Category: Uncategorized

  • Shaddyboo agiye gutanga miliyoni ku bantu batanu #rwanda #RwOT

    Mbabazi Shadia wamamaye nk’umwamikazi wa Instagram nka Shaddyboo aho ari we cyamamare nyarwanda gikurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram, kuri ubu akataje mu rugendo rwo kwigarurira n’abakoresha Twitter, aho yavuze ko azatanga miliyoni ku bantu 5 naramuka yujuje ibihumbi 100 by’abamukurikira kuri Twitter.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, uyu mugore w’abana babiri yavuze ko yiteguye gutanga miliyoni ku bantu 5 naramuka yujuje ibihumbi 100 by’abamukurikira.

    Yagize ati”Ningira 100k followers(abamukurikira) ndahereza abantu 5 mubankurikira Miliyoni 1. Byose biraterwa n’ubushake bwanyu n’ejo byaba byabaye.”

    Ningira 100k followers ndahereza abantu 5 muba followinga Miliyoni 1 .
    Byose biraterwa n’ubushake bwanyu n’ejo byaba byabaye.

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) May 25, 2021

    Kugeza ubu Shaddyboo akurikirwa n’abantu ibihumbi 36 by’abamukurikira kuri Twitter, akaba yifuza kugira ibihumbi.

    Kuri Instagram akurikirwa n’abantu ibihumbi 871, aho ari we cyamamare gikurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda.

    Shaddyboo agiye gutana miliyoni ku bantu 5

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-agiye-gutanga-miliyoni-ku-bantu-batanu

  • Idolari ryageze ku 1000 Frw; ihurizo ku bukungu bw’u Rwanda –

    Kuva kuri 595 Frw kugera ku 1 004 Frw, ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ka 409 Frw, bingana n’izamuka rya 40% mu gihe cy’imyaka 10.

    Kuri bamwe, iri zamuka ntirisanzwe, kuko ryagize ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa bituruka hanze y’u Rwanda, kandi u Rwanda rukaba rukibikenera cyane kuko ikinyuranyo cy’ibyo rutumiza n’ibyo rwohereza hanze cyari miliyari 1.54$ mu mwaka wa 2019.

    Izamuka ry’idolari ryatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2012, kuko icyo gihe ryatangiye kugura arenga 600 Frw, rigera muri 700 Frw mu 2015, ryinjira muri 800 Frw muri 2018, rikomereza muri 900 Frw mu mwaka wakurikiyeho none ryinjiye mu 1000 Frw muri uyu mwaka.

    Ni iki cyatumye idolari rizamuka muri ubu buryo?

    Bitewe n’iri zamuka ry’idolari, hari abantu bazamuye amajwi bavuga ko ibi bigaragaza uburyo ubukungu bw’u Rwanda bujegajega, bakavuga ko hatagize igikorwa, ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzata agaciro mu buryo budasanzwe nk’uko byagenze muri Venezuela na Zimbabwe mu myaka yashize.

    Ibi ariko ni ukwibeshya, kuko unarebye impuzandengo ya 40% ifaranga ry’u Rwanda ryatayeho agaciro mu myaka 10 ishize, ubona ko ari atari ikigero cy’umurengera, ugereranyije n’ibiba byitezwe, kuko ubundi ifaranga riba ritagomba guta agaciro ku kigero kirenze 5% ku mwaka.

    Uretse umwaka wa 2015, ubwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero cya 7,6%, na 2016 ubwo iki kigero cyageraga ku 9,7%, ndetse n’umwaka ushize ubwo cyageraga kuri 5,4%, ubusanzwe ifaranga ry’u Rwanda ryakunze kwihagararaho, rigatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 5%, ari nako byitezwe uyu mwaka kuko rizatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 3%.

    Mu kiganiro na IGIHE, impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko iri takazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari, ari ibintu bisanzwe kandi bidateye impungenge ku bukungu bw’igihugu, kuko impamvu yabiteye ari iterambere riri kubakwa.

    Yagize ati “Iyo ugiye kureba uburyo ifaranga rita agaciro, ntabwo ubirebera mu kantu kamwe, ahubwo ubirebera mu bukungu muri rusange. Uribaza uti ‘ese umusaruro mbumbe w’igihugu muri icyo gihe wiyongereye gute? Ese ingano y’ibyo twohereza hanze n’ibyo dutumizayo ingana gute? Ese imishinga y’iterambere iri kubakwa mu gihugu ingana gute? Ibyo byose iyo ubirebye neza ni bwo ubona ishusho nzima y’uburyo ifaranga ryataye agaciro.”

    Ku bijyanye n’izamuka ry’Umusaruro mbumbe w’u Rwanda, wavuye kuri miliyari 6,8$ muri 2011, ugera kuri miliyari 10.63$ muri 2021, inyongera ya miliyari 3,8$. Ibyoherezwa mu mahanga, bikubiyemo ibicuruzwa na serivisi, nabyo byarazamutse, biva kuri miliyari 1.389 Frw muri 2016 bigera kuri miliyari 1.869 Frw muri 2019, izamuka rya miliyari 480 Frw mu gihe cy’imyaka ine gusa, ringana na 35,8%.

    Ku bijyanye n’ishoramari, umwaka wa 2016, ari nabwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero kidasanzwe cya 9,7%, u Rwanda rwakiriye indege ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A300-200 na Airbus A300-300, zaguzwe arenga miliyoni 450$. Icyo gihe kandi u Rwanda rwari ruri mu mushinga yo kuzuza Kigali Convention Centre (KCC), imwe mu nyubako zihenze ku Mugabane wa Afurika, ndetse n’ibikorwa bindi by’ubwubatsi bw’amahoteli n’ibindi bikorwa remezo birimbanyije hirya no hino.

    Kaberuka yavuze ko imishinga ikomeye nk’iyi ishobora kugira ingaruka ku itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ariko ibi ntibivuze ko ubukungu bw’igihugu buhagaze nabi, ahubwo byerekana ko buri kwaguka.

    Yagize “Birumvikana ko iyo ukeneye amadolari menshi kugira ngo ukore ishoramari, niko aguhenda. Kuyakenera cyane bifite igisobanuro cy’uko imishinga y’ishoramari ikeneye amafaranga, kandi iyo mishinga ntabwo ihita igaruza amafaranga ku buryo wavuga ngo ya mishinga twashoyemo ihise yunguka ako kanya, ni imishinga y’igihe kirekire, niyo mpamvu ifaranga ribanza gutakaza agaciro mu gihe ya mishinga itarabyara inyungu.”

    N’ubwo ishoramari ryakozwe n’u Rwanda ku mishinga ya KCC na RwandAir ritaratangira gutanga umusaruro, hari icyizere ko ibi bizagerwaho vuba ugereranyije n’uko iyo mishinga yari ihagaze mbere ya Covid-19.

    Nka RwandAir, ubwo yaguraga ziriya ndege muri 2016, yari ifite intego yo kuzaba itwara abagenzi barenga miliyoni mu myaka itanu iri imbere, yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2021. Uyu muhigo wesejwe nyuma y’imyaka itatu gusa, kuko muri 2019, RwandAir yatwaye abagenzi miliyoni 1.7.

    Ku rundi ruhande, KKC ni kimwe mu bikorwa remezo by’ibanze byazamuye umubare w’inama zakirirwa mu Rwanda, ku buryo mu mwaka wa 2019, Kigali yari ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama nyinshi ku Mugabane wa Afurika, zari ziteganyijwe kwinjiza miliyoni 88$, zivuye kuri miliyoni 56$ zari zinjijwe mu mwaka wa 2018.

    Kaberuka yavuze ko ibyo bipimo bitanga icyizere, ati “Kuba ifaranga ryarazamutse mu buryo bufite ibisobanuro, nta kibazo kirimo. Kuba dufite ibikorwa remezo bifatika bigaragarira amaso, wenda uyu munsi twaba dufite ifaranga ryataye agaciro ugereranyije n’iry’amahanga, ariko ibintu nibusubira mu buryo, iri shoramari rigatangira kubyara umusaruro ryitezweho, ibintu bishobora kuzahinduka.”

    U Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake?

    Rimwe na rimwe, gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’igihugu runaka bigirira akamaro ubukungu bwacyo, ndetse hari ibihugu bitesha agaciro ifaranga ryabyo ku bushake nk’imwe mu nzira yo kubaka iterambere.

    Urugero rworoshye ni u Bushinwa. Iki gihugu cya kabiri mu bukungu bunini ku rwego rw’Isi, giherutse kugabanya agaciro k’ifaranga ryabwo mu mwaka ushize, ndetse bwari bwanabikoze mu mwaka wa 2015, kandi byakozwe na Leta ku bushake, kubera inyungu z’ubucuruzi mpuzamahanga.

    Ubusanzwe, nk’iyo ugiye kurangura ibucuruzwa mu gihugu runaka, uvunja amadolari mu mafaranga y’icyo gihugu. Iyo rero ifaranga ryataye agaciro, ukoresha amadolari macye ukabona amafaranga y’igihugu menshi kurusha mbere, noneho nawe ugahaha byinshi mu gihugu kuko bitaba bihenze nka mbere. Ibi rero bizamura umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu, kuko kirushaho gucuruza byinshi hanze yacyo.

    Kaberuka yavuze ko uko gutesha agaciro ifaranga ku bushake “Bishobora kongera ibyo igihugu cyohereza mu mahanga. Ibyo bivuze ko inganda zongera umusaruro, zigatanga akazi ku bantu benshi, zikongera umusoro bityo ubukungu bugatera imbere.”

    Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwatangije gahunda ya ‘Made in Rwanda’ yari igamije n’ubundi kongera ibyo rwohereza mu mahanga, bityo rukagabanya ikinyuranyo cy’ibyo rutumizayo, binagira uruhare runini mu itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko bidashoboka ko u Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake kubera gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuko rutaragira ubushobozi bwo kohereza ibicuruzwa byinshi hanze yarwo.

    Ati “Twebwe ntabwo turagira ibintu byinshi byo kohereza mu mahanga. [Gutesha agaciro ifaranga ry’igihugu] bigira akamaro iyo igihugu gifite ubushobozi bwo gukorera ibicuruzwa byinshi mu nganda zabyo, ku buryo byoherezwa mu bindi bihugu ari byinshi.”

    Ku rundi ruhande, abanyagihugu bafite ifaranga ryatakaje agaciro bagorwa no kubona amadolari yatuma bakomeza kugura ibicuruzwa byo mu bindi bihugu, bityo bagahitamo gushaka ibicuruzwa by’imbere mu gihugu, noneho inganda n’ibindi bigo by’ubucuruzi bikabona isoko rinini bityo bikarushaho gutera imbere.

    Kaberuka kandi yavuze ko bishoboka ko ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzasubirana agaciro karenze ako rifite ugereranyije n’idolari magingo aya, ariko yongeraho ko “Icyangombwa si agaciro k’ifaranga ugereranyije n’irindi, icyangombwa ni agaciro k’icyo ifaranga rishobora kugura.”

    Iyi mpuguke yavuze ko kuzamuka kw’ibiciro ku masoko no gutakaza agaciro kw’ifaranga, ari “Ikiguzi cy’iterambere igihugu cyose kigomba kunyuramo”, ariko bikaba umwihariko ku gihugu nk’u Rwanda kidafite umutungo kamere uhagije wagishoboza kwinjiza amadolari menshi gitakaza mu kubaka ibikorwa by’iterambere.

    Iri zamuka risobanuye iki ku bukungu bw’u Rwanda mu myaka iri imbere?

    Birumvikana ko itakazagaciro ry’ifaranga ry’igihugu rigira ingaruka zikomeye ku biciro ku masoko, cyane cyane mu bihugu bigitumiza ibicuruzwa byinshi hanze nk’u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko izo ngaruka ntaho zizajya, n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka nk’uko byari byitezwe, ndetse bikazaba akarusho ubwo ishoramari u Rwanda rwakoze mu bikorwa bitandukanye rizaba ritangiye gutanga umusaruro ufatika, wiyongera kuwo byatangiye kwerekana.

    Uku gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kandi bizakomeza kugira ingaruka nziza kuri gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuko inganda zo mu Rwanda zizongera umusaruro w’ibyo zicuruza, kandi uyu mugambi ushyigikiwe na Leta iherutse kwemeza gahunda ya MBRP, izafasha inganda kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Iyi gahunda izinjiza miliyari zirenga 1 000 Frw mu bukungu bw’u Rwanda, ndetse ihange imirimo mishya irenga 27 000.

    Birashoboka cyane kandi ko ifaranga ry’u Rwanda rizakomeza gutakaza agaciro ugereranyije n’idolari, gusa Kaberuka akavuga ko ibi nta mpungenge bikwiye gutera abantu, ati “Niko iterambere rimera, ibiciro kuba bizamuka ku masoko ntabwo ari ikibazo, hari urugero rwiza ibiciro bizamukaho [biri munsi ya 5%] ukabona ko nta kibazo kuko biterwa n’iterambere ririmo kubaho.”

    Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7% uyu mwaka, ndetse na 6,8% mu mwaka utaha.

    Impuzandengo igaragaza uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ugereranyije n’idolari

    Ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka n’ubwo ifaranga ryarwo ryataye agaciro ugereranyije n’idolari rya Amerika

  • Idolari ryageze ku 1000 Frw; ihurizo ku bukungu bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri 595 Frw kugera ku 1 004 Frw, ifaranga ry'u Rwanda ryatakaje agaciro ka 409 Frw, bingana n'izamuka rya 40% mu gihe cy'imyaka 10.

    Kuri bamwe, iri zamuka ntirisanzwe, kuko ryagize ingaruka ku biciro by'ibicuruzwa bituruka hanze y'u Rwanda, kandi u Rwanda rukaba rukibikenera cyane kuko ikinyuranyo cy'ibyo rutumiza n'ibyo rwohereza hanze cyari miliyari 1.54$ mu mwaka wa 2019.

    Izamuka ry'idolari ryatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2012, kuko icyo gihe ryatangiye kugura arenga 600 Frw, rigera muri 700 Frw mu 2015, ryinjira muri 800 Frw muri 2018, rikomereza muri 900 Frw mu mwaka wakurikiyeho none ryinjiye mu 1000 Frw muri uyu mwaka.

    Ni iki cyatumye idolari rizamuka muri ubu buryo?

    Bitewe n'iri zamuka ry'idolari, hari abantu bazamuye amajwi bavuga ko ibi bigaragaza uburyo ubukungu bw'u Rwanda bujegajega, bakavuga ko hatagize igikorwa, ifaranga ry'u Rwanda rishobora kuzata agaciro mu buryo budasanzwe nk'uko byagenze muri Venezuela na Zimbabwe mu myaka yashize.

    Ibi ariko ni ukwibeshya, kuko unarebye impuzandengo ya 40% ifaranga ry'u Rwanda ryatayeho agaciro mu myaka 10 ishize, ubona ko ari atari ikigero cy'umurengera, ugereranyije n'ibiba byitezwe, kuko ubundi ifaranga riba ritagomba guta agaciro ku kigero kirenze 5% ku mwaka.

    Uretse umwaka wa 2015, ubwo ifaranga ry'u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero cya 7,6%, na 2016 ubwo iki kigero cyageraga ku 9,7%, ndetse n'umwaka ushize ubwo cyageraga kuri 5,4%, ubusanzwe ifaranga ry'u Rwanda ryakunze kwihagararaho, rigatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 5%, ari nako byitezwe uyu mwaka kuko rizatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 3%.

    Mu kiganiro na IGIHE, impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko iri takazagaciro k'ifaranga ry'u Rwanda ugereranyije n'idolari, ari ibintu bisanzwe kandi bidateye impungenge ku bukungu bw'igihugu, kuko impamvu yabiteye ari iterambere riri kubakwa.

    Yagize ati 'Iyo ugiye kureba uburyo ifaranga rita agaciro, ntabwo ubirebera mu kantu kamwe, ahubwo ubirebera mu bukungu muri rusange. Uribaza uti 'ese umusaruro mbumbe w'igihugu muri icyo gihe wiyongereye gute? Ese ingano y'ibyo twohereza hanze n'ibyo dutumizayo ingana gute? Ese imishinga y'iterambere iri kubakwa mu gihugu ingana gute? Ibyo byose iyo ubirebye neza ni bwo ubona ishusho nzima y'uburyo ifaranga ryataye agaciro.'

    Ku bijyanye n'izamuka ry'Umusaruro mbumbe w'u Rwanda, wavuye kuri miliyari 6,8$ muri 2011, ugera kuri miliyari 10.63$ muri 2021, inyongera ya miliyari 3,8$. Ibyoherezwa mu mahanga, bikubiyemo ibicuruzwa na serivisi, nabyo byarazamutse, biva kuri miliyari 1.389 Frw muri 2016 bigera kuri miliyari 1.869 Frw muri 2019, izamuka rya miliyari 480 Frw mu gihe cy'imyaka ine gusa, ringana na 35,8%.

    Ku bijyanye n'ishoramari, umwaka wa 2016, ari nabwo ifaranga ry'u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero kidasanzwe cya 9,7%, u Rwanda rwakiriye indege ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A300-200 na Airbus A300-300, zaguzwe arenga miliyoni 450$. Icyo gihe kandi u Rwanda rwari ruri mu mushinga yo kuzuza Kigali Convention Centre (KCC), imwe mu nyubako zihenze ku Mugabane wa Afurika, ndetse n'ibikorwa bindi by'ubwubatsi bw'amahoteli n'ibindi bikorwa remezo birimbanyije hirya no hino.

    Kaberuka yavuze ko imishinga ikomeye nk'iyi ishobora kugira ingaruka ku itakazagaciro k'ifaranga ry'u Rwanda, ariko ibi ntibivuze ko ubukungu bw'igihugu buhagaze nabi, ahubwo byerekana ko buri kwaguka.

    Yagize 'Birumvikana ko iyo ukeneye amadolari menshi kugira ngo ukore ishoramari, niko aguhenda. Kuyakenera cyane bifite igisobanuro cy'uko imishinga y'ishoramari ikeneye amafaranga, kandi iyo mishinga ntabwo ihita igaruza amafaranga ku buryo wavuga ngo ya mishinga twashoyemo ihise yunguka ako kanya, ni imishinga y'igihe kirekire, niyo mpamvu ifaranga ribanza gutakaza agaciro mu gihe ya mishinga itarabyara inyungu.'

    N'ubwo ishoramari ryakozwe n'u Rwanda ku mishinga ya KCC na RwandAir ritaratangira gutanga umusaruro, hari icyizere ko ibi bizagerwaho vuba ugereranyije n'uko iyo mishinga yari ihagaze mbere ya Covid-19.

    Nka RwandAir, ubwo yaguraga ziriya ndege muri 2016, yari ifite intego yo kuzaba itwara abagenzi barenga miliyoni mu myaka itanu iri imbere, yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2021. Uyu muhigo wesejwe nyuma y'imyaka itatu gusa, kuko muri 2019, RwandAir yatwaye abagenzi miliyoni 1.7.

    Ku rundi ruhande, KKC ni kimwe mu bikorwa remezo by'ibanze byazamuye umubare w'inama zakirirwa mu Rwanda, ku buryo mu mwaka wa 2019, Kigali yari ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama nyinshi ku Mugabane wa Afurika, zari ziteganyijwe kwinjiza miliyoni 88$, zivuye kuri miliyoni 56$ zari zinjijwe mu mwaka wa 2018.

    Kaberuka yavuze ko ibyo bipimo bitanga icyizere, ati 'Kuba ifaranga ryarazamutse mu buryo bufite ibisobanuro, nta kibazo kirimo. Kuba dufite ibikorwa remezo bifatika bigaragarira amaso, wenda uyu munsi twaba dufite ifaranga ryataye agaciro ugereranyije n'iry'amahanga, ariko ibintu nibusubira mu buryo, iri shoramari rigatangira kubyara umusaruro ryitezweho, ibintu bishobora kuzahinduka.'

    U Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake?

    Rimwe na rimwe, gutakaza agaciro kw'ifaranga ry'igihugu runaka bigirira akamaro ubukungu bwacyo, ndetse hari ibihugu bitesha agaciro ifaranga ryabyo ku bushake nk'imwe mu nzira yo kubaka iterambere.

    Urugero rworoshye ni u Bushinwa. Iki gihugu cya kabiri mu bukungu bunini ku rwego rw'Isi, giherutse kugabanya agaciro k'ifaranga ryabwo mu mwaka ushize, ndetse bwari bwanabikoze mu mwaka wa 2015, kandi byakozwe na Leta ku bushake, kubera inyungu z'ubucuruzi mpuzamahanga.

    Ubusanzwe, nk'iyo ugiye kurangura ibucuruzwa mu gihugu runaka, uvunja amadolari mu mafaranga y'icyo gihugu. Iyo rero ifaranga ryataye agaciro, ukoresha amadolari macye ukabona amafaranga y'igihugu menshi kurusha mbere, noneho nawe ugahaha byinshi mu gihugu kuko bitaba bihenze nka mbere. Ibi rero bizamura umusaruro w'ibikorerwa imbere mu gihugu, kuko kirushaho gucuruza byinshi hanze yacyo.

    Kaberuka yavuze ko uko gutesha agaciro ifaranga ku bushake 'Bishobora kongera ibyo igihugu cyohereza mu mahanga. Ibyo bivuze ko inganda zongera umusaruro, zigatanga akazi ku bantu benshi, zikongera umusoro bityo ubukungu bugatera imbere.'

    Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwatangije gahunda ya 'Made in Rwanda' yari igamije n'ubundi kongera ibyo rwohereza mu mahanga, bityo rukagabanya ikinyuranyo cy'ibyo rutumizayo, binagira uruhare runini mu itakazagaciro k'ifaranga ry'u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko bidashoboka ko u Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake kubera gahunda ya 'Made in Rwanda', kuko rutaragira ubushobozi bwo kohereza ibicuruzwa byinshi hanze yarwo.

    Ati 'Twebwe ntabwo turagira ibintu byinshi byo kohereza mu mahanga. [Gutesha agaciro ifaranga ry'igihugu] bigira akamaro iyo igihugu gifite ubushobozi bwo gukorera ibicuruzwa byinshi mu nganda zabyo, ku buryo byoherezwa mu bindi bihugu ari byinshi.'

    Ku rundi ruhande, abanyagihugu bafite ifaranga ryatakaje agaciro bagorwa no kubona amadolari yatuma bakomeza kugura ibicuruzwa byo mu bindi bihugu, bityo bagahitamo gushaka ibicuruzwa by'imbere mu gihugu, noneho inganda n'ibindi bigo by'ubucuruzi bikabona isoko rinini bityo bikarushaho gutera imbere.

    Kaberuka kandi yavuze ko bishoboka ko ifaranga ry'u Rwanda rishobora kuzasubirana agaciro karenze ako rifite ugereranyije n'idolari magingo aya, ariko yongeraho ko 'Icyangombwa si agaciro k'ifaranga ugereranyije n'irindi, icyangombwa ni agaciro k'icyo ifaranga rishobora kugura.'

    Iyi mpuguke yavuze ko kuzamuka kw'ibiciro ku masoko no gutakaza agaciro kw'ifaranga, ari 'Ikiguzi cy'iterambere igihugu cyose kigomba kunyuramo', ariko bikaba umwihariko ku gihugu nk'u Rwanda kidafite umutungo kamere uhagije wagishoboza kwinjiza amadolari menshi gitakaza mu kubaka ibikorwa by'iterambere.

    Iri zamuka risobanuye iki ku bukungu bw'u Rwanda mu myaka iri imbere?

    Birumvikana ko itakazagaciro ry'ifaranga ry'igihugu rigira ingaruka zikomeye ku biciro ku masoko, cyane cyane mu bihugu bigitumiza ibicuruzwa byinshi hanze nk'u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko izo ngaruka ntaho zizajya, n'ubwo ubukungu bw'u Rwanda buzakomeza kuzamuka nk'uko byari byitezwe, ndetse bikazaba akarusho ubwo ishoramari u Rwanda rwakoze mu bikorwa bitandukanye rizaba ritangiye gutanga umusaruro ufatika, wiyongera kuwo byatangiye kwerekana.

    Uku gutakaza agaciro kw'ifaranga ry'u Rwanda kandi bizakomeza kugira ingaruka nziza kuri gahunda ya 'Made in Rwanda', kuko inganda zo mu Rwanda zizongera umusaruro w'ibyo zicuruza, kandi uyu mugambi ushyigikiwe na Leta iherutse kwemeza gahunda ya MBRP, izafasha inganda kwigobotora ingaruka z'icyorezo cya Covid-19. Iyi gahunda izinjiza miliyari zirenga 1 000 Frw mu bukungu bw'u Rwanda, ndetse ihange imirimo mishya irenga 27 000.

    Birashoboka cyane kandi ko ifaranga ry'u Rwanda rizakomeza gutakaza agaciro ugereranyije n'idolari, gusa Kaberuka akavuga ko ibi nta mpungenge bikwiye gutera abantu, ati 'Niko iterambere rimera, ibiciro kuba bizamuka ku masoko ntabwo ari ikibazo, hari urugero rwiza ibiciro bizamukaho [biri munsi ya 5%] ukabona ko nta kibazo kuko biterwa n'iterambere ririmo kubaho.'

    Ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7% uyu mwaka, ndetse na 6,8% mu mwaka utaha.

    Impuzandengo igaragaza uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ugereranyije n’idolari

    Ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka n’ubwo ifaranga ryarwo ryataye agaciro ugereranyije n’idolari rya Amerika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/idolari-riri-kuvunja-1000-frw-bivuze-iki-ku-bukungu-bw-u-rwanda

  • Nyarugenge : RIB yataye muri yombi Animateur wakubise abanyeshuri akabakomeretsa #rwanda #RwOT

    Uyu witwa Habakwizera Antoine Marie Claret, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021 nyuma y’uko hakwirakwijwe amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abana bafite inguma n’ibikomere bakubiswe na we.

    Uyu Animateur wa Saint André akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, akaba ari icyaha akekwaho gukorera abanyeshuri babiri barimo uw’imyaka 12 n’undi ufite 14 y’amavuko bombi biga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

    Iki cyaha cyo gukubita bariya bana babiri biga muri ririya shuri riherereye mu Murenge wa Nyamirambi mu Karere ka Nyarugenge, cyakozwe tariki 22 Gicurasi 2021.

    Uyu murezi wo muri Saint André ubu afungiye kuri station ya RIB ya Nyamirambi, akaba akomeje gukorwaho iperereza kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu Karere ka Ruhango, mu ishuri rya College de Bethel APARUDE na ho haherutse kuvugwa Umukozi ushinzwe imyitwarire (Préfet de discipline) muri ririya shuri wahannye by’indengakamere umunyeshuri w’umukobwa akamukomeretsa ku kaboko.

    Uriya murezi wari wakubise uriya munyeshuri yari yanditse asaba imbabazi uwo yakubise gusa ubuyobozi bw’ishuri bwari bwamuhagaritse iminsi umunani ataza mu kazi.

    JPEG - 30.3 ko
    Animateur watawe muri yombi

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyarugenge-RIB-yataye-muri-yombi-Animateur-wakubise-abanyeshuri-akabakomeretsa

  • Mutebi Rashid yasabye imbabazi Ubuyobozi bwa Musanze abwemerera kureka inzoga #rwanda #RwOT

    Mutebi Rashid wagiye uvugwaho ubusinzi bukabije mu makipe yose yakiniye,mu minsi ishize yatorotse umwiherero we na bagenzi be barimo ajya hanze gushaka inzoga kubera icyaka cyari kimwishe ndetse yemeye ko yamaze iminsi 2 hanze.

    Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Musanze FC yasabye imbabazi yiha umuhigo utoroshye wo kutazongera kujya gushaka inzoga zamubase.

    Ati“Ndabasuhuje mwese kandi mbashimira ibyo mwankoreye muri ibi bihe. Mbandikiye iyi baruwa nsaba imbabazi komite y'ikipe kuba naragiye hanze y'umwiherero nta ruhushya nkamarayo iminsi ibiri ntaragaruka. Ibyongeye kuri ibyo ndasaba imbabazi zo kunywa inzoga mu mwiherero kandi bibujijwe. Ndapfukamye nsaba imbabazi sinzabisubira.”

    Ubwo Mutebi yari yaburiwe irengero akongera kugaruka,uwari umutoza wa Musanze FC,Seninga Innocent, yamusabiye kwirukanwa mu mwiherero ntagaruke.

    Ibibazo biri mu ikipe ya Musanze FC birakomeye cyane ko uretse kuba yarasezerewe mu makipe 8 ashaka igikombe cya shampiyona,umutoza Seninga yiyemeje kurega umuyobozi wayo Tuyishime Placide uzwi nka Trump wamwirukanye ku munota wa 63 mu mukino yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 4-1.

    Sninga yari yasabye ubuyobozi ko Mutebi atagaruka mu mwiherero, kugeza imikino ya shampiyona irangiye tariki ya 30 Kamena 202,no guhagarikirwa umushahara kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2021.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mutebi-rashid-yasabye-imbabazi-ubuyobozi-bwa-musanze-abwemerera-kureka-inzoga

  • Miss Vanessa Uwase yahishuye ikintu gikomeye cyari kigiye kumutera kwiyahura #rwanda #RwOT

    Tariki ya 8 Nzeri 2020, Raissa Vanessa Uwase abinyujije kuri WhatsApp Status, yatangaje ko yari agiye kwiyahura habura gato abuzwa na nyina ndetse n'umuvandimwe we.

    Icyo gihe yagize ati'Iyo bitaza kuba ku bwa mama n'umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si!'

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV Miss Vanessa yavuze ko yahuye n'ikibazo cy'indwara y'ihungabana ari nayo yatumye atekereza kuba yakwiyambura ubuzima.

    Ati'Nagiraga ihungabana n'ubwo ubu ryakize, ni rimwe aho umuntu ahinduka aho wari wishimye ukumva urababaye cyangwa se wari ubabaye bakabona urishimye.'

    Yakomeje avuga ko n'ubwo yabyanditse ariko bidasobanuye ko yari kubikora ahubwo iyo ndwara niko iteye, ituma umuntu avuga cyangwa yandika ibyo atanakora.

    Ati'Kwandika kuriya ntabwo byari bisobanuye ngo ngiye kwiyambura ubuzima, sinzi ukuntu nabisobanura, abazi iyo ndwara babisobanukirwa cyangwa abaganga, ni kwa kundi ibintu bigufata ukaba wakandika ibintu ariko utanabasha kubikora ariko ukabyandika.'


    Kujya kwandika biriya ngo yarabyutse yumva ariyanze, yanze abantu bose ahitamo kwandika kuriya ariko ntibyari bivuze ko agiye kubikora ngo yiyambure ubuzima.

    Miss Raissa Vanessa yakomeje avuga ko ari byiza kumenya ikibazoa ufite kuko yaje kukimenya ajya no kwivuza ubu akaba yarivuje mu gihe cy'amezi 3 aho yajyaga kureba umuganga(therapist) gatatu mu cyumweru, ubu avuga ko byakize ameze neza cyane.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-vanessa-uwase-yahishuye-ikintu-gikomeye-cyari-kigiye-kumutera-kwiyahura

  • Miss Vanessa watandukanye na Putini yahishuye… – #rwanda #RwOT

    Uku guterana amagambo kwabo ku mpande zombi imbarutso yari uyu mukobwa kubera ko ari we wari wabisohoye mu itangazamakuru, umuhanzi Olvis nawe atazuyaje ahita amusubizanya uburakari cyane ko ariwe wavugwaga.

    Uyu mukobwa kandi yakomeje kuvugwa cyane mu myidagaduro ubwo yakundanaga n'umuherwe wo muri Congo uzwi ku izina rya Putini, urukundo rwabo narwo ntirwaramba – ubukwe bari bamaze igihe bitegura ntibwabaye mu gihe baratumiye imiryango.


    Miss Vanessa ni we wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015

    Si ibyo gusa nanone kubera ko Miss Vanessa yigeze kujya ku rukuta rwe rwa instagram ahandikirwa ubutumwa yandika ko yanze ubuzima ashaka kwiyahura ibintu nanone byavugishije abantu benshi cyane bibaza impamvu umwana muto w'umukobwa ubuzima bumunanira.

    Ibi byose Miss Vanessa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa Isimbi Tv, aho uyu mukobwa yasobanuye byinshi mu byagiye bimuvugwaho, kuva ku mubano we na Olvis, Putini ndetse n'uko yashatse kwiyahura.             

    Ubuzima bwe na Olvis yavuze ko babanje guhisha urukundo rwabo ariko akenshi baba basohotse bakaba bari kumwe ndetse bakaba banafata amafoto basohotse mu birori bitandukanye noneho bitangira kuvugwa bafata umwanzuro wo kubishyira hanze ubera ko nta cyaha babibonagamo.

    Urukundo rwe na Olvis rwabayemo guterana amagambo cyane

    Mu gutandukana na Olvis ni ibintu byavuzwe cyane ndetse bombi banaterana amagambo. Miss Vanessa yavuze ko yicuza ukuntu yahise agira umujinya akabishyira hanze. 

    Yagize ati''Ku ruhunde rumwe ndabyicuza ariko ku rundi ruhande simbyicuza impamvu uburyo nabyakiriye twari gutandukana tukanabitangaza ko twatandukanye ariko hatajemo kariya kantu k'umujinya kubishyira hanze nterana amagambo nawe kubera ko ni njyewe wamubanje.”

    “Yaransubije yego nawe avuga ukuntu kutari kwiza ariko ni njyewe wamubanje, ikintu nicuza ni uburyo nahubutse nkoreshejwe n'umujinya, gusa nanone ntabwo ku rundi ruhande hari ibintu biberaho kukwigisha hari ibintu bibaho bikakwigisha.''

    Miss Vanessa yakomeje avuga ko yicuza ukuntu yabikoze ndetse akerekana uburakari bwe ariko nanone ngo byaramwigishije. Icyakora yavuze ko ari inshuti ye kandi byarangiye.


    Ku bijyanye n'ubuzima bwe n'umuherwe Putini yavuze ko bakundanye atari yamukurikiye kubera amafaranga cyane ko ngo n'ubwo bukire bwe atari abizi ahubwo bari n'inshuti bisanzwe atamukurikiyeho amafaranga kubera ko nawe amafaranga atari ayabuze.

    Ku bijyanye n'amajwi yigeze kujya hanze bamwe mu bakobwa bari guterana amagambo bapfa Putini yavuze ko atigeze amurwanira n'umukobwa uwo ariwe wese ariko hari abakobwa bagiye bamwurwanira ndetse hari n'abamuteretaga.


    Putini yari yaramaze gusaba Miss Vanessa kumubera umugore

    Vanessa witeguraga ubukwe na Putini bukaza gupfa, yahishuye ko bari baratumiye imiryango, inshuti n'abavandimwe ariko habaho gutandukana na Putini ariko kugeza ubu akaba yarabonye undi mukunzi bari kumwe bishimanye. 

    Miss Vanessa wigeze gushaka kwiyahura yavuze ko ibyo yanditse hari igihe yabyukaga akumva ubuzima arabwanze ariko byari aho ntabwo yashakaga kwiyahura.

    Miss Vanessa impeta ya Putini yayikuyemo

            

    Miss Vanessa yavuze ko yabonye undi mukunzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105953/miss-vanessa-watandukanye-na-putini-yahishuye-icyatumye-ashaka-kwiyahura-nibyo-guterana-am-105953.html

  • Abasomana n'inkoko muri Amerika bihanangirijwe bikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Amerika gishinzwe ubuzima bw'abantu (Centers for Disease Control and Prevention, CDC) kihanangirije abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwirinda gusomana n'inkoko kubera ko bishobora kubatera indwara karande ya salmonella.

    Ikigo CDC n'abashinzwe ubuzima bw'abantu barimo barakora iperereza ku ndwara ya salmonella nyuma y'aho abantu 163 bamenyekanye ko banduye iyi ndwara mu ma Leta agera kuri 43 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi ndwara bivugwa ko ubusanzwe ifata ibiguruka birimo inyoni n'inkoko, aba banduye salmonella, bivugwa ko bayandujwe n'inkoko boroye bakazisoma ku munwa.

    CDC, iratanga umuburo ku basoma inkoko igira iti: 'Ntimusomane cyangwa ngo mwiyegereze inkoko, kubera bishobora gutuma virusi y'iyi ndwara ikwinjira mu kanwa ugahita wandura'. Bakomeza bavuga ko inkoko n'imbata zishobora gukwiragiza virusi ya salmonella.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abasomana-ninkoko-muri-amerika-bihanangirijwe-bikomeye/

  • Nzarongora nyuma ya Axel Rugangura| Fiancée wanjye arahishiwe| Ruvuyanga yisanzuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkurunziza Emmanuel waryubatse ku kazina k'akabyiniriro ka Ruvuyanga yavuze byinshi ku buzima bwe avuga ko azarongora nyuma ya Axel Rugangura bakorana kuri RBA ndetse anavuga ko umukobwa azifuza ko amubera fiancée azamuterera ivi imbere y'abafana ba APR FC na Rayon Sports FC. Ibi Ruvuyanga yabitangarije mu kiganiro yagiranye na CHITA MAGIC TV.

    Mu gutangira iki kiganiro, Nkurunziza Emmanuel yavuze ko izina Ruvuyanga yaryiyise nyuma yuko amaze kubona ko abanyamakuru bagiye baba ibihangange ari abafite amazina atangirwa na ” Ru ” niko guhitamo kwiyita Ruvuyanga, izina rya Sekuru. Nuko yiyise izina rya Ruvuyanga.

    Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga ni umunyamakuru wa RBA akaba akora ikiganiro cy'Urubuga rw'imikino ndetse anogeza imikino itandukanye

    Ku bijyanye no gukora ubukwe, Ruvuyanga yavuze ko azakora ubukwe nyuma ya mugenzi we, Axel Rugangura, bakorana kuri RBA. Yavuze ko Rugangura yatangaje ko azakora ubukwe nyuma y'igikombe cy'isi cyo mu mwaka wa 2022 kizabera muri Qatar. We azabukora nyuma yuko ubwa Rugangura buzaba bumaze gutaha.

    Ruvuyanga kandi yavuze ko umukobwa azahitamo kugira fiancée we ahishiwe dore ko azamwambikira impeta imbere y'abafana ba APR FC ndetse na Rayon Sports FC ibintu yavuze ko bizashimisha cyane uwo azaba yahisemo ko amubera fiancée bagakomezanya urugendo rw'ubuzima.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/nzarongora-nyuma-ya-axel-rugangura-fiancee-wanjye-arahishiwe-ruvuyanga-yisanzuye/