Category: Uncategorized

  • Gabon yasabwe gusobanurira CAF uburyo nyina wa G. Kiaku, wapfuye mu 1986 muri DRC yaje kubyara umuhungu we mu 1990. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Gabon kigomba gusobanurira CAF uburyo nyina w'umukinnyi Guélor Kanga Kaku (G.Kiaku,) wapfuye mu 1986 muri DRC nyamara bikaba bigaragara ko uyu muhungu we yaravutse mu 1990 ku byangombwa bye.

    CAF yatangije iperereza ku rubanza rwa Guelor Kanga Kaku kinira ikipe y'iki gihugu, kugirango Gabon ibashe gutanga ibisobanuro.Ibyangombwa by'ubuyobozi byerekana ko Guelor Kanga Kaku akomoka mu gihugu cya Gabon ariko mu byukuri, ni Umunyekongo . Ukurikije inyandiko zatanzwe n'uruhande rwa congo, uyu mukinnyi mu byukuri yitwa  Kiaku Kiangani akaba yaravukiye i Kinshasa ku ya 5 Ukwakira 1985, bitandukanye n'irangamuntu ye ya Gabon imugaragaza ku izina rya Guelor Kanga Kaku, wavutse muri Nzeri 01, 1990 muri Oyem.Nyina wa Kiaku akaba yaritabye Imana mu 1986 bikaba rero biteye urrujijo uburyo uyu mukinnyi yavutse mu 1990 nyuma y'uko nyina yitabye Imana.

    Gabon yaguye mu mutego isaba CAF isubikwa ryurubanza kugira ngo yongere gushaka uko yiregura.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/gabon-yasabwe-gusobanurira-caf-uburyo-nyina-wa-g-kiaku-wapfuye-mu-1986-muri-drc-yaje-kubyara-umuhungu-we-mu-1990/

  • Meddy n'umukunzi we bakoze ubukwe bubereye ijisho (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy n'umukunzi we, Mimi Mekfira, basezeranye kubana akaramata mu birori bibireye ijisho byabereye mu mujyi wa Dallas, Texas ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika akaba ari naho aba bombi basanzwe batuye.

    Uyu muhango watangiye Saa moya z'ijoro ku isaha ya Kigali akaba hari saa sita z'amanywa ku isaha ya Dallax muri Texas. Nkuko amwe mu mashusho yagiye hanze abigaragaza Meddy na Mimi bari bafite akanyamuneza mu maso yabo kagaragarira buri wese.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Uru nirwo rusengero Meddy na Mimi Mekfira basezeraniyemo

    Iki nicyo kirango cyashyizwe hafi y'umuryango winjira aho Meddy na Mimi bakoreye ubukwe

    Abatumiwe mu bukwe bwa Meddy na Mimi bari bashyiriweho gahunda yuko bari buze kwicara

    Abakobwa b'uburanga bagaragiye Mimi ni uku bari bambaye

    Wari umunsi w'ibyishimo kuri Mimi

    Abasore barimo K8 Kavuyo, Adrien Misigaro na Emmy bambariye Meddy

    Izi nizo ndabo Mimi yari afite

    Mimi mu ikanzu y'ubukwe

    Miss Grace Bahati, Cedric Uwabasinga na The Ben bari mu bitabiriye ubukwe bwa Meddy na Mimi

    The Ben, Malaika Uwamahoro na Christian Kayiteshonga bitabiriye ubukwe bwa Meddy na Mimi

    Akanyamuneza kari kose kuri Meddy na Mimi ubwo binjiraga mu nzu yabereyemo ibirori by'ubukwe bwabo

    Meddy na Mimi babyinanye

    Meddy na Mimi ubwo binjiraga ahabereye ubukwe bwabo

    Meddy na Mimi bari baberewe cyane

     

    Iyi nkuru turakomeza kuyivugurura twongeramo andi mafoto…

     

     

     

     

     

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/meddy-numukunzi-we-bakoze-ubukwe-bubereye-ijisho-amafoto/

  • Abegereye ikirunga cya Nyiragongo mu Rwanda no muri RDC barahangayitse #rwanda #RwOT

    Usibye Abanyekongo batuye mu mujyi wa Goma bahungiye mu Rwanda, abaturiye iki kirunga barimo abo mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe na bo bahunze amazu, bajya ahandi nko ku misozi, nk'uko bitangazwa n'abavuganye n'Ijwi ry'Amerika muri Rutagara.

    Inzobere mu by'amabuye y'agaciro n'ubuzima bwo munda y'isi-Mine na Jeoloji, Digne Rwabuhungu ufite n'impamyabushobozi y'ikirenga yo ku rwego rwa Dogitora muri Mine na Jeoloji atangaza ko ubundi abashakashatsi ku byerekeye ubuzima bwo mu nda y'si n'abayobozi bagomba gukorana mu rwego rwo kwirinda ko iruka ry'ikirunga ryatwara ubuzima bw'abaturage.

    Yongeraho ko abaturiye ibirunga byo mu Rwanda byazimye nka Muhabura na Karisimbi badakwiye kwirara, ko igihe icyo ari cyo cyose byakongera kuruka, ko bitazimye, ahubwo bisinziye.

    Hari urwego rwo muri Kongo rwari rwaravuze ko iki kirunga kizaruka mu myaka 4. Ariko kirutse, nta n'umwe urashira. Kuri Dr. Rwabuhungu, iryo si ikosa ry'urwo rwego, kuko n'ubundi biba ari ukugenekereza, ahubwo inshingano y'ubuyobozi ni uguhita butangira kwitegura icyo kibazo, bukibimenyeshwa.

    Iki kirunga cyaherukaga kuruka muri 2002. Ubushyuhe bw'igikoma cy'iki kirunga icyo gihe bwari dogere selisiyusi 1200. Dr.Rwabuhungu avuga ko iki gipimo gishobora no kurenga dogere selisiusi 1500. Ubu igipimo cyabwo ntikiramenyekana kuko kitarapimwa.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/abegereye-ikirunga-cya-nyiragongo-mu-rwanda-no-muri-rdc-barahangayitse

  • AS Kigali yahaye isomo Rayon Sports mu gihe APR FC yabonye amanota 3 yiyushye akuya #rwanda #RwOT

    Rayon Sports FC yakinnye uyu mukino idafite rutahizamu Sugira Ernest, Manace Mutatu ndetse n'umunyezamu Kwizera Olivier yatsinzwe irushwa n'iyi kipe y'umujyi wa Kigali ihabwa amahirwe yo guhanganira igikombe na APR FC.

    AS Kigali FC yakinnye idafite umunyezamu, Bate Shamiru wahagaritswe kubera umubare w'abanyamahanga.

    AS Kigali yayoboye uyu mukino kugeza ku munota wa 33 ubwo Hakizimana Muhadjiri yatsindaga igitego ku mupira yahawe na ba myugariro ba Rayon Sports,arangije atera ishoti rikomeye cyane Bashunga ntiyamenya aho unyuze.

    Ku munota wa 47 Shaban Hussein Tchabalala yatsindiye ikipe ya AS Kigali igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Muhadjiri nyuma yo kubanza guhanahana neza biciye kuri Lawal.

    AS Kigali yakomeje kurusha Rayon Sports,by'umwihariko abakinnyi bayo barimo Muhadjiri, Tchabalala, Lawal na Pierrot bayishegeshe bikomeye. Hagati ha Rayon Sports ntabwo higeze hakora.

    Icyakora nk'ikipe nkuru,Rayon Sports yaje kuzuka mu minota 10 ya nyuma,ku munota wa 81, Rudasingwa Prince ayitsindira igitego ku mupira mwiza yahawe na Heritier Luvumbu.

    Rayon Sports yahise itangira kugarira yiyibagiza gufunga byatumye ku munota wa 93,Biramahire Abeddy abaca mu riihumye kuri contre attaque atsindira AS Kigali igitego cya gatatu ku mupira mwiza yahawe na Hakizimana Muhadjiri.

    Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Omborenga Fitina yatsindiye APR FC igitego 1-0 yatsinze Espoir FC cyabonetse ku munota wa nyuma.

    Muri aya makipe ashaka igikombe,agiye guhatana yose uko ari 8,izarusha izindi amanota niyo izegukana igikombe mu gihe iya kabiri izajya muri CAF Champions League.

    Umuyobozi wa Musanze FC uzwi nka Trump yirukanye ku kibuga umutoza Seninga Innocent, ku mukino yanyagiwemo ibitego 4-1 na Gasogi United mu guhatanira kuguma mu cyiciro cya mbere.

    Ku munota wa 64 nibwo Perezida wa Musanze FC yavuze ko agomba kwirukana uyu mutoza naramuka atsinzwe.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yahaye-isomo-rayon-sports-mu-gihe-apr-fc-yabonye-amanota-3-yiyushye

  • Gusambanywa akiri umwana, agatereranwa n’umuryango byatumye azinukwa abagabo –

    Uyu mugore avuka mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe ni umwe mu batangabuhamya bifashishwa n’Umuryango uharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, HDI, mu kwigisha ababyeyi uburyo bagomba kuba hafi y’abana babo mu gihe batewe inda zitateguwe.

    Babasaba kutabatererana bakababa hafi ngo kuko iyo umwana yatewe inda ushobora kumufasha akaba yagera ku ntego ze yahoranye aho kumutererana bishobora gutuma ajya mu zindi ngeso mbi zirimo uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Furaha yatewe inda mu 1999 yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye. Icyo gihe yari afite imyaka 17, umuryango we uramwirukana aca mu buzima bukakaye cyane.

    Ati “Icyo gihe mbere na mbere bashatse ko inda yanjye bayikuramo, njye sinabikunda n’umuganga ambera umwana mwiza arabyanga. Nyuma yo kubyara bashatse kwica umwana wanjye, abaturanyi barantabariza umwana ntiyapfa baranyirukana mva mu rugo ndahunga.”

    Furaha yahise agenda atangira kubaho nabi akarara aho abonye hose. Nyuma ngo yabonye umuntu w’umumama amugirira imbabazi aramwakira abayo arahabyarira. Kimwe mu cyatumye ngo ubuzima burushaho kumukomerera ngo ni uko iwabo w’umuhungu nabo bamutereranye akabaho yifasha we ubwe gusa.

    Ati “Nagiye mba mu buzima bugoranye nkora akazi kose nabonaga harimo no gukoropera abantu, nza gusubira mu ishuri ndangiza amashuri yisumbuye ariko ntavugana n’umuryango wanjye, nakomeje gushakisha ubuzima nza no gutangira kwiga kaminuza abantu batabyumva bumva ko ndi umusazi.”

    Furaha avuga ko yize akarangiza akarera umwana we neza aramwigisha arakura ndetse ngo anaherutse kumushyingira mu mezi make ashize.

    Yiyemeje gushinga umuryango ufasha abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato

    Nubwo nta bushobozi buhambaye Furaha aragira avuga ko yiyemeje gufasha abana b’abakobwa basambanywa bakiri bato bagaterwa inda ngo kuko hari abatereranwa n’imiryango bikaba byatuma bahinduka indaya.

    Ati “Ubundi mu muryango Nyarwanda iyo ubyaye bumva ko uri indaya aho wakwinjira hose ahenshi nta gaciro uba ufite, bihita bitera umuntu kuba nk’umusazi kuko hari agaciro aba ari kwimwa yaba anafite mu mutwe woroshye akitera icyizere nyamara wanasanga umuryango we warabigizemo uruhare.”

    Yavuze ko ku bana b’abakobwa baturuka mu byaro akenshi usanga ubuzima bubashaririye ku buryo hari n’abongera bagaterwa inda bwa kabiri kubera gutereranwa n’imiryango abandi bagahitamo kuyoboka uburaya kubera kubura abantu bababa hafi bakabahumuriza.

    Inama ku babyeyi bafite abana batewe inda

    Furaha agira inama ababyeyi yo kwita ku bana babo kabone nubwo bashobora guterwa inda arabasaba kubaba hafi bakabahumuriza bakabafasha gusubira mu ishuri ndetse bakanabibutsa ko bashobora kugera ku nzozi zabo aho kubatererana no kubaca intege.

    Ati “Niba umukobwa wawe agize ikibazo agatwara inda wimujugunya kuko ntabwo yabikoze kuko yari ikirara, hari abashukwa rimwe na rimwe ugasanga namwe ababyeyi mwabigizemo uruhare. Wimujugunya kuko nyuma yo kubyara umuntu yavamo umuntu muzima aba agifite n’umusaruro yatanga ni ahabwe agaciro nk’abandi bana.”

    Furaha yavuze ko ubuzima bushaririye yanyuzemo agatereranwa n’umuryango we akitwa ikirara byatumye azinukwa abagabo ku buryo ngo kuva yabyara uyu mwana yahisemo kutazashaka umugabo bitewe n’ibikomere yahuye nabyo.

    Furaha avuga ko gutereranwa n’umuryango byatumye yiheba cyane binamuviramo kuzinukwa abagabo burundu

  • Rubavu: Abaturage basabwe kuba maso kubera imitingito yatangiye gusenya inzu –

    Nyiragongo yarutse mu ijoro ryacyeye mbere yo gucogora mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gicurasi 2021. Iruka rikomeye ry’iki kirunga ryaherukaga ku wa 17 Mutarama 2002.

    Nyuma yo kuruka kwa Nyiragongo, mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu wa Rubavu mu Rwanda hari kumvikana imitingito ya buri kanya.

    Umunyamakuru wa IGIHE yanyuze mu bice bitandukanye bya Rubavu ndetse yageze muri Centre ya Buhuru mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu asanga abaturage bamwe bari hanze birinda izo ngaruka.

    Nyiramugisha Costasie yavuze ko bategereje ko umutingito ugabanya umurindi bakajya basubira mu nzu.

    Ati “Ntiturabigirira icyizere. Turi gucungana no kureba ko abana batatujya kure. Tubonye bicogoye ni yo mahirwe twaba dufite. Ntabwo waruhuka umutingito uhari.’’

    Iradukunda Aaron we yavuze ko abantu bagifite igihunga ko ikirunga cyakongera kuruka.

    Ati “Mu gihe imitingito itari yatuza, ubu abaturage bazongera kuryama batekanye mu gihe yahagaze, nta gihunga cy’uko ikirunga cyakongera kuruka. Ubuyobozi bwategura aho abaturage bahungira mu gihe byakomera.’’

    Mu butumwa bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwasabye abaturage gutuza bagakomeza no gutegereza amakuru yose ajyanye n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yahumurije abaturage, abasaba kudakuka umutima ariko bagakurikirana uko imitingito imeze.

    Yagize ati “Imitingito irahari kandi ni myinshi. Icyo turi gusaba abaturage ni ugukurikiranira hanze y’inzu kugira ngo haramutse habayeho ibyago ku buryo inzu yagwa itabagwira.’’

    Yavuze ko hakiri gukorwa ibarura ngo hamenyekane umubare w’inzu zasenyutse.

    Yakomeje ati “Hari amakuru yihuse twabonye ko hari inzu ebyiri zasenyutse. Ushobora gusanga hari izindi. Turasaba abaturage gukomeza gucungira hafi kuko imitingito iri hejuru.’’

    Nyuma y’iruka rya Nyiragongo, amahindure yahagarariye mu bilometero bitandatu ageze ahitwa Buhene i Kihisi. Umujyi wa Goma uri mu bilometero 20 uvuye ahari Ikirunga cya Nyiragongo.

    Wasangaga ahenshi ikirere cy’Umujyi wa Goma cyahinduye ibara kubera umuriro w’iki kirunga ndetse n’imyotsi yakwiriye hose. Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi bari bahungiye mu Rwanda ku wa Gatandatu bitewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo batangiye gusubira mu gihugu cyabo kuri iki Cyumweru.

    Nubwo Nyiragongo isa n’iyacogoye, Umushakashatsi mu by’Ibirunga, Dr Dyrckx Dushime, yabwiye IGIHE ko umuntu atabiheraho ngo yanzure ko itaribwongere kuruka ngo kuko mu gihe haba hakomeje kuba imitingito isaha n’isaha iki kirunga cyakongera kikaruka.

    Yavuze ko kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y’iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka.

    Mu bimaze kumenyekana byangijwe na Nyiragongo harimo hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y’ubuhinzi mu Karere ka Rubavu.

    Abaturage bo mu Karere ka Rubavu basabwe kuba maso kubera imitingito yatangiye gusenya inzu

    Bamwe bicaye hanze mu kwirinda ingaruka bashobora guhurira na zo mu nzu

    Imitingito myinshi ikomeje kumvikana mu Karere ka Rubavu nyuma y’iruka rya Nyiragongo

  • Yabyariye mu Rwanda ahunze iruka rya Nyiragongo –

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gicurasi 2021 ni bwo Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi bahungiye mu Rwanda bitewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

    Muri aba bahunze bakiza amagara yabo harimo ababyeyi babiri, umwe yambukiye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu Murenge wa Busasamana n’agace gato ka Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

    Muri iyi nzira ni ho uyu mubyeyi witwa Mawazo Devotha yabyariye ubwo yari ageze mu Kibaya kiri mu Busasamana.

    Uyu mugore wa Mfitumukiza Rukera, yahunze avuye mu gace ka Munigi muri Goma.

    Kimwe n’abandi binjiriye mu tundi duce tutari ku mipaka, yakiriwe n’umuryango utuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Busasamana.

    Akihagera kuko yari amaze kwibaruka, uwo muryango wamushakiye umuganga umuha ubutabazi bw’ibanze.

    Umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Rubavu yamenye ko uyu mubyeyi ari kwitabwaho kandi ameze neza.

    Nyuma yo kubona uko yakiriwe neza mu Rwanda, Mawazo Devotha, yabwiye RBA ko yahaye umwana we izina ry’Ikinyarwanda.

    Yagize ati “Umwana wanjye mwise Umutoni kuko namubyariye mu Murenge wa Busasamana no kubera uko nshima uko nafashijwe n’Abanyarwanda.”

    Mu Banye-Congo bari bahungiye mu Rwanda harimo n’undi mubyeyi wageze i Gisenyi afite umwana wavutse atarageza igihe cy’ubukure.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yabwiye IGIHE ko kuri site yariho ya Nyarubande hari abantu icyenda bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

    Yagize ati “Dufite abantu icyenda mu bitaro, abandi basubiyeyo. Hari abo [mu bari mu bitaro] dushobora gusigarana iminsi mikeya. Harimo nk’umugore wabyaye umwana utagejeje igihe, ari kwitabwaho ahashyirwa muri [neonatology]. Ntabwo wahita umusohora, dushobora kumusigarana iminsi mike.’’

    Uyu mubyeyi yavuye muri Congo afite uwo mwana bikekwa ko yari amaze iminsi avuye mu bitaro kwibaruka.

    Kuri Site ya Nyarubande n’iya Busasamana hose hari hacumbikiwe Abanye-Congo bahunze iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo bamaze gusubizwa mu gihugu cyabo. By’umwihariko i Nyarubande mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru hari abantu 58.

    Mawazo Devotha yabyaye ageze mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Ababyeyi bafite n’abana bato bari mu bahungiye mu Karere ka Rubavu nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ababyeyi bahungiye mu Rwanda n’abana babo bahawe amandazi n’icyayi nk’ifunguro rya mu gitondo

  • Amahindure ya Nyiragongo yangije hegitari eshatu mu Rwanda –

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’uko cyaherukaga kuruka mu 2002.

    Iruka ry’iki kirunga ryangije byinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mu duce two mu majyaruguru y’iki kirunga aho cyarukaga kigana.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye RBA ko iki kirunga cyanangije hegitari eshatu z’ubutaka bwo guhingaho mu Rwanda. Ubutaka bwangijwe n’iruka ry’iki kirunga ni ubwo mu Kagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

    Umwe mu baturage batuye muri aka gace witwa Nshimiyimana Albert yabwiye IGIHE ko batangiye kubona ko ibyo iki kirunga cyarutse byageze mu mirima yabo mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.

    Ati “Ibi bintu twabibonye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice. Twagiye kubona, tubona biturutse ruguru, natwe twabirebaga turi mu misozi. Byirukankaga cyane byagendaga nk’ibikoma.”

    Yakomeje avuga ko ibyo iki kirunga cyarutse byangije imyaka yabo, ngo ndetse kubera ubwoba bahise bahungira ku musozi wa Rubavu.

    Ati “Muri iyi mirima yacu hari hahinzemo ibijumba n’ibishyimbo ariko byose byagendeyemo. Tukimara kubibona twahunze turara ku musozi wa Rubavu, no muri iriya misozi yindi.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko hatakwemezwa neza ko iki kirunga cyarangije kuruka, avuga ko barakomeza gukorana n’abahanga ndetse no kureba uburyo abo cyagizeho ingaruka bakomeza gufashwa.

    Ati “Ku bijyanye n’ibirunga abahanga muri ibyo nibo bashobora kumenya niba cyarangije kuruka cyangwa se niba nta zindi ngaruka zishobora kuziramo nyuma ariko twe icyo tureba hano mu gihugu ni ugukomeza kwitegura ku buryo biramutse bibaye ngombwa ko twakira abandi nabo twabakira.”

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga muri aka gace ku gicamutsi cyo kuri iki Cyumweru, yasanze hari ibice by’iyi mirima bigicumbamo umwotsi.

    Gusa nubwo Nyiragongo isa n’iyacogoye, Umushakashatsi mu by’ibirunga, Dr Dyrckx Dushime yabwiye IGIHE ko umuntu atabiheraho ngo yanzure ko itaribwongere kuruka ngo kuko mu gihe haba hakomeje kuba imitingito isaha n’isaha iki kirunga cyakongera kikaruka.

    Yavuze ko kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y’iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka, aheraho asaba abatuye Umujyi wa Rubavu w’uwa Goma gukomeza kuba maso.

    Ibikoma byarutswe n’iki kirunga byangije imirima y’abaturage mu Karere ka Rubavu

    Zimwe mu nsina zahiye n’imyaka irarengerwa

    Byageze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru mu mirima y’aba baturage hakigaragara umwotsi

    Bamwe mu baturage bagiye gutora ibi bikoma byari byamaze kuma byavuyemo amakoro

  • Umuhanzi Meddy yakoreye ubukwe muri Leta z'Unze Ubumwe z'Amerika n'umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 nibwo umuhanzi Ngabo Medard Jubert uzwi nka Meddy yasezeranye kubana akaramata na Mimi Mirage umukobwa ukomoka mu gihugu cya Ethiopia.

    Ubu bukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Mujyi wa Dallas aho uyu muhanzi Meddy asanzwe atuye, ni ibirori byari byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye bizwi hano mu Rwanda harimo K8 Kavuyo, Emmy, Adrien Misigaro, The Ben, Shaffy ndetse n'abandi.

    Ubukwe bwa Meddy bubaye nyuma y'igihe kirekire uyu muhanzi akundana na Mimi dore ko ku mugaragaro uyu muhanzi yagaragaje umugore we mu gitaramo cyabereye i Kigali ndetse hakurikiraho no ku mwambika impeta amusaba ko babana mu kwezi k'Ukuboza 2020.

    Nyuma yo gusezerana akaramata kuri abo bombi biteganyijwe ko aba bageni bazafata urugendo berekeza kwa Mimi muri Ethiopie nyuma bakazagera no mu rwa Gasabo kwireka umuryango w'umuhanzi Meddy.

    The post Umuhanzi Meddy yakoreye ubukwe muri Leta z'Unze Ubumwe z'Amerika n'umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-meddy-yakoreye-ubukwe-muri-leta-zunze-ubumwe-zamerika-numukunzi-we-mimi-ukomoka-muri-ethiopia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-meddy-yakoreye-ubukwe-muri-leta-zunze-ubumwe-zamerika-numukunzi-we-mimi-ukomoka-muri-ethiopia

  • Amahindure ya Nyiragongo yangije hegitari eshatu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y'uko cyaherukaga kuruka mu 2002.

    Iruka ry'iki kirunga ryangije byinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mu duce two mu majyaruguru y'iki kirunga aho cyarukaga kigana.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye RBA ko iki kirunga cyanangije hegitari eshatu z'ubutaka bwo guhingaho mu Rwanda. Ubutaka bwangijwe n'iruka ry'iki kirunga ni ubwo mu Kagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

    Umwe mu baturage batuye muri aka gace witwa Nshimiyimana Albert yabwiye IGIHE ko batangiye kubona ko ibyo iki kirunga cyarutse byageze mu mirima yabo mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.

    Ati 'Ibi bintu twabibonye ahagana saa kumi n'ebyiri n'igice. Twagiye kubona, tubona biturutse ruguru, natwe twabirebaga turi mu misozi. Byirukankaga cyane byagendaga nk'ibikoma.'

    Yakomeje avuga ko ibyo iki kirunga cyarutse byangije imyaka yabo, ngo ndetse kubera ubwoba bahise bahungira ku musozi wa Rubavu.

    Ati 'Muri iyi mirima yacu hari hahinzemo ibijumba n'ibishyimbo ariko byose byagendeyemo. Tukimara kubibona twahunze turara ku musozi wa Rubavu, no muri iriya misozi yindi.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko hatakwemezwa neza ko iki kirunga cyarangije kuruka, avuga ko barakomeza gukorana n'abahanga ndetse no kureba uburyo abo cyagizeho ingaruka bakomeza gufashwa.

    Ati 'Ku bijyanye n'ibirunga abahanga muri ibyo nibo bashobora kumenya niba cyarangije kuruka cyangwa se niba nta zindi ngaruka zishobora kuziramo nyuma ariko twe icyo tureba hano mu gihugu ni ugukomeza kwitegura ku buryo biramutse bibaye ngombwa ko twakira abandi nabo twabakira.'

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga muri aka gace ku gicamutsi cyo kuri iki Cyumweru, yasanze hari ibice by'iyi mirima bigicumbamo umwotsi.

    Gusa nubwo Nyiragongo isa n'iyacogoye, Umushakashatsi mu by'ibirunga, Dr Dyrckx Dushime yabwiye IGIHE ko umuntu atabiheraho ngo yanzure ko itaribwongere kuruka ngo kuko mu gihe haba hakomeje kuba imitingito isaha n'isaha iki kirunga cyakongera kikaruka.

    Yavuze ko kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y'iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka, aheraho asaba abatuye Umujyi wa Rubavu w'uwa Goma gukomeza kuba maso.

    Ibikoma byarutswe n’iki kirunga byangije imirima y’abaturage mu Karere ka Rubavu

    Zimwe mu nsina zahiye n’imyaka irarengerwa

    Byageze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru mu mirima y’aba baturage hakigaragara umwotsi

    Bamwe mu baturage bagiye gutora ibi bikoma byari byamaze kuma byavuyemo amakoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amahindure-ya-nyiragongo-yangije-hegitari-eshatu-mu-rwanda