Category: Uncategorized

  • Intsinzi ya Simba SC ya Kagere utarakandagiye mu kibuga ntacyo byayifashije, Sandvikens IF ya Yannick yihaniza ikipe #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize, amakipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yari yakinnye, Simba SC ikinamo Kagere Meddie yatsinze Kaizer Chiefs 3-0 muri ¼ cya CAF Champions League ariko irasezererwa, ni mu gihe Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona.

    Ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi, Simba SC nyuma yo kunyagirirwa muri Afurika y’Epfo na Kaizer Chiefs 4-0 mu mukino ubanza wa ¼ cya CAF Champions League, yari yayakiriye kuri Mkapa Stadium.

    Simba SC ntibyaje kuyihira kuko n’ubwo yayitsinze 3-0 ariko yahise ivamo. Ni umukino Meddie Kagere atakandagiye mu kibuga.

    Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize kandi muri iki gihugu shampiyona yari yakomeje, Yanga ya Haruna utarimo ugaragara mu kibuga muri iyi minsi yatsinze JKT Tanzania 2-0. Ku wa Kane Ally Niyinzima na we ntabwo yari muri 18 ba Azam FC batsinze Biashara United 2-0. Simba SC ni iya mbere na 61 inganya ya Yanga, Azam FC ni iya 3 na 60, KMC ya Migi ifite 41.

    Shampiyona yo mu gihugu cya Kenya na yo yari yasubukuwe, umunyezamu Emery Mvuyekure yari mu izamu rya Tusker FC ku wa Gatanu ubwo yanganyaga na Wazito 1-1.

    Bandari FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre ntabwo yorohewe na KCB ku munsi w’ejo ku Cyumweru yabatsinze ibitego 3-0. Iyi shampiyona iyobowe na Tusker ifite amanota 38, bandari FC ni iya 5 n’amanota 28.

    Shampiyona ya Armenia y’icyiciro cya mbere yari yakomeje, Urartu FC ya Nirisarike Salomon yatsinze Ararat ibitego 2-0 ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi. Ni umukino Nirisarike Salomon yakinnye. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 35 ni mu gihe Noah iyoboye urutonde ifite 38.

    Mu cyiciro cya 3 muri Sweden ntabwo Yannick Mukunzi yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya Sandvikens IF yanyagiraga Sollentuna 6-1. Iyi kipe ni nayo iyoboye urutonde n’amanota 20.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intsinzi-ya-simba-sc-ya-kagere-utarakandagiye-mu-kibuga-ntacyo-byayifashije-sandvikens-if-ya-yannick-yihaniza-ikipe

  • Abantu 30 banduye COVID-19 mu Rwanda Abandi 77 barayikira #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abarwayi 77 bakize Coronavirus mu Rwanda mu gihe abayanduye biyongereyeho 30 mu masaha 24 yashize.

    Abarwayi bashya 30 basanzwe mu bipimo 5125 byafashwe uyu munsi. Kuva icyorezo cya Coronavirus kigaragaye mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 1.406.017, byasanzwemo abantu 26.688 banduye.

    Abamaze gukira ni 25.097 mu gihe 1242 barimo babiri barembye bakiri kwitabwaho n'abaganga.

    Mu Rwanda abamaze guhitanwa na Coronavirus ni 349 mu gihe 350.400 bamaze gukingirwa kuva muri Werurwe 2021.

    Inzego z'ubuzima mu Bwongereza kuri uyu wa Gatandatu zatangaje ko abantu bafashe doze ebyiri z'urukingo rwa Covid-19, bafite ubushobozi bwo guhangana n'ubwandu bushya bwo mu Buhinde.

    Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko urukingo rwa Pfizer-BioNTech uwarufashe inshuro ebyeri aba afite ubwirinzi bwa 88% mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 yihinduranyuje yo mu Buhinde.

    Ni mu gihe uwafashe doze ebyiri z'urukingo rwa AstraZeneca we afite ubudahangarwa bugera kuri 60% ku bwandu bwo mu Buhinde.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubuzima y'u Bwongereza, Matt Hancock, yavuze ko hari icyizere cyo kuba ubwandu bwo mu Buhinde butazakwirakwira cyane.

    Ati 'Icyizere kiri kuzamuka kuko imibare igaragaza ko nyuma ya doze ebyiri hari ubushobozi bwo kugabanya ikwirakwira ry'ubwandu bushya bwo mu Buhinde bwihinduranyije.'

    Kugeza ubu mu Buhinde harabarirwa abarwayi ba Covid-19 basaga miliyoni 26, iki cyorezo cyikaba cyimaze guhitana abasaga ibihumbi 29.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-30-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-77-barayikira

  • Gusambanywa akiri umwana, agatereranwa n'umuryango byatumye azinukwa abagabo – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore avuka mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe ni umwe mu batangabuhamya bifashishwa n'Umuryango uharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, HDI, mu kwigisha ababyeyi uburyo bagomba kuba hafi y'abana babo mu gihe batewe inda zitateguwe.

    Babasaba kutabatererana bakababa hafi ngo kuko iyo umwana yatewe inda ushobora kumufasha akaba yagera ku ntego ze yahoranye aho kumutererana bishobora gutuma ajya mu zindi ngeso mbi zirimo uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Furaha yatewe inda mu 1999 yiga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri yisumbuye. Icyo gihe yari afite imyaka 17, umuryango we uramwirukana aca mu buzima bukakaye cyane.

    Ati 'Icyo gihe mbere na mbere bashatse ko inda yanjye bayikuramo, njye sinabikunda n'umuganga ambera umwana mwiza arabyanga. Nyuma yo kubyara bashatse kwica umwana wanjye, abaturanyi barantabariza umwana ntiyapfa baranyirukana mva mu rugo ndahunga.'

    Furaha yahise agenda atangira kubaho nabi akarara aho abonye hose. Nyuma ngo yabonye umuntu w'umumama amugirira imbabazi aramwakira abayo arahabyarira. Kimwe mu cyatumye ngo ubuzima burushaho kumukomerera ngo ni uko iwabo w'umuhungu nabo bamutereranye akabaho yifasha we ubwe gusa.

    Ati 'Nagiye mba mu buzima bugoranye nkora akazi kose nabonaga harimo no gukoropera abantu, nza gusubira mu ishuri ndangiza amashuri yisumbuye ariko ntavugana n'umuryango wanjye, nakomeje gushakisha ubuzima nza no gutangira kwiga kaminuza abantu batabyumva bumva ko ndi umusazi.'

    Furaha avuga ko yize akarangiza akarera umwana we neza aramwigisha arakura ndetse ngo anaherutse kumushyingira mu mezi make ashize.

    Yiyemeje gushinga umuryango ufasha abana b'abakobwa baterwa inda bakiri bato

    Nubwo nta bushobozi buhambaye Furaha aragira avuga ko yiyemeje gufasha abana b'abakobwa basambanywa bakiri bato bagaterwa inda ngo kuko hari abatereranwa n'imiryango bikaba byatuma bahinduka indaya.

    Ati 'Ubundi mu muryango Nyarwanda iyo ubyaye bumva ko uri indaya aho wakwinjira hose ahenshi nta gaciro uba ufite, bihita bitera umuntu kuba nk'umusazi kuko hari agaciro aba ari kwimwa yaba anafite mu mutwe woroshye akitera icyizere nyamara wanasanga umuryango we warabigizemo uruhare.'

    Yavuze ko ku bana b'abakobwa baturuka mu byaro akenshi usanga ubuzima bubashaririye ku buryo hari n'abongera bagaterwa inda bwa kabiri kubera gutereranwa n'imiryango abandi bagahitamo kuyoboka uburaya kubera kubura abantu bababa hafi bakabahumuriza.

    Inama ku babyeyi bafite abana batewe inda

    Furaha agira inama ababyeyi yo kwita ku bana babo kabone nubwo bashobora guterwa inda arabasaba kubaba hafi bakabahumuriza bakabafasha gusubira mu ishuri ndetse bakanabibutsa ko bashobora kugera ku nzozi zabo aho kubatererana no kubaca intege.

    Ati 'Niba umukobwa wawe agize ikibazo agatwara inda wimujugunya kuko ntabwo yabikoze kuko yari ikirara, hari abashukwa rimwe na rimwe ugasanga namwe ababyeyi mwabigizemo uruhare. Wimujugunya kuko nyuma yo kubyara umuntu yavamo umuntu muzima aba agifite n'umusaruro yatanga ni ahabwe agaciro nk'abandi bana.'

    Furaha yavuze ko ubuzima bushaririye yanyuzemo agatereranwa n'umuryango we akitwa ikirara byatumye azinukwa abagabo ku buryo ngo kuva yabyara uyu mwana yahisemo kutazashaka umugabo bitewe n'ibikomere yahuye nabyo.

    Furaha avuga ko gutereranwa n’umuryango byatumye yiheba cyane binamuviramo kuzinukwa abagabo burundu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gusambanywa-akiri-umwana-agatereranwa-n-umuryango-byatumye-azinukwa-abagabo

  • Rubavu: Abaturage basabwe kuba maso kubera imitingito yatangiye gusenya inzu – #rwanda #RwOT

    Nyiragongo yarutse mu ijoro ryacyeye mbere yo gucogora mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gicurasi 2021. Iruka rikomeye ry'iki kirunga ryaherukaga ku wa 17 Mutarama 2002.

    Nyuma yo kuruka kwa Nyiragongo, mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu wa Rubavu mu Rwanda hari kumvikana imitingito ya buri kanya.

    Umunyamakuru wa IGIHE yanyuze mu bice bitandukanye bya Rubavu ndetse yageze muri Centre ya Buhuru mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu asanga abaturage bamwe bari hanze birinda izo ngaruka.

    Nyiramugisha Costasie yavuze ko bategereje ko umutingito ugabanya umurindi bakajya basubira mu nzu.

    Ati 'Ntiturabigirira icyizere. Turi gucungana no kureba ko abana batatujya kure. Tubonye bicogoye ni yo mahirwe twaba dufite. Ntabwo waruhuka umutingito uhari.''

    Iradukunda Aaron we yavuze ko abantu bagifite igihunga ko ikirunga cyakongera kuruka.

    Ati 'Mu gihe imitingito itari yatuza, ubu abaturage bazongera kuryama batekanye mu gihe yahagaze, nta gihunga cy'uko ikirunga cyakongera kuruka. Ubuyobozi bwategura aho abaturage bahungira mu gihe byakomera.''

    Mu butumwa bw'ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu, bwasabye abaturage gutuza bagakomeza no gutegereza amakuru yose ajyanye n'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yahumurije abaturage, abasaba kudakuka umutima ariko bagakurikirana uko imitingito imeze.

    Yagize ati 'Imitingito irahari kandi ni myinshi. Icyo turi gusaba abaturage ni ugukurikiranira hanze y'inzu kugira ngo haramutse habayeho ibyago ku buryo inzu yagwa itabagwira.''

    Yavuze ko hakiri gukorwa ibarura ngo hamenyekane umubare w'inzu zasenyutse.

    Yakomeje ati 'Hari amakuru yihuse twabonye ko hari inzu ebyiri zasenyutse. Ushobora gusanga hari izindi. Turasaba abaturage gukomeza gucungira hafi kuko imitingito iri hejuru.''

    Nyuma y'iruka rya Nyiragongo, amahindure yahagarariye mu bilometero bitandatu ageze ahitwa Buhene i Kihisi. Umujyi wa Goma uri mu bilometero 20 uvuye ahari Ikirunga cya Nyiragongo.

    Wasangaga ahenshi ikirere cy'Umujyi wa Goma cyahinduye ibara kubera umuriro w'iki kirunga ndetse n'imyotsi yakwiriye hose. Abanye-Congo bari hagati y'ibihumbi umunani n'icumi bari bahungiye mu Rwanda ku wa Gatandatu bitewe n'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo batangiye gusubira mu gihugu cyabo kuri iki Cyumweru.

    Nubwo Nyiragongo isa n'iyacogoye, Umushakashatsi mu by'Ibirunga, Dr Dyrckx Dushime, yabwiye IGIHE ko umuntu atabiheraho ngo yanzure ko itaribwongere kuruka ngo kuko mu gihe haba hakomeje kuba imitingito isaha n'isaha iki kirunga cyakongera kikaruka.

    Yavuze ko kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y'iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka.

    Mu bimaze kumenyekana byangijwe na Nyiragongo harimo hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y'ubuhinzi mu Karere ka Rubavu.

    Abaturage bo mu Karere ka Rubavu basabwe kuba maso kubera imitingito yatangiye gusenya inzu

    Bamwe bicaye hanze mu kwirinda ingaruka bashobora guhurira na zo mu nzu

    Imitingito myinshi ikomeje kumvikana mu Karere ka Rubavu nyuma y’iruka rya Nyiragongo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abaturage-basabwe-kuba-maso-kubera-imitingito-yatangiye-gusenya-inzu

  • Yabyariye mu Rwanda ahunze iruka rya Nyiragongo – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gicurasi 2021 ni bwo Abanye-Congo bari hagati y'ibihumbi umunani n'icumi bahungiye mu Rwanda bitewe n'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo.

    Muri aba bahunze bakiza amagara yabo harimo ababyeyi babiri, umwe yambukiye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu Murenge wa Busasamana n'agace gato ka Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

    Muri iyi nzira ni ho uyu mubyeyi witwa Mawazo Devotha yabyariye ubwo yari ageze mu Kibaya kiri mu Busasamana.

    Uyu mugore wa Mfitumukiza Rukera, yahunze avuye mu gace ka Munigi muri Goma.

    Kimwe n'abandi binjiriye mu tundi duce tutari ku mipaka, yakiriwe n'umuryango utuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Busasamana.

    Akihagera kuko yari amaze kwibaruka, uwo muryango wamushakiye umuganga umuha ubutabazi bw'ibanze.

    Umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Rubavu yamenye ko uyu mubyeyi ari kwitabwaho kandi ameze neza.

    Nyuma yo kubona uko yakiriwe neza mu Rwanda, Mawazo Devotha, yabwiye RBA ko yahaye umwana we izina ry'Ikinyarwanda.

    Yagize ati 'Umwana wanjye mwise Umutoni kuko namubyariye mu Murenge wa Busasamana no kubera uko nshima uko nafashijwe n'Abanyarwanda.'

    Mu Banye-Congo bari bahungiye mu Rwanda harimo n'undi mubyeyi wageze i Gisenyi afite umwana wavutse atarageza igihe cy'ubukure.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yabwiye IGIHE ko kuri site yariho ya Nyarubande hari abantu icyenda bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

    Yagize ati 'Dufite abantu icyenda mu bitaro, abandi basubiyeyo. Hari abo [mu bari mu bitaro] dushobora gusigarana iminsi mikeya. Harimo nk'umugore wabyaye umwana utagejeje igihe, ari kwitabwaho ahashyirwa muri [neonatology]. Ntabwo wahita umusohora, dushobora kumusigarana iminsi mike.''

    Uyu mubyeyi yavuye muri Congo afite uwo mwana bikekwa ko yari amaze iminsi avuye mu bitaro kwibaruka.

    Kuri Site ya Nyarubande n'iya Busasamana hose hari hacumbikiwe Abanye-Congo bahunze iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo bamaze gusubizwa mu gihugu cyabo. By'umwihariko i Nyarubande mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru hari abantu 58.

    Mawazo Devotha yabyaye ageze mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Ababyeyi bafite n’abana bato bari mu bahungiye mu Karere ka Rubavu nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ababyeyi bahungiye mu Rwanda n’abana babo bahawe amandazi n’icyayi nk’ifunguro rya mu gitondo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yabyariye-mu-rwanda-ahunze-iruka-rya-nyiragongo

  • Umunyamideli w'Uburanga wabyimbye ukuguru yanze ko baguca [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mahogany Geter ukomoka US,yavuze ko kubyimba k'uku kuguru kwe kwatumye yiyongeraho ibiro bisaga 40 ariko we adakeneye ko bamuca akaguru.

    Yavuze ko nubwo buri gihe yakira ubu butumwa yise 'ubw'ubugome'yiteguye gukomeza kubana n'iki kibazo cy'ukuguru kwe kwabyimbye cyane.

    Uyu mukobwa akomeza kugaragaza ko yakiriye ubu burwayi ndetse ko nta kibazo afite cyane ko ahora ashyira amafoto kuri Instagram ndetse agakora n'ibiganiro kuri You Tube abwira abakunzi be uko amerewe.

    Mahogany wavujwe nyuma y'iminsi mike avutse akomeza kwihanganira uburibwe aterwa n'ubu burwayi cyane ko yabwiwe ko nta muti yabona.

    Mahogany yavuze ko icyo akora kugira ngo yirengagize uburibwe ari ukuganira n'abaganga mu by'ingingo ndetse no gusoma ubutumwa bw'abakunzi be.

    Nubwo afite ubumuga, Mahogany Geter, yiyemeje kubaka izina mu kumurika imideli we na nyina Timika, umufasha muri buri ntambwe yose ateye.

    Mahogany,mukuru w'abandi bakobwa 3 bavukana,yagize ati 'Mama yarahangayitse cyane ubwo navurwaga ariko ibintu byose twabinyuranyemo byose.Nkiri umwana numvaga ntari mwiza.Nahoraga numva ko Imana yamvumye.Numvaga ndi mubi cyane,ngahora ndira nihishe.

    Naje gufata umwanzuro ko Imana yemeye ko ubu burwayi bumbaho kuko nkomeye kandi nabwihanganira.Kuva ubwo nahise niga kubwakira no kwishima.

    Ndashaka kwigisha abantu kwishimira ibituma batandukana n'abandi.Ubu nziko ndi mwiza imbere n'inyuma.Nishimiye ibyo umubiri wanjye wakora.'

    Uyu mukobwa yavuze ko abantu benshi bakunda kumusaba ko yakwicisha uku kuguru kurwaye kugira ngo abe mwiza kurushaho ariko ngo yima amatwi ubu butumwa.

    Ati 'Mbona ubutumwa bwiza n'ububi.Umuntu umwe yabwiye ko ndi mubi undi mukobwa twiganye ambwira ko ndi indaya iremwe nabi.Biragora kubana n'abantu babi nkabo ariko nta yandi mahitamo.

    ….Kubera ukuntu mama yambereye icyitegererezo,Naje kumenya ukuntu ndi mwiza.Ibi bivuze ko nakora ibishoboka byose nkabera urugero abandi bakabasha kwiyakira ndetse bakabona uko ari beza.'



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyamideli-w-uburanga-wabyimbye-ukuguru-yanze-ko-baguca-amafoto

  • Umugore wahungiye mu Rwanda yishimiye uko yakiriwe bituma yita umwana we “Umutoni” #rwanda #RwOT

    Mawazo Devotha,wabyariye mu nzira yerekeza mu karere ka Rubavu ahunga iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo, yahisemo kwita umwana we Umutoni kubera uko yakiranywe urugwiro mu Rwanda.

    Nyuma yo kubona uko yakiriwe neza n'u Rwanda, Mawazo Devotha yabwiye RBA ati ' Umwana wanjye mwise Umutoni, izina ry'ikinyarwanda, kuko namubyariye mu Murenge wa Busasamana, no kubera uko nshima uko nafashijwe n'abanyarwanda.'

    Nkuko amakuru dukesha RBA, Abanyekongo 110 nibo bakiri mu karere ka Ruabvu, barimo batatu bajyanwe kwa muganga ngo bitabweho,barimo n'uyu Mawazo Devotha we wabyaye ageze mu Rwanda.

    Kuri iki Cyumweru nyuma y'aho iki kirunga gihagaritse kuruka, abenshi muri aba basuye mu gihugu cyabo, gusa abandi bahitamo kuba bari mu Rwanda kubera ko batarizera uko iwabo hifashe..

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi, yashimye cyane abanyarwanda uko bakiriye bagenzi babo, ariko anongera gusaba akomeje ko abaturage babijyanisha no kuzirikana uruhare rwabo mu kwirindira umutekano.

    Gatabazi yagize ati “Turashimira abaturage ba Rubavu, ubuyobozi bw'Akarere, inzego zibanze uburyo bakiriye abaturage b'abavandimwe ba RDC bahungaga ikirunga kimaze kuruka ubu abenshi bakaba bamaze gusubira iwabo. Abasigaye bake bakiri mu ngo nabo bakomeje gutaha nta nkomyi.”

    Muri rusange mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru mu Rwanda hahungiye abanyekongo barenga ibihumbi 10 nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu.

    Haracyakusanywa ibyangijwe n'iruka ry'iki kirunga.

    Ubwo cyaherukaga kuruka mu 2002, cyahitanye abantu 250 gisenya inzu zirenga ibihumbi 120 mu Mujyi wa Goma.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/umugore-wahungiye-mu-rwanda-yishimiye-uko-yakiriwe-niko-kwita-umwana-we-umutoni

  • As Kigali itsinze Rayon Sports amateka atangi… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabereye mu karere ka Muhanga kuri iki cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, As Kigali yinjira mu mukino ishaka intsinzi ya mbere mu myaka 6 ishize idatsinda Rayon Sports yayakiriye.

    Abakinnyi 11 As Kigali yakiriye yabanjemo 

    Mu izamu harimo Ndayishimiye Eric, mu yindi myanya harimo: Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Kwizera Pierrot, Benedata Janvier, Bayisenge Emery, Nsabimana Eric, Abubakar Lawar, Hussain Tshabalala, Karera Hassan ndetse na Hakizimana Muhdjiri.

    Umukino watangiye amakipe yombi yatakana ku ruhande rwa Rayon Sports Ruvumbu ubona ko ariwe mukinnyi ukanganye ndetse wari ufite umuvuduko mwinshi cyane. 

    Abakinnyi Rayon Sports yabanjemo: Bashunga, Eto, Clement, Emmanuel, Samuel, Imran, Jean Vital Nishimwe Blaise Luvumbu, Gilbert ndetse na Dagnogo.

    Igitego cya mbere cyabonetse ku munota 34 gitsinzwe na Hakizimana Muhdjiri ku ishoti ryiza cyane yatereye mu kibuga hagati, Bashunga ntiyamenya uko bigenze.

    Ku munota wa 38 Luvumbu na we yateye ishoti ari mu kibuga hagati umupira Bakame awushyira muri Koroneri, bituma igice cya mbere kirangira ari igitego 1 cya As Kigali ku busa bwa Rayon Sports.

    Igice cya 2 cyatangiye As Kigali ifite imbaraga nyinshi cyane kuko ku munota wa 48 Hussein Tshabalala yatsinze igitego cya 2 cyahise gishyira mu bihe bibi ikipe ya Rayon Sports.

    Rayon Sports nayo yagerageje gushaka igitego ariko icyuho cya Sugira na Mutatu cyiguma kwigaragaza.

    Rayon Sports yakoze impinduka, Imran na Dagnogo bavamo hinjira Niyonkuru na Prince ikipe itangira gukora ariko igitego kiba ibamba. Ku munota wa 81 Rayon Sports yabonye igitego cya mbere ku burangare bwa Emery, Karera Prince acenga umuzamu atsinda igitego cyiza cyane.

    Rayon Sports yakomeje kwataka ndetse iniharira umukino ariko aka bukuru karanga. ku munota wa  92, Biramahire Abeddy wari winjiyemo asimbuye Lawar, atsinda igitego cya Gatatu ku mupira yarahawe na Muhadjiri. Umukino wahise urangira ari ibitego 3 kuri kimwe cya Rayon Sports.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105879/as-kigali-itsinze-rayon-sports-amateka-atangira-bundi-bushya-105879.html

  • FERWAFA yemeje igihe amatora ya komite nshya… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi nibwo muri Lemigo Hotel hateraniye inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA .

    Ku murongo w’ibyigirwaga muri iyi nama harimo kwemera ubwegura bw’uwahoze ari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwana Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène.

    Ikindi cyari ku murongo w’ibyigwa Ni ukwemeza igihe nyacyo amatora ya komite shya azaberaho. 

    Bidatinze komite  y’inzibacyuho iyobowe na Habyarimana Marcel  yameje ubwegure bwa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, ndetse bameneza ko amatora ya komite shya azaba tariki 27 Kamena 2021.

    Mu mwezi gutaha inzu ya FERWAFA iraba yicayemo komite nshya

    Ikindi cyabereye muri iy’inama, ni abakomiseri bagera kuri 5 nabo beguye ku mirimo yabo ndetse n’ubwegure bwabo buremerwa.

    Abakomiseri 5 beguye barimo Ruhamiriza Eric warushinzwe amarushanwa, Nshimiyimana Alexis Redemptus wari ushinzwe iterambere ry’umupira, Dr Hakizimana Moussa warushinzwe ubuvuzi, uwari ushinzwe umutekano Ntakirutimana Diane, ndetse na Mukangoboka wari ushinzwe iterambere ry’umupira w’abagore.

    Komite icyuye igihe yari yaratowe tariki 31 Werurwe 2018 Rtd Brig Gen Sekamana icyo gihe akaba yarasimbuye Vincent De Gaulle, ariko na we yegura tariki 14 Mata 2021 avugako atabasha gufatanya inshingano n’akazi ke kaburi munsi karimo kwita ku muryango we.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105877/ferwafa-yemeje-igihe-amatora-ya-komite-nshya-azabera-inemeza-ubwegure-bwa-rtd-brig-gen-sek-105877.html