Category: Uncategorized

  • Ijoro rya mbere muri Kasho, uko bataramiye abafungwa,…-Inkuru ya Davis D na Kevin Kade #rwanda #RwOT

    Kevin Kade ni we wabanje gufatwa tariki 21 Mata 2021, Davis agenda amusangayo tariki 24 z’uko kwezi.

    Kevin Kade yashinjwaga kuba yarasambanyije umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure, mu gihe Davis D we yashinjwaga kuba icyitso muri iki cyaha.

    Bose barekuwe by’agateganyo tariki 14 Gicurasi 2021 nyuma yo gusanga ko nta mpamvu ikomeye yatuma bakurikiranwa bafunzwe.

    Mu kiganiro bagiranye na Kiss Fm, aba basore bagarutse ku bihe bikomeye baciyemo kuva ku munsi wa mbere batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

    Kevin Kade yavuze ko ubwa mbere atiyumishaga ibyari kumubaho ku buryo rimwe na yabifataga nko kurota.

    Ati 'Nagiraga ngo ndi kurota, naravugaga ngo buke mbyuke ibi bintu ntabwo ari byo.'

    Davis D wafashwe saa tanu z’ijoro, we avuga agifatwa yari afite ubwoba bwinshi dore ko bwari ubwa mbere afunzwe.

    Yagize ati 'Yari amasaha akomeye cyane, ninjiyemo saa saba z’ijoro. Ni ubwa mbere nari nagereye amarembo ya gereza, nari mfite ubwoba bwinshi cyane.'

    Umwe mu bapolisi wari ushinzwe kurinda aho bari bafungiye yamaze isaha amwumvisha ko ibyamubayeho atari iherezo ry’ubuzima.

    Ubwo Davis D yageraga muri kasho yakiriwe na mugenzi we Kevin Kade ndetse amufasha no kubona aho aryama kuko nta buriri yari afite.

    Ati 'Ninjiyemo ntafite uburiri, Kade ni we wamfashije kuko yari amazemo iminsi itatu, ambwirira umuntu bita Paccy wararaga mu Kiyovu wumva naririmbye, nahise nsinzira bigeze nko mu ma saa cyenda nari nzi ko ndi iwanjye ndebye ubuzima nari ndimo numva birandenze.

    Nubwo aba basore batari borohewe, no mu miryango yabo byari amarira, impungenge ari zose ko abana babo bashobora kubabura babareba.

    Kevin Kade avuga ko byari bigoye mu muryango wabo kuko bari no kwitegura ubukwe bw’umuvandimwe we.

    Ati 'Nagiye mu gihome papa wanjye abyibushye ariko nagarutse yarananutse, ntabwo yigeze atuza. Nafunguwe mpita njya mu bukwe, bwari ubwa mbere mbona ubukwe bw’umuvandimwe tuvukana. Kumva urero umubyeyi afite ubukwe bw’umwana we n’undi ufunze ntabwo yashoboraga kubyiyumvisha.'

    Davis D na we avuga ko umubyeyi yababaye cyane ndetse ahangayikishwa n’uko umuhungu we afunzwe kandi akurikiranyweho icyaha gikomeye cyane.

    Ati 'Papa ni ibintu byamubabaje cyane, ariko akomera nk’umugabo kumva uri kurengana gutyo, urumva nyine Papa wawe… ntabwo ari ukuvuga ngo wasinze nyuma y’iminsi itanu urarekurwa ni icyaha kivuga ngo kimpamye navamo mfite imyaka 53,'

    Ku munsi ubanziriza uwo batahiyeho, abo bari bafungwanywe babasabye ko babanza kubataramira dore ko bari bamaze kubaka ubushuti bukomeye.

    Ati 'Nasanze ifarasi ari indirimbo yitiriwe umuntu wese winjiye hariya. Urumva ntabwo nari kuhava ntabaririmbiye. Kuko bari bazi ko ibyanjye bizasomwa ku wa Gatanu ku wa Kane banze ko ndyama.'

    Nyuma yo gufungurwa Davis D yashyize hanze indirimbo yise 'Itara' yandikiye mu buroko.

    Ivomo : Hose.rw

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ijoro-rya-mbere-muri-Kasho-uko-bataramiye-abafungwa-Inkuru-ya-Davis-D-na-Kevin-Kade

  • Tuzatikurana uko biri kose nta rundi rwitwazo – KNC uhamya ko Gasogi United ititwaye uko bikwiye #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles[KNC], nyuma y’uko ikipe ye isigaye mu makipe 8 ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, avuga ko hari amakosa ikipe ye yakoze ari nayo atumye basigara, gusa ngo nta rundi rwitwazo mu cyiciro bagiyemo.

    Ku munsi w’ejo nibwo hasojwe icyiciro cy’amatsinda ya shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021, yasize hamenyekanye amakipe 7 agomba guhatanira igikombe, ni mu gihe imwe itaramenyekana, amakipe 8 akaba agomba kurwana no kutamanuka.

    Mu makipe 8 agomba kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2 harimo na Gasogi United yasigaye kubera ibitego. Ku munsi w’ejo yanganyije na Rayon Sports 1-1 bituma iba iya gatatu mu itsinda hazamuka Rayon Sports ifite amanota 9, Rutsiro FC ifite 8 inganya na Gasogi United ariko Gasogi United ifite umwenda w’ibitego 2 mu gihe Rutsiro FC ifite umwenda w’igitego 1, Kiyovu Sports ifite amanota 7.

    Nyuma yo kuvamo, KNC yavuze ko muri rusange atishimiye uko ikipe ye yitwaye kuko hari amakosa bakoze ari nayo atumye bisanga mu makipe agomba gusigara.

    Ati'hari amakosa twakoze. Mbere na mbere amakosa yo kudatsindira Rutsiro hano ntekereza ko adukozeho icyo ni kimwe, undi mukino twakinnye na Kiyovu Sports igihe tubona ikarita itukura mu minota ya mbere, biriya bitego bine ntekereza ko ari byo bituvanyemo.'

    Akomeza avuga ko n’ikindi cyiciro bagiyemo gikomeye kuko harimo amakipe akomeye ariko nta rundi rwitwazo.

    Ati'icyo ntekereza mu makipe adashoboye kuzamuka Gasogi wayishyira ku rwego rwayo bitewe n’itsinda twari turimo, icyiciro tugiye kujyamo harimo amakipe akomeye, harimo izo za Kiyovu, za Musanze tuzatikurana uko biri kose ni ugushaka amanota nta rundi rwitwazo.'

    Mu gihe hasigaye umukino umwe w’ikirarane, amakipe agomba guhatanira kutamanuka yamenyekanye ni 7 hasigaye imwe. Ayo ni; Kiyovu Sports, Gasogi United, Musanze FC, Sunrise FC, Etincelles FC, Espoir FC na AS Muhanga.

    Gasogi United yasigaye mu makipe 8 agomba kurwana no kutamanuka mu cya kabiri

    KNC avuga ko amakosa bakoze mbere ari yo yabakozeho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tuzatikurana-uko-biri-kose-nta-rundi-rwitwazo-knc-uhamya-ko-gasogi-united-ititwaye-uko-bikwiye

  • Perezida Joe Biden yasabye ko habaho agahenge hagati ya Israel na Gaza #rwanda #RwOT

    Perezida Biden yabwiye Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ko Amerika irimo gukorana na Misiri n'ibindi bihugu ku kuntu imirwano yahagarara.

    Ariko Amerika yongeye gutambamira itangazo ry'akanama k'umutekano k'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) risaba ko urugomo ruhagarara.

    Iyi mirwano ubu yinjiye mu cyumweru cyayo cya kabiri, ikaba nta kimenyetso kinini igaragaza cyuko yaba igana ku musozo.

    Abantu batari munsi ya 212, barimo abana 61, bamaze gupfira muri Gaza, n'abantu 10, barimo abana babiri, bapfiriye muri Israel.

    Israel ivuga ko benshi muri abo bishwe muri Gaza ari intagondwa kandi ko umuturage wese w'umusivile upfuye itaba yagambiriye kumwica.

    Ariko Hamas, umutwe w'intagondwa ugenzura Gaza, urabihakana.

    Nkuko itangazo ry'ibiro bya perezida w'Amerika bya White House ribivuga, Perezida Biden “yashishikarije Israel kugira umuhate wose ushoboka wo gutuma habaho uburinzi ku baturage b'abasivile b'inzirakarengane”.

    Iryo tangazo ryongeyeho riti: “Abategetsi bombi baganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu bikorwa bya gisirikare bya Israel kuri Hamas n'indi mitwe y'iterabwoba muri Gaza”.

    Perezida Biden “yavuze ko ashyigikiye agahenge anavuga ku gukorana kw'Amerika na Misiri n'abandi bafatanya-bikorwa hagamijwe kugera kuri ibyo”, nkuko iryo tangazo rikomeza ribivuga.

    Uru rugomo hagati ya Israel na Gaza rwatumye habaho kwiyongera k'umuhangayiko w'amahanga.

    Abategetsi batandukanye ku isi n'imiryango itanga imfashanyo, basabye ko hafatwa ingamba zo kwirinda impfu z'abahatuye n'akajagari katewe n'isenywa ry'inyubako n'ibikorwa-remezo.

    Ku nshuro ya gatatu, Amerika yatambamiye ibikorwa by'akanama k'umutekano ka ONU byo gusohora itangazo risaba Israel guhagarika igitero cyayo cya gisirikare, ivuga ko ahubwo irimo kubikoraho mu rwego rwayo rwa dipolomasi.

    Madamu Jen Psaki, umuvugizi wa White House, yabwiye abanyamakuru ati: “Uko tubibara kugeza ubu ni uko kugirana ibyo biganiro mu ibanga… ari bwo buryo bwubaka cyane dushobora gukoresha”.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-joe-biden-yasabye-ko-habaho-agahenge-hagati-ya-israel-na-gaza

  • Musanze: Ntibisanzwe umwana yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Musanze haravugwa inkuru idasanzwe y' umwana watawe muri yombi na Polisi y' igihugu ikorera muri ako Karere , akekwaho gusambanya ihene.

    Uyu mwana wo mu muryango wo mu Mudugudu wa Kigasa, Akagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Muko, yatawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda nyuma yo kumukekaho gufata ku ngufu iriya hene y'umuturanyi bikayiviramo kuramburura.

    Uyu mwana ubu ufungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza, yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021 mu gihe ihene akekwaho gusambanya yaba yarabikoze tariki 13 Gicurasi 2021.

    Ngo akimara gufata ku ngufu iriya hene yahise atoroka arabura ariko umugore w'imyaka 51 nyiri iriya hene yahise ajya kwitabaza inzego z'ibanze azigezaho ikirego cye ari na bwo zatangiraga gushakisha uriya mwana.

    Yaba uyu mwana ndetse n'ababyeyi bamaganira kure ibyo kuba uyu mwana wabo yarasambanyije iriya hene y'umuturanyi wabo.

    Murekatete Triphose uyobora Umurenge wa Muko, avuga ko na bo bamenye ariya makuru bayakuye mu binyamakuru ariko nyuma baza kuyamenya by'impamo ubu ikibazo kikaba kiri mu maboko y'inzego z'ubutabera.

    Yagize ati 'Ubu harimo gukorwa iperereza n'inzego zibishinzwe. Turasaba iriya miryango kwirinda amakimbirane yahavuka kandi turanayegera tuyiganize, bategereze ibizava mu iperereza kugira ngo urengana arenganurwe.'

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Mu gitabo cy'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano

    Ingingo ya 142: Gukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa

    Umuntu wese ukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).

    Umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, utuma undi akora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, ahanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/18/musanze-ntibisanzwe-umwana-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-ihene/

  • Musanze : Polisi yafunze umwana ukekwaho gusambanya ihene #rwanda #RwOT

    Uyu mwana wo mu muryango wo mu Mudugudu wa Kigasa, Akagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Muko, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo kumukekaho gufata ku ngufu iriya hene y’umuturanyi bikayiviramo kuramburura.

    Uyu mwana ubu ufungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza, yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021 mu gihe ihene akekwaho gusambanya yaba yarabikoze tariki 13 Gicurasi 2021.

    Ngo akimara gufata ku ngufu iriya hene yahise atoroka arabura ariko umugore w’imyaka 51 nyiri iriya hene yahise ajya kwitabaza inzego z’ibanze azigezaho ikirego cye ari na bwo zatangiraga gushakisha uriya mwana.
    Yaba uyu mwana ndetse n’ababyeyi bamaganira kure ibyo kuba uyu mwana wabo yarasambanyije iriya hene y’umuturanyi wabo.

    Murekatete Triphose uyobora Umurenge wa Muko, avuga ko na bo bamenye ariya makuru bayakuye mu binyamakuru ariko nyuma baza kuyamenya by’impamo ubu ikibazo kikaba kiri mu maboko y’inzego z’ubutabera.

    Yagize ati 'Ubu harimo gukorwa iperereza n’inzego zibishinzwe. Turasaba iriya miryango kwirinda amakimbirane yahavuka kandi turanayegera tuyiganize, bategereze ibizava mu iperereza kugira ngo urengana arenganurwe.'

    ITEGEKO RIVUGA IKI ?

    Mu gitabo cy’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano

    Ingingo ya 142 : Gukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa

    Umuntu wese ukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).

    Umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, utuma undi akora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Polisi-yafunze-umwana-ukekwaho-gusambanya-ihene

  • Wa musore watereye ivi FOFO DANCER amennye isosi||Ibyabo birangiye nabi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo hamenyekane inkuru y'umusore witwa Yvan umenyerewe mu gukina amafilime wagaragaye yambika impeta Fofo the Dancer basanzwe bakinana muri filime, kuri ubu uyu musore yamaze kwemeza ko ibyabo byarangiye.

    Abantu bakibona Fofo Dancer yambitswe impeta baketse ko ari filime bakinaga,ariko ngo byari ibya nyabyo nk'uko YVAN abyemeza.Gusa ubwo Uyu musore yajyaga kwerekana Fofo iwabo ababyeyi be bavuze ko babona atazavamo umugore bitewe n'uko bamubona, Fofo akibyumva yahise ajya mu itangazamakuru avuga ko ibyo kwambikwa impeta bitabayeho ahubwo ari filime bakinaga.

    Ubwo Fofo yambikwaga impeta

    Mu kiganiro na Xlarge Tv  Yvan yavuze ko byari impamo ,gusa ngo icyatumye batandukana mu gihe gito ari uko ababyeyi be batamushimye gusa Fofo bimunanira kwihangana bituma na we amuzinukwa.Abajijwe niba bazakomeza gukinana filime bisanzwe ,uyu musore yahamije ko ari akazi ko atabigenderaho kuko ntaho bizaba bihuriye n'ubuzima bwabo busanzwe.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wa-musore-watereye-ivi-fofo-dancer-amennye-isosiibyabo-birangiye-nabi/

  • Perezida Biden yasabye agahenge mu mirwano ikomeje gushyamiranya Israel na Gaza #rwanda #RwOT

    Perezida w'Amerika Joe Biden yavuze ko ashyigikiye ko habaho gutanga agahenge nyuma y'iminsi umunani y'urugomo hagati ya Israel n'intagondwa z'Abanye-Palestina zo muri Gaza. Iki gihugu cy'igihangange cyongeye kandi gutambamira icyifuzo cy'akanama k'umutekano ka ONU kashakaga ko hasohorwa itangazo ryamagana ibitero bya Gisirikare bya Israel muri Palestina.

    Bwana Biden yabwiye Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ko Amerika irimo gukorana na Misiri n'ibindi bihugu ku kuntu imirwano yahagarara. Ariko Amerika yongeye gutambamira itangazo ry'akanama k'umutekano k'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) risaba ko urugomo ruhagarara.

    Iyi mirwano ubu yinjiye mu cyumweru cyayo cya kabiri, ikaba nta kimenyetso kinini igaragaza cyuko yaba igana ku musozo. Abantu batari munsi ya 212, barimo abana 61, bamaze gupfira muri Gaza, n'abantu 10, barimo abana babiri, bapfiriye muri Israel.

    Israel ivuga ko benshi muri abo bishwe muri Gaza ari intagondwa kandi ko umuturage wese w'umusivile upfuye itaba yagambiriye kumwica. Ariko Hamas, umutwe w'intagondwa ugenzura Gaza, urabihakana.

    Nkuko itangazo ry'ibiro bya Perezida wa Amerika bya White House ribivuga, Perezida Biden 'yashishikarije Israel kugira umuhate wose ushoboka wo gutuma habaho uburinzi ku baturage b'abasivile b'inzirakarengane'.

    Iryo tangazo ryongeyeho riti: 'Abategetsi bombi baganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu bikorwa bya gisirikare bya Israel kuri Hamas n'indi mitwe y'iterabwoba muri Gaza'.

    Perezida Biden 'yavuze ko ashyigikiye agahenge, anavuga ku gukorana kw'Amerika na Misiri n'abandi bafatanya-bikorwa hagamijwe kugera kuri ibyo', nkuko iryo tangazo rikomeza ribivuga.

    Uru rugomo hagati ya Israel na Gaza rwatumye habaho kwiyongera k'umuhangayiko w'amahanga. Abategetsi batandukanye ku isi n'imiryango itanga imfashanyo, basabye ko hafatwa ingamba zo kwirinda impfu z'abahatuye n'akajagari katewe n'isenywa ry'inyubako n'ibikorwa-remezo.

    Ku nshuro ya gatatu nkuko BBC ibitangaza, Amerika yatambamiye ibikorwa by'akanama k'umutekano ka ONU byo gusohora itangazo risaba Israel guhagarika igitero cyayo cya gisirikare, ivuga ko ahubwo irimo kubikoraho mu rwego rwayo rwa dipolomasi.

    Ibitero by'indege bya Israel kuri Gaza byasenye ibikorwa remezo binahitana ubuzima bw'abantu.

    Madamu Jen Psaki, umuvugizi wa White House, yabwiye abanyamakuru ati: 'Uko tubibara kugeza ubu ni uko kugirana ibyo biganiro mu ibanga… ari bwo buryo bwubaka cyane dushobora gukoresha'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-biden-yasabye-agahenge-mu-mirwano-ikomeje-gushyamiranya-israel-na-gaza/

  • U Rwanda rwinjiye mu ihuriro rizatuma indege zarwo zizajya zigwa ku bibuga by’indege 22 nta nkomyi –

    Muri izo nyungu, harimo ko indege zo mu Rwanda zizaba zemerewe kugwa ku bibuga by’indege biri mu bihugu bigize uwo muryango nta nkomyi.

    U Rwanda rwasabye kwinjira muri UGAACO ndetse runemererwa kuba umunyamuryango n’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro ariko abatanga serivisi z’indege mu Rwanda ndetse n’abagize iryo huriro babona ari umusanzu ukomeye.

    Kwinjira muri uwo muryango harimo inyungu nyinshi ku Rwanda, dore ko kugeza ubu ukorera mu bihugu 17 bitandukanye ndetse n’ibibuga by’indege 22 bivuze ko indege yo mu Rwanda ishobora kujya ikoresha bimwe muri ibyo bihugu bikoroshya ubuhahirane.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Charles Habonimana yabwiye IGIHE ko u Rwanda ruzunguka byinshi ku bijyanye no kwaka uburenganzira bwo kugwa no gukoresha ibibuga by’indege mu bihugu 17 biri muri UGAACO.

    Yagize ati “Ubundi iyo ugiye gukoresha ikibuga cy’indege cyo mu gihugu runaka bigusaba kwaka uburenganzira muri icyo gihugu kandi ibyo bifata igihe kitari gito, ibi bivuze ko kuba muri iri huriro bizatworohera cyane kubona uburenganzira bwo gukoresha ibibuga by’indege n’ikirere cyo muri ibyo bihugu.”

    Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021 i Kigali hari kubera amahugurwa ya UGAACO yahuje abayobozi bakuru b’ibibuga by’indege 40 bavuye mu bihugu 10 biri muri iri huriro harimo n’u Rwanda, agamije kubongerera ubumenyi ku micungire y’ibibuga by’indege, kuzahura ubukungu bwazahaye mu gihe bya Covid-19, kwita ku mutekano wo mu kirere no kunoza serivisi zitangwa na sosiyete z’indege.

    Ayo mahugurwa kandi ari muri bimwe u Rwanda ruzungukira mu gukorana n’iri huriro kuko bazajya, babona ababahugura bitabahenze.

    Habonimana yagize ati “Amahugurwa mu bijyanye n’imicungire y’ibibuga by’indege arahenda cyane kuyabona, ibi rero bivuze ko bitewe n’uko uyu muryango ari mugari ntabwo byatugora cyane. Ikindi noneho abenshi baduhugura ni abo muri wa muryango, urumva ko ikiguzi kizagabanuka.”

    Muri iri huriro kandi biteganyijwe ko imikoranire ihari n’u Rwanda irimo kubona ibikoresho byo ku kibuga cy’indege ndetse no kubisana mu gihe byangiritse bishobora koroha binyuze mu mikoranire y’abagize uwo muryango.

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Clever Gatete yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe Isi byagera ku ngendo zo mu kirere bikaba ibindi, hakwiye gushyirwaho ingamba zihariye zo kongera kugenderana ndetse no kuzahura ubukungu bw’ibihugu.

    Yashimangiye ko kuba muri UGAACO bizazanira u Rwanda inyungu nyinshi.

    Yagize ati “U Rwanda rwasabye kwinjira muri UGAACO kandi nishimye nkimara kumva ko rwemerewe. Birumvikana ibikorwa byagezweho ni byinshi birimo no kwagura no gutunganya ibibuga by’indege mu bihugu binyamuryango n’amahugurwa ku miyoborere y’ibibuga by’indege. Gushyira hamwe niyo nzira yonyine yadushoboza nk’ibihugu by’Afurika gutsintsura ibibazo bitubangamiye mu gihe twitaye ku bibuga by’indege.”

    Inama ya UGAACO iri kubera i Kigali izamara iminsi itanu, abayobozi bakuru b’ibibuga by’indege bahugurwa. Uyu muryango usanzwe ukorera mu bihugu 17 byo muri Afurika y’Iburengerazuba, ufite ibibuga by’indege 22.

    Amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi 40 bo mu bihugu 10 bitandukanye

    Uhereye ibumoso hari Simon Kabore Umunyabanga mukuru wa UGAACO, Umuyobozi mukuru wa UGAACO Ibrahim Traore, Minisitiri Claver Gatete, Charles Habonimana na Muhammed Musa uyobora kompanyi y’indege ASSESNA

    Umuyobozi mukuru wa UGAACO, Ibrahim Traore, yavuze ko kwakira u Rwanda muri uyu muryango ari ishema kuri bo

    Minisitiri Amb. Claver Gatete yavuze ko kwinjira muri UGAACO ku Rwanda ari indi ntabwe ikomeye mu bijyanye n’ingendo z’indege

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Charles Habonimana yavuze ko kuba u Rwanda rwinjiye muri UGAACO harimo inyungu nyinshi

    Aya mahugurwa yahuje abayobozi b’ibibuga by’indege azamara iminsi itanu

  • Musanze: Umwana ukekwaho gusambanya ihene yatawe muri yombi –

    Uyu mwana yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi, akurikiranyweho kuba yarasambanyije ihene y’umugore w’imyaka 51 ubwo yayisangaga mu kinani iziritseyo kuwa 13 Gicurasi 2021 agahita atoroka ariko nyir’ihene agashyikiriza ikirego Ubuyobozi bw’Umudugudu n’ubw’Akagari.

    Uyu mwana kuri ubu ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha abazwe kubyo akurikiranyweho. Ababyeyi b’umwana ntabwo bemera ko yasambanyije iyo hene ndetse n’uyu mwana arabihakana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose yemeje aya makuru, asaba imiryango yagiranye ibibazo kwirinda amakimbirane bagategereza ibizava mu iperereza.

    Yagize ati”Natwe twabanje kubimenya binyuze mu bitangazamakuru, ariko ari urega nawe aba agomba kubona ubutabera ubu harimo gukorwa iperereza n’inzego zibishinzwe. Turasaba iriya miryango kwirinda amakimbirane yahavuka kandi turanayegera tuyiganize, bategereze ibizava mu iperereza kugira ngo urengana arenganurwe”.

    Mu gitabo cy’amategeko agenga ibyaha n’ibihano mu Rwanda, mu ngingo ya 142 havuga ko umuntu wese ukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.


  • P.Kagame yavuze ku kwiyamamariza indi manda, ku rupfu rwa Kizito Mihigo,… #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France 24 na RFI cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje kujya mu buryo.

    Yabajijwe niba ateganye kuzongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ubwo manda ye y’imyaka irindwi izaba irangiye muri 2024, avuga ko icyifuzo cye ari uko Imana yakomeza kuba imuhaye kubaho.

    Ati 'Ibindi bya politiki, Abanyarwanda bazahitamo ariko nanjye nshobora guhitamo. Nubwo Abanyarwanda bavuga bati oya, turacyagukeneye, ni ikintu cy’ingenzi ariko nanjye nshobora kuvuga nti murabizi ? Ndumva nshaka gukora ibindi.'

    Yabajijwe kandi ku rupf rwa Kizito Mihigo wasanzwe yapfiriye muri kasho aho yari afungiye mu kwezi kwa kabiri 2020. Urupfu rutavuzweho rumwe n’amahanga ndetsen’imiryango iharanira uburenganzira wa muntu kimwe n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

    Perezida Kagame wabajijwe kuri ruriya rupfu rwavuzweho byinshi, yavuze ko kuba abantu bagira byinshi bibaza kuri ruriya rupfu ari uburenganzira bwabo ariko ko impungenge zabo zimarwa n’iperereza.

    Ati 'Impungenge zizabaho, ariko se ni inde wababwiye ko njye ntafite izo mpungenge njye ubwanjye ? Ariko ibyo byose bisobanukira mu iperereza no mu rukiko.'

    Perezida Kagame yavuze ko inzego z’u Rwanda zigomba gukora mu bwigenge ku buryo nta kindi gihugu cyavuga ko gishaka gukora iperereza mu Rwanda kuko n’inzego z'u Bufaransa nta zindi zijya ziza kuzivuguruza.

    Nyuma y’urupfu rwe inzego z’umutekano n’ubutabera zo mu Rwanda, zavuze ko yapfuye yiyahuje amashuka yaryamagaho aho yari afungiye.

    Ubushinjacyaha na bwo bwakoze iperereza busohora raporo yemeza ko Kizito Mihigo koko yapfuye yiyahuye.

    Uyu musore wari umuhanzi ukomeye ndetse akaba yarakunze kugaragara mu mihango ikomeye ya Leta y’u Rwanda, yigeze gukatirwa gufungwa imyaka 10 aza kurekurwa ku bw’imbabazi za Perezida Kagame Paul.

    Nyuma byaje kuvugwa ko yafashwe ashaka gutoroka igihugu ari na bwo yahise yongera gutabwa muri yombi. Ubu abagabo batatu bari bakurikinywe hamwe na we bari kuburanishwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/P-Kagame-yavuze-ku-kwiyamamariza-indi-manda-ku-rupfu-rwa-Kizito-Mihigo