Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya AU ishinzwe Ikigo Nyafurika cy'Imiti – #rwanda #RwOT

    Michel Sidibé uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda yakiriwe n'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Michel Sidibé gusa ntihatangajwe ibyo impande zombi zaganiriyeho. Ni ibiganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel.

    Michel Sidibé kandi kuri uyu wa Gatanu yakiriwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Clementine Mukeka bagirana ibiganiro.

    Uyu mugabo wigeze kuba Minisitiri w'Ubuzima muri Mali, yashimye ubufasha bwuzuye u Rwanda rukomeje gutanga mu gushyigikira ishyirwaho ry'uru rwego Nyafurika rushinzwe imiti, AMA.

    Amasezerano ashyiraho AMA, yashyizweho umukono n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Gashyantare 2019, hakaba hasabwa nibura ko ibihugu 15 biri muri uyu muryango byemeza burundu aya masezerano kugira ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b'ibihugu bagaragaje ko bashyigikiye ishyirwaho ry'uru rwego rushinzwe imiti muri Afurika, AMA, ndetse mu nama yiga ku buryo Umugabane wa Afurika wakwikorera inkingo za Covid-19, yasabye abakuru b'ibihugu kwemeza aya masezerano.

    AMA ni umushinga kandi witezweho gusubiza ibibazo biri mu rwego rw'ubuvuzi muri rusange ariko by'umwihariko ikibazo gikomeye cyo kwikorera imiti muri Afurika kuko imiti myinshi ikenerwa kuri uwo mugabane usanga ikorwa n'inganda zo hanze.

    Bivugwa ko ku mugabane wa Afurika harurwa inganda 375 zikora imiti zikaba zikora nibura hagati ya 10-30% by'imiti ikoreshwa muri Afurika.

    Indi mbogamizi ikomeye uyu mushinga wa AMA ugamije gukemura ni ibijyanye n'ikibazo cy'uko n'ubwo izo nganda zihari ariko usanga zidakora imiti yujuje ibipimo mpuzamahanga.

    Uyu mushinga wa African Medicine Agency wahuriranye n'ibibazo umugabane wa Afurika ufite byo kubura inkingo za Covid-19 zikomeje kwikubirwa n'ibihugu bikize.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Michel Sidibé

    Michel Sidibé n’itsinda bazanye bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu hari na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije

    Michel Sidibé kandi kuri uyu wa Gatanu yakiriwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-idasanzwe-ya-au-ishinzwe-ikigo-nyafurika-cy

  • Bugesera: Guverineri Gasana yatangiye kwakira abaturage bafite ibibazo bishingiye ku butaka – #rwanda #RwOT

    Ibi bibazo byatangiye kwakirwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021. Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by'abaturage bishingiye ku butaka mu turere twa Nyagatare, Bugesera, Kayonza na Gatsibo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ibibazo bafite ibyinshi bishingiye ku ibarura ry'ubutaka ryakozwe rigasiga hari abo ritagezeho neza. Yavuze ko hari n'ikindi kibazo cy'ubutaka bwa leta bwigabijwe n'abaturage bigatera imanza kuri benshi.

    Mu bindi bibazo yavuze harimo ibibazo bikomoka ku isaranganya n'ituzwa ry'abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibibazo by'abaturage bagana inkiko n'imyanzuro yazo ku butaka ikunze kugorana mu ishyirwa mu bikorwa ndetse na serivisi zitihuta ku bifuza ibyangombwa byo kubaka aho umubare munini w'ababisaba urusha ubushobozi ababikoramo.

    Guverineri Gasana Emmanuel yavuze ko bashyizeho iki cyumweru ku bufanye n'izindi nzego zitandukanye mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bifitwe n'abaturage bigaragara mu butaka kugira ngo bihutishe iterambere.

    Ati 'Kubera ko Bugesera iri kwihuta cyane mu iterambere, ikibazo cy'ubutaka kigomba gukemuka vuba na bwangu kugira ngo kive mu nzira kitatubera inzitizi mu byo dukora byose.'

    Yakomeje avuga ko hari ahashobora kubonekamo akarengane mu baturage ari nayo mpamvu bahisemo gufatanya n'inzego zitandukanye mu gukemura ibi bibazo.

    Abaturage bakiranye yombi iki gikorwa

    Bamwe mu baturage baje gutanga ibibazo byabo bishimiye iki gikorwa, bagaragaza ko bazakemurirwa ibibazo bari barabuze aho bikemurirwa.

    Uwamahoro Prisca ufite imyaka 47 waturutse mu Murenge wa Rweru, yavuze ko kimwe mu bibazo byamuzanye harimo kubaza ibijyanye n'ibyangombwa by'ubutaka.

    Yavuze ko mu 2019 abari barahawe ubutaka na leta mu Murenge wa Rweru bose batswe ibyangombwa babwirwa ko harimo akavuyo, ubuyobozi bubitwara bubabwira ko bizagarurwa ariko ntibongera kubigarura.

    Ati ' Ubwo ubuyobozi bwatwegereye ndizera ko ikibazo cyacu bari bugikemure kuko iyo tubajije Akarere katubwira ko bitarakemuka nyamara ubwo butaka nibwo twatangaga nk'ingwate tukabona amafaranga mu bimina no muri banki zitandukanye.'

    Nyirababirigi Espérance utuye mu Mujyi wa Nyamata we yavuze ko iyi gahunda yayishimiye ngo kuko ayitezeho kumufasha gukemura ikibazo cy'ubutaka bwe bwabaruwe ku muntu utazwi agasaba ko abusubizwa ntibikorwe.

    Yavuze ko yegereye inzego zitandukanye zikanga kumukemurira ikibazo ariko ngo ubwo abayobozi bagiye gutega amatwi abaturage yizeye ko hari biri bukemurwe.

    Mu bindi bibazo byatanzwe n'abaturage ibyinshi bishingiye ku izungura, kudahabwa ibyangombwa by'ubutaka, abahawe ubutaka na leta bakabuhuriraho ari imiryango myinshi n'ibindi.

    Hagaragaye kandi ibibazo by'abaturage ba Rweru bahawe ubutaka na leta bakaza kongera kwakwa ibyangombwa by'ubutaka mu 2019 ariko kugeza n'ubu bakaba batarabisubizwa.

    Iki gikorwa cyo kumva no gukemura ibibazo by'abaturage bishingiye ku butaka mu Karere ka Bugesera biteganyijwe ko kizamara iminsi ibiri hakurikireho uturere twa Nyagatare, Kayonza na Gatsibo.

    Guverineri Gasana yabwiye abo mu Bugesera ko ibibazo bishingiye ku butaka bigomba gukemurwa kugira ngo hihutishwe iterambere

    Iki gikorwa cyakorwaga hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID 19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-guverineri-gasana-yatangiye-kwakira-abaturage-bafite-ibibazo

  • Dufite icyizere nk'igihugu kuko urubyiruko muri amashami y'u Rwanda kandi atoshye- Minisitiri Mbabazi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu butumwa yagejeje ku basaga 300 biganjemo urubyiruko n'abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro ry'Urubyiruko ryiswe 'Igihango cy'Urungano' ribaye ku nshuro ya munani.

    Ni ihuriro ryateguwe ku ntego yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk'urubyiruko, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Mu biganiro byatanzwe harimo icyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Ikivi cyacu: Uruhare rw'urubyiruko mu kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'ikigira giti 'Imizi yo kubaho k'u Rwanda n'urugendo rwacu'.

    Nyuma y'ibiganiro byatanzwe n'abayobozi batandukanye, urubyiruko rwashyizwe mu matsinda ruganira ku ngingo zitandukanye ndetse rufata imyanzuro irimo kuba hakenewe gushyirwaho gahunda zifasha urubyiruko kugira ngo bakure bakunze igihugu cyabo.

    Hagaragajwe ko hakenewe gukomeza gushishikariza urubyiruko kwirinda gutiza umurindi abashaka gusenya Ubunyarwanda, ahubwo bakaba abahamya b'ukuri no kwerekana ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

    Mu bindi uru rubyiruko rwagaragaje kandi harimo ko hakenewe gukomeza kwigisha amateka y'igihugu cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu nzego zose. Ikindi bagaragaje ko bakeneye imfashanyigisho mu kwandika, mu buhanzi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo urubyiruko rurusheho kumenya amateka y'igihugu cyabo.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo n'ubwo bidashoboka kuyahindura ariko hari byinshi byakorwa n'urubyiruko by'umwihariko kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho kandi ahazaza hakomeze kuba heza.

    Ati 'Dufite icyizere nk'igihugu cy'uko urubyiruko muri amashami y'u Rwanda kandi atoshye. Urubyiruko muri imizi ikomeye y'u Rwanda, igihugu cyacu gifite ubuyobozi bwiza ariyo mizi ikomeye namwe mukaza kunganira nk'imizi myiza ishoye.'

    Yakomeje agira ati 'Abarwanya leta y'u Rwanda bazi ko batsinzwe urugamba rw'amasasu, ubu hari ubundi buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga n'ubundi buryo bakoresheje amagambo. Namwe tuzi ko rero muri urubyiruko muri ku mbuga nkoranyambaga ari naho bazabasanga.'

    Urubyiruko rw'u Rwanda rwashyiriweho uburyo n'amahuriro atandukanye rwigishirizwamo amateka yaranze igihugu cyabo by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi kandi byiyongera ku kuba mu bihe by'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside isohora buri munsi amakuru agaragaza amateka yaranze Jenoside mu bice bitandukanye ndetse n'ubuhamya bw'abayirokotse.

    Minisitiri Mbabazi yavuze ko urubyiruko rw'uyu munsi rufite amakuru ku byabaye mu Rwanda rukwiye kuyifashisha mu gusubiza abakomeje gushaka guharabika igihugu cyabo.

    Ati 'Nta rwitwazo urubyiruko rwashingiraho ruvuga ko nta makuru rufite, abashaka gusebya igihugu cyacu bari mu mahanga, twe turi hano mu Rwanda ntidukwiye kwicecekera. Nitwicecekera se ni nde uzabivuga? Tukavuga ngo noneho turabakizwa n'iki […] ni nde uzabinyomoza? Simbasaba kuvuga amagambo atari meza, mwakoresha amakuru kandi amakuru murayafite.'

    Yakomeje agira ati 'Hari abajya ku mbuga nkoranyambaga bagasubiza abo bavuga nabi u Rwanda, bakabikora umunsi umwe, ibiri cyangwa umwaka barangiza bagacika intege, ntimubikore muvuga ko hari ubareba cyangwa uzabahemba, ahubwo bikore nk'inshingano zawe ndetse nk'umuntu ukorera igihugu cye.'

    Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kugendera ku butwari bw'ababohoye u Rwanda bakanahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi kuko batekerezaga mu buryo bwagutse, bashaka igihugu kizaba icy'abanyarwanda bose kandi bagirira amahirwe angana mu gihugu cyabo.

    Yavuze ko kunga ubumwe ari intwaro izafasha. Ati 'Nagira ngo ngaruke ku bumwe, iyo dushyize hamwe nta cyatunanira kandi tuzi imbaraga zo gushyira hamwe, zigira ingaruka nziza cyane.'

    Ihuriro 'Igihango cy'Urungano' ryateguwe Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n' Umuco, Inama y' Igihugu y' Urubyiruko, Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG n'izindi nzego.

    Minisitiri Mbabazi yavuze ko amahirwe u Rwanda rufite ari urubyiruko rwakuriye mu gihugu kibaha uburere bwiza

    Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gukoresha ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahashya abayipfobya

    Amafoto:Niyonzima Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dufite-icyizere-nk-igihugu-kuko-urubyiruko-muri-amashami-y-u-rwanda-kandi

  • Nterwa isoni no kuvuga inkuru z'abana bafashwe ku ngufu- Bishop Rucyahana – #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko ibirego bigera kuri 3 662 birebana n'ihohoterwa ry'abana aribyo bimaze gutangwa kuva muri Nyakanga 2020 kugera muri Werurwe 2021, ibintu bituma hibazwa igikomeje kutiza umurindi ibi bikorwa bya kinyamaswa.

    Ibibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda harimo ihohoterwa rikorerwa abana, byaganiriweho mu kiganiro gitegura umunsi Mpuzamahanga w'Umuryango uzaba tariki ya 15 Gicurasi 2021, cyahuje abafatanyabikorwa ba Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango MIGEPROF, barimo imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n'imiryango ishamikiye ku myizerere n'inzego zitandukanye za Leta.

    Ibi biganiro byari bigamije kwigira hamwe uko ibibazo bikigaragara mu muryango Nyarwanda byashakirwa umuti, hakubakwa umuryango ufite intumbero y'iterambere.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'Amadini akaba na Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana yavuze ko biteye isoni guhora abantu bumva inkuru z'abahohoteye abana, nyamara ntihagire igikorwa ngo bicike burundu.

    Yagize ati 'Hari abana b'abakobwa bononwa mwe mubyita ko basambanya ariko njyewe siko mbyemera ahubwo barabonona, ni ibyanjye ntabwo nakuraho amategeko kuko niko abanyamategeko babyanditse. Birambabaza mu mutima ku buryo ntinya kuvuga imibare y'abana bononwa mu bantu.'

    Yakomeje agira ati 'Ntinya gusohora iyo mibare kuko birambabaza, niba rero tugeze aho guceceka tukababazwa n'ibiriho tutabivuga ni ikibazo […] ikibazo dufite ni imyumvire ku muryango, nibyo hagomba kugira igikorwa kandi tugahuza amaboko tukareba ngo umwana uvukira mu muryango ahabwa ubumenyi bungana iki?'

    Mu birego by'abahohoteye abana guhera muri Nyakanga 2020 kugeza Werurwe 2021, ibigera ku 2072 nibyo byashyikirijwe inkiko naho ibirego bisaga 1396 byafunzwe bitaragera mu rubanza kuko byaburiwe ibimenyetso bifatika.

    Bishop Rucyahana yavuze ko nubwo uwononnye umwana yagirwa umwere, bikibangamiye abahohotewe kuko bamwe muri bo baba bahuye n'ihungabana, abandi bagira ibikomere by'umutima bityo ko ntawe ukwiye gucika intege ahubwo buri wese akwiye guhaguruka akabyamaganira kure.

    Undi wagize icyo abivugaho mu basesenguraga ibibazo bikibangamiye umuryango ni Umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by'iterambere mu nzego z'ibanze (LODA), Claudine Nyinawagaga yavuze ko ahanini bigiterwa n'urukundo mu bantu rwakonje aho nta muntu ugihangayikishwa n'umwana w'undi.

    Yatanze urugero agira ati ' Umwana yabura ugasanga ba nyir'umwana n'umudugudu ntacyo bibabwiye ariko inkoko yabura ugasanga ubuzima bwahagaze.'

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko ikibazo cy'abana bononwa bahagurukiye bafatanyije n'izindi nzego ariko ko guhangana nacyo bitaba ibya Minisiteri gusa ahubwo buri wese akwiye kubigiramo uruhare kugira ngo bicike burundu.

    Imibare y'Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu Rwanda ibyaha by'ihohoterwa bigenda byiyongera umusubirizo, aho muri 2018 hagaragaye ibirego 3 152, naho muri 2019 bigera kuri 3 623.

    Bishop Rucyahana yavuze ko biteye isoni guhora bavuga abantu bahohoteye abana kandi ntihagire igikorwa ngo bicike

    Ubwo basesenguraga ibibazo bikibangamiye umuryango ihohoterwa rikorerwa abana na ryo ryagarutsweho nk inzitizi ikomeye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nterwa-isoni-no-kuvuga-inkuru-z-abana-bafashwe-ku-ngufu-bishop-rucyahana

  • Dr Isaac Munyakazi yatakambiye urukiko, Gahima asaba gupimwa intoki – #rwanda #RwOT

    Ku wa 16 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Isaac Munyakazi gufungwa imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni 10 Frw, gusa ahita ajuririra iki cyemezo.

    Ibyaha Munyakazi aregwa bishingiye ku manyanga bivugwa ko yakozwe yo gufasha ikigo Good Harvest School n'abanyeshuri bacyo kuza mu myanya ya mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza.

    Muri uru rubanza Dr Munyakazi areganwa na Gahima Abdu, akaba na nyiri iki kigo cya Good Harvest School na we wakatiwe igifungo cy'imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw, nyuma yo guhamwa icyaha cyo gutanga ruswa.

    Kuri uyu wa 14 Gicurasi nibwo Inteko iburanisha mu Rukiko rukuru rwa Nyarugenge yumvise ubujurire bwa Dr Munyakazi.

    Ubwo umucamanza yahaga umwanya Dr Munyakazi ngo agaragaze impamvu zatumye ajurira, yahise abwira urukiko ko yajuririye urukiko rukuru kuko ibihano yahawe n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge atabyemera.

    Yabwiye urukiko ko ibyo agiye kuvuga yabihereye kera abisobanura kuva muri RIB kugeza no mu zindi nzego.

    Ati “Nagize intege nke nk'umuntu ndabisabira imbabazi nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika namwe banyakubahwa ndangira ngo imbere yanyu mbasabe imbabazi n'izi manza ndimo ubwazo nazo ni igihano kuko ibintu nagiyemo byo guhamagara Dr Sebaganwa Alphonse ngo arebe niba ishuri ryaza mu myanya myiza ntabwo byari ku rwego rwanjye ukurikije umwanya nari ndiho wo ku rwego rwa Minisitiri.”

    Umucamanza yahise asaba Dr Isaac Munyakazi gusobanura ibyo asabira imbabazi maze avuga ko yasabye umukozi wa REB witwa Dr Sebaganwa Alphonse ngo ko niba bishoboka yafasha ishuri rimwe ryo mu Mujyi wa Musanze ko ryaza mu myanya ya hafi.

    Dr Munyakazi yabwiye urukiko ko byabaye ngombwa ko abonana na Dr Sebaganwa Alphonse kugira ngo amubaze niba ibyo yamusabye yarabikoze. Dr Munyakazi yavuze ko yahuriye na Dr Sebaganwa ku Kimironko agahita amubwira ko ibyo yamusabye yamaze kubikora.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko butumva impamvu y'ubu bujurire ndetse buvuga ko ishuri rya Gahima ritatsindishaga abanyeshuri neza mbere y'uko ajya gushaka ukuntu ishuri rye riherereye mu Karere ka Musanze ryafashwa kuzajya ritsinda.

    Ubushinjacyaha bwahereye kuri ibi buvuga ko ari ikimenyetso cy'uko icyaha cyabaye.

    Buti 'turasaba urukiko kutakira ubujurire bw'abaregwa kuko nta mpamvu z'ubujurire bwabo.'

    Gahima yasabye gupimwa intoki

    Mu iburanisha riheruka, mbere y'uko aba bagabo bombi bakatirwa Umushinjacyaha yavuze ko Dr Munyakazi ari we wahamagaye Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Ibizamini n'Isuzumabumenyi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr Sebaganwa Alphonse, bahurira mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali.

    Umushinjacyaha yakomeje avuga ko Munyakazi na Sebaganwa bicaye mu modoka ya Munyakazi, hanyuma Munyakazi amubwira ko afite inshuti ye yitwa Gahima Abdu ufite ikigo, akaba akeneye ubufasha ngo kizaze mu bigo icumi byatsinze neza mu Rwanda n'abanyeshuri be bakaza imbere.

    Ngo Dr Sebaganwa yaje kubihakana, amwereka ingaruka byamugiraho ariko undi akomeza kumuhatiriza amwumvisha ko namufashiriza Gahima, na we azamufasha mu gihe cyose akiri Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye muri Mineduc.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Sebaganwa yaje kumwemerera, baratandukana barataha. Ngo hashize iminsi Dr Sebaganwa, Dr Munyakazi na Gahima bahuriye kuri hoteli imwe ku Kimironko, bicara mu modoka. Gahima na Munyakazi ngo bijeje Sebaganwa ko nabafasha ikigo kikaza mu myanya ya mbere, bazamushimira.

    Ibi koko ngo niko byaje kugenda kuko tariki 31 Ukuboza 2019, amanota yarasohotse, Good Harvest iza ku mwanya wa cyenda mu gihugu, ndetse abanyeshuri bayo babiri bashyirwa mu icumi ba mbere.

    Umushinjacyaha yavuze ko iyo myanya ikigo cya Gahima cyahawe n'iyo abanyeshuri be babonye itandukanye n'ukuri, kuko ngo Good Harvest School yari yabaye iya 143, mu gihe umunyeshuri umwe kuri iryo shuri yakuwe ku mwanya wa 611 ku rwego rw'igihugu agirwa uwa karindwi, naho undi ava ku mwanya wa 229 agirwa uwa cyenda.

    Nyuma y'igihe gito aya manota asohotse ngo Munyakazi yahamagaye Gahima na Sebaganwa, bahurira muri restaurant i Nyarutarama, basangira ibyo kurya bya saa sita. Ngo bari gusangira, Gahima yatse Dr Sebaganwa urufunguzo rw'imodoka ye, aragenda arafungura ashyiramo ibihumbi 500 Frw.

    Mu iburanisha ry'uyu munsi Gahima yavuze ko atigeze ashyira aya mafaranga mu modoka ya Dr Sebaganwa, asaba urukiko ko yapimwa intoki kugira ngo bigaragare niba koko yaba yarafashe kuri ayo mafaranga.

    Ati 'Ndasaba urukiko kuzapima intoki zanjye barebe niba narafashe ayo mafranga nkayashyira mumodoka.'

    Nyuma yo kumva impande zombi Umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko urubanza ruzasomwa kuwa 11 Kamena 2021.

    Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yongeye kugezwa imbere y’ubutabera asaba imbabazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-isaac-munyakazi-yatakambiye-urukiko-gahima-asaba-gupimwa-intoki

  • Hahembwe abitwaye neza muri 'Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge' – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryitabiriye n'abanyeshuri basaga 1700 bo mu turere dutandukanye tw'Igihugu bahawe ubumenyi bubategura mu guhanga udushya no guhangana ku isoko ry'umurimo.

    Kuri uyu wa Gatutu tariki ya 12 Gicurasi 2021, iri rushanwa ryabaga mu buryo bw'ikoranabuhanga ryashyizweho akadomo, hahembwa abahize abandi mu byiciro bitandukanye.

    Iri rushanwa ryateguwe n'ikigo Allan and Gill Gray Philanthropy, maze abanyeshuri bagahangana mu bitekerezo binyuze kuri internet, hifashishijwe mudasobwa cyangwa telefoni.

    Buri cyumweru bahabwa imikoro (Challenge) inyuranye igendanye no gusobanukirwa ibibazo byugarije Isi ndetse na sosiyete, hanarebwa uburyo byashakirwa igisubizo.

    Umuyobozi wa Allan and Gill Gray Philanthropy mu Rwanda, Kabanda Mpinga Aline, yabwiye IGIHE ko binyuze muri iri rushanwa urubyiruko rufashwa kugira imyumvire n'imitekerereze yubaka ejo habo heza ndetse n'Igihugu.

    Ati 'Urubyiruko rwacu niyo mizero y'igihugu rero rugomba gutegurwa kugira ngo bavemo abayobozi b'ejo hazaza, bazabashe kugira imyumvire n'imyitwarire izabageza ku nzozi zabo ari nako bateza imbere Igihugu.'

    'Rero umuyoboro dukoresha ni uyu, twaravuze ngo reka tubinyuze mu mikoro (challenge) ikoresha ikoranabuhanga, bibafasha kuryimenyereza, gukora ubushakashatsi noneho no gutekereza uburyo bahanga udushya, bakabasha kugera ku byo bashaka.'

    Mu bahawe ibihembo harimo Uwimbabazi Farida wiga muri Groupe Scolaire Masaka wahembwe nk'umunyeshuri wahize abandi mu kugaragaza ibitekerezo byumvikana mu mikoro bahabwaga.

    Ecole Secondaire de Murama yahembwe nk'ikigo cyagaragaje ishyaka n'ubushake mu mikoro batangaga, mu gihe abanyeshuri bo muri Groupe scolaire officiel de Butare bahembwe nk'abahize abandi mu kwerekana igitekerezo cy'umushinga uhamye mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga. Bakoze porogaramu ya T. TECH ifasha abantu gutumiza ibintu mu buryo bw'ikoranabuhanga (E-Commerce delivery).

    Musabirema Jean Pierre we yahembwe nk'umwarimu witwaye neza mu kwita kuri aba banyeshuri.

    Abatsinze bahawe ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa zitandukanye ndetse hakazabaho no kubakurikirana mu bujyanama.

    Irushanwa 'Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge' ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, rikaba ryari risanzwe rimenyerewe mu bihugu bitandukanye birimo Kenya na Afurika y'Epfo. Rizongera kuba mu Ukwakira 2021.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ecole Secondaire de Murama yahembwe nk’ikigo cyagaragaje ishyaka n’ubushake mu mikoro bahabwaga

    Abanyeshuri ba GSO de Butare bahembwe nk’abanyeshuri bakoze porogaramu ifasha abantu gukora ubucuruzi mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Musabirema Jean Pierre yahembwe nk’umwarimu witaye ku banyeshuri

    Uwimbabazi Farida wiga muri GS Masaka yahembwe nk’umunyeshuri wahize abandi mu kugaragaza ibitekerezo byumvikana

    Umuyobozi wa Allan and Gill Gray Philanthropy mu Rwanda, Kabanda Mpinga Aline yavuze ko iri rushanwa rigamije gutegura urubyiruko rw’ejo hazaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hahembwe-abitwaye-neza-muri-wavumbuzi-entrepreneurship-challenge

  • Robert De Niro yagize ikibazo cy'ukuguru bituma ava mu ifatwa ry'amashusho ya filime Killers of the Flower Moon – #rwanda #RwOT

    TMZ yatangaje ko uyu mukambwe w'imyaka 77 yagize ikibazo cy'ukuguru, ari muri Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime azagaragaramo.

    Ntabwo biramenyekana niba azagaruka mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime mu gihe azaba akize. Gusa, hari amashusho amwe yafashwe ari gukina muri iyi filime ku buryo aramutse agize ikibazo gikomeye cy'ukuguru bitatinza itunganywa ryayo.

    Nyuma yo kugira ikibazo Robert De Niro yahise ava muri Oklahoma ajya muri New York aho asanzwe atuye ngo yitabweho n'abaganga.

    'Killers of the Flower Moon' uyu musaza azagaramo ishingiye ku gitabo cyitwa gutyo, gikora iperereza ku bwicanyi bwakorewe abaturage bitwa Osage, bakaba ari ba kavukire muri muri Oklahoma mu ntangiro zo mu myaka yo 1920 ubwo havumburwaga amavuta yabitswe ku butaka bwabo.

    Iyi filime yayobowe n'icyamamare muri sinema, Martin Scorsese ndetse igaragamo abandi bakinnyi bafite amazina akomeye nka Leonardo DiCaprio na Jesse Plemmons. Iyi filime izashyirwa kuri Apple TV+, gusa itariki y'igihe cyo kuyishyiraho ntabwo iramenyekana. Amashusho y'iyi filime yatangiye gufatwa muri Mata tariki 19, azarangira gufatwa muri Nzeri uyu mwaka.

    Robert De Niro ni icyamamare mu gukina filime akaba akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo yavutse ku wa 17 Kanama 1943.

    Yamamaye cyane muri filime nka The Godfather Part II (1974) na Raging Bull (1980) zamuhesheje ibihembo bya Oscars n'izindi nyinshi zamugize icyamamare ku Isi yose.

    Robert De Niro yagize ikibazo cy’ukuguru bituma adakomezanya na bagenzi be mu ifatwa ry’amashusho ya 'Killers of the Flower Moon. (Ifoto-Kevin Winter wa Getty Images)

    Uhereye ibumoso ni Robert De Niro Martin Scorsese (hagati) uri kuyobora ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ndetse na Leonardo DiCaprio uri mu bakinnyi bakinanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/robert-de-niro-yagize-ikibazo-cy-ukuguru-bituma-ava-mu-ifatwa-ry-amashusho-ya

  • Nyanza: Umugabo yuriye ipoto ashaka kwiyahura ngo umugore yamwanze – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Jarama mu Kagari ka Kirambi aho basanzwe batuye.

    Uwo mugabo w'imyaka 24 y'amavuko yuriye ipoto y'amashanyarazi nyuma yo kubona ko umugore we atwawe n'undi mugabo ntiyamenya aho amujyanye. Uwo mugore yaje kugaruka ku mugoroba.

    Hari amakuru avuga ko uwo mugabo yamenye ko uwo mugore babana yari asanzwe amuca inyuma ananirwa kubyakira, akaba ari yo mpamvu yari yahisemo kwiyahura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yabonywe n'abaturage baramutabara kuko yari yamaze kurira ipoto agiye gusimbuka ngo yiture hasi apfe.

    Ati 'Yuriye ipoto ashaka kwiyahura atabarwa n'abaturage bamubonye bari aho hafi.'

    Ubwo yamanukaga kuri iyo poto icyuma cyamwishe ku kaguru arakomereka byoroheje ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kirambi.

    Gitifu yavuze ko batari basanzwe bazi ko uwo muryango urangwamo amakimbirane, ariko bagiye kurushaho kuwegera kugira ngo bawufashe gukemura ibibazo bihari.

    Yasabye abaturage by'umwihariko abashakanye n'abandi babana, kwirinda guhisha amakimbirane bafitanye, abagirana inama yo kujya biyambaza 'Inshuti z'Umuryango' cyangwa ubuyobozi bwite bwa Leta hakiri kare.

    Uwo mugore amaranye amezi agera kuri atandatu n'uwo mugabo wari ugiye kwiyahura. Nta mwana n'umwe barabyarana ariko uwo mugore asanzwe afite umwana.

    Ibiro by’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umugabo-yuriye-ipoto-ashaka-kwiyahura-ngo-umugore-yamwanze

  • Huye: Umuganga wari ukurikiranweho kwica umuntu no kwiba amafaranga yakatiwe gufungwa burundu – #rwanda #RwOT

    Urubanza rw'uwo muganga wakoraga ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, rwasomewe ku Kabutare mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021.

    Yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2019 n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacya, RIB, akurikiranweho kwiba amafaranga angana na Miliyoni imwe n'ibihumbi 700 Frw mu bubiko bwa CHUB ndetse akekwaho no kwica umusore witwa Iriboneye Felix wacuruzaga amakarita ya telefone n'amakarita yo guhamagara.

    Yafashwe ubwo yageragezaga gusohokana ayo mafaranga mu gihugu, ndetse nyuma mu biro bye baje gusangamo umurambo wa Iriboneye. Uyu musore wishwe akaba yari amaze imyaka ibiri asoje kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Yari akurikiranyweho no guha imiti isinziriza Nzeyimana Callixte ukora mu bucungamari bwa CHUB, akamwambura imfunguzo z'umutamenwa ari naho yatwaye ayo mafaranga, bityo akaba yari akurikiranweho n'ubwinjiracyaha cy'ubwicanyi.

    Kuri uyu wa Gatanu, uyu Ntawuhiganayo Narcisse, yahamijwe ibyaha ashinjwa n'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, rumukatira igifungo cya burundu.

    Yategetswe kuzishyuta CHUB indishyi ya Miliyoni imwe n'ibihumbi 950 Frw, harimo miliyoni 1 Frw y'Umwunganizi mu mategeko ndetse n'ibihumbi 950 Frw yo kwishyura umutamenwa yangije igihe yibaga.

    Urubanza rwafashweho uyu mwanzuro rwabaye tariki ya 16 Kamena 2020.

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko bimwe mu byagendeweho ahamwa n'ibyo byaha ariko uko mu rukiko rwibanze yavuze ko atishe Iriboneye Felix abishaka ahubwo ko yishwe n'imiti yari yahawe.

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko bimuhama kuko igihe yabonaga iyo miti imugizeho ingaruka ntawe yigeze atabaza kandi ko banasanze nyakwigendera aziritse umugozi mu ijosi anahambiriye ku gitanda apfutse mu kanwa.

    Naho ku kijyanye n'ubwinjiracyaha cy'ubwicanyi, urukiko rwavuze ko nacyo kimuhama, kuko imiti yahaye Nzeyimana Callixte ubwo yamwamburaga imfunguzo, ngo yayimuhaye abizi neza ko yica kandi yabikoze yamaze kwica Iriboneye Felix, bityo ko na we yashakaga kumwica ariko ntibyamushobokera.

    Umwanzuro kuri uru rubanza umaze gufatwa, Nzeyimana Callixte wahawe imiti akamburwa imfunguzo, yavuze ko yishimiye uko rwanzuwe.

    Nzeyimana ati 'Turabona ko urukiko rwaciye urubanza neza rukaba rumukatiye igifungo cya burundu kuko ari cyo akwiye.'

    Undi wavuze kuri uyu mwanzuro ni Simugomwa Jean Paul akaba mukuru wa Iriboneye Felix wishwe, na we yavuze ko yishimye ko bahawe ubutabera

    Ati 'Mu by'ukuri imikirize y'uru rubanza tuyakiriye neza kuko duhawe ubutabera.'

    Uyu Ntawuhiganayo Narcisse wakatiwe gufungwa burundu ashinjwa kuba yarigeze gutoroka Igisirikare cy'u Rwanda ahungira muri Zambia, nyuma avuyeyo abona akazi k'ubuforomo mu Bitaro bya CHUB.

    Mu mwaka wa 2019 ni bwo yafatiwe mu Karere ka Gisagara ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi ashaka gutoroka nyuma yo gukora biriya byaha yahamijwe n'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

    Uru rukikiko rukaba rwabwiye abaregera indishyi kuzegera ubushinjacyaha bukabibafashamo.

    Mu iburanisha ry'ibanze rabaye, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rwakatiye Ntawuhiganayo igifungo cy'imyaka 13, ariko ubushinjacya buhita bujurira.

    Inkuru bijyanye: Ukekwaho kwiba muri CHUB yashatse kwiyahura amenye ko akurikiranyweho ibindi byaha

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umuganga-wari-ukurikiranweho-kwica-umuntu-no-kwiba-amafaranga-yakatiwe

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya AU ishinzwe Ikigo Nyafurika cy’Imiti –

    Michel Sidibé uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Michel Sidibé gusa ntihatangajwe ibyo impande zombi zaganiriyeho. Ni ibiganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel.

    Michel Sidibé kandi kuri uyu wa Gatanu yakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka bagirana ibiganiro.

    Uyu mugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima muri Mali, yashimye ubufasha bwuzuye u Rwanda rukomeje gutanga mu gushyigikira ishyirwaho ry’uru rwego Nyafurika rushinzwe imiti, AMA.

    Amasezerano ashyiraho AMA, yashyizweho umukono n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Gashyantare 2019, hakaba hasabwa nibura ko ibihugu 15 biri muri uyu muryango byemeza burundu aya masezerano kugira ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bagaragaje ko bashyigikiye ishyirwaho ry’uru rwego rushinzwe imiti muri Afurika, AMA, ndetse mu nama yiga ku buryo Umugabane wa Afurika wakwikorera inkingo za Covid-19, yasabye abakuru b’ibihugu kwemeza aya masezerano.

    AMA ni umushinga kandi witezweho gusubiza ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi muri rusange ariko by’umwihariko ikibazo gikomeye cyo kwikorera imiti muri Afurika kuko imiti myinshi ikenerwa kuri uwo mugabane usanga ikorwa n’inganda zo hanze.

    Bivugwa ko ku mugabane wa Afurika harurwa inganda 375 zikora imiti zikaba zikora nibura hagati ya 10-30% by’imiti ikoreshwa muri Afurika.

    Indi mbogamizi ikomeye uyu mushinga wa AMA ugamije gukemura ni ibijyanye n’ikibazo cy’uko n’ubwo izo nganda zihari ariko usanga zidakora imiti yujuje ibipimo mpuzamahanga.

    Uyu mushinga wa African Medicine Agency wahuriranye n’ibibazo umugabane wa Afurika ufite byo kubura inkingo za Covid-19 zikomeje kwikubirwa n’ibihugu bikize.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Michel Sidibé

    Michel Sidibé n’itsinda bazanye bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu hari na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije

    Michel Sidibé kandi kuri uyu wa Gatanu yakiriwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane