo yabimenye ku wa 1 Nyakanga 2017. Bababwiye ko umuyobozi ari Paul Rusesabagina, ariko ko azajya asimburana na Wilson Irategeka, mu 2018 haza kwiyungaho n’ishyaka rya Nsabimana Calixte “Sankara” ubwo nawe yinjira mu bayobozi.

    Niyirora yavuze ko ibitero byagabwe muri Nyaruguru yabimenyeye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kuko aho babaga bitavugwaga.

    Ngo amaze kumva iby’ibyo bitero yumvise binyuranyije na bwa bumwe bavugaga, ahitamo kwitandukanya na FLN ariko afatwa n’ingabo za RDC mu 2019. Yafatiwe i Masisi muri Nyakanga 2019.

    Yemereye Urukiko ko yabaye muri FDRL-FOCA na CNRD, aboneraho gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda muri rusange, ndetse n’Urukiko yari ahagaze imbere.

    Yasabye Urukiko kumubabarira icyo cyaha kuko hari n’abandi bagenzi be babanye muri iyo mitwe ariko bakaba baranyujijwe i Mutobo bagasubuzwa mu buzima busanzwe. Yasabye Urukiko ko hasuzumwa niba nta zindi mpamvu zihariye zatuma akurikiranwa.

    Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, yavuze ko atacyemera kuko nta bushake cyangwa uruhare yagize mu gukora ibikorwa by’iterabwoba.

    Umucamanza yavuze ko icyo cyaha gishinjwa umuntu kuko yabaye mu mutwe w’iterabwoba abizi ko ari wo, ko bidasaba uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

    Niyirora yavuze ko yabaye muri FDLR atazi ko ari umutwe w’iterabwoba.

    Ku cyo kuba muri MRCD/FLN, Niyirora yavuze ko yemera ko yayibayemo ndetse abisabira imbabazi, ariko ko nyuma yo kumenya ko yagabye ibitero by’iterabwoba yahise yitandukanya nayo.

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo Nsabimana Callixte alias Sankara, Nsengimana Herman, Rusesabagina Paul, Nizeyimana Marc, Bizimana Cassien, alias Bizimana Patience, alias Passy, alias Selemani, Matakamba Jean Berchmans, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude, Nikuzwe Simeon, Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata, Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred, Munyaneza Anastase alias Job Kuramba, Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba, Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas, Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien, Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Munyaneza Anastase mbere yo kwiregura yavuze ko afite ikibazo cyo kuba atabasha guhagarara umwanya munini, yemererwa kwicara

    Inteko Iburanisha yungurana ibitekerezo mu gihe urubanza rwari rukomeje

    Iyamuremye Emmanuel yasabye ko yasubizwa mu buzima busanzwe kuko ngo amaze kubona ko ari mu mutwe w’iterabwoba yahise awuvamo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Cristiano Ronaldo na Messi bahigitswe n’umukinnyi w’imikino njyarugamba mu binjije agatubutse muri 2020 #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa FC Barcelona na Argentine, Lionel Messi ndetse na Critsiano Ronaldo ukinira Juventus na Portugal bahigitswe na Conor McGregor mu binjije agatubutse mu mwaka wa 2020.

    Uru rutonde rukorwa buri mwaka n’ikinyamakuru Forbes, rwagaragaje ko umukinnyi w’imikino njyarugamba, Conor McGregor ari we winjije agatubutse mu mezi 12 ashize aho yinjije miliyoni 128.

    Uyu munya-Irlande, Forbes yagaraje ko yakoreye miliyoni 15,6£ mu murwano yahuyemo na Dustin Poirier, andi mafaranga yavuye mu bafatanyabikorwa yamamariza ndetse n’inzoga ya whiskey yamwitiriwe.

    McGregor yaherukaga kujya mu bakinnyi 10 ba mbere binjije menshi mu 2018 ubwo yari amaze kurwana na Floyd Mayweather.

    Uyu mugabo yakurikiwe n’abakinnyi babiri ba ruhago, Lionel Messi (£92,4m) na Cristiano Ronaldo (£85.3m).

    Urutonde rurambuye rw’abakinnyi 10 ba mbere binjije menshi mu 2020
    Conor McGregor: $180m
    Lionel Messi: $130m
    Cristiano Ronaldo: $120m
    Dak Prescott: $107,5m
    LeBron James: $96,5m
    Neymar: $95m
    Roger Federer: $90m
    Lewis Hamilton: $82m
    Tom Brady: $76m
    Kevin Durant: $75m

    Conor McGregor ni we uyoboye urutonde

    Lionel Messi ni we wa kabiri

    Cristiano ari ku mwanya wa 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-na-messi-bahigitswe-n-umukinnyi-w-imikino-njyarugamba-mu-binjije-agatubutse-muri-2020

  • Umusore yibye inkoko bamutegeka igihano gikomeye #rwanda #RwOT

    Umusore utavuzwe amazina n'igihugu akomokamo yafashwe yibye inkoko y'abandi nuko ategekwa kuyirya yose akayimara ari mbisi, imbere y'imbaga y'abantu bari bamushungereye barakaye cyane.

    Nkuko byagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zo mu bihugu byo muri Afurika y'Iburengerazuba, uyu musore ukiri muto yategetswe kurya iyi nkoko yose ari mbisi  akayimara, nk'igihano cyo kugira akaboko karekare.

    Uyu musore yubashye aya mabwiriza arya iyi nkoko ari mbisi arayimara ntawe umufashije arangije baramurekura aragenda.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/14/umusore-yibye-inkoko-bamutegeka-igihano-gikomeye/

  • Umwanya wa 37 mu kugendera ku mategeko ku Isi ni mwiza ariko ntuhagije- Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021 ubwo yakiraga indahiro z’Abacamanza baherutse guhabwa inshingano nshya barimo Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga ndetse na Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire.

    Perezida Kagame avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka bikanatuma ibyo Abanyarwanda bategereje ku gihugu cyabo byiyongera.

    Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko Ubutabera bugomba kugira uruhare mu izamuka ry’ubwo bukungu.

    Yagarutse ku ngero z’inzego ziri kuzamuka zirimo Ikoranabuhanga, avuga ko hagenda hasinywa amasezerano y’ishoramari ariko ko abantu baza gushora imari yabo mu gihe bazi ko muri icyo gihugu hari amategeko yubahirizwa.

    Na none kandi abaturage batakariza icyizere igihugu iyo mu butabera harimo imikorere itanoze ku buryo babona nk’abarenganywa n’Igihugu cyabo

    Iyo abaturage bafite uro baregera n’ubarenganura bituma icyizere bagirira izindi nzego ndetse n’Igihugu cyabo, kiyongera.

    U Rwanda rwaje ku mwanya wa 37 ku isi yose mu bipimo mpuzamahanga by’uko ibihugu bigendera ku mategeko.

    Ati 'Ku ruhande rumwe turabishima ugereranyije n’aho igihugu kivuye ariko urumva kugera kuri 37 hari umwanya munini, tugomba gutera intambwe tugana ku mwanya wa mbere.'

    Yakomeje agira ati 'Bivuze ko hakiri byinshi byo gukorwa byo kurinda ibyo twagezeho no gukomeza kubyubakiraho.'

    Yagarutse ku buryo bwashyizweho mu rwego rwo kwihutisha ubutabera burimo ubujyanye n’Abunzi bafasha mu kumvikanisha abantu no kubunga kandi ibibazo byabo bigakemuka mu buryo bwihuse.

    Yagarutse kuri ruswa yakunze kuvugwa mu rwego rw’Ubutabera, asaba ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bihinduke.

    Abacamanza barahiye uyu munsi ni Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Dr Aimé Karimunda Muyoboke, François Régis Rukundakuvuga wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire ndetse na Clotilde Mukamurera wagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Umwanya-wa-37-mu-kugendera-ku-mategeko-ku-Isi-ni-mwiza-ariko-ntuhagije-Perezida-Kagame

  • Zari Hassan yakodeshereje abahungu be Inzu yakatarabone nyuma yo gushwana Wema Septetu [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugore aherutse gutungura benshi ubwo yatangazaga ko yamaze gukodeshereza abahungu be babiri bakuru, Pinto Tlale na Raphael Semwanga Junior inzu ngo bajye kubamo bamenye ubuzima batari kumwe na we, ni nyuma yo kuvuga ko bakuze badakwiye kuba na we, buri umwe yamukodeshereje inzu ye.

    Inkuru zahise zivuga ko ari nko kubirukana kugira ngo ajye abona uko yisanzura n'umukunzi we mushya.

    Uyu mugore ukunze gukora imitwe y'inkuru mu binyamakuru bitandukanye, yongeye kugarukamo yifatira ku gahanga Wema Sepetu bahuriye ku kuba barakundanye n'umuhanzi w'icyamamare, Diamond Platnumz avuga ko yananutse ndetse ameze nk'uwataye umutwe.

    Ibi yabikomoje ku ifoto yashyize kuri Instagram ye(Zari) ari kumwe n'imbwa ye, maze umwe mu bakunzi be yayivuzeho amubaza niba imbwa ye itarabura nk'iya Wema.

    Uyu mukunzi we witwa The Real Cathe yavuze ati'Zari imbwa yawe ntirabura nk'iya Wema? Ariko Wema yagusubije nabi.'

    Zari yamusubije ko ari mu gisibo cy'Abayisilamu(Ramadhan) arimo gutanga ubusha rero Wema ashatse yakoresha ibyo biryo by'ubuntu akareba ko yabyibuha kuko asigaranye umutwe gusa.

    Ati'turi muri Ramadhan, ndatanga ubufasha. Yagakoresheje ibiryo by'ubuntu kuko mbona asigaranye umutwe gusa, iyo ni inzara imuvigisha ibyo mureke arye azamera neza.'

    Wema Sepetu yafashe ifoto iruhande rwe hari ibiryo byinshi avuga ko atatongana n'abantu bakuru kuri we kuko ababuha, byongeye ngo gutongana n'abantu bakuru ni umuvumo.

    Mu minsi ishize nibwo Wema yatangaje ko yabuze imbwa ye ndetse ashyiraho miliyoni 2 kuwuzayimubonera.


    Zari n'abahungu be

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yakodeshereje-abahungu-be-inzu-yakatarabone-nyuma-yo-gushwana-wema

  • Minisitiri Busingye yasabye Abanya-Gisenyi kwirinda abagoreka amateka bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri –

    Ibi Minisitiri Busingye yabigarutseho ku wa 13 Gicurasi 2021, ubwo habaga igikorwa cyo gushyingura imibiri 142 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 yabonetse mu Kibuga cy’Indege cya Gisenyi no kwimurira indi 448 mu rwibutso rwa Komine Rouge.

    Iki gikorwa cyahuriranye na gahunda ngarukamwaka ya ‘Ibuka Gisenyi’ aho hibukwa Abatutsi biciwe mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi cyane cyane kuri Komine Rouge.

    Minisitiri Busingye Johnston akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yasabye abaturage kwirinda abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kwerekana ko habaye n’indi yakorewe Abahutu.

    Ati “Hari abashaka kugoreka amateka bakumva ko batayemera uko bigomba, bamwe bayisesekaho Jenoside ya kabiri babeshya ko haba harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi na Jenoside yakorewe Abahutu.”

    “Twibukiranye neza ko muri iki gice cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi habaye intambara y’abacengezi hakaba haraguyemo abantu ariko usanga abashaka kugoreka amateka, izo mpfu bazigereka ku Ngabo z’u Rwanda nyamara abari hano murabizi. Ubukana bw’intambara y’abacengezi n’intego yabo yo gusoza umugambi wa Jenoside ntawe utabizi, ahubwo Ingabo z’u Rwanda zikaba zarabatsinze zikagarura umutekano.’’

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yahumurije abarokotse bari bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Rugerero, abizeza ko ibimenyetso by’amateka aribwo bizabungwabungwa neza.

    Ati ’’Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena guhuza inzibutso, rigena ko nubundi ahavuye imibiri hasigwa ikimenyetso. Kirahasigwa ariko hari igihe bidashoboka bitewe n’uko hari ibindi bikorwa bihateganyirijwe, aho bidashoboka n’ubundi amateka ajyanwa aho imibiri yimuriwe. Hashyirwa amateka yose aranga abahashyinguye, aho bakomoka, aho biciwe, uko Jenoside yagenze ubuhamya n’ibindi bimenyetso hakajya n’igice kiranga ababishe.”

    Urwibutso rwa Komine Rouge kuri ubu rukaba rushyinguwemo imibiri 5 203 y’Abatutsi bazize Jenoside baguye mu bice bitandukanye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

    Minisitiri Busingye yasabye abanya-Gisenyi kwirinda abagoreka amateka bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri

    Imibiri 142 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 yabonetse mu Kibuga cy’Indege cya Gisenyi igezwa aho yagombaga gushyingurwa mu cyubahiro

    Byari agahinda gakomeye ku babuze ababo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko amateka y’iyi mibiri yimuwe azakomeza kubungabungwa

    Minisitiri Busingye yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Urubyiruko rusaga 300 rwahuriye mu nama yiga ku guhangana n’abapfobya Jenoside (Amafoto) –

    Iri huriro ryabereye ku Intare Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021. Ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG; Imiryango y’Urubyiruko rw’Abanyeshuri n’abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside, GAERG na AERG, Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP, Pan African Movement n’ izindi nzego.

    Iri huriro ryitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye.

    Biteganyijwe ko abitabiriye barahabwa ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’ibyo urubyiruko rwitezweho mu rugamba rwo guhashya abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Izi nzego zose zitangaza ko intego rusange y’iri huriro ari ukwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk‘urubyiruko, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Mu butumwa Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n’Isi yose ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, yavuze ko nta mpamvu n’imwe ikwiye kubuza Abanyarwanda kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Niba abahakana amateka y’ibyabaye bitabateye isoni, njyewe, wowe twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?”

    Ubu butumwa bwakurikiwe n’impanuro Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi w’ Ikirenga w’ Umuryango Imbuto Foundation yatanze.

    Yavuze ko “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa abakuru ko umurage dukwiye gusigira abadukomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Dukomeze twubake Igihugu kizira ivangura iryo ariryo ryose kandi dukomeze turwanye ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo.”

    Ubu butumwa bw’ abayobozi bakuru bwongeye kwibutsa igitekerezo- ngiro cy’Igihango cy’Urungano urubyiruko rwagiranye n’ igihugu muri Kamena 2013, mu biganiro bya ’Ndi Umunyarwanda.’

    Nibwo urubyiruko rwiyemeje ko Jenoside itazongera kubaho kandi ko ruzahora ku ruhembe mu kuyikumira, kurwanya ingengabitekerezo yayo, kurwanya abayihakana n’abayipfobya ndetse no guhuranira kubaka u Rwanda rubereye buri Munyarwanda.

    Biteganyijwe ko uru rubyiruko rusaga 300 ruri buganire ku ngingo zitandukanye zirimo no kurebera hamwe uko rwahangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ni umwe mu bayobozi bakuru bari muri ibi biganiro

    Pasiteri Antoine Rutayisire umenyerewe mu nyigisho zifasha urubyiruko nawe ari muri ibi biganiro

    Amafoto: Niyonzima Moise


  • Kenya: Urukiko rwahagaritse umushinga wo guhindura itegeko nshinga uzwi nka BBI #rwanda #RwOT

    Urukiko rukuru rwa Kenya rwatangaje ko umushinga wa guverinoma wo kuvugurura itegekonshinga uzwi nka BBI udakwiye, udakurikije amategeko kandi unyuranyije n'itegekonshinga.

    Rwavuze kandi ko Perezida Uhuru Kenyatta yahonyoye itegekonshinga atangiza ikintu ubundi cyagombaga kuva mu gushaka kwa rubanda.

    Umushinga w'itegeko ryo kuvugurura itegekonshinga, uzwi cyane nka Building Bridges Initiative (BBI) warimo ibijyanye no kongera abagize guverinoma n'inteko ishingamategeko.

    Uyu mwanzuro biravugwa ko ari umwe mu ikomeye cyane itambamiye guverinoma ufashwe n'urukiko kuva intsinzi ya Kenyatta mu matora ya 2017 yateshwa agaciro n'urukiko.

    Kenya yari yiteguye kujya mu matora ya kamarampaka kuri BBI, ashyigikiwe na leta, perezida n'ukuriye uruhande rutavugarumwe na leta, Raila Odinga, ikaba mbere y'amatora ya perezida yo mu mwaka utaha.

    Ariko inteko y'abacamanza batanu yafashe icyemezo ko ibyo guhindura itegekonshinga binyuranyije n'amategeko, banzura ko perezida yananiwe ubutegetsi n'ubunyangamugayo.

    Aba bacamanza bavuze ko mu gutangiza ibyo guhindura itegekonshinga, Perezida Kenyatta yigabije ububasha bw'abaturage.

    Mu mategeko ya Kenya uyu mwanzuro w'urukiko utuma hashobora kubaho kweguza perezida.

    Ariko ibi bisa n'ibidashobora gukorwa n'inteko ishingamategeko yo yari yamaze kwemeza BBI  ko yahirahira yeguza perezida.

    Impinduka zivugwa na BBI zirimo gushyiraho ibiro bya minisitiri w'intebe, gushyiraho uturere (constituencies) dushya 70, no guha imyanya abibagiranye byashoboraga gushyiraho imyanya mishya 300 y'abadepite.

    Uhuru Kenyatta na Raila Odinga bari inyuma y'izi mpinduka, bavuga ko zari kurangiza iby'uko uwatsinze atwara byose biri muri politiki ya none ya Kenya, kenshi bikurikirwa n'amakimbirane agwamo abantu.

    Ariko abadashyigikiye BBI bavugaga ko igamije guha imyanya abasanzwe bakomeye muri politiki, igatuma abagize guverinoma n'inteko baba benshi cyane kandi Kenya,  igihugu kizahajwe n'imyenda, kitabasha kubishyura.

    The post Kenya: Urukiko rwahagaritse umushinga wo guhindura itegeko nshinga uzwi nka BBI appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/05/14/kenya-urukiko-rwahagaritse-umushinga-wo-guhindura-itegeko-nshinga-uzwi-nka-bbi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-urukiko-rwahagaritse-umushinga-wo-guhindura-itegeko-nshinga-uzwi-nka-bbi