Category: Uncategorized

  • Bugesera: Guverineri Gasana yatangiye kwakira abaturage bafite ibibazo bishingiye ku butaka –

    Ibi bibazo byatangiye kwakirwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021. Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka mu turere twa Nyagatare, Bugesera, Kayonza na Gatsibo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ibibazo bafite ibyinshi bishingiye ku ibarura ry’ubutaka ryakozwe rigasiga hari abo ritagezeho neza. Yavuze ko hari n’ikindi kibazo cy’ubutaka bwa leta bwigabijwe n’abaturage bigatera imanza kuri benshi.

    Mu bindi bibazo yavuze harimo ibibazo bikomoka ku isaranganya n’ituzwa ry’abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibibazo by’abaturage bagana inkiko n’imyanzuro yazo ku butaka ikunze kugorana mu ishyirwa mu bikorwa ndetse na serivisi zitihuta ku bifuza ibyangombwa byo kubaka aho umubare munini w’ababisaba urusha ubushobozi ababikoramo.

    Guverineri Gasana Emmanuel yavuze ko bashyizeho iki cyumweru ku bufanye n’izindi nzego zitandukanye mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bifitwe n’abaturage bigaragara mu butaka kugira ngo bihutishe iterambere.

    Ati “Kubera ko Bugesera iri kwihuta cyane mu iterambere, ikibazo cy’ubutaka kigomba gukemuka vuba na bwangu kugira ngo kive mu nzira kitatubera inzitizi mu byo dukora byose.”

    Yakomeje avuga ko hari ahashobora kubonekamo akarengane mu baturage ari nayo mpamvu bahisemo gufatanya n’inzego zitandukanye mu gukemura ibi bibazo.

    Abaturage bakiranye yombi iki gikorwa

    Bamwe mu baturage baje gutanga ibibazo byabo bishimiye iki gikorwa, bagaragaza ko bazakemurirwa ibibazo bari barabuze aho bikemurirwa.

    Uwamahoro Prisca ufite imyaka 47 waturutse mu Murenge wa Rweru, yavuze ko kimwe mu bibazo byamuzanye harimo kubaza ibijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka.

    Yavuze ko mu 2019 abari barahawe ubutaka na leta mu Murenge wa Rweru bose batswe ibyangombwa babwirwa ko harimo akavuyo, ubuyobozi bubitwara bubabwira ko bizagarurwa ariko ntibongera kubigarura.

    Ati “ Ubwo ubuyobozi bwatwegereye ndizera ko ikibazo cyacu bari bugikemure kuko iyo tubajije Akarere katubwira ko bitarakemuka nyamara ubwo butaka nibwo twatangaga nk’ingwate tukabona amafaranga mu bimina no muri banki zitandukanye.”

    Nyirababirigi Espérance utuye mu Mujyi wa Nyamata we yavuze ko iyi gahunda yayishimiye ngo kuko ayitezeho kumufasha gukemura ikibazo cy’ubutaka bwe bwabaruwe ku muntu utazwi agasaba ko abusubizwa ntibikorwe.

    Yavuze ko yegereye inzego zitandukanye zikanga kumukemurira ikibazo ariko ngo ubwo abayobozi bagiye gutega amatwi abaturage yizeye ko hari biri bukemurwe.

    Mu bindi bibazo byatanzwe n’abaturage ibyinshi bishingiye ku izungura, kudahabwa ibyangombwa by’ubutaka, abahawe ubutaka na leta bakabuhuriraho ari imiryango myinshi n’ibindi.

    Hagaragaye kandi ibibazo by’abaturage ba Rweru bahawe ubutaka na leta bakaza kongera kwakwa ibyangombwa by’ubutaka mu 2019 ariko kugeza n’ubu bakaba batarabisubizwa.

    Iki gikorwa cyo kumva no gukemura ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka mu Karere ka Bugesera biteganyijwe ko kizamara iminsi ibiri hakurikireho uturere twa Nyagatare, Kayonza na Gatsibo.

    Guverineri Gasana yabwiye abo mu Bugesera ko ibibazo bishingiye ku butaka bigomba gukemurwa kugira ngo hihutishwe iterambere

    Iki gikorwa cyakorwaga hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID 19

  • Dufite icyizere nk’igihugu kuko urubyiruko muri amashami y’u Rwanda kandi atoshye- Minisitiri Mbabazi –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu butumwa yagejeje ku basaga 300 biganjemo urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ribaye ku nshuro ya munani.

    Ni ihuriro ryateguwe ku ntego yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk‘urubyiruko, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Mu biganiro byatanzwe harimo icyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ikivi cyacu: Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ikigira giti ‘Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu’.

    Nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye, urubyiruko rwashyizwe mu matsinda ruganira ku ngingo zitandukanye ndetse rufata imyanzuro irimo kuba hakenewe gushyirwaho gahunda zifasha urubyiruko kugira ngo bakure bakunze igihugu cyabo.

    Hagaragajwe ko hakenewe gukomeza gushishikariza urubyiruko kwirinda gutiza umurindi abashaka gusenya Ubunyarwanda, ahubwo bakaba abahamya b’ukuri no kwerekana ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

    Mu bindi uru rubyiruko rwagaragaje kandi harimo ko hakenewe gukomeza kwigisha amateka y’igihugu cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu nzego zose. Ikindi bagaragaje ko bakeneye imfashanyigisho mu kwandika, mu buhanzi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo urubyiruko rurusheho kumenya amateka y’igihugu cyabo.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo n’ubwo bidashoboka kuyahindura ariko hari byinshi byakorwa n’urubyiruko by’umwihariko kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho kandi ahazaza hakomeze kuba heza.

    Ati “Dufite icyizere nk’igihugu cy’uko urubyiruko muri amashami y’u Rwanda kandi atoshye. Urubyiruko muri imizi ikomeye y’u Rwanda, igihugu cyacu gifite ubuyobozi bwiza ariyo mizi ikomeye namwe mukaza kunganira nk’imizi myiza ishoye.”

    Yakomeje agira ati “Abarwanya leta y’u Rwanda bazi ko batsinzwe urugamba rw’amasasu, ubu hari ubundi buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga n’ubundi buryo bakoresheje amagambo. Namwe tuzi ko rero muri urubyiruko muri ku mbuga nkoranyambaga ari naho bazabasanga.”

    Urubyiruko rw’u Rwanda rwashyiriweho uburyo n’amahuriro atandukanye rwigishirizwamo amateka yaranze igihugu cyabo by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi kandi byiyongera ku kuba mu bihe by’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside isohora buri munsi amakuru agaragaza amateka yaranze Jenoside mu bice bitandukanye ndetse n’ubuhamya bw’abayirokotse.

    Minisitiri Mbabazi yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rufite amakuru ku byabaye mu Rwanda rukwiye kuyifashisha mu gusubiza abakomeje gushaka guharabika igihugu cyabo.

    Ati “Nta rwitwazo urubyiruko rwashingiraho ruvuga ko nta makuru rufite, abashaka gusebya igihugu cyacu bari mu mahanga, twe turi hano mu Rwanda ntidukwiye kwicecekera. Nitwicecekera se ni nde uzabivuga? Tukavuga ngo noneho turabakizwa n’iki […] ni nde uzabinyomoza? Simbasaba kuvuga amagambo atari meza, mwakoresha amakuru kandi amakuru murayafite.”

    Yakomeje agira ati “Hari abajya ku mbuga nkoranyambaga bagasubiza abo bavuga nabi u Rwanda, bakabikora umunsi umwe, ibiri cyangwa umwaka barangiza bagacika intege, ntimubikore muvuga ko hari ubareba cyangwa uzabahemba, ahubwo bikore nk’inshingano zawe ndetse nk’umuntu ukorera igihugu cye.”

    Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kugendera ku butwari bw’ababohoye u Rwanda bakanahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi kuko batekerezaga mu buryo bwagutse, bashaka igihugu kizaba icy’abanyarwanda bose kandi bagirira amahirwe angana mu gihugu cyabo.

    Yavuze ko kunga ubumwe ari intwaro izafasha. Ati “Nagira ngo ngaruke ku bumwe, iyo dushyize hamwe nta cyatunanira kandi tuzi imbaraga zo gushyira hamwe, zigira ingaruka nziza cyane.”

    Ihuriro ‘Igihango cy’Urungano’ ryateguwe Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’ Umuco, Inama y’ Igihugu y’ Urubyiruko, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG n’izindi nzego.

    Minisitiri Mbabazi yavuze ko amahirwe u Rwanda rufite ari urubyiruko rwakuriye mu gihugu kibaha uburere bwiza

    Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gukoresha ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahashya abayipfobya

    Amafoto:Niyonzima Moise


  • Karyuri na bagenzi be birabarenze bararira| Bahawe igihembo gikomeye| Imana ishimwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo twababwiye inkuru y'ukuntu umwana muto uzwi nka Karyuri, wamamaye kubera gukora amashusho abyina indirimbo z'abahanzi bakomeye, akomeje kuba icyamamare biciye ku rubuga rwa YouTube. Uyu Karyuri wihuje na bagenzi be bakora itsinda rya Kanazi Talent kuri ubu bamaze kubona igihembo gitangwa na YouTube kubera umubare w'abafatabuguzi basaga ibihumbi 100 (more than 100k subscribers) konti yabo ya YouTube yamaze kuzuza.

    Nkuko amashusho dukesha X Large Tv abyerekana, aba bana bagikubita amaso iki gihembo bahawe na Youtube bishimye cyane ndetse n'umujyanama wabo ariwe Safi nawe yari afite akanyamuneza kamugaragaraho mu maso. Safi akigera i Kanazi yakiriwe neza na Kanazi kids bari bamukumbuye dore ko hari hashize icyumweru badaherukana. Bose bari bafite amatsiko yo kumenya ikintu afite cyari mu ikarito y'umukara. Agifungura ikarito yari afite y'umukara bose basakurije rimwe bagaragaza ibyishimo bafite by'uko bahawe Silver Play Button bavuze ko bari basanzwe bayizi dore ko hari n'amashusho bigeze gukora barimo barayishushanya. Mu Byishimo byinshi, aba bana bagaragaje ko bishimye ndetse na Safi biramurenga avuga ko bagiye gukomeza gukora cyane kugirango bazagere no ku bindi byinshi byiza.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/karyuri-na-bagenzi-be-birabarenze-bararira-bahawe-igihembo-gikomeye-imana-ishimwe/

  • Arsene Wenger watoje Arsenal na Gianni Infant… – #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe INYARWANDA ifite aravuga ko Arsene Wenger na Infantino bageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, aho bitabiriye inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021.

    Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda ruzakira inama ya komite nyobozi ya CAF izigirwamo byinshi bireba iterambere rya ruhago kuri uyu mugabane, ndetse hakazasuzumwa ibijyanye n'amarushanwa mashya ashobora kuvuka ndetse n'iterambere rya ruhago y'abagore.

    Iyi nama izayoborwa n'umuyobozi mushya wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, ndetse ikaba izitabirwa n'abayobozi bakuru muri FIFA, barimo Perezida wa FIFA Gianni Infantino na Arsene Wenger ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri iyi mpuzamashyirahamwe.

    Si ubwa mbere Infatino ageze mu Rwanda kuko nta gihe kinini gishize ahavuye, gusa ntabwo Arsene Wenger yakunze kugaragara mu rw'imisozi igihumbi.

    Arsene Wenger watoje Arsenal igihe kirekire ubu arabarizwa mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere asuye iki gihugu gitatswe n’ibyiza byinshi.

    FIFA iherutse gushinga icyicaro cyayo mu Rwanda igikuye muri Ethiopia cyari kimaze amezi macye.

    Gianni Infantino uyobora FIFA na Arsene Wenger watoje Arsenal bageze mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105617/arsene-wenger-na-gianni-infantino-basesekaye-i-kigali-105617.html

  • Abiyitaga abami ba AfroBeats bariyoroshe bara… – #rwanda #RwOT

    Uwakurikiranye neza muzika nyarwanda, kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu 2016, hari abahanzi bari bakomeye mu njyana ya Afrobeats barimo; Kitoko Bibarwa, Kamichi, Eric Senderi, Mico The Best na Uncle Austin. Aba bose mu myaka yatambutse biyitaga abami b'injyana bakora Afrobeats cyane cyane Eric Senderi niwe wumvikanishaga ko agomba kwitwa umwami w’iyi njyana babyanga babyemera.


    Eric Senderi waharaniraga kwitwa umwami wa Afrobeats mu Rwanda

    Umuvuduko n'ibikorwa bya muzika by'aba bahanzi byarimo umuhate kuko bari bameze nk'abari mu marushanwa, na cyane ko ntiwashaka kuba umwami w'injyana udakora cyane. Aha biba byiza kuko umuziki burya utameze nk'ihangana ntaho wagera, bisaka ko umuhanzi wese aharanira kuba uwa mbere mu byo akora ni byo bimuha umurindi wo gukora cyane, iyo utari mu ihangana, abari mu ihangana ni bo bakora bakamamara bikababyarira n'inyungu.


    Kitoko usigaye ukora Afrobeats gacye 

    Aba bahanzi biyise abami ba Afroabeats, ese ubu bahagaze bate?

    Magingo aya twavuga ko Afrobeats harimo abiyitaga abami bayo baryamye bakiyorosa ndetse bagasinzira, ibivuze ko batacyumvikana mu muriri wayo no gushaka kuba bayobora iyi njyana. 

    Ku ikubitiro abahanzi batagihagaze neza mu kibuga cya muzika mu njyana ya Afrobeats harimo; Kitoko Bibarwa, Kamichi na Eric Senderi. Uko ari batatu, n’ubwo bakora indirimbo, bakora gacye cyane ibyerekana ko batakirajwe inshinga na muzika nka mbere ubwo buri umwe yafatwaga nk’umwami w’iyi njyana.


    Kamichi nawe yacitse intege muri muzika

    Ikibuga cya Afrobeats gisigayemo; Uncle Austin na Mico The Best, aba bahanzi bombi barakora kandi bafite imbaraga. Uncle Austin buri mwaka arakora agasohora indirimbo zikakirwa neza cyane aho twavugamo nka, 'Ku mutima' imaze hanze amezi 11 na 'So Fresh' imaze hanze amezi 5. 

    Uyu muhanzi kandi agira ijwi ryiza ryihariye aho indirimbo iba yahuriyemo n'abahanzi benshi agashyiramo ijwi rye usanga ihita yakirwa neza bikomeye. Uncle Austin umuhate we werekana ko agifite imbaraga zo gukora muzika.


    Uncle Austin uhagaze neza muri Afrobeats

    Mico The Best, ubu ni umuhanzi uhagaze neza mu Rwanda ndetse uwavuga ko ayoboye injyana ya Afrobeats ntiyaba ahabanye n'ukuri. Mu mwaka ushize wa 2020, yakoze indirimbo yise 'Igare' imuhindurira amateka kuva yakora muzika kuko ni yo ndirimbo ye kuva yakora muzika yujuje abantu basaga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Nyuma yunzemo indi yise 'Umunamba' yakiriwe neza na benshi aho bayisamiye hejuru. Nibura abasaga Miliyoni bamaze kuyireba ku rubuga rwa Youtube.


    Mico The Best uyoboye injyana ya Afobeats magingo aya

    Mico The Best kandi yakomeje kwerekana imbaraga aho afite indirimbo nshya 'Ubunyunyusi'. Ni indirimbo iri kwakirwa neza mu bakunzi ba muzika. Mu 2020 Mico yegukanye igihembo cya Kiss Summer Award ku ndirimbo ye' Igare' yakunwze kurusha izindi. Mu bigwi bye mu myaka ibiri ishize byatuma ashyirwa ku isonga nk'umuhanzi uyoboye akaba n'umwami wa Afrobeats mu Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105598/abiyitaga-abami-ba-afrobeats-bariyoroshe-barasinzira-ni-inde-ubu-wabyiyita-ntibiteze-intug-105598.html

  • Kanyombya yadishye Nyagahene amuziza kutarongora| Nyagahene ati “ umukobwa nzatera inda arafitwe ” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayitankore Ndjoli wamenyekanye cyane ku izina eya Kanyombya yafashwe n'uburakari maze ahondagura mugenzi we, Nyagahene, bakinanye muri filime ” Zirara zishya “. Aha ni mu kiganiro aba bombi bari batumiwemo na X Large Tv ari nayo dukesha iyi nkuru.

    Nkuko amashusho dukesha X Large Tv abigaragaza, Kanyombya yababajwe cyane nuko Nyagahene atararongora nyuma yuko Nyagahene yari amaze kwigamba ko atararongora amaze no kuvuga ko umukobwa azatera inda azaba agatoye.


    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kanyombya-yadishye-nyagahene-amuziza-kutarongora-nyagahene-ati-umukobwa-nzatera-inda-arafitwe/

  • Iyi ni imwe mu macouple y'abantu bateretanye igihe gito ku isi bakaba bamaranye imyaka 40 babana||uko bamenyanye biratangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Couple ya Simon Kayiwa n'umugore we Celia Kayiwa bo muri Uganda iratangaje cyane dore ko bavuga ko bamenyanye mu kwezi kumwe bahita bakora ubukwe ,gusa barimo kwizihiza imyaka 40 bamaranye nk'umugabo n'umugore.

    Simeon Kayiwa, ni umuyobozi w'itorero rya Namirembe Christian Fellowship muri Uganda hamwe n'umugore we Celia Kayiwa barizihiza imyaka 40 bamaze babana nk'umugore n'umugabo.

    Bamenyanye bakora akazi ko murugo mukwezi kumwe bakora ubukwe

    Iyi Couple iyo ivuga amateka yayo wumva atangaje kandi adasanzwe, aba bombi babanye taliki 16 Gicurasi 1981, nyuma y'ukwezi kumwe bamenyanye ubwo bose bahuriraga murugo aho bakoraga akazi ko murugo.

    Simeon Kayiwa nkuko yabitangarije televiziyo ya Nbs, yavuzeko we n'umugore bahuye bwambere, amusanze ahantu yakoraga akazi ko murugo
    Simeon avugako, Ceila wari umukobwa muto usa neza, utuje kandi witonda, yaje amusanga murugo yari amazemo amezi atanu akora akazi ko murugo mu mujyi wa Kampala.

    Uyu mugabo yavuzeko akibona uyu mukobwa yahise amubenguka ariko yanga guhita abimubwira kuko yabonaga byakwica akazi ko murugo bose bagombaga gufatanya.

    Aba bombi, bavugako hashize ukwezi kumwe babana, muri urwo rugo bose bari bamaze kumenyana bihagije kuko ngo n'akazi baragafatanyaga bakagakora neza kuburyo nabo muri urwo rugo batangiye kubakunda.

    Ukwezi gushize bakorana, bakimara guhembwa nibwo uyu mugabo yatangiye kuganiriza uyu mukobwa kubijyanye n'urukundo ndetse amusaba ko bava muri uru rugo babagamo nuko bakajya kwibanira nk'umugore n'umugabo.

    Simeon avugako uyu mukobwa atigeze amugora, ngo bahise banoza umugambi wo kuva muri uru rugo bavamo batanasezeye kuko baketseko nibasezera bidashobora kubakundira, guhera ubwo bahise babana nk'umugore n'umugabo, nyuma umugabo yaje kwiga ibijyanye n'iyobokamana, ubu akaba ari umwe mubavugabutumwa bafite urusengero rukomeye muri Uganda.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/iyi-ni-imwe-mu-macouple-yabantu-bateretanye-igihe-gito-ku-isi-bakaba-bamaranye-imyaka-40-babanauko-bamenyanye-biratangaje/

  • Haruna Niyonzima yavuze ku byo ashinjwa byo gushaka gutandukana na Yanga agifitiye amasezerano #rwanda #RwOT

    Nyuma y’inkuru yavuze ko kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yifuza gutandukana na Yanga yo muri Tanzania kubera kudakinishwa, uyu mukinnyi yabiteye utwatsi.

    Ku munsi w’ejo nibwo ikinyamakuru Global Publishers kibinyujije mu gice bise Spoti Xtra, cyatangaje ko uyu mukinnyi atsihimye ndetse yifuza gutandukana n’iyi kipe kubera ko adahabwa umwanya wo gukina kandi ashoboye.

    Iyi nkuru yakomezaga ivuga ko ari nacyo cyatumye atajyana n’abandi ku mukino wa shampiyona iyi kipe ifitanye na Namungo uyu munsi kuko nyuma yo kubona ko atari mu bakinnyi umutoza agomba gukoresha ku mukino wa Simba SC mu Cyumweru gishize yahise asaba uruhushya ndetse akaba ataragaruka ahubwo ngo yamaze kuvuga ko atazagaruka kugeza igihe yijejwe ko agomba guhabwa umanya wo gukina.

    Nyuma y’iyi nkuru, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Haruna Niyonzi ma yanyomoje ibivugwa byose muri iyi nkuru aho yavuze ko agifite amasezerano ya Yanga.

    Ati'amakuru bavandimwe banjye, abafana banjye n’abakunzi ba Yanga n’umupira w’amaguru muri Tanzania. Ndashaka gukuraho urujijo ko amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya Global Publishers ari ibihuha nta kuri na guto kurimo, njye ndacyari umukinnyi w’ikipe yanjye ya Yanga kuko nyifitiye amasezerano, nta baruwa ndandika cyangwa ngo nsabe gutandukana n’ikipe.'

    'Ndashaka kubishimangira, abafana bose b’ikipe ya Yanga ntimuhe agaciro ibi bihimbano ahubwo dukomeze duhatane marushanwa adutegereje imbere.'

    Haruna Niyonzima mu Kuboza 2020 nibwo yongereye amasezerano nk’umukinnyi wa Yanga, amakuru yavuze ko uyu mukinnyi yongereye amasezerano y’umwaka umwe ni mu gihe hari andi makuru yavuze ko yasinye amezi 6 azarangira mu kwezi gutaha.

    Amakuru yavugaga ko Haruna Niyonzima yifuza gutandukana na Yanga

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima, avuga ko atigeze yandika asaba gutandukana n’iyi kipe

    Ngo ibyatangajwe ni ibihuha ntaho bihuriye n’ukuri

    Mu mpera z’umwaka ushize nibwo yongereye amasezrano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yavuze-ku-byo-ashinjwa-byo-gushaka-gutandukana-na-yanga-agifitiye-amasezerano

  • Nterwa isoni no kuvuga inkuru z’abana bafashwe ku ngufu- Bishop Rucyahana –

    Imibare igaragaza ko ibirego bigera kuri 3 662 birebana n’ihohoterwa ry’abana aribyo bimaze gutangwa kuva muri Nyakanga 2020 kugera muri Werurwe 2021, ibintu bituma hibazwa igikomeje kutiza umurindi ibi bikorwa bya kinyamaswa.

    Ibibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda harimo ihohoterwa rikorerwa abana, byaganiriweho mu kiganiro gitegura umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango uzaba tariki ya 15 Gicurasi 2021, cyahuje abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF, barimo imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’imiryango ishamikiye ku myizerere n’inzego zitandukanye za Leta.

    Ibi biganiro byari bigamije kwigira hamwe uko ibibazo bikigaragara mu muryango Nyarwanda byashakirwa umuti, hakubakwa umuryango ufite intumbero y’iterambere.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amadini akaba na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana yavuze ko biteye isoni guhora abantu bumva inkuru z’abahohoteye abana, nyamara ntihagire igikorwa ngo bicike burundu.

    Yagize ati “Hari abana b’abakobwa bononwa mwe mubyita ko basambanya ariko njyewe siko mbyemera ahubwo barabonona, ni ibyanjye ntabwo nakuraho amategeko kuko niko abanyamategeko babyanditse. Birambabaza mu mutima ku buryo ntinya kuvuga imibare y’abana bononwa mu bantu.”

    Yakomeje agira ati “Ntinya gusohora iyo mibare kuko birambabaza, niba rero tugeze aho guceceka tukababazwa n’ibiriho tutabivuga ni ikibazo […] ikibazo dufite ni imyumvire ku muryango, nibyo hagomba kugira igikorwa kandi tugahuza amaboko tukareba ngo umwana uvukira mu muryango ahabwa ubumenyi bungana iki?”

    Mu birego by’abahohoteye abana guhera muri Nyakanga 2020 kugeza Werurwe 2021, ibigera ku 2072 nibyo byashyikirijwe inkiko naho ibirego bisaga 1396 byafunzwe bitaragera mu rubanza kuko byaburiwe ibimenyetso bifatika.

    Bishop Rucyahana yavuze ko nubwo uwononnye umwana yagirwa umwere, bikibangamiye abahohotewe kuko bamwe muri bo baba bahuye n’ihungabana, abandi bagira ibikomere by’umutima bityo ko ntawe ukwiye gucika intege ahubwo buri wese akwiye guhaguruka akabyamaganira kure.

    Undi wagize icyo abivugaho mu basesenguraga ibibazo bikibangamiye umuryango ni Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Claudine Nyinawagaga yavuze ko ahanini bigiterwa n’urukundo mu bantu rwakonje aho nta muntu ugihangayikishwa n’umwana w’undi.

    Yatanze urugero agira ati “ Umwana yabura ugasanga ba nyir’umwana n’umudugudu ntacyo bibabwiye ariko inkoko yabura ugasanga ubuzima bwahagaze.”

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko ikibazo cy’abana bononwa bahagurukiye bafatanyije n’izindi nzego ariko ko guhangana nacyo bitaba ibya Minisiteri gusa ahubwo buri wese akwiye kubigiramo uruhare kugira ngo bicike burundu.

    Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu Rwanda ibyaha by’ihohoterwa bigenda byiyongera umusubirizo, aho muri 2018 hagaragaye ibirego 3 152, naho muri 2019 bigera kuri 3 623.

    Bishop Rucyahana yavuze ko biteye isoni guhora bavuga abantu bahohoteye abana kandi ntihagire igikorwa ngo bicike

    Ubwo basesenguraga ibibazo bikibangamiye umuryango ihohoterwa rikorerwa abana na ryo ryagarutsweho nk inzitizi ikomeye

  • Dr Isaac Munyakazi yatakambiye urukiko, Gahima asaba gupimwa intoki –

    Ku wa 16 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Isaac Munyakazi gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw, gusa ahita ajuririra iki cyemezo.

    Ibyaha Munyakazi aregwa bishingiye ku manyanga bivugwa ko yakozwe yo gufasha ikigo Good Harvest School n’abanyeshuri bacyo kuza mu myanya ya mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza.

    Muri uru rubanza Dr Munyakazi areganwa na Gahima Abdu, akaba na nyiri iki kigo cya Good Harvest School na we wakatiwe igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw, nyuma yo guhamwa icyaha cyo gutanga ruswa.

    Kuri uyu wa 14 Gicurasi nibwo Inteko iburanisha mu Rukiko rukuru rwa Nyarugenge yumvise ubujurire bwa Dr Munyakazi.

    Ubwo umucamanza yahaga umwanya Dr Munyakazi ngo agaragaze impamvu zatumye ajurira, yahise abwira urukiko ko yajuririye urukiko rukuru kuko ibihano yahawe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge atabyemera.

    Yabwiye urukiko ko ibyo agiye kuvuga yabihereye kera abisobanura kuva muri RIB kugeza no mu zindi nzego.

    Ati “Nagize intege nke nk’umuntu ndabisabira imbabazi nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika namwe banyakubahwa ndangira ngo imbere yanyu mbasabe imbabazi n’izi manza ndimo ubwazo nazo ni igihano kuko ibintu nagiyemo byo guhamagara Dr Sebaganwa Alphonse ngo arebe niba ishuri ryaza mu myanya myiza ntabwo byari ku rwego rwanjye ukurikije umwanya nari ndiho wo ku rwego rwa Minisitiri.”

    Umucamanza yahise asaba Dr Isaac Munyakazi gusobanura ibyo asabira imbabazi maze avuga ko yasabye umukozi wa REB witwa Dr Sebaganwa Alphonse ngo ko niba bishoboka yafasha ishuri rimwe ryo mu Mujyi wa Musanze ko ryaza mu myanya ya hafi.

    Dr Munyakazi yabwiye urukiko ko byabaye ngombwa ko abonana na Dr Sebaganwa Alphonse kugira ngo amubaze niba ibyo yamusabye yarabikoze. Dr Munyakazi yavuze ko yahuriye na Dr Sebaganwa ku Kimironko agahita amubwira ko ibyo yamusabye yamaze kubikora.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko butumva impamvu y’ubu bujurire ndetse buvuga ko ishuri rya Gahima ritatsindishaga abanyeshuri neza mbere y’uko ajya gushaka ukuntu ishuri rye riherereye mu Karere ka Musanze ryafashwa kuzajya ritsinda.

    Ubushinjacyaha bwahereye kuri ibi buvuga ko ari ikimenyetso cy’uko icyaha cyabaye.

    Buti “turasaba urukiko kutakira ubujurire bw’abaregwa kuko nta mpamvu z’ubujurire bwabo.”

    Gahima yasabye gupimwa intoki

    Mu iburanisha riheruka, mbere y’uko aba bagabo bombi bakatirwa Umushinjacyaha yavuze ko Dr Munyakazi ari we wahamagaye Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr Sebaganwa Alphonse, bahurira mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali.

    Umushinjacyaha yakomeje avuga ko Munyakazi na Sebaganwa bicaye mu modoka ya Munyakazi, hanyuma Munyakazi amubwira ko afite inshuti ye yitwa Gahima Abdu ufite ikigo, akaba akeneye ubufasha ngo kizaze mu bigo icumi byatsinze neza mu Rwanda n’abanyeshuri be bakaza imbere.

    Ngo Dr Sebaganwa yaje kubihakana, amwereka ingaruka byamugiraho ariko undi akomeza kumuhatiriza amwumvisha ko namufashiriza Gahima, na we azamufasha mu gihe cyose akiri Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Mineduc.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Sebaganwa yaje kumwemerera, baratandukana barataha. Ngo hashize iminsi Dr Sebaganwa, Dr Munyakazi na Gahima bahuriye kuri hoteli imwe ku Kimironko, bicara mu modoka. Gahima na Munyakazi ngo bijeje Sebaganwa ko nabafasha ikigo kikaza mu myanya ya mbere, bazamushimira.

    Ibi koko ngo niko byaje kugenda kuko tariki 31 Ukuboza 2019, amanota yarasohotse, Good Harvest iza ku mwanya wa cyenda mu gihugu, ndetse abanyeshuri bayo babiri bashyirwa mu icumi ba mbere.

    Umushinjacyaha yavuze ko iyo myanya ikigo cya Gahima cyahawe n’iyo abanyeshuri be babonye itandukanye n’ukuri, kuko ngo Good Harvest School yari yabaye iya 143, mu gihe umunyeshuri umwe kuri iryo shuri yakuwe ku mwanya wa 611 ku rwego rw’igihugu agirwa uwa karindwi, naho undi ava ku mwanya wa 229 agirwa uwa cyenda.

    Nyuma y’igihe gito aya manota asohotse ngo Munyakazi yahamagaye Gahima na Sebaganwa, bahurira muri restaurant i Nyarutarama, basangira ibyo kurya bya saa sita. Ngo bari gusangira, Gahima yatse Dr Sebaganwa urufunguzo rw’imodoka ye, aragenda arafungura ashyiramo ibihumbi 500 Frw.

    Mu iburanisha ry’uyu munsi Gahima yavuze ko atigeze ashyira aya mafaranga mu modoka ya Dr Sebaganwa, asaba urukiko ko yapimwa intoki kugira ngo bigaragare niba koko yaba yarafashe kuri ayo mafaranga.

    Ati “Ndasaba urukiko kuzapima intoki zanjye barebe niba narafashe ayo mafranga nkayashyira mumodoka.”

    Nyuma yo kumva impande zombi Umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko urubanza ruzasomwa kuwa 11 Kamena 2021.

    Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yongeye kugezwa imbere y’ubutabera asaba imbabazi