Category: Uncategorized

  • Hahembwe abitwaye neza muri ‘Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge’ –

    Ni irushanwa ryitabiriye n’abanyeshuri basaga 1700 bo mu turere dutandukanye tw’Igihugu bahawe ubumenyi bubategura mu guhanga udushya no guhangana ku isoko ry’umurimo.

    Kuri uyu wa Gatutu tariki ya 12 Gicurasi 2021, iri rushanwa ryabaga mu buryo bw’ikoranabuhanga ryashyizweho akadomo, hahembwa abahize abandi mu byiciro bitandukanye.

    Iri rushanwa ryateguwe n’ikigo Allan and Gill Gray Philanthropy, maze abanyeshuri bagahangana mu bitekerezo binyuze kuri internet, hifashishijwe mudasobwa cyangwa telefoni.

    Buri cyumweru bahabwa imikoro (Challenge) inyuranye igendanye no gusobanukirwa ibibazo byugarije Isi ndetse na sosiyete, hanarebwa uburyo byashakirwa igisubizo.

    Umuyobozi wa Allan and Gill Gray Philanthropy mu Rwanda, Kabanda Mpinga Aline, yabwiye IGIHE ko binyuze muri iri rushanwa urubyiruko rufashwa kugira imyumvire n’imitekerereze yubaka ejo habo heza ndetse n’Igihugu.

    Ati “Urubyiruko rwacu niyo mizero y’igihugu rero rugomba gutegurwa kugira ngo bavemo abayobozi b’ejo hazaza, bazabashe kugira imyumvire n’imyitwarire izabageza ku nzozi zabo ari nako bateza imbere Igihugu.”

    “Rero umuyoboro dukoresha ni uyu, twaravuze ngo reka tubinyuze mu mikoro (challenge) ikoresha ikoranabuhanga, bibafasha kuryimenyereza, gukora ubushakashatsi noneho no gutekereza uburyo bahanga udushya, bakabasha kugera ku byo bashaka.”

    Mu bahawe ibihembo harimo Uwimbabazi Farida wiga muri Groupe Scolaire Masaka wahembwe nk’umunyeshuri wahize abandi mu kugaragaza ibitekerezo byumvikana mu mikoro bahabwaga.

    Ecole Secondaire de Murama yahembwe nk’ikigo cyagaragaje ishyaka n’ubushake mu mikoro batangaga, mu gihe abanyeshuri bo muri Groupe scolaire officiel de Butare bahembwe nk’abahize abandi mu kwerekana igitekerezo cy’umushinga uhamye mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga. Bakoze porogaramu ya T. TECH ifasha abantu gutumiza ibintu mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-Commerce delivery).

    Musabirema Jean Pierre we yahembwe nk’umwarimu witwaye neza mu kwita kuri aba banyeshuri.

    Abatsinze bahawe ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa zitandukanye ndetse hakazabaho no kubakurikirana mu bujyanama.

    Irushanwa ‘Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge’ ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, rikaba ryari risanzwe rimenyerewe mu bihugu bitandukanye birimo Kenya na Afurika y’Epfo. Rizongera kuba mu Ukwakira 2021.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ecole Secondaire de Murama yahembwe nk’ikigo cyagaragaje ishyaka n’ubushake mu mikoro bahabwaga

    Abanyeshuri ba GSO de Butare bahembwe nk’abanyeshuri bakoze porogaramu ifasha abantu gukora ubucuruzi mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Musabirema Jean Pierre yahembwe nk’umwarimu witaye ku banyeshuri

    Uwimbabazi Farida wiga muri GS Masaka yahembwe nk’umunyeshuri wahize abandi mu kugaragaza ibitekerezo byumvikana

    Umuyobozi wa Allan and Gill Gray Philanthropy mu Rwanda, Kabanda Mpinga Aline yavuze ko iri rushanwa rigamije gutegura urubyiruko rw’ejo hazaza

  • Robert De Niro yagize ikibazo cy’ukuguru bituma ava mu ifatwa ry’amashusho ya filime Killers of the Flower Moon –

    TMZ yatangaje ko uyu mukambwe w’imyaka 77 yagize ikibazo cy’ukuguru, ari muri Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime azagaragaramo.

    Ntabwo biramenyekana niba azagaruka mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime mu gihe azaba akize. Gusa, hari amashusho amwe yafashwe ari gukina muri iyi filime ku buryo aramutse agize ikibazo gikomeye cy’ukuguru bitatinza itunganywa ryayo.

    Nyuma yo kugira ikibazo Robert De Niro yahise ava muri Oklahoma ajya muri New York aho asanzwe atuye ngo yitabweho n’abaganga.

    “Killers of the Flower Moon” uyu musaza azagaramo ishingiye ku gitabo cyitwa gutyo, gikora iperereza ku bwicanyi bwakorewe abaturage bitwa Osage, bakaba ari ba kavukire muri muri Oklahoma mu ntangiro zo mu myaka yo 1920 ubwo havumburwaga amavuta yabitswe ku butaka bwabo.

    Iyi filime yayobowe n’icyamamare muri sinema, Martin Scorsese ndetse igaragamo abandi bakinnyi bafite amazina akomeye nka Leonardo DiCaprio na Jesse Plemmons. Iyi filime izashyirwa kuri Apple TV+, gusa itariki y’igihe cyo kuyishyiraho ntabwo iramenyekana. Amashusho y’iyi filime yatangiye gufatwa muri Mata tariki 19, azarangira gufatwa muri Nzeri uyu mwaka.

    Robert De Niro ni icyamamare mu gukina filime akaba akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo yavutse ku wa 17 Kanama 1943.

    Yamamaye cyane muri filime nka The Godfather Part II (1974) na Raging Bull (1980) zamuhesheje ibihembo bya Oscars n’izindi nyinshi zamugize icyamamare ku Isi yose.

    Robert De Niro yagize ikibazo cy’ukuguru bituma adakomezanya na bagenzi be mu ifatwa ry’amashusho ya ‘Killers of the Flower Moon. (Ifoto-Kevin Winter wa Getty Images)

    Uhereye ibumoso ni Robert De Niro Martin Scorsese (hagati) uri kuyobora ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ndetse na Leonardo DiCaprio uri mu bakinnyi bakinanye

  • Perezida Kagame yasabye inzego z'Ubutabera gushyigikira iterambere n'umuco wo kubahiriza amategeko #rwanda #RwOT

    Abacamanza barahiye ni Dr Aimé Karimunda Muyoboke, Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga, François Régis Rukundakuvuga, Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire na Clotilde Mukamurera, Perezida w'Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi.

    Aba bashyizweho na Perezida Paul Kagame, tariki 21 Mata 2021.

    Mu butumwa yageneye abitabiriye uyu muhango n'Abanyarwanda muri rusange, Perezida Kagame yagaragaje ko uko ubukungu bw'u Rwanda bwaguka ari na ko abaturage n'imibereho yabo byiyongera, kimwe n'ibyo bategereje ku gihugu.

    Yagize ati 'Tumaze kwakira indahiro y'abacamanza bo mu nkiko zitandukaye, izi nshingano barazisanganwe igishya ni uko bagiye kuzikorera izindi nzego z'ubucamanza. Ndabashimira kandi mbifurize n'imirimo myiza, ubukungu bw'igihugu cyacu bukomeje gukura no kwaguka, uko bukura ni na ko ibyifuzo by'abanyarwanda bateze ku gihugu cyabo byiyongera, urwego rw'ubutabera rugomba gukurikiranira hafi iryo zamuka ry'ubukungu n'indi mibereho y'Abanyarwanda bukabigiramo uruhare.”

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko intego z'u Rwanda mu bijyanye n'ikoranabuhanga zitagerwaho, hatabayeho guhangana n'ibyaha bikorera kuri murandasi.

    Ati 'Intego zacu zo mu ikoranabuhanga ntizagerwaho tudahanganye n'ibyaha bikorerwa kuri murandasi. Ishoramari n'amasezerano mpuzamahanga bifasha gushyigikira ubukungu ariko ibyo biba iyo hari icyizere ko ibyasezeranijwe bizaboneka, bigashingira kandi uko ubutabera bukurikirana ibyo bikorwa.'

    Perezida Kagame avuga ko n'ahakozwe amakosa aba agomba guhanwa, kuko amabanki adashobora kubaho mu gihe abayafitiye imyenda bakoresha inzego z'ubutabera gutinda kwishyura, cyangwa se ntibanishyure na busa.

    Ati 'Amasezezeno ntacyo yaba amaze niba ubutabera budashobora kwizeza ko abagerageza kuyatesha agaciro batubahiriza amategeko bakabihanirwa, ndetse akenshi byaba bibaye ngombwa bakabihanirwa biremereye.'

    Perezida Kagame avuga ko abaturage batakariza icyizere mu butabera iyo babona ko kurangiza imanza bitubahwa kuko harimo ruswa n'ubundi buriganya, aho gukemura ibibazo bikazamura izindi manza nyinshi.

    Avuga ko inzego z'ubutabera zigomba gushyigikira iterambere n'umuco wo kubahiriza amategeko, ko abacamanza ari na bo bikwiye kuba biheraho bikabagaragaramo ko bubahiriza ubutabera n'amategeko ubwabo, bityo n'Abanyarwanda bikabanezeza ko bafite uwo baregera n'ubarenganura.

    Perezida Kagame yabwiye abitabiriye uyu muhango ko u Rwanda rwishimira intambwe rumaze gutera mu kubahiriza amategeko ku ruhando mpuzamahanga, ariko yibutsa ko hakiri ibyo gukora.

    Ati 'Twishimiye ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 37 ku Isi mu gipimo mpumahanga cy'uko ibihugu bigendera ku mategeko, wenda 37 ku isi yose uruhande rumwe turabishima kubera aho tuvuye nk'igihugu ariko hari umwanya munini wo kugenda dutera intambwe yindi tugana ku wa mbere.'

    Yunzemo ati 'Na none ibi bivuze ko hakiri byinshi byo gukorwa mu kurinda ibyo twagezeho, ndetse no gukomeza kubyubakiraho tukagera ku byo twifuza bindi tutarageraho.'

    Yavuze ko ingamba ziriho nk'iz'urwego rw'Abunzi zikwiye kwihutishwa kuko zitanga uburyo bwiza mu gukemura impaka n'amakimbirane, zikumvikanisha abantu hatagombye kuba impaka nyinshi cyangwa ibyo bagomba gutanga bibahenda.

    Umukuru w'Igihugu avuga ko abaturage uko baba bangana kose, iyo babona ko urwego rw'ubucamanza rurimo ruswa kandi rudakora uko bikwiye, runakoreshwa n'abafite ubushobozi cyangwa imbaraga, ababishinzwe bagomba kwibaza impamvu abaturarwanda babibona gutyo bityo hagashakwa icyakorwa kugira ngo ibyo bihinduke.

    RBA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/perezida-kagame-yasabye-inzego-z-ubutabera-gushyigikira-iterambere-n-umuco-wo

  • Nyanza: Umugabo yuriye ipoto ashaka kwiyahura ngo umugore yamwanze –

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Jarama mu Kagari ka Kirambi aho basanzwe batuye.

    Uwo mugabo w’imyaka 24 y’amavuko yuriye ipoto y’amashanyarazi nyuma yo kubona ko umugore we atwawe n’undi mugabo ntiyamenya aho amujyanye. Uwo mugore yaje kugaruka ku mugoroba.

    Hari amakuru avuga ko uwo mugabo yamenye ko uwo mugore babana yari asanzwe amuca inyuma ananirwa kubyakira, akaba ari yo mpamvu yari yahisemo kwiyahura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yabonywe n’abaturage baramutabara kuko yari yamaze kurira ipoto agiye gusimbuka ngo yiture hasi apfe.

    Ati “Yuriye ipoto ashaka kwiyahura atabarwa n’abaturage bamubonye bari aho hafi.”

    Ubwo yamanukaga kuri iyo poto icyuma cyamwishe ku kaguru arakomereka byoroheje ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kirambi.

    Gitifu yavuze ko batari basanzwe bazi ko uwo muryango urangwamo amakimbirane, ariko bagiye kurushaho kuwegera kugira ngo bawufashe gukemura ibibazo bihari.

    Yasabye abaturage by’umwihariko abashakanye n’abandi babana, kwirinda guhisha amakimbirane bafitanye, abagirana inama yo kujya biyambaza ‘Inshuti z’Umuryango’ cyangwa ubuyobozi bwite bwa Leta hakiri kare.

    Uwo mugore amaranye amezi agera kuri atandatu n’uwo mugabo wari ugiye kwiyahura. Nta mwana n’umwe barabyarana ariko uwo mugore asanzwe afite umwana.

    Ibiro by’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza

    [email protected]


  • Davis D,Kevin Kade na mugenzi wabo bari bafunzwe barekuwe n'urukiko #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 14 Gicurasi 2021 aho urukiko rwasanze nta bimenyetso bikomeye ubushinjacyaba bwatanze ku buryo bakurikiranwa bafunze.

    Urukiko rwategetse ko bahita barekurwa hagisomwa umwanzuro.

    Kevin Kade na Habimana Thierry batawe muri yombi tariki 21 Mata 2021 naho Davis D we afatwa mu ijoro rya tariki 24 Mata 2021 ubwo yari mu kiganiro na Ally Soudy kuri Instagram.

    Kuwa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 nibwo aba basore 3 baburanye ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Yari inshuro ya kabiri abaregwa bitabye urukiko kuko mu cyumweru gishize ubwo bitabaga bagaragaje inzitizi zirimo no kutabona dosiye y'ibyo baregwa.

    Ubwo iburanisha ryatangiraga, umucamanza yabajije abaregwa niba buri wese yemera icyaha, uko ari batatu bavuga ko batemera ibyaha baregwa, ahubwo basaba urukiko ko rwabarenganura rukabarekura.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure uko ibyaha bashinjwa babikoze. Bwahereye kuri Davis D buvuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu gusambanya uyu mwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko kuba uyu mukobwa yaragiye kureba Kevin Kade kwa Davis D, akihagera uyu muhanzi agahita asohoka akabasigana, ari ikimenyetso simusiga cy'uko yari amuhaye rugari ngo yisanzure mu mugambi bari bateguranye.

    Ibi bikamugira icyitso ku cyaha cyo gusambanya umwana utageza imyaka y'ubukure.

    Ageze kuri Kevin Kade, Umushinjacyaha yavuze ko uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure. Yavuze ko ari Icyaha yakoreye kwa Davis D tariki 18 Mata 2021.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko iki cyaha Kevin Kade agishinjwa n'uwo yagikoreye wabitanzemo ubuhamya kuva mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.

    Iki ni icyaha kandi ubushinjacyaha bukurikiranyeho Habimana Thierry, buvuga ko yatahanye n'uyu mukobwa tariki 19 Mata 2021 bakararana ku buriri bumwe.

    Umushinjacyaha yavuze ko Habimana yitwaje ko agiye gucumbikira uwo mukobwa, kuko ibirori barimo byarangiye amasaha akuze, bidashobora kuba impamvu igaragaza ko arengana.

    Yagaragaje ko uyu musore nta rwego na rumwe rw'ubuyobozi yigeze agaragariza ko agiye gucumbikira umuntu wafashwe n'amasaha yo kugera mu rugo.

    Umushinjacyaha yagaragarije Urukiko ko atumva impamvu Habimana yahisemo kurarana ku buriri bumwe n'uyu mukobwa niba koko atari agamije kwishimisha.

    Yabwiye Urukiko ko guhana abantu bangiza abana batagejeje imyaka y'ubukure aribwo buryo bwonyine bwo guca intege n'abandi babiteganya.

    Uko ari batatu, Ubushinjacyaha bwahise bubasabira igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo mu gihe iperereza rigikorwa.

    Mu kwiregura, Davis D yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko nta n'impamvu igaragara yakabaye afunzwe.

    Yavuze ko nta gahunda n'imwe yari aziranyeho na Kevin Kade ko uyu mukobwa agiye kujya kumureba mu rugo. Icyakora ngo ubwo umukobwa yari amaze kuhagera we yahise asohoka kuko hari umuntu wari umuhamagaye kuri telefone.

    Ikindi Davis D yabwiye Urukiko ni uko niba hari n'ibyo Kevin Kade yakoranye n'uyu mukobwa, we nta ruhare yabigizemo kuko ubwo yari akihagera we yagiye kwitaba telefone yari imuhamagaye akajya hanze.

    Yavuze ko nta mpamvu n'imwe abona Ubushinjacyaha bushingiraho bumusabira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo, cyane ko n'ibisubizo bya muganga byagaragaje ko uyu mukobwa atigeze anasambanyirizwa iwe.

    Davis D yongeyeho ko Urukiko ruramutse rumurekuye by'agateganyo adashobora gutoroka ubutabera, nta kimenyetso na kimwe yasibanganya ndetse nta n'umutangabuhamya yatera ubwoba.

    Ikigeretse kuri ibi, Davis D yavuze ko afite umutungo wafatwa nk'ingwate muri uru rubanza.

    Kevin Kade yireguye agaragaza ko atigeze asambanya uyu mwana w'umukobwa.

    Yavuze ko kimwe mu bigaragaza ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma ari ukwivuguruza k'uyu mukobwa wabwiye Ubugenzacyaha n'Ubushinjacyaha ko ari Kevin Kade wamuhamagaye akamusaba kujya kumureba, nyamara umukobwa ahubwo ariwe wamuhamagaye.

    Yaba we cyangwa umwunganira mu mategeko basabye urukiko kuzareba ibyavuye mu iperereza bakagenzura icyihishe inyuma y'uku kunyuranya imvugo.

    Usibye ibi ariko, Kevin Kade yongeye kugaragaza ko hari n'igihe uyu mukobwa yavuga ko basambanye mu rwego rwo kwimenyekanisha cyane ko we asanzwe ari umukobwa wananiranye ushaka kwamamara.

    Ibi uyu musore yavuze byiyongeraho raporo ya muganga igaragaza ko nta kimenyetso cy'uko Kevin Kade yasambanyije uyu mukobwa.

    Yaba we n'umwunganizi we mu mategeko, basabye Urukiko kwigana ubushishozi dosiye yabo akarenganurwa.

    Yagaragaje kandi ko adashobora gutoroka ubutabera mu gihe yaba arekuwe by'agateganyo, ndetse ko atatera ubwoba abatangabuhamya, ibi bikiyongeraho ko afite umwishingizi mu gihe yaba arekuwe.

    Mu kwiregura kwa Habimana Thierry, yavuze ko kuba yaratahanye n'uyu mukobwa kubera ko amasaha yo gutaha yari yabafashe, akajya kumucumbikira atari byo yakazize.

    Umwunganizi we mu by'amategeko yagaragaje iki gikorwa cyakozwe na Habimana nk'icy'urukundo ahubwo yagashimiwe.

    Yongeyeho ko atigeze asambanya uyu mukobwa kuko nawe ubwe mu ibazwa yaba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ntaho yigeze avuga ko basambanye.

    Kuba ntaho umukobwa ashinja Habimana, hakiyongeraho ko nta n'ikimenyetso cyabyo cyagaragajwe muri raporo ya muganga, uyu musore asanga byakabaye impamvu ikomeye yatuma arekurwa.

    Abaregwa uko ari batatu n'ababunganira mu mategeko bose bakunze kugaragaza ko uyu mukobwa bashinjwa kuba barasambanyije n'ubundi asanzwe ari umwana udashobotse.

    Impaka z'urudaca kuri raporo ya muganga

    Abaregwa bose bahurije ku kuba raporo ya muganga yarerekanye ko akarangabusugi ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mukobwa yatakaje, nta gihamya ko yagatakaje ubwo yasambanywaga n'aba basore. Ni mu gihe ahubwo igaragaza ko yagatakaje kera cyane.

    Bose uko ari batatu kandi bagarutse kuri raporo ya kabiri ya muganga, yagaragaje ko nta masohoro cyangwa igikomere icyo aricyo cyose basanze mu gitsina cy'umukobwa.

    Bagaragaje ko izi raporo zigaragaza ko uyu mukobwa atigeze asambanywa muri iriya minsi avuga.

    Umushinjacyaha yavuze ko kuba bakwitwaza ko ibisubizo bya muganga bigaragaza ko nta masohoro yasanzwe mu gitsina cy'uyu mukobwa, ari uko bakoresheje agakingirizo kandi ntaho bagaragaza ko kacitse.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/davis-d-kevin-kade-na-mugenzi-wabo-bari-bafunzwe-barekuwe-n-urukiko

  • Arsene Wenger ari i Kigali #rwanda #RwOT

    Arsene Wenger wahoze atoza ikipe ya Arsenal ubu akaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (Chief of Global Football Development), ari i Kigali aho yitabiriye inama ya komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF).

    Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF izaba ku munsi w’ejo ibere i Kigali muri Serena Hotel aho izaba iyobowe na perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe wotorewe uyu mwanya muri Werurwe 2021.

    Iyi nama ya komite nyobozi ikaba izigirwamo, ishyirwa mu bikorwa rya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu mashuri (Pan-African Schools Football Championship), ibijyanye n’imisifurire muri CAF na FIFA ndetse n’umushinga uzatwara miliyoni imwe y’amadorali mu guteza imbere ibikorwa remezo.

    Ibindi bizaganirwaho ni ingengabihe y’imikino 2022-2024 ndetse n’ibijyanye no gupima icyorezo cya Coronavirus mbere y’umukino.

    Uretse Arsene Wenger wamaze kugera mu Rwanda, undi utegerejwe ni perezida wa FIFA, Gianni Infantino na we azaba ari mu bitabiriye iyi nama.

    Arsene Wenger ari i Kigali aho yitabiriye inama ya Komite Nyobozi ya CAF

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/arsene-wenger-ari-i-kigali

  • Madamu Jeannette Kagame yerekanye uruhare rw’Urubyiruko mu guhangana n’abapfobya Jenoside –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu butumwa yahaye Abanyarwanda by’umwihariko abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano.’

    Ni ihuriro ryateguwe hagamijwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk‘urubyiruko, rwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Mu biganiro byatanzwe harimo icyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ikivi cyacu: Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi’ ndetse n’ikigira kiti ‘Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu’.

    Abatanze ibiganiro bose bagarutse ku mukoro ukomeye urubyiruko rufite wo guhashya no kurwanya uwo ari we wese washaka guharabika igihugu agamije kugisubiza mu mateka ashaririye cyanyuzemo.

    Rev Past Dr Rutayisire Antoine yavuze ko uburyo bwiza bwo gusubiza abanenga u Rwanda ari ukurutunganya.

    Ati “Abatwanga ntibakakubere ikibazo, abatuvuga nabi mureke turebe ko ibyo bavuga bidahari, hanyuma tubikosore, icyo gihe umwanzi wawe aba agufashije.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rukwiye guca ukubiri n’umuco wo guterera agati mu ryinyo no kurebera mu gihe hari abari guharabika igihugu cyabo.

    Ati “Dufite umwete muke, iyo abantu bari mu gihugu cyiza kimeze neza, bibagirwa ko hari umwanzi ushobora kugisenya.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko abavuga nabi u Rwanda by’umwihariko basigaye babinyuza mu nyandiko n’imbuga nkoranyambaga, ari nayo mpamvu abato bakwiye gufatanya mu kubahinyuza basobanura ibiri ukuri ku gihugu cyabo.

    Ati “Kuba muto ni igishoro iyo bikoreshejwe neza, ukamenya icyo ukura ku bakuru kuko batazakomeza kuhaba. Uyu munsi hari umuntu mukuru usoma ibyo abandika u Rwanda nabi bandika akabasha kubisobanura. Ntitwazabona icyo dusobanura tutabizi neza kandi twarabanye nabo.”

    Madamu Jeannette Kagame yifashishije inkuru y’inyoni benshi bazi ku izina ry’Umununi, yagize ubushishozi bukomeye mu bihe byari bitoroshye yari iri kunyuramo n’izindi byari kumwe, avuga ko urubyiruko rw’uyu munsi rwayifashisha mu kumenya icyo rwakora mu guhashya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ndifuza kubasangiza igitekerezo kivuga ku bwenge, ubushishozi bw’inyoni yitwa colibri–iyi nyoni yenda gusa n’iyo twita ‘Umununi’ mu Kinyarwanda. Igihe kimwe ishyamba ryarahiye, umununi wari kumwe n’izindi nyoni n’inyamaswa bigira ubwoba.”

    Yavuze ko icyo gihe Umununi utigeze uheranwa n’ubwoba ahubwo watangiye kujya gushaka aho wakura amazi, uko ugiye ukagarukana igitonyanga kimwe, ugasuka kuri wa muriro, ukongera ugasubirayo, bikomeza bityo.

    Yakomeje agira ati “Imwe mu nyoni zari aho, iza kurakazwa n’uko uwo mununi utaguma hamwe, ni uko yifatanya n’izindi nyamaswa bitangira guseka wa mununi ziti ‘Urabona ako gatonyanga kamwe uzana kazimya uyu muriro?’ Umununi urasubiza uti ‘Ni byo, ntabwo nazimya uyu muriro jyenyine, ariko ndagira ngo nibura ntange umusanzu wanjye.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abakurikira cyane iby’imibereho y’inyamaswa cyane inyoni, umununi ari inyoni n’ubusanzwe itangaje ifite umwihariko wo guhozaho no kudacika intege.

    Ati “Kugira ngo mbihuze n’ibyo mukunda,ubanza umununi ari ka kanyoni k’ubururu ka Twitter katwibutsa guhozaho, gutanga amakuru kandi katarambirwa. Uruhare rwa buri wese muri mwe uko mungana, rwazana impinduka zarenga umuntu ku giti cye kandi bigakebura n’abandi.”

    Madamu Jeannette Kagame kandi yahaye umukoro urubyiruko wo gukomera no kurwana ku Bunyarwanda, ibintu yavuze ko bisaba ko kumenya imikorere y’uwububa, wihisha iteka inyuma y’ibisenya Ubunyarwanda.

    Ati “Mushake uburyo bwiza bwo komorana ibikomere no kubwira abana mubyara, ukuri kwa Jenoside n’amahitamo yacu, kugira ngo nabo bazakomerezeho.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi bashimishwa n’uko muri iki gihe hari benshi mu rubyiruko bafite ibitekerezo bizima, bazanafasha mu guhindura bake bagifite imitekerereze ikocamye.

    Kwizera Adidas, umwe mu batanze ubuhamya ni umwana wa gatatu muri batandatu bavukana. Atuye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Yatanze ubuhamya bw’uburyo yavukiye muri Congo ndetse nyuma yo guhunguka se akaza gufungwa kubera uruhare yagize muri Jenoside.

    Yavuze uko mu 2003, Perezida Kagame yahaye se imbabazi mu bemeye ibyaha bakanabisabira imbabazi, anagaruka ku ijambo nyina yamubwiye atarapfa ari naryo ryamubereye akabando mu rugendo rwe. Yagize ati “Uzabe intwari, ntuzabe ikigwari nka so”.

    Nyina yitabye Imana mu 2006, atangira ubuzima butoroshye. Ati “Yapfuye arozwe na bamwe mu bo mu muryango wo kwa data ngo kuko yamushinje. Ku myaka 10 natangiye ubuzima bwo gusura papa kandi bitoroshye, natangiye kurera barumuna banjye.”

    “Numvishe ntangiye kwiheba. Umuryango wo kwa mama waratwanze ko twabiciye umwana ndetse no kwa Papa baratwanze ngo mama yafungishije umuhungu wabo.”

    Kwizera yavuze ko se amaze gufungurwa batahuje binatuma acikiriza amashuri, ariko binyuze mu matsinda y’urubyiruko yongera kwigirira icyizere cy’ubuzima

    Senateri Mureshyankwano Rose wavuye iwabo muri Komini Kayove agahungira muri Congo ahunze Inkotanyi ariko zikaza kumufasha gutaha mu Rwanda we n’umugabo we, yavuze ko Ubunyarwanda n’umutima by’Inkotanyi ari ubudasa

    Yavuze uburyo bakuriye mu macakubiri yaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse nk’umuntu ivangura ritagizeho ingaruka akaba ataritaga kubo ryavukije uburenganzira.

    Nyuma yo kubona imikorere y’ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo FPR Inkotanyi yabigizemo uruhare rufatika, avuga ko byamukoze ku mutima.

    Ati “Inkotanyi mfitanye igihango nazo. Nizo zamfashije kurambana n’umugabo wanjye barokoreye mu mashyamba ya Congo.”

    Iri huriro ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG; Imiryango y’Urubyiruko rw’Abanyeshuri n’abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside, GAERG na AERG, Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP, Pan African Movement, Our Past Initiative, Rwanda We Want, n’ izindi nzego za Leta.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abanyarwanda by’umwihariko, ababyeyi bashimishwa n’uko muri iki gihe hari benshi mu rubyiruko bafite ibitekerezo bizima, bazanafasha mu guhindura bake bagifite imitekerereze ikocamye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rukwiye guca ukubiri n’umuco wo guterera agati mu ryinyo no kurebera mu gihe hari abari guharabika igihugu cyabo

    Rev Past Dr Rutayisire Antoine yavuze ko uburyo bwiza bwo gusubiza abanenga u Rwanda ari ukurutunganya rukaba rwiza kurushaho

    Senateri Mureshyankwano yavuze ko nyuma yo kubona imikorere y’ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo FPR Inkotanyi yabigizemo uruhare rufatika, byamukoze ku mutima

    Kwizera Adidas wavutse ku mubyryi wakoze Jenoside, yavuze ko yomowe n’amatsinda y’Urubyiruko, yatumye yongera kwigirira icyizere cy’ubuzima

    Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye iri huriro ryatanzwemo ubuhamya butandukanye

  • Huye: Umuganga wari ukurikiranweho kwica umuntu no kwiba amafaranga yakatiwe gufungwa burundu –

    Urubanza rw’uwo muganga wakoraga ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, rwasomewe ku Kabutare mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021.

    Yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2019 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, RIB, akurikiranweho kwiba amafaranga angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi 700 Frw mu bubiko bwa CHUB ndetse akekwaho no kwica umusore witwa Iriboneye Felix wacuruzaga amakarita ya telefone n’amakarita yo guhamagara.

    Yafashwe ubwo yageragezaga gusohokana ayo mafaranga mu gihugu, ndetse nyuma mu biro bye baje gusangamo umurambo wa Iriboneye. Uyu musore wishwe akaba yari amaze imyaka ibiri asoje kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Yari akurikiranyweho no guha imiti isinziriza Nzeyimana Callixte ukora mu bucungamari bwa CHUB, akamwambura imfunguzo z’umutamenwa ari naho yatwaye ayo mafaranga, bityo akaba yari akurikiranweho n’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi.

    Kuri uyu wa Gatanu, uyu Ntawuhiganayo Narcisse, yahamijwe ibyaha ashinjwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, rumukatira igifungo cya burundu.

    Yategetswe kuzishyuta CHUB indishyi ya Miliyoni imwe n’ibihumbi 950 Frw, harimo miliyoni 1 Frw y’Umwunganizi mu mategeko ndetse n’ibihumbi 950 Frw yo kwishyura umutamenwa yangije igihe yibaga.

    Urubanza rwafashweho uyu mwanzuro rwabaye tariki ya 16 Kamena 2020.

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko bimwe mu byagendeweho ahamwa n’ibyo byaha ariko uko mu rukiko rwibanze yavuze ko atishe Iriboneye Felix abishaka ahubwo ko yishwe n’imiti yari yahawe.

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko bimuhama kuko igihe yabonaga iyo miti imugizeho ingaruka ntawe yigeze atabaza kandi ko banasanze nyakwigendera aziritse umugozi mu ijosi anahambiriye ku gitanda apfutse mu kanwa.

    Naho ku kijyanye n’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi, urukiko rwavuze ko nacyo kimuhama, kuko imiti yahaye Nzeyimana Callixte ubwo yamwamburaga imfunguzo, ngo yayimuhaye abizi neza ko yica kandi yabikoze yamaze kwica Iriboneye Felix, bityo ko na we yashakaga kumwica ariko ntibyamushobokera.

    Umwanzuro kuri uru rubanza umaze gufatwa, Nzeyimana Callixte wahawe imiti akamburwa imfunguzo, yavuze ko yishimiye uko rwanzuwe.

    Nzeyimana ati “Turabona ko urukiko rwaciye urubanza neza rukaba rumukatiye igifungo cya burundu kuko ari cyo akwiye.”

    Undi wavuze kuri uyu mwanzuro ni Simugomwa Jean Paul akaba mukuru wa Iriboneye Felix wishwe, na we yavuze ko yishimye ko bahawe ubutabera

    Ati “Mu by’ukuri imikirize y’uru rubanza tuyakiriye neza kuko duhawe ubutabera.”

    Uyu Ntawuhiganayo Narcisse wakatiwe gufungwa burundu ashinjwa kuba yarigeze gutoroka Igisirikare cy’u Rwanda ahungira muri Zambia, nyuma avuyeyo abona akazi k’ubuforomo mu Bitaro bya CHUB.

    Mu mwaka wa 2019 ni bwo yafatiwe mu Karere ka Gisagara ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ashaka gutoroka nyuma yo gukora biriya byaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

    Uru rukikiko rukaba rwabwiye abaregera indishyi kuzegera ubushinjacyaha bukabibafashamo.

    Mu iburanisha ry’ibanze rabaye, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rwakatiye Ntawuhiganayo igifungo cy’imyaka 13, ariko ubushinjacya buhita bujurira.

    Inkuru bijyanye: Ukekwaho kwiba muri CHUB yashatse kwiyahura amenye ko akurikiranyweho ibindi byaha

    [email protected]


  • Byiringiro Lague yamaze gusinya amasezerano y'imyaka 3 muri FC Zurich #rwanda #RwOT

    Lague wari mu Busuwisi aragaruka mu Rwanda vuba hanyuma azasubireyo mu kwezi gutaha kwa 6 agiye gutangira imyitozo.

    Fussballclub Zürich izwi nka FC Zürich yashinzwe mu 1896, ikaba imaze kwegukana ibikombe bya Shampiyona (Swiss Super League) inshuro 12, itwara igikombe cy'igihugu inshuro 10.

    Bivugwa ko Lague Byiringiro w'Imyaka 20 y'amavuko ashobora gutangwaho Ama-Euro 265, 000 aho yaba aciye agahigo ko kuba umukinnyi uhenze cyane uvuye muri APR FC akerekeza mu yindi kipe mu myaka itatu ishize.

    Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi 30 b'u Rwanda bari muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n'iya 7 Gashyantare 2021.

    Uburyo yitwaye mu mikino ibiri yakinnye cyane ku wahuje u Rwanda na Togo byatumuye yifuzwa n'amakipe atandukanye.

    Byiringiro Lague wazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y'imyaka ibiri muri Gicurasi 2020. Hari nyuma y'uko Rayon Sports yari yifuje kumuha miliyoni 10 Frw ngo ayisinyire.

    Uyu musore w'imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona y'umwaka ushize w'imikino ndetse afatwa nk'umwe mu bakinnyi b'Abanyarwanda bafite impano yihariye.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/byiringiro-lague-yamaze-gusinya-amasezerano-y-imyaka-3-muri-fc-zurich

  • Mubiligi yabonye urupfu mu maso ye ubugira gatatu mu mezi 7 yamaze mu bitaro arwaye Covid-19 –

    Mubiligi Stanislas yabitswe inshuro eshatu mu mezi arindwi yamaze mu bitaro arwaye Covid-19, ku bw’amahirwe ararokoka atsinda icyo cyorezo.

    Kuri we Covid-19 yari nk’intambara arwana buri munsi, kuko yamaze amezi ane ari mu cyumba cy’indembe, ndetse muri ayo mezi ane, abiri yayamaze afite imashini imufasha guhumeka, ni nk’aho ariyo yamuhumekeraga kuko umubiri we wari warananiwe.

    Mubiligi yari arwariye mu bitaro bya UZ Brussel mu Bubiligi guhera mu Ukwakira 2020. Gukira Covid-19 kuri we byari nk’inzozi.

    Mu kiganiro yagiranye na VRT yo mu Bubiligi yagize ati “Inshuro eshatu bemeje ko napfuye. Izo nshuro zose babaga bafashe umwanzuro wo kunkuramo ibyuma byamfashaga guhumeka. Kubw’amahirwe ndongera ngarura ubuzima. Narazutse! Urupfu rwarantinye.”

    “Ntabwo byari byoroshye, nongeye niga kuvuga, niga uko banyeganyeza intoki [..] nari meze nk’uruhinja.”

    Umwe mu baforomo bamwitayeho kuva mu Ukwakira 2020, Brigitte Tuytensy, yavuze ko batekerezaga ko byarangiye agiye gupfa kuko mu minsi ya mbere ajya mu bitaro yari arembye cyane kuburyo gukira kwe babonaga biri kure.

    Yongeyeho ati “Ejo yaje kutubwira ko ashobora gutaha akava mu bitaro. Yashakaga gusezera abaforomo bose bamuvuye mu minsi 105 yamaze mu bitaro, bakamufasha kongera kugenda. Byaradushimishije cyane kuko rwari urugendo rutoroshye na gato.”

    Mubiligi yashimiye aba baganga bamwitayeho, ndetse bakamufasha kongera kuba umuntu nyuma yo kubona urupfu ubugira gatatu.

    Ni gake ushobora kumva umuntu warembejwe na Covid-19 kugera ku rwego nk’urwo yaragezeho yakongera akaba muzima, ariko Mubiligi Stanislas ni umuhamya wabyo ndetse ashimangira ko ubu ameze neza nta kibazo afite nyuma y’amezi arindwi ari mu bitaro.

    Covid-19 ni indwara yatangiye gukwirakwira isi guhera mu ntangiriro za 2020. Kugeza ubu abasaga miliyoni 161 barayanduye, abandi miliyoni 3.34 bahitanwe nayo, kandi imibare iracyiyongera buri munsi ahanini kubera ko iyi virus yihinduranyije kandi ikaza ifite ubukana bwinshi.

    Nubwo bimeze gutyo ariko hari icyizere ko iki cyorezo kizaranduka vuba kuko hirya no hino ku isi batangiye gukingira abaturage nubwo inzira ikiri ndende, aho kugeza ubu abamaze gukingirwa ari miliyari 1.37 muri miliyari zirenga 7 zituye Isi.

    Ingamba zo kwirinda nko gukaraba intoki kenshi, kugira isuku, kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera no kwirinda guhurira ahantu hari abantu benshi ni bimwe mubyo abantu bagirwa inama yo kwitwararika.

    Mubiligi Stanislas yabonye urupfu mu maso ye inshuro eshatu mu mezi arindwi yamaze arwaye Covid-19