Category: Uncategorized

  • Umugore utwite yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugabo birakaza benshi #rwanda #RwOT

    Uyu mugore n'umugabo batavuzwe igihugu bakomokamo cyangwa amazina yabo,batumye benshi kuri Twitter bacika ururondogoro kubera iki kintu kidasanzwe aho umugore nawe afata iya mbere agatera ivi asaba umugabo kumurongora.

    Uyu mugabo bitazwi niba ariwe wateye inda uyu mugore,yagaragaye yatunguwe cyane ndetse yifashe ku munwa nk'ibisanzwe ku bakobwa.

    Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bibasiye uyu mugore bavuga ko ibi yakoze atari byo kuko nta mugore utwite ukwiriye gusaba umusore ngo amugirire impuhwe amurongore.

    Umwe yagize ati 'Oya.Bagore ibi ntimukabikore.Mwiyubahe kandi mwiheshe agaciro.Undi yagize ati 'Nahitamo kugongwa n'imodoka inshuro 5 aho gukora ibi.'

    Undi muntu wabonye iyi foto kuri Twitter yagize ati 'Gutwita narangiza ngasaba umugabo ko andongora! Nahitamo gupfa.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-utwite-yateye-ivi-asaba-umukunzi-we-kumubera-umugabo-birakaza-benshi

  • Umunyarwenya Basketmouth uri mu Rwanda yatung… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021, mu Rwanda hatangiye imikino ya Shampiyona Nyafurika y'umukino wa Basketball [BAL], aho yafunguwe n'umukino wahuje ikipe ya Patriots yo mu Rwanda na Rivers yo muri Nigeria, wabereye muri Kigali Arena.

    Ni umukino wabaye abafana bitabiriye, ariko buri wese yasabwe kwambara agapfukamunwa, abagenzura inyubako ya Kigali Arena basabwe gushyira buri hamwe umuti wa 'Sanitizer', gupima abitabira imikino, nta mafunguro yemewe, abantu basabwa guhana intera n'ibindi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Basketmouth uri mu Rwanda aho azataramira abitabiriye iyi mikino, yavuze ko yatunguwe n'ukuntu mu gihe cy'iminsi itatu amaze mu Rwanda bamaze kumupima Covid-19 inshuto eshatu. Ati 'Mu Rwanda nta mikino (ni ukubahiriza ingamba.'

    Uyu munyarwenya ari mu bitabiriye umukino wafunguye irushanwa rya BAL, ndetse yashimye abamuhaye ubutumire.

    Basketmouth w'imyaka 41 ni rurangiranwa mu banyerwanya bubatse izina muri Afurika nzima. Yavukiye anakurira muri Leta Abia muri Nigeria. Yavutse yitwa Bright Okpocha ahitamo gukoresha Basket Mouth. Afite amateka yihariye muri uyu mwuga adashobora kwirengagizwa.

    Yabonye izuba kuya 14 Nzeri 1978 i Lagos. Yamenyekanye nka Basketmouth, ni umunya-Nigeria kavukire. Ni umunyarwenya ubimazeho igihe kinini ubifatanya no gukina filime. Ibitaramo by'urwenya yise 'Basketmouth uncensored' byatumye izina rye rimenyekana birushijeho, yabigejej henshi ku mugabane wa Afurika n'ahandi.  

    Amashuri abanza n'ayisumbuye yayigiye ahitwa Apapa mu Mujyi wa Lagos. Yize 'sociology' na 'antropoloy' muri kaminuza Benin ari kumwe n'umuvandimwe we Godwin.  2005- 2006 yahawe igihembo 'National Comedy Award ndetse na 'Awards for Best Stand-up Comedia of the year'.

    Basket kuya 14 Gashyantare 2017 ku munsi w'abakundanye, amatike y'igitaramo yakoreye 'Wembley Arena' yaragurishijwe arashira afatwa nk'umunyarwenya uhagaze neza muri Afurika.

    Niwe mu nyarwenya wa mbere wo muri Afurika wayoboye ibirori 'Apollo' byabereye mu Bwongereza. Yagiye atumirwa gusetsa mu birori bitandukanye nka 'Like of the Ribs', 'Comedy Central Presents, 'Basket Mouth Live' yabereye O2 Arena mu Bwongereza n'ibindi byinshi byakomeje izina rye.

    Basketmouth yavuze ko yatunguwe no gupimwa inshuro eshatu Covid-19 mu minsi itatu amaze mu Rwanda

    Baskemouth yashimye abamutumiye mu mikino ya BAL azatereramo urwenya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105662/umunyarwenya-basketmouth-uri-mu-rwanda-yatunguwe-ningamba-zafashwe-mu-guhangana-na-covid-1-105662.html

  • Covid-19 yahitanye umuntu umwe mu Rwanda abandi 42 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri iki cyumweru,COVID-19 yishe umugore w'imyaka 81 wo muri Kigali bituma abo imaze guhitana bose baba 344.

    Abarwayi bashya babonetse ni 42 mu gihe abakize ari 70, bituma abamaze gukira babarirwa ku kigero cya 94.6%. Abakirwaye ni 1,033 barimo babiri barembye mu Rwanda.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y'isuzuma ryakozwe n'inzego z'ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw'icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

    Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y'abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

    Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by'inkingo.

    Gukingirwa byatangiye nyuma y'iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-umuntu-umwe-mu-rwanda-abandii-42-barayandura

  • Wizubara kugotwa ntabwo bitwika Bruce Melod… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie n'umuhanzi uri gukora cyane ndetse bitewe n'umurindi afite mu bikorwa bye yataziriwe izina rya 'MUNYAKAZI'. Kuri yi nshuro uyu muhanzi nyuma yo gusinya amaseserano n'inzu y'imyidagaduro n'imikino'KIGALI ARENA' afite agaciro ka miliyoni 150 za mafaranga y'U Rwanda yakoze mu ganzo afatanije n'umuraperi Dip Doundu Guis bakoze indirimbo y'ubahoriza irushanwa ryahuje imbaga y'ibyamamare haf yabyose byo ku Isi.     

    Ifoto ya Bruce Melodie yashyize ku rukuta rwe kuwa 15 Gicurasi 2021

    Iyi ndirimbo yiswe 'GAME ON' yasohotse iri kumwe n'amashusho yayo gusa yahise isibwa haciye igihe gito ikurwa kuruba rwitwa BAL yari yashyizweho Ishyirwa kuruba rwa YouTube rwa Bruce Melodie

                                             

    Uyu muhanzi wakoreye mu ngata Bruce Melodie muri iyi ndirimbo ni umuhanzi ufite izina rikomeye wo mu gihugu cya Senegal mu njyana ya HIP HOP. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bagaruka ku bukaka bw'imikino ndetse n'uburyo umuntu yagera ku ntsinzi abikesha gukora cyane no kudacika intege.

    Hari aho Bruce Melodie yumvikana avuga ko ko ubutsinzi buharanirwa ndetse akanaterurira mu ndirimbo imeze nk'igishakamba cya Kinyarwanda agira ati 'Tera intamwe imbaraga ziguhe gutsinda widohoka inzozi zawe zibe ibitego'. Ahandi aza yungamo agira ati 'Wizubara kugotwa ntabwo bitwika' nk’imwe mu muvugo ziri gukoreshwa n'urubyiruko rw'iyi minsi.

    Ku rundi ruhande iyi ndirimbo yahuriwemo n’ibi byamamare bibiri yahise ikurwa ku rubuga rwa YouTube rwa BAL gusa hashize amasaha agera kuri 2 ishyizwe hanze yahise ivanwaho ariko abantu benshi bari batangiye kuyihererekanya ndetse abandi batangiye kuyishyira ku nkuta zabo za Instagram, cyera kabaye yaje kugaruka iri kuruba rwa YouTube rwa Bruce Melodie.

    Kanda hano urebe indirimbo ya Bruce Melodie bivugwa ko yahimbiwe BAL igiye kubera i Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105663/wizubara-kugotwa-ntabwo-bitwika-bruce-melodie-afatanije-numunya-senegal-dip-doundu-guis-ba-105663.html

  • AS Kigali na Marines zayoboye amatsinda yo gushaka igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Musanze FC yabonye amanota atatu y'umunsi wa gatandatu wa shampiyona itsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino wo mu itsinda rya C waberaga ku kibuga cya Mumena ku gicamunsi cy'iki Cyumweru.

    Uku gutsinda kwa Musanze FC ntacyo kwayimariye kuko yagiye mu makipe umunani y'inyuma kuko yari kuzamuka iyo Police FC itsindwa gusa yanganyije na Etincelles FC (1-1).

    AS Kigali yari isanzwe yarabonye itike iyijyana mu makipe umunani ya mbere yakinnye uyu mukino itari hejuru.Musanze FC niyo yafunguye amazamu ibifashijwemo na Ikechukwu ariko Abubakar Lawal yaje kwishyurira AS Kigali.Musanze yatsindiwe igitego cy'intsinzi na Niyitegeka Idrissa.

    Muri iri tsinda Etincelles yanganyije igitego 1-1 na Police FC.Igitego cya Etincelles FC cyatsinzwe na Hassan mu gihe Ndayishimiye Dominique yatsindiye Police FC.

    Uko itsinda c ryarangiye:
    1.AS Kigali 12pts +5
    2.Police FC 10pts +2
    3.Musanze 09pts +1
    4.Etincelles 04 pts -8

    Uko byagenze mu itsinda 𝐃:

    Mukura VS 1-2 𝐌𝐚𝐫𝐢𝐧𝐞𝐬 𝐅𝐂

    Abatsinze ibitego:[Munezero D. 53'|| Hakizimana F. 73', Mugenzi B 83']

    Espoir FC 1-1 Sunrise FC

    Abatsinze ibitego:[I.Akor 79'|| A. Kizza 87']

    Urutonde

    1.Marines 13pts +3
    2.Espoir 10pts +1
    3.Sunrise 08pts +1
    4.Mukura 02 pts -6

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-na-marines-zayoboye-amatsinda-yo-gushaka-igikombe-cya-shampiyona

  • Perezida Kagame yageze mu Bufaransa –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021.

    Inama Perezida Kagame azitabira zizaba tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2021. Biteganyijwe ko inama izayoborwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

    Iyi nama kandi izakoreshwa nk’umwanya kuri Sudani wo kongera kwigaragaza neza ku Isi ndetse ikerekana ko ifunguye imiryango ku bucuruzi mpuzamahanga nyuma y’igihe kinini yarafatiwe ibihano bitandukanye.

    Perezida Kagame uri mu Bufaransa yabonanye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, mbere y’uko yitabira izi nama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n’iyo gutera inkunga ubukungu bwa Afurika.

    Uretse izi nama ebyiri azitabira, amakuru dukesha Jeune Afrique avuga ko Perezida Kagame azagirana kandi ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abofisiye mu Ngabo z’u Bufaransa, bari mu nshingano hagati ya 1990 na 1994 ubwo we [Kagame] yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu Ingabo za RPA zari zihanganyemo na Leta ya Habyarimana yanakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ishyigikiwe n’u Bufaransa.

    Bivugwa ko gahunda y’ibi biganiro yanogerejwe i Kigali tariki ya 9 Mata. Byagarutsweho mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Vincent Duclert wari mu ruzinduko i Kigali ubwo yashyikirizaga Umukuru w’Igihugu raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Vincent Duclert yavuze ko muri iki gihe umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wafashe icyerekezo gishya.

    Amakuru avuga ko muri iyo nama, Perezida Kagame yagejeje kuri Duclert icyifuzo cyo kongera guhura na Général de brigade Éric de Stabenrath. Mu 1990, bombi bitabiriye amasomo ya Gisirikare mu Ishuri rya Fort Leavenworth muri Leta ya Kansas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyo gihe Kagame wari woherejwe na Uganda mu mwanya wa Fred Rwigema, ntiyabashije gusoza amasomo ye kuko yayacikirije nyuma y’urupfu rwa Rwigema wishwe mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohoza igihugu.

    Undi Perezida Kagame azahurira nawe i Paris ni Jean Varret w’imyaka 86, wari ushinzwe Ibikorwa by’ubufatanye mu bya Gisirikare muri Leta y’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1993.

    Usibye abo bagabo, undi watumiwe muri ibyo biganiro ni Gen Patrice Sartre wari muri Opération Turquoise mu Rwanda hagati ya Kamena na Kanama 1994 gusa we ashobora kutitabira kubera ibibazo by’ubuzima bwe butifashe neza.

    Undi muntu wari mu Rwanda mu Ngabo z’u Bufaransa uzitabira ibyo biganiro ni Colonel René Galinié w’imyaka 81 wari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, wakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

    Usibye aba bahoze ari abasirikare, Perezida Kagame azahura kandi na Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990.

    U Rwanda n’u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi bitewe n’uko iki gihugu cyo mu Burayi cyinangiye kikanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri uru ruzinduko Perezida Kagame ari kugirira mu Bufaransa yanabonanye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi (IMF), Kristalina Georgieva

    Perezida Kagame uri mu Bufaransa yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Patriots yatsinze umukino wa mbere ufungura irushanwa rya BAL #rwanda #RwOT

    Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL y'uyu mwaka,Patriots BC yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 83-60,biyifasha kwinjira neza muri iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe y'ibigugu muri Afurika.

    Uyu mukino wagaragayemo icyamamare mu muziki,Jermaine Cole,wakinnye igihe kinini ndetse yinjiza n'amanota ku ruhande rwa Patriots.

    Abakinnyi bigaragaje cyane ku ruhande rwa Patriots Brandon Costner, barimo Umunyamerika, wabaye uwarushije abandi kwitwara neza (MVP) muri uyu mukino yatsinzemo amanota 20.

    Muri Patriots kandi Ndayisaba Dieudonné yatsinze amanota 13, undi munyamerika Prince Ibeh atsinda 13 naho kapiteni wayo Aristide Mugabe atsinda amanota 9.

    Muri Hoopers, umunyamerika Taren Sullivan niwe watsinze menshi, 15, naho Ben Uzoh wigeze gukina Nets, Cavaliers cyangwa Raptors muri NBA atsinda amanota 12

    Patriots BC yagowe n'agace ka mbere gusa kuko yagatsinzwe ku manota 17 -18 ariko yaje kugaruka mu tundi duce iri hejuru itsinda uyu mukino wari ingenzi kuri yo.

    Igice cya mbere cya mbere [uduce 2 twa mbere] twarangiye Patriots iyoboye umukino n'amanota 43-34 ya Rivers Hoopers ndetse ikomeza kuyobora mu duce twakurikiye.

    Irushanwa rya Basketball Africa League riri kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere, kuva uyu munsi tariki ya 16 kugeza kuwa 30 Gicurasi 2021.

    Irushanwa rya Basketball Africa League riri kuba ku nshuro ya mbere,rigizwe n'amakipe 12 ariyo: Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).

    Patriots BBC ihagarariye u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Rivers Hoopers, GNBC na US Monastir. Izasubira mu kibuga tariki ya 19 Gicurasi ikina na GNBC mu gihe izasoreza kuri US Monastir nyuma y'iminsi itatu.

    Urutonde rw'abakinnyi Patriots BBC izakoresha muri BAL na nimero bazambara:

    2. Mugabe Arstide
    5. Sagamba Sedar
    10. Gasana Sano
    11. Wilson Nshobozwabyosenumukiza
    12. Kenneth Gasana
    14. Bush Wamukota
    15. Jermaine Cole
    22. Dieudonne Ndizeye
    23. Steve Hagumintwari
    24. Jean Paul Ndoli
    32. Prince Ibeh
    33. Brandon Costner
    34. Elie Kaje




    Patriots BC yatsinze umukino ufungura

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/patriots-yatsinze-umukino-wa-mbere-ufungura-irushanwa-rya-bal

  • Perezida Kagame yageze mu Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu bibinyujije kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru w'u Bufaransa, Paris kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021.

    Inama Perezida Kagame azitabira zizaba tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2021. Biteganyijwe ko inama izayoborwa na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

    Iyi nama kandi izakoreshwa nk'umwanya kuri Sudani wo kongera kwigaragaza neza ku Isi ndetse ikerekana ko ifunguye imiryango ku bucuruzi mpuzamahanga nyuma y'igihe kinini yarafatiwe ibihano bitandukanye.

    President Kagame has arrived in Paris to attend the International Conference on Sudan and the Summit on Financing African Economies.

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 16, 2021

    Perezida Kagame uri mu Bufaransa yabonanye n'Umuyobozi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF), Kristalina Georgieva na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, mbere y'uko yitabira izi nama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n'iyo gutera inkunga ubukungu bwa Afurika.

    President Kagame today met with @KGeorgieva, Managing Director of @IMFNews and President @SahleWorkZewde of Ethiopia, ahead of the International Conference on Sudan and the Summit on Financing African Economies pic.twitter.com/BeQsNKhw1I

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 16, 2021

    Uretse izi nama ebyiri azitabira, amakuru dukesha Jeune Afrique avuga ko Perezida Kagame azagirana kandi ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abofisiye mu Ngabo z'u Bufaransa, bari mu nshingano hagati ya 1990 na 1994 ubwo we [Kagame] yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu Ingabo za RPA zari zihanganyemo na Leta ya Habyarimana yanakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ishyigikiwe n'u Bufaransa.

    Bivugwa ko gahunda y'ibi biganiro yanogerejwe i Kigali tariki ya 9 Mata. Byagarutsweho mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Vincent Duclert wari mu ruzinduko i Kigali ubwo yashyikirizaga Umukuru w'Igihugu raporo ivuga ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Vincent Duclert yavuze ko muri iki gihe umubano w'u Bufaransa n'u Rwanda wafashe icyerekezo gishya.

    Amakuru avuga ko muri iyo nama, Perezida Kagame yagejeje kuri Duclert icyifuzo cyo kongera guhura na Général de brigade Éric de Stabenrath. Mu 1990, bombi bitabiriye amasomo ya Gisirikare mu Ishuri rya Fort Leavenworth muri Leta ya Kansas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyo gihe Kagame wari woherejwe na Uganda mu mwanya wa Fred Rwigema, ntiyabashije gusoza amasomo ye kuko yayacikirije nyuma y'urupfu rwa Rwigema wishwe mu minsi ya mbere y'urugamba rwo kubohoza igihugu.

    Undi Perezida Kagame azahurira nawe i Paris ni Jean Varret w'imyaka 86, wari ushinzwe Ibikorwa by'ubufatanye mu bya Gisirikare muri Leta y'u Bufaransa hagati ya 1990 na 1993.

    Usibye abo bagabo, undi watumiwe muri ibyo biganiro ni Gen Patrice Sartre wari muri Opération Turquoise mu Rwanda hagati ya Kamena na Kanama 1994 gusa we ashobora kutitabira kubera ibibazo by'ubuzima bwe butifashe neza.

    Undi muntu wari mu Rwanda mu Ngabo z'u Bufaransa uzitabira ibyo biganiro ni Colonel René Galinié w'imyaka 81 wari Umukuru w'Ishami ry'Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y'u Bufaransa n'u Rwanda, wakoreraga muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda.

    Usibye aba bahoze ari abasirikare, Perezida Kagame azahura kandi na Yannick Gérard wari Ambasaderi w'u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990.

    U Rwanda n'u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi bitewe n'uko iki gihugu cyo mu Burayi cyinangiye kikanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri uru ruzinduko Perezida Kagame ari kugirira mu Bufaransa yanabonanye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi (IMF), Kristalina Georgieva

    Perezida Kagame uri mu Bufaransa yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-mu-bufaransa

  • Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w'irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria. #rwanda #RwOT

    Mu mukino ufungura irushanwa rya Basketball Africa League ririmo kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena, wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda ndetse na GNBC yo muri Madagascal urangiye ikipe ihagaririye u Rwanda yitwaye neza itsinda amanota 83 kuri 60.

    Muri uyu mukino waranzwe no kwitwara neza ku ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda usibye agace ka mbere k'umukino kuko mu minota icumi yari ikagize iyi kipe yatsinzwe amanota 18 ya Hoops Rivers ku manota 17.

    Mu gace ka kabiri iyi kipe yatangiye neza urugendo rwayo rwo kwitwara neza muri uyu mukino kuko aka gace karangiye ikipe ya Patriots itsinze amanota 26 ku manota 16, ni ukuvuga ko uduce tubiri tw'uyu mukino twarangiye Patriots BBC ifite amanota 43 kuri 34 ya Hoops Rivers BBC.

    Mu tundi duce tubiri twari dusigaye ikipe ya Patriots yakomeje kutuyobora kuko agace ka gatatu yakabonyemo amanota 22 ku manota 10 ya Hoops Rivers, agace ka nyuma ari nako ka kane Patriots BBC yasaruyemo amanota 18 kuri 14, umukino urangira Patriots BBC iwutsinze ku manota 83 kuri 60 ya Hoops Rivers BBC.

    Muri uyu mukino umukinnyi Brandon Costner yatowe nk'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi, kuko uyu musore ukomoka muri Leta z'Unze Ubumwe z'Amerika waje gukinira Patriots BBC yatsinze amanota 20 atanga imipira ibiri yabyaye amanota anakora rebounds ebyiri mu minota 24 n'amasegonda 46 yamaze mu kibuga.

    Umuhanzi Jermaine COLE wo muri USA kuri ubu urimo gukinira Patriots yagaragaye muri uyu mukino, yabashije gukina iminota 17 n'amasegonda 51, muri icyo gihe cyose ari mu kibuga yatsinze amanota atatu anatanga imipira ibiri yabyaye amanota.

    Kuri uyu wa mbere tariki 17 Gicurasi 2021 ikipe ya A.S. Douanes izakina na G.S. Pétroliers ku isaha ya saa munani, ku isaha ya cyenda n'igice ikipe ya Zamalek izakina na Ferroviaro de Maputo naho umukino uzasoza uzahuza ikipe ya U.S. Monastir izakina na G.N.B.C.

    The post Amafoto — Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w'irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-patriots-bbc-yatsinze-umukino-wayo-wa-mbere-wirushanwa-rya-basketball-africa-league-aho-yahuraga-na-rivers-hoopers-yo-muri-nigeria/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-patriots-bbc-yatsinze-umukino-wayo-wa-mbere-wirushanwa-rya-basketball-africa-league-aho-yahuraga-na-rivers-hoopers-yo-muri-nigeria