Category: Uncategorized

  • Kigali: Polisi yafashe abashoferi bacyekwaho guha Umupolisi ruswa bayita amazi yo kunywa #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yerekanye Abashoferi batatu n'ukora akazi ko gufasha umushoferi (abazwi nk'abatandiboyi) bafashwe baha umupolisi ruswa irimo iya 1000Frw bamubwira ko ari amazi yo kunywa bamuguriye.Aba bantu uko ari bane beretswe Itangazamakuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021 ku kicaro cya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali i Remera.

    Abafashwe ni Karegeya Andre Renatus, Habiyambere Vedaste, Nzabonimana Alphonse na Kalimunda Francois (Tandiboyi),bafatiwe mu muhanda Kigali-Bugesera.

    Karegeya avuga ko ubusanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, ni  umushoferi w'imodoka nini ziheka imitwaro. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi yanyuze ku bapolisi imodoka yari atwaye itujuje ubuziranenge yinginga umupolisi ngo amubabarire, amaze kumubabarira amuha amafaranga y'u Rwanda igihumbi avuga ko ari amazi amuguriye.

    Ati 'Ndemera ko ibyo nafatiwemo ari ruswa kuko umupolisi twahuye imodoka yanjye ifite amapine abiri ashaje bigaragara. Namugezeho i Gahanga nerekeza mu Bugesera arampagarika arabibona, namusabye imbabazi arazimpa, amaze kuzimpa musaba kumugurira amazi, yahise amfatira mu cyuho ndimo kumuha icyo gihumbi cyo kugura amazi yo kunywa.'

    Karegeya avuga ko ubundi ipine rimwe yagombaga kwishyura amande angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10, amapine abiri akishyura ibihumbi 20 kuko yarimo kuyagenderaho kandi ashaje ashobora guteza impanuka mu muhanda.

    Habiyambere Vedaste atwara imodoka ya minibisi itarwa abagenzi Kigali-Bugesera,  atuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.  Avuga ko yafatiwe mu cyuho arimo guha umupolisi ruswa ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitanu yo kugura amazi yo kunywa.

    Ati 'Tariki ya 15 Gicurasi 2021 nari mvuye i Kigali ntwaye abagenzi mu Karere ka Bugesera, nageze ku mupolisi arampagarika ambaza ibyangombwa ntafite  mubwira ko nta cyangombwa cy'ubuziranenge mfite. Yahise ambwira ko imodoka igomba gufungwa, natangiye kumuhendahenda musaba kundeka nkamusigira amazi yo kunywa, muri uko kumuha amazi yo kunywa(amafaranga ibihumbi bitanu) yahise amfatira mu cyuho.'

    Aba bashoferi uko ari 3 baremera ibyaha bakoze byo gufatwa batwaye imodoka zidafite icyangombwa cy'uko zujuje ubuziranenge  babona bafashwe bagashaka guha ruswa abapolisi. Bagiriye inama bagenzi babo b'abashoferi ndetse n'abaturarwanda  muri rusange kwirinda ruswa mu buryo ubwo aribwo bwose, ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abakora icyo cyaha.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yaburiye bamwe mu bashoferi bajya mu muhanda babizi ko ibinyabiziga batwaye hari ibyo bitujuje babona bafashwe n'abapolisi bagatangira gushaka kubaha ruswa. Yabibukije ko gutanga  ruswa ari icyaha gihanwa n'amategeko ndetse ko gutwara ikinyabiziga kitujuje ibyagombwa bishobora guteza impanuka mu muhanda.

    Ati 'Abapolisi barabizi ko batagomba kurya ruswa n'ababigerageje mujya mubyumva kenshi ko tubirukana mu kazi, turabasaba gukomeza gufata abantu bagerageza gutanga ruswa. Icyo duhora dukangurira abaturarwanda ni uko nta serivisi bemerewe kugura, niba bafatiwe mu ikosa bage bemera ibihano bareke gutanga ruswa.'

    CP Kabera yakomeje avuga ko u Rwanda rufite  uburyo rubeshejeho abapolisi barwo ndetse n'urwego rwa Polisi y'u Rwanda rufite uko rutegura imikorere y'abapolisi mu kazi kabo ka buri munsi, uko bakajyaho, uko bagasimburanwaho uko bafata amafunguro n'ibindi.

    Ati 'Abaturage nibazajya babona abapolisi bahagaze bajye bamenya ko barimo kubacungira umutekano, ibyo kuvuga ngo barabagurira amazi cyangwa ngo barabahemba mu buryo budateganyijwe n'amategeko ntabwo byemewe.'

    Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB)kugira ngo bakorerwe amadosiye.
    Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa  Ingingo ya 4 ivuga ko  Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/17/kigali-polisi-yafashe-abashoferi-bacyekwaho-guha-umupolisi-ruswa-bayita-amazi-yo-kunywa/

  • Simba SC na Kagere banyagiriwe muri Afurika y’Epfo, shampiyona yo kwa Rwatubyaye yashyizweho akadomo #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize, amwe mu makipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo ntibyagenze neza aho nka Simba SC muri ¼ cya CAF Champions League yanyagiriwe muri Afurika y’Epfo na Kaizer Chiefs, mu shampiyona yo muri Macedonia yashyizweho akadomo, FC Shkupi ya Rwatubyaye isoza ku mwanya wa 2.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi, Simba SC yakinaga umukino ubanza wa CAF Champions League wa ¼, uyu mukino wabereye muri Afurika baje kuhanyagirirwa na Kaizer Chiefs ibitego 4-0. Ni umukino Kagere Meddie yinjiye mu kibuga asimbura mu gice cya kabiri. Umukino wo kwishyura uzaba tariki 22 Gicurasi 2021 muri Tanzania.

    Meddie Kagere na Simba SC ntibyagenze neza mu mpera z’icyumweru gishize

    Muri Tanzania kandi ku wa Gatandatu, ntabwo Haruna Niyonzima yari kumwe na Yanga ubwo iyi kipe yanganyaga na Namungo 0-0 mu mukino wa shampiyona.

    Ku wa Gatandatatu kandi, Azam FC ya Ally Niyonzima yari yakiriye KMC ya Migi. Umukino waje kurangira ku ntsinzi ya Azam FC y’ibitego 2-1. Ally Niyonzima akaba yari yabanje ku ntebe y’abasimbura mu gihe Migi yari muri 11 ba KMC babanjemo. Simba SC niyo iyoboye urutonde n’amanota 61, Yanga ya kabiri ifite 58, Azam FC ifite 57 mu gihe KMC ari iya 5 n’amanota 41.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Armenia yari yakomeje, Urartu FC ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi yatsindiwe mu rugo na Ararat-Armenia 2-1, ni umukino Nirisarike Salomon yakinnye iminota 90. Noah iyoboye urutonde ifite 38, Urartu ni iya 5 n’amanota 29.

    Migi yari mu kibuga ikipe ye itsindwa na Azam FC

    Mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, ntabwo Yannick Mukunzi yari mu bakinnyi ikipe ye ya Sandvikens IF yakoresheje ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi batsindira IF Karlstad iwayo 3-1, ni mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’iki gihugu. Sandvikens IF niyo iyoboye urutonde n’amanota 17, Brommapojkarna ya kabiri ifite 15.

    Muri Macedonia shampiyona yari igeze ku munsi wa nyuma, Rwatubyaye Abdul yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya FC Shkupi yanganyaga na Shkĕndija 1-1, ni umukino wabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru. Iyi shampiyona yegukanywe na Shkëndija n’amanota 75, FC Shkupi ya Rwatubyaye isoza ku mwanya wa 2 na 59. Gusoza ku mwanya wa 2 babonye itike yo kuzakina ijonjora ryo kujya muri Europa League.

    Rwatubyaye Abdul yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/simba-sc-na-kagere-banyagiriwe-muri-afurika-y-epfo-shampiyona-yo-kwa-rwatubyaye-yashyizweho-akadomo

  • Menya byimbitse uko RDF yitwara mu gihe umwe mu basirikare bayo yatabarutse; umuryango we uyagirwa byihariye –

    Icyakora, si umwuga wo gutinya nk’uko Perezida Paul Kagame yigeze kubibwira abari barangije icyiciro cya 11 cy’Itorero Indangamirwa mu 2018.

    Icyo gihe yavuze ko igisirikare ari umwuga mwiza abantu badakwiriye gutinya kuko ushobora kuwugwamo, avuga ko ntaho urupfu rutaba.

    Yagize ati”Abantu baratinya ngo iyo ugiye mu gisirikare ushobora gupfa, ngo uraraswa ugapfa, ariko se upfa atarashwe, ko abantu bapfa buri munsi ? Urupfu ntaho ruba kurusha ahandi, hose uraruhasanga. Icyo utinya muri ibyo uragisanga aho wahungiye. Iyo watinye ku rugamba ugisanga aho wahungiye kandi byo bikaba no gupfa bitari neza. Burya hari no gupfa neza.”

    Ntako bisa nko gupfa urwanira ubusugire n’ejo hazaza h’igihugu cyawe! Ni nayo mpamvu umusirikare ugize ibyago agatabaruka ari ku rugamba, umuryango we udatereranwa.

    Benshi bakunze kwibaza uko bigenda igihe Umusirikare w’u Rwanda yitabye Imana ari ku rugamba cyangwa azize izindi mpamvu zitamuturutseho. Bibaza niba hari icyo umuryango we uba waramuretse ngo ajye gukorera igihugu kandi ukamufasha mu kuzuza izi nshingano ugenerwa n’uko hagenwa ibyo ugenerwa.

    Ibigenerwa umuryango w’umwe mu Ngabo z’u Rwanda watabarutse ari ku rugamba cyangwa akitaba Imana kubera indi mpamvu iyo ariyo yose itamuturutseho nk’uburwayi bigenwa n’Iteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda.

    Ingingo ya 94 y’iri Teka igena ibijyanye no kuyagira umuryango w’umusirikare w’u Rwanda witabye Imana ivuga ko “Iyo umusirikare apfuye ari mu bikorwa bya gisirikare cyangwa mu mirwano, umuryango we ugenerwa amafaranga yo kuwuyagira.”

    Iyi ngingo ikomeza ivuga ko “Umuryango w’uyu musirikare uhabwa amafaranga angana na bitatu bya kane (3/4) by’amafaranga ahabwa abarangije amasezerano y’akazi cyangwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bitewe n’icyiciro umusirikare wapfuye yari arimo.”

    Iri teka rigaragaza ko “Umusirikare wa RDF ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu kiruhuko cy’izabukuru angana n’amezi makumyabiri n’ane (24) y’umushahara mbumbe yari agezeho”

    Ibi bivuze ko niba umusirikare wa RDF witabye Imana ari ku rugamba yahembwaga ibihumbi 200Frw, kugira ngo hagenwe amafaranga yo kuyagira umuryango we bafata umushara yahembwaga bakawukuba amezi 24 kugira ngo babone ayo yari kuzahabwa igihe yari kuba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Numara gukora iyi mibare urabona ko uyu musirikare mu gihe yari kuba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru yari kuzahabwa 4 800 000Frw. Kugira ngo ubone ayo umuryango we uhabwa igihe ugiye kuyagirwa urafata 4 800 000Frw ukube 3 ugabanye kane, uhite ubona ko umuryango we uzahabwa 3 600 000Frw.

    Uko umusirikare yahembwaga menshi bitewe n’ipeti afite, inshingano zindi yari afite cyangwa ubumenyi bwihariye yari afite nko kuba yari umuganga ariko akaba n’umusirikare, niko iyo yitabye Imana n’amafaranga yo kuyagira umuryango we yiyongera.

    Urugero, niba umusirikare yahembwaga ibihumbi 500Frw, umuryango we n’ujya kuyagirwa uzahabwa miliyoni 9Frw, mu gihe yahembwaga 1 000 000Frw uhabwe miliyoni 18Frw.

    Aha ni kubirebana n’umusirikare wapfiriye ku rugamba. Iyo umusirikare w’u Rwanda yapfuye azize urundi rupfu ariko atagizemo uruhare iyi ngingo ya 94 ikomeza ivuga ko “Umuryango we ugenerwa amafaranga yo kuyagira angana na kimwe cya kabiri (1/2) cy’amafaranga ahabwa abarangije amasezerano cyangwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bitewe n’icyiciro umusirikare wapfuye yari arimo.

    Aha ni ukuvuga ko niba umusirikare wapfuye atari ku rugamba cyangwa ngo azire izindi mpamvu yiteye nko kwiyahura yahembwaga ibihumbi 200Frw, umuryango we uzahabwa 2 400 000Frw, yaba yahembwaga ibihumbi 500Frw ugahabwa 6 000 000 Frw, mu gihe niba yahembwaga 1 000 000 Frw ugahabwa miliyoni 12 Frw.

    Nubwo bimeze gutya ariko iyo umusirikare wa RDF wapfuye yari yarujuje ibisabwa kugira ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru, ikiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe cyangwa igihe cy’amasezerano ye cyararangiye ariko akagumishwa mu kazi, umuryango we ubona amafaranga y’impozamarira angana n’ahabwa ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa urangije amasezerano.

    Kugira ngo umusirikare wa RDF ajye mu kiruhuko cy’izabukuru igihe ari ofisiye jenerali agomba kuba afite imyaka 60, yaba ari Ofisiye Mukuru akemererwa ku kijyamo igihe yujuje imyaka 55, yaba ari Ofisiye muto akaba afite imyaka 45 ibi akaba ariko bigenda n’igihe ari Suzofisiye Mukuru.

    Icyakora, imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ishobora kongerwa, mu nyungu z’akazi, n’umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ipeti ryisumbuye umusirikare, gusa igihe cy’inyongera ntigishobora kurenza imyaka itanu.

    Umusirikare wa RDF ashobora no kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe mu gihe hasigaye imyaka itanu kugira ngo yuzuze imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Abisaba, mu nyandiko, umuyobozi ufite ububasha bwo kumuzamura mu ipeti ryisumbuye.

    Umuryango ufashwa gushyingura

    Bimwe mu biranga RDF ni uguherekeza umusirakare wayo witabye Imana mu cyubahiro kandi ibi bigakorwa haba ku musirikare muto cyangwa umu Ofisiye Mukuru. Usanga yaherekejwe na bagenzi ndetse akaba aribo batwara isanduku.

    Uretse kuba umuryango w’umusirikare w’u Rwanda witabye Imana uyagirwa unafashwa no mu bikorwa byo gushyingura nyakwigendera. Aya mafaranga aba akubiyemo akoreshwa yose mu bikorwa byo gushyingura umusirikare wapfuye.

    Ingingo ya 95 igena ibijyanye n’amafaranga y’ishyingura n’impozamarira ivuga ko “Amafaranga y’ishyingura n’ay’impozamarira atangwa n’ubuyobozi bwa RDF bubifitiye ububasha, agahabwa abazungura ba nyakwigendera bemewe n’amategeko.”

    Ku muryango wapfushije aya mafaranga yo gushyingura nyakwigendera uyahabwa mbere y’imihango yo gushyingurwa kandi akagenwa na Minisitiri w’Ingabo.

    Uretse aya mafaranga afasha mu bikorwa byo gushyingura nyakwigendera, umuryango we unahabwa impozamarira y’amafaranga angana n’inshuro esheshatu z’umushahara mbumbe umusirikare yari agezeho utavanyweho umusoro kandi agatangirwa rimwe.

    Umusirikare wa RDF witabye Imana ashyingurwa mu cyubahiro kandi umuryango we ugafashwa muri ibi bikorwa

  • Ubuzima butoroshye abakora umwuga w’uburaya babamo: Ikiganiro na Umutesi ubumazemo imyaka 24 –

    Uyu mugore afite imyaka 45 akaba atuye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe mu Kagari ka Gahama ari naho yamaze imyaka myinshi akorera uyu mwuga mubi uri mu imaze igihe kinini ikorwa ku Isi.

    IGIHE yaganiriye na Umutesi ku buzima butoroshye abakora umwuga w’uburaya banyuramo, uko yawinjiyemo akiri muto n’impamvu yabimuteye.

    Ati “ Nashatse mfite imyaka 16 umugabo antana abana batatu mfite imyaka 21 ndabarera, bageza igihe cyo kwiga mukuru wanjye aba arapfuye asiga abana umunani ubwo ntangira kurera abana 11, ndabarera bose ndabigisha ariko nkora umwuga w’uburaya.”

    Umutesi avuga ko ahagana mu 2001 icyo gihe leta yakubitaga abakoraga umwuga w’uburaya aho batabemeraga na busa cyangwa ngo bumve ko ari umwuga bahisemo.

    Abawukoraga icyo gihe mu Karere ka Kirehe ngo nubwo babonaga amafaranga menshi bahabwaga n’abashoferi bacaga ku mupaka wa Rusumo, ngo bahahuriraga n’ibindi bibazo bitandukanye birimo kubica, kubanduza indwara zidakira n’ibindi bibazo bitandukanye.

    Nyuma y’imyaka myinshi ngo baje kwisuganya bashinga koperative ahinduka umujyanama w’abandi bakobwa bakora uburaya nyuma ngo baje no gutora amategeko abagenga akumira abakiri bato kwinjira muri uyu mwuga.

    Ati “ Hari abazaga ari abana bato cyane baturutse mu tundi turere bafite nk’imyaka 16,27 na 18 nabareba nkabona bangana na ba bandi banjye dushyiraho isanduku tugashyiramo amafaranga 500 uwaje akiri muto tukamutegera tukamusubiza iwabo dufatanyije n’ubuyobozi.

    Umutesi yavuze ko uko gukumira abakiri bato byatumye bamwe batawuzamo ku bwinshi ndetse ngo n’abari bawusigayemo batangiye gushaka uko bajya babaguriza amafaranga bagakora ibindi bikorwa birimo ubucuruzi mu gutuma babihugiramo bakareka uyu mwuga gake gake.

    Ati “ Ubu nubwo wenda abenshi bagikora uburaya ariko unasanga bacuruza inyanya mu isoko, intoryi, utubutike ndetse hari n’abafite za resitora n’utubari nubwo COVID-19 yagiye ibizambya.”

    Ibibazo bahurira nabyo mu buraya

    Umutesi avuga ko umwuga w’uburaya ari umwe mu myuga mibi ibaho ku isi ngo kuko kuwukora uba witeguye kwicwa isaha iyo ariyo yose, yavuze ko abawukora bahuriamo n’ibibazo byinshi birimo kwicwa, kwanduzwa indwara zitandukanye n’ibindi.

    Ati “ Kuva kera habagaho ihohoterwa umuntu akaryamana n’umugabo akamukubita atanakwishyuye, hariho n’abakubitana amacupa bagafungwa ariko ubu byagiye bigabanuka.”

    Yahindutse umwigisha mu bandi

    Umutesi avuga ko kuri ubu nyuma yo guca mu buzima bukakaye akora uyu mwuga w’uburaya kuri ubu yahindutse umwigisha, umujyanama n’umukangurambaga, avuga ko kuri ubu agenda yumva buri mukobwa wese uhitamo kuba indaya mu Karere ka Kirehe akamugira inama ku buryo hari n’abahitamo kubureka.

    Ati “ Baraduhuguye ubu umwana menya uko mwigisha nkamenya icyamukuye mu rugo n’ikibitera nkatanga raporo ku buyobozi kuburyo bumufasha kumusubiza mu muryango haba hari n’ibibazo bakabishakira ibisubizo.”

    Inama ku bakiri bato

    Umutesi agira inama abakiri bato bataragana uyu mwuga kudatekereza kuwukora kuko ari ukwishyira urupfu urureba, yavuze ko ariwo mwuga ushobora gukora ukangirikiramo kandi ntugire n’ikintu ukuramo kigaragara.

    Ati “ Inama nagira abakiri bato mu buraya habamo ubumuga bwinshi, habamo kwangirika ku buzima bwabo bakanabubura hakanabamo n’abo bategera mu nzira bakabahotora baribye nk’umuntu, bakaryamana nawe bakamwiba nawe akazamutega akamwica, inama nabagira nibabireke nta kiza kibamo.”

    Kuri ubu Umutesi avuga ko asigaye ari umukangurambaga ugamije kwigisha abandi bishora mu mwuga w’uburaya akabumvisha ko ntacyo bimaze kuburyo abigisha gake gake bamwe bakanawureka bagashaka ikindi kintu bakora.

    Umutesi yagiriye inama abatarajya muri uyu mwuga, kuwugendera kure

  • Senateri Nyirasafari yanenze ubugwari bwaranze Sindikubwaho washyize imbere ubwicanyi nyamara yari Umukuru w’Igihugu –

    Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ubwo yari yifatanyije n’abatuye mu Karere ka Huye kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 48 y’Abatutsi bazize Jenoside iherutse kuboneka mu Kagari ka Cyimana.

    Senateri Nyirasafari yavuze ko kuba Jenoside yarakoranwe ubugome n’ubukana muri Butare hakicwa Abatutsi benshi, byatewe na Sindikubwabo wahaje akangurira Abahutu kwica Abatutsi.

    Yagize ati “Ibaze Umukuru w’Igihugu kuza aho kuvuga ijambo rihumuriza abaturage ribashyira hamwe, ahubwo agakungura igice kimwe kwica abandi, ni ishyano ryaguye, rwose ijambo rye ryatumye haba ingaruka nyinshi cyane.”

    Yakomeje avuga ko Sindikubwabo akimara kuvuga ijambo rikangurira Abahutu kwica Abatutsi, abandi bayobozi bahise batangira kujya hirya no hino gutangiza ubwicanyi no kubuhagarikira. By’umwihariko yagarutse kuri Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri ushinzwe umuryango wagenzuraga uko Jenoside ikorwa muri Butare.

    Ati “N’abandi bayobozi rero nk’uko tubyibukiranya, harimo n’uriya Minisiteri wari ushinzwe umuryango, Nyiramasuhuko Pauline, wari ushinzwe kureba ibya Jenoside uko bigenda muri Butare byose byatumye ubwicanyi bukomera kuko iyo umuyobozi avuze abantu benshi barumva.”

    Yabwiye abaturage ko bakwiye kujya bashishoza kandi bakirinda kumvira umuntu wese wabashuka abashora mu bikorwa bibi n’ubwo yaba ari umuyobozi.

    Ati “Ikibazo gikomeye ni uko yavuze ibi abantu bakabyumva, ubundi ntabwo umutarage yakagombye kwica ngo ni uko umuyobozi yabivuze ariko kuko bari baratojwe bihagije barabwiwe ko Umututsi atari umuntu, atari Umunyarwanda ari inzoka.”

    “Bumvaga kumwica kandi babona bashyigikiwe na Perezida w’Igihugu, ba Minisitiri bose, Abasirikare bishimangira uruhare abayobozi bagize ni yo mpamvu Jenoside yashobotse.”

    Senateri Nyirasafari yavuze ko biteye isoni n’agahinda kubona abarimu baminuje bica abanyeshuri babo cyangwa abanyeshuri bakica bagenzi babo.

    By’umwihariko yasabye Abanyabutare guharanira gukora ibyiza no kunga ubumwe kugira ngo bitandukanye n’amateka mabi yahabereye.

    Jenoside ikwiye kutubera isomo

    Senateri Nyirasafari yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kubera isomo Abanyarwanda bose bagaharanira kunga ubumwe birinda amacakubiri.

    Ati “Dukwiriye gukura amasomo muri ibyo ngibyo abantu bakemenya kubaha ikiremwamuntu bakamenya ko umuntu ari nk’undi cyane ko noneho dufite abayobozi beza bakangurira abantu kunga ubumwe.”

    Yavuze ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza kandi bwashyize imbere ubumwe, asaba umusanzu wa buri wese mu kwamagana ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

    By’umwihariko yasabye ababyeyi gutoza abana babo indangagaciro zo gukunda igihugu, kuko iyo ukunze igihugu ukunda abagituye bose nta vangura.

    Ati “Tubatoze indagagiciro zo gukunda umurimo kuko ntiwavuga ko ugikunda udakora, ibyo rero ababyeyi babyumve babiharanire batoze abana babo inzira nziza duhora twibutswa n’ubuyobozi bwacu bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro irimo 47 yabonetse mu cyobo cy’umusarani mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma.

    Karongozi André Martin wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro yashimye umuturage watanze amakuru kugira ngo iboneke.

    Gusa yanenze bamwe mu baturage binangira bakanga gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, avuga ko ari kimwe mu bikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Ibyo rero byamusabye ingufu nyinshi ariko bitumye tumenya y’uko ntaho turagera, urwo rugo rugo [aho imibiri yakuwe mu musarani] rukikijwe n’abantu benshi biyemeje kutagira icyo bavuga. Urumva ingufu bafite zo guhisha amakuru kugeza magingo aya, bijyana rero no guhakana Jenoside, kuko jenoside irakorwa igakomereza mu kuyihakana.”

    Inzego za Leta, imiryango itandukanye n’amadini zasabwe ubufatanye mu gukangurira abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bashimiye umuturage watanze amakuru kugira ngo imibiri iboneke

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bavuze ko byabaruhuye ku mutima

    I Huye hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 48 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni imibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma

    Senateri Nyirasafari yanenze ubugwari bwaranze Sindikubwaho washyize imbere ubwicanyi nyamara yari Umukuru w’Igihugu

    [email protected]


  • Kigali : Abashoferi batatu bafungiye guha ruswa Umupolisi bayita amazi yo kunywa #rwanda #RwOT

    Aba bantu uko ari bane beretswe Itangazamakuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021 ku kicaro cya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali i Remera.

    Abafashwe ni Karegeya Andre Renatus, Habiyambere Vedaste, Nzabonimana Alphonse na Kalimunda Francois (Tandiboyi),bafatiwe mu muhanda Kigali-Bugesera.

    Karegeya avuga ko ubusanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, ni umushoferi w’imodoka nini ziheka imitwaro. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi yanyuze ku bapolisi imodoka yari atwaye itujuje ubuziranenge yinginga umupolisi ngo amubabarire, amaze kumubabarira amuha amafaranga y’u Rwanda igihumbi avuga ko ari amazi amuguriye.

    Ati 'Ndemera ko ibyo nafatiwemo ari ruswa kuko umupolisi twahuye imodoka yanjye ifite amapine abiri ashaje bigaragara. Namugezeho i Gahanga nerekeza mu Bugesera arampagarika arabibona, namusabye imbabazi arazimpa, amaze kuzimpa musaba kumugurira amazi, yahise amfatira mu cyuho ndimo kumuha icyo gihumbi cyo kugura amazi yo kunywa.'

    Karegeya avuga ko ubundi ipine rimwe yagombaga kwishyura amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, amapine abiri akishyura ibihumbi 20 kuko yarimo kuyagenderaho kandi ashaje ashobora guteza impanuka mu muhanda.

    Habiyambere Vedaste atwara imodoka ya minibisi itarwa abagenzi Kigali-Bugesera, atuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata. Avuga ko yafatiwe mu cyuho arimo guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu yo kugura amazi yo kunywa.

    Ati 'Tariki ya 15 Gicurasi 2021 nari mvuye i Kigali ntwaye abagenzi mu Karere ka Bugesera, nageze ku mupolisi arampagarika ambaza ibyangombwa ntafite mubwira ko nta cyangombwa cy’ubuziranenge mfite. Yahise ambwira ko imodoka igomba gufungwa, natangiye kumuhendahenda musaba kundeka nkamusigira amazi yo kunywa, muri uko kumuha amazi yo kunywa(amafaranga ibihumbi bitanu) yahise amfatira mu cyuho.'

    Aba bashoferi uko ari 3 baremera ibyaha bakoze byo gufatwa batwaye imodoka zidafite icyangombwa cy’uko zujuje ubuziranenge babona bafashwe bagashaka guha ruswa abapolisi. Bagiriye inama bagenzi babo b’abashoferi ndetse n’abaturarwanda muri rusange kwirinda ruswa mu buryo ubwo aribwo bwose, ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abakora icyo cyaha.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yaburiye bamwe mu bashoferi bajya mu muhanda babizi ko ibinyabiziga batwaye hari ibyo bitujuje babona bafashwe n’abapolisi bagatangira gushaka kubaha ruswa. Yabibukije ko gutanga ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ko gutwara ikinyabiziga kitujuje ibyagombwa bishobora guteza impanuka mu muhanda.

    Ati 'Abapolisi barabizi ko batagomba kurya ruswa n’ababigerageje mujya mubyumva kenshi ko tubirukana mu kazi, turabasaba gukomeza gufata abantu bagerageza gutanga ruswa. Icyo duhora dukangurira abaturarwanda ni uko nta serivisi bemerewe kugura, niba bafatiwe mu ikosa bage bemera ibihano bareke gutanga ruswa.'

    CP Kabera yakomeje avuga ko u Rwanda rufite uburyo rubeshejeho abapolisi barwo ndetse n’urwego rwa Polisi y’u Rwanda rufite uko rutegura imikorere y’abapolisi mu kazi kabo ka buri munsi, uko bakajyaho, uko bagasimburanwaho uko bafata amafunguro n’ibindi.

    Ati 'Abaturage nibazajya babona abapolisi bahagaze bajye bamenya ko barimo kubacungira umutekano, ibyo kuvuga ngo barabagurira amazi cyangwa ngo barabahemba mu buryo budateganyijwe n’amategeko ntabwo byemewe.'

    Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB)kugira ngo bakorerwe amadosiye.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa Ingingo ya 4 ivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    JPEG - 73.2 ko
    Karegeya Andre Renatus yemera ko ibyo yakoze ari ruswa
    JPEG - 98.5 ko
    Habiyambere Vedaste

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abashoferi-batatu-bafungiye-guha-ruswa-Umupolisi-bayita-amazi-yo-kunywa

  • Patriots yatsinze umukino wa Mbere ufungura BAL #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Patriot ihagarariye u Rwanda munirushanwa rya Basketball Africa League, yatsinze umukino ufungura yakinnyemo na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

    Uyu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye muri Kigali Arena ahari abafana bake abandi bawukurikiye kuri televiziyo.

    Ikipe ya Rivers Hoopers niyo yatangiye iyoboye umukino ndetse agace ka mbere karangira  ifite 18 kuri 17 ya Patriots BBC.

    Agace ka kabiri umukino wahinduye isura, Patriot ibifashijwemo n'abakinnyi  nka Brandon Costner na Prince Ibeh  isoza agace ka kabiri ifite amanota 43 kuri 34 ya Rivers Hoopers.

    Patriot yakomeje kuyobora umukino, isoza agace ka gatatu ifite amanota 65 kuri 44 ya Rivers Hoopers.

    Mu gace ka kane Patriot yakomeje kotsa igitutu ikipe ihagarariye Nigeria ari nako itsinda andi manota, ifitimbi ya nyuma ivuga ifite 83 kuri 65.

    Umuraperi ukomoka muri Amerika J Cole, wari utegerejwe na benshi yigaragaje muri uyu mukino.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/17/patriots-yatsinze-umukino-wa-mbere-ufungura-bal/

  • The BAL 2021: Patriots yo mu Rwanda yatangir… – #rwanda #RwOT

    Patriots ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, kuri uyu munsi yamanukaga mu kibuga, ishaka intsinzi yayo ya mbere mu mukino wayihuzaga na Rivers yo muri Nigeria.

    Uyu mukino w’amateka watangiye Patriots iri heruju kuko agace ka mbere karangiye ari  amanota 17 kuri 18, agace ka kabiri karangira ari amanota 26 kuri 16, igice cya mbere kirangira ari amanota 43 ya Patriots kuri 34 ya Rivers.

    Agace ka 3 karangiye ari amanota 22 ku 10 ya The Rivers, agace ka nyuma ari nako ka nyuma mu mukino karangiye Patriots ifite amanota 83 kuri 60 ya Rivers yo muri Nigeria.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105666/the-bal-2021-patriots-yo-mu-rwanda-yatangiranye-intsinzi-idasanzwe-105666.html

  • Bukuru Christophe yongeye kugaragaza imyitwarire mibi yirukanwa mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Nkuko urubuga rwa APR FC dukesha iyi nkuru rwabitangaje,uyu mukinnyi wo hagati mu Ikipe y'Ingabo, APR FC, yagiye arangwa n'imyitwarire mibi akagirwa inama kenshi agakomeza kugorwa no kwikosora, ariyo mpamvu ubuyobozi bwa APR FC bwahisemo kumwirukana mu mwiherero kugira ngo ajye kwitekerezaho.

    Umuyobozi wa APR FC Maj Gen MK MUBARAK yibukije Abakinnyi kugaragaza imyitwarire myiza igihe cyose

    Iki gikorwa cyabereye imbere y'abakinnyi bagenzi be ndetse na Staff, Umuyobozi wa APR FC aheraho yibutsa abakinnyi basigaye ko basabwa kugaragaza imyitwarire myiza igihe cyose. Yibutsa ko APR FC nk'ikipe y'Ingabo isabwa kuba intangarugero mu yandi ma kipe ndetse no m'umuryango Nyarwanda.

    Muri Nzeri umwaka ushize nabwo umukinnyi Bukuru Christophe yarahanwe kubera kwanga kubahiriza amabwiriza y'umutoza Adil Mohamed.

    Icyo gihe,Umuvugizi w'ikipe ya APR FC yahamije ko Bukuru Christophe ikipe yamufatiye ibihano kubera kutubahiriza amabwiriza y'umutoza mu gihe cya COVID19.

    Ati'Bukuru yahawe igihano kubera kutubahiriza amabwiriza. Abakinnyi bose bahawe imyitozo bazakora mu rugo, bikazagaragara ko wayikoze utanga amashusho, Bukuru rero ntayo yakoze'

    'Ubuyobozi bwa APR FC bwabaye bumuhagaritse ariko yasabye imbabazi n'umubyeyi we amusabira imbabazi, hategerejwe icyemezo cy'ubuyobozi.'

    Nk'ikipe y'ingabo z'igihugu,APR FC ikunda gufata ibyemezo bikarishye birimo no kwirukana abakinnyi bagaragaje imyitwarire idahwitse aho mu minsi ishize yirukanye Sugira Ernest na Ishimwe Kevin.Bukuru yongeye gukora amakosa nawe ashobora kwirukanwa.

    Bukuru Christophe wagiye muri APR FC avuye muri Rayon Sports muri 2019, ni umwe mu bakinnyi ikipe ya APR Fc yagenderagaho muri uyu mwaka w'imikino wa 2019/2020, akaba ari n'umwe mu bakinnyi batanze imipira myinshi yavuyemo ibitego muri shampiyona.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bukuru-christophe-yongeye-kugaragaza-imyitwarire-mibi-yirukanwa-mu-mwiherero

  • Umuhanzikazi Chidinma wakiriye agakiza yagiye kubwiriza mu kabari #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wamamaye mu muziki kubera kwegukana irushanwa rya Project Fame West Africa,yavuze ko yamaze kuvuka bwa kabiri atazongera kuririmba indirimbo zisanzwe ndetse minsi ishize yasohoye indirimbo yo guhimbaza Imana.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,Chidinma yashyize hanze video ari mu kabari ari kwigisha ijambo ry'Imana nk'umuhamagaro we mushya.

    Yahise yandika ati 'Kwigisha ijambo ry'Imana mu muhanda.Undi munsi muri uyu murimo.'

    Chidinma w'imyaka 30 yamenyekanye mu ndirimbo nka Ololufe yakoranye na Flavour,Fall in love,40 n'izindi.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/umuhanzikazi-chidinma-wakiriye-agakiza-yagiye-kubwiriza-mu-kabari