Category: Uncategorized

  • “Kuki mwumva ko ubutabera buciye mu mucyo ari ubw'Abanyaburayi n'Abanyamerika gusa”-Perezida Kagame abwira FRANCE24 #rwanda #RwOT

    Muri iki kiganiro cyamaze iminota isaga 18,Perezida Kagame yavuze ku ngingo zitandukanye zirimo urubanza rwa Rusesabagina,Ingabo z'u Rwanda zivugwa muri RDC,kongera kwiyamamaza,n'ibindi.

    Abanyamakuru 2 bagiranaga ikiganiro nawe batangiye bamubaza kuri Raporo iherutse gukorwa igaragaza ko Ubufaransa bwagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

    Aba banyamakuru babajije Perezida Kagame niba yifuza ko Ubufaransa busaba imbabazi u Rwanda abasubiza ko atabingingira gusaba imbabazi ahubwo yakwishima babonye ko aribyo byiza kurushaho.

    Abajijwe kuri raporo ya UN ivuga ko Ingabo z'u Rwanda ziri muri RDC,perezida Kagame yagize ati 'Ndemera ko Loni ikora iyo raporo iri gutsindwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo none niyo ivuga ko RDF iriyo.Ndakubwiza ukuri,ingabo zacu iyo ziba ziri muri RDC icyo kibazo kiba cyarakemutse.'

    Perezida Kagame abajijwe ku bijyanye n'urubanza rwa Rusesabagina ndetse n'ibyasabwe na Human Right watch byo gukora iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo yavuze ko Abanyaburayi n'abanyamerika badakwiriye kubonwa ko aribo bafite ubutabera bw'ukuri bonyine.

    Ati 'Sinzi impamvu abantu bavuga cyane, ari mu rukiko, ntabwo ahishwe ahantu. Ari mu rukiko nk'abandi bagera kuri 20 bareganwa hamwe kandi batanze ibihamya bifatika ko ari umunyabyaha.

    Bitwaye iki kubeshya umunyabyaha uri gushakisha? Iyo umubonye, nihe umushyira? Niba ari mu rukiko, ndakeka ibyo ntacyo bitwaye…..

    Nanjye ndashaka urubanza rw'ukuri.Ntabwo ari Abanyaburayi gusa.Kuki mwumva ko ukuri ari ukw'abanyaburayi n'abanyamerika gusa.Bisa nk'aho ikintu cyose kugira ngo kibe icy'ukuri yaba mu Rwanda no muri Afurika kigomba kuba gicunzwe n'Uburayi na Amerika.Ibyo sibyo.'

    Ku rupfu rwa Mihigo,yavuze ko nk'uko nta muntu ujya gukora iperereza ku byabereye mu Bufaransa avuye ahandi, ari nako bikwiriye kugenda ku Rwanda.

    Abajijwe niba azongera kwiyamariza indi manda,Perezida Kagame yagize ati 'Ndasaba Imana ngo impe ubuzima bwiza.Igihe nikigera,abanyarwanda bazatora kandi nanjye nzatora.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/kuki-mwumva-ko-ubutabera-buciye-mu-mucyo-ari-ubw-abanyaburayi-n-abanyamerika

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 74 bayanduye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko COVID-19 yishe umugabo w'imyaka 78 w'i Huye.Abarwayi bashya babonetse ni 74 mu gihe nta wakize uyu munsi. Abakirimo kwitabwaho n'abaganga ni 106 barimo umuntu umwe urembye.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y'isuzuma ryakozwe n'inzego z'ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw'icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

    Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y'abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

    Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by'inkingo.

    Gukingirwa byatangiye nyuma y'iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-74-bayanduye

  • Mr Eazi uri mu Rwanda yasohoye amashusho yin… – #rwanda #RwOT

    Ep ye iriho indirimbo eshanu; 'The Don', Love for you', 'Cherry' yakoranye n'umunya-Kenya Xinia Manasseh, 'Saudi Arabia' na 'Ebe Mad'.

    Muri Mutarama 2021, nibwo Mr Eazi yatangaje Ep (Extended Play) ye yise 'Something Else', atangira gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize kuva tariki 19 Gashyantare 2021, abinyujije mu rubuga rwe yise Empa Africa rugamije kuzamura impano z'Abanyafurika.

    Empa Africa, ni urubuga Mr Eazi yafunguye agamije gufasha abahanzi bo muri Afurika, ngo impano zabo zimurike. Umuhanzi Joe Boy wataramiye i Kigali mu 2020, ni umusaruro w'uru rubuga, Mr Eazi avuga ko yitezeho guhindura umuziki wa Afurika.

    EP ye yise 'Something else' iriho indirimbo nka 'Don' yakozweho n'abarimo Killertunes na E Kelly. Mu itangazo yageneye abanyamakuru, Mr Eazi yavuze ko yamaze hafi umwaka urenga akora ku rubuga rwe yise Empa Africa ntiyongera kubona umwanya wo gukora indirimbo.

    Ati 'Nta mwanya nabonaga wo gukora indirimbo. Iyi ndirimbo ni umusaruro wa Kel P na Killertunes, bakomeje kunsanga mu Mujyi wa Accra kugeza ubwo nkoze 'The Don'. Byatumye nongera gufungura imiryango ya studio.'

    Uretse Producer Killertunes na E Kelly, iyi Ep yanakozweho n'abarimo Spellz, Blaq Jerzee, Kel P, Jaylon na Manasseh.

    Uyu muhanzi amaze iminsi anategura Album ye ya Gatatu yise 'Life is Eazi, Vol.3'. Ni nyuma yo gusohora Album 'Life Is Eazi, Vol. 1 – Accra to Lagos' mu 2017 na 'Life Is Eazi, Vol. 2 – Lagos to London' mu 2018.

    Mr Eazi uri mu Rwanda afitanye indirimbo n'abarimo umunya-Colombi J Balvin bakoranye indirimbo 'Lento', Major Lazer, umuhanzikazi wubakiye umuziki kuri Dancehall, Nicki Minaj na K4MO bakoranye indirimbo 'Oh My Gawd'.

    Mu minsi ishize, yasuye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB mu rwego rwo kumenya amahirwe mu ishoramari ari mu Rwanda.

    Mr Eazi yaganiriye n’abayobozi bakuru muri RDB, barimo Belyse Kaliza ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021.

    Uyu muhanzi yagaragaje ko ashishikajwe cyane n’ubugeni n’ubuhanzi. Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, n’iby’imikino y’amahirwe.

    Mr Eazi azaririmba mu mukino wo gufungura imikino ya Basketball. Ni ku nshuro ya kabiri, agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y'uko mu 2017 ahakoreye igitaramo gikomeye.

    Yataramiye i Kigali tariki 07 Nyakanga mu gitaramo yahuriyemo n'itsinda rya Charly&Nina ryasenyutse burundu, Bruce Melodie ndetse n'itsinda rya Neptunez Band.

    Mr Eazi yaririmbye mu gitaramo 'Liberation Day Concert' cyateguwe na Rock Events, cyacuranzemo Dj Miller witabye Imana na Dj Marnaud. Iki gitaramo cyabaye mu masaha y'umugoroba muri Kigali Convention Centre.

    Mr Eazi yagiranye n'ikigo Kigali International Financial Centre ndetse na African Leadership University (ALU). Yanditse avuga ko yishimiye buri kimwe cyose yabonye muri iyi Kaminuza.

    Mr Eazi witegura kuririmba mu mikino ya Basketball iri kubera mu Rwanda yasohoye amashusho y'indirimbo ya Gatanu kuri EP ye Mr Eazi afite umushinga yise Empa Africa uri gufasha abarimo Joe Boy ugezweho muri iki gihe

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘E BE MAD’ Y’UMUHANZI MR EAZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105696/mr-eazi-uri-mu-rwanda-yasohoye-amashusho-yindirimbo-ya-gatanu-iri-kuri-ep-video-105696.html

  • Ibitaro bya King Faisal bigiye kuvugururwa ku… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe ibitaro bya King Faisal (KFH) bifite ibitanda 160 byakira abarwayi barwariyemo, bikaba byarubatswe mu Rwanda mu mwaka wa 1987 na 1991 ku nkunga ya Saudi Fund for Develepment. Ku nkunga ibi bitaro byahawe na ‘Eastern and Southern African Trade and Development Bank (TDB)’, birifuza kubaka ibyumba 45 byo kuzajya bisuzumirwamo abarwayi baje babigana baturutse impande zitandukanye za Africa.

    Banki y’ubucuruzi n’iterambere muri Afrika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo ikaba yateye inkunga ibitaro bya King Faisal ibiha amafaranga angana na Miliyoni 14 z’amadolari (Hafi Miliyari 14 z’amanyarwanda) azafasha kwagura no kuvugurura ibi bitaro yaba ari aho abarwayi baryama, bakirirwa n’aho banyura.

    Iyi nkunga kandi ikazafasha mu kubaka ahazajya hakorerwa ubushakashatsi ndetse inavugurure ibijyanye n’amashanyarazi. Ibitaro bya King Faisal (KFH) bikaba biri mu guteza imbere inkingi ya 4 ya Rwanda’s Health Sector Strategic Plan IV igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

    Nk’uko umuyobozi ushinzwe imari muri Banki y’ubucuruzi n’iterambere muri Afrika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo Admassu Tadesse yabitangaje yavuze ko ibitaro byitiriwe umwami Faisal bigiye gukomeza gukora neza kurushaho no gutanga serivisi z’ubuzima nziza ku banyarwanda bose. Yanavuze ko kandi bahaye iyi nkunga ibi bitaro bitewe n’uko byahuye n’ibihe bitoroshye muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Corona Virus.

    Micheal Awori, Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Ubucuruzi n’Iterambere muri Afrika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo yagize ati “Inkunga twahaye ibitaro bya King Faisal yanyuze muri Banki ya Kigali (BK) izafasha ibi bitaro gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19 ndetse binakomeze gufasha ababigana ku buryo bwiza kandi bwihuse”.

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Prof.Milliard Derbew yishimiye inkunga bahawe agira ati ”Kubaka ibyumba bizajya byigishirizwamo n’ibizajya bikorerwamo ubushakashatsi bizafasha abaganga bacu gukomeza gutera imbere mu bijyanye n’ubuvuzi, bizanafasha u Rwanda kuba rwabasha gutanga inkunga ikomeye mu buvuzi ku rwego mpuzamahanga”.

    Banki y’ubucuruzi n’iterambere muri Afrika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo ikaba yaratangiye gukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1985 aho itanga ubufasha muri Guverinoma n’abakiliya bayo mu bintu byinshi bitandukanye birimo ibikorwa by’iterambere n’ubucuruzi. Iyi nkunga iyi banki yahaye ibitaro bya King Faisal, yatanzwe ku bufatanye n’ikigo cya Rwanda Biometric Center, RBC.

    Ibitaro bya King Faisal bigiye kuvuguruwa ku nkunga ya TDB

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105697/ibitaro-bya-king-faisal-byahawe-inkunga-ya-miliyoni-14-zamadorali-na-banki-yubucuruzi-nite-105697.html

  • Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza n’umuryango wa Perezida Macron –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko aba bayobozi bombi bafatiye ifunguro ry’umugoroba wo kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021 hamwe, ryari ryateguwe n’umuryango wa Perezida Macron.

    Umukuru w’Igihugu na Madamu we bari i Paris aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi, n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika rizaba ejo ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Mbere yo guhurira ku meza, aba bayobozi bombi babanje guhura mu masaha yashize, banagirana ibiganiro byihariye.

    Umubano w’abakuru b’ibihugu uratanga icyizere cyo kuzahura imibanire y’u Bufaransa n’u Rwanda byamaze imyaka myinshi byishishanya mbere y’uko Perezida Macron agera ku butegetsi.

    Perezida Macron ni we wa mbere washishikarije ko hakorwa ubushakashatsi bwagira icyo bwerekana ku mubano w’igihugu cye na guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibyagaragajwe byashyizwe hanze ku wa 26 Werurwe uyu mwaka, aho raporo byamuritswemo yitiriwe Duclert yagaragaje ko bwagize “uruhare ruziguye kandi rutagereranywa”.

    Ni intambwe yishimiwe n’Abarokotse Jenoside ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

    Perezida Paul Kagame wari uherekejwe na Madamu ubwo yakirwaga na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Macron

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Macron

  • Madamu Jeannette Kagame yakiriwe na Madamu Brigitte Macron i Paris –

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, buvuga ko abo bombi bahuriye i Paris, mu ruzinduko rw’abagore b’abakuru b’ibihugu.

    Madamu Jeannette Kagame ari mu Bufaransa aho na Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi ndetse n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika rizaba ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Inama yiga kuri Sudani yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo iki gihugu kiyobowe n’Uhagarariye Akanama ka Gisirikare, Abdel-Fattah Burhan na Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

    U Bufaransa bwahise butangaza ko buzaguriza Sudani miliyari 1.5 z’Amadorali ya Amerika mu gufasha iki gihugu kwishyura imyenda kibereyemo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryo biteganyijwe ko rizarebera hamwe uko hazibwa icyuho cya miliyari zisaga 300$ cyatewe na COVID-19.

    Madamu Jeannette Kagame yakiriwe na Madamu Brigitte Macron mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa

  • Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza n'umuryango wa Perezida Macron – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko aba bayobozi bombi bafatiye ifunguro ry'umugoroba wo kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021 hamwe, ryari ryateguwe n'umuryango wa Perezida Macron.

    Umukuru w'Igihugu na Madamu we bari i Paris aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi, n'Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika rizaba ejo ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Mbere yo guhurira ku meza, aba bayobozi bombi babanje guhura mu masaha yashize, banagirana ibiganiro byihariye.

    Umubano w'abakuru b'ibihugu uratanga icyizere cyo kuzahura imibanire y'u Bufaransa n'u Rwanda byamaze imyaka myinshi byishishanya mbere y'uko Perezida Macron agera ku butegetsi.

    Perezida Macron ni we wa mbere washishikarije ko hakorwa ubushakashatsi bwagira icyo bwerekana ku mubano w'igihugu cye na guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibyagaragajwe byashyizwe hanze ku wa 26 Werurwe uyu mwaka, aho raporo byamuritswemo yitiriwe Duclert yagaragaje ko bwagize 'uruhare ruziguye kandi rutagereranywa'.

    Ni intambwe yishimiwe n'Abarokotse Jenoside ndetse n'Abanyarwanda muri rusange.

    Perezida Paul Kagame wari uherekejwe na Madamu ubwo yakirwaga na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron n'umugore we Brigitte Macron

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron n'umugore we Brigitte Macron


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-bakiriwe-ku-meza-n-umuryango-wa-perezida-macron

  • Madamu Jeannette Kagame yakiriwe na Madamu Brigitte Macron i Paris – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, buvuga ko abo bombi bahuriye i Paris, mu ruzinduko rw'abagore b'abakuru b'ibihugu.

    Madamu Jeannette Kagame ari mu Bufaransa aho na Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi ndetse n'Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika rizaba ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Inama yiga kuri Sudani yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo iki gihugu kiyobowe n'Uhagarariye Akanama ka Gisirikare, Abdel-Fattah Burhan na Minisitiri w'Intebe, Abdalla Hamdok cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y'imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

    U Bufaransa bwahise butangaza ko buzaguriza Sudani miliyari 1.5 z'Amadorali ya Amerika mu gufasha iki gihugu kwishyura imyenda kibereyemo Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika ryo biteganyijwe ko rizarebera hamwe uko hazibwa icyuho cya miliyari zisaga 300$ cyatewe na COVID-19.

    Madamu Jeannette Kagame yakiriwe na Madamu Brigitte Macron mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yakiriwe-na-madamu-brigitte-macron-i-paris

  • Ibihumbi 745 by'abantu bicwa no gukora amasaha menshi ku mwaka-Ubushakashatsi #rwanda #RwOT

    Amasaha menshi y'akazi arimo kwica abantu babarirwa mu bihumbi amagana buri mwaka, nkuko bivugwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).

    Ubu bushakashatsi bwa mbere bukozwe ku rwego rw'isi kuri iyi ngingo, bugaragaza ko abantu 745.000 bapfuye mu 2016 bazize indwara yo guturika kw'imitsi yo mu bwonko ndetse n'indwara y'umutima, bitewe n'amasaha menshi y'akazi.

    Raporo ya OMS yasanze abantu batuye muri Aziya y'amajyepfo ashyira uburasirazuba no mu karere k'uburengerazuba bw'inyanja ya Pacifique, ari bo bibasiwe cyane kurusha abandi. OMS yanavuze ko uko ibintu bimeze bishobora kuba bibi kurushaho kubera iki cyorezo cya coronavirus.

    Ubushakashatsi bwa OMS bwasanze gukora amasaha 55 cyangwa arenga ku cyumweru hari aho bihuriye n'ibyago biri hejuru ho 35% byo guturika kw'imitsi yo mu bwonko n'ibyago biri hejuru ho 17% byo kwicwa n'indwara y'umutima, ugereranyije no gukora amasaha ari hagati ya 35 na 40 ku cyumweru.

    Ubu bushakashatsi, bwakozwe hamwe n'umuryango w'umurimo ku isi (ILO/OIT), bwanagaragaje ko hafi bitatu bya kane by'abo bapfuye bitewe n'amasaha menshi y'akazi bari abagabo bafite imyaka iri hagati na hagati cyangwa abagabo bageze mu zabukuru.

    Nubwo ubu bushakashatsi butakozwe no muri iki gihe cy'icyorezo cya Covid-19, abategetsi bo muri OMS bavuze ko ukwiyongera ko mu gihe cya vuba aha gishize kw'abakora mu buryo bw'iyakure bwo kuri 'zoom' ndetse n'ihungabana ry'ubukungu bishobora kongera ibyago bifitanye isano no gukora amasaha menshi.

    Frank Pega, umukozi mu bya tekinike muri OMS, yagize ati: 'Twabonye gihamya igaragaza ko iyo ibihugu bigiye muri gahunda ya guma mu rugo yo ku rwego rw'igihugu, umubare w'amasaha akorwa wiyongeraho hafi 10%'.

    Raporo ya OMS nkuko BBC ibitangaza, yavuze ko gukora amasaha menshi bigereranywa ko ari byo bitera hafi kimwe cya gatatu cy'indwara zose zijyanye n'akazi, bituma ari ho hava indwara za mbere nyinshi zishingiye ku kazi.

    OMS ivuga ko ubu abakoresha bakwiye kuzirikana ibi mu gihe bagenzura ibyago bishobora guteza indwara ku bakozi babo mu gihe cy'akazi. Ku bakozi, kugira igihe cy'amasaha ntarengwa y'akazi byakungukira abakoresha kuko byagaragaje ko byongera umusaruro, nkuko Bwana Pega yabivuze. Ati: 'Rwose ni amahitamo meza kutongera amasaha menshi y'akazi mu gihe cy'amakuba mu bukungu'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ibihumbi-745-byabantu-bicwa-no-gukora-amasaha-menshi-ku-mwaka-ubushakashatsi/

  • Ingabo z'u Rwanda muri RDC, Rusesabagina, urupfu rwa Kizito Mihigo – Ibisubizo bya Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24 na RFI aho ari mu Bufaransa mu ruzinduko rujyanye n'inama igamije kwiga ku bibazo by'umutekano muri Sudani n'iy'Ihuriro rigamije kwiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe na Covid-19.

    Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rwafatanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bitero by'ingabo bihuriweho bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw'iki gihugu, byaterwa n'imiterere y'ikibazo kandi ko impande zombi ziganiriye zishobora kubona igisubizo cyiza kandi kirambye.

    Umukuru w'Igihugu yabajijwe icyo avuga ku bivugwa n'impuguke za Loni ko Ingabo z'u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ababivuga bakwiriye kwibaza ubundi impamvu rwakoherezayo ingabo.

    Ati 'Nakwifuje ko bajya kure y'ibyo bavuga, bakibaza ikibazo, ndavuga Loni impamvu u Rwanda rwajya muri RDC mu gihe aribo [Loni] babifite mu nshingano?'

    Abajijwe niba yemera ko Ingabo z'u Rwanda ziri muri RDC, yasubije ati 'Ndemera ko Loni ikora iyo raporo iri gutsindwa muri Congo, bari gutsindwa. Iyo tuza kuba turi yo, ntabwo tuba turi gutsindwa, ibyo ndabikwizeza, ntabwo twari kunanirwa gukemura ikibazo.'

    Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka 24 Ingabo za Loni ziri muri RDC, ariko nta muntu n'umwe ujya ubaza icyo muri iyo myaka yose zimaze gukora, aho kuri we agaragaza ko ari 'ugutsindwa gukomeye'.

    Yagaragaje ko “Mapping Report” ari igikoresho cy'abumva ko habayeho Jenoside ebyiri

    Tariki ya 1 Ukwakira 2010, Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n'Umunyafurika y'Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga ya raporo yiswe 'Mapping Report'.

    Ni raporo itaravuzweho rumwe ndetse yarakaje u Rwanda ku buryo bukomeye kugera n'aho rufata umwanzuro wo kuba rwakura cyangwa rukagabanya ingabo zarwo zari i Darfur muri Sudani rushingiye ku makuru y'ibinyoma yari ayikubiyemo.

    Yavugaga ku byitwa ubwicanyi ndengakamere n'ihohoterwa ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu ryakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko igashinja u Rwanda kubigiramo uruhare rukomeye.

    Ikimara kujya hanze, u Rwanda rwagaragazaga ibimenyetso by'ingenzi byirengangijwe ubwo Ingabo z'u Rwanda zashinjwaga gukorera ibyaha ku butaka bwa RDC. Ni mu gihe rwo rwari rurangajwe imbere no gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi miliyoni 1.5 zivuye mu yahoze ari Zaïre, izirenga miliyoni 1.7 zivuye mu Burundi, Tanzania na Uganda.

    Rwerekanye ko uku gutahuka kw'izi mpunzi ari kimwe mu bintu bikomeye iyi raporo yirengangije, hakiyongeraho ukwirengagiza ukuri kwa nyako kw'ibyaberaga muri Congo, birimo ko abahoze mu ngabo za FAR hamwe n'Interahamwe bari bakomeje ibikorwa by'iterabwoba, kwica inzirakarengane z'abaturage no kugaba ibitero ku Rwanda.

    Perezida Kagame muri iki kiganiro, yavuze ko Mapping Report yakunze kuba igikoresho cya Politiki y'abantu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'abandi bo mu Karere barimo Denis Mukwege.

    Guhera mu mwaka ushize, Mukwege ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatangiye kuyifashisha avuga ko n'iyo ayivuzeho aterwa ubwoba kubera ibitekerezo bye ku 'bwicanyi' bwabaye mu Burasirazuba bwa RDC.

    Perezida Kagame yavuze ko Mukwege yitwaje igihembo cya Nobel yabonye, akaba igikoresho cy'abamubwira icyo agomba kuvuga, mu gihe hari n'izindi raporo zivuga ibitandukanye ko nta byaha byabaye mu Burasirazuba bwa Congo.

    Ati 'Ni imyumvire ya Jenoside ebyiri iba igarukwaho.'

    Perezida Kagame yavuze ko yifuza ko Rusesabagina abona ubutabera buboneye

    Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga kuri Rusesabagina uri mu rukiko aburana ku byaha by'iterabwoba ariko akaba abihakana. Umukuru w'Igihugu yavuze ko Rusesabagina ataburana wenyine ndetse ko hari n'abo bareganwa bamushinja.

    Ati 'Sinzi impamvu abantu bavuga cyane, ari mu rukiko, ntabwo ahishwe ahantu. Ari mu rukiko nk'abandi benshi.'

    Perezida Kagame yavuze ko atumva kandi ikibazo kiri mu kuvuga ko Rusesabagina yabeshywe kugira ngo azanwe mu Rwanda.

    Ati 'Bitwaye iki kubeshya umunyabyaha uri gushakisha? Iyo umubonye, nihe umushyira? Niba ari mu rukiko, ndakeka ibyo ntacyo bitwaye.'

    Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi, ibihugu birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byokeje u Rwanda igitutu bisaba ko yahabwa ubutabera buboneye; Perezida Kagame na we yashimangiye ko nawe aricyo asaba.

    Ati 'Ndashaka nanjye ubwanjye kubona ubutabera buciye mu mucyo, ni kuki mwumva ko ubutabera buboneye bugenewe abandi aho kuba twe? Kuki? Ni yo mpamvu abantu bisanga baguye muri ibi bintu bidafite agaciro, bikarangira babaye abantu baronda uruhu, ni nk'aho ikintu cyonyine giciye mu mucyo mu Rwanda cyangwa muri Afurika, kigomba kugenzurwa n'u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se abandi. Si byo rwose.'

    Yabajijwe no ku rupfu rwa Kizito Mihigo

    Urupfu rwa Kizito Mihigo rwabaye muri Gashyantare 2020, uyu muhanzi yaguye muri kasho ya Polisi i Remera aho yari afungiye, aho bivugwa ko yiyahuje amashuka yaryamagaho.

    Kuva icyo gihe imiryango mpuzamahanga yamaganye ibyatangajwe n'inzego z'u Rwanda, yitsa ku kuvuga ko ashobora kuba yarishwe aho kwiyahura.

    Perezida Kagame yavuze ko impungenge ku rupfu nk'uru zikwiriye kubaho, ariko ko zishirira mu iperereza.

    Ati 'Impungenge zizabaho, ariko se ni inde wababwiye ko njye ntafite izo mpungenge njye ubwanjye? Ariko ibyo byose bisobanukira mu iperereza no mu rukiko.'

    Yavuze ko nk'uko nta muntu ujya gukora iperereza ku byabereye mu Bufaransa avuye ahandi, ari nako bikwiriye kugenda ku Rwanda.

    Perezida Kagame ubwo yakirwaga i Élysée na mugenzi we Emmanuel Macron / Ifoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-muri-rdc-rusesabagina-urupfu-rwa-kizito-mihigo-ibisubizo-bya