Category: Uncategorized

  • Imanza 2800, kongerera abacamanza ubushobozi: Inshingano zitegereje Perezida mushya w'Urukiko rw'Ubujurire – #rwanda #RwOT

    Ni ukuvuga ko kugeza ubu Urwego rw'Ubutabera mu Rwanda rufite Inkiko z'Ibanze, Inkiko zisumbuye, Urukiko Rukuru, Urukiko rw'Ubujurire n'Urukiko rw'Ikirenga. Ubwo rwatangiraga Urukiko rw'Ubujurire rwahawe Abacamanza bari bavuye mu Rukiko rw'Ikirenga.

    Dr. Muyoboke Aimé Karimunda wari umaze imyaka itatu ayobora uru rukiko avuga ko mu byakozwe harimo ukwihutisha guca imanza zari zaraheze mu Rukiko rw'Ikirenga ariko ngo bagiye bagira imbogamizi zirimo icyorezo cya Covid-19.

    Ati 'Twarutangiye rufite inshingano zirimo guhangana n'ikibazo cy'imanza zari zarabaye ibirarane mu rukiko rw'ikirenga, icyo gihe twimukanye imanza 855, inshingano ya kabiri yari iyo guca imanza mu buryo butanga icyerekezo ndetse tugaha umurongo abacamanza bo mu rukiko rw'ubujurire n'abacamanza bo mu nkiko nkuru zose.'

    Yakomeje agira ati 'Ni imirimo itari yoroshye ndetse haje no kuzamo icyorezo cya Covid-19, navuga ko abacamanza bo mu rukiko rw'ubujurire babyitwayemo neza, abashakashatsi twakoranye mu myaka itatu ishize bakoze akazi k'indashyikirwa. Muri uyu mwaka ubu nta manza zo mu 2018, zitaraburanishwa izo twatangiye ni iza 2020/2021. Ni ikintu kidasanzwe cyatumye havamo intera y'imyaka ine yo gutekereza iburanisha twari dufite mu rukiko rw'ubujurire.'

    Ku rundi ruhande ariko n'ubwo hari ibyakozwe, kugeza ubu muri uru rukiko harimo imanza 1400 z'inshinjabyaha zitegereje kuburanishwa ndetse n'izindi zirenga 400 z'imbonezamubano [izi zibamo iz'imbonezamubano nyir'izina, iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'iz'ubutegetsi].

    Izo manza zose ariko ziyongeraho ibibazo byinshi by'akarengane abaturage bavuga ko bagiriwe n'inkiko nkuru kuko arizo zisuzumwa n'urukiko rw'ubujurire. Izi nazo zirenga 1000.

    Mu mpinduka zakozwe mu rwego rw'ubucamanza n'Umukuru w'Igihugu ku wa 21 Mata 2021, Rukundakuvuga François Regis yahawe kuyobora uru Rukiko rw'Ubujurire. Kuri uyu wa Mbere nibwo yahererekanyije ububasha na Dr Muyoboke asimbuye.

    Rukundakuvuga yashimye uwamusimbuye avuga ko imihigo ikomeje kandi ku bufatanye n'abacamanza asanze muri uru rukiko bazakora ibishoboka byose bagatanga serivisi nziza z'ubutabera ku banyarwanda.

    Yakomeje agira ati 'Ni akazi gashoboka, imihigo irakomeye kandi irashoboka, turizera ko dufatanyije n'abacamanza dusanze muri uru rukiko, dufatanyije n'inzego zitandukanye z'iki gihugu cyane cyane izo tugenda dukorana, ubushinjacyaha, urugaga rw'abavoka, ubuyobozi bw'urukiko rw'ikirenga, byanze bikunze hazagira igihinduka kandi bizagenda neza ku batugana.'

    Bijejwe kongererwa ubushobozi

    Ubwo Urukiko rw'Ubujurire rwatangiraga rwari rufite inshingano ziremereye zo kuburanisha imanza ziba zaranyuze mu nkiko nkuru ziteye mu buryo bujyanye n'ibyo ziburanisha by'umwihariko. Ni ukuvuga izo nkiko ziba zifite abacamanza bamaze kubigiramo uburambe bitewe n'ibyo baburanisha.

    Nk'urugero, inkiko ziburanisha imanza z'inshinjabyaha ziba zifite abacamanza babirambyemo kandi babifitemo ubushobozi, bijyana n'ababuranisha iz'ubucuruzi, iz'imbonezamubano n'izindi.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin, yavuze ko kugira ngo abacamanza bo mu Rukiko rw'Ubujurire babashe kuzuza inshingano zabo bagomba kuba bafite ubushobozi busabwa kuko rufite inshingano zo kuburanisha ubujurire buturutse mu nkiko nkuru zitandukanye.

    Ni ukuvuga ngo Urukiko Rukuru rusanzwe, Urukiko Rukuru Urugereko Rwihariye ruburanisha imanza Mpuzamahanga n'izambukiranya imipaka, Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi ndetse n'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

    Ati 'Ni inshingano zigaragaza ko bategerejwe n'imirimo ikomeye. Birasaba ko imanza ziba ziturutse muri izo nkiko, ziba zihariye iyo zigeze mu rukiko rw'ubujurire ziba zigomba gucibwa n'abacamanza baburanisha imanza zihariye.'

    Yakomeje agira ati 'Birasaba ko […] natwe tuzabafasha ku buryo Urukiko rw'Ubujurire narwo rugira uburyo ruburanisha imanza zihariye n'abacamanza bihariye babifitemo ubumenyi bwihariye kubera ko niba urubanza rwazamutse ari urw'ubucuruzi rwakagombye kugera mu rukiko rw'ubujurire rugahura n'umenyereye kuburanisha izo manza.'

    Yakomeje avuga ko abakozi b'uru rukiko bafite indi nshingano ikomeye yo kwitwararika kuko uru arirwo rurangiriramo ibiburanwa byose kubera ko imanza zizamuka mu Rukiko rw'Ikirenga ntabwo zijya mu bujurire bwa Gatatu ariko zishobora kujyaho mu bijyanye n'akarengane ariko ntabwo aba ari ubujurire bwa gatatu.

    Ati 'Ndagira ngo tuzafatanye muri ubwo buryo bwo kunoza imicire y'imanza cyane cyane muri izo manza zituruka mu nkiko zihariye kugira ngo Urukiko rw'Ubujurire rubashe gutanga ubutabera bunoze.'

    Yakomeje agira ati 'Bizanasaba ko tunaganira n'uburyo bwakoresha kugira ngo biriya birego byinshi tubona bishobora kwihutishwa nanone tubiganire mu buryo bw'ubucamanza uko twabikemura kugira ngo tubashe gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze.'

    Ku rundi ruhande ariko Dr Nteziryayo yashimye akazi kamaze gukorwa n'Urukiko rw'Ubujurire asaba Rukundakuvuga gukomereza aho Dr Muyoboke yari ageze mu gukomeza gutanga ubutabera buciye mu mucyo.

    Rukundakuvuga uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Urukiko rw'Ubujurire yari umucamanza mu Rukuko rw'Ikirenga kuva muri Mata 2019.

    Mbere yo kuba umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga, Rukundakuvuga François Régis yabaye Umugenzuzi Mukuru w'Inkiko mu gihe k'imyaka cumi n'ibiri (2007 — 2019).

    Afite Impamyabumenyi Mbanzirizakirenga (Masters) mu Mategeko y'Ubucuruzi (Masters' Degree in Business Law) yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand i Johannesburg muri Afurika y'Epfo.

    Dr. Muyoboke Aimé Karimunda we yagarutse mu Rukiko rw'Ikirenga nyuma y'imyaka itatu aho yavuye aba Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire.

    Ni umwarimu udahoraho muri Kaminuza y'u Rwanda (UR) no mu Ishuri ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD). Afite impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) mu Mategeko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

    Uhereye ibumoso: Rukundakuvuga uyobora Urukiko rw’Ubujurire ; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin na Dr Muyoboke Aimé Karimunda wasubiye kuba umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga

    Rukundakuvuga yavuze ko azashyira imbaraga mu gukorana n’abo asanze mu rukiko rw’ubujurire

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imanza-2800-kongerera-abacamanza-ubushobozi-inshingano-zitegereje-perezida

  • Inkuru zincira imanza zangize ruharwa- Davis D mu ndirimbo asohoye agifungurwa #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo Itara, atangira asaba ko yarenga iki gikombe, ndetse akagaruka no ku kuba hari 'inkuru zincira imanza zangize ruharwa.'

    Iyi ndirimbo yasohotse ara amajwi, Davis D ashimiramo abantu bamubaye hafi mu bihe bitoroshye yari amazemo iminsi ubwo yari afunzwe akekwaho icyaha cyo kuba ikitso mu gusambanya umukobwa w’imyaka 17.

    Mu bo ashimiramo harimo umubyeyi we (se) ukunze no kumuba hafi mu bikorwa bye bya muzika.

    Ashimiramo kandi abahani barimo Tizzo wahoze mu itsinda rya Active, Christopher, Mani Martin ndetse na Bushali.

    Ashimiramo kandi Bagenzi Bernard usazwe ari umujyanama we na Producer Element wanakoze iyi ndirimo Itara.

    David D umaze iminsi ari mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, yafunguwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamufunguraga we na bagenzi be ngo kuko nta bimenyetso bifatika bibashinja byatanzwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Inkuru-zincira-imanza-zangize-ruharwa-Davis-D-mu-ndirimbo-asohoye-agifungurwa

  • Senateri Nyirasafari yanenze ubugwari bwaranze Sindikubwabo washyize imbere ubwicanyi nyamara yari Umukuru w'Igihugu – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ubwo yari yifatanyije n'abatuye mu Karere ka Huye kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 48 y'Abatutsi bazize Jenoside iherutse kuboneka mu Kagari ka Cyimana.

    Senateri Nyirasafari yavuze ko kuba Jenoside yarakoranwe ubugome n'ubukana muri Butare hakicwa Abatutsi benshi, byatewe na Sindikubwabo wahaje akangurira Abahutu kwica Abatutsi.

    Yagize ati 'Ibaze Umukuru w'Igihugu kuza aho kuvuga ijambo rihumuriza abaturage ribashyira hamwe, ahubwo agakungura igice kimwe kwica abandi, ni ishyano ryaguye, rwose ijambo rye ryatumye haba ingaruka nyinshi cyane.'

    Yakomeje avuga ko Sindikubwabo akimara kuvuga ijambo rikangurira Abahutu kwica Abatutsi, abandi bayobozi bahise batangira kujya hirya no hino gutangiza ubwicanyi no kubuhagarikira. By'umwihariko yagarutse kuri Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri ushinzwe umuryango wagenzuraga uko Jenoside ikorwa muri Butare.

    Ati 'N'abandi bayobozi rero nk'uko tubyibukiranya, harimo n'uriya Minisiteri wari ushinzwe umuryango, Nyiramasuhuko Pauline, wari ushinzwe kureba ibya Jenoside uko bigenda muri Butare byose byatumye ubwicanyi bukomera kuko iyo umuyobozi avuze abantu benshi barumva.'

    Yabwiye abaturage ko bakwiye kujya bashishoza kandi bakirinda kumvira umuntu wese wabashuka abashora mu bikorwa bibi n'ubwo yaba ari umuyobozi.

    Ati 'Ikibazo gikomeye ni uko yavuze ibi abantu bakabyumva, ubundi ntabwo umutarage yakagombye kwica ngo ni uko umuyobozi yabivuze ariko kuko bari baratojwe bihagije barabwiwe ko Umututsi atari umuntu, atari Umunyarwanda ari inzoka.'

    'Bumvaga kumwica kandi babona bashyigikiwe na Perezida w'Igihugu, ba Minisitiri bose, Abasirikare bishimangira uruhare abayobozi bagize ni yo mpamvu Jenoside yashobotse.'

    Senateri Nyirasafari yavuze ko biteye isoni n'agahinda kubona abarimu baminuje bica abanyeshuri babo cyangwa abanyeshuri bakica bagenzi babo.

    By'umwihariko yasabye Abanyabutare guharanira gukora ibyiza no kunga ubumwe kugira ngo bitandukanye n'amateka mabi yahabereye.

    Jenoside ikwiye kutubera isomo

    Senateri Nyirasafari yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kubera isomo Abanyarwanda bose bagaharanira kunga ubumwe birinda amacakubiri.

    Ati 'Dukwiriye gukura amasomo muri ibyo ngibyo abantu bakemenya kubaha ikiremwamuntu bakamenya ko umuntu ari nk'undi cyane ko noneho dufite abayobozi beza bakangurira abantu kunga ubumwe.'

    Yavuze ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza kandi bwashyize imbere ubumwe, asaba umusanzu wa buri wese mu kwamagana ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri.

    By'umwihariko yasabye ababyeyi gutoza abana babo indangagaciro zo gukunda igihugu, kuko iyo ukunze igihugu ukunda abagituye bose nta vangura.

    Ati 'Tubatoze indagagiciro zo gukunda umurimo kuko ntiwavuga ko ugikunda udakora, ibyo rero ababyeyi babyumve babiharanire batoze abana babo inzira nziza duhora twibutswa n'ubuyobozi bwacu bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.'

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro irimo 47 yabonetse mu cyobo cy'umusarani mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n'undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma.

    Karongozi André Martin wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro yashimye umuturage watanze amakuru kugira ngo iboneke.

    Gusa yanenze bamwe mu baturage binangira bakanga gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, avuga ko ari kimwe mu bikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati 'Ibyo rero byamusabye ingufu nyinshi ariko bitumye tumenya y'uko ntaho turagera, urwo rugo rugo [aho imibiri yakuwe mu musarani] rukikijwe n'abantu benshi biyemeje kutagira icyo bavuga. Urumva ingufu bafite zo guhisha amakuru kugeza magingo aya, bijyana rero no guhakana Jenoside, kuko jenoside irakorwa igakomereza mu kuyihakana.'

    Inzego za Leta, imiryango itandukanye n'amadini zasabwe ubufatanye mu gukangurira abafite amakuru y'ahakiri imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bashimiye umuturage watanze amakuru kugira ngo imibiri iboneke

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bavuze ko byabaruhuye ku mutima

    I Huye hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 48 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni imibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n'undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma

    Senateri Nyirasafari yanenze ubugwari bwaranze Sindikubwaho washyize imbere ubwicanyi nyamara yari Umukuru w'Igihugu

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-nyirasafari-yanenze-ubugwari-bwaranze-sindikubwabo-washyize-imbere

  • Abagore 50 b’i Rusizi bafashwe bari muri Bridal Shower –

    Mu Murenge wa Kamembe mu Kagari ka Ruganda, Umudugudu wa Kadashya hafatiwe abagore n’abakobwa 50 bari mu cyumba cy’uruganiriro mu birori byo gutegura umugeni witegura gushyingirwa, Bridal Shower.

    Mu murenge wa Mururu muri Hotel du Lac ho hafatiwe abantu 30 bari kunywa inzoga abandi barimo gukina Billard.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa.

    Ati “Saa kumi z’umugoroba abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko mu Murenge wa Kamembe hateraniye abagore n’abakobwa benshi bari mu birori. Abapolisi bagiye yo basanga koko abo bantu bicaye mu cyumba cy’uruganiriro ari 50 bicaye begeranye cyane bakoze ibirori banywa barya mbese nta bwiriza na rimwe bubahirije ryo kurwanya COVID-19.”

    “Nyuma yaho saa moya n’igice twumva andi makuru ko muri Hotel du Lac iri mu Murenge wa Mururu mu kagari Gahinga harimo abantu barimo gusakuza cyane Abapolisi bagezeyo basanga ni abantu 30 barimo kunywa inzoga abandi barimo gukina umukino wa Billard.”

    CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 atemerera abantu gukoresha ibirori n’andi makoraniro atubahirije amabwiriza ndetse n’utubari ntitwemewe.

    Yibukije abafite amahoteli ko nabo bafite amabwiriza bagomba kugenderaho bayarengaho bakabihanirwa.

    Ati “Ikigaragara ni uko abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 nkana kuko abafatwa bose basaba imbabazi bavuga ko bacitswe.”

    “Abafatiwe mu birori byo gusezera ku mukobwa ugiye gushyingirwa bavugaga ko batari bazi ko haza abantu bangana kuriya 50. Abo muri Hotel nabo bari barenze ku mabwiriza amahoteli agomba kugenderaho mu kwakira abakiriya kuko bari babigize nk’abari.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko COVID-19 ntaho yagiye abasaba kudakomeza kurenga nkana ku mabwiriza yo kuyirinda.

    Yavuze ko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego Polisi y’u Rwanda itazarambirwa gukurikirana abarenga ku mabwiriza kugira ngo baganirizwe kandi banahanirwe kurenga ku mabwiriza.

    Abafashwe bose uko ari 80 baganirijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na Polisi nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande buri muntu yiyishyurira ikiguzi cyo kwipimisha COVID-19.

    Abagore 50 b’i Rusizi bafashwe bari muri Bridal Shower

  • Senateri Nyirasafari yanenze ubugwari bwaranze Sindikubwabo washyize imbere ubwicanyi nyamara yari Umukuru w’Igihugu –

    Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ubwo yari yifatanyije n’abatuye mu Karere ka Huye kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 48 y’Abatutsi bazize Jenoside iherutse kuboneka mu Kagari ka Cyimana.

    Senateri Nyirasafari yavuze ko kuba Jenoside yarakoranwe ubugome n’ubukana muri Butare hakicwa Abatutsi benshi, byatewe na Sindikubwabo wahaje akangurira Abahutu kwica Abatutsi.

    Yagize ati “Ibaze Umukuru w’Igihugu kuza aho kuvuga ijambo rihumuriza abaturage ribashyira hamwe, ahubwo agakungura igice kimwe kwica abandi, ni ishyano ryaguye, rwose ijambo rye ryatumye haba ingaruka nyinshi cyane.”

    Yakomeje avuga ko Sindikubwabo akimara kuvuga ijambo rikangurira Abahutu kwica Abatutsi, abandi bayobozi bahise batangira kujya hirya no hino gutangiza ubwicanyi no kubuhagarikira. By’umwihariko yagarutse kuri Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri ushinzwe umuryango wagenzuraga uko Jenoside ikorwa muri Butare.

    Ati “N’abandi bayobozi rero nk’uko tubyibukiranya, harimo n’uriya Minisiteri wari ushinzwe umuryango, Nyiramasuhuko Pauline, wari ushinzwe kureba ibya Jenoside uko bigenda muri Butare byose byatumye ubwicanyi bukomera kuko iyo umuyobozi avuze abantu benshi barumva.”

    Yabwiye abaturage ko bakwiye kujya bashishoza kandi bakirinda kumvira umuntu wese wabashuka abashora mu bikorwa bibi n’ubwo yaba ari umuyobozi.

    Ati “Ikibazo gikomeye ni uko yavuze ibi abantu bakabyumva, ubundi ntabwo umutarage yakagombye kwica ngo ni uko umuyobozi yabivuze ariko kuko bari baratojwe bihagije barabwiwe ko Umututsi atari umuntu, atari Umunyarwanda ari inzoka.”

    “Bumvaga kumwica kandi babona bashyigikiwe na Perezida w’Igihugu, ba Minisitiri bose, Abasirikare bishimangira uruhare abayobozi bagize ni yo mpamvu Jenoside yashobotse.”

    Senateri Nyirasafari yavuze ko biteye isoni n’agahinda kubona abarimu baminuje bica abanyeshuri babo cyangwa abanyeshuri bakica bagenzi babo.

    By’umwihariko yasabye Abanyabutare guharanira gukora ibyiza no kunga ubumwe kugira ngo bitandukanye n’amateka mabi yahabereye.

    Jenoside ikwiye kutubera isomo

    Senateri Nyirasafari yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kubera isomo Abanyarwanda bose bagaharanira kunga ubumwe birinda amacakubiri.

    Ati “Dukwiriye gukura amasomo muri ibyo ngibyo abantu bakemenya kubaha ikiremwamuntu bakamenya ko umuntu ari nk’undi cyane ko noneho dufite abayobozi beza bakangurira abantu kunga ubumwe.”

    Yavuze ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza kandi bwashyize imbere ubumwe, asaba umusanzu wa buri wese mu kwamagana ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

    By’umwihariko yasabye ababyeyi gutoza abana babo indangagaciro zo gukunda igihugu, kuko iyo ukunze igihugu ukunda abagituye bose nta vangura.

    Ati “Tubatoze indagagiciro zo gukunda umurimo kuko ntiwavuga ko ugikunda udakora, ibyo rero ababyeyi babyumve babiharanire batoze abana babo inzira nziza duhora twibutswa n’ubuyobozi bwacu bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro irimo 47 yabonetse mu cyobo cy’umusarani mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma.

    Karongozi André Martin wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro yashimye umuturage watanze amakuru kugira ngo iboneke.

    Gusa yanenze bamwe mu baturage binangira bakanga gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, avuga ko ari kimwe mu bikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Ibyo rero byamusabye ingufu nyinshi ariko bitumye tumenya y’uko ntaho turagera, urwo rugo rugo [aho imibiri yakuwe mu musarani] rukikijwe n’abantu benshi biyemeje kutagira icyo bavuga. Urumva ingufu bafite zo guhisha amakuru kugeza magingo aya, bijyana rero no guhakana Jenoside, kuko jenoside irakorwa igakomereza mu kuyihakana.”

    Inzego za Leta, imiryango itandukanye n’amadini zasabwe ubufatanye mu gukangurira abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bashimiye umuturage watanze amakuru kugira ngo imibiri iboneke

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bavuze ko byabaruhuye ku mutima

    I Huye hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 48 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni imibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma

    Senateri Nyirasafari yanenze ubugwari bwaranze Sindikubwaho washyize imbere ubwicanyi nyamara yari Umukuru w’Igihugu

    [email protected]


  • Interahamwe n'abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Guhera ku munsi w'ejo Perezida Kagame ari mu gihugu cy'Ubufaransa aho yitabiriye inama zitandukanye harimo iyiga ku bibazo bya Sudan ndetse n'indi yiga uburyo ubukungu bw'Afurika bwashyigikirwa.

    UsibyePerezida w'Ubufaransa bazagirana ibiganiro Perezida Kagame azabonana n'abandi bayobozi bakuru, ubwo twandika iyi nkuru akaba amaze kubonana na Perezida wa Etiyopiya Sahle-Work Zewde ndetse n'Umukuru w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (FMI) ariwe Kristalina Georgieva.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame rubaye nyuma yuko hagaragaye impinduka mu mibanire y'ibihugu byombi Ubufaransa n'u Rwanda aho bishishikajwe no kuzamura umubano nyuma yuko uzahaye bitewe n'amateka yabaye mu Rwanda. Ubu bushake bukaba bugaragazwa na Perezida Emmanuel Macron utandukanye na bagenzi be bamubanjjirije batashakaga kwemera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Macron yashyizeho Komisiyo yitirwe Duclert yiga kuri Politiki y'Ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1990-1994. Nyuma y'imyaka mike bamuhaye Raporo igaragaza ko habaye amakosa akomeye yakozwe na Leta ye ubwo bafashaga Leta yakoze Jenoside kandi ntibayihagarike barabibonaga.

    Mu gihe yashyirwaga hanze tariki ya 26 Werurwe 2021, Leta y'u Rwanda yayakiriye neza, itangaza ko hari indi raporo izasohoka vuba yakozwe n'abanyamategeko b'Abanyamerika ku ruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iyo Raporo yitiriwe umwe mu banyamategeko yitwa 'Raporo Muse'. Yaje kandi yuzuzanya na Raporo Duclert.

    Mu gihe Perezida Kagame ari mu gihugu cy'Ubufaransa, igihugu kizwi kuba indiri y'abajenosideri, no kuba igihugu cy'Ubufaransa cyaremeye uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo ari ibihe byiza kubicanyi barimbuye Abatutsi mu Rwanda kuko babona ko bagiye gukurikiranwa, dore ko na Ruharwa Kabuga aherutse gufatirwa muri icyo gihugu.

    Usibye abajenosideri badagadwa, ibigarasha byahariye ubuzima bwabo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi babyita politiki, nabo barahungabanye dore ko bari bamaze igihe bakwirakwiza ibihuha ku buzima bw'umukuru w'igihugu, cyane ko bamaze imyaka isaga 30 aribyo babamo kuva akiri umukuru w'ingabo za FPR mu rugamba rwo kubohoza igihugu.

    Amakuru yo gutsura umubano warabashegeshe cyane maze bakirirwa bakwirakwiza ibihuha kuri murandasi dore ko bose bigize abanyamakuru, abasesenguzi ndetse ngo banaharanira uburenganzira bwa muntu kandi mu byukuri ari abantu basabitswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside bakuye ku babyeyi babo. Muri abo twavuga nk'umu CDR mukuru witwa Innocent Biruka, (umunyamabanga wa CNRD-FLN, Ex FAR Faustin Ntirikina ubarizwa muri RUD Urunana, Interahamwe ruharwa yakatiwe burundu n'inkiko Gacaca
    ariwe Dr. Eugene Rwamucyo,

    Mubandi harimo Pierre Celestin Rwalinda, interahamwe yababajwe nuko abahutu b'intagondwa bavuye ku butegetsi dore ko we yari mu mashuri mu gihe cya Jenoside, Theophile Mpozembizi mwene Jean Pierre Mpozembizi wari Umukuru wa CDR ishyaka ry'abahutu b'intagondwa muri CIMERWA, interahamwe ruharwa Ndereyehe Charles we tukaba twaramugarutseho kenshi ndetse n'urubyiruko rukomoka ku bicanyi rubarizwa muri Jambo asbl https://rushyashya.net/interahamwe-nka-ndereyehe-charles-zasanze-inzira-zaraharuwe-mu-buholandi-menya-frans-van-hoof-wabigizemo-uruhare-nyuma-yo-kumarana-imyaka-10-nabateguye-umugambi-wa-jenoside/

    Ntitwakwibagirwa kandi Justin Bahunga, Joseph Bukeye, Gaspard Musabyimana Joseph Matata n'abandi.

    Aba bose n'abandi tutavuze, umugambi wabo ni uguhindura amateka bagamije gusibanganya uruhare rwabo ndetse nurw'ababyeyi babomuri Jenoside yakorewe Abatutsi bagamije kwigira abere ahubwo abishwe akaba aribo baba abanyabyaha. Biragoye cyane gusibanganya amateka cyane cyane amateka ya Jenoside. Bizabagora.

    Tubibutse ko Perezida Macron nawe mu minsi ya vuba azagirira uruzinduko I Kigali.

    The post Interahamwe n'abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/interahamwe-nabambari-bazo-bararira-ayo-kwarika-kubera-uruzinduko-rwa-perezida-kagame-mu-bufaransa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=interahamwe-nabambari-bazo-bararira-ayo-kwarika-kubera-uruzinduko-rwa-perezida-kagame-mu-bufaransa

  • Abategetsi ba Gaza bavuga ko ku cyumweru wabaye umunsi 'wa mbere upfuyemo benshi' kugeza ubu #rwanda #RwOT

    Abantu barenga 40 biciwe muri ibi bitero bishya by'indege bya Israel kuri Gaza, nkuko abategetsi baho babivuga.

    Igisirikare cya Israel kivuga ko intagondwa z'Abanye-Palestina zarashe rokete zirenga 3000 kuri Israel mu gihe cy'icyumweru gishize.

    Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) António Guterres yaburiye ko mu gihe imirwano yakomeza byashora akarere “mu makuba atahagarikwa”.

    Yasabye ko aka kanya harangira urugomo “ruteye ubwoba”.

    Mbere yaho kuri uyu wa mbere, indege z'intambara za Israel zagabye ibitero 80 ku turere twinshi tw'umujyi wa Gaza, nyuma gato yuko intagondwa zo mu mutwe wa Hamas zungikanyije ibisasu bya rokete mu majyepfo ya Israel.

    ONU yanaburiye ku bucye bw'ibitoro muri Gaza, bushobora gutuma ibitaro n'izindi nyubako zibura umuriro w'amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi).

    Lynn Hastings, wungirije umuhazabikorwa wihariye wa ONU mu bikorwa by'amahoro mu burasirazuba bwo hagati, yabwiye BBC ko yasabaye abategetsi ba Israel kwemerera ONU kujyana ibitoro n'ibindi bicyenewe ariko akabwirwa ko hadatekanye.

    Abategetsi ba Gaza bavuze ko abantu 42, barimo abagore 16 n'abana 10, bapfiriye mu bitero by'indege bya Israel ku cyumweru.

    Abantu 10, barimo abana babiri, biciwe mu bitero bya rokete kuri Israel kuva imirwano yatangira ku wa mbere ushize, nkuko Israel yabivuze.

    Bose hamwe, abantu bamaze kwicwa muri Gaza ubu baragera ku 188, barimo abana 55 n'abagore 33, n'abakomeretse 1230, nkuko minisiteri y'ubuzima igenzurwa na Hamas ibivuga. Israel ivuga ko mu bapfuye harimo intagondwa zibarirwa muri za mirongo.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abategetsi-ba-gaza-bavuga-ko-ku-cyumweru-wabaye-umunsi-wa-mbere-upfuyemo-benshi

  • Amakosa yagaragaye mu iyandikisha ry’ubutaka agiye gukosorwa mu gihugu hose –

    Ibi yabitangaje mu mpera z’icyumweru dusoje ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka muri tumwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

    Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata aho cyitabiriwe na bamwe mu baturage bafite ibibazo bishingiye ku butaka akenshi usanga byarananiwe gukemurwa n’inzego z’ibanze.

    Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa harimo abari bafite ikibazo cy’ubutaka bwabo bwafotowe mu 2009 bugahabwa cyangwa bukandikwa ku wundi muturage n’ubu bakaba batarabumusubiza.

    Nyirababirigi Esperance utuye mu Murenge wa Nyamata yavuze ko ikibazo cy’amakosa yabaye mu iyandikisha ry’ubutaka cyamugezeho aho ubutaka bwe bwabaruwe ku wundi muntu utazwi agasaba ko yabusubizwa bikananirana.

    Ati “Ubutaka bwanjye bwabaruwe ku muntu utazwi turamushaka turamubura, banyohereje mu rukiko ndaburana ntanga n’ibimenyetso ariko n’ubu sindabusubizwa, umuntu tuburana ntazwi nyamara kuva kera n’abaturage barabizi ko ubwo butaka ari ubwanjye rero rwose badufashe badukemurire ibi bibazo.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Mukamana Esperance, yavuze ko iki kibazo gisa naho kiri rusange mu gihugu hose, avuga ko cyatewe n’uburyo bifashishije mu gufotora ubutaka hirya no hino mu gihugu.

    Ati “Iyandikisha rusange ry’ubutaka ni ikibazo tuzi atari mu Karere ka Bugesera gusa, ahubwo ni mu gihugu hose, muzi ko twandika ubutaka twagiye dukoresha amashusho yafashwe n’indege, twagiye duhuza mu buryo bwa tekenike tugakuramo amakarita twakoresheje.”

    Yakomeje agira ati “ Hari aho byagiye bigaragara ko hajemo amakosa mu mbibi, ubu rero turimo kugenda tubikosora, tugenda tubikosora Akagari ku kandi ariko ni ibintu biba bisaba ingengo y’imari nini, turimo kureba uburyo mu gihugu hose twashaka ingengo y’imari kugira ngo ahagaragara amakosa y’ubuso budahura bizakosorwe mu rwego rwa rusange nkuko twakoze mu iyandikisha rya rusange.”

    Mukamana yavuze ko bari babitangiye ariko ngo ingengo y’imari ntiyaboneka neza akaba yijeje abaturage ko iki kibazo cy’amakosa yabaye mu kwandikisha ubutaka mu 2009 kigiye gukemuka mu buryo bwa rusange mu gihugu hose.

    Mu bindi bibazo birimo nk’abandikirwa amazina nabi ku byangombwa, nimero z’indangamuntu zidahura n’ibindi bibazo bito yasabye abaturage kujya bagana abashinzwe ubutaka bakabafasha kubikemura.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubutaka, Mukamana Esperance, yavuze ko bagiye gukosora amakosa yakozwe mu iyandikisha ry’ubutaka mu gihugu hose

    Abaturage bafite ibibazo bahawe umwanya

    Abaturage benshi bitabiriye iki gikorwa

  • Nyanza : Abantu 73 bafashwe bari mu mihango yo gusaba no gukwa #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi ubwo bariya bantu bari bateraniye mu cyumba cya Motel iherereye mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana.

    Ubusanzwe amabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ateganya ko umuhango w’ubukwe utagomba kurenza abantu 30 kandi na bo ntibakore imihango yo gusaba no gukwa ndetse ntibanajye mu muhango wo kwiyakira.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko mu gitondo tariki ya 15 Gicurasi ahagana saa yine aribwo Polisi yumvise amakuru avuga ko hari abantu barimo gutegurira imihango yo gusaba no gukwa muri Motel yitwa Kingdom Village y’uwitwa Rekeraho Emmanuel. Abapolisi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bahise bategura igikorwa cyo guhagarika iyo mihango ndetse n’abo bantu bose bayitabiriye bagafatwa.

    Ati 'Tukimara kumva ayo makuru twateguye igikorwa cyo gufata abo bantu kugira ngo tuburizemo icyo gikorwa, ahagana saa tanu nibwo twabafatiye muri iyo Motel bataratangira neza imihango nyiri zina ariko abakwe n’abageni bari bahageze. Hafatiwemo abantu 73, nyiri Motel ndetse n’ushinzwe kuyicunga (Manager) bose ntibaraboneka kuko bahise bacika baracyarimo gushakishwa.'

    Nyuma yo gufata abo bakwe, uwari umukwe mukuru ariwe Fodi Celestin yavuze ko ibyo bakoze babikoze babizi ko ari amakosa avuga ko nta kundi bari kubigenza kuko batashakaga ko umukobwa wabo ashyingirwa nta mihango ibaye yo kumusaba no kumukwa.Umusore n’abandi bakwe baje bamuherekeje bari bavuye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro.

    SP Kanamugire yaboneyeho kongera gukangurira abaturarwanda kudakerensa icyorezo bibwira ko cyarangiye. Yabagaragarije ko kikiriho ntaho cyagiye ndetse abagaragariza ko mu minsi ishize raporo za Minisiteri y’ubuzima zagaragazaga ko mu Ntara y’Amajyepfo hari imibare myinshi y’abandura COVID-19.

    Ati 'Ntabwo icyorezo cya COVID-19 kigeze kirangira kiracyariho, turakangurira abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yo kukirinda. Igihe twashoboye kubahiriza ayo mabwiriza nta kabuza iki cyorezo tuzagitsinda ibikorwa byose bisukukurwe nk’uko byahoze mbere, ariko nidukomeza kurenga ku mabwiza ni ngombwa ko hazahoraho ingamba zo kukirinda.'

    Aba bantu bose uko ari 73 bahise bacibwa amande hakurikijwe amabwiriza y’inama njyanama y’Akarere ka Nyanza aho buri muntu wari witabiriye ubwo bukwe yaciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwnda ibihumbi bitantu usibye abageni bacibwa ibihumbi 50. Aba bantu bose kandi bipimishije icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo.

    Abayobozi mu nzego z’ibanze bahise bafunga Motel mu gihe kingana n’ukwezi ndetse na nyirayo bamusigira urwandiko rumumenyesha ko nagaruka azishyura amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kandi anafungwe iminsi 7.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Abantu-73-bafashwe-bari-mu-mihango-yo-gusaba-no-gukwa

  • Rusizi : Abantu 80 barimo abari muri Bridal Shower bafashwe barenze ku mabwiriza #rwanda #RwOT

    Aba bantu 80 bafashwe ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 barimo bariya 50 bari mu birori bya Bridal Showe mu cyumba cy’uruganiriro cyo mu rugo ruherereye mu Mudugudu wa Kadashya, Akagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe.

    Naho abandi 30 bafatiwe muri Hotel du Lac iherereye mu Murenge wa Mururu, bo bakaba bafashwe bari kunywa inzoga abandi bari gukina Biyali.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa.

    Ati 'Saa kumi z’umugoroba abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko mu rugo rw’uwitwa Niyikiza Janvier wo mu Murenge wa Kamembe hateraniye abagore n’abakobwa benshi bari mu birori. Abapolisi bagiye yo basanga koko abo bantu bicaye mu cyumba cy’uruganiriro ari 50 bicaye begeranye cyane bakoze ibirori banywa barya mbese nta bwiriza na rimwe bubahirije ryo kurwanya COVID-19. Nyuma yaho saa moya n’igice twumva andi makuru ko muri Hotel du Lac iri mu Murenge wa Mururu mu kagari Gahinga harimo abantu barimo gusakuza cyane abapolisi bagezeyo basanga ni abantu 30 barimo kunywa inzoga abandi barimo gukina umukino wa Biyali.'

    CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 atemerera abantu gukoresha ibirori n’andi makoraniro atubahirije amabwiriza ndetse n’utubari ntitwemewe. Yibukije abafite amahoteli ko nabo bafite amabwiriza bagomba kugenderaho bayarengaho bakabihanirwa.

    Ati 'Ikigaragara ni uko abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 nkana kuko abafatwa bose basaba imbabazi bavuga ko bacitswe. Abafatiwe mu birori byo gusezera ku mukobwa ugiye gushyingirwa bavugaga ko batari bazi ko haza abantu bangana kuriya 50. Abo muri Hotel nabo bari barenze ku mabwiriza amahoteli agomba kugenderaho mu kwakira abakiriya kuko bari babigize nk’abari.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko COVID-19 ntaho yagiye abasaba kudakomeza kurenga nkana ku mabwiriza yo kuyirinda. Yavuze ko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego Polisi y’u Rwanda itazarambirwa gukurikirana abarenga ku mabwiriza kugira ngo baganirizwe kandi banahanirwe kurenga ku mabwiriza.

    Abafashwe bose uko ari 80 baganirijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na Polisi nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande buri muntu yiyishurira ikiguzi cyo kwipimisha COVID-19.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Abantu-80-barimo-abari-muri-Bridal-Shower-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza