Category: Uncategorized

  • Kujya munsi y’ameza no kwitarura inyubako: Ibyo kwitwararika mu gihe cy’imitingito –

    Mu nyandiko abo bahanga ku bijyanye n’imitingito barimo Habiyakare Titus, Niyitegeka Tite na Ngaruye Jean Claude bashyize ahagaragara ku wa 23 Gicurasi 2021 nyuma y’umunsi umwe iryo ruka ribaye, bagaragaje ko nubwo “hari abavuga ngo nta muntu umutingito wica ariko ibyo wangije bihitana ubuzima bwe”.

    Iyo ni impamvu ikomeye ituma umenya uko ukwiye kwitwara muri ibi bihe hari uruhererekane rw’imitingito ya buri kanya, ishobora kugusanga mu nzu, hanze, mu modoka, mu kazi cyangwa mu kivunge uri mu bandi.

    Ubwo Nyiragongo yaherukaga kuruka mu 2002, abo banditsi bavuze ko iryo ruka ryakurikiwe n’imitingito 100 ifite magnitude iri munsi ya 3.5, yabayeho mu minsi itanu.

    Ugereranyije n’iri kuba magingo aya wabona ko yo itari iremereye, kuko no mu ntera yageragamo yari yiganje muri Goma na Rubavu nk’uduce tuyegereye, kure yumvikanye haba Bukavu na Kigali.

    Mu minsi ine nyuma y’iruka rya 2021, imitingito iri kuba hari iyagejeje kuri magnitude ya 5.3, ndetse ntiri kumvikana i Rubavu gusa kuko no mu Burasirazuba bw’u Rwanda bari kuyumva.

    Mu kugerageza guhangana n’ingaruka zirimo n’impfu zishobora gutezwa n’iyo mitingito bitaramenyekana igihe izamara, hari ibyo abo banditsi basabye gukora mu gihe waba wumva umutingito cyangwa urangiye.

    -  Iyo umutingito ubaye uri mu nzu

    Mu gihe umutingito ubaye umuntu ari mu nzu asabwa gushaka aho yikinga abona hatekanye kugeza igihe gutigita birangirira. Ushobora kujya munsi y’igikoresho runaka (urugero nk’ameza), ukarinda umutwe wawe ku buryo ibishobora kumanuka bitawugwira; fata ku kintu wikinzeho (niba ari ya meza wagiye munsi ufate ku kuguru kwayo).

    Niba umutingito ugusanze mu isoko, urasabwa kujya mu bubiko bukwegereye, ukitarura ahegereye amadirishya cyangwa utubati turimo ibintu biremereye.

    Ubaye uri ku ishuri, usabwa kujya munsi y’intebe cyangwa ameza ukayafataho, ukirinda kwerekeza amaso mu idirishya.

    Ubaye wicaye mu igare ry’abafite ubumuga, funga neza amapine yaryo ufatishe amaboko mu gice cy’inyuma cy’umutwe uhakingira ari nako urinda ijosi.

    Mu gihe umutingito ubaye uri hanze ho urasabwa kuhaguma kandi ukajya ahitaruye inyubako n’insinga z’amashanyarazi. Ubaye uri mu kivunge cy’abantu usabwa kujya aho ubona ko hatekanye abandi batakugwira cyangwa ngo bagukandagire.

    -  Ku bantu bari mu modoka

    Igihe umutingito ubaye uri mu modoka cyangwa ikindi kinyabiziga urasabwa guhagarara aho ugeze ubona utaza kuba wafunze umuhanda. Jya ku ruhande usige umwanya ibinyabiziga bitabaye bishobora gucamo, wirinde guhagarara ahari ibiraro, ahari imihanda inyurana hejuru, impande y’inyubako, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose gishobora kugwa cyangwa gusenyuka.

    Umaze guhagarika imodoka urasabwa kuyigumamo, ukumva amabwiriza atangwa n’inzego zishinzwe ibiza haba kuri radio n’ubundi buryo bushoboka.

    Niba aho ubona hari ibikorwa by’umuyoboro w’amashanyarazi nk’insinga cyangwa amapoto byaguye hafi y’aho waparitse, urasabwa kuguma mu modoka ugategereza ko baza kuhagukura. Kwaka ubufasha, wacisha ukuboko mu idirishya ry’imodoka ugakora ikimenyetso kigaragaza ko ubukeneye.

    Niba umutingito ubaye uri mu modoka itwara abagenzi rusange, guma mu mwanya wawe kugeza ihagaze. Sa n’uwikinga aho ubona ko hatekanye, niba utahabona wicare ushyize umutwe mu mavi mu rwego rwo kuwurinda ibishobora guturuka hejuru bikumanukira.

    Igihe wumvise umutingito uri muri ascenseur, urasabwa guhita ukanda aho gusohoka ukayiviramo aho waba ugeze hose kandi vuba bishoboka.

    Nyuma y’uko umutingito uremereye urangiye, urasabwa kwitegura indi mito ishobora gukurikiraho. Kurikira radio na televiziyo wumve amakuru atangwa n’inzego zibishinzwe ndetse ugenzure ibyangiritse.

    Mu gihe mu Karere ka Rubavu hakomeje kumvikana imitingito, abaturage bagirwa inama yo gukomeza kwitwararika amabwiriza bahabwa

  • Zari arashinjwa kwiba ibihumbi 6$ by'idorali #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond ,yifashisha imbuga nkoranyambga ze akiba amafaranga make abantu abizeza kuzabashakira akazi kabahemba menshi , anabizeza kujya gukorera mu bihugu birimo Canada.gusa uyu Mugore avuga ko n'ubwo bamushinja ubujurura n'ubutekamutwe ,atari we ahubwo ari umuntu w'umujura witwaje amazina ye akiba abntu.

    Ibi yabitangaje nyuma y'uko hari uwamwandikiye amubwira ko agiye kumujyana mu nkiko nyuma y'uko amubwiye ngo amuhere amafaranga umuntu ibihumbi 6$ we akazamwishyura ibihumbi 12$.

    Mu butuwa yanyujije Mu ibaruwa yashyize kuri Instagram ye, Zari yahaye gasopo abantu bakomeje gutuburirwa kubera ubwenge buke bwabo.
    Yagize ati”nzakomeza kubaburira mwe mwibwa kubera ubwenge buke.”

    Yakomeje agira ati”ntabwo nishingira ibintu ntakoze… Nzakomeza kubaburira, muzagerageze ibyo ari byo byose ni akazi kanyu. Ndakeka bwa nyuma yaragiye kuri page yanjye yanyo akabona email yanjye nyayo. Ikibazo ni kimwe kuki batabikoze mbere ngo abanze ambaze niba abantu bavugana ari bo? Kuki ubu? Subira aho byatangiriye.”

    Yakomeje avuga ko atajya akoresha Messenger (Facebook), yamubwiye ko yifuza kubona ikiganiro bagiranye ndetse na nimero ya WhatsApp bakoresheje kuko ikoranabuhanga rihita rigaragaza byose, kandi ko yiteguye kujya mu rukiko igihe yaba amujyanyeyo.

    Zari Hassan yashimangiye ko atajya asaba ubufasha bw'amafaranga kandi ko atajya atwara abantu hanze kubashakira akazi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-arashinjwa-kwiba-ibihumbi-6-by-idorali

  • Uganda yohereje ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka muri Uganda aremeza ko igisirikare cy'icyo gihugu cyaraye gitangiye kohereza ingabo ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

    Biri mu mugambi wo gufasha igisirikare cy'icyo gihugu FARDC kurandura muri ako gace abarwanyi b'umutwe w'inyeshyamba za ADF bagendera ku matwara ya isilamu bakomoka muri Uganda.

    Abo barwanyi bari bayobowe na Jamil Mukulu ufungiye muri Uganda. Bamaze imyaka igera kuri 20 mu mashyamba ya Congo aho bamaze kwica abantu babarirwa mu bihumbi nkuko byemezwa n'amwe mu mashyirahamwe y'uburenganzira bwa muntu.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-yohereje-ingabo-muri-repubulika-ya-demokarasi-ya-kongo

  • Ubwinshi bw’abava muri Gisenyi bwatumye imodoka zitarwa abagenzi ziba iyanga #rwanda #RwOT

    Akarere ka Rubavu kamaze iminsi itatu kibasiwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Bamwe mu batuye muri kariya Karere ka Rubavu, bakomeje kugirwaho ingaruka n’iyi mitingito yasenyeye bamwe ndetse ikangiza n’ibikorwa remezo bimwe na bimwe.

    Hari abari kurara hanze mu gihe hari n’abakomeje guhunga berecyeza mu bindi bice by’Igihugu birimo no mu Mujyi wa Kigali.

    Ibi kandi byatumye hari amashuri afungwa, bikaba byatumye hari abanyeshuri bakenera imodoka barecyeza mu miryango yabo.

    Kubera ubwinshi bw’abari kuva muri kariya Karere berecyeza mu Mujyi wa Kigali, imodoka zitwara abagenzi ziri kubona umugabo zigasiba undi.

    Bamwe mu babuze imodoka, bavuga ko badasubira mu ngo zabo kuko n’ubundi badataha ngo bararyama mu nzu, bakavuga ko bategereza kugeza igihe baboneye imodoka.

    Bamwe mu batuye mu duce twibasiwe n’imitingito bahimuwe bakaba bahawe aho baba bacumbikiwe hakaba n’abandi bakomeje kurara hanze.

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire uyu munsi yasuye kariya Karere aho yagiye kureba bimwe mu bikorwa byangijwe n’imitingito ndetse akaba yagiranye inama n’abayobozi mu nzego zitandukanye muri kariya Karere kugira ngo harebwe uko bahangana n’ingaruka z’iyi mitingito.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ubwinshi-bw-abava-muri-Gisenyi-bwatumye-imodoka-zitarwa-abagenzi-ziba-iyanga

  • Byari ishiraniro : APR inganyije na AS Kigali 1-1 #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino y’amakipe umunani yazamutse mu kiciro cyo guhatanira igikombe cya Shampiyona ya 2021.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga, Ikipe ya AS Kigali yabanje igitego cyatsinze na Lawal Aboubakar ku wanyeganyeje incundura rya APR ku munota wa 33.

    Uyu mukino wagaragayemo ishyaka ku mpande zombi nk’amakipe yombi ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikomb, igice cya mbere cyarangiye ikipe ya APR na yo ibonye igitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 45.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Byari-ishiraniro-APR-inganyije-na-AS-Kigali-1-1

  • Abasore gusa: Sobanukirwa ibi bintu uko ari 1… – #rwanda #RwOT

    Niba uri umusore kandi ukaba ushaka kwinjira mu rukundo, sobanukirwa n’ibintu bimwe na bimwe abasore baba bagomba kumenya ku bakobwa kugira ngo urugendo rw’urukundo ruguhire iteka ryose:

    1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari sexy.

    2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo menshi adasobanutse, byongeye ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.

    3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk'abadasanzwe (special) imbere y'abasore bakunda, n'ubwo ngo akenshi batabyerekana.

    4. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda, mbese batiyitaho.

    5. Burya ngo abakobwa benshi bakunda gusomwa ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo n'ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye.

    6. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro, kabone n'ubwo mwatandukana.

    7. Abakobwa bakunda ko inshuti zabo zibahamagara mu mazina yabo bwite, rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi amureba mu maso.

    8. Muri kamere y'abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro.

    9. Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguro, menya ko uri uw'agaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.

    10. Burya ngo iyo umukobwa avuze 'oya' iba ari 'oya', ntibakunda umuntu uhatiriza cyane.

    11. Bashimishwa n'uko inshuti zabo zibasoma abandi bagenzi babo babibona kuko ngo bigaragaza ko bitaweho cyane kandi ko barutishwa abandi.

    12. Bakunda abantu bababwira babahanze amaso.

    13. Abakobwa bashimishwa n'uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.

    14. Iyo umukobwa yemeye ko musohokana burya ngo aba yatangiye kukwizera no kukwiyumvamo.

    15. Abasore batekereza ko iyo baterese bigacamo nta yindi mvune iba isigaye ariko burya ngo abakobwa bashimishwa no kubabona bakora cyane kuruta mbere
    kuko ngo byerekana ko bagikunzwe kandi urukundo bakarwiyumvamo kurushaho.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105971/abasore-gusa-sobanukirwa-ibi-bintu-uko-ari-15-ku-bakobwa-biki-gihe-105971.html

  • WHY DO PEOPLE SHOP ONLINE? #rwanda #RwOT

    There's no denying that more and more people are shopping online every day. But why do people shop online instead of visiting a brick-and-mortar store, where they can get a feel of the products in person?

    According to the latest statistics, the ease and convenience of online shopping dominates consumers' list of top reasons to shop online, with around half of their main motivations directly related to these factors.

    The top reason consumers prefer to buy items online is the free shipping option offered by ecommerce stores. More than half (53 percent) of consumers list it as one of the main reasons they shop online.

    In other words, they would much rather enjoy the ease of having their purchase delivered to them at no cost instead of going out to a store to physically view and inspect the product, purchase it, and obtain it immediately after purchase, even if it means having to wait.

    But the amount of time they have to spend waiting for the product to be delivered also has a role to play in consumers' willingness to shop online. In fact, 28 percent of consumers say among their top reasons to shop online is the quick, next-day delivery a store offers. So aside from enjoying free delivery services, online shoppers also want to receive their products as quickly as possible.

    The convenience of getting purchases sent to them that online shopping offers also extends to having to return the product. Of internet users' top reasons to shop online, an easy returns policy is one of them. One-third of online shoppers say it's a motivating factor behind their online purchases.

    Another factor related to convenience is the quick checkout processes, for which 30 percent of consumers list as their main reasons to shop online.

    Source : https://nibyiza.com/2021/05/26/why-do-people-shop-online/

  • Byinshi ku mushinga w’amagare agiye gushyirwa muri Kigali, umuntu azajya atwara akayasiga ahabugenewe –

    Ni umushinga Umujyi wa Kigali ndetse n’indi mijyi yo hirya no hino mu gihugu izafatanyamo n’Ikigo Guraride Rwanda gikoresha amagare y’ikoranabuhanga akoresha amashanyarazi, cyane akomoka ku mirasire y’izuba.

    Amakuru IGIHE yahawe na Umuhoza Pamela ukora muri Guraride Rwanda yavuze ko ku ikubitiro muri Kigali rwagati hazashyirwa sitasiyo 15 aho imwe izajya ijyaho amagare ane, ni ukuvuga agera kuri 60.

    Mu bice bya Kimironko, Remera no ku Gisimenti hazashyirwa izindi sitasiyo umunani aho zizaba zirimo amagare 32.

    Ubuyobozi bwa Guraride buvuga ko amezi atatu ya mbere abantu bazajya bagenda kuri aya magare ku buntu, mu gihe nyuma hazashyirwaho ibiciro biturutse ku biganiro Guraride izagirana n’abarimo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Umujyi wa Kigali n’izindi.

    Umuhoza yagize ati “Urebye kubera ko turi gukorana n’Umujyi wa Kigali, ntitwavuga ngo igihe ntarengwa cyo gutangira ni ejo cyangwa ejo bundi ariko nibura navuga ko ukwezi kwa Nyakanga 2021, kuzarangira twaratangiye.”

    IGIHE yamenye ko ubwo ibikorwa byo gutunganya agace kazwi nka Car Free Zone bizaba bisojwe ari naho hateganyijwe gutangirizwa uyu mushinga wo gukoresha aya magare ya Guraride.

    Ibyo wamenya kuri uyu mushinga

    Mu 2017, ni bwo Guraride Rwanda yatangije ikoreshwa ry’amagare rusange akoresha amashanyarazi, hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’uburyo bw’imigenderanire butangiza ibidukikije muri Afurika, ikaba yaratangiriye ibikorwa byayo mu Rwanda, mu mijyi imwe n’imwe.

    Ubuyobozi bwayo butangaza ko hazashyirwaho sitasiyo zitandukanye muri buri karere ikoreramo, aho umuntu akoresheje application ya telefoni abasha kubona sitasiyo imwegereye ashobora kujya kurahuraho umuriro, buri wese ushaka gukoresha aya magare azajya yiyandikisha, binyuze kuri telefoni, ahitemo bumwe mu buryo bune bwo kwiyandikisha.

    Hari ukwiyandikisha ku gukoresha igare inshuro imwe, hari ukwiyandikisha buri munsi, hari ukwiyandikisha buri kwezi, hakaba no kwiyandikisha ku mwaka, ukaba wemerewe gukoresha amagare rusange ya Guraride muri gahunda zawe za buri munsi.

    Amagare ya Guraride akoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, aho kuri buri sitasiyo hashyizwe umurasire ufasha mu kubika ingufu ziva ku mirasire y’izuba, ubundi igakoreshwa mu kongerera umuriro amagare, aho igare ryongewemo umuriro rimwe rishobora kugenda ibilometero 70 ritongeye gukenera kongerwamo umuriro.

    Kugira ngo umuntu abashe gukoresha Guraride abone igare, ashobora gukoresha application ya telefoni, yaba adakoresha “smartphone”, agakoresha amakarita atangwa n’iyi sosiyete ubundi akabasha kubona igare.

    Mu kwishyura, abakiliya bazajya babasha kwishyura bakoresheje uburyo butandukanye burimo gukoresha Mobile Money cyangwa se kubinyuza kuri banki, ndetse no kubazaba bahagarariye Guraride hirya no hino (agents).

    Perezida wa Guraride, Ike Erhabor, yigeze kubwira IGIHE ko bishimiye gukorana n’u Rwanda kuko ibyerekezo byabo bihuye, ari byo kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Ati “Guraride yishimiye kugendera mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuba imbere muri Afurika mu kurengera ibidukikije, hashyirwaho uburyo bw’ubwikorezi butangiza ibidukikije, hagabanywa cyane imyuka ihumanya ikirere.”

    Guraride kandi irashaka kwagura imikorere yayo igatangira no gukorera mu bindi bihugu bya Afurika byose, hagamijwe gukemura ibibazo birimo iyangirika ry’ikirere mu mijyi minini imwe n’imwe, ubucucike bw’imodoka, imirongo minini ahategerwa imodoka rusange, igiciro gihanitse cy’ingendo hamwe na hamwe n’ibindi.

    Ibi byose ngo bizakemura ibibazo byinshi icya rimwe, nk’uko Ike Erhabor, akomeza abitangaza.

    Uyu mushinga wa Guraride washowemo agera kuri miliyoni 13 $, hateganyijwe ko izakoresha amagare agera ku 3000 akoresha amashanyarazi, 2500 akoresha uburyo bukomatanyije (smart bikes), ndetse na “scooter” zigera ku 1500 zikoresha amashanyarazi.

    Guraride ifite gahunda yo gushyiraho sitasiyo zigera ku 1000 hirya no hino mu gihugu, zizajya zifashsishwa mu kongera umuriro muri ayo magare.

    Biteganyijwe ko muri Nyakanga 2021 aribwo uyu mushinga uzatangira

    Kuri sitasiyo hazajya hashyirwa amagare ane

    Ni uku sitasiyo za Guraride zizaba ziteye, muri Kigali hari aho zatangiye kubakwa

  • Ishusho y’Umujyi wa Rubavu nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo (Amafoto) –

    Kugeze ubu, inzu zirenga 267 zimaze gusenyuka, izindi 859 zarangiritse, hashingiwe ku mibare mishya yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi saa Saba z’amanywa.

    Uretse inzu z’abaturage, umuhanda wa kaburimbo ugana ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warangiritse, umusigiti n’ikigo cy’ishuri na byo byarangiritse, ndetse n’Ibitaro bya Gisenyi byamaze kwimurira serivisi zimwe na zimwe mu bindi bitaro.

    Serivisi z’abana zimuriwe mu Bitaro bya Ruhengeri biri mu Mujyi wa Musanze mu gihe iz’indwara zo mu mubiri zimuriwe mu Bitaro bya Shyira. Abanyeshuri biga mu mashuri yangiritse bimuriwe mu mazima kugira ngo bakomeze amasomo yabo.

    Ibi kandi biri kujyana n’uko umubare w’impunzi ziri guturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo kwiyongera, aho bamaze kurenga 650, ndetse bakaba bamaze guhabwa ikibuga cya Makoro, kiri mu Murenge wa Busasamana, ngo bahakambike.

    Kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, imitingito iracyanyuzamo ikumvikana mu Karere ka Rubavu n’ubwo idafite imbaraga cyane ndetse n’ibimaze kwangirika kuri uyu munsi bikaba bitaramenyekana.

    Kuva ku wa Kabiri, kubera imitingito yiyongeraga mu Karere ka Rubavu, bamwe mu baturage bafashe icyemezo cyo kujya mu bindi bice bitandukanye by’igihugu ahari agahenge, hatibasiriwe cyane.

    Bamwe mu baturage bakanzwe n’umutingito bafata icyemezo cyo kuba bavuye mu Karere ka Rubavu

    Hari abaturage bimukanye ibikoresho byabo

    Abaturage bari bapakiye iby’ingenzi bitegura kwimuka bava mu Karere ka Rubavu

    Abanya-Rubavu bari bategereje imodoka ngo zibakure mu Karere kabo

    Bamwe mu baturage bavugaga ko bahunze umutingito

    Abakozi ba Croix-Rouge bari mu bikorwa byo gufasha impunzi zaturutse muri Congo zihunze umutingito

    Izi mpunzi zamaze gutegurirwa ahantu hisanzuye zigomba kuba zituye mu gihe zitegereje ko ibintu bisubira mu buryo

    Izi mpunzi zahawe iby’ibanze zizaba zifashisha

    Abagenzi bari benshi muri Gare ya Rubavu ku mugoroba wo ku wa Kabiri

    Ni uku byari byifashe kuri uyu wa Kabiri i Rubavu

    Abantu bari benshi muri Gare y’i Rubavu ndetse bamwe bari bitwaje abana

    Abantu bari bitwaje iby’ibanze bazakenera

    Abaturage bari benshi muri gare, barimo n’abanyeshuri

    Uko byari byifashe i Rubavu ku masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri

    Inzu zangiritse bitewe n’umutingito mu Karere ka Rubavu

    Iyi ni imwe mu nzu z’ubucuruzi mu Karere ka Rubavu zangiritse

    Kugeza ubu nta muntu urahitanwa n’umutingito ku ruhande rw’u Rwanda

  • Online Shopping Cart – How does it work? #rwanda #RwOT

    How does it work step by step?
    1. Adding to Cart
    Imagine that customers are surfing your store to find their favorite goods or services. This searching process is the initial step that turns a visitor into a potential buyer. With the help of Add to cart button appearing on every product page, customers can easily select those items for further review. Creating the first impression of an easy-to-use assisting tool that is designed for customers' good is the utmost action to attract customers to move to the next step.

    2. Processing on the cart
    A user-friendly shopping cart is so vital that can make customers decide whether to actually buy those chosen items or not. The more convenient it is to make adjustments in the online shopping cart, the more willing buyers are to pay money on the selected stuff. Those adjustments include adding new items, deleting chosen items, changing the quantity, size, colors, material, etc.

    Customers can carry out these actions merely with a few simple clicks. The total price of all items (even after adjustment) can be automatically calculated for customers to help them keep the paying value suitable for their budget. Only when these activities run smoothly will customers be ready to actually spend their money on the checkout process. Clicking on the Checkout button leads them to the next step.

    3. Purchasing
    In this stage, customers are required to add their information that is necessary for the payment, such as their name, address, phone number, credit card number, and so on. The amount of data that must be provided is quite a lot, which can cause impatience and frustration for shoppers. If you don't want customers to abandon the cart and leave quickly, keep this process concise and convenient with supportive features like automatic address suggestion, diverse payment methods, or multiple shipping options. With a simple click on Submit/Complete order button, customers then can review their order information again to make sure if there is any mistakes. If there is no problem at all, your store has successfully turned a visitor into a purchaser.

    4. Buying some more
    Although it is a success to make customers spend their money on your e-store, the function of the shopping cart does not stop there. I bet that you desire to make customers keep buying more and more even after they finish their purchase. That's why a Continue shopping button is essential if you don't want your customers just come and leave quickly.

    By clicking on this button, customers can get back to the shopping web page and continue to browse for more products that they still feel interested. Not only a Continue shopping button but also some automatic suggestions for substitute or complement items should also be taken into consideration. Customers can add them and purchase without having to leave the shopping cart.

    Tip!: Magento 2 Automatic Related Products extension supports online stores in featuring cross-sell, upsell and suggested products on shopping cart page. This module works automatically based on sets of conditions and actions configured on backend.

    Source : https://nibyiza.com/2021/05/26/online-shopping-cart-how-does-it-work/