Category: Uncategorized

  • Sobanukirwa impamvu interahamwe n'abambari bazo banga urunuka Perezida Kagame umujinya wabo bakawutura Internet (Igice cya Mbere) #rwanda #RwOT

    Uwari umuyobozi wa ORINFOR mu myaka ya 1991 na 1992 ariwe Ferdinand Nahimana, nyuma akaba n'umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu itangazamakuru, yategetse abakozi be ko batangaza kuri Radiyo Rwanda, Radiyo y'igihugu imwe rukumbi muri icyo gihe ko uwari umugaba mukuru w'ingabo za FPR Inkotanyi icyo gihe ariwe Major Paul Kagame ko yaguye ku rugamba.Ibi byabaye inshuro eshatu.

    Ferdinand Nahimana wari Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (ORINFOR)

    Kubera igitutu cya FPR mu masezerano y'Arusha, Ferdinand Nahimana yakuwe ku mwanya wo kuyobora Radiyo y'igihugu nyuma yuko ahimbye itangazo ryatumye Abatutsi mu Bugesera bicwa. Radiyo y'igihugu yatangaje ko Abatutsi bari gucura umugambi wo kwica abayobozi bakuru ba MRND maze uwari Burugumesitiri wa Kanzenze Fidele Rwambuka ategeka interahamwe ze kwica Abatutsi.

    Imyaka mirongo itatu irashize interahamwe, inshuti n'abambari bazo bakomeza gusubira mu magambo ya Ferdinand Nahimana. Ubwo muri 1991, hakoreshwaga Radiyo cyangwa ibinyamakuru byandikwa, ubu muri iki gihe hifashishwa Murandasi buri wese yigize umunyamakuru. Amagambo bavuga kuri Perezida Kagame uyu munsi ari Perezida w'u Rwanda, ntaho ataniye n'amagambo bamuvugagaho bamwifuriza ikibi cyose cyashoboka muri 1991 kugeza 1994 bakoresheje Radiyo Rwanda, Radiyo y'igihugu ndetse n'ibinyamakuru byabo bashinze nka KANGURA, INTERAHAMWE, UMURWANASHYAKA, MEDAILLE NYIRAMACIBILI n'ibindi.

    Ababyandikagamo ubu bihisha inyuma ya Mudasobwa bakandika ingengabitekerezo yabo ya Hutu Pawa aho nanubu bacyumva ko u Rwanda ari urw'Abahutu b'umwimerere nkuko amategeko icumi yabo yabivugaga. Muri uru rugendo rw'imyaka 27 ishize izo ntagondwa zikoze Jenoside yarimbuye Abatutsi, kuva FPR Inkotanyi yahagarika iyo Jenoside nanubu iryinyo riri kuri ndi bifuza kurangiza umugambi wabo ariko Perezida Kagame yababwiye OYA atabibasabye ahubwo akoresheje ingufu.

    Zitukwamo nkuru, iyo batuka Perezida Kagame baba batuka Abanyarwanda bose badahuje nabo ubuhezanguni. By'Umwihariko ariko, hari ibikorwa bya Perezida Kagame mu myaka hafi 31 ishize byagiye bikorogoshora abahezanguni b'Abahutu batarunamura icumu (mu magambo) kugeza uyu munsi.

    Tugiye kubagezaho impamvu zitandukanye zaranze ibikorwa by'ubutwari bya Perezida Kagame bituma inshuti z'ikibi zimwifuriza ikibi harimo n'urupfu, ariko we bikamutera imbaraga zituma arushaho gukorera Abanyarwanda mu kubahesha agaciro n'ishema

    Perezida Kagame aba umuyobozi w'ingabo za RPA Inkotanyi

    Hagati ya Ukwakira-Ugushyingo 1990, ingabo za Kinani zabyinye intsinzi ko zashubije inkotanyi I Bugande ndetse ko bazitsembatsembye. Nyamara ntibamenye ko Ingabo z'Inkotanyi zabonye undi muyobozi mukuru ufite ubuhanga budasanzwe mu bya gisirikari wari wigomwe amashuri ye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika ariwe Paul Kagame. Nkuko bitangazwa n'abasirkari bandi ba RPA, bakibona Paul Kagame ku rugamba imitima yariruhukije.

    Mu gihe Ingabo za Habyara ziri kubyina insinzi hari n'urujya n'uruza hagati y'abayobozi b'u Rwanda n'Ubufaransa, mu bwenge bwe bwinshi, Major Paul Kagame yahise akubitira ahababaza FAR ayiturutse inyuma nuko afata Gatuna hagati ya tariki ya 1-4 Ugushyingo 1990 naho tariki ya 14 Ugushyingo 1990 ingabo za RPA zifata Kaniga arinayo yaje kuba icyicaro cya Radiyo Muhabura.

    Ibi byabaye ubwo Habyarimana n'ingabo ze babyinaga insinzi kakahava imbaraga zose bazishyize mu Mutara. Radiyo Rwanda yirirwaga ishyiraho indirimbo uburyo bakubise 'inyenzi' zose zigasubira muri Uganda. Major Kagame yahise amenyekana mu Rwanda ubwo, kandi ubwo abambari ba Muvoma bari bakiri ngo 'mu muhango' wo gushyingura Rwigema.

    Nyuma yo gufata Gatuna, uwari Minisitiri w'Ubufaransa ushinzwe iterambere yahise yoherezwa I Kigali kuko ntibasobanukiwe nyuma yuko Habyarimana abwiriye Mitterand ko intambara yarangiye. Nibwo urwango rwa mbere rwo kwanga Major Kagame rwatangiye mu bambari ba Muvoma.

    Ibitero bya Gatuna, Kaniga, Byumba, Ruhengeli n'ahandi bwari ubutumwa bwihariye Major Kagame yabwiraga intagondwa za Muvoma ngo turahari ntaho twagiye ndetse akamwereka n'amayeri ya gisirikari. Ubwo icyakurikiye ni ukurwanya Perezida Kagame binyuze mu binyamakuru bahembera urwango mu baturage.

    Guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi

    Nyuma yuko Inkotanyi ziswe inyamaswa zifite imirizo n'amatwi maremare, ubuyobozi bwa Major Paul Kagame bweretse MRND ya Habyarimana ko ari abantu nk'abandi bemera imishyikirano ku mbaraga ariko intagondwa ntizatuza.

    Ubwo abayobozi n'ingabo za FPR Inkotanyi binjiraga muri Kigali tariki ya 28 Ukuboza 1993, bageze mu Gasyata bakirwa bidasanzwe, bageze Nyabugogo biba ibindi bindi; byari biteganyijwe ko banyura Kacyiru Minisiteri n'imbere ya Jandarumuri, ariko barahindura babanyuza ku Kinamba ngo abakozi ba Minisiteri badasohoka mu biro byabo baje kureba Inkotanyi.

    Abari bashinzwe iperereza bari bafite Kamera ahantu hose bareba abishimiye kuza kw'Inkotanyi mu mugi wa Kigali. Nibwo umugambi wa Jenoside wihutishijwe.

    Kuribo igisubizo gikuru kwari ukwikiza umwanzi. Umwanzi yari nde? Komisiyo y'ingabo za FAR yari yashyizweho na Habyarimana yagaragaje ko umwanzi w'u Rwanda ari umututsi wo hanze no mu gihugu imbere nkuko byatangajwe muri Kanama 1993. Bityo rero umututsi uwo ari we wese yaba uwo hanze n'imbere mu gihugu bagombaga kumwikiza.

    Intagondwa zakoresheje amayeri yose kugeza zihitanye Habyarimana ngo zibone impamvu yo kwikiza umututsi. Ibi bari bamaze kubimenyera dore ko iyo bashakaga kwica Abatutsi igihe cyose bashakaga impamvu; bica abatutsi mu Bugesera, Ferdinand Nahimana yari yatanze itangazo kuri Radiyo Rwanda ko afite amakuru ko Inkotanyi (Abatutsi) bashaka kwica abayobozi bakuru bose ba MRND. Nuko Abatutsi bari baraciriwe I Bugesera baba mu bukene bukabije, batuye muri Nyakatsi baricwa yaba abana n'abagore.

    Ubwo umunsi w'imperuka wagenwe wo kurimbura Abatutsi wageraga, umugaba w'Ingabo wa FPR Inkotanyi yatanze itegeko ryo guhagarika Jenoside maze mu minsi ijana ba rukarabankaba baba bameneshejwe bahungira mu bihugu bitandukanye.

    Umujinya bajyanye niwo bagifite ubu ibyo bagerageje byarabananiye maze bayoboka Murandasi. Mu gihe ababyeyi babo batsinzwe urugamba, abagifite agatege nka Gaspard Musabyimana, Ndereyehe Charles n'abandi ndetse n'abana babo bayobotse iya Murandasi maze ngo bakomeze urugamba rwananiye ba Se.

    Col Ndengeyinka wa Ex FAR ariko waje nkwinjizwa mu ngabo za RPA ariko kamere ikanga, ngo yagiye mu nama y'abarwanya u Rwanda agihunga ababaza aho bageze, bati turi mu rugamba rwa propaganda kugirango Perezida Kagame adasinzira. Yababwie ko Perezida Kagame azi adashobora kubura gusinzira kubera ibyo bamuvugaho.

    Come back (kugaruka mu Rwanda kungufu) yaburijwemo

    Ubwo yavuganaga n'itangazamakuru mu mugi wa Musanze nyuma yaho Kigali ifatiwe tariki ya 4 Nyakanga 1994, uwari Perefe w'umugi Lt Col Tharcisse Renzaho yavuzeko bavuye mu mugi kubera amayeri ya gisirikari ko bazagaruka bagafata umugi n'ahandi hose FPR Inkotanyi yari yafashe.

    Naho uwari Minisitiri w'intebe Yohani Kambanda, yabwiye abaturage ba Nyakabanda muri Gitarama ko asabye inkotanyi zose gushyira imbunda hasi, utabikora ntazabona n'akanya ko gusubira I Bugande. Aha yabivuze yambaye ikote rya gisirikari aho yongeyeho ko buri wese agomba kugira imbunda maze nawe akayerekana mu mashusho azwi cyane. Hari muri Kamena 1994.

    Yaba Minisitiri w'intebe Kambanda yaba Renzaho Tharcisse ntanumwe wagarutse I Kigali imyaka 27 irashize ahubwo Kigali bavugaga ni gereza bombi barimo babazwa ibyaha bakoze byo gushaka kurimbura ubwoko Tutsi. Aba bombi bazarangiriza ubuzima bwabo muri gereza.

    Gutsindwa kw'intambara y'abacengezi

    Mu Ukuboza 1994, Vice Perezida w'u Rwanda Maj Gen Paul Kagame yitabiriye inama y'Umuryango w'Abibumbye asaba ko inkambi zo muri Kongo zareka kuba indiri y'imitwe y'itwaje intwaro n'imyitozo ya gisirikari kandi zigashyirwa kure y'umupaka w'u Rwanda nkuko amasezerano Mpuzamahanga abivuga.

    Umuryango Mpuzamahanga watereye agati mu ryinyo ahubwo batangira ibitero byo kuza kwica cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ngaho bari gusibanganya ibimenyetso.

    Inkambi zari indiri zo gusenya u Rwanda zarashenywe bacyurwa mu Rwanda abandi bahungira mu mashyamba. Ari abaje mu Rwanda, ndetse n'abari mu mashyamba bari barashinze ishyaka rya RDR ngo rishinzwe gucyura Impunzi, icyari RDR cyahindutse PALIR ifite umutwe wa gisirikari uzwi nka ALIR maze batangiza intambara izwi nkiy'abacengezi. Abagiye bayobora iyo mitwe bishwe umusubirizo nkuko tugiye kubireba.

    Byatangiye uwari umuyobozi wa ALiR ariwe Col Nkundiye yishwe mu kwezi kwa Nyakanga 1998, yicirwa mu cyahoze ari Giciye hamwe n'abandi basirikari benshi. Akaba yari akuriye umutwe w'abasirikari barindaga Perezida Habyarimana bagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasimbuwe na Lt Col Dr Mugemanyi wishwe nyuma y'ibyumweru bibiri bikurikira urupfu rwa Nkundiye. Mugemanyi wari umuganga mukuru muri ALiR yishwe tariki ya 8 Kanama 1998 yicirwa mu cyahoze ari Komini Nyarutovu ubu ni mu karere ka Gakenke. Abarwanyi ba ALiR bapfuye ku bwinshi bashaka gufata umurambo we ndetse n'imiti yari afite ariko ingabo za APR zibabera ibamba zibagabaho ibitero bikomeye bakoresheje n'indege.

    Umurambo wa Mugemanyi waje kumenyekana kubera umwe mubahoze ari abarwanyi be bari barashyizwe mu gisirikari cy'APR.

    Mugemanyi yaje gusimburwa na Rwarakabije wari usigaye ariwe mukuru aba arinawe uba umuyobozi w'ingabo za FDLR wa mbere ubwo bahinduraga izina ry'ALiR kubera ko bari bashyizwe ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba n'igihugu cy'Amerika. Rwarakabije yaje gutaha mu Rwanda mu Ugushyingo 2003.

    Rwarakabije yasimbuwe na Mudacumura wishwe mu bitero by'ingabo za Kongo mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira 18 Nzeli 2019.

    FDLR yagiye yigabanyamo ibice byinshi harimo RUD Urunana, CNRD Ubwiyunge n'indi itandukanye. Ababaye abayobozi bose ba RUD Urunana barishwe mu bihe bitandukanye, rimwe na rimwe bikurikirana.

    RUD Urunana ni umutwe washinzwe muri Nzeli 2005 biturutse ku ivangura rishingiye ku irondakarere (Kiga na Nduga) ariko abayobozi ba politiki ku ikubitiro bari cyane mu mahanga akaba ariho yatandukaniraga na FDLR.

    Abayobozi ba Politiki bari Jean Marie Vianney wari Perezida naho Umunyamabanga Nshingabikorwa akaba Felicien Kanyamibwa. Mu bandi bari mu buyobozi bwa Politiki harimo na Major Emmanuel Munyaruguru uba mu gihugu cya Norvege.

    Ingabo za RUD Urunana ku ikubitiro zari ziyobowe na Brig Gen Jean Damascene Ndibabaje Alias Musare. Bivugwa ko Musare yatonganye na Mudacumura, akamwaka Brigade yari ayoboye undi akivumbura agahita ahindura abasirikari yari ayoboye abashyira mu mutwe mushya wa RUD Urunana. Mu kwezi kwa Kamena 2006, Mudacumura yamugabyeho ibitero undi yihagararaho.

    Brig Gen Musare wize amashuri yisumbuye I Bicumbi mbere yo kurangiriza muri APE Rugunga, yinjiye mu ishuri rya gisirikari ESM muri Ukwakira 1990. Yahunze afite ipeti rya St Liyetona akaba ari mubakubiswe ikibatsi n'ingabo za APR ubwo yari ku musozi wa Jali ndetse muri Jenoside akaba yarishe abatutsi cyane ahitwa i Remera y'Abaforongo.

    Brig Gen Musare yishwe tariki ya 8 Gashyantare 2016 mu bitero byagabwe n'abarwanyi ba Mai Mai. Umwe mu barwanyi ba RUD Urunana warokotse iki gitero cyahitanye Musare yagize ati 'Imirwano ikarishye yatangiriye mu birindiro bya Generali abivamo ajya ku gasozi ajya ahamagariraho agiye gusaba ubufasha abandi basirikare maze asanga yatezwe agico n'abarwanyi Maï-Maï ya Guidon bahita bamurasa n'umusirikare umurinda bitaba Imana.' Tubibutse ko Brig Gen Musare yapfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda, FPR yaratsinzwe.

    Uwasimbuye Brig Gen Musare ni Gen Musabyimana Juvenal Alias Afrika Jean Michel nawe akaba yarishwe n'ingabo za Kongo FARDC tariki ya 9 Ugushyingo 2019. Yiciwe ahitwa Makoka, Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru ibirometero bitatu hafi n'umupaka wa Uganda. Bane mu bari bamurinze nabo bahise bahasiga ubuzima.

    Mu kwezi kwa munani 2020 uwari wasimbuye Gen Afrika ariwe Col Cyprien Mpiranya nawe yarishwe ubwo hari tariki ya 29 Kanama 2020 nawe yicirwa ku mupaka wa Uganda. Col Mpiranya, wari uzwi nka Kagoma yahunze u Rwanda afite ipeti rya Serija aho yahise yinjira mu mitwe yabanjirije FDLR nka ALiR nindi nyuma yinjira muri RUD Urunana yaje kuyobora kugeza yishwe.

    Muri 2005, RUD Urunana yaje kwihuza nundi mutwe witwaga RPR-Inkeragutabara wari ugizwe na bamwe mu babaye mu gisirikari cya APR bagakora amakosa bagahungira muri Uganda. Umwe mubashinze RPR Inkeragutabara ariwe Major Gerard Ntashamaje yaje gutaha mu Rwanda.

    Uwari uyoboye agatsiko ka RPR Inkeragutabara kihuje na RUD Urunana ni Col Emmanuel Rugema wiyitaga Umupfu w'ishyamba ndetse nundi witwaga Capt Eric ushobora kuba yarihaye ipeti nawe.

    Nyuma yuko Col Mpiranya yishwe, yasimbuwe na Col Emmanuel Rugema nawe waje kwicwa tariki ya 23 Ukwakira 2020.

    Biracyakomeza………….

    The post Sobanukirwa impamvu interahamwe n'abambari bazo banga urunuka Perezida Kagame umujinya wabo bakawutura Internet (Igice cya Mbere) appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/sobanukirwa-impamvu-interahamwe-nabambari-bazo-banga-urunuka-perezida-kagame-umujinya-wabo-bakawutura-internet-igice-cya-mbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sobanukirwa-impamvu-interahamwe-nabambari-bazo-banga-urunuka-perezida-kagame-umujinya-wabo-bakawutura-internet-igice-cya-mbere

  • Kigali: Abanyeshuri bitegura gukora ikizamini cya leta bafite impugenge ko bazatsindwa #rwanda #RwOT

    Hari abanyeshuri bavuga ko bafite impungenge ko mu kizamini cya Leta batazatsinda neza kuko batabonye igihe gihagije cyo kwitegura amasomo yabo, bitewe n'igihe bamaze muri guma mu rugo.

    Tariki 18 Mutarama 2021, nibwo amashuri yo mu mujyi wa Kigali yafunze kubera gahunda ya Guma mu rugo yari itangiye.

    Ni gahunda yamaze ibyumweru bigera muri bitatu amashuri afunze, aza gufungurwa tariki 23 Gashyantare 2021.

     Minisiteri y'uburezi icyo gihe  yatangaje  ko nta cyuho kizagaragara kandi ko ingengabihe y'amasomo izajya itegurwa hakurikijwe igihe buri cyiciro cyatangiriye.

    Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bazakora ikizami cya Leta baravuga ko mu kizamini cya Leta batazatsinda neza, bitewe nuko batabonye igihe gihagije cyo kwitegura amasomo yabo, kubera igihe bamaze muri guma mu rugo.

    Umwe yagize ati 'Kwigisha abanyeshuri batabishaka, abiga basinziriye  badafite ubushake bwo kwiga, n'abarimu byabagizeho ingaruka mu buryo bugaragara. Twebwe rero hari imbongamizi yo kuba tutarasubiye mu masomo neza twabinyuzemo twiruka, urabona ko n'ejo bundi twahise tujya muri guma mu rugo nanone. Abandi bana  bo mu ntara bakomeza biga.'

    Mugenzi we yagize ati 'Twe twaragarutse ntitwayarangiza yose n'ubwo bagerageje ngo tuyarangize, ariko ni ukuyacamo twihuta kugira ngo tugire ubumenyi kuri buri somo, bityo mbona dushobora kuzahura n'imbogamizi z'uko hari nibyo bashobora kuzatubaza wenda tutarabyize neza.'

    Ababyeyi baganiriye n'itangazamakuru rya Flash bavuga ko nubwo abanyeshuri bahuye n'ingaruka z'icyorezo cya covid-19 bagasubira inyuma mu masomo bitewe n'ibiraka bakoraga, uwari umuhanga azatsinda.

    Umwe ati 'Aho kuvuga ngo batsindwa bitewe n'uko batangiye bitinze  cyangwa se bitewe n'iyo guma mu rugo yabayeho, n'uko abana bajyaga mu biraka bakorera amafaranga, bafite mu mutwe hakurikirana batsinda.'

    Undi yagize ati 'Mu mutwe rwose nta kintu bafite cyatuma bahita bihutishwa gukora ibizamini, nibura babongereyeho nk'amezi Atatu (3) bakabasha kongera kwiyibutsa  ibyo bize.'

    Ku ruhande rwa mwarimu Macumu Valens wigisha indimi n'ubuvanganzo mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye, avuga konta mpungenge zo kudatsinda zihari kuko amasomo ari kugana ku musozo.

    'Njyewe ntabwo ariko mbibona, uko biri kose n'ubwo wenda iyi Covid-19 yahungabanyije  ibintu byinshi, ariko babonye igihe kinini  cyane cyo kwitegura. N'ubwo harimo iminsi bamaze ari bonyine  bari mu rugo batari kumwe n'abarimu ariko hagiyeho gahunda nyinshi  zibafasha.' Mwarimu Macumu Valens

    Umuyoboziwa Groupe scolaire Kicukiro Rugasire Euzebius, nawe yunga mury'uyu mwarimu, ngo nta mpungenge zo kudatsinda abanyeshuri bakwiriye kugira.

    Ati 'Ntabwo wenda umuntu yazishingiraho cyane, ntabwo bize nk'uko bigaga ariko turabona umunyeshuri wize neza  agakurikira, turebye integanyanyigisho aho tuyigeze turabona bashobora kuzatsinda.'

    Impuguke mu burezi Dr Ngenzi Alexander avuga ko abanyeshuri basabwa gukora cyane kuko ari mu bihe bidasanzwe, bityo ko abana batagomba kugira impungenge kuko batazi ibyo bazabazwa.

    Yagize ati ' Abanyeshuri barasabwa gukora cyane, kubera ko n'ubundi muri bino bihe bya covid-19 bidusaba gukora  cyane kuko turi mu bihe bidasanzwe, ubwo biradusaba gukoresha uburyo budasanzwe. Niyo mpamvu aba bana  batangiye kuvuga ngo batsindwa cyangwa se undi wese wabivuga, bafite gihamya ki se ko batazi ibyo bazabazwa yabibwirwa n'iki?'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Twagirayezu Gaspal aganira na kimwe mu bitangazamakuru, yavuze ko imyiteguro y'ibizamini bya Leta mu gihugu ikomeje ndetse ko intambwe imaze guterwa itanga icyizere.

    Bwana Twagirayezu avuga ko abanyeshuri bakwiye gukomeza gushyira imbaraga mu myiteguro y'ibizamini ntibacike intege kandi ko badakwiriye kwigira gutsinda ibizamini gusa.

    Abiga mu mashuri abanza bazatangira ibizamini tariki 12 Nyakanga kugeza tariki 14 Nyakanga 2021.

    Ibizamini bya Leta ku biga mu mwaka wa Gatatu n'uwa Gatandatu w'amashuri yisumbuye bizatangira tariki 20-27 Nyakanga 2021.

    Ku biga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro biteganijwe ko bo bazabitangira tariki 16-25 Kamena 2021.

    AGAHOZO Amiella

    The post Kigali: Abanyeshuri bitegura gukora ikizamini cya leta bafite impugenge ko bazatsindwa appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/05/24/kigali-abanyeshuri-bitegura-gukora-ikizamini-cya-leta-bafite-impugenge-ko-bazatsindwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-abanyeshuri-bitegura-gukora-ikizamini-cya-leta-bafite-impugenge-ko-bazatsindwa

  • Amakuru Mashya: Perezida wa Etincelles yeguye #rwanda #RwOT

    Perezida wa Etincelles Hitayezu Dirigeant yamaze kwegura, k'ubusabe bwa Akarere Ka Rubavu , uyu yatorewe kuyobora iyi kipe ,tariki ya 21 Kamena 2020 mu matora y'Inama y'Inteko Rusange y'ikipe yabereye mu Karere ka Rubavu.

    Hitayezu wayoboye Etincelles mu bihe bitari byoroshye , akaba yeguye kubusabe bw'Akarere ka Rubavu na Komite ye yose .

    Visi Perezida wa mbere Pasteur Ndolimana Emmanuel na Ndagijimana Enock visi Perezida wa kabiri nabo bahise begurira rimwe.

    Hitayezu Dirigeant akaba yari yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Ruboneza Gédéon wari urangije igihe ndetse uyu Ruboneza Gédéon arahabwa amahirwe yo gusimbura Hitayezu.Mu ibaruwa yanditse asezera Hitayezu yavuze ko ari akazi kenshi ndetse ni mpamvu ze bwite.

    Hitayezu Dirigeant asize ikipe ya Etincelles FC mu makipe umunani agomba guhatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/24/amakuru-mashya-perezida-wa-etincelles-yeguye/

  • Inyeshyamba za FLN zongeye kwiyahura zigaba agatero-shuma mu Rwanda, ebyiri zihasiga ubuzima. #rwanda #RwOT

    Itangazo dukesha Ministeri y'Ingabo riravuga ko mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 23 rishyira kuwa mbere tariki 24 Gicurasi 2021, agatsiko kinyeshyamba za FLN kagabye igitero mu Kagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Uburengerazuba, zivuye muri Komini Mabayi mu Burundi.

    Izo nyeshyamba zasaga n'iziyahura zikimara kugera nko muri metero 100 ku butaka bw'u Rwanda, zahise zicakirana n'Ingabo z'u Rwanda zari ziryamiye amajanja, maze ebyiri muri zo zihasiga ubuzima.

    Iryo tangazo kandi rikomeza rivuga ko hanafashwe ibikoresho birimo iby'itumanaho, imbunda, amasasu na grenade, ndetse n'imyenda y'abasirikari bo mu Burundi.

    Zikimara gukubitwa inshuro, izacitse ku icumu zahise ziyabangira ingata zisubira mu ndiri yazo iri mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.

    FLN ni umutwe w'iterabwoba wa Paul Rusesabagina, ukurikiranyweho ibikorwa byo kwica abaturage, kubashimuta no kubasahura. Ntabwo ari ubwa mbere zigabye udutero mu Rwanda, nkutwo bagabye mu turere twa Nyamasheke, Nyaruguru na Nyamagabe mu mwaka wa 2018, ariko buri gihe izo nyeshyamba zigapfa ari nyinshi, izindi zigafatwa mpiri.

    Ubuhamya bw'abari abarwanyi ba FLN ubu bakaba bari mu butabera mu Rwanda, buvuga ko uwo mutwe uri mu marembera ngo kuko abarwanyi bawo bapfa nk'udushwiriri, abasigaye nabo bakaba barihebye kubera imibereho mibi cyane no guhora bikanga ibitero bigamije kubahashya burundu. Ngubwo ubuzima Rusesabagina n'abambari be bashoyemo abana b'uRwanda!

    The post Inyeshyamba za FLN zongeye kwiyahura zigaba agatero-shuma mu Rwanda, ebyiri zihasiga ubuzima. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inyeshyamba-za-fln-zongeye-kwiyahura-zigaba-agatero-shuma-mu-rwanda-ebyiri-zihasiga-ubuzima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inyeshyamba-za-fln-zongeye-kwiyahura-zigaba-agatero-shuma-mu-rwanda-ebyiri-zihasiga-ubuzima

  • Umugabo yacinnye akadiho aritakuma ,abantu baramufana cyane birangira apfuye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yapfuye mu buryo butunguranye ubwo yabyiniraga abantu ,bakizihirwa ndetse bakamufana mu mashyi menshi batazi ko ari mu marembera.

    Mu birori byabereye muri leta ya Rivers byaje kurangira mu buryo butunguranye nyuma y'uko umwe mu bagabo bitabiriye iki kirori apfuye ari gushimisha abakitabiriye, ababyinira bizihiwe.

    Mu bitangazamakuru bitandukanye birimo, Nigerianews, batangaza ko uyu mugabo yatambutse akajya mu kibuga hagati aho abantu bari bateraniye abereka ko azi kubyina mu mashusho nk'uko yatambutse ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.

    Amakuru avuga ko umugabo wo muri Nigeria utatangajwe amazina, yikubise hasi ari kubyina, akagarama hasi, abari bamushungereye nabo bakoma amashyi bagira ngo ashatse kubasetsa.

    Hashije igihe kinini atarabyuka, umugabo umwe mu bari mu kirori aramwegera amukoraho asanga umutima ntugitera yapfuye rugikubita yagize ihagarara ry'umutima.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yacinnye-akadiho-aritakuma-abantu-baramufana-cyane-birangira-apfuye/

  • APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa. #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga umunsi wa mbere w'imikino yo guhatanira igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda ya 2020-2021 muri Primus National League, kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 ikipe ya Rayon Sports ndetse na Espoir FC zatakaje uyu mukino naho mu gice cy'amakipe arwanira kutamanuka Gasogi United na Gorilla FC zitangira neza.

    Duhereye ku mukino wahuje ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Espoir FC kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y'amajyepfo ari naho ikipe ya APR FC isigaye yakirira, iyi kipe iyobowe n'umutoza Adil Eradi Muhammed yaraye ibonye itsinzi y'igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Omborenga Fitina ku munota wa 90 nyuma yaho hari habuze ikipe ibona igitego.

    Mu wundi mukino wabereye kuri Sitade y'akarere ka Muhanga, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Rayon Sports iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe.

    Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 34 bajya ku ruhuka ari igitego kimwe ku busa, bakiza mu gice cya kabiri ku munota wa 48 w'umukino rutahizamu Hussein Tchabalala yahise atsinda igitego cyaje kwishyurwa na Rudasingwa Prince wa Rayon Sports ku munota wa 81, umukino wasojwe na Biramahire Abeddy watsinze igitego cya gatatu cya AS Kigali ubwo hari ku munota wa 90 w'umukino.

    Kuri sitade ya Mumena ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye ikipe ya Etincelles mu mikino yo gushaka kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, iyi kipe ya Gorilla FC yatsindiwe na Iroko Babatunde w'umunya Nijeriya watsinzemo ibitego bibiri, Ineza Janvier watsinze kimwe ndetse na Irankunda Rodrigue, ku ruhande rwa Etincelles yo yatsindiwe na Abdul Papy na Hassan Djibrine.

    I Bugesera ho ikipe ya Gasogi United yahatsindiye ikipe ya Musanze FC ibitego bine kuri kimwe, ni Musanze FC yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Munyeshyaka Gilbert uzwi nka Lukaku, kuri Gasogi United yo yatsindiwe na Hassan Kikoyo watsinze ibitego bibiri, ikindi gitsindwa na Yamini Salumu na Bugingo Hackim.

    Gutsindwa uyu mukino ku ikipe ya Musanze FC hahise hafatwa umwanzuro w'uko umutoza mukuru Seninga Innocent yahise yirukanwa na Perezida wayo Tuyishime Fabrice uzwi nka Trump, kuwirukanwa kwa Seninga biravugwa ko umuyobozi we yafashe umwanzuro wo ku mwirukana ubwo iyi kipe yari imaze gutsindwa igitego cya Kane ku munota wa 64.

    Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Marines FC yari bwakire ikipe ya Rutsiro FC wo ntabwo wabaye kubera ko Sitade Umuganda itaboneka kumunsi wo ku cyumweru.

    Kuri uyu wa mbere harakinwa umukino umwe utarabaye ku munsi w'ejo hashize ku cyumweru aho ikipe ya Bugesera FC yakira Police FC kuri Sitade y'akarere ka Bugesera.

    Kuri uyu wa mbere harakinwa umukino umwe utarabaye ku munsi w'ejo hashize ku cyumweru aho ikipe ya Bugesera FC yakira Police FC kuri Sitade y'akarere ka Bugesera mu bahatanira igikombe naho mu makipe ahatanira kutamanuka harakina ikipe ya AS Muhanga yakira Kiyovu SC ndetse na Mukura VS yakire ikipe Sunrise FC .

    The post APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-na-as-kigali-zitwaye-neza-rayon-sports-itakaza-umukino-wa-mbere-mu-guhatanira-igikombe-musanze-inyagirwa-na-gasogi-umutoza-seninga-ahita-yirukanwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-na-as-kigali-zitwaye-neza-rayon-sports-itakaza-umukino-wa-mbere-mu-guhatanira-igikombe-musanze-inyagirwa-na-gasogi-umutoza-seninga-ahita-yirukanwa

  • Shampiyona zo ku mugabane w'i Burayi mu mwaka w'imikino wa 2020-2021 zaraye zishojwe harimo impinduka ugerereanyije n'umwaka w'imikino wa 2019-2020 – ibyaranze shampiyona 5 zikunzwe. #rwanda #RwOT

    Shampiyona zo ku mugabane w'i Burayi mu mwaka w'imikino wa 2020-2021 zaraye zishojwe harimo impinduka ugerereanyije n'umwaka w'imikino wa 2019-2020 — ibyaranze shampiyona 5 zikunzwe.

    Premier League

    Shampiyona y'igihugu cy'ubwongereza yatangiye muri Kanama 2020,yasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021, yasize ikipe ya Manchester City ariyo itwaye igikombe cya shampiyona,amakipe nka Manchester City , Manchester United , Liverpool na Chelsea abona itike ya champions League, amakipe nka West Ham United, Liecester City na Tottehnam abona itike ya Europa League.

    Ibyatangaje abantu ni uburyo Arsenal itigize iza mu makipe 6 ya mbere nk'uko byari bemenyerewe , Harry Kane niwe watsinze ibitego byinshi 23.
    Amakipe yamanutse uyu mwaka ni Fulham , Sheffield United na West bromwhich , mu gihe ayazamutse ari Norwich City, Watford na hagati ya Brentford izakina umukino wa kamarampaka na Swan sea City.

    Laliga

    Shampiyona y'igihugu cya Espagne nayo yatangiye muri Kanama 2020 ,yasojwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, Atletico Madrid niyo yatwaye igikombe cya shampiyona

    Real Madrid yabaye iya kabiri irushwa inota rimwe na Atletico Madrid, mu gihe FC Barcelona yabaye iya gatatu.

    Amakipe azakina Uefa Champions League ni Atletico Madrid , Rael Madrid , Barcelona na Sevilla.

    Azakina Europa League ni Real Sociedad, Real Betis na Villareal

    Lionel Messi niwe watsinze ibitego byinshi 30 , naho Karim Benzema na Gerrad Moreno wa Villareal batsinze 23.

    Amakipe yamanutse ni Huesca, Eibar na Valladolid

    Serie A

    Shampiyona y'igihugu y'Abataliyani y'uyu mwaka wa 2020-2021 yatwaye n'ikipe ya Inter Milan yaherukaga gutwara igikombe cya shampiyona mu 2011.

    Juventus ikaba yaratunguranye inanirwa gutwara igikombe nk'uko byari bisanzwe ndetse no kuza mu makipe azakina UEFA Champions League byaragoranye kuko byayisanye umukino w'umunsi wa nyuma.

    AC Milan yitwaye neza muri iyi shampiyona kuko yabaye iya kabiri n'amanota 79 ihita ibona itike ya Champions League.

    Amakipe azakina Uefa champions League ni Inter Milan , AC Milan,Atlanta na Juventus

    Azakina Europa League ni Napoli , Lazio na AS Roma.

    Cristiano Ronaldo niwe watsinze ibitego byinshi 29 mu gihe Romeli Lukaku yatsinze ibitego 24.

    Ligue 1

    Shampiyona y'abafaransa yaraye ishojwe kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021, itwawe n'ikipe ya Lille nyuma yo kugira umwaka mwiza wa shampiyona.
    Icyatunguranye muri iyi shampiyona n'uburyo ikipe ya PSG yananiwe kwegukana igikombe mu gihe ariyo ifite abakinnyi beza ugereranyije nandi makipe

    Amakipe azakina Uefa Champions League ni Lille yatwaye igikombe cya shampiyona , PSG yabaye iya kabiri, AS Monaco yabaye iya gatatu na Lyon yabaye iya kane.

    Amakipe azakina Europa League ni Marseille na Rennes.

    Klyan Mbappe niwe watsinze ibitego byinshi 27, mu gihe Memphis Depay yatsinze ibitego 20.

    Bundesliga

    Shampiyona y'Ubidage nubundi ntacyahindutse cyane kuko Bayern Munich niyo yatwaye igikombe nkibisanzwe, ariko ikipe ya Schalke 04 yamanutse mu kiciro cya kabiri.

    Amakipe yabaye ane ya mbere ni Bayern Munich, RB Leipzig,Dortmund na Wolfsburg akaba ariyo azakina UEFA Champions League.

    Azakina Europa League ni Frankfurt na Bayern Leverkusen.

    Muri iyi shampiyona kandi nibwo Rutahizamu wa Bayern Munich Robert Lewandowski yakuyeho agahigo ka Gerrad Muller ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka w'imikino kuko Lewandowski yatsinze ibitego ibitego 41, mu gihe Gerrad Muler yari yatsinze ibitego 40.

    The post Shampiyona zo ku mugabane w'i Burayi mu mwaka w'imikino wa 2020-2021 zaraye zishojwe harimo impinduka ugerereanyije n'umwaka w'imikino wa 2019-2020 — ibyaranze shampiyona 5 zikunzwe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/shampiyona-zo-ku-mugabane-wi-burayi-mu-mwaka-wimikino-wa-2020-2021-zaraye-zishojwe-harimo-impinduka-ugerereanyije-numwaka-wimikino-wa-2019-2020-ibyaranze-shampiyona-5-zikunzwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=shampiyona-zo-ku-mugabane-wi-burayi-mu-mwaka-wimikino-wa-2020-2021-zaraye-zishojwe-harimo-impinduka-ugerereanyije-numwaka-wimikino-wa-2019-2020-ibyaranze-shampiyona-5-zikunzwe

  • Aimable Karasira yavanye he ubudahangarwa butuma adakurikiranwa ngo ahanirwe uburozi aroha mu baturage? #rwanda #RwOT

    Ntibisaba ubuhanga mu isesenguramvugo ngo wumve ko ibiganiro bya Aimable Karasira bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi no guteza imidugararo mu gihugu. Amaze kubigira akamenyero, aho atuka ku mugaragaro ubuyobozi, kugeza n'aho yemeza ko burutwa n'ubwa MRND yoretse Igihugu. Ntatinya gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko abishwe aribo bizize, ndetse ntatinye kugereka ubwicanyi ku ngabo zabuhagaritse.

    Abakurikiranira hafi ibyo avuga bibaza byinshi. Ese Aimable Karasira yaba afite uburwayi bwo mu mutwe bumuvugisha ibintu ubundi bidashobora kuvugwa n'umuntu muzima? Niba se ari umurwayi, kuki adashyikirizwa abaganga bavura indwara zo mu mutwe, aho gukomeza kurebera 'umusazi' wangiza? Ese abamuha ijambo bo si abafatanyacyaha bagaburira uburozi abaturage?

    Abasesenguzi nyamara bo nta burwayi babona muri Karasira. Ni umuntu waminuje mu mashuri ukora ibyo azi neza , atayobewe n'ingaruka zabyo. Hari amakuru yizewe avuga ko abanzi b'u Rwanda bamuha amafaranga kugirango akomeze yangize, nk'uko Rusesabagina n'abambari be bakomeje kuyaha Agnès Nkusi, Niyonsenga Dieudonné alias Cyuma Hassan benshi bita Hassan Ngeze, n'abandi bahagurukiye gusenya ibyiza Abanyarwanda baharanira.

    Ikibazo rero abantu bibaza:Aimable Karasira afite ubuhe budahangarwa butuma yikorera, akivugira ibyo ashaka, mu Gihugu giharanira kugendera ku mategeko? Nibyo, Itegekoshinga ry'u Rwanda ryemerera buri wese uburenganzira mu gutanga ibitekerezo, ariko ingingo yaryo ya 34 ikibutsa ko ubwo burenganzira butemererwa kubangamira ubw'abandi. Ese inzego zagahannye abantu nka Aimable Karasira ntizaba zaraguye mu mutego wo kwitiranya 'ubwisanzure' n'ubwigomeke?

    Uko byagenda kose, Abanyarwanda barababaye bihagije, ku buryo ntawe ukwiye gukomeza gutoneka ibikomere byabo. Niba twemeranywa ko nta muntu uri hejuru y'amategeko, harageze rwose, nako harakerewe, ngo inzego z'ubuyobozi zikore akazi kazo ko kurinda ituze n'umudendezo by'Igihugu, kandi kurebera abagizi ba nabi tuzi aho byagejeje uru Rwanda.

    The post Aimable Karasira yavanye he ubudahangarwa butuma adakurikiranwa ngo ahanirwe uburozi aroha mu baturage? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/aimable-karasira-yavanye-he-ubudahangarwa-butuma-adakurikiranwa-ngo-ahanirwe-uburozi-aroha-mu-baturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=aimable-karasira-yavanye-he-ubudahangarwa-butuma-adakurikiranwa-ngo-ahanirwe-uburozi-aroha-mu-baturage

  • Sonia Rolland mu bazaherekeza Perezida Emmanuel Macron mu rugendo agiye kugirira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko Perezida Macron azagirira uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda ruzatangira ku wa 27 Gicurasi rukarangira ku wa 28 Gicurasi 2021.

    Ibiro bya Perezida w'u Bufaransa byatangaje ko uru ruzinduko ruzaba rugamije kunoza umubano w'ibihugu byombi waranzwemo agatotsi kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Amakuru dukesha 'Le Journal du Dimanche' avuga ko Sonia Rolland ukomoka kuri se w'Umufaransa na nyina w'Umunyarwanda azaba ari mu itsinda ry'abantu bazaherekeza Perezida Macron.

    Uretse Sonia Rolland, Emmanuel Macron azaherekezwa n'umwanditsi w'ibitabo, Scholastique Mukasonga usanzwe utuye mu Bufaransa na Annick Kayitesi-Jozan warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuba Emmanuel Macron yarahisemo aba bagore kugira ngo bamuherekeze mu ruzinduko azagirira i Kigali ngo byaturutse ku mateka bafitanye n'ibihugu byombi, nk'aho Sonia Rolland yavukiye mu Rwanda anahaba mu bwana bwe kugeza umuryango we wimukiye mu Bufaransa ndetse kuri ubu akaba afite umuryango ufasha impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Biteganyijwe ko ubwo Perezida Macron azaba ari mu Rwanda, igikorwa cya mbere azahakorera ari ugusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse nyuma akazafungura Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre.

    Nibwo bwa mbere Macron azaba agiriye uruzinduko muri Afurika y'Iburasirazuba by'umwihariko u Rwanda bigendanye n'amateka ashaririye ibihugu byombi bifitanye ashingiye ku ruhare rw'iki gihugu cy'i Burayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Sonia Rolland ari mu bazaherekeza Perezida Emmanuel Macron mu rugendo agiye kugirira mu Rwanda

    Annick Kayitesi-Jozan ari mu itsinda ry’abazaherekeza Macron

    Umwanditsi w’ibitabo, Scholastique Mukasonga nawe ari mu bazaherekeza Perezida Macron i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonia-rolland-mu-bazaherekeza-perezida-emmanuel-macron-mu-rugendo-agiye

  • Burya disi ubukurugutwa bufatiye runini ubuzima bw'ugutwi #rwanda #RwOT

    Inzobere mu bijyanye n'ubuvuzi bw'indwara zo mu gutwi zivuga ko ubukurugutwa budakabije atari umwanda ahubwo bufatiye runini ubuzima bwo mu gutwi, bagatanga n'inama zijyanye n'uburyo umuntu yakwikurugutura yirinda ingaruka ziterwa no kwikurugutura nabi.

    Inkuru dukesha urubuga rwa 'drdr.ir'  ivuga ko ubukurugutwa mu gutwi, atari umwanda ahubwo ngo ni uburyo bwo kurinda ubuzima bw'ugutwi.

    Ushobora kwibaza uti 'ubukurugutwa bufite akamaro cyangwa ni umwanda ushobora kwangiza ugutwi?' Twasubiza tuvuga tuti 'iyo atari bwinshi birengeje urugero cyangwa ngo bube buke, buba bufite akamaro kanini mu kurinda ubuzima bw'ugutwi n'ubushobozi bwo kumva.'

    Irinde kwikurugutuza ibyo ubonye byose

    Niba uri mu bantu bakoresha ibikoresho babonye byose bisongoye bibasha kwinjira mu gutwi, igihe wikurugutura, uratera intambwe iteye ubwoba ishobora gushyira mu kaga ubuzima bw'ugutwi kwawe.

    Gusukura ugutwi mu buryo budakurikije inama z'abaganga ntibivana ubukurugutwa bw'inyongera mu gutwi ahubwo bwitsindagira ku ngoma y'ugutwi bukahumira bigatuma ubushobozi bwo kumva bugabanuka.

    Iyo ugutwi kuzuyemo ubukurugutwa burenze urugero kandi bwumye bituma wumva ububabare, uburyaryate, kuremererwa no kumva ugutwi kuzuye, kumva ugutwi kwifunze, kumva inzogera mu matwi.

    Tije koto[Tige coton-Cotton swab] ni uduti(uduplasiki) ntabwo zagenewe gusukura mu gutwi imbere ahubwo ni utwo guhanagura ugutwi kw'inyuma no gusukura impinja ku bice bifunganye nk'umukondo, ariko muri iki gihe usanga utu dukoresho aritwo abantu batandukanye bifashisha bikurugutura. Uretse no kutabasha gukura ubukurugutwa mu gutwi ahubwo ibutsindagira mu gutwi bikaba byatera ikibazo ingoma y'ugutwi ukaba watakaza ubushobozi bwo kumva. Abantu bakaba bagirwa inama yo kudakoresha utu dukoresho bikurugutura.

    Abahanga mu by'ubuvuzi bw'ugutwi bavuga ko nyuma yo kwiyuhagira, ari byiza kumutsa mu matwi dukoresheje umwuka ushyushye wa seshwari 'sechoir' (utwuma bakunze gukoresha bumutsa umusatsi).

    Bakomeza bavuga ko igihe ubukurugutwa bwatumye ugaragaza ibimenyetso bikurikira: ububabare, gutakaza ubushobozi bwo kumva no kumva amajwi adafite inkomoko (nta muntu wavuze kandi nta kintu na kimwe cyateye urusaku) wakwihutira kujya kwa muganga.

    Bavuga kandi ko niba ugutwi kwawe kwarasukuwe na muganga nyuma ukaza kugira ibibazo byo kutumva, kubabara cyane cyangwa kuva amaraso mu gutwi, ihutire kujya kwa muganga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/24/burya-disi-ubukurugutwa-bufatiye-runini-ubuzima-bwugutwi/