Category: Uncategorized

  • Dr Frank Habineza arifuza ko Abadepite biyongera nibura bakaba 100…Umva icyo ashingiraho #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize iri shyaka DGPR (Democtaric Green Party of Rwanda) ryatangiye ibiganiro nyunguranabitekerezo bigamije kugera ku mpinduka z’amategeko agenda amatora yo mu Rwanda.

    Izi mpinduka bazifuza cyane mu matora y’inzego z’ibanze aho iri shyaka ryifuza ko muri ariya matora, abantu bazajya biyamamaza hakurikijwe amashyaka babarizwamo.

    Dr Frank Habineza avuga ko ibi bizatuma imitwe ya Politiki yose yisanga mu buyobozi bw’inzego z’ibanze mu gihe ubu imibare yayo ikiri hasi cyane nyamara Itegeko Nshinga riteganya ko imiyoborere y’u Rwanda igendera ku mitwe ya Polisi myinshi.

    Ati 'Nubwo twifuza ko batorwa ariko nibanatorwa ntibashyire imber inyungu z’imitwe ya politiki yabo ahubwo bashyire imbere inyungu z’Abanyarwanda.'

    Banagarutse kandi ku matora y’Intumwa za rubanda cyangwa Abadepite, aho iri shyaka DGPR ryifuza ko umubare wabo mu Nteko Ishinga Amategeko wiyongera.

    Dr Frank Habineza ubu na we uri mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite akaba anayobora iri shyaka, yavuze ko ugereranyije n’umubare w’Abadepite uriho ubu utajyanye n’umubare w’abo bahagarariye cyangwa Abanyarwanda muri rusange.

    Avuga ko kugira ngo Abanyarwanda bose bahagararirwe ari uko umubare w’Abadepite wakwiyongera kuko n’umubare w’abaturage wikubye kabiri kuva ubwo hatangiraga gutorwa Abadepite 80.

    Ati 'Bashyize Abadepite 80 muri 2003 ubu imyaka igiye kugera hafi kuri 20 nibura Abadepite abacye bakaba 100. Ntabwo tuvuze ngo bikube kabiri kuko n’abaturage bikubye kabiri kuko tuvuga tuti wenda hari ikibazo cy’umutungo n’ingengo y’imari y’igihugu ishobora kuba idahagije.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dr-Frank-Habineza-arifuza-ko-Abadepite-biyongera-nibura-bakaba-100-Umva-icyo-ashingiraho

  • Tuyishimire uzwi nka Trump uyobora Musanze FC… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino ubanza mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2. Ikipe ya Musanze yari yakiriwe na Gasogi United ku kibuga cya Bugesera.

    Nyuma yo kubona uko ikipe ye itsinzwe yandagajwe, umuyobozi wa Musanze FC Tuyishimire Pracide yahisemo guhita yirukana umutoza wayo Seninga Innocent wari umaze umwaka ari kuri iyi mirimo. Yagize ati “Njye umutoza ndamwirukanye ntajye mu modoka twagize amahirwe twakiniye mu Bugesera kandi na we atuye mu Bugesera, rero ndamwirukanye kandi ndabivuze nka Perezida w’ikipe.” Yamwirukanye ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 63.

    Seniga Innocent na we yinjiye mu batoza badafite akazi

    Mu mikino 7 ya shampiyona Seninga Innocent yari amaze gutoza yatsinzemo imikino 3, atsindwa 4. Musanze ibaye ikipe ya kane itandukanye n’umutoza nyuma ya Kiyovu Sport, Muhanga na Etincelles.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105880/tuyishimire-uzwi-nka-trump-uyobora-musanze-fc-yirukanye-umutoza-we-seninga-mukino-ugeze-ku-105880.html

  • Sonia Rolland mu bazaherekeza Perezida Emmanuel Macron mu rugendo agiye kugirira mu Rwanda –

    Biteganyijwe ko Perezida Macron azagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda ruzatangira ku wa 27 Gicurasi rukarangira ku wa 28 Gicurasi 2021.

    Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko uru ruzinduko ruzaba rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi waranzwemo agatotsi kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Amakuru dukesha ‘Le Journal du Dimanche’ avuga ko Sonia Rolland ukomoka kuri se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwanda azaba ari mu itsinda ry’abantu bazaherekeza Perezida Macron.

    Uretse Sonia Rolland, Emmanuel Macron azaherekezwa n’umwanditsi w’ibitabo, Scholastique Mukasonga usanzwe utuye mu Bufaransa na Annick Kayitesi-Jozan warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuba Emmanuel Macron yarahisemo aba bagore kugira ngo bamuherekeze mu ruzinduko azagirira i Kigali ngo byaturutse ku mateka bafitanye n’ibihugu byombi, nk’aho Sonia Rolland yavukiye mu Rwanda anahaba mu bwana bwe kugeza umuryango we wimukiye mu Bufaransa ndetse kuri ubu akaba afite umuryango ufasha impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Biteganyijwe ko ubwo Perezida Macron azaba ari mu Rwanda, igikorwa cya mbere azahakorera ari ugusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse nyuma akazafungura Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre.

    Nibwo bwa mbere Macron azaba agiriye uruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko u Rwanda bigendanye n’amateka ashaririye ibihugu byombi bifitanye ashingiye ku ruhare rw’iki gihugu cy’i Burayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Sonia Rolland ari mu bazaherekeza Perezida Emmanuel Macron mu rugendo agiye kugirira mu Rwanda

    Annick Kayitesi-Jozan ari mu itsinda ry’abazaherekeza Macron

    Umwanditsi w’ibitabo, Scholastique Mukasonga nawe ari mu bazaherekeza Perezida Macron i Kigali

  • Amazuku y'ikirunga cya Nyiragongo yahitanye abarenga 15,amazu menshi cyane arashya #rwanda #RwOT

    Kuwa gatandatu nijoro, Nyiragongo yahinduye ikirere umutuku maze iruka amazuku yamanutse akagera hafi ya Goma, umujyi utuwe na miliyoni ebyiri z'abantu uri munsi y'iki kirunga.

    Abantu 15 nibo bimaze kwemezwa ko bapfuye, ariko uyu mubare ushobora kwiyongera mu gihe kubarura ibyangiritse bitararangira ahibasiwe cyane.

    Abantu icyenda bapfiriye mu mpanuka zo mu muhanda bariho bahunga. Abandi babiri bapfuye bagerageza gucika gereza.

    Naho babiri nibo batwitswe n'amazuku, nk'uko byatangajwe ku cyumweru n'umuvugizi wa leta Patrick Muyaya.

    Abantu bagera ku 8,000 bahungiye mu gihugu gituranyi cy'u Rwanda, benshi muri bo ubu bamaze gutahuka nk'uko abategetsi babivuga.

    Hari ubwoba ko abana barenga 170 babuze, naho abagera ku 150 batanye n'imiryango yabo nk'uko UNICEF ibivuga, ndetse ivuga ko igiye gushyiraho ibigo byo gufasha abana bari bonyine.

    Amazuku yibasiye komine Buhene, mu nkengero za Goma, atwika inzu yewe n'inzu nini. Gusubiranya ibyangiritse bishobora gufata amezi menshi.

    Innocent Bahala Shamavu yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: “Inzu zose muri Buhene zarahiye.”

    Ahandi, amazuku yambukiranyije umuhanda uhuza Goma na Beni. Gusa ikibuga cy'indege cya Goma nticyagezweho, nubwo hari amakuru yari yatangajwe ko cyaba cyibasiwe.

    Imitingito yumvikanye nyuma y'iri ruka ry'ikirunga kugeza no mu bice bimwe by'u Rwanda ejo ku cyumweru.

    Bwana Muyaya yanditse kuri Twitter ati: “Abantu bagomba gukomeza kuba maso, birinda ingendo zitari ngombwa no gukurikiza inama”.

    Nyiragongo, iri kuri 10Km mu majyaruguru ya Goma, iheruka kuruka bikomeye mu 2002 aho abantu 250 bapfuye abagera ku 120,000 bagasigara ntaho kwikinga.

    Richard Bahati, umwe mu baturage ba Goma yari mu nzu ye ubwo yumvaga abantu batabaza agira ubwoba cyane, asohotse asanga ikirere cyabaye umutuku.

    Ati: “Ibi narabibonye mu 2002. Iki kirunga cyatwitse inzu zacu n'ibyacu byose.”

    Kambere Ombeni, umucuruzi uri mu basubiye iwe ikirunga kikimara kuruka. Ati: “Twarebaga agace kose ka Nyiragongo kahindutse umwotsi. Umuriro wavaga aha hepfo. N'ubu turacyabona amazuku.”

    Irene Bauma, undi utuye hano, avuga ko abantu bacyeneye ubufasha bwa leta ngo bongere kwiyubaka.

    Ati: “Hari ubutaka n'abantu gusa, abaturage babuze ibintu byose, birashoboka ko hari n'abapfuye, ntawamenya. Turasaba leta kudutabara abasizwe iheruheru n'iruka ry'ikirunga.”

    Tom Peyre-Costa, wo mu kigo Norwegian Refugee Council i Goma yabwiye BBC uko byagenze.

    Ati: “Amazuku yagendaga buhoro, 1Km/h ariko adahagarara… atangira gutwika inzu.” Yongeraho ko ubu uyu muryango wo gufasha watangiye kugeza ku bantu iby'ibanze nkenerwa.

    Nyiragongo ni kimwe mu birunga byo ku isi bitarazima, hari impungenge ko kidakurikiranwa bikwiye na Goma Volcano Observatory kuva Banki y'isi yagabanya inkunga kubera ibirego bya ruswa.

    Professor Mike Burton, inzobere mu by'ibirunga wo muri University of Manchester mu Bwongereza yabwiye BBC ko amazuku ya Nyiragongo yihariye kuko ari ibisukika bishobora gutemba byihuta.

    Amakuru yatanzwe tariki 10 z'uku kwezi, Goma Volcano Observatory yaburiye ko imitingito kuri Nyiragongo yiyongereye.

    Iki kirunga igihe cyarutse kikica abantu benshi cyane ni mu 1977 aho abantu 600 bapfuye.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/amazuku-y-ikirunga-cya-nyiragongo-yahitanye-abarenga-15-amaze-menshi-cyane

  • Najye gushakira ubuzima mu bindi mu mupira byaranze- Perezida wa Musanze FC amaze kwirukana Seninga #rwanda #RwOT

    Iby’iyirukanwa rya Seninga Innocent ryamenyekanye ubwo uyu mupira wari urimbanyije ugeze ku munota wa 63 ubwo iyi kipe yari ikomeje gutsindwa umusubirizo.

    Perezida wa Musanze FC, Placide Tuyishime yavuze ko bafashe icyemezo cyo kwirukana Seninga ngo 'kuko twabonaga ntacyo ari gukora, azize ko adashoboye kuko gutoza kwe byasubiye inyuma. Ubwo ni ugushakira ubundi buzima ahandi kuko mu mupira ndabona byaranze.'

    Musanze FC yatsinzwe ibitego 4-1 nyamara ari yo yabanje igitego cyatsinzwe na Munyeshaka Gilbert mu gice cya mbere cy’umukino.

    Yavuze ko nta mpungenge zo kuba hazakurikiraho ibishobora kugonga ubuyobozi bwa Musanze FC, avuga ko hazakurikizwa icyo amategeko avuga aho kugira ngo 'uriya mutoza akomeze kubatesha umutwe.'

    Yagize ati 'Aho kugira ngo umuntu aguteze 'Pressure’ za buri munsi n’ubwo zaba za miliyoni zingana gute wazimuha ariko ukagira amahoro.'

    Yavuze ko bagiye kwicara nka komite ya Musanze FC bakareba niba bashaka undi mutoza. Ati 'Ngira ngo abatoza barahari tuzashakisha undi ariko hari umutoza Cannavaro wari wungirije, araba ari kumwe n’ikipe kugira ngo turebe uko twarangiza iyi mikino ariko nyuma tuzashake undi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Najye-gushakira-ubuzima-mu-bindi-mu-mupira-byaranze-Perezida-wa-Musanze-FC-amaze-kwirukana-Seninga

  • Nyaruguru: Imiryango 10 yubakiwe na FARG ikeneye ubutabazi bwihuse –

    Abafite icyo kibazo ni imiryango 10 yubakiwe n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) mu 2014, mu Mudugudu wa Karimba mu Kagari ka Raranzige.

    Bavuga ko kugeza kuri ubu hashize imyaka irindwi batarahabwa ibyangobwa by’izo nzu bubakiwe, bikaba byarabagizeho ingaruka zo kubura uko bahabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe mu iyubakwa ry’umuhanda.

    Umwe muri bo witwa Mugenzi Narcisse avuga ikorwa ry’umuhanda rimaze kwangiza imitungo yabo n’inzu, babariwe ariko ntibahabwa ingurane kuko nta byangombwa bafite kandi bamaze igihe kinini basiragira ku Karere ka Nyaruguru babisaba ariko ntibabihabwe.

    Ati “Nyuma y’ikorwa ry’umuhanda, amazu yacu yarangiritse ubu turi mu manegeka dutinya ko yazatugwaho. Icyo twifuza ni uko imyaka yacu yangijwe twakwishyurwa tukabona ibyangombwa by’ubutaka nk’abandi baturage.”

    Akomeza avuga ko bababwiye ko ubusanzwe umuturage wubakiwe na Leta ahabwa ibyangombwa by’inzu nyuma y’imyaka itanu ariko bakibaza impamvu batabihabwa kandi yararenze.

    Mukankusi Immaculée na we avuga ko inzu atuyemo yangiritse ku buryo ararana impungenge z’uko yamugwira.

    Ati “Ndara ntasinziriye mfite ubwoba ko iyi nzu izangwaho kuko imashini ikora umuhanda yarayishegeshe ku buryo yenda kuriduka.”

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko icyo kibazo bagiye kugikurikirana kugira ngo abo baturage babone ibyangombwa byabo kandi n’ubwishyu bwabo bubagereho.

    Ati “Abaturage bagizweho ingaruka n’ikorwa ry’umuhanda hari abari gukorerwa ibyangombwa kugira ngo bahabwe ingurane kuri ya nzu nubwo yayihawe na leta ariko iyo nzu ni iye. Ibyangombwa biri gukorwa kugira ngo umuturage abashe kubona ingurane.”

    Gashema avuga ko mbere mbere y’uko umuhanda ukorwa abimuwe bahawe ingurane kandi n’abafite imitungo yangiritse mu ikorwa ryawo nabo bazishyurwa bose.

    Usibye abo bubakiwe na FARG, hari n’abandi baturanyi babo bavuga ko basenyerwa n’amazi ava muri kaburimbo kuko hatashyizweho umuferege uyayobora.

    Béatrice Bankundiye ati “Amazi yo mu muhanda bayakoreye inzira uruhande rumwe, urwo duturiye bararwihorera. Amazi yose ahanyura aruhukira iwacu. Umunsi wa mbere twakangutse yarenze igitanda neza neza, ari nka saa saba z’ijoro”.

    Gashema avuga ko bazajya ahantu hatandukanye kuri uwo muhanda wa kaburimbo bakareba abafite ibikorwa biri kwangirika mu buryo butari bwitezwe, kugira ngo abahatuye bazabarirwe bose bahabwe ingurane bimuke.

    Umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyaruguru ureshya na kilometero 66 ugeze ku kigero kiri hejuru ya 60% wubakwa.

    Bafite impungenge ko izi nzu zizabagwaho kuko amazi yatangiye no kuzinjiramo

    Barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nayruguru kubaha ibyangombwa kugira ngo babone uko bahabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe

    Ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo ryangije inzu zabo ntibahabwa ingurane kuko nta byangombwa bahawe

    Inzu bubakiwe na FARG mu 2014 zangijwe n’ukorwa ry’umuhanda ntubahabwa ingurane kuko batarahabwa ibyangombwa by’iyo mitungo

    Zimwe mu nzu batuyemo zatangiye kwika kubera ko imashini zikora umuhanda zazishegeshe zisigara zijegajega

    Abatuye ku gice kitakozwemo umuferege batewe impungenge n’uko amazi abasanga mu nzu

    [email protected]


  • I Rubavu bamwe baraye hanze batinya ingaruka z’imitingito –

    Icyo kirunga cyacogoye kuruka guhera kuri iki Cyumweru ariko imitingito irakomeje mu bice bicyegereye birimo n’Akarere ka Rubavu, ku buryo isaha n’isaha gishobora kongera kuruka.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwasabye abaturage kwirinda kurara mu nzu kugira ngo zitabasenyukiraho mu gihe haba habaye umutungito mwinshi.

    Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu yavuze ko benshi baraye hanze batinya ko inzu zabagwaho basinziriye.

    Ineza Junior, umwe mu batuye mu Mujyi wa Rubavu waraye hanze yagize ati “Twaraye hanze kubera ikibazo cy’imitingito igenda yiyongera bitandukanye n’ejo bundi hashize igihe ikirunga cyarukaga, ntabwo imitingito yari ifite imbaraga ariko ubu iri kwisukiranya kandi ifite imbaraga.”

    Nubwo baraye hanze, yavuze ko batasinziriye neza ndetse by’umwihariko nk’abana bateganya kujya ku ishuri kuri uyu wa Mbere bafite impungenge z’uburyo barakurikirana amasomo.

    Ati “Kurara hanze ntabwo ibitotsi bishira. Nko ku bana kwiga birabangama cyane, bashobora kunanirwa kwiga kubera ko baryamye bitandukanye n’uko basanzwe. Ikindi kandi umutingito ubaye bari ku ishuri byateza akavuyo bari mu kigo.”

    Munyaneza Héritier na we waraye hanze atinya ingaruka z’umutingito, yavuze ko kurara hanze aribyo byizewe mu gihe nk’icyo cy’iruka ry’ikirunga mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo kurara mu nzu.

    Ati “Uyu munsi kugira ngo turare hanze ni uko imitingito yari myinshi cyane kandi ifite imbaraga, kandi mu kwirinda impanuka ziturutse ku mitingito, kurara hanze nibyo bifite umutekano kurusha kurara mu nzu.”

    “Imitingito yo ku manywa nta ngufu yari ifite nyinshi kandi ku manywa kuko uba ureba uba ubona ibibazo uko byifashe bitandukanye na nijoro usinziriye.”

    Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, mu Karere ka Rubavu humvikanye imitingito itandukanye kandi imwe yari ifite imbaraga.

    Ikigo gishinzwe mine, peteroli na Gaz kibinyujije kuri konti ya Twitter, Rwanda Seismic Monitor cyatangaje ko kiri gukurikiranira hafi iby’imitingito ikomeje kumvikana mu Rwanda yakurikiye iruka rya Nyiragongo .

    Kugeza kuri iki Cyumweru Akarere ka Rubavu katangazaga ko inzu ebyiri ari zo zasenywe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, ni mu gihe hegitari eshatu zari zihinzeho imyaka mu murenge wa Rubavu zangijwe n’amahindure y’ikirunga.

    Ku ruhande rwa Congo, abantu 15 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ingaruka z’iruka rya Nyiragongo mu gihe inzu zisaga 500 zasenyutse.

    Hari impungenge ko isaha n’isaha imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo yagira ingaruka

    Ntabwo haramenyekana ibyangijwe n’umutingito mu karere ka Rubavu aho benshi baraye hanze

    Bamwe baraye hanze batinya ko inzu zibagwaho kubera imitingito

  • Nyarugenge: Abanyerondo biyemeje guhindura imyitwarire irimo ubusinzi bwahindanyaga isura yabo –

    Babisabwe kuwa Gatanu mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi itatu bari yari agamije kunoza no kurushaho kumenya inshingano zabo.

    Ubusanze umurenge wa Nyakabana ni umwe mu igize Akarere ka Nyarugenge wakundaga kugaragaramo abanyerondo bakora akazi banyweye inzoga basinze no kudatangira amakuru ku gihe.

    Mu minsi ishize hagiye hagaragara abacuruzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bacuruza inzoga ndetse n’abagize ingo zabo utubari kandi bitemewe.

    Ibi byatuye ubuyobozi bw’uyu murenge butegura amahugurwa y’abanyerondo agamije gutuma bamenye inshingano zabo bananoza akazi kabo. Bashishikarijwe kumenya agaciro k’umwuga bakora no kudahohotera abarurage.

    Umunyerendo witwa Sineza Jean Damascene ukorera mu Kagari ka Munanira ya II yagize ati “ Amahugurwa yadufashije cyane kuko yatumye inshinano zacu n’uburyo dukwiye kuzikora neza nk’uko bikwiriye tudahutaje abaturage kuko hari ibyo wasangaga tudakora cyangwa tubikora nabi turengera kandi bitureba.”

    Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda, yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi, gusa avuga ko imyitwarire yabo igiye guhinduka nyuma y’uko bahawe aya mahugurwa.

    Ati “Abanyerondo bakoraga nabi barahari ariko mpamya ko kuba twabonye aya mahugurwa tukanamenya uko dukwiye gukora akazi kacu hari benshi batari babizi bagiye guhinduka kuko batari bazi inshingano zabo cyangwa bagakora ikintu batazi ko ari icyaha.”

    Uhagarariye Irondo mu Karerere ka Nyarugenge , Yousufu Kabirigi, yavuze ko aya mahugurwa agiye gufasha abanyerondo guhindura imyitwarire no kunoza akazi kabo nk’uko bikwiye.

    Ati “Bumvise inshingano zabo n’uko bakwiye kuzikora badahohoteye abaturage. Byatumye biyemeza kugira ikinyabupfura kugira ngo bajye batangira amakuru ku gihe ku kintu icyo ari cyo cyose cyabujijwe banagaragaza imwitwarire myiza mu midugudu n’aho bakorera.”

    Kabirigi yavuze ko muri uyu murenge wa Nyakabanda hari hasanzwe hagaragaraga abanyerondo badatangira amakuru ku gihe, abakora akazi basinze gusa avuga ko yizeye ko bagiye guhindura imyitwarire kubera amahugurwa bahawe.

    Abanyerondo bo mu murenge wa Nyakabanda nyuma yo gusoza amahugurwa bacinye akadiho

    Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi

    Abanyerondo bishimiye amahugurwa bahawe kuko azabafasha kunoza akazi kabo neza

  • Nyarugenge: Abanyerondo biyemeje guhindura imyitwarire irimo ubusinzi bwahindanyaga isura yabo – #rwanda #RwOT

    Babisabwe kuwa Gatanu mu muhango wo gusoza amahugurwa y'iminsi itatu bari yari agamije kunoza no kurushaho kumenya inshingano zabo.

    Ubusanze umurenge wa Nyakabana ni umwe mu igize Akarere ka Nyarugenge wakundaga kugaragaramo abanyerondo bakora akazi banyweye inzoga basinze no kudatangira amakuru ku gihe.

    Mu minsi ishize hagiye hagaragara abacuruzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bacuruza inzoga ndetse n'abagize ingo zabo utubari kandi bitemewe.

    Ibi byatuye ubuyobozi bw'uyu murenge butegura amahugurwa y'abanyerondo agamije gutuma bamenye inshingano zabo bananoza akazi kabo. Bashishikarijwe kumenya agaciro k'umwuga bakora no kudahohotera abarurage.

    Umunyerendo witwa Sineza Jean Damascene ukorera mu Kagari ka Munanira ya II yagize ati ' Amahugurwa yadufashije cyane kuko yatumye inshinano zacu n'uburyo dukwiye kuzikora neza nk'uko bikwiriye tudahutaje abaturage kuko hari ibyo wasangaga tudakora cyangwa tubikora nabi turengera kandi bitureba.'

    Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda, yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi, gusa avuga ko imyitwarire yabo igiye guhinduka nyuma y'uko bahawe aya mahugurwa.

    Ati 'Abanyerondo bakoraga nabi barahari ariko mpamya ko kuba twabonye aya mahugurwa tukanamenya uko dukwiye gukora akazi kacu hari benshi batari babizi bagiye guhinduka kuko batari bazi inshingano zabo cyangwa bagakora ikintu batazi ko ari icyaha.'

    Uhagarariye Irondo mu Karerere ka Nyarugenge , Yousufu Kabirigi, yavuze ko aya mahugurwa agiye gufasha abanyerondo guhindura imyitwarire no kunoza akazi kabo nk'uko bikwiye.

    Ati 'Bumvise inshingano zabo n'uko bakwiye kuzikora badahohoteye abaturage. Byatumye biyemeza kugira ikinyabupfura kugira ngo bajye batangira amakuru ku gihe ku kintu icyo ari cyo cyose cyabujijwe banagaragaza imwitwarire myiza mu midugudu n'aho bakorera.'

    Kabirigi yavuze ko muri uyu murenge wa Nyakabanda hari hasanzwe hagaragaraga abanyerondo badatangira amakuru ku gihe, abakora akazi basinze gusa avuga ko yizeye ko bagiye guhindura imyitwarire kubera amahugurwa bahawe.

    Abanyerondo bo mu murenge wa Nyakabanda nyuma yo gusoza amahugurwa bacinye akadiho

    Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi

    Abanyerondo bishimiye amahugurwa bahawe kuko azabafasha kunoza akazi kabo neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abanyerondo-biyemeje-guhindura-imyitwarire-irimo-ubusinzi

  • Abantu 15 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni bwo bwatangaje ko abantu 15 ari bo bamaze kumenyekana ko basize ubuzima muri ririya ruka rya Niragongo.

    Mu bahitanywe na kiriya kiza, harimo abantu icyenda (9) bapfuye ubwo bahungaga bagahitanwa n’imanuka y’imdoka mu gihe babiri bishwe n’amahindure (ibyo ikirunga kiruka) y’ikirunga hakaba n’imfungwa enye zari zifungiye muri Gereza ya Manzeze.

    Muri 2002 ubwo iki kirunga cyaherukaga kuruka, cyahitanye abantu barenga 250 ndetse gisenyera benshi kuko cyasize abagera mu bihumbi 80 bavuye mu byabo.

    Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze kandi ko ubu hamaze kubarurwa inzu zirega 500 zangijwe n’iruka ry’ikirunga.

    Muri biriya bice kandi kimwe no mu bice bimwe byo hakuno mu Rwanda, hakomeje kuba imitingito ya buri kanya ikomeje kwangiza byinshi.

    Hari no kubarwa abana bagera mu 170 baburanye n’imiryango yabo ubwo bahungaga kuva ku mugoroba wok wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021.

    Abatuye muri bimwe mu bice bya Rubavu bamwe baraye hanze kubera umutingito ukomeje kuba buri kanya batinya ko waza kugusha inzu bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Abasesenguzi bavuga ko n’ubundi ibihugu byombi bikwiy gushyiraho ingamba zo kuba byabasha gufasha abaturage kuko ikirunga gishobora kongera kuruka bityo kikaba cyasanga harashyizweho uburyo bwo kubyitwaramo abantu ntibabure uko bitabwaho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abantu-15-ni-bo-bamaze-kumenyekana-ko-baguye-mu-iruka-ry-ikirunga-cya-Nyiragongo