Category: Uncategorized

  • Kubera ibibazo by'ubukungu bitumye Sudani y'epfo isubiza umurundo w'inyingo za Covid-19 igitaraganya. #rwanda #RwOT

    Kuwa kabiri taliki 25 Gicurasi 2021,Sudani y'Epfo yasubije urwego rwa Covax inkingo zirenga 70,000 za covid-19 mu 132,000 rwari rwarayihaye muri Werurwe,bitewe n'ibibazo by'ubukungu.

    Iki cyemezo gifashwe nyuma yo kwirinda ko izo nyingo zayisaziraho zigapfa ubusa,kuko ngo ntabwo iri kubona ubushobozi bwo kuba zose yaramaze kuzikoresho kugeza taliki ya 18 nyakanga 2021 ubwo zizaba zashaje.

    Dr Maten Machuot,umunyamabanga muri Minisiteri y'ubuzima ya Sudani y'epfo yabwiye itangazamakuru ati dufite ibibazo by ubukungu ni yo mpamvu twagorwa no kuzikwirakwiza,mu by'ukuri twiziritse umukanda mu nda.

    Yakomeje ati:Ntabwo twifuza ko zidusazira mu biganza. Rero turohereza 72,000  zizakoreshwe n'ibihugu bishoboye kuzigeza mu baturage mu cyumweru kimwe.

    Sudani y'epfo imaze gukingira abantu 8000 bonyine kuva yahabwa izi nkingo,ubu iki gihugu kikaba cyasigaranye 52,000 cyizera ko kizaba  cyazikoresheje  mbere y'italiki yo kuba zashaje.

    Izi nkingo nyuma yo gusubizwa muri Covax,urwego rw'umuryango mpuzamahanga wita ku buzima(WHO) rushinzwe kuzigeza mu bihugu bitishoboye,kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021 Kenya niyo  iraza guhabwa izo nkingo zavuye Sudani y'Epfo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/26/kubera-ibibazo-byubukungu-bitumye-sudani-yepfo-isubiza-umurundo-winyingo-za-covid-19-igitaraganya/

  • Daniel Sturridge arashinjwa ubwambuzi n'umugabo watoraguye imbwa ye yari yibwe #rwanda #RwOT

    Muri Nyakanga 2019,uyu rutahizamu w'Umwongereza ariko wabuze ikipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto n'amashusho menshi asaba umugiraneza wabona imbwa ye kuyigarura.

    Ibisambo byinjiye mu rugo rwa Sturridge i Los Angeles biramwiba ndetse binatwara imbwa ye yitwa Lucky Lucci.

    Sturridge akimara kubura imbwa ye yahise atangira kuyishakisha ku mbuga nkoranyambaga aho bivugwa ko yanashyizeho igihembo cy'ibihumbi 37 by'amadolari ku muntu wese wayibona.

    Yagize ati 'Ndashaka imbwa yanjye kandi nzishyura icyo aricyo cyose.Igiciro ntabwo ari ikibazo.20 cyangwa 30,mungarurire imbwa yanjye…..Nutuma nyibona nzakwishyura menshi.'

    Sturridge yahise ashyira amafoto menshi y'imbwa ye ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'amashusho ya CCTV ayigaragaza.

    Hashize amasaha 24 iyi mbwa ibuze,uwiyita Killa Fame ku mbuga nkoranyambaga ariko amazina ye nyakuri ni Foster Washington,yahise avuga ko iyi mbwa yayibonye.

    Aba bombi bahise bahura ariko uyu mukinnyi w'Umwongereza ntiyigeze yishyura uyu mugabo agahimbazamusyi ko yamuboneye imbwa ye.

    Nkuko TMZ ibitangaza,uyu mugabo agiye kurega Sturridge mu nkiko amushinja ko atamwishyuye ibi bihumbi 37 by'amadolari.

    Washington yavuze ko yabonye iyi mbwa Lucci ku muhanda nyuma y'amasaha make nyirayo avuze ko ayibuze gusa ngo ntiyishyuwe amafaranga yari yashyizweho na Sturridge.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/daniel-sturridge-arashinjwa-ubwambuzi-n-umugabo-watoraguye-imbwa-ye-yari-yibwe

  • Kanyinya: Hubatswe ikiraro cyo mu kirere cyitezweho gukura mu bwigunge abaturage basaga 4500 –

    Bamwe mu baturage bavuze ko kuba iki kiraro cyuzuye kigiye kubakura mu bwigunge kuko badindiraga mu iterambere kubera kubura uko bambuka bajya gushaka imirimo ahantu hatandukanye ndetse n’abanyeshuri bagasiba ishuri.

    Mukamana Bernadette yavuze ko hari ubwo abana basibaga ishuri bya hato na hato kubera Umugezi wa Yanze bambukiranya wuzuraga abanyeshuri bakabura uko bagenda.

    Ati “Iki Kiraro twarakibonye turishima kuko twagiraga imbogamizi zo kwambuka. Umugezi waruzuraga ugakubita hirya no hino, cyane cyane nk’abanyeshuri bajyaga kwiga bagasiba nk’iminsi ibiri batajyayo.”

    Mukamana yavuze ko hari n’ubwo ababyeyi batwite baburaga uko bajyanwa ku bitaro bikabasaba gukora urugendo rurerure.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko abaturage bazakoresha iki kiraro mu migenderanire bagera ku 4500, asaba abaturage kukibyaza umusaruro no kukibungabunga.

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda wagize uruhare mu iyubakwa ry’iki kiraro, Nicola Bellomo, yavuze ko cyitezweho guhindura imibereho y’abaturage.

    Ati “Uyu mushinga wo kubaka ikiraro uzahindura imibereho y’abaturage, aho kizafasha mu koroshya ingendo, kubona serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi n’ubucuruzi. Navuga ko ari ingenzi kubaka ibikorwa remezo nkibi.”

    Iki kiraro cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga 133 z’amafaranga y’u Rwanda ku bufatanye bw’Akarere ka Nyarugenge n’umufatanyabikorwa wako, Bridge For Prosperity. Gifite uburebure bwa metero 132 n’ubushobozi bwo kwikorera toni 46, kikaba kigendwaho n’abanyamaguru, amagare na moto.

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko iki kiraro cyitezweho guhindura imibereho myiza y’abaturage

    Ikiraro cyatashywe gitwaye asaga miliyoni 133 Frw cyitezweho koroshya ingendo z’abaturage

    Abaturage bishimiye ko iki kiraro kigiye kubafasha mu buzima bwa buri munsi mu koroshya ingendo zabo

  • AS Kigali vs APR FC: 11 impande zombi zishobora kwitabaza, AS Kigali niyo ihabwa amahirwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya ikipe ya AS Kigali irakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 2 w’amakipe ahatanira igikombe, umutoza Eric Nshimiyimana ukunze kugora APR FC irakira umutoza Adil utaratsindwa mu mikino 30 ihereruka ya shampiyona.

    Uyu mukino urabera kuri Stade Muhanga aho ikipe ya AS Kigali isigaye yakirira imikino yayo.

    Aya makipe yombi agiye guhura ari nayo ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona. AS Kigali umukino wa mbere wo muri iki cyiciro yatsinze Rayon Sports 3-1, APR FC itsinda Espoir FC 1-0.

    Mu mikino 6 iheruka guhuza aya makipe muri shampiyona, AS Kigali yatsinzemo umukino umwe mu gihe APR FC yatsinzemo 2 banganya 3.

    Uretse umukino wabaye tariki ya 4 Mutarama 2020 banganyije 0-0, indi mikino yose 5 yagiye ibonekamo ibitego.

    Ni umukino ikipe ya AS Kigali ihabwa amahirwe bitewe n’uburyo ubusatirizi bw’iyi kipe bumaze iminsi bwitwara, gusa na none baraza kuba bahuye n’ubwugarizi bwiza.

    Ku ruhahnde rwa AS Kigali, abakinnyi bo kwitega ni ubusatirizi bwayo burimo Hakizimana Muhadjiri ufata umupira akaba yawukoresha icyo ashaka cyose, azi gucenga kandi yinjira mu izamu.

    Ni umukinnyi ushobora gutsindira igitego aho ahagaze hose mu kibuga, akagira n’ubuhanga bwo gutanga umupira wavamo ibitego.

    Tchabalala Shabani Hussein, ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego kugeza uyu munsi aho aifte 7. Ni undi mukinnyi ubwugarizi bwa APR FC bugomba kuza kwitondera, kuko arakubagana akunda izamu cyane kandi azi no gutsinda. Lawal na we n’ubwo ataratsinda ibitego muri iyi shampiyona ariko ni umukinnyi utanga akazi kubo bahanganye, azi gucenga kandi umupira utava ku kirenge, aba bakiyongera kuri Pierrot ukina mu kibuga hagati.

    Ku ruhande rwa APR FC nk’ibisanzwe intwaro ya mbere ifite ni ubwugarizi bwayo(Manzi na Ange mu mutima w’ubwugarizi, Omborenga ku ruhande rumwe na Mangwende ku rundi.)

    Iyo aba basore bayo bameze neza bigora cyane abo bahanganye, ni mu gihe ubusatirizi bw’iyi kipe nta kintu kinini buragaragaza kuko Djabel usanzwe umunyereweho gutanga imipira ivamo ibitego ari we ufite byinshi aho afite 3, akaba n’umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino.

    Byiringiro Lague, usatira anyuze ku ruhande ni umukinnyi ushobora kuza gutanga akazi gakomeye kuri AS Kigali mu gihe yaba agiriwe amahirwe yo kubanza mu kibuga.

    Mu bakinnyi ba AS Kigali ishobora kubanzamo harimo abakinnyi 5 bahoze bakina muri APR FC ari bo Bakame, Muhadjiri, Zidane, Emery Bayisenge na Benedata Janvier.

    Abakinnyi bashobora kuza kubanzamo ku mpande zombi

    AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Emery Bayisenge, Karera Hassan, Nsabimana Eric Zidane, Kwizera Pierrot, Benedata Janvier, Aboubakar Lawal, Hakizimana Muhadjiri na Shabani Hussein Tchabalala

    APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif, Ruboneka Bosco, Byiringiro Lague, Manisimwe Djabel, Jacques Tuyisenge na Usengimana Danny

    Abakinnyi ba APR FC baraza kuba bahanze amaso Muhadjiri

    Rutahizamu mwiza, Tchabalala arahura n’ubwugarizi bwiza

    Lague mu gihe yahabwa umwanya, ubwugarizi bwa AS Kigali buraza guhura n’akazi

    Manzi Thierry kapiteni wa APR FC araba ayoboye ubwugarizi

    Manishimwe Djabel ni undi mukinnyi wo kwitega kuri uyu mukino

    Adil amaze imikino ya shampiyona 30 adatsindwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-vs-apr-fc-11-impande-zombi-zishobora-kwitabaza-as-kigali-niyo-ihabwa-amahirwe

  • Burundi : Perezida Ndayishimiye yatanze ubutumwa nyuma y’ibisasu byatewe i Bujumbura #rwanda #RwOT

    Grenade yumvikanye bwa mbere, yatewe ku isoko rizwi nka COTEBU riri mu gace ko mu Ngagara mu mujyi wa Bujumbura.

    Naho ibindi bisasu bikaba byaturikiye hafi y’ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura ndetse n’ahakunze kwitwa kuri Permanence.

    Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, yatangaje ko abantu babiri ari bo bapfiriye muri biriya bikorwa umwe akaba yahise apfira hariya hahoze isoko rya Bujumbura mu gihe undi yapfuye ubwo yajyanwaga kwa muganga.

    Iyi Minisiteri kandi ivuga ko abakomeretse bari kwitabwaho, igatangaza ko umwe mu bateye biriya bisasu yahise araswa arapfa, hakaba hari n’abandi bafashwe bakekwaho buriya bugizi bwa nabi.

    Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi 2021, yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga kuri biriya bitero.

    Yavuze ko ababajwe na bariya bantu bakomeje kwifuza 'Gusubiza inyuma u Burundi babinyujije mu iterabwoba. Ariko bamenye ko nta mwanya bafite.'

    Yaboneyeho kandi kwihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri biriya bitero ndetse yifuriza n’abakomeretse gukira vuba.

    Yasoje agira ati 'Ndasaba Abarundi bose gukomeza gukorera hamwe, ubumwe ni bwo ntsinzi yacu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Burundi-Perezida-Ndayishimiye-yatanze-ubutumwa-nyuma-y-ibisasu-byatewe-i-Bujumbura

  • Umuraperi J. Cole uri gukinira Patriots BBC y… – #rwanda #RwOT

    Akazi ni akazi kandi nta kazi k'umunyagara kabaho icya mbere ni ukumenya ikigenderewe ndetse n'intengo y'ubuzima. Bwana Jermaine Cole wamamaye nka J.Cole mu ruhando rwa muzika, ni umupapa w’abana 2 akaba anafite agahigo ko kuba ari mu bahanzi beza Isi ifite, gusa ibi yabirenzeho yanga ko amafaranga yo mu mukino wa Basketball avuga ko yakunze akiri muto amuca mu myanya y'intoki niko kuca guhaha muri Africa aho akinira ikipe y'u Rwanda iri mu irushanwa rya Basketball Africa League, BAL 2021.

    J.Cole uri mu bakinnyi b’ikipe yo mu Rwanda ya Basketball

    Nk'uko imbuga zigiye zitandukanye zibigaragaza zirerekana ko uyu muhanzi atunze agera kuri miliyoni 60 z'amadorali y'Amanyamerika ni ukuvuga miliyari 60 mu mafaranga y'u Rwanda. Hagendewe kuri ubu butunzi mu gihe J.Cole yahindura umuvuno agahitamo gutura muri Africa yaba ari mu bahanzi batunze agatubutse muri Africa.

    Ese kuza gukinira ikipe yo muri Africa byaba biri mu biri gutumbagiza umuzingo uyu muhanzi aheruka gushyira hanze?

    J.Cole yatangiye kuririmba afite imyaka 12 gusa ntabwo yaje guhita abigira umwuga neza kuko yaje kwerekana itandukaniro ahagana muri 2007 ubwo yarangizaga kwiga kaminuza mu masomo y'ubucuruzi (communications and business). Inzira y'ubwamamare bwa J.cole yabaye nyabagendwa muri uyu mwaka wa 2007 ubwo yari afite imyaka 22 ubwo yasoshyiraga hanze Mixtape yitwa 'The Come Up'.

    Kuri uyu munsi wa none Album ya J.Cole 'The-Off-season' iri mu za mbere zikunzwe ku Isi ndetse zimwe mu ndirimbo ze ziri mu zigezweho mu ntonde zose zikorwa ku Isi. Muri izi ntonde ziri guha agaciro ibikorwa bya J.Cole urubuga ruzwi cyane mu gukora intonde ndetse benshi bubaha rwa Billboard niho uyu muhanzi ubukaka ndetse n'ubushongore bwe bukomeje kugaragararira.

    Album ya J.Cole ya gatandatu 'The-Off season' iri mu zikinzwe cyane ku Isi kurusha izindi zose ku rubuga rwa Billboard chart aho iri ku mwanya 2.Ku ruhande rw'indirimbo zikunzwe kuri uru rubuga rwa Billboard Chart, J.Cole mu ndirimbo 10 zikunzwe cyane afitemo izigera kuri 4.

    Iyitwa My life ahuriyemo n'umuraperi ukiri muto 21 Savage & Morray iri ku mwanya wa 2 ku Isi mu zikunzwe cyane, ku mwanya wa 5 naho hazaho indirimbo ye Amari, naho ku mwanya wa 7 hariho Pride.is.the.devil ahuriyemo na Lil Baby, ku mwanya wa 9 hariho 95.south. Izi ndirimbo zari ziri kuri iyi myanya ubwo twandikaga iyi inkuru.

    Ese ubutsinzi bwa Album ya J.cole 'Off-The-Season’ bwaba buri guturuka ku murindi w'ikipe yo mu Rwanda ari gukinira cyangwa ni ubukaka n'ubushongore yari asanganywe?

    Ubutsinzi bwa muntu buturuka mu bikorwa bye ndetse n’abo bakorana. Kuba ari gukinira ikipe yo mu Rwanda mu mikino wa Basketball kandi nyamara abantu bamuzi cyane nk’umuhanzi kuruta kuba umukinnyi, nabyo bishobora kuba biri mu biri gutumbagiza Album ye nshya yanashyize hanze ari mu Rwanda, ukongeraho n’ubukaka bwe asanganywe mu muziki bunafitanye isano no kuba abarizwa muri Label ya rurangiranwa ku Isi, Jay Z.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105957/gukinira-ikipe-yo-mu-rwanda-ari-umuhanzi-byaba-byaramutije-umurindi-j-cole-wa-patriots-bbc-105957.html

  • Mu mezi 7 abangavu 11.000 bahawe serivisi zo kuboneza urubyaro…Hari ababinenga #rwanda #RwOT

    Iyi mibare itangazwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga bariya bari b’abangavu barenga ibihumbi 11 bahawe ziriya serivisi zo kuboneza urubyaro mu mezi arindwi gusa.

    Bamwe mu babyeyi bavuga ko kwemerera abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 kuboneza urubyaro, byaba binyuranije n’umuco nyarwanda kandi bikaba icyuho cyo kwishora mu busambanyi.

    Uwitwa Bayingana Pierre utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati 'Biriya bintu bishobora kugira ingaruka nyinshi ku bakobwa mu gihe yabaye umudamu, kuko ntaba azi niba abyara cyangwa atabyara, kuboneza urubyaro uri umukobwa bishobora kuzamugiraho ingaruka mu gihe yageze igihe cyo gushinga urugo.'

    Hari abandi babyeyi n’urubyiruko rw’abakobwa bo basanga kwemererwa aba bana byabarinda, bikagabanya inda zitateguwe.

    Providence Ugiraneza ati 'Aho kugira ngo umwana w’umukobwa abyare afite iyo myaka yabanza akaboneza urubyaro, igihe cyo kuruboneza cyarangira akazabyara akuze, ikinyejana turimo kirabitwemerera kuko iyaba kitabitwemerera wakagiye kwa muganga kuboneza urubyaro babona utujuje iyo myaka ntibabikwemerere ariko tujyayo.

    Babemerera ahubwo bakabasobanurira uburyo babikoramo bakababa hafi niba ashaka kuboneza urubyaro cg gukuramo inda abifashwemo kurusha uko yakihisha akabikora mu bundi buryo ikaba yanamuhitana.'

    Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho y’abaturage (UNFPA) ryasohoye raporo y’uburyo abagore bagira uruhare ku buzima bw’imyororokere, uburenganzira bwo kuboneza urubyaro ndetse no gukora imibonano mpuzabitsina batabihatiwe.

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda Mark Bryan Schreiner, avuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo abagore bamenye uburenganzira bwabo ku buzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwabo ku mibonano mpuzabitsina no kuboneza urubyaro ugereranije n’ibindi bihugu 56 bakoreyemo ubu bushakashatsi.

    Ati 'Twakomeje kubona u Rwanda rutera imbere, ibyo bigaragarira mu ibarura ry’abaturage ku mibereho yabo ryagaragajwe mu Kuboza 2020, ni ikimenyetso cyiza cy’iterambere mu gusobanukirwa uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, twabonye uburyo abashakanye bitabira kuboneza urubyaro, abitabira gukoresha uburyo bugezweho kuboneza urubyaro byariyongereye, inda ziterwa abana zigabanyuka, ariko urugendo ruracyari rurerure tugomba kongera ibiganiro, ndetse amategeko n’ingamba bigakomeza gushyirwa mu bikorwa.'

    Hari imiryango itari iya Leta yo isaba ko abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 20 batarashinga ingo ko bakwemererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

    Gusa Depite Nyirabega Euthalie asobanura ko itegeko ritemerera aba bangavu guhabwa izi serivisi. Agira ati 'Ntabwo umwana ashobora kuboneza urubyaro, urubyaro se arufite he adafite uwo barubyarana ? Umwana arahohoterwa byarangira uwamuhohoteye akabibazwa ahubwo uwo mwana tumufasha iki kugira ngo iryo hohoterwa ritagira bicyo rimusigira kibi.?

    Batamuliza Mireille, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no Kurengera Abana muri MIGEPROF, avuga ko mu mezi 7 ya mbere ya 2020, abangavu bafite hagati y’imyaka 15 na 19 basaga ibihumbi 11 bitabiriye serivisi zo kuboneza urubyaro.

    Ati 'Ababyeyi bakwiye kumva akamaro bifitiye umwana, ntabwo mvuga gukuramo inda cyangwa ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro, gusa ahubwo ubuzima bw’imyororokere mu buryo bwagutse kwaba ari ugushaka serivisi igihe afite ikibazo, yaba ari no kuganirizwa mu gihe afite imikurire n’imikorere y’umubiri we akirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina akifatira icyemezo.'

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mwaka wa 2019 abangavu 23,628 batewe inda, mu gihe mu mwaka wa 2020 bageze ku 19,701.

    Ivomo : RBA

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mu-mezi-7-abangavu-11-000-bahawe-serivisi-zo-kuboneza-urubyaro-Hari-ababinenga

  • Idolari ryageze ku 1000 Frw; ihurizo ku bukungu bw’u Rwanda –

    Kuva kuri 595 Frw kugera ku 1 004 Frw, ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ka 409 Frw, bingana n’izamuka rya 40% mu gihe cy’imyaka 10.

    Kuri bamwe, iri zamuka ntirisanzwe, kuko ryagize ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa bituruka hanze y’u Rwanda, kandi u Rwanda rukaba rukibikenera cyane kuko ikinyuranyo cy’ibyo rutumiza n’ibyo rwohereza hanze cyari miliyari 1.54$ mu mwaka wa 2019.

    Izamuka ry’idolari ryatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2012, kuko icyo gihe ryatangiye kugura arenga 600 Frw, rigera muri 700 Frw mu 2015, ryinjira muri 800 Frw muri 2018, rikomereza muri 900 Frw mu mwaka wakurikiyeho none ryinjiye mu 1000 Frw muri uyu mwaka.

    Ni iki cyatumye idolari rizamuka muri ubu buryo?

    Bitewe n’iri zamuka ry’idolari, hari abantu bazamuye amajwi bavuga ko ibi bigaragaza uburyo ubukungu bw’u Rwanda bujegajega, bakavuga ko hatagize igikorwa, ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzata agaciro mu buryo budasanzwe nk’uko byagenze muri Venezuela na Zimbabwe mu myaka yashize.

    Ibi ariko ni ukwibeshya, kuko unarebye impuzandengo ya 40% ifaranga ry’u Rwanda ryatayeho agaciro mu myaka 10 ishize, ubona ko ari atari ikigero cy’umurengera, ugereranyije n’ibiba byitezwe, kuko ubundi ifaranga riba ritagomba guta agaciro ku kigero kirenze 5% ku mwaka.

    Uretse umwaka wa 2015, ubwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero cya 7,6%, na 2016 ubwo iki kigero cyageraga ku 9,7%, ndetse n’umwaka ushize ubwo cyageraga kuri 5,4%, ubusanzwe ifaranga ry’u Rwanda ryakunze kwihagararaho, rigatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 5%, ari nako byitezwe uyu mwaka kuko rizatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 3%.

    Mu kiganiro na IGIHE, impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko iri takazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari, ari ibintu bisanzwe kandi bidateye impungenge ku bukungu bw’igihugu, kuko impamvu yabiteye ari iterambere riri kubakwa, bityo bikaba bifitiwe igisobanuro cyumvikana.

    Yagize ati “Iyo ugiye kureba uburyo ifaranga rita agaciro, ntabwo ubirebera mu kantu kamwe, ahubwo ubirebera mu bukungu muri rusange. Uribaza uti ‘ese umusaruro mbumbe w’igihugu muri icyo gihe wiyongereye gute? Ese ingano y’ibyo twohereza hanze n’ibyo dutumizayo ingana gute? Ese imishinga y’iterambere iri kubakwa mu gihugu ingana gute? Ibyo byose iyo ubirebye neza ni bwo ubona ishusho nzima y’uburyo ifaranga ryataye agaciro.”

    Ku bijyanye n’izamuka ry’Umusaruro mbumbe w’u Rwanda, wavuye kuri miliyari 6,8$ muri 2011, ugera kuri miliyari 10.63$ muri 2021, inyongera ya miliyari 3,8$. Ibyoherezwa mu mahanga, bikubiyemo ibicuruzwa na serivisi, nabyo byarazamutse, biva kuri miliyari 1.389 Frw muri 2016 bigera kuri miliyari 1.869 Frw muri 2019, izamuka rya miliyari 480 Frw mu gihe cy’imyaka ine gusa, ringana na 35,8%.

    Ku bijyanye n’ishoramari, umwaka wa 2016, ari nabwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero kidasanzwe cya 9,7%, u Rwanda rwakiriye indege ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A300-200 na Airbus A300-300, zaguzwe arenga miliyoni 450$. Icyo gihe kandi u Rwanda rwari ruri mu mushinga yo kuzuza Kigali Convention Centre (KCC), imwe mu nyubako zihenze ku Mugabane wa Afurika, ndetse n’ibikorwa bindi by’ubwubatsi bw’amahoteli n’ibindi bikorwa remezo birimbanyije hirya no hino.

    Kaberuka yavuze ko imishinga ikomeye nk’iyi ishobora kugira ingaruka ku itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ariko ibi ntibivuze ko ubukungu bw’igihugu buhagaze nabi, ahubwo byerekana ko buri kwaguka.

    Yagize “Birumvikana ko iyo ukeneye amadolari menshi kugira ngo ukore ishoramari, niko aguhenda. Kuyakenera cyane bifite igisobanuro cy’uko imishinga y’ishoramari ikeneye amafaranga, kandi iyo mishinga ntabwo ihita igaruza amafaranga ku buryo wavuga ngo ya mishinga twashoyemo ihise yunguka ako kanya, ni imishinga y’igihe kirekire, niyo mpamvu ifaranga ribanza gutakaza agaciro mu gihe ya mishinga itarabyara inyungu.”

    N’ubwo ishoramari ryakozwe n’u Rwanda ku mishinga ya KCC na RwandAir ritaratangira gutanga umusaruro, hari icyizere ko ibi bizagerwaho vuba ugereranyije n’uko iyo mishinga yari ihagaze mbere ya Covid-19.

    Nka RwandAir, ubwo yaguraga ziriya ndege muri 2016, yari ifite intego yo kuzaba itwara abagenzi barenga miliyoni mu myaka itanu iri imbere, yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2021. Uyu muhigo wesejwe nyuma y’imyaka itatu gusa, kuko muri 2019, RwandAir yatwaye abagenzi miliyoni 1.7.

    Ku rundi ruhande, KKC ni kimwe mu bikorwa remezo by’ibanze byazamuye umubare w’inama zakirirwa mu Rwanda, ku buryo mu mwaka wa 2019, Kigali yari ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama nyinshi ku Mugabane wa Afurika, zari ziteganyijwe kwinjiza miliyoni 88$, zivuye kuri miliyoni 56$ zari zinjijwe mu mwaka wa 2018.

    Kaberuka yavuze ko ibyo bipimo bitanga icyizere, ati “Kuba ifaranga ryarazamutse mu buryo bufite ibisobanuro, nta kibazo kinini kirimo n’ubwo ingaruka zitabura. Kuba dufite ibikorwa remezo bifatika bigaragarira amaso, wenda uyu munsi twaba dufite ifaranga ryataye agaciro ugereranyije n’iry’amahanga, ariko ibintu nibusubira mu buryo, iri shoramari rigatangira kubyara umusaruro ryitezweho, ibintu bishobora kuzahinduka.”

    U Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake?

    Rimwe na rimwe, gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’igihugu runaka bigirira akamaro ubukungu bwacyo, ndetse hari ibihugu bitesha agaciro ifaranga ryabyo ku bushake nk’imwe mu nzira yo kubaka iterambere.

    Urugero rworoshye ni u Bushinwa. Iki gihugu cya kabiri mu bukungu bunini ku rwego rw’Isi, giherutse kugabanya agaciro k’ifaranga ryabwo mu mwaka ushize, ndetse bwari bwanabikoze mu mwaka wa 2015, kandi byakozwe na Leta ku bushake, kubera inyungu z’ubucuruzi mpuzamahanga.

    Ubusanzwe, nk’iyo ugiye kurangura ibucuruzwa mu gihugu runaka, uvunja amadolari mu mafaranga y’icyo gihugu. Iyo rero ifaranga ryataye agaciro, ukoresha amadolari macye ukabona amafaranga y’igihugu menshi kurusha mbere, noneho nawe ugahaha byinshi mu gihugu kuko bitaba bihenze nka mbere. Ibi rero bizamura umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu, kuko kirushaho gucuruza byinshi hanze yacyo.

    Kaberuka yavuze ko uko gutesha agaciro ifaranga ku bushake “Bishobora kongera ibyo igihugu cyohereza mu mahanga. Ibyo bivuze ko inganda zongera umusaruro, zigatanga akazi ku bantu benshi, zikongera umusoro bityo ubukungu bugatera imbere.”

    Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwatangije gahunda ya ‘Made in Rwanda’ yari igamije n’ubundi kongera ibyo rwohereza mu mahanga, bityo rukagabanya ikinyuranyo cy’ibyo rutumizayo, binagira uruhare runini mu itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko bidashoboka ko u Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake kubera gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuko rutaragira ubushobozi bwo kohereza ibicuruzwa byinshi hanze yarwo.

    Ati “Twebwe ntabwo turagira ibintu byinshi byo kohereza mu mahanga. [Gutesha agaciro ifaranga ry’igihugu] bigira akamaro iyo igihugu gifite ubushobozi bwo gukorera ibicuruzwa byinshi mu nganda zabyo, ku buryo byoherezwa mu bindi bihugu ari byinshi.”

    Ku rundi ruhande, abanyagihugu bafite ifaranga ryatakaje agaciro bagorwa no kubona amadolari yatuma bakomeza kugura ibicuruzwa byo mu bindi bihugu, bityo bagahitamo gushaka ibicuruzwa by’imbere mu gihugu, noneho inganda n’ibindi bigo by’ubucuruzi bikabona isoko rinini bityo bikarushaho gutera imbere.

    Kaberuka kandi yavuze ko bishoboka ko ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzasubirana agaciro karenze ako rifite ugereranyije n’idolari magingo aya, ariko yongeraho ko “Icyangombwa si agaciro k’ifaranga ugereranyije n’irindi, icyangombwa ni agaciro k’icyo ifaranga rishobora kugura.”

    Iyi mpuguke yavuze ko kuzamuka kw’ibiciro ku masoko no gutakaza agaciro kw’ifaranga, ari “Ikiguzi cy’iterambere igihugu cyose kigomba kunyuramo”, ariko bikaba umwihariko ku gihugu nk’u Rwanda kidafite umutungo kamere uhagije wagishoboza kwinjiza amadolari menshi gitakaza mu kubaka ibikorwa by’iterambere.

    Iri zamuka risobanuye iki ku bukungu bw’u Rwanda mu myaka iri imbere?

    Birumvikana ko itakazagaciro ry’ifaranga ry’igihugu rigira ingaruka zikomeye ku biciro ku masoko, cyane cyane mu bihugu bigitumiza ibicuruzwa byinshi hanze nk’u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko izo ngaruka ntaho zizajya, n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka nk’uko byari byitezwe, ndetse bikazaba akarusho ubwo ishoramari u Rwanda rwakoze mu bikorwa bitandukanye rizaba ritangiye gutanga umusaruro ufatika, wiyongera kuwo byatangiye kwerekana.

    Uku gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kandi bizakomeza kugira ingaruka nziza kuri gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuko inganda zo mu Rwanda zizongera umusaruro w’ibyo zicuruza, kandi uyu mugambi ushyigikiwe na Leta iherutse kwemeza gahunda ya MBRP, izafasha inganda kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Iyi gahunda izinjiza miliyari zirenga 1 000 Frw mu bukungu bw’u Rwanda, ndetse ihange imirimo mishya irenga 27 000.

    Birashoboka cyane kandi ko ifaranga ry’u Rwanda rizakomeza gutakaza agaciro ugereranyije n’idolari, gusa Kaberuka akavuga ko ibi nta mpungenge bikwiye gutera abantu, ati “Niko iterambere rimera, ibiciro kuba bizamuka ku masoko ntabwo ari ikibazo, hari urugero rwiza ibiciro bizamukaho [biri munsi ya 5%] ukabona ko nta kibazo kuko biterwa n’iterambere ririmo kubaho.”

    Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7% uyu mwaka, ndetse na 6,8% mu mwaka utaha.

    Impuzandengo igaragaza uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ugereranyije n’idolari

    Ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka n’ubwo ifaranga ryarwo ryataye agaciro ugereranyije n’idolari rya Amerika

    Igiciro cy’idolari cyarenze amafaranga 1000 Frw

    Hirya no hino ku nzu zivunja amafaranga, idolari ryarenze 1000 Frw

  • COVID-19, intandaro y’itumbagira ry’abangavu baterwa inda? –

    Icyorezo cya Covid-19, kimaze umwaka urenga kiyogoza Isi, muri uwo mwaka hari ibikorwa byinshi byahagaze birimo no guhuriza hamwe abantu benshi. Ibi byatumye serivisi urubyiruko rwahabwaga na muganga ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta zihagarara.

    Serivisi zahabwaga urubyiruko zerekeye ubuzima bw’imyororokere ntabwo zashyizwemo imbaraga muri ibi bihe cyane ko ibikorwa byinshi byasabaga guhuriza hamwe abantu benshi bitari byemewe hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Imiryango itegamiye kuri Leta ikunze gufasha urubyiruko, yagaragaje ko ibi byagize ingaruka ku kwiyongera kw’abana batwaye inda muri ibi bihe bya Covid-19, abana benshi baretse ishuri ndetse hari n’impungenge ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA bushobora kuba bwariyongereye bitewe no kubura impanuro ndetse n’ibindi bahabwaga bibafasha kwirinda gutwara inda imburagihe birimo no kubaha udukingirizo ndetse no kuboneza urubyaro.

    Ubusanzwe urubyiruko rwahurizwaga hamwe hakurikijwe ibyiciro by’imyaka yabo bagasobanurirwa byimbitse ubuzima bw’imyororokere, bagatozwa kwirinda ndetse n’abo byananiye bakagirwa inama yo gukoresha ubwirinzi burimo agakingirizo cyangwa kuboneza urubyaro.

    Mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije guhugura imiryango itegamiye kuri Leta yita ku rubyiruko yatangiye ku wa 25 Gicurasi 2021, hagaragajwe ko icyorezo cya Covid-19 cyatumaga abantu badahura cyabaye imbarutso ko serivisi urubyiruko rwabonaga zigenda nka nyomberi nyamara zari ingirakamaro.

    Imibare igaragaza ko abangavu batewe inda mu 2020 mu mezi arindwi yonyine bari bamaze kuba 19701 bivuze ko byibuze buri kwezi abana 2814 batwaraga inda. Iyi ni mibare si mike kuko iyo biza gukomeza ku muvuduko byari biriho byibuze mu mezi atanu asigaye hari kuboneka abagera ku 14072 biyongera kuri abo.

    Kuba umubare w’abangavu batwaye inda muri 2020 ushobora kuba warabaye munini benshi babihuza na Covid-19 bitewe n’uko ariho abantu babonye unwanya uhagije wo kwirirwa mu ngo zabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango yita ku buzima mu Rwanda Kabanyana Nooliet, yavuze ko bakomwe mu nkokora na Covid-19 bityo ko ariyo ntandaro y’imyitwarire mibi kuri bamwe.

    Ati “Umwaka wa 2020, ntabwo byari byoroshye, Leta yashyizeho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi zarebaga umuntu wese, icyo gihe rero nk’imiryango itegamiye kuri Leta ibikorwa byarahagaze, ntabwo twakomeje gukora kuko ibikorwa byinshi byacu ni ibikowa bikorerwa mu ntara zitandukanye kandi murabizi ko zafunzwe igihe kirekire. Yaba amahugurwa twatangaga yarahagaze, inama zarahagaze bityo ntaho twari gukorera, ubwo hari hasigaye aho umubyeyi.”

    Yavuze ko kandi hari imiryango imwe n’imwe yafunze imiryango kubera kudahura n’abagenerwabikorwa bayo hanyuma inkunga yagenerwaga zigahagarara.

    Umukozi w’umuryango Save Generations, Elise Ntivunwa we yavuze ko kuba batarabashaga kwegera urubyiruko ari narwo bafatanyabikorwa byatumye hari abana bagiye bishyingira bakiri bato abandi bakava mu mashuri.

    Ati “Twebwe ubwacu twahuraga n’abana mu mashuri mbere ya Covid-19 ariko murabizi amashuri yamaze igihe kinini afunze, ibi byabaye imbogamizi kuri twebwe kuko tutabashije kugera ku ntego yacu. Hari abana benshi bagiye batwara inda, bagiye bishyingira bakiri abanyeshuri ndetse abandi bahitamo kuva mu ishuri bigira mu bindi, birumvikana ko abana b’abakobwa bagize ibibazo bikomeye.”

    Umunyeshuri uhagarariye umuryango w’abanyeshuri biga ubuvuzi mu Rwanda, Eric Niyongira yavuze ko abana bafatiranywe n’ababashukishije ubusa busa kuko batabashishe kubageraho nk’uko byakorwaga ndetse na serivisi zitandukanye zashoboraga kubafasha, zirimo amahuriro yabo, gutanga udukingirizo ndetse no kuboneza urubyaro kuri bamwe zarahagaze.

    Mu rwego rwo gushaka igisubizo batangiye kwitabaza ikoranabuhanga gusa ngo hari imbogamizi zo kuba abana bifuzwa guhabwa aya makuru nta telefoni bagira bityo ko bishobora kuba indi nzitizi yatuma batagera ku ntego yo kurengera ubuzima bw’abangavu.

    Imibare ya Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire mu Rwanda (MIGEPROF) yerekana ko muri 2016 habonetse abana babyaye bakiri bato 17849, umwaka wakurikiyeho baba 17337, 2018 naho byongeye kujya irudubi baba 19832, 2019 hatewe inda abana 23628, naho mu 2020 nubwo ari imibare yo kugera muri Nyakanga gusa bari bamaze kuba 19701.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango yita ku buzima mu Rwanda Kabanyana Nooliet, yavuze ko bakomwe mu nkokora na Covid-19 bituma umubare w’abana baterwa inda wiyongera

    Iyi miryango itegamiye kuri Leta yita ku buzima yasabwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije kwegera urubyiruko

    Umukozi w’umuryango Save Generations, Elise Ntivunwa we yavuze ko kuba batarabashaga kwegera urubyiruko byatumye hari abana bagiye bishyingira

  • Yayeli yari muntu ki? Dore isomo twamwigiraho #rwanda #RwOT

    Yari umugore w’umugabo utari Umwisirayeli witwaga Heberi. Yayeli yagaragaje ubutwari ashyigikira ubwoko bw’Imana.

    Yakoze iki?

    Yayeli yakoze igikorwa cy’ubutwari igihe Sisera, umugaba w’ingabo z’Abanyakanani yahungiraga mu ihema rye. Sisera yari ahunze urugamba, agenda ashakisha aho yahungira.

    “Yayeli yaramuhamagaye ngo amuhishe. Sisera yinjiye mu ihema rye araryama arasinzira, maze Yayeli aramwica. Ariko Sisera arahunga, agenza ibirenge agera ku ihema rya Yayeli muka Heberi w’Umukeni, kuko Yabini umwami w’i Hasori n’umuryango wa Heberi Umukeni bari bafitanye amahoro. Yayeli arasohoka asanganira Sisera aramubwira ati 'Gana hano mutware, winjire iwanjye ntutinye.' Nuko arahindukira yinjira mu ihema rye, amworosa uburengiti. Sisera aramubwira ati 'Ndakwinginze mpa utuzi two kunywa, kuko nguye umwuma.' Yayeli apfundura icyansi cy’amata, arayamuhereza, aranywa, maze aramworosa.

    Sisera aramubwira ati 'Wihagararire mu muryango w’ihema, nihagira umuntu uza akakubaza ati 'Mbese hari umuntu ugeze aha?’ Umusubize uti 'Reka da.’ ' Yayeli muka Heberi yenda urubambo rw’ihema n’inyundo, aza yomboka amukubita urubambo muri nyiramivumbi rutunguka hasi, kuko yari mu iroro ryinshi arushye cyane, nuko araca. Abacamanza 4:17-21.

    Ibyo Yayeli yakoze byasohoje ubuhanuzi bwavuzwe na Debora bugira buti: 'Uwiteka azagurisha Sisera mu maboko y’umugore' (Abacamanza 4:9). Ibyo Yayeli yakoze byatumye abantu bamushimagiza bavuga ko 'azahabwa umugisha kurusha abandi bagore bose.'

    'Yayeli ahabwe umugisha kurusha abandi bagore, Yayeli uwo ni we muka Heberi w’Umukeni, Kuruta abandi bagore baba mu mahema.” Abacamanza 5:24.

    Ni irihe somo twavana kuri Yayeli?

    Yayeli yagaragaje ubutwari maze agira icyo akora. Ibyamubayeho bigaragaza ko Imana ishobora guhindura ibintu ngo isohoze ubuhanuzi. Natwe dukwiye guharanira kuba inwtari z’Imana, dukora ubushake bwayo mu mihamagaro yaduhaamagariye bityo tugasohoza icyo twaremewe gukora.

    Source: Amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Yayeli-yari-muntu-ki-Dore-isomo-twamwigiraho.html