Category: Uncategorized

  • Miliyoni 14$ zigiye gukoreshwa mu kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo TBD yageneye abanyamakuru kuri uyu wa 17 Gicursi 2021, yasobanuye ko kuri ibyo bitaro hazubakwa ivuriro rishya ryakira abavurwa bataha, ndetse n'ibikoresho nkenerwa muri iyo serivisi bikubwe kabiri aho ibyumba by'isuzuma bizagera kuri 45.

    Itangazo rikomeza rivuga ko hazanabaho kubaka no kongera kunoza ahakorerwa ubushakashatsi,serivisi z'ubwishingizi mu kwivuza, umuyoboro ugeza amashanyarazi ku Bitaro, ibyuma bikikije inzira zizamuka mu nyubako, amarembo makuru y'ibitaro, n'aho ababigana bakirirwa.

    Umuyobozi Mukuru wa TDB, Admassu Tadesse, yavuze ko kwagura ibyo bitaro bizatuma abatuye muri Afurika yo Hagati n'Iburasirazuba babyivurizamo barushaho kubona serivisi z'ubuzima zibegereye, kandi bigafasha urwego rw'ubuzima n'imibereho myiza by'Abanyarwanda.

    Ati 'Iki gikorwa ni urugero rw'inkunga y'amafaranga ya TDB mu rwego rw'ubuzima igenda izamuka, muri ibi bihe umubano wayo n'abakiliya uri guhura n'imbogamizi nyinshi zatewe n'icyorezo cya COVID-19.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Prof Miliard Derbew, yatangaje ko umusanzu wa TDB waje mu gihe 'gikwiye'.

    Ati 'Umusanzu wa Banki itsura Amajyambere n'Ubucuruzi mu Burasirazuba n'Amajyepfo bya Afurika (TDB) uje mu gihe intego nyamukuru y'Ibitaro ari ukuzamura uburyo bwo kwita ku murwayi bujyanye n'igihe.'

    Prof Derbew yavuze ko kubaka ikigo cy'ubushakashatsi bizatuma mu Rwanda no mu Karere haboneka inzobere n'ubushakashatsi bwuje udushya.

    Muri uwo mushinga kandi Banki ya Kigali ni umufatanyabikorwa, aho ari yo izajya inyuzwamo amafaranga azakoreshwa mu kuwushyira mu bikorwa.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y'Ikigega cy'Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD). Bifite inzobere zivura indwara zitandukanye, ndetse akaba ari nabyo byoherezwamo umurwayi wananiranye ahandi mu gihugu.

    Magingo aya bikoreramo abaganga bakuru (docteur) 85, bikagira ibitanda 160, bishobora gukora isuzuma riri ku mpuzandengo ya 72.201 ku mwaka kandi bikakira abari ku mpuzandengo ya 8.346 ku mwaka. Ababigana barimo ab'imbere mu gihugu, abo muri Afurika y'Iburasirazuba n'iyo Hagati.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byahawe miliyoni 14$ azabifasha kuvugurura inyubako


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-14-zigiye-gukoreshwa-mu-kwagura-ibitaro-byitiriwe-umwami-faisal

  • BAL 2021: J. Cole yatsinze amanota atatu mu m… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wari utegerejwe na benshi wabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 ubera muri Kigali Arena. Wakurikiwe n'abafana bagera ku bihumbi bibiri mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Abandi bawukurikiye kuri Televiziyo bifashishije Canal+. Mu mukino wo gufungura BAL ibaye bwa mbere ku mugabane wa Afurika, Patriots yatsinze Rivers Hoopers amanota 83 kuri 60.

    J. Cole wari utegerejwe na benshi yigaragaje muri uyu mukino atsinda amanota atatu gusa, atanga imipira (assists) yavuyemo ibitego anigaragaza mu kugarira aho yafashe 'rebounds' eshatu'.

    Umunyamerika ukinira Patriots, Brandon Coster niwe wabaye MVP w'umukino, aho yatsinze amanota 30.

    Ndayisaba Dieudonné [Gaston] na Prince Ibeh batsinze amanota 13 naho Kapiteni wa Patriots Aristide Mugabe atsinda amanota icyenda.

    Muri Rivers Hoopers yo muri Nigeria, Taren Sullivan wo muri Amerika yatsinze amanota 15 naho Ben Uzoh atsinda amanota 12.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021, harakomeza imikino yo mu itsinda A na B.

    Patriots ihagarariye u Rwanda izongera gukina ku wa Gatatu icakirana n'ikipe ya Gerndarmerie Nationale Basketball Club yo muri Madagascar.

    Abantu batandukanye bari biteze byinshi kuri J. Cole mu mukino wa Patriots na Rivers, bagaragaje ko batunguwe n'uburyo yitwaye mu kibuga, abandi bavuga ko yakoze ibyo ashoboye.

    Umunyamideli Shadia Mbabazi uzwi nka Shaddy Boo yanditse kuri konti ye ya Twitter, anashyiraho ifoto ya J. Cole yakorewe 'Photoshop' yahawe ingabo n'icumu ari mu kibuga, maze yandika agira ati 'J. Cole wanyu byarangiye ahamiriza.'

    Rengerurwanda Jean Bernard, yabwiye Shaddy Boo ko umuhanga umurebera uko atera muri paniye. Avuga ko J. Cole yatanze 'Pass' zavuyemo amanota menshi.

    Yavuze ko uyu mukinnyi yakinaga adefanda cyane, kandi ko yakoze ibyo yatumwe ijana ku ijana. Ati 'Ni bangahe batera muri paniye ballon igacamo idakoze ku ruziga? J. Cole utiyemera. Ari kwamamaza namwe murakanuye.'

    Maniye Lewis yasabye abantu kumufasha bagashima ikipe ya Patriots, ariko 'Uyu J. Cole nabonye ibyiza yashyira imbaraga mu muziki kurusha gukina Basketball.'

    Murerwa we yavuze ko J. Cole yahesheje intsinzi u Rwanda. Ati 'Bidasubirwaho J. Cole yimanye u Rwanda”. Anicet yavuze ko abakinnye uyu mukino nta kibazo bafite kuri J. Cole, kuko 'ntako atagize'.

    J. Cole ni umuhanzi uzwi cyane watwaye igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cya 'Best Rap Song' abikesha indirimbo ye yise 'A Lot' yakoranye na 21 Savage.

    Ni umukinnyi utarabigize umwuga wa Basketball ukina ku mwanya wa ‘point guard’. Muri Gashyantare 2019, yaririmbye muri NBA All-Star Game muri North Carolina muri Amerika. 

    Umuraperi J. Cole wari utegerejwe na benshi yigaragaje muri uyu mukino atsinda amanota atatu 

    Ikipe ya Patriots Basketball Club yo mu Rwanda yatsinze iyo muri Nigeria Rivers Hoops yo muri Nigeria ntiyagaragaje umukino mwiza kuri iki Cyumweru Abantu batandukanye bagaragaje ko batunguwe n'uburyo J. Cole yitwaye mu kibuga

    AMAFOTO: Plaisir Muzogeye/KT

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105672/j-cole-yatsinze-amanota-atatu-mu-mukino-wahuje-patriots-na-rivers-hoopers-abantu-bacika-ur-105672.html

  • Itariki y'ubukwe bwa Meddy yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Meddy azakora ubukwe kuwa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021. Iyi tariki yamenyekanye nyuma y'uko kuri uyu Gatandatu tariki 15 Gicurasi akorewe ibirori byo gusezera ku bukumi. Niyo tariki yari yanditse ku mutsima wakaswe muri ibi birori.

    Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia ko yazamubera umugore. Hari mu birori by'isabukuru y'amavuko y'uyu Mimi Mehfira.

    Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera z'umwaka wa 2017. Mu ntangiro za 2018 nabwo bizihizanyije iminsi mikuru ya Noheri n'ubunani.

    Byaje gusakara kandi ubwo bombi bajyanaga mu biruhuko muri Mexique bihumira ku mirari ku wa 7 Kanama 2018, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Meddy isabukuru akavuga ko yamwihebeye.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho uyu musore aca bugufi ashyira ivi hasi agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, undi nawe nta kuzuyaza yahise yikiriza ati “Yego” atega urutoki Meddy arushyiramo impeta.

    Kuwa 24 Ukuboza 2018 nibwo Meddy yaje mu Rwanda gutegura ikirori cya The East African Party azana n'uyu mukunzi we.

    Akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe, Meddy yabwiye itangazamakuru ko impamvu yazanye n'umukunzi we Mimi Mehfira mu Rwanda ari ukugira ngo amwereke ababyeyi n'inshuti ariko ko iby'ubukwe batari babipanga.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/itariki-y-ubukwe-bwa-meddy-yamenyekanye

  • Ibimenyetso simusiga bigaragaza umugore uca inyuma umugabo we #Rwanda #RwOT

    Muri ibi bihe, hari kuvugwa ibibazo byinshi mu miryango hagati y’abashakanye. Ubushakashatsi bukomeje gukorwa bugaragaza ko , umutungo no gucana inyuma bikomeje kuza ku isonga mu bitera ibibazo mu ngo. Nk’umuntu washakanye bisaba kumenya ibimenyetso bigaragazwa n’ uwo mubana uguca inyuma byagufasha kumenya uko w’itwara icyo gukora n’icyo kwitondera. Turaza kubigeraho byose nyuma y’iyi nkuru. 

    Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abagore bazi guhisha cyane guca inyuma kwabo kurusha abagabo. Iyo uri umugabo ukabona umugore wawe y’itwaye mu buryo bukurikira uzamenye udashidikanyije ko aguca inyuma :

    1. Ahora terefoni ye yagabanyije amajwi (Silencieux)

    Ni ubona umugore wawe terefoni ye ihora muri silencieux, yakuyemo amajwi ujye umenya ko hari umuhamagara aba adashaka ko bizaba uhari.

    2. Kudashaka gutera akabariro n’inzitwazo z’uburwayi.

    Ni ubona umugore wawe ahora yitwaza ububabare bw’umubiri ni mutere akabariro uzamenye neza ko aguca inyuma. Akenshi abagore bitwaza kubabara umugongo, n’ibindi akanga ko mukora igikorwa cy’abashakanye kuko aba yamaze kuguca inyuma.

    3. Gushaka kumenya aho uherereye

    Umugore uca inyuma umugabo we, akunda kumuhamagara amubaza aho aherereye; Ibi umugabo hari igihe abifata nk ikimenyetso cyo kumwiyitaho nyamara aba agirango utaza kumufata ari kumwe n’uwo agucana inyuma. Itondere ikibazo : “Cheri uri hehe?”

    4. Inzitwazo zo gusohoka no gutinda hanze

    Umugore uca inyuma umugabo we, akunda gushaka inzitwazo zituma asohoka agatinda hanze; Urugero inshuro yajyaga gusenga , kuri gym, zikiyongera n’amasaha ahamara nayo akiyongera niba afite akazi agataha atinze cyane 

    5. Agushinja kumuca inyuma

    Ibi birasanzwe cyane ku munyacyaha gushinja uwo yakoreye icyaha icyo cyaha. Umugore uca inyuma umugabo we amuhoza ku nkeke z’uko umugabo amuca inyuma kandi ari we ubikora. Ubu ni uburyo bwo kw’iruhura umutima, avuga ngo n’ubwo mbikora nawe arabikora

    6. Yanga umuryango abaturanyi n’inshuti z’umugabo we

    Umugore uca inyuma umugabo nabwo akunda abaturanyi, inshuti z’umugabo we, ndetse n’umuryango w’umugabo we. Kuko abayicyeka ko azafatwa nabo bakaba babibwira umugabo bakamusebya. 

     7. Hari ahantu aba adashaka kujya mu mujyi nk’ama restaurant amwe n’amwe

    Umugore uca inyuma umugabo we usanga hari nk’ahantu aba adashaka gukandagira nk’iyo mwasohotse. Ibi akenshi abiterwa no kwanga kuhahurira n’uwo ba sambana cyangwa abandi bazi ibyo akora. Ashobora kwanga kujya muri restaurant y’ igeze gusohokaniramo n ‘uwo basambana ngo batamubona ari kumwe n ‘ umugabo we w’ukuri bikaba ikibazo.

    8.  Iyo muteye akabariro usanga akoze ikintu atarigeze akora mu buzima bwe

    Iyo ubonye umugore wawe atangiye kuzana ibikorwa bidasanzwe utazi aho akuye mu buriri uzamenye ko “kakubayeho”. Ashobora gutangira kunyonga muburyo atari asanzwe akunyongeramo mbere. Akagusaba ko umurigata mu myanya y’ibanga utarigeze ubimukorera; cyangwa we akabigukorera yari yarabyanze mbere. Ushobora kuryoherwa cyane bikakurangaza, ariko urarye uri menge!

    9. Avuga ko atishimye n’asobanure impamvu

    Umugore uhorana umushiha akagaragaza kutishimira imibanire yanyu akenshi ni uko aba afite ukundi agereranya urukundo rwanyu, n’urwo abonera hanze y’urushako.

    10. Arakazwa n’ubusa

    Icyo ukoze cyose arakurakarira

    11. Ahamagarwa na numero zitazwi


    12. Asigaye y’iyitaho birenze uko yarasanzwe


    13. Akugurira impano zihenze n’umenye aho yakuye amafaranga


    Abantu bose bakunda impano, gusa n’ubona umugore wawe akuguriye isaha ya zahabu itavanze utazi aho amafaranga yayakuye uzitonde cyane. Ibi abaca inyuma abo basezeranye babikora ari nku buryo bwo kw’iruhura umutima.

    14. Yanduye indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina

    Iki ni ikimenyetso cyacyuma simusiga. Iyo ubunye umugore wawe yanduye indwara utazi yandurira mu mibonano mpuzabitsina, uzi neza ko utigeze umuca inyuma cyangwa wowe itaragufata, numenye aho yayikuye, nawe urabyumva nyine.

    Ni iki cyakorwa n’umugabo ubonye ibi bimenyetso bigaragaye ku mugore we? 

    Ugomba gushaka ibimenyetso simusiga. Shaka aba gufasha kumenya amakuru yose yuzuye. Cyane ukamenya uwo agucana inyuma uwo ari we, n’uburyo n’igihe bahurira.

    Ni iki umugabo atagomba gukora, mu gihe acyetse ko umugore we amuca inyuma?

    Mu gihe utara bona ibimenyetso, nabwo ugomba kumutonganya, kucyecyera, kuko ibi nacyo bitanga arushaho gusanga uwo basambana, bikagabanya amahirwa ko urukundo rwanyu rwagaruka, bigahungabanya umuryango na societe. Banza ushakishe ibimenyetso byose.

    Ni iki umugabo y’akora amaze kubona ikimenyetso ko umugore we yasambanye hanze?

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko 80% by’ingo zigaragayemo umugore uciye inyuma umugabo, zihita zitandukanya. 15% gusa nizo zibasha gusubirana. Umaze ku bona ibimenyetso wabanza ugahamagara inshuti, umuryango , abanya madini cyangwa abayobozi ikibazo ukagishira hanze n’umugore wawe ahari. bakabagira inama, akabazwa icyamuteye gukosa hagamijwe kureba niba kugumana bigishoboka. Wagira Imana ukisanga muri 15% babasha kongera kubana.

    Ni iki umugabo atagomba gukora amaze kubona ikimenyetso ko umugore we yasambanye hanze?

    Icyo utagomba gukora ni ugushaka kumuhima nawe ukajya gusambana hanze, mukabaho muri ubwo buzima bwo gucana inyuma. Ibyo ni bibi, kuko nakindi byabaviramo usibye kwanduzanya indwara no kubyara abana hanze badafite imiryango bikagira ingaruka mbi ku gihugu na societe.

    Source : bestlifeonline.com

  • Ni ryari umupolisi ashobora kujya mu kazi atambaye impuzankano? –

    Aya mashusho yagaragazaga abantu bane bambaye imyenda ya gisivile bafata iyi mfungwa bivugwa ko yari yatorotse igafatirwa mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bashaka kumushyira mu modoka ari nako babiri muri bo bamukubita ibipfunsi.

    Byaje kumenyekana ko aba bantu babiri bari Abapolisi ndetse bari boherejwe mu nshingano zo gufata iyi mfungwa yari yatorotse kasho. Ku rundi ruhande ariko uwabatumye ntabwo yigeze ababwira ko bagomba gukubita umuturage ari nayo mpamvu bahise batabwa muri yombi.

    Icyo gihe Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko uwafashwe yafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya gisivile. Ngo yari umuturage witwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura.

    Mu mategeko agenga imikorere y’akazi ka Polisi y’Igihugu, ngo birasanzwe ko umukozi w’uru rwego [Umupolisi] ashobora koherezwa mu kazi atambaye umwambaro w’akazi ahanini bitewe n’imiterere y’akazi agiyemo ndetse n’umurongo watanzwe n’abamukuriye w’uburyo ako kazi kagomba gukorwamo.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Kabera John Bosco, yasobanuye ko ari ibintu bisanzwe ko umupolisi yajya mu kazi atambaye umwambaro uriho ibirango bya Polisi, ibi bikajyana n’uko imodoka ashobora kwitwaza ishobora kuba ari isanzwe ya gisivile.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, CP Kabera yasobanuye ko bishoboka ko iyo bibaye ngombwa Umupolisi akuramo ikarita y’akazi akaba yayerekana mu gihe ageze mu kazi akayisabwa.

    Ati “Amategeko arabyemera. Umupolisi abiherewe uburenganzira n’umuyobora cyangwa umuyobozi w’umutwe we yakwambara sivile akajya mu kazi, gusa mu gihe ari muri ako kazi ashobora kuba yabona umuntu agakuramo ikarita akayimwereka cyangwa yanagufata akakubwira ko ari umupolisi ugufashe.”

    Yakomeje agira ati “Abantu babyumve, bumve ko byemewe. Ubundi Umupolisi arangwa n’umwenda w’akazi, ariko iyo bibaye ngombwa ko akoresha imyenda ya sivile n’imodoka ya sivile nabyo abihererwa uburenganzira kandi amategeko arabyemera.”

    Agaruka kuri aba Bapolisi bagaragaye bakubita umuturage, CP Kabera avuga ko icyaha bakoze ari ugukubita umuturage naho ibijyanye no kuba bamufata batambaye imyambaro y’akazi byo nta cyaha kirimo.

    Ati “Yego gufata umuturage wambaye imyenda ya gisivile biremewe, kumushyira mu modoka ya gisivile biremewe, ariko hari ibitemewe, ibyo nibyo tugomba gusobanura. Bari bane ariko twavuze babiri bagaragaye bamukubita, ariko ubundi nta cyaha bakoze.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga kandi ko itegeko ritegeka umupolisi utambaye umwenda w’akazi kuba agomba kugira ikarita y’akazi ku buryo iyo umuturage ayimusabye agomba kuyerekana.

    Ibi ngo bituma habaho gutanga amakuru no gutahura abantu biyitirira inzego by’umwihariko izifite inshingano zifite aho zihurira n’umutekano nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ndetse na Polisi y’Igihugu.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Kabera John Bosco, yavuze ko mu gihe umupolisi yahawe uburenganzira n’umukuriye, ashobora kujya mu kazi yambaye imyenda ya gisivile

  • Miliyoni 14$ zigiye gukoreshwa mu kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal –

    Mu itangazo TBD yageneye abanyamakuru kuri uyu wa 17 Gicursi 2021, yasobanuye ko kuri ibyo bitaro hazubakwa ivuriro rishya ryakira abavurwa bataha, ndetse n’ibikoresho nkenerwa muri iyo serivisi bikubwe kabiri aho ibyumba by’isuzuma bizagera kuri 45.

    Itangazo rikomeza rivuga ko hazanabaho kubaka no kongera kunoza ahakorerwa ubushakashatsi,serivisi z’ubwishingizi mu kwivuza, umuyoboro ugeza amashanyarazi ku Bitaro, ibyuma bikikije inzira zizamuka mu nyubako, amarembo makuru y’ibitaro, n’aho ababigana bakirirwa.

    Umuyobozi Mukuru wa TDB, Admassu Tadesse, yavuze ko kwagura ibyo bitaro bizatuma abatuye muri Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba babyivurizamo barushaho kubona serivisi z’ubuzima zibegereye, kandi bigafasha urwego rw’ubuzima n’imibereho myiza by’Abanyarwanda.

    Ati “Iki gikorwa ni urugero rw’inkunga y’amafaranga ya TDB mu rwego rw’ubuzima igenda izamuka, muri ibi bihe umubano wayo n’abakiliya uri guhura n’imbogamizi nyinshi zatewe n’icyorezo cya COVID-19.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Prof Miliard Derbew, yatangaje ko umusanzu wa TDB waje mu gihe ”gikwiye”.

    Ati “Umusanzu wa Banki itsura Amajyambere n’Ubucuruzi mu Burasirazuba n’Amajyepfo bya Afurika (TDB) uje mu gihe intego nyamukuru y’Ibitaro ari ukuzamura uburyo bwo kwita ku murwayi bujyanye n’igihe.”

    Prof Derbew yavuze ko kubaka ikigo cy’ubushakashatsi bizatuma mu Rwanda no mu Karere haboneka inzobere n’ubushakashatsi bwuje udushya.

    Muri uwo mushinga kandi Banki ya Kigali ni umufatanyabikorwa, aho ari yo izajya inyuzwamo amafaranga azakoreshwa mu kuwushyira mu bikorwa.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD). Bifite inzobere zivura indwara zitandukanye, ndetse akaba ari nabyo byoherezwamo umurwayi wananiranye ahandi mu gihugu.

    Magingo aya bikoreramo abaganga bakuru (docteur) 85, bikagira ibitanda 160, bishobora gukora isuzuma riri ku mpuzandengo ya 72.201 ku mwaka kandi bikakira abari ku mpuzandengo ya 8.346 ku mwaka. Ababigana barimo ab’imbere mu gihugu, abo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byahawe miliyoni 14$ azabifasha kuvugurura inyubako

  • FC Barcelona yatangiye gushaka umutoza mushya usimbura Koeman #rwanda #RwOT

    FC Barcelona yaraye itsinzwe ibitego 2-1 na Celta Vigo bigatuma iva mu makipe ahatanira shampiyona uyu mwaka,ntiyashimye imikorere ya Ronald Koeman ariyo mpamvu ishaka kumusimbuza Xavi.

    Nubwo Koeman yagerageje kwitwara neza ugereranyije n'abakinnyi yari afite ndetse n'ibibazo byari mu ikipe,abayobozi b'ikipe ntibamushimye ariyo mpamvu bifuza kumwirukana muri iyi mpeshyi.

    Icyakora kubona Xavi bishobora kugorana kuko uyu munya Espagne aheruka gusinya amasezerano y'imyaka 2 mu ikipe ya Al Sadd yo muri Qatar muri iki cyumweru.

    Ikinyamakuru cyo muri Catalonia cyitwa ARA kivuga ko perezida Joan Laporta na komite ya Barca bateganya guhura na Xavi muri iki cyumweru kugira ngo bavugane ku bijyanye no gutoza iyi kipe.

    Ikindi aba bazavuganaho n'ibijyanye no kugura no kugurisha abakinnyi igihe cyose yaba yemeye kuza mu ikipe.

    Ahazaza ha Lionel Messi naho hazigwaho ubwo Xavi azaba yemeje kuva muri Al-Sadd akaza gutoza FC Barcelona itakiri ku rwego rwo hejuru nko mu myaka ishize.

    Xavi w'imyaka 41 yagaragaje ko ari umutoza ukomeye nyuma yo gufata Al Sadd muri 2019 akayihesha ibikombe birimo 2 yatwaye uyu mwaka nka Qatar Stars League na Qatar Cup.

    Amakuru avuga ko Xavi ariwe mutoza wa mbere Laporta yifuza ariyo mpamvu ahazaza ha Koeman muri FC Barcelona nta hakiriho.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-barcelona-yatangiye-gushaka-umutoza-mushya-usimbura-koeman

  • Muhanga: Abazunguzayi n'abashinzwe umutekano wa Gare baravugwaho gukorana mu bucuruzi butemewe #rwanda #RwOT

    Abacuruzi bakorera mu kigo gitegerwamo imodoka n'abagenzi cya Muhanga baravuga ko batakibona abaguzi biturutse ku bakorera ubucuruzi butemewe muri iki kigo bakorana n'abacunga umutekano, aho babareka bakikorera kubera amafaranga babaha ngo baborohereze.

    Bamwe mu bacuruza muri iki kigo gitegerwamo imodoka, bavuga ko aba bakorana n'abacunga umutekano bakabareka bagacuruza naho abishyura ubukode n'imisoro ntibabone abaguzi.

    Umwe muri aba bacuruzi utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bidakwiye kubona abadatanga ubukode cyangwa ngo banishyure imisoro usanga bari mu kigo imbere ku mudoka bacuruza, bagatuma bo babura abaguzi.

    Yagize ati' Nawe reba muri iki kigo hari abazunguzayi benshi birirwa bacuruza badatanga ubukode ndetse ntibanatange imisoro birirwa batubuza gucuruza kubera ubu bucuruzi butemewe'.

    Undi mucuruzi, nawe avuga ko gucuruza kw'abakorera muri Gare ya Muhanga bimaze igihe byarasubiye inyuma kubera imikoranire y'abacunga umutekano n'abazwi nk'abazunguzayi bemererwa gucuruza nta kibazo.

    Yagize ati' Hashize nk'amezi 2 twebwe dukorera hano muri iyi Gare tutabona abatugurira kubera icyo tubona nk'imikoranire iri hagati y'abazunguzayi n'aba bacunga umutekano, ubona bafite ukuntu bakorana hafi cyane. Ubucuruzi butemewe bukorwa nk'ubwemewe hano muri iki kigo'.

    Akomeza avuga ko bakeka ko hari amafaranga baba bishyura aba bacunga umutekano kuko ubona babacungira kure kugirango babashe gucuruza neza ntawubakoma.

    Ati' Ubona ko ubufatanye bafitanye hari ikindi kintu buhishe kuko usanga iyo aba bacunga umutekano babonye aba binjiye nabo bigira nk'abatababona bakabirebera kure. Ubona ko harimo kubareka nkana bagakora neza nta kibazo ndetse hari n'abemeza ko aba baba bishyurwa amafaranga n'aba bazunguzayi'.

    Umuhuzabikorwa w'ikigo gitegerwamo imodoka n'abagenzi cya Muhanga, Hatangimana Samuel avuga ko bamenyesheje ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga ikibazo cy'uko umutekano wiki kigo udashobora gucungwa gusa n'iki kigo ahubwo bakwiye kunganirwa, ndetse na polisi yahashyize ibiro ariko bikora rimwe na rimwe, iyo byakoze abakora ubucuruzi butemewe babukorera hakurya y'umuhanda.

    Yagize ati' Iki kibazo twakimenyesheje ubuyobozi bw'akarere, ko umutekano udashobora gucungwa natwe gusa, ahubwo bakwiye kutwunganira bakaduha abadufasha baba Dasso cyangwa n'abandi, ariko polisi yahashyize ibiro gusa bikora rimwe na rimwe ariko iyo abapolisi bahari barahunga nabo bagakorera hakurya y'umuhanda'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Kayiranga Innocent avuga ko iki kibazo kiri mu nzira yo gucyemuka ku bufatanye n'inzego z'umutekano kandi ko hari amasoko arimo kubakwa hagamijwe gushakira aba bakora ubucuruzi butemewe aho bakorera.

    Yagize ati' Iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka ku bufatanye n'inzego z'umutekano, haba kubaganiriza. Mu rwego rwo kubica burundu twatangiye kubaka amasoko mato mato hagamijwe kubegereza ayo mahirwe kugirango babone aho nabo bacururiza ndetse hari n'abandi bazimurirwa mu isoko rishya rya Muhanga kugirango abakora ubucuruzi butemewe bucibwe, hari isoko rya Kinini rizongererwa ingufu ndetse n'isoko rya Cyakabiri ririmo kubakwa'.

    Gusa nubwo havuga ibi, bigaragara ko ubuzunguzayi bukomeje kwiyongera ari nako bamwe bemeza ko hari intege nkeya z'ubuyobozi mu gukemura iki kibazo kuko usanga n'abafashwe bahita barekurwa bakagarukana ibindi bicuruzwa, aho hari abavuga ko bamwe mu bafite amaduka hanze aribo babibaha ngo bajye gucururiza muri Gare. Hari abasaba ko iki kibazo gishyirwamo imbaraga, hagafatwa ingamba zifatika zica ubuzunguzayi bubangamiye abakora ubucuruzi bwemewe.

    Iki kigo gitegerwamo imodoka, gitangira kubakwa akarere ka Muhanga katangazaga ko gafitemo imigabane ingana 15% ariko Gare imaze kuzura Kompanyi ya Jali Holding yavuze ko amafaranga batanze afite 6,6% bijyanye n'umushinga wose, ibintu bitumvikanyweho n'impande zombi ndetse bikaza gutuma ubuyobozi bw'intara y'amajyepfo ndetse n'Ikigo k'igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda binjira mu kibazo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abazunguzayi-nabashinzwe-umutekano-wa-gare-baravugwaho-gukorana-mu-bucuruzi-butemewe/

  • Imanza 2800, kongerera abacamanza ubushobozi: Inshingano zitegereje Perezida mushya w’Urukiko rw’Ubujurire –

    Ni ukuvuga ko kugeza ubu Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda rufite Inkiko z’Ibanze, Inkiko zisumbuye, Urukiko Rukuru, Urukiko rw’Ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga. Ubwo rwatangiraga Urukiko rw’Ubujurire rwahawe Abacamanza bari bavuye mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Dr. Muyoboke Aimé Karimunda wari umaze imyaka itatu ayobora uru rukiko avuga ko mu byakozwe harimo ukwihutisha guca imanza zari zaraheze mu Rukiko rw’Ikirenga ariko ngo bagiye bagira imbogamizi zirimo icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Twarutangiye rufite inshingano zirimo guhangana n’ikibazo cy’imanza zari zarabaye ibirarane mu rukiko rw’ikirenga, icyo gihe twimukanye imanza 855, inshingano ya kabiri yari iyo guca imanza mu buryo butanga icyerekezo ndetse tugaha umurongo abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire n’abacamanza bo mu nkiko nkuru zose.”

    Yakomeje agira ati “Ni imirimo itari yoroshye ndetse haje no kuzamo icyorezo cya Covid-19, navuga ko abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire babyitwayemo neza, abashakashatsi twakoranye mu myaka itatu ishize bakoze akazi k’indashyikirwa. Muri uyu mwaka ubu nta manza zo mu 2018, zitaraburanishwa izo twatangiye ni iza 2020/2021. Ni ikintu kidasanzwe cyatumye havamo intera y’imyaka ine yo gutekereza iburanisha twari dufite mu rukiko rw’ubujurire.”

    Ku rundi ruhande ariko n’ubwo hari ibyakozwe, kugeza ubu muri uru rukiko harimo imanza 1400 z’inshinjabyaha zitegereje kuburanishwa ndetse n’izindi zirenga 400 z’imbonezamubano [izi zibamo iz’imbonezamubano nyir’izina, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi].

    Izo manza zose ariko ziyongeraho ibibazo byinshi by’akarengane abaturage bavuga ko bagiriwe n’inkiko nkuru kuko arizo zisuzumwa n’urukiko rw’ubujurire. Izi nazo zirenga 1000.

    Mu mpinduka zakozwe mu rwego rw’ubucamanza n’Umukuru w’Igihugu ku wa 21 Mata 2021, Rukundakuvuga François Regis yahawe kuyobora uru Rukiko rw’Ubujurire. Kuri uyu wa Mbere nibwo yahererekanyije ububasha na Dr Muyoboke asimbuye.

    Rukundakuvuga yashimye uwamusimbuye avuga ko imihigo ikomeje kandi ku bufatanye n’abacamanza asanze muri uru rukiko bazakora ibishoboka byose bagatanga serivisi nziza z’ubutabera ku banyarwanda.

    Yakomeje agira ati “Ni akazi gashoboka, imihigo irakomeye kandi irashoboka, turizera ko dufatanyije n’abacamanza dusanze muri uru rukiko, dufatanyije n’inzego zitandukanye z’iki gihugu cyane cyane izo tugenda dukorana, ubushinjacyaha, urugaga rw’abavoka, ubuyobozi bw’urukiko rw’ikirenga, byanze bikunze hazagira igihinduka kandi bizagenda neza ku batugana.”

    Bijejwe kongererwa ubushobozi

    Ubwo Urukiko rw’Ubujurire rwatangiraga rwari rufite inshingano ziremereye zo kuburanisha imanza ziba zaranyuze mu nkiko nkuru ziteye mu buryo bujyanye n’ibyo ziburanisha by’umwihariko. Ni ukuvuga izo nkiko ziba zifite abacamanza bamaze kubigiramo uburambe bitewe n’ibyo baburanisha.

    Nk’urugero, inkiko ziburanisha imanza z’inshinjabyaha ziba zifite abacamanza babirambyemo kandi babifitemo ubushobozi, bijyana n’ababuranisha iz’ubucuruzi, iz’imbonezamubano n’izindi.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin, yavuze ko kugira ngo abacamanza bo mu Rukiko rw’Ubujurire babashe kuzuza inshingano zabo bagomba kuba bafite ubushobozi busabwa kuko rufite inshingano zo kuburanisha ubujurire buturutse mu nkiko nkuru zitandukanye.

    Ni ukuvuga ngo Urukiko Rukuru rusanzwe, Urukiko Rukuru Urugereko Rwihariye ruburanisha imanza Mpuzamahanga n’izambukiranya imipaka, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ndetse n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

    Ati “Ni inshingano zigaragaza ko bategerejwe n’imirimo ikomeye. Birasaba ko imanza ziba ziturutse muri izo nkiko, ziba zihariye iyo zigeze mu rukiko rw’ubujurire ziba zigomba gucibwa n’abacamanza baburanisha imanza zihariye.”

    Yakomeje agira ati “Birasaba ko […] natwe tuzabafasha ku buryo Urukiko rw’Ubujurire narwo rugira uburyo ruburanisha imanza zihariye n’abacamanza bihariye babifitemo ubumenyi bwihariye kubera ko niba urubanza rwazamutse ari urw’ubucuruzi rwakagombye kugera mu rukiko rw’ubujurire rugahura n’umenyereye kuburanisha izo manza.”

    Yakomeje avuga ko abakozi b’uru rukiko bafite indi nshingano ikomeye yo kwitwararika kuko uru arirwo rurangiriramo ibiburanwa byose kubera ko imanza zizamuka mu Rukiko rw’Ikirenga ntabwo zijya mu bujurire bwa Gatatu ariko zishobora kujyaho mu bijyanye n’akarengane ariko ntabwo aba ari ubujurire bwa gatatu.

    Ati “Ndagira ngo tuzafatanye muri ubwo buryo bwo kunoza imicire y’imanza cyane cyane muri izo manza zituruka mu nkiko zihariye kugira ngo Urukiko rw’Ubujurire rubashe gutanga ubutabera bunoze.”

    Yakomeje agira ati “Bizanasaba ko tunaganira n’uburyo bwakoresha kugira ngo biriya birego byinshi tubona bishobora kwihutishwa nanone tubiganire mu buryo bw’ubucamanza uko twabikemura kugira ngo tubashe gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze.”

    Ku rundi ruhande ariko Dr Nteziryayo yashimye akazi kamaze gukorwa n’Urukiko rw’Ubujurire asaba Rukundakuvuga gukomereza aho Dr Muyoboke yari ageze mu gukomeza gutanga ubutabera buciye mu mucyo.

    Rukundakuvuga uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Urukiko rw’Ubujurire yari umucamanza mu Rukuko rw’Ikirenga kuva muri Mata 2019.

    Mbere yo kuba umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Rukundakuvuga François Régis yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko mu gihe k’imyaka cumi n’ibiri (2007 – 2019).

    Afite Impamyabumenyi Mbanzirizakirenga (Masters) mu Mategeko y’Ubucuruzi (Masters’ Degree in Business Law) yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

    Dr. Muyoboke Aimé Karimunda we yagarutse mu Rukiko rw’Ikirenga nyuma y’imyaka itatu aho yavuye aba Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire.

    Ni umwarimu udahoraho muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) no mu Ishuri ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD). Afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Mategeko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

    Uhereye ibumoso: Rukundakuvuga uyobora Urukiko rw’Ubujurire ; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin na Dr Muyoboke Aimé Karimunda wasubiye kuba umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga

    Rukundakuvuga yavuze ko azashyira imbaraga mu gukorana n’abo asanze mu rukiko rw’ubujurire

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Twavuraga n’Interahamwe- Yolande wiciwe abe bose muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Yolande Mukagasana wabaga mu Rwanda mbere ya Jenoside yize umwuga wo kuvura ari na wo yakoraga mbere ya Jenoside no mu gihe Jenoside yabaga akaba yari afite n’ivuriro mu Mujyi wa Kigali.

    Yolande Mukagasana avuga ko Jenoside Yakorewe Abatutsi, yamusize ari wenyine haba aho yashatse, aho yavutse ndetse n’abo yari yarabyaye bose barishwe.

    Yarokokeye i Nyamirambo ku Kivugiza ariko kubera ibyari bimaze kumubaho, yumvise ataguma mu Rwanda, ahita ajya i Burayi kuruhukirayo ariko yumvaga ko azagaruka mu Rwanda kuko yibazaga uko azabona abe akabashyingura ariko agezeyo ntiyahita agaruka kuko yahise yinjira mu kazi ko kwandika ibyo yabonye.

    Mbera ya Jenoside ubwo yari atarashinga ivuriro rye, yakoraga muri CHK atera ikinya ku buryo mu myaka y’ 1990 yakiraga abasirikare bo ku bwa Habyarimana babaga bakomerekeye ku rugamba.

    Yolande Mukagasana uvuga ko ubuvuzi yabuvuyemo akiyegurira iby’ubushakashatsi no kwandika, avuga ko akunda umwuga wo kuvura cyane ariko ko abo yavuye ari bo bamuhize kugira ngo bamwice.

    Aho FPR-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside, Yolande Mukagasana yifashishijwe mu kuvura inkomere aho yavuriraga mu ivuriro ryahoze ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

    Ati 'Uzi ko twavuraga n’Interahamwe ! Muri Jenoside twavuye n’Interahamwe.' Umunyamakuru aramubaza ati 'Ukumva umeze ute', asubira agira ati 'Nabonaga ari abarwayi mbere yo kubabona ko ari Interahamwe.'

    Yolande Mukagasana ubu wanashinze Umuryango yitiriye amazina ye witwa 'Fondation Yolande Mukagasana' ugamije kugaragaza ukuri ku byabaye mu Rwanda, ni umwe mu banditsi bamaze kwandika ibitabo byinshi bivuga kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Twavuraga-n-Interahamwe-Yolande-wiciwe-abe-bose-muri-Jenoside