Category: Uncategorized

  • Urutonde rwibintu 7 bisigaye bizonga cyane a… – #rwanda #RwOT

    Abakobwa benshi ubushakashatsi bugaragazwa n'abahanga mu by'urukundo buvuga ko badakunda kwisabira abakunzi babo gutandukana akaba ariyo mpamvu bahitamo kubatendeka aho kubasaba gutandukana.

    Iyo umukobwa atunguwe no kubona ibinyuranye n'ibyo yari ategereje mu rukundo ashobora kudahita afata icyemezo cyo gutandukana n'umuhungu bakundanye ariko akaba muri urwo rukundo adatekanye, ahangayitse kandi yumva agenda acika integer aho hanaziramo no kuba yatendeka kuko atanyuzwe.

    Bimwe mu bishobora kuzonga/kubuza amahoro umukobwa uri mu rukundo, ibi byanamutera gutendeka:

    1. Iyo atitaweho mu buryo butandukanye kandi ubwo aribwo bwose n'umuhungu bakundana.

    2. Iyo umuhungu bakundanye amubangamira cyangwa se amuyoborana igitugu ndetse akanamufatira ibyemezo kuri buri gikorwa cyose.

    3. Iyo umuhungu bakundanye atajya ashaka kugaragaza cyangwa kumwereka ko atewe ishema nawe. Aha nk'igihe ahora yumva urukundo rwabo bombi rwaguma ari ibanga ryabo bombi gusa ariko baba bari mu bandi bagenzi babo rukaba ibanga.

    4. Iyo umuhungu nta mpano n'imwe by'umwihariko iciriritse ajya amuha, na cyane ko abakobwa benshi bikundira impano zidahanitse ndetse zitanahenze zivuye ku bakunzi babo.

    5. Iyo buri gihe umuhungu ahora mu ifuhe n'ishyari, ibyo bitera umukobwa gutekereza ko atajya yigera aba umwizerwa imbere y'umukunzi we.

    6. Iyo umuhungu akunda kugira inyuro cyangwa se ubika inzika: Niba umukobwa akoze agakosa gato, umuhungu akazajya ahora akamucyurira kabone nubwo haba hashize igihe iryo kosa yararimusabiye imbabazi. Ibi umukobwa abifata nko kumuhoza ku nkeke.

    7. Iyo umuhungu ahora ashaka ndetse arwanira ko umukobwa yatera nkawe kuri buri kimwe cyose cyangwa ko bahuza imitekerereze, kandi ntibishoboka kuko buri wese aba afite uko atekereza nuko abona ibintu ahubwo icyo bakora ni ugushyira hamwe ibitekerezo byabo hamwe no kuzuzanya.

    Src:www.Plurielles.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105896/urutonde-rwibintu-7-bisigaye-bizonga-cyane-abakobwa-mu-rukundo-bikabatera-gutendeka-105896.html

  • Abofisiye 20 ba RCS bari guhabwa amasomo azabafasha guhugura aboherezwa mu butumwa – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa y'ibyumweru bibiri yatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, ari kubera mu Ishuri rya RCS rya Nsinda. Yitabiriwe n'abofisiye 20 barimo abagabo 12 n'abagore umunani akaba agamije guhugura abazajya bahugura abitegura kujya mu butumwa bw'amahoro hirya no hino ku Isi.

    Aya mahugurwa RCS iri kuyahabwa n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe amahugurwa n'Ubushakashatsi (UNITAR).

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Imikorere n'Imikoranire n'izindi nzego n'ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri RCS, SP Mugisha Alex, yavuze ko aya mahugurwa bayitezeho kongerera ubumenyi abofisiye babo ku buryo bajya no guhugura ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Ni igikorwa twari tumaze igihe kinini dutegereje, kijyanye n'amahugurwa y'abazahugura abandi ku bw'umwihariko mu bijyanye no kugarura amahoro ku Isi, abari hano bazigisha abandi mu bikorwa bitandukanye dusabwa kuzuza mbere y'uko twohereza abakozi bacu hirya no hino ku Isi kubungabunga amahoro.'

    Yakomeje avuga ko kuba bagiranye ubufatanye na UNITAR bifite inyungu nyinshi ku gihugu aho nibura abofisiye ba RCS bazajya bifashishwa mu kujya guhugura abandi bo mu bindi bihugu.

    SP Mugisha yakomeje avuga ko n'abaturuka mu Rwanda bagiye kubungabunga amahoro bazajya bajyayo bahawe amasomo ari ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Ubundi wasangaga tubyikorera ku rwego rwacu ariko ubu kuba tubonye ubunararibonye bw'iri shami rya Loni ruje kudufasha bwa bumenyi twari dusanganywe bugiye kwiyongera tugire n'abarimu bari ku rwego mpuzamahanga bazajya bajya kwigisha n'ahandi hatandukanye ku Isi.'

    Umujyanama Mukuru mu Kigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n'Ubushakashatsi, UNITAR, Colbert Kadihira, yavuze ko mu nshingano bafite harimo guhugura ibihugu bitandukanye biba bifite abakozi bari kubungabunga amahoro ku Isi.

    Yavuze ko bifuza ko abajya kubungabunga amahoro baba bakeneye guhabwa amasomo amwe akaba ari nayo mpamvu bifuza kwagura ababahugura mu rwego rwo gufasha ibihugu gutanga amasomo ari ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Mu Rwanda bizafasha kujya batanga amasomo ari ku rwego mpuzamahanga kandi binatume rugira abakozi bashobora kwifashishwa mu guhugura abandi no mu bindi bihugu.'

    Umuyobozi w'Ishuri rya RCS Nsinda, CP Wakubirwa Eduard, yasabye abofisiye bari guhugurwa kugira indangagaciro bagakurikirana amasomo bahabwa kugira ngo bazabashe kwigisha abandi mu buryo bwa kinyamwuga, yabibukije ko ari bo ba mbere bagiye guhabwa aya masomo abasaba kuyitaho cyane.

    Kuva mu mwaka wa 2010 RCS imaze kohereza mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi abacungagereza 136, bakaba bamaze kujya mu bihugu birimo Haiti, Côte d'Ivoire, Liberia, Centrafrique, Sudani y'Amajyepfo n'ahandi.

    Abofisiye 20 ba RCS ni bo bari guhabwa amahugurwa y’ibyumweru bibiri

    Aya mahugurwa azabafasha kugira ubumenyi bubafasha guhugura abagiye koherezwa mu butumwa mu mahanga

    Umujyanama Mukuru muri UNITAR, Colbert Kadihira, yavuze ko guhugura abofisiye ba RCS bizatuma bashobora no kwifashishwa mu bindi bihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abofisiye-20-ba-rcs-bari-guhabwa-amasomo-azabafasha-guhugura-aboherezwa-mu

  • Abafite ababo bajugunywe mu Mugezi wa Rusizi muri Jenoside barasaba ko hashyirwa urwibutso – #rwanda #RwOT

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu mugezi ufite amateka y'uko wajugumywemo Abatutsi bishwe abandi bajugunywamo ari bazima. Bamwe mu bafite ababo bajugunywe muri uwo mugezi baganiriye na IGIHE, basanga hakwiriye kujya urwibutso rugaragaza amateka y'ibyahabereye.

    Nsabimana Joseph avuga mu gihe cya Jenoside, interahamwe zafashe Abatutsi zirababoha, zibajyana ku nkombe y'umugezi maze zirabatemagura zibajugunyamo.

    Yagize ati 'Ahantu babajugunye ni mu isumo ry'Umugezi wa Rusizi, abavuye iwacu bari muri abo ni Abatutsi 20, hari n'abandi bavanywe i Nyamagana. Abantu bose babamanuraga bababoshye bakabatemagura, bakabajugunya bamwe batarapfa, ari bazima.'

    Yakomeje agira ati 'Mu myaka iri mbere abantu ntibazajya bamenya icyahabereye, urumva hashyizwe urwibutso hakajyaho amazina ya bamwe byafasha kubera ko ni ahantu babajugunye, abantu bakajya bamenya ko hano bahajugunye abantu.'

    Akimana Joseph warokokeye mu Murenge wa Nyakarenzo, avuga ko afite abavandimwe n'abandi bo mu muryango we biciwe ku nkombe z'uwo mugezi, agasaba ko hashyirwa urwibutso kugira ngo amateka yahabereye abakiri bato bayamenye.

    Ati 'Hari aho bari bihishe babakurayo barabakubita, bababoha amaboko, babajyana ku cyambu cya Nyungu ku Mugezi wa Rusizi babajugunyamo. Bahashyize 'monument' (ikimenyetso cy'urwibutso), byaba ari ukugaragaza amateka y'abahaguye bigatuma abana bamenya ayo mateka, bikunganira ubuhamya buvuzwe.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi buvuga ko buri guteganya gushyira ahantu hose urwibutso (monuments) ahantu hose hari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yagize ati 'Turabiteganya kuzashyira za 'monuments' ahantu hatandukanye hari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Turacyari mu igenamigambi, ariko byashyizwe mu bikorwa by'ingenzi.'

    Umugezi wa Rusizi usohoka mu Kiyaga cya Kivu, ugahuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukaba ukora ku mirenge itandatu y'Akarere ka Rusizi.

    Abafite ababo baguye mu Mugezi wa Rusizi barasaba ko hashyirwaho urwibutso rwerekana amateka y’ibyahabereye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-ababo-bajugunywe-mu-mugezi-wa-rusizi-muri-jenoside-barasaba-ko

  • Ingabo z'u Rwanda zakozanyijeho na FLN yinjiye mu Rwanda iturutse mu Burundi babiri bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bweyeye, mu Mudugudu wa Rwamisave, niho haraye habereye imirwano yatewe n'abarwanyi ba FLN bateye baturutse mu Burundi ingabo z'u Rwanda zikabasubizayo ndetse babiri muri bo zikabica.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n'Igisirikare cy'u Rwanda rivuga ko izi nyeshyamba zitwikiriye ijoro hagati ya saa tatu na 15 na saa tatu na 35 zinjira mu Rwanda ariko zisanga zatezwe agatego na RDF iziha isomo zisubira mu birindiro byazo i Burundi.

    Itangazo rigira riti “

    Mu ijoro ryakeye ku cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 hagati ya 21h15 na 21h35, abarwanyi ba FLN baturutse i Giturashyamba muri komini ya Mabayi mu Burundi, bambutse uruzi Ruhwa ku mupaka wacu maze binjira muri metero 100 imbere ku butaka bw'u Rwanda mu gace ka Bweyeye,akagari ka Nyamuzi, umudugudu wa Rwamisave.

    Abanzi bahagaritswe n'umutego w'ingabo z'u Rwanda (RDF); abantu 2 mu bagabye igitero bahise bicwa, n'ibikoresho byabo byafashwe birimo imbunda imwe yo mu bwoko bwa submachine gun, Magazine 7 (7), grenade imwe (1), antenne imwe ya radiyo ya Motorola n'imyenda 2 y'igisirikare cy'Uburundi.

    Abateye basubiye mu ishyamba rya Kibira mu Burundi bambutse Uruzi Ruhwa rutandukanya akarere ka Ruhororo muri komini ya Mabayi mu Burundi n'umurenge wa Bweyeye mu Rwanda basubira mu ishyamba rya Kibira aho bafite ibirindiro.

    Si ubwa mbere ingabo z'u Rwanda zihangamuye inyeshyamba zishaka gutera u Rwanda kuko mu rukerera rwo kuwa 27 Kamena, abitwaje intwaro baturutse i Burundi babarirwa mu 100 bateye ibirindiro by'Ingabo z'u Rwanda bakubitwa inshuro basubirayo ndetse n'ibikoresho byabo birafatirwa.

    Icyo gihe,uwari umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yavuze ko abasirikare b'u Rwanda bahanganye n'abateye, bakabatsinsura “bagasubira i Burundi”.

    Lt Col Innocent Munyengango yagize ati “Abitwaje imbunda bateye baturutse i Burundi kandi banahunze berekeza muri icyo cyerekezo basize bane mu babo bapfuye n'ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo intwaro n'ibyombo [by'itumanaho mu gisirikare]”.

    Ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare uyu mwaka, Ingabo z'u Rwanda n'iz'u Burundi zakozanyijeho mu mirwano yabereye hafi y'umupaka w'ibihugu byombi ariko iza guhosha nyuma y'akanya gato.

    Icyo gihe ngo Ingabo z'u Rwanda zari ziri gushushubikana abarwanyi ba FDLR n'aba FLN baba hafi aho mu ishyamba rya Kibira, bakunze kugaba ibitero mu Majyepfo y'u Rwanda mu minsi yashize.

    Abo barwanyi ngo bari barenze umusozi wa Marura binjira mu Rwanda mu Ishyamba rya Nyungwe, ako kanya Ingabo z'u Rwanda zibasubiza inyuma.

    Muri uko kubasubiza inyuma, ngo Abasirikare b'u Rwanda bageze ku musozi wa Twinyoni aho Ingabo z'u Burundi nazo zahise zitangira kubarasaho. Iki kinyamakuru cyavuze ko umwe mu basirikare b'u Burundi yavuze ko habayeho imirwano y'akanya gato hagati y'Abasikare b'u Rwanda bo muri Batayo ya 221 n'iya 411 mu Ngabo z'u Burundi.

    Bivugwa ko ubuyobozi bw'u Burundi bwahise bwohereza muri ako gace Ingabo zo muri Batayo ya 60 n'iya 61 zari hafi aho mu Ntara ya Cibitoke mu myiteguro yo kujya mu Butumwa bw'Amahoro bwa Amisom muri Somalia.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ingabo-z-u-rwanda-zakozanyijeho-na-fln-yateye-u-rwanda-iturutse-mu-burundi

  • Nyaruguru : Hari Akagari barangije kwishyura Mutuelle y’umwaka utaha…Bakoresheje irihe banga ? #rwanda #RwOT

    Abatuye aka kagari gaherereye muri umwe mu Mirenge y’icyaro iri mu Ntara y’Amagepfo ndetse n’ubuyobozi bwako bemeza ko icyabibafashijemo ari gahunda bise 'Mbikore kare ngereyo ntavunitse’.

    Murekatete Felicite, atuye mu Mudugudu wa Kubitiro, Akagari ka Muhambara, asobanura Mbikorekare ngereyo ntavunitse nk’ikimina cya mitiweri aho abaturage batanga amafaranga make make. Uko bikorwa buri rugo rufata umusanzu wa mitiweri rusabwa kwishyura mu mwaka bitewe n’umubare w’abarugize rukayagabanyamo inshuro 10 buri kwezi rukajya rwishyura make make.

    Ati 'Uburyo twizigama nk’umuntu ufite abantu barindwi yizigama 2100 buri kwezi, ariko niba 2100 utabibonye ukabona 1500 urayajyana ubutaha umenye ko 600 wayabuzeho.'

    Murekatete avuga ko ubu buryo bworohereza abaturage gutanga umusanzu wa mitiweri de santé ati 'Utunguye umuturage ukamubwira uti mpa ibihumbi 21 biragoye kubibona'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara, Muhimpundu Immaculee avuga ko 'Mbikorekare ngereyeyo ntavunitse’ ari igitekerezo cyazanywe n’umuturage agisangije umuyobozi w’Umudugudu aragishima bagishyira mu bikorwa mu Mudugudu wabo babona bitanze umusaruro mwiza.

    Bahise biyemeza no kubikora ku rwego rw’Akagari babona naho gitanze umusaruro ubu barateganya ku gishyira mu bikorwa ku rwego rw’Umurenge wa Cyahinda wose.

    Buri muyobozi w’Umudugudu afite ikayi yandikamo buri kwezi umusanzu wa mitiweri buri rugo rwatanze. Amezi 10 yashira buri rugo rugahabwa amafaranga rwizigamye rukajya kwishyura. Magingo aya buri rugo rwishyura mitiweri rufite inyemezwabwishyu yerekana ko rwamaze kwishyura umusanzu wa mitiweri w’umwaka utaha wa 2021/2022.

    Muhimpundu avuga ko kimwe mu bituma iyi gahunda ya mbikore kare ngereyo ntavunitse ishoboka ari uko we n’abaturage ayoboye bumvikana.

    Ati 'Irindi banga ni ukuba abaturage bo muri kano kagari banyumva reka mbivuge gutyo. Icyo dusezeranye tukagikora. Niba ankeneyeho serivise ndayimuha kandi ku gihe. Niba rero umuturage umuha serivise kandi ku gihe bivuze ngo nawe icyo uzamukeneraho azagikora kandi atakugoye.'

    Akomeza agira ati 'Mu kazi nkora singira umunsi wo gukora n’uwo kuruhuka. Umuturage aramutse angezeho atari umunsi w’akazi kumwirukana mubwira ngo uyu munsi si umunsi w’akazi, ni konje ngenda uzaze undi munsi kuri njye kirazira. Mutega amatwi n’iyo nsanze ari ikizakorwa mu minsi y’akazi mubwira umunsi azaziraho ariko namuteze amatwi. Umuturage kuko azi yuko iyo ankeneye ambona nanjye iyo mukeneye ndamubona.'

    Mu gihe abatuye Muhambara bishimira ko bishyura mitiweri bose kandi ku gihe hari bamwe mu bayobozi bakoresha imbaraga z’umurengera mu kwishyuza abaturage uyu musanzu bagahutaza abaturage. Hari aho usanga babuza abaturage kwinjira mu masoko, hari n’abatwara amatungo y’abaturage bakayagurisha ku ngufu bagakuramo umusanzu wa mitiweri.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier avuga ko atari ubwa mbere aka kagari ka Muhambara kagiye kugera mu mwaka wa mitiweri abaturage bako bose bararangije kwishyura umusanzu.
    Ati 'Dusanzwe tugira imirenge yishyura mitiweri 100% ubushize twagize nka Cyahinda na Mata n’aka kagari ka Muhambara kari kishyuye 100% ariko ubudasa bwako ni uko twinjira mu mwaka wa mitiweri abaturage bako bose bararangije kwishyura 100%.'

    Abatuye aka kagari bavuga ko bibatera ishema kwiyumva mu itangazamakuru ko bishyuye mitiweri 100%. Gusa si abaturage gusa bavuga ko bibatera ishema kuko n’umuyobozi w’akarere nawe avuga ko ari ishema ku karere.

    Gashema ati 'Turabashima. Bafite agashya kitwa ngo 'Mbikore kare ngereyo ntavunitse’ icyo dusaba rero abandi mu tundi tugari no muyindi mirenge ni uko bakwegera abaturage bagafata bagashaka udushya tubafasha kugera ku muhigo wa mitiweri batavunitse nk’uko Muhambara ibivuga'

    Gashema avuga ko atari mu bipimo bya mitiweri byonyine Muhambara iza imbere kuko ngo no mu zindi gahunda nka Ejo Heza nabwo Muhambara iza imbere.

    Ernest NSANZIMANA
    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyaruguru-Hari-Akagari-barangije-kwishyura-Mutuelle-y-umwaka-utaha-Bakoresheje-irihe-banga

  • Abofisiye 20 ba RCS bari guhabwa amasomo azabafasha guhugura aboherezwa mu butumwa –

    Aya mahugurwa y’ibyumweru bibiri yatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, ari kubera mu Ishuri rya RCS rya Nsinda. Yitabiriwe n’abofisiye 20 barimo abagabo 12 n’abagore umunani akaba agamije guhugura abazajya bahugura abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.

    Aya mahugurwa RCS iri kuyahabwa n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imikorere n’Imikoranire n’izindi nzego n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri RCS, SP Mugisha Alex, yavuze ko aya mahugurwa bayitezeho kongerera ubumenyi abofisiye babo ku buryo bajya no guhugura ku rwego mpuzamahanga.

    Ati “Ni igikorwa twari tumaze igihe kinini dutegereje, kijyanye n’amahugurwa y’abazahugura abandi ku bw’umwihariko mu bijyanye no kugarura amahoro ku Isi, abari hano bazigisha abandi mu bikorwa bitandukanye dusabwa kuzuza mbere y’uko twohereza abakozi bacu hirya no hino ku Isi kubungabunga amahoro.”

    Yakomeje avuga ko kuba bagiranye ubufatanye na UNITAR bifite inyungu nyinshi ku gihugu aho nibura abofisiye ba RCS bazajya bifashishwa mu kujya guhugura abandi bo mu bindi bihugu.

    SP Mugisha yakomeje avuga ko n’abaturuka mu Rwanda bagiye kubungabunga amahoro bazajya bajyayo bahawe amasomo ari ku rwego mpuzamahanga.

    Ati “Ubundi wasangaga tubyikorera ku rwego rwacu ariko ubu kuba tubonye ubunararibonye bw’iri shami rya Loni ruje kudufasha bwa bumenyi twari dusanganywe bugiye kwiyongera tugire n’abarimu bari ku rwego mpuzamahanga bazajya bajya kwigisha n’ahandi hatandukanye ku Isi.”

    Umujyanama Mukuru mu Kigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi, UNITAR, Colbert Kadihira, yavuze ko mu nshingano bafite harimo guhugura ibihugu bitandukanye biba bifite abakozi bari kubungabunga amahoro ku Isi.

    Yavuze ko bifuza ko abajya kubungabunga amahoro baba bakeneye guhabwa amasomo amwe akaba ari nayo mpamvu bifuza kwagura ababahugura mu rwego rwo gufasha ibihugu gutanga amasomo ari ku rwego mpuzamahanga.

    Ati “Mu Rwanda bizafasha kujya batanga amasomo ari ku rwego mpuzamahanga kandi binatume rugira abakozi bashobora kwifashishwa mu guhugura abandi no mu bindi bihugu.”

    Umuyobozi w’Ishuri rya RCS Nsinda, CP Wakubirwa Eduard, yasabye abofisiye bari guhugurwa kugira indangagaciro bagakurikirana amasomo bahabwa kugira ngo bazabashe kwigisha abandi mu buryo bwa kinyamwuga, yabibukije ko ari bo ba mbere bagiye guhabwa aya masomo abasaba kuyitaho cyane.

    Kuva mu mwaka wa 2010 RCS imaze kohereza mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi abacungagereza 136, bakaba bamaze kujya mu bihugu birimo Haiti, Côte d’Ivoire, Liberia, Centrafrique, Sudani y’Amajyepfo n’ahandi.

    Abofisiye 20 ba RCS ni bo bari guhabwa amahugurwa y’ibyumweru bibiri

    Aya mahugurwa azabafasha kugira ubumenyi bubafasha guhugura abagiye koherezwa mu butumwa mu mahanga

    Umujyanama Mukuru muri UNITAR, Colbert Kadihira, yavuze ko guhugura abofisiye ba RCS bizatuma bashobora no kwifashishwa mu bindi bihugu

  • Abafite ababo bajugunywe mu Mugezi wa Rusizi muri Jenoside barasaba ko hashyirwa urwibutso –

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu mugezi ufite amateka y’uko wajugumywemo Abatutsi bishwe abandi bajugunywamo ari bazima. Bamwe mu bafite ababo bajugunywe muri uwo mugezi baganiriye na IGIHE, basanga hakwiriye kujya urwibutso rugaragaza amateka y’ibyahabereye.

    Nsabimana Joseph avuga mu gihe cya Jenoside, interahamwe zafashe Abatutsi zirababoha, zibajyana ku nkombe y’umugezi maze zirabatemagura zibajugunyamo.

    Yagize ati “Ahantu babajugunye ni mu isumo ry’Umugezi wa Rusizi, abavuye iwacu bari muri abo ni Abatutsi 20, hari n’abandi bavanywe i Nyamagana. Abantu bose babamanuraga bababoshye bakabatemagura, bakabajugunya bamwe batarapfa, ari bazima.”

    Yakomeje agira ati “Mu myaka iri mbere abantu ntibazajya bamenya icyahabereye, urumva hashyizwe urwibutso hakajyaho amazina ya bamwe byafasha kubera ko ni ahantu babajugunye, abantu bakajya bamenya ko hano bahajugunye abantu.”

    Akimana Joseph warokokeye mu Murenge wa Nyakarenzo, avuga ko afite abavandimwe n’abandi bo mu muryango we biciwe ku nkombe z’uwo mugezi, agasaba ko hashyirwa urwibutso kugira ngo amateka yahabereye abakiri bato bayamenye.

    Ati “Hari aho bari bihishe babakurayo barabakubita, bababoha amaboko, babajyana ku cyambu cya Nyungu ku Mugezi wa Rusizi babajugunyamo. Bahashyize ‘monument’ (ikimenyetso cy’urwibutso), byaba ari ukugaragaza amateka y’abahaguye bigatuma abana bamenya ayo mateka, bikunganira ubuhamya buvuzwe.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko buri guteganya gushyira ahantu hose urwibutso (monuments) ahantu hose hari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yagize ati “Turabiteganya kuzashyira za ‘monuments’ ahantu hatandukanye hari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Turacyari mu igenamigambi, ariko byashyizwe mu bikorwa by’ingenzi.”

    Umugezi wa Rusizi usohoka mu Kiyaga cya Kivu, ugahuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukaba ukora ku mirenge itandatu y’Akarere ka Rusizi.

    Abafite ababo baguye mu Mugezi wa Rusizi barasaba ko hashyirwaho urwibutso rwerekana amateka y’ibyahabereye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Bugesera yatanguye Police FC, Kiyovu itsinda AS Muhanga, Mukura VS na Sunrise FC zigwa misiwi #rwanda #RwOT

    Shampiyona yari yakomeje hakinwa imikino 3 y’umunsi wa mbere wa playoffs yari isigaye.

    Nyuma y’uko harangiye imikino y’amatsinda, amakipe 8 arahatanira igikombe mu gihe andi 8 arwana no kutamanuka.

    Ku munsi w’ejo hari habaye imikino 4 harimo 2 y’amakipe ahatanira igikombe n’ibiri y’amakipe arwana no kutamanuka.

    Undi mukino wagombaga guhuza Marines na Rutsiro mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe waje gusubikwa.

    Uyu munsi shampiyona yari yakomeje aho mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, Bugesera FC yari yakiriye Police FC maze umukino urangira ku ntsinzi ya Bugesera FC y’ibitego 2-1.

    Mu cyiciro cy’amakipe ahatana no kutamanuka, AS Muhanga yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade Muhanga.

    Uyu mukino waje kurangira ku ntsinzi ya Kiyovu Sports y’ibitego 2-0.

    I Huye, Mukura VS yari yakiriye Sunrise FC. Mukura VS yatangiye umukino ubona iri hejuru cyane ndetse inasatira bikomeye.

    Byaje kubaha igitego ku munota wa 13 gitsinzwe na Nyarugabo Moise ku mupira yari ahawe na Marc Govin.

    Kuva kuri uyu munota Sunrise yagarutse mu mukino irasatira cyane ariko igice cya mbere kirangira ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri n’ubundi Sunrise FC yagitangiye isatira cyane, umutoza Basena akora impinduka zitandukanye Mpozembizi Mohammed aha umwanya Kavatiri, Byinshi Daniel nawe asimbura Majanjaro Suleiman.

    Izi mpinduka zafashije Sunrise FC maze ku munota wa 65 Yafesi Mubiru yishyura Sunrise ku mupira yari ahawe na Byinshi Daniel.

    Sunrise FC yabonye n’andi mahirwe ariko Byinshi na Mubiru kuyabyaza umusaruro biranga neza. Umukino warangiye ari 1-1.

    Imikino yabaye ejo

    Imikino y’amakipe ahatanira igikombe uko yagenze

    APR FC 1-0 Espoir FC
    AS KIgali 3-1 Rayon Sports

    Amakipe arwana no kutamanuka

    Gorilla FC 4-2 Etincelles
    Gasogi United 4-1 Musanze FC

    Kiyovu Sports yakuye intsinzi i Muhanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bugesera-yatanguye-police-fc-kiyovu-itsinda-as-muhanga-mukura-vs-na-sunrise-fc-zigwa-misiwi

  • Mimi yabwiye Meddy ijambo rikomeye nyuma y'ubukwe bwabo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, nyuma y'inkuru y'urukundo yatangiye muri 2017, Meddy n'umunya-Etiyopiyakozi Mimi biyemeje kubana akamaramata.

    Nyuma y'ubu bukwe, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mimi yagize ati“nzahora iteka nkufashe amaboko”.

    Ubu bukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Mujyi wa Dallas aho Meddy asanzwe atuye.

    Ubukwe bwa Meddy bwabimburiwe no gusezerana imbere y'amategeko nyuma hakurikiraho kwiyakira no kwishimira iyi ntambwe Meddy n'umukunzi we bateye.

    Ubu bukwe bwagaragayemo abanyamuziki benshi barimo King James umaze iminsi mike yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, K8 Kavuyo, Emmy, Adrien Misigaro, The Ben, Shaffy, n'abandi.

    Ibirori by'ubukwe bwa Meddy byaranzwe no kuririmba indirimbo zitandukanye haba ize, ndetse n'iz'abandi bahanzi bari bagiye kumushyigikira.

    Byitezwe ko nyuma y'ubu bukwe abageni bazajya kwiyerekana mu miryango yabo, mu Rwanda na Ethiopia.

    Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera z'umwaka wa 2017. Mu ntangiro za 2018 nabwo bizihizanyije iminsi mikuru ya Noheri n'ubunani.

    Byaje gusakara kandi ubwo bombi bajyanaga mu biruhuko muri Mexique bihumira ku mirari ku wa 7 Kanama 2018, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Meddy isabukuru akavuga ko yamwihebeye.

    Kuwa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020,ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho uyu musore aca bugufi ashyira ivi hasi agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, undi nawe nta kuzuyaza yahise yikiriza ati “Yego” atega urutoki Meddy arushyiramo impeta.

    Kuwa 24 Ukuboza 2018 nibwo Meddy yaje mu Rwanda gutegura ikirori cya The East African Party azana n'uyu mukunzi we.

    Akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe, Meddy yabwiye itangazamakuru ko impamvu yazanye n'umukunzi we Mimi Mehfira mu Rwanda ari ukugira ngo amwereke ababyeyi n'inshuti ariko ko iby'ubukwe batari babipanga.

    Miss Grace Bahati wari witabiriye ubu bukwe afata ifoto n'umugore wa Meddy Mimi Mehfira


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mimi-yabwiye-meddy-ijambo-rikomeye-nyuma-y-ubukwe-bwabo-amafoto

  • Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo –

    Mu bikorwa Minisitiri Gatabazi yasuye harimo inzu n’imihanda byangijwe n’imitingito mu Mujyi wa Rubavu. Yanasuye kandi imirima yangiritse mu Mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe ndetse anahumuriza abaturage bahatuye n’abari bahafite ibikorwa by’ubuhinzi.

    Yavuze ko abaturage bari mu bibazo bakwiye kumva ko “Ubuyobozi bw’igihugu buzirikana ibihe bikomeye barimo, kandi hari inzego zirimo gukurikirana kugira ngo ntihagire umuturage ujya mu kaga.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko bazakomeza gukurikirana imikorere y’Ikirunga kuko ubundi bisaba iminsi irindwi kugira ngo byemezwe ko cyarangije kuruka.

    Ku bijyanye n’imitingito ikomeje kumvikana, Minisitiri Gatabazi, yavuze ko n’ubwo hari imitingito hirya no hino mu Rwanda, ukiri hasi muri rusange n’ubwo wangije ibikorwa birimo umuhanda ndetse n’inzu z’abaturage.

    Uyu muyobozi yavuze ko nk’inzego z’ibanze bagiye kwimura inzu 40 bigaragara ko zangiritse ku buryo bushobora gushyira ubuzima bw’abazituyemo mu kaga.

    Yasabye kandi abaturage kwirinda ibihuha, avuga ko abantu bakwiye kumva ibisobanuro by’inzego zibishinzwe.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hamaze gushyirwaho Akanama kari gukurikirana ibibazo ndetse kakaba ari ko kazajya gatanga amakuru y’ibyo abaturage bakwiye gukurikiza.

    Yakomeje ati “Twashyizeho site abaturage bashobora kuba bajyaho haramutse habayeho irindi ruka.”

    Minisitiri Gatabazi kandi yavuze ko bamaze gutegura ahantu bashobora gushyira abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gihe byaba bibaye ngombwa ko bimurwa.

    Ku bijyanye n’abaturage bangirijwe imirima, Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere buzasuzuma uburyo bafashwe, avuga ko icyihutirwa ari ukubashakira ibyo kurya muri iyi minsi.

    Minisitiri Gatabazi yasuye ibikorwa byangijwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Minisitiri Gatabazi yanasuye Ishuri rya ESG naryo ryangiritse