Category: Uncategorized

  • Akayabo ka minerval na buruse byahawe abapfuye, abataye ishuri n’abasibiye –

    Amasezerano buri munyeshuri agirana na BRD avuga ko guhabwa amafaranga ya buruse bihagarikwa iyo umunyeshuri apfuye, asibiye, ahagaritse amasomo cyangwa avuye mu ishuri burundu.

    Nubwo bimeze bityo, Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020, igaragaza ko izi nzego bireba zagize uburangare bukomeye bwabaye intandaro yo guhombya leta akayabo hishyurirwa abatabikwiye.

    Iyi raporo yerekanye ko HEC yoherereje BRD urutonde rw’abanyeshuri bagombaga kwishyurirwa amafaranga y’ishuri angana na 104 700 000 Frw. Aya mafaranga yishyuriwe abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda barimo 26 bari barahagaritse amasomo, 7 bari barasibiye, 44 batakibarizwa mu mashuri makuru na kaminuza na 3 bari barapfuye.

    Ibi ni nako byagenze ku bijyanye n’imyishyurire y’amafaranga agenewe gutunga abanyeshuri kuko agera kuri 37 760 000 Frw byitwa ko yahawe abanyeshuri bari muri ibi byiciro. Muri bo 34 bari barahagaritse amasomo, 72 barasibiye, 41 bataye ishuri mu gihe 4 bari barapfuye.

    Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, muri iyi raporo itungwa agatoki ku kuba ntibindeba ku bijyanye no kumenya niba abanyeshuri bagenewe amafaranga y’ishuri na buruse mu by’ukuri bari ku ntebe y’ishuri.

    Izi ntege nke zinagaragarira muri gahunda yo kugaruza amafaranga y’inguzanyo zahawe abanyeshuri kuko kugeza ubu nta ntonde zihari zigaragaza abarebwa n’iyi gahunda.

    Inyandiko zihari ni izisobanura gusa ko abanyeshuri barebwa no kwishyura inguzanyo ya buruse ari abishyuriwe na leta guhera mu 1980, nyamara kugeza muri Mata 2021 nta makuru n’umubare wabo HEC yari ifite.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta avuga ko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na BRD bavuga ko imibare y’abishyura inguzanyo ya buruse ugomba kuzamuka uhereye mu 2015, ukiyongeraho 15% mu mwaka wa mbere, 25% mu mwaka wa kabiri, 50% mu mwaka wa gatatu, 70% mu mwaka wa gatanu na 90% mu mwaka wa 10, mu gihe nta bipimo ngenderwaho bihari byakwifashishwa mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’uyu muhigo.

    Mu mpera z’umwaka wa 2019, BRD yagaragazaga ko amafaranga yishyuwe agera kuri 2 672 184 000 Frw, ni ukuvuga 27% ugereranyije na miliyari 9,9 z’amafaranga y’u Rwanda isabwa kugaruza buri mwaka.

    Itegeko no 44/2015 ryo ku wa 14 Nzeri 2015 rigena imitangirwe y’amafaranga ya buruse ni ryo rigenderwaho kugeza ubu mu gutanga iyi nguzanyo.

    HEC na BRD nta makuru afatika ku bijyanye n’abanyeshuri biga mu mahanga bishyurirwa na leta baba abarangije amasomo, abakiri ku ntebe y’ishuri, abasibiye n’abandi.

    Amafaranga yibwe yari agenewe abanyarwanda bigaga muri Nigeria yagiye nka nyomberi

    Hashize imyaka igera kuri itandatu hamenyekanye ikibazo cy’amafaranga y’ishuri yari agenewe abanyarwanda bigaga muri Nigeria yayobeye cyangwa yibwe n’abantu batazwi.

    Ni amafaranga asaga miliyoni 346 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza ubu irengero ryayo rikomeje kuba amayobera ndetse inzego bireba ziregwa kuba zaratereye agati mu ryinyo.

    Mu 2018, REB yandikiye Polisi Mpuzamahanga, Interpol isaba ubufasha bwo gukurikirana aya amafaranga ariko nta gisubizo cyigeze kiboneka, kuri ubu REB ikaba yararetse gukurikirana iyi dosiye nyuma y’aho inshingano zo gutanga no gukurikirana ibya buruse zihawe HEC kugeza ubu itarabasha kugira icyo iyikoraho.

    Intege nke nk’izi mu kugaruza amafaranga yahawe abatayagenewe ziracyagarukwaho mu Kigega Gitera Inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG nacyo gitungwa agatoki gupfusha ubusa arenga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda yishyuriwe abanyeshuri ba baringa bagera kuri 455 bo mu mashuri yisumbuye agera kuri 25 hirya no hino mu gihugu.

    Hagaragajwe amakosa akomeye yakozwe arimo kwishyura amafaranga y’ishuri no gutanga buruse ku banyeshuri barimo abapfuye n’abatakiri ku ntebe y’ishuri

  • Robert Nyamvumba wakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya miliyari 21 Frw agiye kuburana mu bujurire –

    Nyamvumba wahoze ari Umukozi ushinzwe Ishami ry’Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yakatiwe gufungwa imyaka itandatu ndetse ategekwa no gutanga ihazabu ya miliyari 21.6 Frw muri Nzeri 2020.

    Ubwo hatangazwaga umwanzuro w’urukiko muri uru rubanza rwa Nyamvumba, we n’abamwunganira bahise batangaza ko bajuriye gusa habayeho gukererwa kuburana ku bw’imanza nyinshi zari ziri mu Rukiko Rukuru.

    Amakuru IGIHE yamenye ndetse yemejwe n’Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, ni uko ubujurire bwa Nyamvumba bwamaze kwakirwa ndetse hateganyijwe gutangazwa itariki azaburaniraho.

    Mutabazi yasobanuye ko bamaze kwakira Ubujurire bwa Nyamvumba yatangaje ko n’ubwo atarahabwa itariki ku mpamvu z’imanza nyinshi ariko ngo mu minsi iri imbere hazatangazwa itariki azatangira kuburaniraho.

    Imiterere y’urubanza

    Nyamvumba yari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo, aregwa icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko. Muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo yari ashinzwe ishami ry’ingufu. Ubu akurikiranywe afunzwe by’agateganyo.

    Iki cyaha cyakurikiranywe biturutse ku kirego cyatanzwe n’uwitwa Javier Elizalde ufite ubwenegihugu bwa Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL akoresheje sosiyete yitwa Salvi Istanboul Electic Ware & Patronics afatanyije n’indi yitwa Loyal Trust Company.

    Bagombaga gukora imirimo yo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 Km. Iryo soko ryagombaga kumara igihe cy’imyaka icyenda y’ingengo y’imari kuva mu 2019/2020 kugera mu 2027/2028 ku gaciro ka miliyari 72,9 Frw.

    Iryo soko ryaje kugabanywa uburebure bw’ibilometero byagombaga kubakwaho ayo matara, maze n’igiciro kiragabanuka kiba miliyari 48,4 Frw.

    Nk’uwaritsindiye, uwo munya-Espagne yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano, asaba ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro, ikindi akishyurwa mu manyarwanda bityo biza gutinda cyane kuko byari binyuranyije n’amategeko.

    Tariki ya 23 Mutarama 2020, bivugwa ko Nyamvumba yahamagaye Elizalde watsindiye isoko amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y’isoko yatsindiye, maze tariki ya 26 Mutarama 2020 undi agera i Kigali.

    Nyamvumba ngo yamusanze muri hotel ku Kimihurura aho yari acumbitse, amubwira ko yashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin, icyo gihe kuko ariyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, amusaba ko yamuha komisiyo ya 10%.

    Elizalde ngo yamubwiye ko ibyo bintu atabikora kuko azi neza ko u Rwanda ari igihugu kirwanya ruswa kandi ko isoko arifatanyije n’abandi bantu ku buryo atabona uko abibabwira.

    Iyo ruswa Nyamvumba yasabye ngo ntiyatanzwe, ariko bidaturutse ku bwende bwe ahubwo ku bw’uwo mugabo wo muri Espagne. Nyuma ngo Elizalde yahise amenyesha RIB, atanga ikirego agaragaza ko yasabwe ruswa na Nyamvumba Robert, ikirego gikurikiranwa gutyo.

    Nyamvumba ashinjwa ko ibyo yakoze bigize ubushake bwo gukora icyaha cyangwa kwakira inyungu zidakwiriye hagamije guhindura imyitwarire y’umuntu mu gihe cy’imirimo ashinzwe.

    Ashinjwa ko ibyo aribyo yasabiraga Elizalde ruswa kugira ngo isoko yatsindiye rizihutishwe cyangwa se mu gihe yaba atayitanze hazavukemo ibindi bibazo birimo no kurikerereza.

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko ubwo Nyamvumba yabazwaga muri RIB, yemeye ko yasabye Elizalde 10% by’agaciro k’isoko, ngo amusobanurira ko ari ayo yagombaga kuzaha uwitwa Niyomugabo Jean Damascene ufite uruganda rwa Master Steel wagombaga kuzakurikirana iyo dosiye ngo yihute.

    Uwo Niyomugabo ngo yari yarasabye Nyamvumba ko yazamuhuza n’uwo munya-Espagne kugira ngo bagirane imikoranire.

    Nyamvumba kandi ngo yavuze ko we icyo yakoze kwari ugutumikira Niyomugabo ngo wakaga ruswa ya 10% uwo Elizalde kugira ngo azakurikirane dosiye yihute. Gusa mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yavuze ko uwo Niyomugabo yashakaga gushora 10% muri ibyo bikorwa.

    Niyomugabo we yasobanuye ko ntacyo yigeze avugana na Nyamvumba kijyanye na 10%, ko icyo bavuganye ari imikoranire yifuzaga hagati ye n’uwo munya-Espagne.

    Uko ihazabu yaciwe yabazwe

    Mu rubanza rwa Nyamvumba yashinjwaga kwaka Javier Elizalde, Umunya-Espagne, indonke ingana na 10% yise aya komisiyo yo kumufasha kugira ngo dosiye y’isoko yari yatsindiye ryo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 km yihutishwe. Ni isoko ryari rifite agaciro ka miliyari 72,6 Frw.

    Ubwo ni ukuvuga ko urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwaka indonke ya 10% kuri miliyari 72,6 Frw zagombaga guhabwa Elizalde.

    Nk’uko biteganywa n’itegeko rero, ari na ryo ubushinjacyaha bwagendeyeho bumusabira igihano, yagombaga guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

    Ukoze imibare ubona ko 10% ya miliyari 72,6 Frw angana na miliyari 7 na miliyoni 200 Frw. Iyo niyo ndonke Nyamvumba yakaga.

    Itegeko rigena ko yagombaga gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye ishuro ziri hagati y’eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yahawe.

    Ubwo ufashe miliyari 7,2 Frw yahamijwe ko yatse nk’indonke ukayakuba inshuro eshatu, ubona ko yagombaga gucibwa ihazabu y’amafaranga miliyari 21 na miliyoni 600 Frw, ari nayo mafaranga yaciwe nk’uko umwanzuro w’urukiko ubigaragaza.

    Urubanza rwa Nyamvumba rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuko byari mu bihe bya Covid-19

  • Akayabo ka minerval na buruse byahawe abapfuye, abataye ishuri n'abasibiye – #rwanda #RwOT

    Amasezerano buri munyeshuri agirana na BRD avuga ko guhabwa amafaranga ya buruse bihagarikwa iyo umunyeshuri apfuye, asibiye, ahagaritse amasomo cyangwa avuye mu ishuri burundu.

    Nubwo bimeze bityo, Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka wa 2020, igaragaza ko izi nzego bireba zagize uburangare bukomeye bwabaye intandaro yo guhombya leta akayabo hishyurirwa abatabikwiye.

    Iyi raporo yerekanye ko HEC yoherereje BRD urutonde rw'abanyeshuri bagombaga kwishyurirwa amafaranga y'ishuri angana na 104 700 000 Frw. Aya mafaranga yishyuriwe abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda barimo 26 bari barahagaritse amasomo, 7 bari barasibiye, 44 batakibarizwa mu mashuri makuru na kaminuza na 3 bari barapfuye.

    Ibi ni nako byagenze ku bijyanye n'imyishyurire y'amafaranga agenewe gutunga abanyeshuri kuko agera kuri 37 760 000 Frw byitwa ko yahawe abanyeshuri bari muri ibi byiciro. Muri bo 34 bari barahagaritse amasomo, 72 barasibiye, 41 bataye ishuri mu gihe 4 bari barapfuye.

    Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na Kaminuza, muri iyi raporo itungwa agatoki ku kuba ntibindeba ku bijyanye no kumenya niba abanyeshuri bagenewe amafaranga y'ishuri na buruse mu by'ukuri bari ku ntebe y'ishuri.

    Izi ntege nke zinagaragarira muri gahunda yo kugaruza amafaranga y'inguzanyo zahawe abanyeshuri kuko kugeza ubu nta ntonde zihari zigaragaza abarebwa n'iyi gahunda.

    Inyandiko zihari ni izisobanura gusa ko abanyeshuri barebwa no kwishyura inguzanyo ya buruse ari abishyuriwe na leta guhera mu 1980, nyamara kugeza muri Mata 2021 nta makuru n'umubare wabo HEC yari ifite.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta avuga ko Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) na BRD bavuga ko imibare y'abishyura inguzanyo ya buruse ugomba kuzamuka uhereye mu 2015, ukiyongeraho 15% mu mwaka wa mbere, 25% mu mwaka wa kabiri, 50% mu mwaka wa gatatu, 70% mu mwaka wa gatanu na 90% mu mwaka wa 10, mu gihe nta bipimo ngenderwaho bihari byakwifashishwa mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'uyu muhigo.

    Mu mpera z'umwaka wa 2019, BRD yagaragazaga ko amafaranga yishyuwe agera kuri 2 672 184 000 Frw, ni ukuvuga 27% ugereranyije na miliyari 9,9 z'amafaranga y'u Rwanda isabwa kugaruza buri mwaka.

    Itegeko no 44/2015 ryo ku wa 14 Nzeri 2015 rigena imitangirwe y'amafaranga ya buruse ni ryo rigenderwaho kugeza ubu mu gutanga iyi nguzanyo.

    HEC na BRD nta makuru afatika ku bijyanye n'abanyeshuri biga mu mahanga bishyurirwa na leta baba abarangije amasomo, abakiri ku ntebe y'ishuri, abasibiye n'abandi.

    Amafaranga yibwe yari agenewe abanyarwanda bigaga muri Nigeria yagiye nka nyomberi

    Hashize imyaka igera kuri itandatu hamenyekanye ikibazo cy'amafaranga y'ishuri yari agenewe abanyarwanda bigaga muri Nigeria yayobeye cyangwa yibwe n'abantu batazwi.

    Ni amafaranga asaga miliyoni 346 z'amafaranga y'u Rwanda kugeza ubu irengero ryayo rikomeje kuba amayobera ndetse inzego bireba ziregwa kuba zaratereye agati mu ryinyo.

    Mu 2018, REB yandikiye Polisi Mpuzamahanga, Interpol isaba ubufasha bwo gukurikirana aya amafaranga ariko nta gisubizo cyigeze kiboneka, kuri ubu REB ikaba yararetse gukurikirana iyi dosiye nyuma y'aho inshingano zo gutanga no gukurikirana ibya buruse zihawe HEC kugeza ubu itarabasha kugira icyo iyikoraho.

    Intege nke nk'izi mu kugaruza amafaranga yahawe abatayagenewe ziracyagarukwaho mu Kigega Gitera Inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG nacyo gitungwa agatoki gupfusha ubusa arenga miliyoni 80 z'amafaranga y'u Rwanda yishyuriwe abanyeshuri ba baringa bagera kuri 455 bo mu mashuri yisumbuye agera kuri 25 hirya no hino mu gihugu.

    Hagaragajwe amakosa akomeye yakozwe arimo kwishyura amafaranga y'ishuri no gutanga buruse ku banyeshuri barimo abapfuye n'abatakiri ku ntebe y'ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akayabo-ka-minerval-na-buruse-byahawe-abapfuye-abataye-ishuri-n-abasibiye

  • Robert Nyamvumba wakatiwe imyaka 6 n'ihazabu ya miliyari 21 Frw agiye kuburana mu bujurire – #rwanda #RwOT

    Nyamvumba wahoze ari Umukozi ushinzwe Ishami ry'Ingufu muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, yakatiwe gufungwa imyaka itandatu ndetse ategekwa no gutanga ihazabu ya miliyari 21.6 Frw muri Nzeri 2020.

    Ubwo hatangazwaga umwanzuro w'urukiko muri uru rubanza rwa Nyamvumba, we n'abamwunganira bahise batangaza ko bajuriye gusa habayeho gukererwa kuburana ku bw'imanza nyinshi zari ziri mu Rukiko Rukuru.

    Amakuru IGIHE yamenye ndetse yemejwe n'Umuvugizi w'Inkiko, Mutabazi Harrison, ni uko ubujurire bwa Nyamvumba bwamaze kwakirwa ndetse hateganyijwe gutangazwa itariki azaburaniraho.

    Mutabazi yasobanuye ko bamaze kwakira Ubujurire bwa Nyamvumba yatangaje ko n'ubwo atarahabwa itariki ku mpamvu z'imanza nyinshi ariko ngo mu minsi iri imbere hazatangazwa itariki azatangira kuburaniraho.

    Imiterere y'urubanza

    Nyamvumba yari umukozi wa Minisiteri y'Ibikorwaremezo, aregwa icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n'amategeko. Muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo yari ashinzwe ishami ry'ingufu. Ubu akurikiranywe afunzwe by'agateganyo.

    Iki cyaha cyakurikiranywe biturutse ku kirego cyatanzwe n'uwitwa Javier Elizalde ufite ubwenegihugu bwa Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL akoresheje sosiyete yitwa Salvi Istanboul Electic Ware & Patronics afatanyije n'indi yitwa Loyal Trust Company.

    Bagombaga gukora imirimo yo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 Km. Iryo soko ryagombaga kumara igihe cy'imyaka icyenda y'ingengo y'imari kuva mu 2019/2020 kugera mu 2027/2028 ku gaciro ka miliyari 72,9 Frw.

    Iryo soko ryaje kugabanywa uburebure bw'ibilometero byagombaga kubakwaho ayo matara, maze n'igiciro kiragabanuka kiba miliyari 48,4 Frw.

    Nk'uwaritsindiye, uwo munya-Espagne yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano, asaba ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro, ikindi akishyurwa mu manyarwanda bityo biza gutinda cyane kuko byari binyuranyije n'amategeko.

    Tariki ya 23 Mutarama 2020, bivugwa ko Nyamvumba yahamagaye Elizalde watsindiye isoko amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y'isoko yatsindiye, maze tariki ya 26 Mutarama 2020 undi agera i Kigali.

    Nyamvumba ngo yamusanze muri hotel ku Kimihurura aho yari acumbitse, amubwira ko yashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin, icyo gihe kuko ariyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, amusaba ko yamuha komisiyo ya 10%.

    Elizalde ngo yamubwiye ko ibyo bintu atabikora kuko azi neza ko u Rwanda ari igihugu kirwanya ruswa kandi ko isoko arifatanyije n'abandi bantu ku buryo atabona uko abibabwira.

    Iyo ruswa Nyamvumba yasabye ngo ntiyatanzwe, ariko bidaturutse ku bwende bwe ahubwo ku bw'uwo mugabo wo muri Espagne. Nyuma ngo Elizalde yahise amenyesha RIB, atanga ikirego agaragaza ko yasabwe ruswa na Nyamvumba Robert, ikirego gikurikiranwa gutyo.

    Nyamvumba ashinjwa ko ibyo yakoze bigize ubushake bwo gukora icyaha cyangwa kwakira inyungu zidakwiriye hagamije guhindura imyitwarire y'umuntu mu gihe cy'imirimo ashinzwe.

    Ashinjwa ko ibyo aribyo yasabiraga Elizalde ruswa kugira ngo isoko yatsindiye rizihutishwe cyangwa se mu gihe yaba atayitanze hazavukemo ibindi bibazo birimo no kurikerereza.

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko ubwo Nyamvumba yabazwaga muri RIB, yemeye ko yasabye Elizalde 10% by'agaciro k'isoko, ngo amusobanurira ko ari ayo yagombaga kuzaha uwitwa Niyomugabo Jean Damascene ufite uruganda rwa Master Steel wagombaga kuzakurikirana iyo dosiye ngo yihute.

    Uwo Niyomugabo ngo yari yarasabye Nyamvumba ko yazamuhuza n'uwo munya-Espagne kugira ngo bagirane imikoranire.

    Nyamvumba kandi ngo yavuze ko we icyo yakoze kwari ugutumikira Niyomugabo ngo wakaga ruswa ya 10% uwo Elizalde kugira ngo azakurikirane dosiye yihute. Gusa mu iburanisha ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo yavuze ko uwo Niyomugabo yashakaga gushora 10% muri ibyo bikorwa.

    Niyomugabo we yasobanuye ko ntacyo yigeze avugana na Nyamvumba kijyanye na 10%, ko icyo bavuganye ari imikoranire yifuzaga hagati ye n'uwo munya-Espagne.

    Uko ihazabu yaciwe yabazwe

    Mu rubanza rwa Nyamvumba yashinjwaga kwaka Javier Elizalde, Umunya-Espagne, indonke ingana na 10% yise aya komisiyo yo kumufasha kugira ngo dosiye y'isoko yari yatsindiye ryo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 km yihutishwe. Ni isoko ryari rifite agaciro ka miliyari 72,6 Frw.

    Ubwo ni ukuvuga ko urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwaka indonke ya 10% kuri miliyari 72,6 Frw zagombaga guhabwa Elizalde.

    Nk'uko biteganywa n'itegeko rero, ari na ryo ubushinjacyaha bwagendeyeho bumusabira igihano, yagombaga guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi, n'ihazabu y'amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse.

    Ukoze imibare ubona ko 10% ya miliyari 72,6 Frw angana na miliyari 7 na miliyoni 200 Frw. Iyo niyo ndonke Nyamvumba yakaga.

    Itegeko rigena ko yagombaga gucibwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye ishuro ziri hagati y'eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yahawe.

    Ubwo ufashe miliyari 7,2 Frw yahamijwe ko yatse nk'indonke ukayakuba inshuro eshatu, ubona ko yagombaga gucibwa ihazabu y'amafaranga miliyari 21 na miliyoni 600 Frw, ari nayo mafaranga yaciwe nk'uko umwanzuro w'urukiko ubigaragaza.

    Urubanza rwa Nyamvumba rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuko byari mu bihe bya Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/robert-nyamvumba-wakatiwe-imyaka-6-n-ihazabu-ya-miliyari-21-frw-agiye-kuburana

  • Jay Polly na bagenzi be bagejejwe imbere y'urukiko bwa mbere #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021, Jay Polly n'abandi bantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, bitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo.

    Baburanye ku ifunga n'ifungurwa by'agateganyo.

    Murumuna wa Jay Polly, Iyamuremye Jean yemeye ko yari abitse ibiyobyabwenge ariko avuga ko yashutswe n'umuntu wabimuhaye.

    Jay Polly na bagenzi ba babiri bahakanye ibyo bashinjwa n'ubushinjacyaha.

    Tariki 24 Mata 2021 Polisi y'u Rwanda yerekanye Jay Polly hamwe n'abandi bantu 12, barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Bafatiwe Kibagabaga bakoreye ibirori mu rugo rwa Jay Polly, ndetse banafatanywa ibiyobyabwenge birimo urumogi n'umuti wongerera imbaraga abagabo mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.

    Isuzuma ryakorewe mu Laboratoire y'igihugu ryasanze abantu bane muri aba bafite ibiyobyabwenge mu maraso.

    Biteganyijwe ko urukiko ruzasoma umwanzuro tariki 20 Gicurasi 2021.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/jay-polly-na-bagenzi-be-bagejejwe-imbere-y-urukiko-bwa-mbere

  • Kiyovu Sport yatsinzwe na Rutsiro inzozi zig… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino watangiye Rutsiro FC igaragaza imbaraga n’inyota yo gufungura amazamu, binyuze kuri rutahizamu Ndarusanze, Mutsindo Claude na Romami Frank wari wagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga.

    Kiyovu Sport itari ifite ba rutahizamu bayo basanzwe babanza mu kibuga barimo Saba Robert na Babuwa Samson, yogowe cyane no kugerageza gutera mu izamu kuko byasabaga abakinnyi bakina mu kibuga hagati no ku mpande kugerageza amashoti agana mu izamu.

    Nyirinkindi Saleh na Bonane Janvier bakomeje kugerageza uburyo imbere y’izamu rya Rutsiro, ariko ubwugarizi n’umunyezamu Dukuzeyezu Pascal bakomeza guhagarara neza birwanaho.

    Rutsiro yagaragaje umukino mwiza kurusha Kiyovu Sport yagerageje uburyo butandukanye bwo kubona igitego ariko amahirwe ntiyabasekeye.

    Ibintu byahinduye isura ku munota wa 37 ubwo Iraguha Hadji yafunguraga amazamu atsindira Rutsiro igitego cya mbere.

    Iminota 45 yarangiye Rutsiro iri imbere n’igitego 1-0, umusifuzi yongeraho iminota 3.

    Ku mupira wari uhinduwe na Bonane, Nkoto Karim yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina baramutega umusifuzi ahita atanga penaliti.

    Penaliti yatewe neza na Nkoto Karim wishyuriye Kiyovu Sport, amakipe ajya kuruhuka anganya 1-1.

    Igice cya kabiri cyatangiye Kiyovu Sports isatira cyane ndetse ihusha uburyo butandukanye mu minota 45 y'igice cya kabiri, buba bwatanze umusaruro w'ibitego birenze kimwe.

    Rutsiro FC itigeze igaragaza igihunga na gicye imbere ya Kiyovu, yakomeje kwihagararaho ndetse ikina umukino mwiza, inahusha uburyo butandukanye bwo gutsinda ibitego.

    Umutoza wa Rutsiro FC, Bisengimana Justi yakoze impinduka ashyira mu kibuga kapieni w'iyi kipe Nova Bayama, hasohoka Romami Frank.

    Uyu mukinnyi winjiye mu kibuga asimbuye yabereye inyenyeri yamurikiye abaturage b'i Rutsiro, kuko yahinduye ibintu mu kibuga ikipe yongera gusatira izamu rya Kiyovu Sport cyne.

    Ku munota wa 88′ Rutsiro FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nova Bayama, kiyihesha itike ya ¼, gishyira iherezo ku nzozi z'igikombe za Kiyovu Sport uyu mwaka.

    Iminota 90 y'umukino yarangiye Rutsiro FC itsinze umukino ku bitego 2-1, ihita ikatisha itike ya ¼, Kiyovu Sport uirasigara.

    Rutsiro FC yatsinze Kiyovu umukino wa kabiri wikurikiranya kubera ko n'ubanza yari yayitsindiye i Rubavu igitego 1-0.

    Mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda, Rayon Sports na Gasogi United zaguye miswi 1-1, mu mukino wabonetsemo penaliti ebyiri.

    Muri iri tsinda Rayon Sports yazamutse iriyoboye n'amanota 9, mu gihe Rutsiro FC yasoje ku mwanya wa kabiri n'amanota 8 inganya na Gasogi, gusa yo ikaba yaratsinzwe ibitego bicye ugereranyije n'ibyo Gasogi yatsinzwe, kuko Rutsiro ifite umwenda w'igitego 1, mu gihe Gasogi ifite umwenda w'ibitego 2, mu gihe Kiyovu Sport yasoje ku mwanya wa nyuma n'amanota 7.

    Mu yandi matsinda, APR FC yatsinze Gorilla ibitego 3-0, Bugesera FC itsinda Muhanga 2-0.

    Inzozi za Kiyovu Sport zo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka zarangiriye ku Mumena

    Gasogi United yagiye mu makipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

    Rayon Sports yazamutse ari iya mbere mu itsinda n’amanota 9 

    Rutsiro FC yazamutse mu itsinda ari iya kabiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105703/kiyovu-sport-yatsinzwe-na-rutsiro-inzozi-zigikombe-zirangirira-ku-mumena-gasogi-itenguha-a-105703.html

  • Yatunguye benshi, umugore utwite yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugabo #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gucicikana ifoto y'umugore utwite wateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugabo ariko benshi ntibabyishimiye.

    Uyu mugore n'umugabo batavuzwe igihugu bakomokamo cyangwa amazina yabo, batumye benshi kuri Twitter bacika ururondogoro kubera iki kintu kidasanzwe aho umugore nawe afata iya mbere agatera ivi asaba umugabo kumurongora.

    Uyu mugabo bitazwi niba ariwe wateye inda uyu mugore, yagaragaye yatunguwe cyane ndetse yifashe ku munwa nk'ibisanzwe ku bakobwa.

    Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bibasiye uyu mugore bavuga ko ibi yakoze atari byo kuko nta mugore utwite ukwiriye gusaba umusore ngo amugirire impuhwe amurongore.

    Umwe yagize ati: 'Oya.Bagore ibi ntimukabikore. Mwiyubahe kandi mwiheshe agaciro'.

    Undi yagize ati: 'Nahitamo kugongwa n'imodoka inshuro 5 aho gukora ibi'.

    Undi muntu wabonye iyi foto kuri Twitter yagize ati: 'Gutwita narangiza ngasaba umugabo ko andongora! Nahitamo gupfa'.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/18/yatunguye-benshi-umugore-utwite-yateye-ivi-asaba-umukunzi-we-kumubera-umugabo/

  • Jay Polly n'abo bareganwa bitabye urukiko #rwanda #RwOT

    Jay Polly n'abandi bantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, bitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021,baburanye ku ifunga n'ifungurwa by'agateganyo.

    Murumuna wa Jay Polly, Iyamuremye Jean yemeye ko yari abitse ibiyobyabwenge ariko avuga ko yashutswe n'umuntu wabimuhaye.

    Jay Polly na bagenzi ba babiri bahakanye ibyo bashinjwa n'ubushinjacyaha.

    Tariki 24 Mata 2021 Polisi y'u Rwanda yerekanye Jay Polly hamwe n'abandi bantu 12, barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Bafatiwe Kibagabaga bakoreye ibirori mu rugo rwa Jay Polly, ndetse banafatanywa ibiyobyabwenge birimo urumogi n'umuti wongerera imbaraga abagabo mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.

    Isuzuma ryakorewe mu Laboratoire y'igihugu ryasanze abantu bane muri aba bafite ibiyobyabwenge mu maraso.

    Biteganyijwe ko urukiko ruzasoma umwanzuro tariki 20 Gicurasi 2021.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/18/jay-polly-nabo-bareganwa-bitabye-urukiko/

  • Urubanza ruregwamo abarimo umuraperi Jay Poll… – #rwanda #RwOT

    Ifungwa rya Jay Polly na bagenzi be ryamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki ya 25 Mata 2021 ubwo we na bagenzi be 11 berekanwaga na Polisi y'u Rwanda yavugaga ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19,

    Icyo gihe Polisi y'u Rwanda yanatangaje ko aho Jay Polly na bagenzi be bafatiwe bari mu birori, hanasanzwe ikiyobyabwenge cy'urumogi.

    Nyuma y'uko Jay Polly na bagenzi be bafashwe, bajyanywe gukorerwa isuzuma mu kigo cy'Igihugu gikora ibizamini bya gihanga cya Rwanda Forensic Laboratory byerekanye ko abantu bane muri bariya 12 bafite ikiyobyabwenge cy'urumogi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.           

          Jay Polly ahakana icyaha aregwa

    Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021 byari biteganyijwe ko n'ubundi Jay Polly n'abandi bantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, bitaba Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo.

    Uretse Iyamuremye Jean Clement murumuna wa Jay Polly wemera ko yari abitse ibiyobyabwenge, abandi bose bahakanye ibyaha, bahamya ko bagambaniwe.

    Murumuna wa Jay Polly n'abandi babiri bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, umucamanza yanzuye ko urubanza rwabo ruzasomwa ku itariki 20 Gicurasi 2021 aho bazaba baburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105701/urubanza-ruregwamo-abarimo-umuraperi-jay-polly-bitabye-urukiko-105701.html

  • Ntibisanzwe! Umusore asize umugeni we ahabereye ubukwe nyuma y' uko Sebukwe amusabye amafaranga #rwanda #RwOT

    Mugace ka  Isiala Ngwa  muri  Leta  ya Arabia  muri  Nigeria, umusore  witwa  Okwudili yasohotse  muri  sare  yaberagamo  umuhango  wo  gusaba no  gukwa nyuma  yo gusabwa  n'uruhande  rwo  kwa  sebukwe  ibintu  bitangaje  kuko  bitamenyerewe.

    Uyu  musore  yasabwe  kwishyura  ibirimo: Ibikoresho  nk'intebe  n'ibindi nkenerwa by'ahari bubere  ubukwe, ibiribwa  n'ibinyobwa  bifite  agaciro  kamanayira  100,000, kwishyura  inkwano N100,000  yemeranyijweho  n'impande  zombi  yongeye ho N20,000  kuko  ngo  yari  yarateye  inda  umukobwa.

    Nyuma  y'aho  kandi  yasabwe   kwishyura  amande  N10,000  by'uko  yayobye  akajya  mu  rundi  rugo  rutari  urw'iwabo  w'umukobwa  yari  aje  gusaba  no  gukwa.

    Yasabwe N15,000  byo gucururutsa  abantu bakuru  bari  biriwe  bamutegereje yatinze  kuhagera.

    Mugihe  ataragira  icyo  avuga,  yasabwe  kureba  mu  bakobwa  bari  aho  bose  bifubitse  kuva  kumaguru  kugeza  ku  mutwe  ngo  ahitemo  umugeni  we , abikoze  aribeshya  bahita  bamuca  andi  N15,000.

    Bijya  kuzamba  nkuko  Gistimania  ibitangaza,  Okwudili  yasabwe  kwishyura N450,000 bya  minerivari  bishyuriye  umukobwa  kuva  yatangira kandi  akarangiza  amashuri  abanza.

    Okwudili akimara  ku byumva , yasabye  abari  aho  kumuha  umwanya  muto  akaba  agiye  kubwiherero, ubundi  ahita  aburirwa  irengero.

    Yahise  akuraho  telephone , abamubonye  bavuga ko  bamuboonye  afata  bisi   iva ahitwa  Werri  yerekeza  I Lagos.

    Muri  rusange  Okwudili  yasabwaga  kwishyura  ibihumbi N 510,000  bitagira  aho  bihuriye n'ubukwe , ni ukuvuga  1,313,961.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/18/ntibisanzwe-umusore-asize-umugeni-we-ahabereye-ubukwe-nyuma-y-uko-sebukwe-amusabye-amafaranga/