Category: Uncategorized

  • Jacques Tuyisenge yatsinze ibitego 2 APR FC itsinda AS Muhanga, Gasogi United itsindira Rutsiro iwayo #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Jacques Tuyisenge yafashije ikipe ye kwegukana amanota y’umunsi wa 5 w’itsinda A atsinda ibitego 2 muri 3 kuri 1 batsinze AS Muhanga.

    Uyu munsi hasozwaga umunsi wa 5 w’amatsinda aho hakinaga itsinda A na B.

    Umukino wafunguye indi ni uwo ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo na Kiyovu Sports 1-1. Muri iri tsinda undi mukino Rutsiro yari yakiriye Gasogi United i Rubavu iyihatsindira igitego 1-0. Kugeza ubu muri iri tsinda nta kipe n’imwe irabona itike yo kuzamuka yose aracyafite amahirwe. Rayon Sports ifite amanota 8, Kiyovu Sports na Gasogi United zifite 7 mu gihe Rutsiro ifite amanota 5.

    Mu itsinda A, APR FC yari yakiriye AS Muhanga itarabona inota na rimwe kuva iyi mikino y’amatsinda ya shampiyona yatangira.

    APR FC yamaze kubona itike yo kuzamuka aho yatsinze imikino yayo yose uko ari 4, nta kosa yakoze imbere AS Muhanga, ibifashijwemo na rutahizamu wayo Jacques Tuyisenge wari umaze iminsi mu mvune, akaba yakinaga umukino wa kabiri kuva akirutse, bayitsinze 3-1.

    Manishimwe Djabel ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC ku munota wa 27, iki gitego cyaje kwishyurwa na Ikema Duru ku munota wa 32. Jacques Tuyisenge yaje gutsindira APR FC ibitego 2 byayihesheje intsinzi ku munota wa 62 na 68.

    Undi mukino wo muri iri tsinda, Bugesera FC yatsinze Gorilla 2-0. Iri tsinda riyobowe na APR FC n’amanota 15, Gorilla ifite amanota 9, Bugesera 3 mu gihe AS Muhanga ifite ubusa.

    Abakinnyi 11 APR FC yari yabanje mukibuga

    Ba kapiteni mbere y’umukino

    APR FC yatsinze ibitego 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jacques-tuyisenge-yatsinze-ibitego-2-apr-fc-itsinda-as-muhanga-gasogi-united-itsindira-rutsiro-iwayo

  • Canal + yashyize igorora abakunzi ba Basketball…Izerekana imikino yose ya BAL #rwanda #RwOT

    Sophie Tchatchoua uhagarariye iki kigo avuga ko ikigo ayoboye kizaha Abanyarwanda ubundi buryo bwiza bwo kureba ibibera muri BAL binyuze mu biganiro bibiri aribyo BAL Action na BAL Mag.

    Avuga ko afite ikizere ko ririya rushanwa rizarushaho kuzamura ijwi ry’u Rwanda mu mahanga cyane cyane ko iriya mikino izabera mu Rwanda kandi abazayikurikirana ku giciro gito.

    Yabwiye itangazamakuru ko Canal + yaguye serivisi zayo k’uburyo iri n’i Nyagatare.

    Nta gihe gishize iki kigo gishinzwe gucuruza amashusho Canal+ Rwanda gishyize igorora abakiliya bacyo, kibashyiriraho uburyo bwo kureba incamake za Tour du Rwanda kuri Canal+ Sport 1, buri munsi guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Tour du Rwanda yabaye mu buryo bwihariye kubera icyorezo cya COVID-19.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua icyo gihe yavuze ko byatumye bashyiraho uburyo bwo gufasha abaturarwanda kureba iri rushanwa mu buryo busesenguye, batavuye mu rugo.

    Ubuyobozi bwa Canal + buvuga ko iki kigo ari cyo cyonyine Abanyarwanda n’abandi bose bazabishaka bazareberaho imikino ya BAL.

    ********

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Canal-yashyize-igorora-abakunzi-ba-Basketball-Izerekana-imikino-yose-ya-BAL

  • Menya byinshi ku mukozi w’Imana Nicole Mitche… – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bisanzwe cyane kubona umuntu wahoze ari umunyabyaha cyangwa adakijijwe nyuma akaza kuba yakizwa akareka inzira mbi akayoboka agakiza. Biratangaje cyane kandi kubona uwahoze ari umukozi w’Imana abivamo akajya kuba umubyinnyi wo mu kabari aba bitwa ‘Abamansuzi”. Ibi ni byo byabaye kuri Nicole Mitchell watanze ubuhamya bwatangaje abantu benshi.

    Nicole Mitchell akaba akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Ohio ariho yakuriye we n’umuryango we ari naho yarafite idini abereye Pasiteri, gusa akaza kubivamo. Ubuhamya bwe butangaje yabitangiye mu kiganiro cyitwa ‘Unfiltered Podcast’ gikorwa n’umugabo kabuhariwe Holly Randall uzwiho kugirana ibiganiro n’abantu batandukanye banyuze mu buzima butoroshye.

    Iki kiganiro ni kimwe mu biganiro bikurikirwa cyane muri Amerika binyura kuri murandasi (Online Podcast). Aha akaba ariho Nicole Mitchell yatangiye ubuhamya bwe bw’ukuntu yaretse kuba Pasiteri akajya kuba umumasuzi.

    Yagize ati “Navukiye mu muryango w’abakirisitu cyane basengera mu itorero rya Baptist Church nakuze ababyeyi banjye bantoza gusenga cyane no gukunda Imana hamwe no kuyubaha. Mfite imyaka 20 ni bwo banjyanye kwigira ubu pasiteri mbimaramo imyaka 5 nitoza kuba Pasiteri, gusa ibi byose nabikoraga atari uko mbikunze ahubwo ni byo ababyeyi banjye bashakaga ko nkora nkaba umukozi w’Imana ukomeye”.

    Nicole Mitchell yakomeje agira ati ”Nyuma yo kwigira ubupasiteri nahise njya kuba Pasiteri mu iterero ryitwa LightHouse Baptist Church riri mu gace ka Ohio nkomokamo. Namaze imyaka 6 ndi Pasiteri nigisha abantu bagafashwa gusa njyewe ntago byari bimfasheho kuko sibyo nashakaga gukora. Ubuzima bwanjye bwose nibyo nakoze byose ni ababyeyi banjye babintegekaga gusa mu mutima wanjye sibyo nifuzaga”.

    Nyuma y’imyaka 6 Nicole Mitchell ari Pasiteri yiyemeje kubisezerera burundu maze ajya kwibera umubyinnyi mu kabari. Yagize ati “Nagezeho numva iby’Imana birandambiye ndabireka. Ubuse wakumva ko namaze imyaka yanjye y’ubwangavu ntazi gusomana icyo ari cyo? Iwacu bari barabwiye ko Yesu ariwe mukunzi wanjye, sinigeze mbaho neza ngo nishimire ubuzima nk’abandi bitewe n’itorero. Nafashe umwanya mbikerezaho mpitamo kureka ubupasiteri kuko numvaga ndikubeshya abantu n’Imana.”

    Akimara gusezerera itorero Nicole Mitchell avuga ko byamugoye cyane dore ko agace yari atuyemo ka Ohio kari kamaze kumwanga n’umuryango we wamuciye nk’uko yabivuze ati “Nkiva mu itorero abantu bose banzi baranyanze umuryango ungira igicibwa n’umugabo wanjye turashwana. Nabonye ko ntakazi kandi mfite kandi nkeneye amafaranga mpitamo kujya kuba umumasuzi mu kabari (Stripper) kuko ari byo byinjiza amafaranga vuba kandi n’ubusanzwe nakundaga umuziki no kuwubyina nkabura aho mbikorera”.

    Nicole Mitchell umaze imyaka 4 akora umwuga wo kumasura mu kabari nyamara yarahoze ari Pasiteri avuga ko akazi k’ubumasuzi akishimira cyane kuko agakora agakunze kurusha ubwo yari akiri umukozi w’Imana. Yakomeje agira ati ”Kubyina mu kabari mbikora mbikunze kandi mbishaka si kimwe n’uko najyaga kwigisha ijambo ry’Imana bitamvuye ku mutima. Ubu abana banjye mbaganiriza ku bintu byose bishoboka cyane nk’ibyo ababyeyi banjye banze kunyigisha bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Abana banjye 2 sinzigera mbahatiriza gukora ibyo badashaka”.

    Ubuhamya bwe Nicole Mitchell yabusoje abwira abari bakurikiye ikiganiro Unfiltired Podcast agira ati ”N’ubwo kugeza n’ubu abantu bakinshira urubanza gusa njyewe ntabwo nishinja ikosa na rimwe. Nashishikariza abantu bose gukora ibyo bashaka kandi bakunze kuko gukora ibyo abandi baguhitiyemo si byiza cyane cyane ku bantu bahitamo inzira y’Imana bitabavuye ku mutima”

    Nicole Mitchell ukunze kwiyita izina rya ‘Nikole’ ku mbuga nkoranyamaga uretse kuba amasura mu kabari, anacuruza amashusho ye y’urukozasoni ku rubuga rugezweho rwa OnlyFans aho amenshi akora amugaragaza yikinisha (Masturbation) akaba yishyurwa akayabo k’ibihumbi 100 by’amadolari kuri buri mashusho ashyizeho nk’uko yabibwiye Holly Randall baganiriye.

    Src:www.thejasminebrand.com,www.itsonsite.com,www.gitsmania.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105596/menya-byinshi-ku-mukozi-wimana-nicole-mitchell-waretse-kuba-pasiteri-widini-yayoboraga-aka-105596.html

  • Urukiko rwategetse ko ba Davis D bafungurwa #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021 aho urukiko rwasanze nta bimenyetso bikomeye Ubushinjacyaba bwatanze ku buryo bakurikiranwa bafunze.

    Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30, bwagaragazaga ko hari raporo ya muganga igaragaza ko umukobwa bavugwaho gusambanya yatakaje ubusugi.

    Mu rukiko Ubushinjyacyaha bwavuze ko uyu mwana w’umukobwa yasambanyijwe na Kevin Kade tariki 18 Mata 2021, naho tariki 19 Mata 2021 akarara ka Habimana Thierry.

    Davis D we ashinjwa kuba icyitso muri iki cyaha, ngo kuko Kevin Kade n’uyu mukobwa babonaniye iwe agasohoka mu rwego rwo kuba rugari.

    Tariki 12 Gidurasi 2021 ni bwo baburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo bahakana ibyaha byose bashinjwa.

    Kevin Kaden a Habimana Thierry batawe muri yombi tariki 21 Mata 2021 naho Davis D we afatwa mu ijoro rya tariki 24 Mata 2021 ubwo yari mu kiganiro na Ally Soudy.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Urukiko-rwategetse-ko-ba-Davis-D-bafungurwa

  • Ubuhamya bwa Hakizimana Bahati ku buryo ibikorwa bya Perezida Kagame byajegeje FDLR –

    Ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bamwe mu bayiteguye bakayishyira mu bikorwa bahungiye mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari nabwo mu myaka yakurikiyeho umutwe wa FDLR [Forces Démocratiques de Libération du Rwanda], watangiye kugaba ibitero bizwi nk’iby’Abacengezi.

    Ni ibitero umutwe wa FDLR yahoze witwa ALIR wagabaga ugamije guhungabanya ubutegetsi no kwica abaturage banze kuyiyoboka. Abahoze muri uyu mutwe barwanira mu mashyamba ya RDC, bavuga ko ubundi ari umutwe ushingiye ku binyoma ariko nanone bigamije kubiba urwango no kongera guhekura igihugu cyababyaye.

    Hakizimana Bahati Jean Bosco ukomoka mu karere ka Nyabihu, ni umwe mu bahoze muri FDLR, aza gutahuka kuri ubu akaba ari rwiyemezamirimo ndetse akaba ari umuhanzi ukoresha amazina ya Pastor Bahati.

    Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko yatanze ubuhamya bw’ubuzima yabayemo imyaka 18 ari muri uyu mutwe wa FDLR. Yabivugiye mu kiganiro yatanze ubwo yitabiraga Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’, ryabaye kuri uyu wa Gatanu.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo we n’ababyeyi be bahungiraga mu muri RDC, we yari afite imyaka umunani baba mu Nkambi za Kibumba na Kayindo, ariko mu gihe abandi bahungukaga we n’abandi bakomereje mu mashyamba ya Masisi.

    Ati “Twagezeyo dutangira gutekereza kugaruka mu Rwanda ariko bamwe bakatugira inama yo kudataha ahubwo bakatubwira ko bazatera igihugu bakongera bagafata ubutetetsi. Ubwo nibwo bamwe bagiye muri uyu mutwe wa FDLR.”

    Hakizimana Bahati ariko ngo iyo we n’abana bari mu kigero kimwe babazaga impamvu bari mu buhunguro, babwirwaga ko byaturutse ku Mututsi wabirukanye mu gihugu amaze kwica umubyeyi w’igihugu

    Yakomeje agira ati “Hari igihe higeze kuza icyorezo cy’indwara bita gapfura ahantu twari za Masisi, gapfura yishe abantu benshi, bahise babihindura ngo ni indobo 24 z’uburozi Abatutsi bohereje ngo zirimbure Abahutu, nyuma yahoo ibyari indobo z’uburozi zihinduka gapfura. Mu ntambara y’abacengezi, twagezeyo hari mukuru wanjye ari umusirikare, yakundaga gufata abantu bari hirya no hino akabagarura mu gihugu.”

    Hakizimana Bahati avuga ko uwo mukuru we yamusezeyeho amubwira ko agiye kubohoza igihugu ngo azagaruka kubatwara ariko ngo nyuma ntiyaje kugaruka ndetse amuheruka icyo gihe.

    Hakizimana Bahati avuga kandi ko inyigisho bahererwaga mu mashyamba ya Congo akenshi zabaga ari izibiba urwango zibumvisha uko bagomba kwanga Umututsi aho ava akagera.

    Ati “Icya mbere kwari ukutwereka ko Umututsi atari umunyagihugu w’u Rwanda ahubwo yavuye mu bihugu by’amahanga aza mu Rwanda akurikira umugezin wa Nil ariko bigera ubwo noneho abahutu bari basanzwe mu gihugu babujijwe uburenganzira ubuyobozi bujya mu maboko y’abatutsi. Bageze ubwo batubwira ko no gushakana n’Abatutsi ari icyaha gikomeye.”

    Ibya FDLR bishingiye ku kinyoma

    Hakizimana Bahati yavuze ko mu 2001, aribwo haheruka ibitero by’abacengezi. Kuva icyo gihe ngo urugamba rwaje kubananira bamwe bizana mu Rwanda basubizwa mu buzima busanzwe.

    Yakomeje avuga ko kuva icyo gihe urugamba rw’amasasu rusa nk’aho rwabananiye binjira mu bucuruzi abandi batangira kwiba no gusahura imitungo y’Abaturage bo muri Congo.

    Ati “Basahuraga bavuga ko amafaranga ari ayo gukoresha mu bikorwa byabo ariko icyagiye kigaragara ni uko amafaranga uwamaraga kuyashyira ku mufuka yahitaga agenda twe ba rubanda rugufi tugasigara tuyaryozwa.”

    Hakizimana Bahati yavuze ko ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byatangijwe na Perezida Kagame byashegeshe cyane FLDLR

    Hakizimana Bahati avuga ko nyuma yo gutsindwa abagize FDLR basigaye batega iminsi u Rwanda n’abanyarwanda, bavuga ko umunsi manda Perezida Kagame yemererwa n’itegeko nshinga zizarangira bazongera bagasubiranamo.

    Ati “Ndagira ngo urubyiruko rusobanukirwe intambara turwana nazo ndetse n’uburyo basigaye bakoresha, bamaze kubona ko urugamba rw’amasasu rubananiye, basigaye bateze u Rwanda kuri manda ya Perezida Kagame nirangira, ubundi bagasubiranamo natwe tukabona aho twinjirira.”

    Yakomeje agira ati “Impamvu, Perezida wa Repubulika niwe wabatsinze kuva na kera kuko iturufu y’ubumwe n’ubwiyunge yazanye mu banyarwannda, yahise ishegesha leta yakoze Jenoside.”

    Hakizimana Bahati avuga ko abo muri FDLR batumva uburyo Perezida Kagame yashyizeho gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda, ugasanga umwana ukomoka ku Mututsi ndetse n’ukomoka ku Muhutu babanye mu mahoro kandi imiryango yabo yarahemukiranye.

    Ati “Ariko noneho batsindwa na politiki Perezida Kagame yari yarazanye y’ubumwe bw’abanyarwanda, icyabayeho ni ukumutegera kuri izo manda, babona abanyarwanda kuko bari bazi icyo bakeneye, basabye ko itegeko nshinga rihindurwa.”

    Ugutsindwa kwa FDLR kandi kugaragarira mu mibare y’abari abarwanyi bayo bagenda bashira urusorongo abandi bagafatwa mpiri bakazanwa mu Rwanda bagashyikirizwa ubutabera.

    Nko mu 2008 FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga ko abasigaye bari hagati ya 500 na 1000. Uyu mutwe kandi watakaje ibice byinshi wakoreragamo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari nako ubushobozi bwo kubona intwaro ikoresha bugabanyuka.

    Ibiro bya Perezida Kagame biba mu mitima y’Abanyarwanda

    Hakizimana Bahati yavuze ko indi turufu abo muri FDLR bari bafite yari iyo guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo babwangisha abaturage. Icyo nacyo ngo cyaje gutsindwa kuko ibikorwa bya Perezida Kagame biri mu mitima y’abanyarwanda.

    Ati “Ya turufu ya kabiri nayo iratsindwa, umusaruro bari bayitezeho nawo ntiwagenda neza. Uyu munsi rero ikintu cyabashegeshe, Ibiro bya Perezida ntabwo biri muri Village Urugwiro ahubwo iyo urebye ubona biri mu mitima y’abanyarwanda bose, icyo rero cyatumye batsindwa.”

    Hakizimana Bahati yavuze ko abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda uyu munsi, bakoresha urubyiruko batarufitiye urukundo ahubwo ari ugushaka kurushora mu byago.

    Ati “Umugabo undwaza umutwe, Twagiramungu yaravuze ngo bashake ibitambo, arabwira urubyiruko n’abandi b’abandi ariko abe ntabashora ahubwo arajya gushora ab’abandi [….] arabashora gutyo bidafite aho bishingiye, nabyo ntabwo byamukundiye.”

    Yakomeje agira ati “Bamaze kumenya ko Perezida Kagame ari mu mitima y’abanyarwaanda, niyo mpamvu uyu munsi bari gukoresha imbuga nkoranyambaga, aho barema imitwe y’inkuru idafite umutwe n’ikibuno ngo abanyarwanda bayisome, bange ubuyobozi n’igihugu cyabo.”

    Hakizimana Bahati yasabye urubyiruko gusigasira ibyiza byagezweho, barwanya ushaka kubiba urwango mu Banyarwanda.

    Hakizimana Bahati yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa n’ibyo abanzi b’u Rwanda batangaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati “Njye ndibuka baratubeshyaga kugeza ubwo batubwira ko umuntu ugeze mu Rwanda atabona uko abaho. Hari n’abantu twabaga tuzi ko bapfuye nyuma tukazabumva kuri Radio Rwanda mu kiganiro ‘Isange mu Bandi’ barimo kudushishikariza gutaha.”

    Uyu mugabo avuga ko ibyo binyoma byatumye afata icyemezo cyo gutaha ndetse ageze mu gihugu yari azi ko azapfukamira abo asanze ariko ngo bamwakiranye urugwiro none ubu ni rwiyemezamirimo ndetse akaba n’umuhanzi ubayeho neza.

    Muri iri huriro hatanzwe ubutumwa butandukanye bugamije gushishikariza urubyiruko gukomera ku bumwe n’amateka by’Abanyarwanda

  • J. Cole uri muzakira Patriots BBC muri BAL yashize hanze album ye nshya #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yakwirakwiye mu minsi mike ishize ivuga ko uyu muraperi w'Umunyamerika ubusanzwe witwa Jermaine Lamarr Cole yaje mu Rwanda yitabiriye imikino y'irushanwa rya Basketball Africa League (BAL).

    Uyu mugabo yamaze gusohora Album ye nshya yise 'The Fall off'. Igizwe n'indirimbo 12 zakozwe n'aba-producer bakomeye mu muziki 14 barimo Timberland, Jake One, DJ Dahi, Tommy Parker n'abandi. Nawe ubwe nk'umuntu usanzwe utunganya indirimbo, harimo izo yikoreye.

    Iyi album yabanjirijwe na filime mbarankuru iyivugaho yise 'Applying Pressure: The Off-Season' yagiye hanze ku wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021 saa moya z'umugoroba.

    Iriho indirimbo yise 'i n t e r l u d e' yasohoye mu cyumweru gishize. Igaragaraho izo yafatanyije n'abandi bahanzi barimo 21 Savage, Lil Baby na Cam'ron.

    J. Cole yatangiye kuvuga kuri iyi album mu mpera z'umwaka ushize, icyo gihe mu nshuro nke yifashisha imbuga nkoranyambaga yavuze ku mishinga ya album ze zitasohotse, aca amarenga kuri iyi.

    Mbere y'impera z'umwaka ushize, byavugwaga ko iyi album izaba yitwa 'The Fall Off' gusa iryo zina riza guhinduka.

    Umwaka ushize, J. Cole yari yasohoye indirimbo zirimo iyitwa 'The Climb Back' na'Lion King on Ice', zombi ntabwo zigaragara kuri iyi album nshya.

    Mbere yazo, yari yashyize hanze izirimo 'Snow on tha Bluff,' yavugaga ku bibazo by'ihohoterwa rikorerwa abirabura bigizwemo uruhare na Polisi aho rimwe na rimwe bicwa cyangwa bagafungwa barenganywa.

    J. Cole afite imyaka 36. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Lights Please, 4 Your Eyez Only, Lost Ones, Crooked Smile yafatanyije na TLC, Before I'm Gone n'izindi.

    Yamamaye mu 2007 ubwo yashyiraga hanze mixtape yise 'The come up' mu ntangiro za 2007. Nyuma yakoze izindi zirimo 'The Warm Up' yakoze mu 2009 na 'Friday Night Lights' yo mu 2010.

    Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Albm ye harimo niyo yikoreye , izindi zikorwa n'ibyamamare bikomeye muri muzika ku isi

    Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo akaba n'utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z'amadolari. Uyu muhanzi afite abana babiri. Ni umugabo wa Melissa Heholt barushinze mu ibanga mu mpera za 2015 bikaza kumenyekana mu 2016.

    Afite ibihembo umunani bya BET Hip Hop Awards, mu 2020 abikesheje indirimbo yitwa “A Lot” yakoranye na 21 Savage yatwaye Grammy Award mu cyiciro cya 'Best Rap Song'.

    Yatwaye igihembo cya Top Rap Album Muri Billboard Music Award ndetse abitse ibikombe bitatu bya Soul Train Music Awards.

    Urutonde rw'indirimbo J. Cole yasohoye kuri Album ye ya Gatandatu

    J.cole arikumwe na Jay-Z

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/j-cole-uri-muzakira-patriots-bbc-muri-bal-yashize-hanze-album-ye-nshya

  • Rayon Sports yaguye miswi na Kiyovu Sports(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego cya Sugira Ernest gifashije Rayon Sports kunganya na Kiyovu Sports 1-1 mu mukino wa shampiyona.

    Rayon Sports yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda B rya shampiyona, uyu mukino ukaba wabereye ku kibuga cya Bugesera ni nyuma y’uko Stade Amahoro ihagaritswe kubera kwangirika.

    Uyu mukino wabaye ku isaha ya saa 12:30′, Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports mu mukino ubanza, yari yahigiye gutsinda uyu mukino.

    Mu minota ya mbere y’umukino wabonaga amakipe yombi agerageza gusatira arema uburyo bw’ibitego ariko nta mahirwe mesnhi yabonye.

    Abasore barimo Heritier Luvumbu watsindiye Rayon Sports mu mikino 2 iheruka ni umwe wari witezwe kuri uyu mukino ariko abasore ba Kiyovu Sports ntibamworohereye.

    Kiyovu Sports itari yageze cyane imbere y’izamu rya rayon Sports, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 29 gitsinzwe na Mbogo Ally n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nyirinkindi Saleh.

    Rayon Sports yashatse uko yishyura iki gitego ariko n’ubundi Kiyovu Spots ntiyayorohera kuko wabonaga iyirusha cyane mu kibuga hagati. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Ku munota wa 50, Kiyovu Sports n’ubundi yatangiye igice cya kabiri iri hejuru, yakoze impunduka za mbere havamo Nyirinkindi Saleh hinjiramo Nsengiyumva Moustapha.

    Ku munota wa 57, Rayon Sports yakoze impinduka 3, Sugira Ernest, Mudacumura Jackson[Rambo] na Sekamana Maxime binjiyemo havamo Drissa Dagnogo, Nshimiyimana Amran na Niyonkuru Sadjati.

    Rayon Sports yakangutse itangira gusatira ndetse n’abasore bayo batangira kugerageza amashoti ya kure nk’ishoti ryo ku munota wa 59 ryatewe na Luvumbu ariko rinyura hanze gato y’izamu.

    Ku munota wa 60 Sugira Ernest yacitse ubwugarizi bwa Kiyovu Sports ndetse yari afite n’amwanya wo gushota ariko barinda bawumwaka.

    Ku munota wa 61, Kiyovu Sports yakoze izindi mpinduka, Saba Robert yahaye umwanya Ishimwe Kevin.

    Sugira Ernest yaje kwishyurira Rayon Sports ku munota wa 68 kuri poenaliti, ni nyuma y’uko myugariro Mbogo Ally akoreye umupira mu rubuga rw’amahina.

    Iki gitego cyagaruye Rayon Sports mu mukino, ku munota wa 74 Luvumbu aba yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ariko umupira wagaruwe n’igiti cy’izamu.

    Iyi minota Rayon Sports yihariye umukino, Kiyovu Sports nta kindi yakoraga uretse gukora amakosa, yakoraga amakosa menshi. Ku munota wa 90, Luvumbu yacomekeye umupira mwiza Sugira Ernest ariko uyu rutahizamu umupira awushyira mu ntoki z’umunyezamu Kimenyi Yves.

    Uyu rutahizamu yaje kongera gukubita igiti cy’izamu, ni ku mupira yateresheje umutwe wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Luvumbu ku munota wa 92. Umukino waje kurangira ari 1-1.

    Kugeza ubu muri iri tsinda Rayon Sports ifite amanota 8, Kiyovu Sports 7, Rutsiro ifite 5 mu gihe Gasogi United ifite amanota 4(Hagiye kuba umukino uhuza Rutsiro FC na Gasogi United).

    11 impande zombi zitabaje

    Rayon Sports: Kwizera Olivier, Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Habimana Hussein, Mujyanama Fidele, Luvumbu Heritier, Nishimwe Blaise, Drissa Dagnogo, Niyonkuru Sadjati na Manace Mutatu

    Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Yves, Dusingizimana Gilbert, Mbogo Ally, Ngandu Omar, Habamahoro Vincent, Nyirinkindi Saleh, Bigirimana Abedi, Saba Robert, Bonane Janvier na Ghislain Armel

    Amran ni we wari kapiteni wa Rayon Sports kuri uyu mukino

    Ba kapieni mbere y’umukino bari kumwe n’abasifuzi

    11 ba Kiyovu Sports babanjemo

    11 ba Rayon Sports babanjemo

    Abatoza ba Rayon Sports

    Abatoza ba Kiyovu Sports, uhereye iburyo ni Ndayiragije Etienne, Banamwana Camarade na Kalisa

    Myugariro wa Rayon Sports Ndizye Samuel agerageza gucikana umupira abarimo Ngandu Omar

    Niyonkuru Sadjati wa Rayon Sports agenzura umupira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yaguye-miswi-na-kiyovu-sports-amafoto

  • Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi icyifuzo cya Perezida Kenyatta cyo guhindura Itegeko Nshinga –

    Mu mezi ashize nibwo Perezida Kenyatta yasabye ko uburyo busanzweho bugena uwatowe bukwiye kuvugurwa, hakajyaho uburyo butuma Perezida watsinze atari we uhabwa ububasha bwose, ahubwo n’abamukurikiye bitwaye neza bakaba bagira imyanya bagenerwa muri Guverinoma. Uyu mugambi wari wiswe ‘Build Bridges Initiatives’, BBI.

    Ni umugambi Kenyatta na Raila Odinga bahanganye muri 2017, bemeranyijeho mu mwaka wa 2018, nyuma y’uko kutumvikana kwabo kwari kwateye imyivumbagatanyo yakurikiye amatora ya 2018, igahitana abantu 90.

    Kenyatta wari watangiye gutegura amatora ya kamparampaka yo gutorera kuri uyu mushinga, yaje guterwa utwatsi n’umwanzuro w’abacamanza batanu bo mu Rukiko rw’Ikirenga, bavuze ko icyifuzo cye kitubahirije amategeko.

    Icyemezo cy’uru Rukiko cyemeje ko Perezida adafite uburenganzira bwo gutangiza uwo mushinga.

    Uyu mwanzuro wagize uti “Ubusabe bwo guhindura Itegeko Nshinga ni umugambi watangijwe na Perezida kandi itegeko risobanura neza ko Perezida adafite uburenganzira bwo gutangiza ibikorwa byo guhindura Itegeko Nshinga”.

    Bongeyeho ko Perezida ashobora kuba kugezwa imbere y’ubutabera kubera kwirengagiza Itegeko Nshinga.

    Perezida Kenyatta yangiwe umugambi wo gusaranganya ubutegetsi yari afite

  • Umwuka uri mu batuye ’Bannyahe’ n’ubuyobozi bwa Kigali nyuma y’uko batangiye guhuzwa –

    Ibiganiro by’ubuhuza byitabajwe bitanzwemo igitekerezo n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aba baturage bari bararegeye nyuma yo kwanga ingurane bahawe ngo bimuke, aho bahise barega Umujyi wa Kigali ko wabaha ingurane ikwiriye hisunzwe amategeko.

    Ku wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 nibwo hatangijwe ku mugaragaro ibi biganiro byabereye mu cyumba cy’Urukiko Rukuru.

    Muri ibi biganiro aba baturage bari bahagarariwe n’abanyamategeko batanu aribo Buhuru Pierre Célestin, Songa Jean Claude, Shema Gerard, Ndihokubwayo Innocent na Umumararungu Priscilla, mu gihe Umujyi wa Kigali wari uhagarariwe na Safari Vianney.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko muri ubu buhuza umuturage wifuza amafaranga make, yifuza 9 700 000 Frw mu gihe ushaka menshi ari 136 000 000 Frw.

    Me Ndihokubwayo Innocent yabwiye IGIHE mu biganiro byabaye, basabye ko Umujyi wa Kigali ushatse wasubira ku kubarira abaturage bundi bushya, hagendewe ku giciro cy’ubutaka uko gihagaze uyu munsi.

    Umujyi wa Kigali warabyishimiye

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yabwiye IGIHE ko bishimiye ibi biganiro by’ubuhuza n’aba baturage babareze ngo kuko asanga bishobora gutuma ibibazo bagiranye birangira mu mahoro.

    Ati “Kuba harahisemo kurega bariya 27 nyuma bagasaba ko habanza inzira y’ibiganiro twe nk’Umujyi wa Kigali twarabyishimiye icya mbere ni uko ari ibintu byiza. Iyo habaye amakimbirane hagati y’inzego n’abaturage nyuma bikarangira mu bwumvikane, murumva ko ari byiza cyane ni nayo gahunda Leta ifite.”

    Rubingisa yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali wifuza ko ibi biganiro by’ubuhuza byarangira mu mahoro hatitabajwe inkiko, buri muturage kugiti cye agahabwa igisubizo kimunyuze.

    Ati “Rwose natwe twumva bitajya mu rukiko niyo mpamvu mubona hatangiye ibiganiro by’imapande zombi kandi nibikemuka kizaba ari ikintu cyiza.”

    Me Songa Jean Claude uri mu banyamategeko bunganira bamwe mu baturage ba Kangondo na Kibiraro yabwiye IGIHE ko ibiganiro byagenze neza ko kandi Umujyi wa Kigali ufite ubushake bwo kumvikana nabo yunganira Me Songa. Ati ” Nubwo ibiganiro byabereye mu muhezo ariko urabona ko bizagenda neza turabyizeye.”

    Ubuhuza ni imwe mu nzira yemewe n’amatageko abantu bashobora kunyuzamo bagakemura ibibazo byabo cyane cyane ibijyanye n’imanza mbonezamubano.

    Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko ikibazo gikemuriwe mu buhuza kiba gikemutse burundu ku buryo kidasubira mu nkiko bitewe n’uko impande zombi ziba zahujwe.

    Yavuze ko intego y’ubuhuza ari ukugarura ubumwe ku bari bafitanye ibibazo byamaze kugera mu nkiko

    Ikibazo cy’abaturage ba Bannyahe cyatangiye kumvikana cyane mu 2017 ubwo Umujyi wa Kigali wavugaga ko ufite gahunda yo kubimurira mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko mu Busanza, hari bamwe bagaragaje ko batanyuzwe n’iki cyemezo cy’Umujyi banga kujya muri ayo mazu bubakiwe baka ingurane y’amafranga kugira ngo bo bishakira aho bajya kuba. Abemeye kwimuka bo bimuwe mu mwaka ushize wa 2020.

    Ibi biganiro by’ubuhuza byitabiriwe n’abaturage batandukanye bo muri aka gace

    Me Buhuru Pierre uri mu bunganira aba baturage ba Kangondo na Kibiraro

    Umujyi wa Kigali uri kunganirwa na Me Safari Vianney

  • Tanzania mu nzira yo koroshya ibiciro byo guhamagara no kwitaba muri EAC #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko kugera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka Tanzania nayo izaba yemeje amasezrano ya One Network Area yo koroshya ikiguzi cyo guhamagara no kwitaba kuri telephone muri Africa y'Iburasirazuba.

    Iki gikorwa cya Tanzania kizasiga u Burundi aricyo gihugu kiri muri uyu muryango wa East African Community (EAC) gisigaye kitarashyira mu ngiro ayo masezerano ku biciro.

    Ni nyuma y'igihe gito Perezida Samia Suluhu wa Tanzania avugiye mu ruzinduko muri Kenya ko igihugu cye kizongera imbaraga mu bikorwa byose byo gushyira hamwe nk'umuryango w'ibihugu.

    Ibiciro bihanitse bya 'roaming', hamwe n'ikiguzi cyo guhamagara/guhamagarwa byambukiranya imipaka kizwi nka Surcharges on Incoming International Traffic (SIIT), biba inzitizi ku itumanaho rya telephone ryambukiranya imipaka.

    One Network Area (ONA) yatangijwe mu kwa mbere 2015, kugeza ubu Kenya, u Rwanda, South Sudan na Uganda nibyo bihugu bishyira mu bikorwa ibiciro bya 'roaming' bivugwa n'ayo masezerano.

    One Network Area ivuze iki?

    Ivuze ko, ikiguzi cyo guhamagarana hagati y'ibi bihugu cyakuweho, ibiciro bya roaming biragabanywa, kandi SIIT zivanwaho.

    Urugero rw'uko byagenze; muri Uganda, kimwe mu bihugu bya Africa bisoresha cyane urwego rw'itumanaho (telecommunications), ibiciro bya 'roaming' mu guhamagara no kwitaba byambukiranya umupaka byavuye kuri $0.93 bigera kuri $0.10 ku munota umwe.

    Nkuko BBC ibitangaza, Kenneth Bagamuhunda ukuriye ishami rishinzwe imipaka n'ubucuruzi muri EAC avuga ko gushyiraho One Network Area byazamuye urugero rw'ubuhahirane mu karere bigabanya igiciro ku bushabitsi, byongera ibyinjizwa na kompanyi z'itumanaho ndetse ubwo na za leta z'ibihugu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/tanzania-mu-nzira-yo-koroshya-ibiciro-byo-guhamagara-no-kwitaba-muri-eac/