Category: Uncategorized

  • Guverineri Kayitesi yatanze umurongo wazahura Kaminuza ya Gitwe imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro –

    Kayitesi wari uherekejwe n’abandi bakozi b’Intara y’Amajyepfo bo mu nzego zitandukanye bagiranye ibiganiro n’Abagize Inama y’Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021.

    Kuva amashuri yakwemererwa kongera gufungura amasomo mu mpera z’umwaka ushize, ubwo icyorezo cya Covid-19, cyagenzaga make, Kaminuza ya Gitwe yo ntiyigeze ifungura ku bw’ibibazo bifitanye isano n’amikoro, aho abakozi bayishyuza ibirarane.

    Uruzinduko rwa Guverineri Kayitesi rwari rugamije kureba umuzi w’ibi bibazo no kwigira hamwe icyakorwa kugira ngo iyi kaminuza ifitiye runini abatuye Amajyepfo yongere isubukure amasomo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri Kayitesi, yavuze ko basanze hari ibisabwa n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Minisiteri y’Uburezi ndetse na Minisiteri y’Ubuzima iyi kaminuza yamaze kuzuza ariko hakiri ibyo bibazo byo guhemba abakozi bitarakemuka.

    Ati “Ni uruzinduko turi gukorera mu mashuri atandukanye yo muri iyi ntara by’umwihariko atari yabasha kongera gufungura ngo tumenye imbogamizi zabayeho. Muri Kaminuza ya Gitwe rero ubuyobozi bwagaragaje ko bugifite imbogamizi zo gutangira kubera ko hari bimwe mu byo bari basabye batujuje harimo n’icyo guhemba abakozi babakoreraga.”

    Yakomeje agira ati “Twababwiye ko ayo ari amabwiriza bagomba kubanza kuyubahiriza, nibura nko kwishyura abakozi n’ibindi bagenda basabwa. Hari iby’ibanze bari bakoze ariko icy’abakozi batarahembwa twasanze kitarakorwa.”

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu nama bagiriye Kaminuza ya Gitwe nk’izafasha mu kutazahura n’ibibazo by’amikoro, ngo ni ugushaka ubundi buryo yajya yinjizamo amafaranga ashobora guhemba abakozi itarambirije gusa ku yishyurwa n’abanyeshuri.

    Ati “Inama twabagiriye ni uko mu gihe baba bagize amahirwe yo kongera gufungurirwa bakwita ku burezi bufite ireme, kandi bakitwararika ku kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ikindi twababwiye ni ugushaka uburyo kaminuza ishobora kubaho idatekereza amafaranga y’abanyeshuri gusa.”

    Yakomeje agira ati “Urumva ko niba abanyeshuri babuze kaminuza yahita ihagaragara burundu, ikindi twabagiriye inama no kuba bashaka abandi bafatanya gukomeza kubaka kaminuza ikomeye kandi ifite ubushobozi mu bijyanye n’amikoro.”

    Ubwo icyorezo cya Covid-19, cyagenzaga make amashuri akemererwa gufungura amasomo, hari amashuri by’umwihariko ayigenga atarongeye gufungura ndetse n’abanyeshuri batandukanye batongeye gusubira mu mashuri.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko muri gahunda yo kureba ibibazo bishobora kuba byarasizwe na Covid-19 muri uru rwego rw’uburezi, bateganya no gusura ibindi bigo by’umwihariko ibyigenga bikorera mu Majyepfo hakarebwa uburyo inzego zafatanyiriza hamwe gushaka umuti.

    Guverineri Kayitesi yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ​iyi kaminuza ibarizwamo

    Guverineri Kayitesi yasuye, anatanga umurongo wazahura Kaminuza ya Gitwe imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro byatumye itinda no gufungura imiryango nyuma y’uko amashuri makuru na za kaminuza yongeye gukomorerwa

    Guverineri Kayitesi yari aherekejwe n’abandi bakozi b’Intara y’Amajyepfo bo mu nzego zitandukanye. Bagiranye ibiganiro n’Abagize Inama y’Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe

  • Igitego cyo mu minota ya nyuma cyarijie Kiyovu kizamura Rutsiro, Gasogi United mu makipe asigaye #rwanda #RwOT

    Igitego cya Nova Bayama cyo mu minota ya nyuma cyahesheje intsinzi Rutsiro FC imbere ya Kiyovu Sports ihita inazamuka mu gihe Urucaca rwisanze mu makipe agomba gusigara.

    Hakinwaga imikino isoza amatsinda A na B, uretse ko mu itsinda A harimo umukino w’ikirarane wo AS Muhanga izasura Bugesera FC uzakinwa ku wa Kane tariki ya 20 Gicurasi.

    Mu itsinda C, Kiyovu Sports ku Mumena yari Rutsiro FC yayitsinze 2-1 mu mukino ubanza.

    Rutsiro FC yari izi ko gutsinda byagira icyo biyifasha, yatangiye umukino isatira cyane ishaka uko ibona igitego.

    Nta mahirwe menshi yabonetse ariko nayabonetse mu minota ya mbere y’umukino ku mpande zombi ntizayabyaje umusaruro.

    Rutsiro FC yari yakomeje gushaka igitego yaje kukibona ku munota wa 37 n’umutwe gitsinzwe Iraguha Hadji.

    Kiyovu Sports yahise ikanguka ishaka uko yishyura iki gitego iza no kukibona ku munota wa 45 gitsinzwe na Nkoto Karim kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa yakorewe mu rubuga rw’amahina n’ubwugarizi bwa Rutsiro FC, ni ku mupira yari ahawe na Bonane Janvier. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yasatiriye ishaka igitego cy’intsinzi ariko ubusatirizi bw’iyi kipe bwari buyobowe na Nkoto Karim na Armel bagorwa n’umunyezamu Pascal Dukuzeyezu.

    Umutoza wa Rutsiro, Bisengimana Justin yakoze impinduka ku munota wa 63 hinjiramo Nova Bayama.

    Uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni wa Rutsiro FC yafashije ikipe ye mu gushaka igitego.

    Ku munota wa 88 ku burangare bwa ba myugariro ba Kiyovu Sports, Ngandu Omar na Mbogo Ally, Nova Bayama yacomekewe umupira mwiza areba umunyezamu Kimenyi Yves utari uhagaze mu izamu neza, amutera ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nko muri metero 29 umupira uyoboka mu rushungura, abari muri Stade bati “inkuba irakubise”. Umukino warangiye ari 2-1, Kiyovu Sports isigara ityo.

    Undi mukino wo muri iri tsinda Rayon Sports yanganyije na Gasogi United. Muri iri tsinda hazamutse Rayon Sports n’amanota 9, Rutsiro FC ifite 8 inganya na Gasogi United ariko Gasogi United ifite umwenda w’ibitego 2 mu gihe Rutsiro FC ifite umwenda w’igitego 1, Kiyovu Sports ifite 7.

    Mu itsinda A, APR FC yatsinze Gorilla FC 3-0, Bugesera FC itsinda AS Muhanga 2-0. Muri iri tsinda APR FC niyo yamaze kubona itike n’amanota 18, hasigaye kumenyekana izayikurikira hagati ya Gorilla FC ifite amanota 9 na Bugesera FC ifite amanota 6 ariko ifite umukino w’ikirarane na AS Muhanga ku wa 4.

    Amakipe yamaze kubona itike yo kuzamuka mu itsinda ni AS Kigali, Police FC, APR FC, Marines FC, Espoir FC, Rayon Sports na Rutsiro FC.

    Kiyovu Sports ntiyahiriwe n’uyu munsi

    Rutsiro FC yatsinze Kiyovu Sports ihita izamuka mu makipe 8 ahatanira igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igitego-cyo-mu-minota-ya-nyuma-cyarijie-kiyovu-kizamura-rutsiro-gasogi-united-mu-makipe-asigaye

  • Guverineri Kayitesi yatanze umurongo wazahura Kaminuza ya Gitwe imaze iminsi yugarijwe n'ibibazo by'amikoro – #rwanda #RwOT

    Kayitesi wari uherekejwe n'abandi bakozi b'Intara y'Amajyepfo bo mu nzego zitandukanye bagiranye ibiganiro n'Abagize Inama y'Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021.

    Kuva amashuri yakwemererwa kongera gufungura amasomo mu mpera z'umwaka ushize, ubwo icyorezo cya Covid-19, cyagenzaga make, Kaminuza ya Gitwe yo ntiyigeze ifungura ku bw'ibibazo bifitanye isano n'amikoro, aho abakozi bayishyuza ibirarane.

    Uruzinduko rwa Guverineri Kayitesi rwari rugamije kureba umuzi w'ibi bibazo no kwigira hamwe icyakorwa kugira ngo iyi kaminuza ifitiye runini abatuye Amajyepfo yongere isubukure amasomo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri Kayitesi, yavuze ko basanze hari ibisabwa n'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na za Kaminuza, Minisiteri y'Uburezi ndetse na Minisiteri y'Ubuzima iyi kaminuza yamaze kuzuza ariko hakiri ibyo bibazo byo guhemba abakozi bitarakemuka.

    Ati 'Ni uruzinduko turi gukorera mu mashuri atandukanye yo muri iyi ntara by'umwihariko atari yabasha kongera gufungura ngo tumenye imbogamizi zabayeho. Muri Kaminuza ya Gitwe rero ubuyobozi bwagaragaje ko bugifite imbogamizi zo gutangira kubera ko hari bimwe mu byo bari basabye batujuje harimo n'icyo guhemba abakozi babakoreraga.'

    Yakomeje agira ati 'Twababwiye ko ayo ari amabwiriza bagomba kubanza kuyubahiriza, nibura nko kwishyura abakozi n'ibindi bagenda basabwa. Hari iby'ibanze bari bakoze ariko icy'abakozi batarahembwa twasanze kitarakorwa.'

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu nama bagiriye Kaminuza ya Gitwe nk'izafasha mu kutazahura n'ibibazo by'amikoro, ngo ni ugushaka ubundi buryo yajya yinjizamo amafaranga ashobora guhemba abakozi itarambirije gusa ku yishyurwa n'abanyeshuri.

    Ati 'Inama twabagiriye ni uko mu gihe baba bagize amahirwe yo kongera gufungurirwa bakwita ku burezi bufite ireme, kandi bakitwararika ku kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ikindi twababwiye ni ugushaka uburyo kaminuza ishobora kubaho idatekereza amafaranga y'abanyeshuri gusa.'

    Yakomeje agira ati 'Urumva ko niba abanyeshuri babuze kaminuza yahita ihagaragara burundu, ikindi twabagiriye inama no kuba bashaka abandi bafatanya gukomeza kubaka kaminuza ikomeye kandi ifite ubushobozi mu bijyanye n'amikoro.'

    Ubwo icyorezo cya Covid-19, cyagenzaga make amashuri akemererwa gufungura amasomo, hari amashuri by'umwihariko ayigenga atarongeye gufungura ndetse n'abanyeshuri batandukanye batongeye gusubira mu mashuri.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko muri gahunda yo kureba ibibazo bishobora kuba byarasizwe na Covid-19 muri uru rwego rw'uburezi, bateganya no gusura ibindi bigo by'umwihariko ibyigenga bikorera mu Majyepfo hakarebwa uburyo inzego zafatanyiriza hamwe gushaka umuti.

    Guverineri Kayitesi yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ​iyi kaminuza ibarizwamo

    Guverineri Kayitesi yasuye, anatanga umurongo wazahura Kaminuza ya Gitwe imaze iminsi yugarijwe n'ibibazo by'amikoro byatumye itinda no gufungura imiryango nyuma y’uko amashuri makuru na za kaminuza yongeye gukomorerwa

    Guverineri Kayitesi yari aherekejwe n'abandi bakozi b'Intara y'Amajyepfo bo mu nzego zitandukanye. Bagiranye ibiganiro n'Abagize Inama y'Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-kayitesi-yatanze-umurongo-wazahura-kaminuza-ya-gitwe-imaze-iminsi

  • Jay Polly n’abo baregwa hamwe bitabye urukiko umwe yemera ko yari abitse ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Jay Polly n’abandi bantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021.

    Uretse uwitwa Iyamuremye Jean Clement akaba ari na murumuna wa Jay Polly wemera ko yari abitse ibiyobyabwenge, abandi bose bahakanye ibyaha, bahamya ko bagambaniwe.

    Ubwo Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo yababazaga niba baburana bemera ibyaha, bamwe mu baregwa bavuze ko babihakana ahubwo bakavuga ko bagambaniwe.

    Jay Polly aregwa hamwe n’abantu batatu ari bo Shemusa Mutabonwa, Iyamuremye Jean Clement na Hatunga Fidele Benedicto wo mu gihugu cya Tanzania.

    Aba bose bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge kiri mu bwoko bw’urumogi, usibye Iyamuremye Jean Clement unakurikiranyweho icyaha cyo kubika ibiyobyabwenge cy’urumogi.

    Hari kandi umuganga Maniriho Rodrigue ukekwaho guhimba inyandiko itari iy’ukuri igaragaza ko umwe mu bafashwe yipimishije COVID-19. Uyu akaba akurikiranyweho icyaha guhimba inyandiko n’icyo kwakira indonke.

    Ifungwa rya Jay Polly ryamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki ya 25 Mata 2021 ubwo we na bagenzi be 11 berekanwaga na Polisi y’u Rwanda yavugaga ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Gusa icyo gihe Polisi y’u Rwanda yanatangaje ko aho bariya bantu bafatiwe bari mu birori, hanasanzwe ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Nyuma y’uko bariya bantu bafashwe bajyanywe gukorerwa isuzuma mu kigo cy’Igihugu gikora ibizamini bya gihanga cya Rwanda Forensic Laboratory byerekanye ko abantu bane muri bariya 12 bafite ikiyobyabwenge cy’urumugi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Jay-Polly-n-abo-baregwa-hamwe-bitabye-urukiko-umwe-yemera-ko-yari-abitse-ibiyobyabwenge

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tshisekedi wa RDC – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Ibiro bya Perezida w'u Rwanda, Village Urugwiro, byashyize kuri Twitter byavuze ko abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, mu Mujyi wa Paris aho bagiye mu Nama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n'Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika.

    Ati 'Uyu munsi, Perezida Kagame yahuye na Perezida Tshisekedi, akaba n'Umuyobozi w'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, mbere y'uko haba Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n'Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika.'

    Nubwo ntacyo uruhande rw'u Rwanda ruratangaza ku biganiro abakuru b'ibihugu byombi bagiranye, Ibiro bya Perezida wa RDC byavuze ko Umukuru w'Igihugu Paul Kagame na Perezida Tshisekedi kimwe n'abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika baganiriye ku bijyanye n'ibyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uzagaragaza muri iyi nama.

    Perezidansi ya Congo yakomeje ivuga ko Perezida Kagame yabwiye mugenzi we ko yanyuzwe n'ibyo ari gukora byose hagamijwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse amwizeza ko azamushyigikira muri gahunda zose zigamije kugarura amahoro muri aka gace.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Congo, nyuma y'uko ku wa 16 Gicurasi yari yaganiriye na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde n'Umuyobozi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF), Kristalina Georgieva.

    Biteganyijwe ko iyi nama Perezida Kagame na Félix Tshisekedi bitabiriye izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tshisekedi wa RDC

    Perezida Kagame yashimye gahunda ya mugenzi we yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-tshisekedi-wa-rdc-151308

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tshisekedi wa RDC –

    Mu itangazo Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, byashyize kuri Twitter byavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, mu Mujyi wa Paris aho bagiye mu Nama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika.

    Ati “Uyu munsi, Perezida Kagame yahuye na Perezida Tshisekedi, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, mbere y’uko haba Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika.”

    Nubwo ntacyo uruhande rw’u Rwanda ruratangaza ku biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, Ibiro bya Perezida wa RDC byavuze ko Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Perezida Tshisekedi kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika baganiriye ku bijyanye n’ibyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uzagaragaza muri iyi nama.

    Perezidansi ya Congo yakomeje ivuga ko Perezida Kagame yabwiye mugenzi we ko yanyuzwe n’ibyo ari gukora byose hagamijwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse amwizeza ko azamushyigikira muri gahunda zose zigamije kugarura amahoro muri aka gace.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Congo, nyuma y’uko ku wa 16 Gicurasi yari yaganiriye na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva.

    Biteganyijwe ko iyi nama Perezida Kagame na Félix Tshisekedi bitabiriye izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tshisekedi wa RDC

    Perezida Kagame yashimye gahunda ya mugenzi we yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC

  • Marie France wamamaye muri Cinema nyarwanda yaguze imodoka y’agatangaza #rwanda #RwOT

    Niragire Marie France kandi yabaye Umunyarwandakazi wa mbere washinze television ye bwite yitwa Genesis itambutsa ibiganiro by’imyidagaduro.

    Uyu munyarwandakazi wakanyujijeho mu gukina Film, akomeje kuva mu byiza ajya mu bindi kuko uretse kuba yarashinze television ubu yanaguze imodoka y’agatangaza.

    Niragire Marie France aherutse kugaragaza ibyishimo byo kuba yaguze iyi modoka ubwo yashyiraga ubutumwa kuri Instagram agira ati 'Queen of hillwood with her new mercedes benz' mu Kinyarwanda ni uvuga ngo 'Umwamikazi wa Hillwood n’imodoka ye nshya ya Mercedes Benz.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Marie-France-wamamaye-muri-Cinema-nyarwanda-yaguze-imodoka-y-agatangaza

  • Nyabugogo: Mu Mugezi wa Yanze hatoraguwe umurambo – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, ni bwo umurambo w'uyu mugabo wagaragaye mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Nyabugogo, uri kureremba hejuru y'amazi y'Umugezi wa Yanze.

    Umurambo w'uyu mugabo wagaragaye nta myenda yambaye. Abawubonye bwa mbere babwiye IGIHE, ko bakeka ko waturutse mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, gusa bose bakavuga ko batazi niba yishwe n'abagizi ba nabi bakamujugunyamo cyangwa niba yarohamye.

    Uwitwa Mutuyimana Solange yagize ati 'Twawubonye ahagana saa Mbili umanuka usa nk'uva mu Gatsata ariko ntituzi niba bamwishe ariko nabonye watangiye kubyimba.'

    Uwambajimana Rose we yagize ati 'Umurambo wavaga mu Gatsata umanuka, ni byo imirambo ikunda kumanurwa n'amazi ariko ntituba tuzi niba baba bishwe cyangwa ari amazi aba yabishe.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyabugogo, Nkurayija Christophe, na we yabwiye IGIHE ko batari bamenya imyirondoro y'uyu mugabo.

    Yavuze ko mu Mugezi wa Yanze hakunze kugaragara imirambo.

    Polisi y’u Rwanda yahise ihagera kugira ngo ikure uyu murambo mu mugezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabugogo-mu-mugezi-wa-yanze-hatoraguwe-umurambo

  • Nyabugogo: Mu Mugezi wa Yanze hatoraguwe umurambo –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, ni bwo umurambo w’uyu mugabo wagaragaye mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Nyabugogo, uri kureremba hejuru y’amazi y’Umugezi wa Yanze.

    Umurambo w’uyu mugabo wagaragaye nta myenda yambaye. Abawubonye bwa mbere babwiye IGIHE, ko bakeka ko waturutse mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, gusa bose bakavuga ko batazi niba yishwe n’abagizi ba nabi bakamujugunyamo cyangwa niba yarohamye.

    Uwitwa Mutuyimana Solange yagize ati “Twawubonye ahagana saa Mbili umanuka usa nk’uva mu Gatsata ariko ntituzi niba bamwishe ariko nabonye watangiye kubyimba.”

    Uwambajimana Rose we yagize ati “Umurambo wavaga mu Gatsata umanuka, ni byo imirambo ikunda kumanurwa n’amazi ariko ntituba tuzi niba baba bishwe cyangwa ari amazi aba yabishe.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabugogo, Nkurayija Christophe, na we yabwiye IGIHE ko batari bamenya imyirondoro y’uyu mugabo.

    Yavuze ko mu Mugezi wa Yanze hakunze kugaragara imirambo.

    Polisi y’u Rwanda yahise ihagera kugira ngo ikure uyu murambo mu mugezi

  • Ni ryari umupolisi ashobora kujya mu kazi atambaye impuzankano? – #rwanda #RwOT

    Aya mashusho yagaragazaga abantu bane bambaye imyenda ya gisivile bafata iyi mfungwa bivugwa ko yari yatorotse igafatirwa mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, bashaka kumushyira mu modoka ari nako babiri muri bo bamukubita ibipfunsi.

    Byaje kumenyekana ko aba bantu babiri bari Abapolisi ndetse bari boherejwe mu nshingano zo gufata iyi mfungwa yari yatorotse kasho. Ku rundi ruhande ariko uwabatumye ntabwo yigeze ababwira ko bagomba gukubita umuturage ari nayo mpamvu bahise batabwa muri yombi.

    Icyo gihe Polisi y'u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko uwafashwe yafashwe n'abapolisi bambaye imyenda ya gisivile. Ngo yari umuturage witwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n'ubujura.

    Mu mategeko agenga imikorere y'akazi ka Polisi y'Igihugu, ngo birasanzwe ko umukozi w'uru rwego [Umupolisi] ashobora koherezwa mu kazi atambaye umwambaro w'akazi ahanini bitewe n'imiterere y'akazi agiyemo ndetse n'umurongo watanzwe n'abamukuriye w'uburyo ako kazi kagomba gukorwamo.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP Kabera John Bosco, yasobanuye ko ari ibintu bisanzwe ko umupolisi yajya mu kazi atambaye umwambaro uriho ibirango bya Polisi, ibi bikajyana n'uko imodoka ashobora kwitwaza ishobora kuba ari isanzwe ya gisivile.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, CP Kabera yasobanuye ko bishoboka ko iyo bibaye ngombwa Umupolisi akuramo ikarita y'akazi akaba yayerekana mu gihe ageze mu kazi akayisabwa.

    Ati 'Amategeko arabyemera. Umupolisi abiherewe uburenganzira n'umuyobora cyangwa umuyobozi w'umutwe we yakwambara sivile akajya mu kazi, gusa mu gihe ari muri ako kazi ashobora kuba yabona umuntu agakuramo ikarita akayimwereka cyangwa yanagufata akakubwira ko ari umupolisi ugufashe.'

    Yakomeje agira ati 'Abantu babyumve, bumve ko byemewe. Ubundi Umupolisi arangwa n'umwenda w'akazi, ariko iyo bibaye ngombwa ko akoresha imyenda ya sivile n'imodoka ya sivile nabyo abihererwa uburenganzira kandi amategeko arabyemera.'

    Agaruka kuri aba Bapolisi bagaragaye bakubita umuturage, CP Kabera avuga ko icyaha bakoze ari ugukubita umuturage naho ibijyanye no kuba bamufata batambaye imyambaro y'akazi byo nta cyaha kirimo.

    Ati 'Yego gufata umuturage wambaye imyenda ya gisivile biremewe, kumushyira mu modoka ya gisivile biremewe, ariko hari ibitemewe, ibyo nibyo tugomba gusobanura. Bari bane ariko twavuze babiri bagaragaye bamukubita, ariko ubundi nta cyaha bakoze.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda avuga kandi ko itegeko ritegeka umupolisi utambaye umwenda w'akazi kuba agomba kugira ikarita y'akazi ku buryo iyo umuturage ayimusabye agomba kuyerekana.

    Ibi ngo bituma habaho gutanga amakuru no gutahura abantu biyitirira inzego by'umwihariko izifite inshingano zifite aho zihurira n'umutekano nk'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ndetse na Polisi y'Igihugu.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP Kabera John Bosco, yavuze ko mu gihe umupolisi yahawe uburenganzira n’umukuriye, ashobora kujya mu kazi yambaye imyenda ya gisivile


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ryari-umupolisi-ashobora-kujya-mu-kazi-atambaye-impuzankano