Category: Uncategorized

  • Umwana wa Bagosora simufata nk’interahamwe – Pst Dr Rutayisire avuga ku kugaruza ineza abayobejwe –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu kiganiro cyahawe abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ryabaye muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ihuriro kandi ryari rifite intego yo kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya

    Iki kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti ‘Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu’, Pasiteri Dr Rutayisire yagihuriyemo na Hakizimana Bahati Jean Bosco wahoze abarizwa mu mutwe wa FDLR, Didacienne Nibagwire warokotse Jenoside ndetse na Adidas Kwizera wavutse ku babyeyi babiri umwe yarakoze Jenoside undi yarayirokotse.

    Rev Past Dr Rutayisire yahaye umukoro urubyiruko wo kwigisha abantu u Rwanda rw’ukuri, bakamagana ibivugwa n’abitwaza ko bahejwe mu gihugu cyabo.

    Ati “Njyewe mpora mbivuga, nta soni bintera kandi niryo jambo ryacu, reka dufate uwari umuhezanguni ukabije, Umwana wa Bagosora njye simufata nk’Interahamwe. Oya!”

    Yakomeje agira ati “Ni umwana w’umunyarwanda ukeneye gusobanurirwa, agakosorwa, akigishwa , akumvishwa, kugeza igihe azumva ko mu Rwanda aha ari iwabo, umunsi azakenera kuhaza ashobora kuhaza kandi ntacyo tuzamutwara. Ariko uwakoze ibyaha tuzamuhana.”

    Gukurira mu gihugu cyawe udafitemo uburenganzira

    Pasiteri Dr Rutayisire wavutse mu 1958, avuga ko uburyo yakuriye mu gihugu gifite ubuyobozi bwimakaje ivangura rishingiye ku bwoko aho Abatutsi babwirwaga ko atari Abanyarwanda ahubwo ari abanyamahanga baturutse muri Ethiopia.

    Avuga ko ubundi igihugu gikwiye ndetse ari nako biri ko ari umubyeyi wa bose kandi akaba ari naho bose bafite imizi nkomoko ku buryo n’ubwo hari uburenganzira bashobora kuburira mu gihugu bidakuraho ko hari inshingano zabo.

    Ati “Igihugu ni imubyeyi uruta umubyeyi wanjye, niho mfite imizi, ababyeyi n’abasekuru banjye nabo niho bafite imizi. Iyo uri ahantu utari mu gihugu cyawe, icya mbere ya mizi yawe iba ikuri kure, n’iyo wahamerera neza, iyo mizi iba ikuri kure.”

    Uyu mukozi w’Imana yavuze ko ubwo yari arangije kwiga Kaminuza yagiye kuba umwarimu mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Rulindo ariko ngo yaje kwangirwa na Leta yari iriho kujya gukomeza amashuri ngo abashe kugera ku cyiciro gihanitse cya Kaminuza, PhD.

    Pasiteri Dr Rutayisire yavuze ko n’ubwo byagenze gutyo ariko, nyuma y’uko abujijwe uburenganzira n’igihugu cye, bitigeze bikuraho ko hari inshingano we yari afite nk’umunyagihugu.

    Ati “Nari mfite abana nigishaga ariko nkavuga nti aba bana mu bibazo byanjye nta ruhare babigizemo. Bafite uburenganzira bwo guhabwa uburezi nanjye nkagira inshingano zo kubaha uburezi yewe bamwe babaga ari n’ababo [aba bwa buyobozi bwamuvukije uburenganzira], njyewe ibyo narabirengaga ngakora iby’inshingano zanjye.”

    Avuga ko icyo gihe atigeze atezuka ku nshingano ahubwo yakomeje gutanga uburezi n’uburere ku bana yigishaga kandi akabikora neza atitaye ku kuba hari uburenganzira igihugu cye cyamuvukishe.

    Ati “Aha niho mubona uruhare rw’ubuyobozi bubi, njyewe nari umusore, wumva nshaka gukorera igihugu, nshaka kuba umwarimu mwiza ariko banyimye uburenganzira bwo kwiga ngakomeza, kuba bambujije uburenganzira ntibikuyeho ko inshingano zanjye ngomba kuzikora neza.”

    Yakomeje agira ati “Aha ndagira ngo byumvikane neza, cyane cyane nk’urubyiruko, hari ubwo umuntu yiga akarangiza, ugasanga abuze akazi cyangwa abuze na buruse, ahinduka umuhakanyi, akavuga ngo iki gihugu nakiburiyemo akazi, nagize nte nagize nte [….], ariko hari isomo rimwe nize, gukurira mu gihugu kinyanga ariko ndi umuntu utekereza.”

    Pasiteri Dr Rutayisire yavuze ko kubera uko gukurira mu gihugu kimwanga yari yarihaye intego yo kwiga akarangiza PhD, akiri muto ariko igihugu cye kimuvutsa ubwo burenganzira. Gusa ngo ntibyamubujije gukomeza kugikorera ibyiza nk’umunyagihugu mwiza, utekereza kandi ufite inshingano.

    Ati “Njyewe naricaye nk’umuntu utekereza, ndavuga nti iki gihugu ngifitemo uburenganzira banyimye ariko ntibikuraho inshingano zanjye nk’umunyagihugu. Muzabaze abana nigishije bose bazakubwira ko nari mu barimu bigisha nkita no ku bana kuko naravuze ngo singiye kwitiranya aba bana n’ababyeyi babo.”

    Pasiteri Dr Rutayisire yabwiye abakiri bato ko igihe bazaba bashyizwe mu nshingano runaka, bakwiye gukorera igihugu batagendeye ku kuba ari akazi bahawe bazahemberwa, ahubwo bajya babikora nk’abanyagihugu bafite inshingano zo kugiteza imbere.

    Kuki hari abanyarwanda banga igihugu cyabo?

    Amajwi y’abantu ku giti cyabo n’imiryango y’abavuga ko barwanya leta y’u Rwanda avuka umunsi ku munsi. Muri abo ariko harimo abarurwanya baruzi neza, bararubayemo n’ababikora bakoreshejwe cyangwa ku bw’inyungu runaka.

    Pasiteri Dr Rutayisire avuga ko muri abo barurwanya baruzi ari abarubona nk’imirima, babibona mu maso y’inyungu, batekereza muri tura tugabane niwanga bimeneke.

    Ati “Hari abantu bazi u Rwanda barubona nk’imirima, barubona mu maso y’inyungu, batekereza muri ya myumvire ya turatugabane niwanga bimeneke, abo rero babona u Rwanda mu buryo bw’inyungu bakarubona mucyo barukuraho aho kurubona mu cyo barushyiramo.”

    Yavuze ko abenshi muri aba ari abahoze mu buyobozi bw’igihugu haba cyera cyangwa vuba, abandi bakaba ari ba bandi basize baruhekuye bagifite ya myumvire n’ibitekerezo byabo bya cyera.

    Ati “Abo ngabo n’iyo wabakanguza iki! Abafaransa baravuga ngo ushobora gukangura umuntu usinziriye ariko ntabwo wakangura uwisinzirije.”

    Rev Past Dr Rutayisire yavuze uko yigeze kujya gutanga ikiganiro muri Canada ahura n’umuntu biganye amubwira ko babona ibyiza bibera mu gihugu ariko ngo badashobora kuvuga neza u Rwanda kuko iyo baruvuze nabi bimuhesha uburenganzira bwo kuba muri ibyo bihugu by’amahanga.

    Ati “Uwo niwe nita uwigiza nkana, u Rwanda araruzi ariko arigiza nkana. Mumwihorere bizarangira. Ariko mwebwe uru rubyiruko mufite icyiciro twagombye gushyiramo imbaraga, abana ba bariya, batazi u Rwanda barubwiwe nabi ariko nabo bafite imizi muri iki gihugu.”

    Yavuze ko abari hanze y’u Rwanda by’umwihariko abavuka ku babyeyi bakoze Jenoside babwiwe u Rwanda nabi bakabwirwa ko abari mu Rwanda babanga , asaba urubyiruko kuvuga ukuri, rugasobanurira abo bantu ko ntawe ubanga hano mu gihugu cyabo.

    Ati “Imbaraga zacu zo kunga abanyarwanda ntabwo zizahagarara igihe cyose tuzaba tugifite abanyarwanda badakunda u Rwanda.Ni inshingano zacu zo kugenda tukababwira, twahura nabo tukabasobanurira kugeza igihe umuntu azumva ko afite uburenganzira mu Rwanda.

    Yakomeje agira ati “Bariya bari hanze bababwiye ko abari hano mu Rwanda babanga, ruriya rubyiruko rutazi u Rwanda barubabwiye nabi, bazi ko twe tubanga, n’uriya wandika dukwiye kumuvuguruza tukamubwira duti ibyo muvuga ntabwo aribyo.”

    Rev Past Dr Rutayisire kandi yasabye urubyiruko kurinda igihugu cyabo by’umwihariko abashaka guhakana no gupfobya amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyanyuzemo.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yavuze ko ntawe ukwiye kugira ubwoba bwo guhangana n’abahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Icyo gihe yagize ati “Ariko rero niba abahakana amateka ibyabaye bitabatera isoni, njyewe nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?”

    Rev Past Dr Rutayisire yavuze ko abari hanze barwanya u Rwanda bakwiye kubwirwa ukuri kw’ibibera imbere mu gihugu

    Muri iri huriro ry’urubyiruko ryiswe Igihango cy’Urungano, Past Dr Rutayisire n’abandi bagarutse ku mukoro utegereje urubyiruko wo kurwanya abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 99 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi COVID-19 yishe umuntu umwe bituma abamaze gupfa baba 343 mu Rwanda.

    Abarwayi bashya babonetse ni 99 barimo 46 bo muri Karongi na 28 bo mu mujyi wa Kigali.Uyu munsi hakize abantu 106, abakirimo kuvurwa ni 1,098 barimo umuntu umwe urembye.

    Leta ya Ohio muri Amerika izaha ibihembo bya miliyoni $1 (arenga miliyari 1 y'u Rwanda) ku bantu batanu bakingiwe Covid-19, muri tombola igamije gushishikariza abaturage kwikingiza.

    Guverineri wa Ohio Mike DeWine yavuze ko abagejeje ku myaka y'ubukure bonyine bakingiwe ari bo bemerewe kwitabira iyo tombola.

    Ku itariki ya 26 y'uku kwezi kwa gatanu ni bwo hazatangira icyo gikorwa cyo gutombola kizajya kiba inshuro eshanu mu cyumweru, nkuko DeWine yabivuze.

    Yavuze ko amafaranga y'iyo tombola azarihwa mu nkunga y'ingoboka kuri coronavirus yatanzwe na leta y'Amerika.

    Amerika – iri ku mwanya wa mbere ku isi mu gukingira benshi Covid-19 – imaze gutanga urukingo ku kigero cya 58.7% cy'abagejeje imyaka y'ubukure.

    Igikorwa cy'ikingira ahanini cyagenze neza, cyari ingenzi mu guhashya iki cyorezo muri Amerika, ahamaze kwandura abarenga miliyoni 32 – ba mbere benshi ku isi.

    Perezida w'Amerika Joe Biden yahaye ubutegetsi bwe intego yo kuba bwakingiye abagera kuri 70% by'abagejeje mu kigero cy'imyaka y'ubukure, bitarenze ku itariki ya 4 y'ukwezi kwa karindwi – umunsi w'ubwigenge bw'Amerika.

    Ariko, hashize ibyumweru umubare w'inkingo zitangwa ugabanuka mu gihugu hose. Abategetsi bo mu rwego rw'ubuvuzi bavuga ko biterwa no gushidikanya ku nkingo biranga bamwe mu Banyamerika.

    Mu kureshya abatarafata icyemezo cyo kwikingiza, mu bice bitandukanye by'igihugu hagiye hatangwa inzoga, amandazi, tike zo kwinjira ahabera imikino n'ibihembo by'amafaranga.

    Atangaza iby'iyo tombola, Guverineri DeWine yanditse kuri Twitter ati: “Ndabizi ko bamwe bashobora kuvuga bati, 'DeWine, uri umusazi!'”

    “'Iki gitekerezo cyawe cya tombola ya miliyoni ni ugupfusha ubusa amafaranga'.

    “Ariko mu by'ukuri, gupfusha ubusa bya nyabyo muri iki gihe cy'icyorezo – mu gihe urukingo ruhari kuri buri wese urushaka – ni ubuzima butikijwe na Covid-19”.

    Iyi leta iri no gushyiraho tombola ku bayituye bakingiwe Covid bafite munsi y'imyaka 18. Aho gutombola miliyoni imwe y'amadolari, bashobora gutsindira buruse y'imyaka ine yo kwiga muri imwe muri kaminuza za leta ya Ohio.

    Mu cyumweru gishize, Perezida Biden yavuze ko ubutegetsi bwe burimo gukora kuburyo bwigarurira “abashidikanya” ku nkingo. Muri iyo gahunda harimo no gukingira abana bafite imyaka 12.

    Ku wa mbere, ikigo cy'Amerika kigenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti (FDA) cyongereye igihe uruhushya rw'ikoreshwa ry'urukingo rwa Pfizer/BioNTech ku ngimbi n'abangavu bafite kuva ku myaka 12 kugeza kuri 15.

    Umukuru w'ikigo FDA Dr Janet Woodcock yavuze ko icyo cyemezo kigamije “kutwegereza gusubira mu gisa n'ubuzima busanzwe ndetse no gusoza icyorezo”.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-99-barayandura

  • Ingaruka za Covid-19, ibyiza by’igisibo, ubuhezanguni muri Islam; ikiganiro na Mufti w’u Rwanda (Video) –

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko Igisibo gifasha Abayisilamu kwegerana n’Imana kurushaho.

    Yagize ati “Inyungu ya mbere ni uko Igisibo ari ukwezi Imana yaduhaye kugira ngo dushobore gukoresha uku kwezi neza twigwizaho ibyiza bituzamura mu rwego imbere y’Uwiteka”.

    Yavuze ko Igisibo kinafasha Abayisilamu kumenya “Kugira indangaciro y’ubumuntu, kuko iyo ukoze Igisibo ukagira inzara, bituma iyo umuntu ushonje akwegereye [agusaba ubufasha] umuha ubufasha”.

    Mufti Hitimana yagarutse kandi ku bibazo bimaze igihe bihuzwa n’idini ya Islam, birimo iby’ubutagondwa n’ubuhezanguni n’ibindi.

    Ikibazo cy’abahezanguni kimeze gute mu Rwanda?

    Hirya no hino ku Isi, hakunze kumvikana ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba ishingira ibikorwa byayo ku myemerere y’idini rya Islam ndetse no mu Rwanda cyaravuzwe , ubwo mu 2016, abasore 25 b’Abayisilamu bafungwaga bashinjwa ibyaha birimo gushaka kwinjira mu mitwe y’iterabwoba irimo Al-Shabaab ndetse na ISIS.

    Uretse iki kibazo cy’abahezanguni b’urubyiruko, byanavuzwe ko hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru mu idini ya Islam bari barimo gukwirakwiza inyigisho z’ubuhezanguni mu rubyiruko rusengera muri iryo dini.

    Ibintu byafashe indi ntera ubwo Polisi y’u Rwanda yarasaga Umuyobozi w’Umusigiti wa Kimironko, imuziza kugira uruhare mu bikorwa nk’ibi by’ubuhezanguni.

    Ibi byose byabaye ari bwo Sheikh Hitimana akimara guhabwa inshingano zo kuyobora Idini rya Islam mu Rwanda, kuko yazihawe muri Kanama 2016, ku buryo gukemura iki kibazo byari inshingano ze za mbere.

    Umwe mu bayobozi bakomeye mu idini ya Islam mu Rwanda, yatubwiye ko ikibazo cy’ubuhezanguni ari ikintu cyahungabanyije iri dini cyane. Ati ” Cyaduteye ibibazo bikomeye cyane kuko nta kintu na kimwe twagombaga gukora icyo kintu kitarava mu nzira.”

    Iki kibazo kandi cyanaciye ibice bibiri mu Muryango wa Islam mu Rwanda, kuko bamwe mu Bayisilamu batumvaga ukuntu aba basore bafunzwe, ndetse bamwe bagashinja ubuyobozi bwa Islam kubigiramo uruhare.

    Sheikh Hitimana yagize ati “ibi bibazo byarangiye mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda”, ndetse ashimangira ko Abayisilamu bakwiye gufata iya mbere mu guhangana n’ikibazo cy’ubuhezanguni.

    Yagize ati “Aba bantu bakora ibikorwa by’iterabwoba, ni twe nk’Abayisilamu tugomba kubafatira ibyemezo mbere y’abandi bose. Bariya bantu ntabwo tuzi imikorere yabo, ariko ikigaragara ni uko atari abantu beza, ni abantu bagamije kugirira abandi bose nabi batavanguye”.

    Bitewe n’ibi bibazo by’ubuhezanguni Umuryango wa Islam wanyuzemo mu Rwanda, hari benshi batekereza ko uyu Muryango ufitanye isano rya hafi n’ibikorwa by’ubuhezanguni.

    Mufti Hitimana yabihakanye agira ati “Islam ntiyigeze ibaha izo nshingano ni ibintu bafatiye aho gusa bashaka gufata abantu bunyago n’izina ryabo n’ibyabo, babikoresha mu nyungu zabo.”

    Umwihariko w’igisibo cyizihijwe mu bihe bya Covid-19

    Igisibo cyasojwe kuri uyu wa Kane, cyari icya kabiri Abayisilamu bo mu Rwanda bizihijwe mu buryo budasanzwe, kuko cyabaye imisigiti myinshi ifunzwe, ndetse n’ifunguye ikaba iri gukora mu buryo bwubahirije amategeko yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Mufti w’u Rwanda yavuze ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Bayisilamu mu bijyanye n’imisengere yabo.

    Ati “Ntabwo byoroshye, Abayisilamu baba bifuza gukora amasengesho menshi, yaba amasengesho yo mu ijoro, ndetse n’ay’umwiherero (akorerwa mu musigiti) ntabwo byoshobotse”.

    Kugeza ubu Abayisilamu bemerewe gusenga kuwa Kane no kuwa Gatanu, aho basengera mu misigiti 335 muri 675 bafite mu Rwanda.

    Mufti Hitimana uri mu Nteko ifata ibyemezo ku ifungurwa ry’insengero n’imisigiti, yavuze ko n’ubwo imisigiti igifunze, iyafunguwe yasaranganyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu ku buryo Abayisilamu bashobora gukomeza amasengesho yabo mu buryo bwiza.

    Yagize ati “N’ubwo imisigiti yose itarafungurwa, twitaye ku gusaranganya, ku kareba tuti ariko Abayisilamu batuye mu gice runaka, batabonye imisigiti itatu, bishoboka ko n’urumuri rwo gusenga rushobora kuzima, reka tubahe umusigiti umwe”.

    Yanasabye Abayisilamu gukomeza kwifashisha ubundi buryo bwo gusenga bagumye mu bice barimo, anabizeza ko “Igihe kizagera imisigiti yose igafungurwa” nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

    Igisibo kizana abayoboke bashya mu Idini ya Islam

    Mufti Hitimana yavuze ko igihe cy’Igisibo ari ukwezi kudasanzwe mu Idini rya Islam, ndetse ko ari yo mpamvu muri uku kwezi imyitwarire y’Abayisilamu iba yahindutse cyane.

    Yagize ati “Mu kwezi kwa Ramadhan, Imana yavuze ko ari Igisibo yahaye abantu nk’impano, ndetse n’ibihembo bikubiyemo ntawe ubizi ariko ni byinshi.”

    Iyi niyo mpamvu mu gihe cy’Igisibo, usanga “Na wa wundi waguye mu gihe gishize, ubona yabadutse, usanga mu kwezi kwa Ramadhan afite ibakwe n’imbaraga zidasanzwe, ku buryo usanga imisigiti [yabaye micye] kubera ko abantu babaye benshi. N’abagana Idini ya Islam usanga babaye benshi.”

    Igisibo ni inkingi ya kane muri eshanu zubakiweho n’Idini ya Islam, aho byizerwa ko ari ukwezi Imana itanga umugisha mwinshi, bityo Abayisilamu bagahamagarirwa kwitwara neza muri uko kwezi.

    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim

  • Abapolisi b' u Rwanda bari mu butumwa bifatanyije n' aba Sudani y' Epfo mu gikorwa cy' umuganda, Amafoto #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye  bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y'Epfo(UNMISS) bifatanyije n'abapolisi ba Sudani y'Epfo mu gikorwa cyo gusukura ubusitani bw'ahari sitasiyo ya Polisi y'ahitwa Yei mu Mujyi wa Juba, umurwa mukuru wa Sudani y'Epfo.

    Ni umuganda waranzwe no gukusanya imyanda no gutema ibihuru byari bikikije iyo sitasiyo ya Polisi.

    Umuyobozi wa sitasiyo ya Yei, Capt. Madhong Kuc Yak yashimiye abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye muri iki gihugu avuga ko igikorwa bafatanyije kigaragaza imibanire myiza iri hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Sudani y'Epfo ndetse n'imibanire myiza hagati y'Ibihugu byombi, u Rwanda na Sudani y'Epfo.

    Yagize ati' Iki gikorwa  kiratanga ubutumwa ku baturage baturiye iyi sitasiyo ya Polisi ku kamaro ko guhurira hamwe ku ntego imwe. Iki gikorwa nanone kizasigara nk'urwibutso n'igihe aba bapolisi b'u Rwanda bazaba basoje inshingano zabo hano muri Sudani y'Epfo.'

    Yakomeje avuga ko u Rwanda ari urugero rwiza rw'uko abapolisi n'abaturage bahurira hamwe bagakorana hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. Ati' Ku giti cyanjye nkunda uko mubikora, uko abapolisi n'abaturage mukorana mu bikorwa nk'ibi by'isuku no mu bikorwa bizamura imibereho myiza y'abaturage. Tuzi ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yakorerwe abatutsi, tuzi uko Igihugu kizamuye bwangu binyuze mu nzira y'ubwiyunge, umurava n'imikoranire nk'umuntu umwe n'ijwi rimwe bakorana n'inzego z'umutekano. Uru ni urugero rwiza natwe tugomba gukurikiza.'

    Umuyobozi w'itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda  bari muri iki gihugu(FPU-3) banakoranye umuganda n'aba bapolisi ba Sudani y'Epfo, Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera yasezeranyije gukomeza ubufatanye mu bintu bitandukanye cyane cyane mu bijyanye n'umutekano no kuzamura  imibereho myiza y'abaturage.

    Ati' Nk'abapolisi b'u Rwanda bashinzwe kubungabunga amahoro turi hano kubafasha mu bintu bitandukanye, uyu muganda uzajya utegurwa nibura rimwe buri kwezi.'

    Si ubwa mbere abapolisi b'u Rwanda bifatanya n'abaturage bo mu bihugu barimo mu butumwa bw'umuryango bwo kubungabunga amahoro mu bikorwa by'isuku n'ibindi bibazamurira imiberho myiza. Muri Kamena 2019 abapolisi b'u Rwanda batangije igikorwa cy'umuganda rusange mu rwego rwo gusukura umurwa mukuru wa Sudani y'Epfo, Juba.

    Muri Gashyantare 2017 igikorwa nk'iki cy'umuganda rusange abapolisi b' u Rwanda bari mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa bagitangije ahitwa  M'poko mu murwa mukuru wa Bangui.


    Inkuru ya RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/15/abapolisi-b-u-rwanda-bari-mu-butumwa-bifatanyije-n-aba-sudani-y-epfo-mu-gikorwa-cy-umuganda-amafoto/

  • Ingaruka za Covid-19, ibyiza by'igisibo, ubuhezanguni muri Islam; ikiganiro na Mufti w'u Rwanda (Video) – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko Igisibo gifasha Abayisilamu kwegerana n'Imana kurushaho.

    Yagize ati 'Inyungu ya mbere ni uko Igisibo ari ukwezi Imana yaduhaye kugira ngo dushobore gukoresha uku kwezi neza twigwizaho ibyiza bituzamura mu rwego imbere y'Uwiteka'.

    Yavuze ko Igisibo kinafasha Abayisilamu kumenya 'Kugira indangaciro y'ubumuntu, kuko iyo ukoze Igisibo ukagira inzara, bituma iyo umuntu ushonje akwegereye [agusaba ubufasha] umuha ubufasha'.

    Mufti Hitimana yagarutse kandi ku bibazo bimaze igihe bihuzwa n'idini ya Islam, birimo iby'ubutagondwa n'ubuhezanguni n'ibindi.

    Ikibazo cy'abahezanguni kimeze gute mu Rwanda?

    Hirya no hino ku Isi, hakunze kumvikana ikibazo cy'imitwe y'iterabwoba ishingira ibikorwa byayo ku myemerere y'idini rya Islam ndetse no mu Rwanda cyaravuzwe , ubwo mu 2016, abasore 25 b'Abayisilamu bafungwaga bashinjwa ibyaha birimo gushaka kwinjira mu mitwe y'iterabwoba irimo Al-Shabaab ndetse na ISIS.

    Uretse iki kibazo cy'abahezanguni b'urubyiruko, byanavuzwe ko hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru mu idini ya Islam bari barimo gukwirakwiza inyigisho z'ubuhezanguni mu rubyiruko rusengera muri iryo dini.

    Ibintu byafashe indi ntera ubwo Polisi y'u Rwanda yarasaga Umuyobozi w'Umusigiti wa Kimironko, imuziza kugira uruhare mu bikorwa nk'ibi by'ubuhezanguni.

    Ibi byose byabaye ari bwo Sheikh Hitimana akimara guhabwa inshingano zo kuyobora Idini rya Islam mu Rwanda, kuko yazihawe muri Kanama 2016, ku buryo gukemura iki kibazo byari inshingano ze za mbere.

    Umwe mu bayobozi bakomeye mu idini ya Islam mu Rwanda, yatubwiye ko ikibazo cy'ubuhezanguni ari ikintu cyahungabanyije iri dini cyane. Ati ” Cyaduteye ibibazo bikomeye cyane kuko nta kintu na kimwe twagombaga gukora icyo kintu kitarava mu nzira.'

    Iki kibazo kandi cyanaciye ibice bibiri mu Muryango wa Islam mu Rwanda, kuko bamwe mu Bayisilamu batumvaga ukuntu aba basore bafunzwe, ndetse bamwe bagashinja ubuyobozi bwa Islam kubigiramo uruhare.

    Sheikh Hitimana yagize ati “ibi bibazo byarangiye mu Muryango w'Abayisilamu mu Rwanda', ndetse ashimangira ko Abayisilamu bakwiye gufata iya mbere mu guhangana n'ikibazo cy'ubuhezanguni.

    Yagize ati 'Aba bantu bakora ibikorwa by'iterabwoba, ni twe nk'Abayisilamu tugomba kubafatira ibyemezo mbere y'abandi bose. Bariya bantu ntabwo tuzi imikorere yabo, ariko ikigaragara ni uko atari abantu beza, ni abantu bagamije kugirira abandi bose nabi batavanguye'.

    Bitewe n'ibi bibazo by'ubuhezanguni Umuryango wa Islam wanyuzemo mu Rwanda, hari benshi batekereza ko uyu Muryango ufitanye isano rya hafi n'ibikorwa by'ubuhezanguni.

    Mufti Hitimana yabihakanye agira ati 'Islam ntiyigeze ibaha izo nshingano ni ibintu bafatiye aho gusa bashaka gufata abantu bunyago n'izina ryabo n'ibyabo, babikoresha mu nyungu zabo.'

    Umwihariko w'igisibo cyizihijwe mu bihe bya Covid-19

    Igisibo cyasojwe kuri uyu wa Kane, cyari icya kabiri Abayisilamu bo mu Rwanda bizihijwe mu buryo budasanzwe, kuko cyabaye imisigiti myinshi ifunzwe, ndetse n'ifunguye ikaba iri gukora mu buryo bwubahirije amategeko yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Mufti w'u Rwanda yavuze ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Bayisilamu mu bijyanye n'imisengere yabo.

    Ati 'Ntabwo byoroshye, Abayisilamu baba bifuza gukora amasengesho menshi, yaba amasengesho yo mu ijoro, ndetse n'ay'umwiherero (akorerwa mu musigiti) ntabwo byoshobotse'.

    Kugeza ubu Abayisilamu bemerewe gusenga kuwa Kane no kuwa Gatanu, aho basengera mu misigiti 335 muri 675 bafite mu Rwanda.

    Mufti Hitimana uri mu Nteko ifata ibyemezo ku ifungurwa ry'insengero n'imisigiti, yavuze ko n'ubwo imisigiti igifunze, iyafunguwe yasaranganyijwe mu bice bitandukanye by'igihugu ku buryo Abayisilamu bashobora gukomeza amasengesho yabo mu buryo bwiza.

    Yagize ati 'N'ubwo imisigiti yose itarafungurwa, twitaye ku gusaranganya, ku kareba tuti ariko Abayisilamu batuye mu gice runaka, batabonye imisigiti itatu, bishoboka ko n'urumuri rwo gusenga rushobora kuzima, reka tubahe umusigiti umwe'.

    Yanasabye Abayisilamu gukomeza kwifashisha ubundi buryo bwo gusenga bagumye mu bice barimo, anabizeza ko 'Igihe kizagera imisigiti yose igafungurwa' nyuma y'icyorezo cya Covid-19.

    Igisibo kizana abayoboke bashya mu Idini ya Islam

    Mufti Hitimana yavuze ko igihe cy'Igisibo ari ukwezi kudasanzwe mu Idini rya Islam, ndetse ko ari yo mpamvu muri uku kwezi imyitwarire y'Abayisilamu iba yahindutse cyane.

    Yagize ati 'Mu kwezi kwa Ramadhan, Imana yavuze ko ari Igisibo yahaye abantu nk'impano, ndetse n'ibihembo bikubiyemo ntawe ubizi ariko ni byinshi.'

    Iyi niyo mpamvu mu gihe cy'Igisibo, usanga 'Na wa wundi waguye mu gihe gishize, ubona yabadutse, usanga mu kwezi kwa Ramadhan afite ibakwe n'imbaraga zidasanzwe, ku buryo usanga imisigiti [yabaye micye] kubera ko abantu babaye benshi. N'abagana Idini ya Islam usanga babaye benshi.'

    Igisibo ni inkingi ya kane muri eshanu zubakiweho n'Idini ya Islam, aho byizerwa ko ari ukwezi Imana itanga umugisha mwinshi, bityo Abayisilamu bagahamagarirwa kwitwara neza muri uko kwezi.

    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingaruka-za-covid-19-ibyiza-by-igisibo-ubuhezanguni-muri-islam-ikiganiro-na

  • Umutoza Arsene Wenger yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umutoza wamenyekanye muri wa Arsenal,Arsene Wenger, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Komite Nyobozi y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF.

    Wenger wagizwe Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri FIFA yitabiriye inama izabera muri Kigali Serena Hotel, aho mu bandi bazayitabira harimo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

    Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF izabera mu Rwanda izibanda ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry'umupira w'amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

    Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n'umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

    Arsene Wenger yatoje Arsenal kuva mu mwaka wa 1996 kugeza muri 2018 ubwo ayihesha ibikombe 3 bya Shampiyona y'Ubwongereza.

    Kuwa 20 Mata 2018 nibwo uyu munyabigwi yatangaje ko atazakomezanya na Arsenal mu mwaka w'imikino wakurikiyeho ndetse kuva ubwo ntiyasubiye mu kazi ko gutoza.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-arsene-wenger-yageze-mu-rwanda

  • Madamu Jeannette Kagame yerekanye uruhare rw'Urubyiruko mu guhangana n'abapfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu butumwa yahaye Abanyarwanda by'umwihariko abitabiriye Ihuriro ry'Urubyiruko ryiswe 'Igihango cy'Urungano.'

    Ni ihuriro ryateguwe hagamijwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk'urubyiruko, rwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Mu biganiro byatanzwe harimo icyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Ikivi cyacu: Uruhare rw'urubyiruko mu kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi' ndetse n'ikigira kiti 'Imizi yo kubaho k'u Rwanda n'urugendo rwacu'.

    Abatanze ibiganiro bose bagarutse ku mukoro ukomeye urubyiruko rufite wo guhashya no kurwanya uwo ari we wese washaka guharabika igihugu agamije kugisubiza mu mateka ashaririye cyanyuzemo.

    Rev Past Dr Rutayisire Antoine yavuze ko uburyo bwiza bwo gusubiza abanenga u Rwanda ari ukurutunganya.

    Ati 'Abatwanga ntibakakubere ikibazo, abatuvuga nabi mureke turebe ko ibyo bavuga bidahari, hanyuma tubikosore, icyo gihe umwanzi wawe aba agufashije.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rukwiye guca ukubiri n'umuco wo guterera agati mu ryinyo no kurebera mu gihe hari abari guharabika igihugu cyabo.

    Ati 'Dufite umwete muke, iyo abantu bari mu gihugu cyiza kimeze neza, bibagirwa ko hari umwanzi ushobora kugisenya.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko abavuga nabi u Rwanda by'umwihariko basigaye babinyuza mu nyandiko n'imbuga nkoranyambaga, ari nayo mpamvu abato bakwiye gufatanya mu kubahinyuza basobanura ibiri ukuri ku gihugu cyabo.

    Ati 'Kuba muto ni igishoro iyo bikoreshejwe neza, ukamenya icyo ukura ku bakuru kuko batazakomeza kuhaba. Uyu munsi hari umuntu mukuru usoma ibyo abandika u Rwanda nabi bandika akabasha kubisobanura. Ntitwazabona icyo dusobanura tutabizi neza kandi twarabanye nabo.'

    Madamu Jeannette Kagame yifashishije inkuru y'inyoni benshi bazi ku izina ry'Umununi, yagize ubushishozi bukomeye mu bihe byari bitoroshye yari iri kunyuramo n'izindi byari kumwe, avuga ko urubyiruko rw'uyu munsi rwayifashisha mu kumenya icyo rwakora mu guhashya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ndifuza kubasangiza igitekerezo kivuga ku bwenge, ubushishozi bw'inyoni yitwa colibri—iyi nyoni yenda gusa n'iyo twita 'Umununi' mu Kinyarwanda. Igihe kimwe ishyamba ryarahiye, umununi wari kumwe n'izindi nyoni n'inyamaswa bigira ubwoba.'

    Yavuze ko icyo gihe Umununi utigeze uheranwa n'ubwoba ahubwo watangiye kujya gushaka aho wakura amazi, uko ugiye ukagarukana igitonyanga kimwe, ugasuka kuri wa muriro, ukongera ugasubirayo, bikomeza bityo.

    Yakomeje agira ati 'Imwe mu nyoni zari aho, iza kurakazwa n'uko uwo mununi utaguma hamwe, ni uko yifatanya n'izindi nyamaswa bitangira guseka wa mununi ziti 'Urabona ako gatonyanga kamwe uzana kazimya uyu muriro?' Umununi urasubiza uti 'Ni byo, ntabwo nazimya uyu muriro jyenyine, ariko ndagira ngo nibura ntange umusanzu wanjye.'

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abakurikira cyane iby'imibereho y'inyamaswa cyane inyoni, umununi ari inyoni n'ubusanzwe itangaje ifite umwihariko wo guhozaho no kudacika intege.

    Ati 'Kugira ngo mbihuze n'ibyo mukunda,ubanza umununi ari ka kanyoni k'ubururu ka Twitter katwibutsa guhozaho, gutanga amakuru kandi katarambirwa. Uruhare rwa buri wese muri mwe uko mungana, rwazana impinduka zarenga umuntu ku giti cye kandi bigakebura n'abandi.'

    Madamu Jeannette Kagame kandi yahaye umukoro urubyiruko wo gukomera no kurwana ku Bunyarwanda, ibintu yavuze ko bisaba ko kumenya imikorere y'uwububa, wihisha iteka inyuma y'ibisenya Ubunyarwanda.

    Ati 'Mushake uburyo bwiza bwo komorana ibikomere no kubwira abana mubyara, ukuri kwa Jenoside n'amahitamo yacu, kugira ngo nabo bazakomerezeho.'

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda by'umwihariko ababyeyi bashimishwa n'uko muri iki gihe hari benshi mu rubyiruko bafite ibitekerezo bizima, bazanafasha mu guhindura bake bagifite imitekerereze ikocamye.

    Kwizera Adidas, umwe mu batanze ubuhamya ni umwana wa gatatu muri batandatu bavukana. Atuye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Yatanze ubuhamya bw'uburyo yavukiye muri Congo ndetse nyuma yo guhunguka se akaza gufungwa kubera uruhare yagize muri Jenoside.

    Yavuze uko mu 2003, Perezida Kagame yahaye se imbabazi mu bemeye ibyaha bakanabisabira imbabazi, anagaruka ku ijambo nyina yamubwiye atarapfa ari naryo ryamubereye akabando mu rugendo rwe. Yagize ati 'Uzabe intwari, ntuzabe ikigwari nka so”.

    Nyina yitabye Imana mu 2006, atangira ubuzima butoroshye. Ati 'Yapfuye arozwe na bamwe mu bo mu muryango wo kwa data ngo kuko yamushinje. Ku myaka 10 natangiye ubuzima bwo gusura papa kandi bitoroshye, natangiye kurera barumuna banjye.'

    'Numvishe ntangiye kwiheba. Umuryango wo kwa mama waratwanze ko twabiciye umwana ndetse no kwa Papa baratwanze ngo mama yafungishije umuhungu wabo.'

    Kwizera yavuze ko se amaze gufungurwa batahuje binatuma acikiriza amashuri, ariko binyuze mu matsinda y'urubyiruko yongera kwigirira icyizere cy'ubuzima

    Senateri Mureshyankwano Rose wavuye iwabo muri Komini Kayove agahungira muri Congo ahunze Inkotanyi ariko zikaza kumufasha gutaha mu Rwanda we n'umugabo we, yavuze ko Ubunyarwanda n'umutima by'Inkotanyi ari ubudasa

    Yavuze uburyo bakuriye mu macakubiri yaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse nk'umuntu ivangura ritagizeho ingaruka akaba ataritaga kubo ryavukije uburenganzira.

    Nyuma yo kubona imikorere y'ubuyobozi bw'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo FPR Inkotanyi yabigizemo uruhare rufatika, avuga ko byamukoze ku mutima.

    Ati 'Inkotanyi mfitanye igihango nazo. Nizo zamfashije kurambana n'umugabo wanjye barokoreye mu mashyamba ya Congo.'

    Iri huriro ryateguwe n'Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG; Imiryango y'Urubyiruko rw'Abanyeshuri n'abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside, GAERG na AERG, Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w'abaharanira amahoro n'urukundo, PLP, Pan African Movement, Our Past Initiative, Rwanda We Want, n' izindi nzego za Leta.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abanyarwanda by'umwihariko, ababyeyi bashimishwa n'uko muri iki gihe hari benshi mu rubyiruko bafite ibitekerezo bizima, bazanafasha mu guhindura bake bagifite imitekerereze ikocamye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rukwiye guca ukubiri n'umuco wo guterera agati mu ryinyo no kurebera mu gihe hari abari guharabika igihugu cyabo

    Rev Past Dr Rutayisire Antoine yavuze ko uburyo bwiza bwo gusubiza abanenga u Rwanda ari ukurutunganya rukaba rwiza kurushaho

    Senateri Mureshyankwano yavuze ko nyuma yo kubona imikorere y'ubuyobozi bw'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo FPR Inkotanyi yabigizemo uruhare rufatika, byamukoze ku mutima

    Kwizera Adidas wavutse ku mubyeyi wakoze Jenoside, yavuze ko yomowe n’amatsinda y’Urubyiruko, yatumye yongera kwigirira icyizere cy'ubuzima

    Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye iri huriro ryatanzwemo ubuhamya butandukanye

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yerekanye-uruhare-rw-urubyiruko-mu-guhangana-n

  • Ntibisanzwe! Umugabo yahisemo kwiyambura ubuzima nyuma yuko yangiwe gutera akabariro #rwanda #RwOT

    kuwa kabiri w'icyumweru gishize, mu gace ka Somabula gaherereye muri Zimbabwe, umugabo w'imyaka 21 witwa Dumisani Matonsi yasanzwe mu mugozi yapfuye nyuma yo gushwana n'umugore we w'imyaka 18, nyuma y'uko ashatse gutera akabariro umugore we akamwangira.

    Uyu mugabo yarakajwe nuko uyu mugore we yanze kumuha ibyo amategeko amwemerera niko gufata umwanzuro wo kwiyahura.

    Umugabo wiyahuye yitwa Dumisani Matonsi nkuko byatangajwe n'umuyobozi w'agace akomokamo witwa Adam Shava.

    Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo yahise asohoka mu cyumba cye ababaye nyuma y'uko uyu mugore yari yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina.

    Umugore wa nyakwigendera witwa Sarah Mazambatate yahise aryama ariko ategereza ko uyu mugabo we agaruka ntiyaza niko kujya kumureba nyuma y'isaha asanga yimanitse mu mugozi.

    Uyu mugabo yafashe umugozi ukomeye awumanika ku giti hanze, arangije yishyiramo maze  arapfa.

    Ikinyamakuru The Herald cyo muri Zimbabwe cyavuze ko polisi y'ahitwa Gweru yatangiye iperereza ku rupfu rw'uyu mugabo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/15/ntibisanzwe-umugabo-yahisemo-kwiyambura-ubuzima-nyuma-yuko-yangiwe-gutera-akabariro/

  • Abareganwa na Rusesabagina bavuze ku bihano bikakaye muri FLN byatumye batinya kwitandukanya nayo – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 14 Gicurasi hireguye Munyaneza Anastase alias Job Kuramba, Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba, Niyirora Marcel alias Bama Nicholas, na Nshimiyimana Emmanuel baregwa kuba mu mutwe utemewe no kuba mu mutwe w'iterabwoba.

    Mu kwiregura kwabo bagiye basobanura uko binjiye mu gisirikari n'uko bageze muri FLN kugeza bafashwe.

    Nshimiyimana Emmanuel yabwiye Urukiko ko yinjiye mu gisirikari cya FDLR-FOCA mu 2010. Amaze kugeramo ngo yahawe amahirwe yo gukomeza amashuri kuko yari yararangije atatu yisumbuye. Mu 2016 FDLR icikamo ibice yagiye ku ruhande rwa CNRD kuko ari yo yari ifite 'umurongo yiyumvamo'.

    Nshimiyimana yavuze ko muri Nzeri 2017 yahise ajya mu Ishuri rya gisirikari, arangiza ku wa 25 Werurwe mu 2018 aho yasobotse afite ipeti rya Sous-Lieutenant.

    Yabwiye Urukiko ko kugira ngo yinjire mu gisirikari byavuye ku kuba abasirikare ba FDLR baraje bakabakura ku ishuri bakarifunga, barabatwara babinjiza mu gisirikari. Ngo babagezeho bafite imbunda 'barabashimuta'. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri yisumbuye.

    Ku kuba muri FLN, Nshimiyimana yavuze ko FDLR yacitsemo ibice yiga mu wa Gatandatu i Rutshuru, ahita ahava ahungira i Walikale.

    Nyuma ngo yaje kuhava ajya gusura ababyeyi be i Masisi, maze afatwa n'abarwanyi ba CNRD 'bayimwinjizamo'.

    Ageze muri CNRD yahawe andi masomo yagejeje ku wa 25 Werurwe 2018. Nyuma y'aho yagiye muri Rutshuru gukorerayo imenyereza mwuga, ahamara amezi ane. Yahise ahabwa indi mirimo yakoze amezi atanu.

    Uwashakaga gutoroka yahanishwaga inkoni 300 n'urupfu

    Umucamanza Mukuru yabajije Nshimiyimana impamvu muri icyo gihe cyose atashatse uko yakwitandukanya n'iyo mitwe niba koko yarayinjijwemo ku gahato, avuga ko uwakekwagaho gutoroka yahanishwaga ibihano bibiri birimo 'gukubitwa inkoni 300 n'urupfu.'

    Yavuze ko yatinyaga ibyo bihano kandi yabonaga bishyirwa mu bikorwa.

    Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko agifatwa na CNRD yabwirwaga ko bazakorana ibiganiro by'imishyikirano na Leta y'u Rwanda bagataha mu mahoro. Ngo UNHCR yaranababaruye ibaha ibyangombwa mu 2018, bizera ko 'umurongo wa CNRD' babwiwe ari wo koko.

    CNRD Nshimiyimana yabarizwagamo yaje kwihuza n'andi mashyaka bikora impuzamahashyaka yiswe 'MRCD' ifite umutwe w'ingabo witwa 'FLN'.

    Nshimiyimana we yavuze ko bamaze kwinjizwa muri FLN yari azi ko ari gukorera FLN na CNRD.

    Umucamanza yabajije Nshimiyimana uko yamenye ibitero bya FLN, avuga ko beretswe amafoto y'imodoka yahiye 'nko mu 2018'.

    Abajijwe impamvu yamenye ibitero by'iterabwoba FLN yagabye ku Rwanda ntayivemo, yasubije ko bya bihano yakomeje kubitinya. Ati 'ngumamo ndengera agahanga kanjye'.

    Nshimiyimana yemereye Urukiko ko yafatiwe ku rugamba koko nk'uko ubushinjacyaha bwabivuze, asobanura ko yafashwe ubwo ingabo za RDC zabagabagaho ibitero. Icyo gihe ngo bafashwe ari 400 mu Ukuboza 2019, bafatirwa muri Kivu y'Amajyepfo.

    Yabwiye Urukiko ko ababajwe no kuba muri abo 400 barimo n'abamwinjije batakurikiranywe kandi abenshi muri bo bari abasirikari bakuru, akaba ari we wenyine ubushinjacyaha burega.

    Ku kuba muri MRCD nk'umutwe w'iterabwoba, Nshimiyimana yahakaniye Urukiko ko atigeze aba muri iyo Mpuzamashyaka ndetse nta n'inshingano yigeze ahahabwa.

    Umucamanza Mukuru yamubajije niba yarigeze yumva kuri MRCD akiri mu nshingano za CNRD, avuga ko atigeze abimenya usibye kubyumvana abayobozi be, ariko ntiyigeze abisobanukirwa kuko byari ibya politiki.

    Yabwiye Urukiko ko yumvaga abayobozi be bavuga ngo bakuriwe na Rusesabagina, ariko ngo ntiyari abizi. Ikindi kandi ngo nta nshingano ubushinjacyaha bwigeze bugaragaza ko yari afite muri uwo mutwe.

    Umucamanza yamubwiye ko nubwo atari umuyobozi yari umurwanyi wayo.

    Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko nta ruhare rwe ubushinjacyaha bwigeze bugaragaza mu bitero FLN yagabye mu Rwanda, bityo ko 'icyo cyaha ntakwiye kugikurikiranywaho'.

    Nshimiyimana yabwiye urukiko ko yemera kuba mu mitwe itemewe ariko ayinjijwemo. Kuba mu mutwe w'iterabwoba, yabihakanye.

    Iburanisha rizasubukurwa ku wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, saa Mbili n'igice z'igitondo. Mu baregwa uko ari 21, batanu nibo basigaje kwiregura.

    Nshimiyimana Emmanuel yavuze ko yatinye gutoroka CNRD na FLN kuko uwabigeragezaga yahanishwaga inkoni 300 n’urupfu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abareganwa-na-rusesabagina-bavuze-ku-bihano-bikakaye-muri-fln-byatumye-batinya

  • Arsène Wenger ari mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umutoza w'ikipe ya Arsenal ari Arsène Charles Ernest Wenger amakuru avuga ko ari mu Rwanda nyuma y'amasaha macye asesekaye i Kigali, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo uyu mugabo ukomoka mu Bufaransa yageze i Kigali aho yitabiriye inama yateguwe na FIFA.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021 muri Serena Hotel hazabera inama ya komite nyobozi y'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF).

    Iyi nama kandi si Arsène Charles Ernest Wenger gusa uzayitabira ahubwo izitabirwa na perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi (FIFA), Gianni Vicenzo Infantino wanamaze kugera mu Rwanda hamwe na perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Tlhopane Motsepe.

    Arsène Wenger ni umwe mu bagabo baoze uduhigo mu muira w'amaguru k'umugabane w'i Burayi. Aho yatoje ikipe ya Nancy, Monaco, Nagoya Grampus Eight na Arsenal yamazemo imyaka 22.

    Arsène Wenger yaciye agahigo ko gutwara igikombe cya shampiyona adatsinzwe na rimwe mu mikino 38 ikinwa mu Bwongereza, ubu iyi kipe ibikombe bitatu bya shampiyona Arsena iheruka niwe wabibahesheje.


    Arsène Wenger ari mu Rwanda aho yitabiriye inama yateguwe na FIFA.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/15/arsene-wenger-ari-mu-rwanda/