Category: Uncategorized

  • Intwari si izo ku rugamba gusa: Perezida Kagame yacyeje umuhate wa Macron mu kuzahura umubano n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuva Macron yajya ku butegetsi mu 2017, hatangiye kuboneka agahenge mu mubano w'u Rwanda n'u Bufaransa, ibihugu mu busanzwe bitarebanaga neza ahanini kubera amateka bihuriyeho ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare iki gihugu cyayigizemo.

    Mu bikorwa bya vuba byerekana ko umubano uri kujya mu murongo mwiza ni umurava Perezida Macron yerekanye muri Mata 2019 ubwo yashyiragaho Komisiyo ya Duclert yaje kwemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuva ingabo za FPR Inkotanyi zatangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, Perezida Emmanuel Macron wari ifite imyaka 12 muri icyo gihe, yabaye Perezida wa gatanu uyoboye u Bufaransa. Ni we wagaragaje umwihariko wo gutera intambwe ifatika mu kurangiza ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi, byashibutse ku ruhare icyo gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu kiganiro na Jeune Afrique, Perezida Kagame, yavuze ko ibyakozwe na Perezida Macron atari ibintu byoroshye, kuko byasabye umuhate n'ubwitange budasanzwe.

    Yagize ati 'Gushyiraho Komisiyo ya Duclert, yageze ku myanzuro yahuye n'iyacu [yatanzwe na raporo ya Muse], ibyo ni ingaruka nziza zizanwa no gushaka kumvikana. Bisaba ubushake budasanzwe mu gutangira urwo rugendo. Abagabo b'intwari si abari ku rugamba gusa, ni abafata imyanzuro itandukanye n'iyo abandi baba biteze… Macron yagize ubwo bushake.'

    Perezida Kagame yavuze ko uretse Perezida Macron, undi wagerageje kuzahura umubano w'ibihugu byombi ari Perezida Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007, ariko akaza gukomwa mu nkokora n'abatari bashyigikiye uwo mugambi, barimo abakoze ku ngoma ya Perezida François Miterrand na Jacques Chiraq wamusimbuye, bazwiho kuba bataracanaga uwaka n'u Rwanda.

    Yagize ati 'Mvugishije ukuri, nagiranye ibiganiro byiza na Perezida Nicolas Sarkozy. Ndibuka ko amaze gutorwa, twahuriye i New York. Ni ubwa mbere twari duhuye, twararebanye tuganira ku buryo twabyutsa umubano w'ibihugu byacu. Muri Gashyantare 2010 yaje gusura u Rwanda tujyana no ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.'

    Umugambi wa Sarkozy ariko ntiwagezweho neza kuko François Hollande wamusimbuye yagenze biguru ntege mu kubaka uwo mubano, bituma wongera kudindira ariko ibintu byongera gushibuka ku ngoma ya Macron watumiye Perezida Kagame bwa mbere mu Bufaransa mu mwaka wa 2018.

    Perezida Kagame kandi yasobanuye uburyo yishimiye gutumirwa n'abahoze ari abasirikare bakuru mu ngabo z'u Bufaransa n'abandi bayobozi bari mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko icyifuzo cya mbere cy'iyo nama cyatanzwe na Prof. Vincent Duclert wanayoboye raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'Nyuma y'uko iyi nama isabwe, nta mpamvu yari ihari yo kuyihakana. Aya ni amahirwe yo kwerekana ko dushobora kurenga amateka yacu ubundi tugafata umwanzuro wo kuyigiraho.'

    Byitezwe ko mu ruzinduko azagirira i Kigali, Perezida Macron azashyiraho ambasaderi mushya w'u Bufaransa mu Rwanda, dore ko uwa nyuma yahaherukaga mu 2015.

    Perezida Kagame yavuze ko Perezida Macron w’u Bufaransa afite ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intwari-si-izo-ku-rugamba-gusa-perezida-kagame-yacyeje-umuhate-wa-macron-mu

  • RwandAir yabaye ikigo cya mbere muri Afurika cyashyizwe ku rwego rwa ’Diamond’ –

    Iyi sosiyete y’indege yashyizwe muri uru rwego ruzwi nka ’Diamond status’ binyuze muri gahunda y’iri huriro yitwa ’APEX Health Safety Powered by SimpliFlying’ igamije kureba uko ibigo by’indege bishyiraho kandi bikanubahiriza amabwiriza agamije kurinda abakiliya babyo COVID-19.

    RwandAir yabaye ikigo cya mbere cy’indege muri Afurika gishyizwe muri uru rwego. Mu itangazo yashyize hanze yavuze ko kurushyirwamo bivuze ko ari ikigo cy’indege gitekanye ku bagenzi.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko ari ishema rikomeye gushyirwa muri uru rwego ndetse yemeza ko ikigo akorera gishyira imbere umutekano w’abakiliya n’abakozi bacyo.

    Yagize ati “Ubuzima n’umutekano w’abakiliya bacu n’abakozi biza imbere kuri RwandAir, ku bw’ibyo twishimiye gushyirwa mu rwego rwa Diamond na APEX Health Safety Powered by SimpliFlying, ku bw’ingamba zacu zo kwirinda COVID-19.”

    “Kugera mu rwego rwo hejuru bishoboka mu bijyanye n’ingamba z’isuku ni ikimenyetso gikomeye cy’umutekano mu by’ubuzima ku kigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere ndetse no guha agaciro akazi gakomeye twakoze kugira ngo abagenzi n’abakozi bacu bakore ingendo mu mutuzo.”

    Yvonne Makolo yakomeje avuga ko kongera kugarura icyizere cy’abakora ingendo zo mu kirere ari ingenzi cyane mu gushyiraho uburyo bwabafasha gukora ingendo batekanye.

    Yavuze ko RwandAir yakoze ibishoboka byose ngo irinde COVID-19 abakiliya n’abakozi bayo.

    Ati “Kuva ku gukora isuku no gutera umuti wica udukoko indege, kugera ku muti usukura intoki uri hose ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, aho dukorera. Twarebye cyane kuri buri nguni igize urugendo rw’umukiliya wacu kugira ngo dukumire COVID-19 kandi turinde abakorana ingendo natwe.”

    “Abagenzi basabwa kwambara agapfukamunwa mu rugendo rwose mu gihe indege zacu ziba zirimo ibikoresho bifasha kwica 99% by’udukoko twose. Hamwe n’izi ngamba zose, dufite icyizere ko abakiliya bacu bazatangira kongera gukora ingendo nk’uko byari bisanzwe, haba muri Afurika cyangwa hanze yayo bakoresheje RwandAir.”

    Makolo yavuze ko RwandAir yiteguye gukomeza gukorana neza n’abakiliya bayo cyane ko u Rwanda rwongeye gufungura amarembo ku barugana.

    RwandAir yerekanye ko bishoboka

    Umuyobozi Mukuru wa APEX, Joe Leader, yavuze ko RwandAir yagaragaje ubushobozi buhambaye mu bijyanye no kwita ku bakiliya bayo, ibintu ngo byatumye iba ikigo cya mbere cy’indege muri Afurika gishyizwe muri uru rwego.

    Yakomeje avuga ko RwandAir ari ikimenyetso cy’uko umutekano n’isuku yo ku rwego rwo hejuru bishoboka mu ndege.

    Ati “RwandAir yerekanye ko kugera kuri uru rwego mu bijyanye n’umutekano mu by’ubuzima bitagendera ku ngano y’ikigo cy’indege, ahubwo ko bishingira ku ngamba zifatwa hagamijwe ubuzima bwiza bw’abakiliya n’abakozi. Dutewe ishema mu buryo bukomeye na RwandAir nk’ikigo kiri kuzamuka cyane mu ruganda rw’iby’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.”

    Joe Leader yavuze ko RwandAir yakoze byinshi byatumye ishyirwa muri uru rwego.

    Yagize ati “RwandAir yerekanye ubushobozi mu gushyira mu bikorwa ingamba z’ubuzima mu rugendo rwose rw’umugenzi kuva icyorezo cyatangira. Gukingira abakozi bose bayo, gushyiraho robot zishobora kubwira abantu kwambara agapfukamunwa no kubapima umuriro. Izi ngamba zose zituma RwandAir iza imbere mu by’ubwikorezi bwo mu kirere ku bijyanye n’umutekano w’ubuzima.”

    Kugira ngo ikigo cy’indege gishyirwe mu cyiciro runaka kibanza kugenzurwa mu byiciro 58, bitewe n’uko cyitwaye mu gushyiraho ingamba zo kwirinda COVID-19 no kuzikurikiza gishobora gushyirwa mu cyiciro cya ’Gold’ ari nacyo kibanza, icya ’Platinum’ n’icya ’Diamond’ ari nacyo cya nyuma.

    Bitewe n’ingamba zikomeye zo kwirinda COVID-19 RwandAir yashyizeho kandi ikazubahiriza yashyizwe mu rwego rwa ‘Diamond’

  • Intwari si izo ku rugamba gusa: Perezida Kagame yacyeje umuhate wa Macron mu kuzahura umubano n’u Rwanda –

    Kuva Macron yajya ku butegetsi mu 2017, hatangiye kuboneka agahenge mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ibihugu mu busanzwe bitarebanaga neza ahanini kubera amateka bihuriyeho ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare iki gihugu cyayigizemo.

    Mu bikorwa bya vuba byerekana ko umubano uri kujya mu murongo mwiza ni umurava Perezida Macron yerekanye muri Mata 2019 ubwo yashyiragaho Komisiyo ya Duclert yaje kwemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuva ingabo za FPR Inkotanyi zatangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, Perezida Emmanuel Macron wari ifite imyaka 12 muri icyo gihe, yabaye Perezida wa gatanu uyoboye u Bufaransa. Ni we wagaragaje umwihariko wo gutera intambwe ifatika mu kurangiza ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, byashibutse ku ruhare icyo gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu kiganiro na Jeune Afrique, Perezida Kagame, yavuze ko ibyakozwe na Perezida Macron atari ibintu byoroshye, kuko byasabye umuhate n’ubwitange budasanzwe.

    Yagize ati “Gushyiraho Komisiyo ya Duclert, yageze ku myanzuro yahuye n’iyacu [yatanzwe na raporo ya Muse], ibyo ni ingaruka nziza zizanwa no gushaka kumvikana. Bisaba ubushake budasanzwe mu gutangira urwo rugendo. Abagabo b’intwari si abari ku rugamba gusa, ni abafata imyanzuro itandukanye n’iyo abandi baba biteze… Macron yagize ubwo bushake.”

    Perezida Kagame yavuze ko uretse Perezida Macron, undi wagerageje kuzahura umubano w’ibihugu byombi ari Perezida Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007, ariko akaza gukomwa mu nkokora n’abatari bashyigikiye uwo mugambi, barimo abakoze ku ngoma ya Perezida François Miterrand na Jacques Chiraq wamusimbuye, bazwiho kuba bataracanaga uwaka n’u Rwanda.

    Yagize ati “Mvugishije ukuri, nagiranye ibiganiro byiza na Perezida Nicolas Sarkozy. Ndibuka ko amaze gutorwa, twahuriye i New York. Ni ubwa mbere twari duhuye, twararebanye tuganira ku buryo twabyutsa umubano w’ibihugu byacu. Muri Gashyantare 2010 yaje gusura u Rwanda tujyana no ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.”

    Umugambi wa Sarkozy ariko ntiwagezweho neza kuko François Hollande wamusimbuye yagenze biguru ntege mu kubaka uwo mubano, bituma wongera kudindira ariko ibintu byongera gushibuka ku ngoma ya Macron watumiye Perezida Kagame bwa mbere mu Bufaransa mu mwaka wa 2018.

    Perezida Kagame kandi yasobanuye uburyo yishimiye gutumirwa n’abahoze ari abasirikare bakuru mu ngabo z’u Bufaransa n’abandi bayobozi bari mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyifuzo cya mbere cy’iyo nama cyatanzwe na Prof. Vincent Duclert wanayoboye raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Nyuma y’uko iyi nama isabwe, nta mpamvu yari ihari yo kuyihakana. Aya ni amahirwe yo kwerekana ko dushobora kurenga amateka yacu ubundi tugafata umwanzuro wo kuyigiraho.”

    Byitezwe ko mu ruzinduko azagirira i Kigali, Perezida Macron azashyiraho ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, dore ko uwa nyuma yahaherukaga mu 2015.

    Perezida Kagame yavuze ko Perezida Macron w’u Bufaransa afite ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi

  • FLN yigambye igitero cyagabwe mu Bweyeye kikagwamo abarwanyi bayo babiri –

    Iki gitero cyagabwe ahagana saa 21h15, ubwo abarwanyi bari hagati y’icumi na 15 b’Umutwe wa FLN bambukaga Umugezi wa Ruhwa baturutse mu Ishyamba rya Kibira baguye mu gico cy’Abasirikare ba RDF, habanza kubaho kurasana ariko abasirikare b’u Rwanda babasubizayo.

    Itangazo rya RDF rivuga ko hashingiwe ku bimenyetso simusiga birimo intwaro n’ibikoresho nk’imyambaro by’Igisirikare cy’u Burundi byafatiwe mu Karere ka Rusizi aho igitero cyagabwe, abakigabye ari abarwanyi ba FLN bari baturutse hakurya mu Burundi.

    Ryagiraga riti “Abarwanyi b’umwanzi bahise basubizwa inyuma n’ingabo z’u Rwanda, zihita zicamo babiri ndetse zifata ibikoresho bari bafite birimo imbunda yo mu bwoko bwa SMG imwe, magazine zirindwi, grenade imwe, icyombo cyifashishwa mu guhana amakuru ndetse n’impuzankano ebyiri z’abasirikare b’u Burundi.”

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi ariko, Umutwe CNRD Ubwiyunge kuri ubu wamaze kwihuza na FLN, wasohoye itangazo rivuga ko abarwanyi bawo bagabye ibitero bibiri ku butaka bw’u Rwanda.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa CNRD Ubwiyunge, Sous Lieutenant Irambona Steven Tamboula, rivuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bateye Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Bweyeye.

    Sous Lieutenant Irambona yahakanye kandi ko aba barwanyi ashinzwe kuvugira batigeze baturuka mu Burundi ahubwo ngo basanzwe bari ku butaka bw’u Rwanda.

    Si ubwa mbere u Burundi buba icyanzu cy’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko guhera mu 2018, inyeshyamba za FLN ariho zagiye zitera ziturutse mu bice bihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu Rwanda.

    Muri Kamena 2020 na bwo abarwanyi nk’aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

    Bane muri izo nyeshyamba barishwe. Aho barasiwe kandi hagaragara ibisigazwa by’amasasu byinshi na zimwe mu ntwaro bahataye zirimo imbunda, grenade n’amasasu. Hari kandi bimwe mu bikoresho bari bitwaje birimo imihoro, inzoga ziri mu ducupa duto, amandazi, isukari na Saradine zanditseho ko zagenewe abasirikari b’u Burundi.

    Iki gikoresho bigaragara ko ari icy’Ingabo z’u Burundi

    Amandazi n’inzoga biri mu byafatiwe aho abarwanyi ba FLN banyuze

    Nyuma yo kuraswa aba barwayi bataye ibintu bari bitwaje bitandukanye birimo amandazi n’imiti

    Iyi mbunda iri mu byo aba barwanyi basize inyuma ubwo basubiraga i Burundi

    Aho imirwano yabereye haracyagaragara ibitoryi by’amasasu

  • Abandi baguha byinshi ariko ntibaguha byose wifuza- Perezida Kagame abwira urubyiruko rwa Afurika –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi ngarukamwaka ufatwa nk’uwo Kwibohora kwa Afurika, African Day 2021.

    Uyu munsi wizihijwe hakorwa ibiganiro bitandukanye birimo icyitabiriwe na Perezida Kagame, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus n’Umuyobozi w’Umuryango Ushinzwe Uburucuzi Mpuzamahanga (WTO), Dr Ngozi Okonjo-Iweala.

    Ibi biganiro byateguwe na Banki Nyafurika ya UBA [United Bank for Africa Plc], byanitabiriwe n’Umuyobozi wayo, Tony Onyemaechi Elumelu akaba n’uwashinze The Tony Elumelu Foundation ifasha ba rwiyemezamirimo bato kwiteza imbere n’Umuyobozi w’Ikigega cy’Imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera (International Finance Corporation), Makhtar Diop.

    Ibi biganiro byagarutse ku bibazo bitandukanye bibangamiye Afurika n’abaturage bayo muri rusange, icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo ndetse n’urubyiruko rwa Afurika nk’urufite ahazaza h’uyu mugabane mu biganza.

    Mu buryo bw’umwihariko, aba bayobozi babajijwe n’Umunyemari w’Umunya-Nigeria, Tony Onyemaechi Elumelu wari uyoboye ikiganiro inama bagira urubyiruko ari narwo ruhanzwe amaso mu cyerekezo 2060.

    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rugomba kubanza kumenya icyo rushaka kugeraho mu buzima.

    Ati “Ku bakiri bato, buri wese, ihereho wowe ubwawe, wibaze ni iki nshaka mu buzima, ni iki nshaka gukora? Uko ugenda ukura abana benshi bajya ku ishuri bakiga n’ibindi byinshi bahurira nabyo mu rugendo rw’ubuzima.”

    “Hari ikintu ugomba kwiha wowe ubwawe ari nacyo kikubaka kugera ku rwego ushaka cyangwa ruzatuma ugera ku ntsinzi mu buzima; kubera ko n’ubwo ushaka gufasha abandi ari nacyo kintu cyiza iyo ushobora kugira icyo ufasha cyangwa uha abandi, ariko na we ugomba kuba hari icyo ufite kuko ntiwatanga icyo udafite. Rero ugomba kubaka ikintu uzabasha gutanga ariko na we kikakugirira akamaro.”

    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze kandi ko urubyiruko rukwiye gukura ruzi ko burya kugira umuntu uguha byinshi bitavuze ko azaguha ibyo wifuza byose, ibintu aheraho arusaba gukora kugira ngo rubashe kugera ku rwego rwo kwiha ibyo rushaka byose kandi runatange bya byinshi rwari kuzategereza guhabwa n’abandi.

    Ati “Ikindi abandi buriya bashobora kuguha byinshi, ntabwo bazaguha ibyo wifuza cyose kandi ntabwo ariko byagakwiye kuba bigenda, ibyo bizakuzanira umutwaro, rero abakiri bato ntimugategereze byinshi ku bantu kubera ko bashobora kubaha byinshi gusa.”

    Yakomeje agira ati “Rero uku ni ko abantu kuva mu mabyiruka yabo bakwiyubakamo ubushobozi bwo kwikorera neza no gukorera abandi. Ibi bigomba kandi kuba ku kibazo cy’imyumvire kandi ndavuga ibi muri rusange.”

    Perezida Kagame avuga kandi ko ubufatanye no gukorera hamwe n’abandi bishobora gufasha abakiri bato kugera ku nzozi zabo.

    Dr Ngozi Okonjo yavuze ko urubyiruko rudakwiye gutuma hari ikintu icyo aricyo cyose cyahagarika ibyo rwibwira cyangwa rwifuza kugeraho cyangwa ubushake bwo kugerageza gukora ibintu bishya.

    Ati “Urubyiruko nabashishikariza gushirika ubwoba, abantu benshi batinya kugerageza ibintu bishya, ubwo najyaga muri aka kazi ka WTO, kwari ugushirika ubwoba kuko twari abantu bagera ku munani bagashaka ntabwo nari kubigeraho mu buryo bworoshye.”

    Yakomeje agira ati “Nziko nanavuganye n’abantu bamwe na bamwe bakanca intege bati ‘Mana yanjye’ ni gute wakora aka kazi, Isi yose izaba ikureba ariko nari nzi icyo nshaka, nari nshyigikiwe n’abayobozi bo mu gihugu cyanjye barimo na Perezida, ariko byarakunze. Rero urubyiruko mugerageze mushiruke ubwoba, mugerageze ibintu bishya.”

    Uyu mugore wakoze muri Banki y’Isi akaza no gukora imyanya itandukanye muri Guverinoma ya Nigeria harimo no kuba Minisitiri w’Imari n’uw’Ububanyi n’Amahanga yabwiye urubyiruko rwa Afurika ko buriya icyo wabyutse utekereza ko urakora muri uwo munsi, uba ugomba kugikurikira mpaka ugikoze kikarangira neza.

    Dr Tedros wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia kuri ubu akaba ayobora OMS, we yavuze ko icyo urubyiruko rukwiye kumenya kuri uyu munsi wo kwibohora kwa Afurika ari uko buri wese afite ubushobozi bwo kugera ku cyo yifuza ariko arwibutsa ko icy’ingenzi ari uguharanira gutanga umusanzu mu kubaka ibihugu byabo na Afurika muri rusange.

    Ati “Abantu bake ni bo babasha kugera mu myanya y’ubuyobozi yo hejuru nk’iyi turimo ariko icy’ingenzi kuri twese dufite ubushobozi bwo kugera aho twifuza hose. Ku rubyiruko icy’ingenzi ni imyumvire yarwo mu gukorera rubanda, ibihugu byarwo n’ikiremwamuntu, ndatekereza ko aribyo bishobora kubafasha.”

    Yakomeje agira ati “Kandi Afurika ikeneye ubufasha bukomeye ku baturage bayo, urubyiruko rero rukwiye guhora rwiteguye gutanga umusanzu mu nzego zose aho ruri hose, kandi ndahamya ntashidikanya ko ibyo bizarugeza aho rwakumva rwishimiye kuba. Ndumva ari cyo cy’ingenzi, ku bw’ibyo rukwiye guhora rutekereza guhindura imyumvire yarwo.”

    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko kugira ngo ibintu bigende neza, bisaba kugira imyumvire mizima no kuba inyangamugayo.

    Makhtar Diop wigeze kuba Minisitiri w’Imari n’Ubukungu muri Sénégal we yavuze ko ari umwe mu Banyafurika batagakwiye kuba bari aho bari uyu munsi iyo akurana umuco wo gucika intege.

    Ati “Igihe cyose bambajije umwihariko wanjye, impamvu ndi hano n’uko nahageze; igisubizo cya mbere ni uko hari ama miliyoni y’Abanyafurika ashobora kuba ari gukora ibyo nkora mu gihe baba bahawe amahirwe. Icya kabiri ntihazagire ugushyiriraho imipaka, ibyo akora hariya bigakunda ntabwo wowe wabikora ngo bikunde, ibyo uri mu Mujyi yakora ntabwo aribyo wakora ngo bikunde wowe uri mu cyaro, ntihakagire ugushyiriraho imipaka.”

    Makhtar Diop avuga ko urubyiruko rukwiye kugira umuco wo gukorera hamwe kuko bizarufasha mu rugendo rwo gukorera abaturage barwo n’ibihugu byabo muri rusange.

    Ubukene si bwo buturanga nk’Abanyafurika

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko COVID-19 yahaye amasomo menshi Afurika, arimo kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima kugira ngo zihore ziteguye guhangana n’ibyorezo ndetse gahunda yo gukorera inkingo zo guhangana n’iki cyorezo muri Afurika ikaba igeze kure.

    Yagize ati “Turimo gukorera hamwe nk’umugabane kugira ngo twubake ubushobozi bwo kwikorera inkingo nk’Umugabane wa Afurika. Ariko nanone iki cyorezo cyatwigishije ko dukwiye kongera ingengo y’imari inzego z’ubuzima mu bihugu byacu.”

    Umunsi Nyafurika, wizihijwe kandi mu gihe hirya no hino ku Mugabane wa Afurika hakomeje kuvugwa ubushyamirane n’intambara za hato na hato mu bihugu nka Centrafrique, Tchad, Mali, mu gace ka Tigray muri Ethiopia, amakimbirane ashingiye ku mugezi wa Nil hagati ya Sudan, Misiri na Ethiopia, ikibazo cy’iterabwoba muri gace ka Sahel, muri Mozambique n’ahandi.

    Aha Perezida Kagame yavuze ko ikibazo Abanyafurika bakwiye kubanza gukemura mbere na mbere ari inkomoko y’ubwo bushyamirane.

    Yahamagariye abayobozi n’Abanyafurika muri rusange guhindura imyumvire bakimakaza politiki nziza ikemura ibibazo by’abaturage, ikimakaza iterambere ryabo.

    Ati “Ndatekereza ko imibanire ishingiye ku bwubahane ari yo myiza kurusha indi. Nubwo tuvuga ibibazo Afurika ifite birimo imibereho mibi, ubukene n’ibindi, ntabwo ari byo ndorerwamo tugomba kureberwamo kuko sibyo bituranga. Niko twisanze ariko byaba byaratewe n’amakosa yacu, ay’abandi cyangwa byombi ntabwo ariko dukwiye kumera. Dukwiye kuva aho ngaho, kandi tukanabiganiraho n’abandi bo mu bindi bice by’Isi tukabubaha kandi na bo bagomba kutwubaha! Kuba umuntu akennye ntibikuraho icyubahiro cye n’agaciro akwiye.”

    “Hari ababigize akamenyero bakumva ko babaho basuzugura abandi byumwihariko ntibubahe umugabane wacu ariko ikibazo gikomeye ni ugusanga no hagati yacu nk’Abanyafurika tutubahana uko bikwiye! Ariko iyo ni imico mibi idafite umumaro! Kuki wagira uwo usuzugura?”

    Umunsi Nyafurika wizihizwa buri mwaka ku wa 25 Gicurasi, mu rwego rwo kuzirikana ishingwa ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika [OUA] mu 1963, waje gusimburwa n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

    Perezida Kagame n’abandi bayobozi baganiriye ku munsi wo kwibohora kwa Afurika

    Perezida Kagame mu mpanuro akunze guha urubyiruko arushishikariza kwigira

    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko nta waruha icyo rwifuza cyose arusaba guharanira kwigira. Aha yaganirizaga urubyiruko rwo mu byiciro bitandukanye mu biganiro byiswe #MeetThePresident

    Umuyobozi wa The Tony Elumelu Foundation ifasha ba rwiyemezamirimo bato kwiteza imbere, Tony Onyemaechi Elumelu

    Umuyobozi w’Ikigega cy’Imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera (International Finance Corporation), Makhtar Diop

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya ko buri wese afite ubushobozi bwo kugera ku cyo yifuza

    Umuyobozi w’Umuryango Ushinzwe Uburucuzi Mpuzamahanga (WTO), Dr Ngozi Okonjo-Iweala, ari mu bitabiriye ibi biganiro

  • FLN yigambye igitero cyagabwe mu Bweyeye kikagwamo abarwanyi bayo babiri – #rwanda #RwOT

    Iki gitero cyagabwe ahagana saa 21h15, ubwo abarwanyi bari hagati y'icumi na 15 b'Umutwe wa FLN bambukaga Umugezi wa Ruhwa baturutse mu Ishyamba rya Kibira baguye mu gico cy'Abasirikare ba RDF, habanza kubaho kurasana ariko abasirikare b'u Rwanda babasubizayo.

    Itangazo rya RDF rivuga ko hashingiwe ku bimenyetso simusiga birimo intwaro n'ibikoresho nk'imyambaro by'Igisirikare cy'u Burundi byafatiwe mu Karere ka Rusizi aho igitero cyagabwe, abakigabye ari abarwanyi ba FLN bari baturutse hakurya mu Burundi.

    Ryagiraga riti 'Abarwanyi b'umwanzi bahise basubizwa inyuma n'ingabo z'u Rwanda, zihita zicamo babiri ndetse zifata ibikoresho bari bafite birimo imbunda yo mu bwoko bwa SMG imwe, magazine zirindwi, grenade imwe, icyombo cyifashishwa mu guhana amakuru ndetse n'impuzankano ebyiri z'abasirikare b'u Burundi.'

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi ariko, Umutwe CNRD Ubwiyunge kuri ubu wamaze kwihuza na FLN, wasohoye itangazo rivuga ko abarwanyi bawo bagabye ibitero bibiri ku butaka bw'u Rwanda.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wa CNRD Ubwiyunge, Sous Lieutenant Irambona Steven Tamboula, rivuga ko abarwanyi b'uyu mutwe bateye Ingabo z'u Rwanda mu Murenge wa Bweyeye.

    Sous Lieutenant Irambona yahakanye kandi ko aba barwanyi ashinzwe kuvugira batigeze baturuka mu Burundi ahubwo ngo basanzwe bari ku butaka bw'u Rwanda.

    Si ubwa mbere u Burundi buba icyanzu cy'abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda kuko guhera mu 2018, inyeshyamba za FLN ariho zagiye zitera ziturutse mu bice bihana imbibi n'Intara y'Amajyepfo n'iy'Iburengerazuba mu Rwanda.

    Muri Kamena 2020 na bwo abarwanyi nk'aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by'Ingabo z'u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

    Bane muri izo nyeshyamba barishwe. Aho barasiwe kandi hagaragara ibisigazwa by'amasasu byinshi na zimwe mu ntwaro bahataye zirimo imbunda, grenade n'amasasu. Hari kandi bimwe mu bikoresho bari bitwaje birimo imihoro, inzoga ziri mu ducupa duto, amandazi, isukari na Saradine zanditseho ko zagenewe abasirikari b'u Burundi.

    Iki gikoresho bigaragara ko ari icy’Ingabo z’u Burundi

    Amandazi n’inzoga biri mu byafatiwe aho abarwanyi ba FLN banyuze

    Nyuma yo kuraswa aba barwayi bataye ibintu bari bitwaje bitandukanye birimo amandazi n'imiti

    Iyi mbunda iri mu byo aba barwanyi basize inyuma ubwo basubiraga i Burundi

    Aho imirwano yabereye haracyagaragara ibitoryi by’amasasu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fln-yigambye-igitero-cyagabwe-mu-bweyeye-kikagwamo-abarwanyi-bayo-babiri

  • Abandi baguha byinshi ariko ntibaguha byose wifuza- Perezida Kagame abwira urubyiruko rwa Afurika – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ku wa kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi ngarukamwaka ufatwa nk'uwo Kwibohora kwa Afurika, African Day 2021.

    Uyu munsi wizihijwe hakorwa ibiganiro bitandukanye birimo icyitabiriwe na Perezida Kagame, Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus n'Umuyobozi w'Umuryango Ushinzwe Uburucuzi Mpuzamahanga (WTO), Dr Ngozi Okonjo-Iweala.

    Ibi biganiro byateguwe na Banki Nyafurika ya UBA [United Bank for Africa Plc], byanitabiriwe n'Umuyobozi wayo, Tony Onyemaechi Elumelu akaba n'uwashinze The Tony Elumelu Foundation ifasha ba rwiyemezamirimo bato kwiteza imbere n'Umuyobozi w'Ikigega cy'Imari cya Banki y'Isi gifasha abikorera (International Finance Corporation), Makhtar Diop.

    Ibi biganiro byagarutse ku bibazo bitandukanye bibangamiye Afurika n'abaturage bayo muri rusange, icyorezo cya Covid-19 n'ingaruka zacyo ndetse n'urubyiruko rwa Afurika nk'urufite ahazaza h'uyu mugabane mu biganza.

    Mu buryo bw'umwihariko, aba bayobozi babajijwe n'Umunyemari w'Umunya-Nigeria, Tony Onyemaechi Elumelu wari uyoboye ikiganiro inama bagira urubyiruko ari narwo ruhanzwe amaso mu cyerekezo 2060.

    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rugomba kubanza kumenya icyo rushaka kugeraho mu buzima.

    Ati 'Ku bakiri bato, buri wese, ihereho wowe ubwawe, wibaze ni iki nshaka mu buzima, ni iki nshaka gukora? Uko ugenda ukura abana benshi bajya ku ishuri bakiga n'ibindi byinshi bahurira nabyo mu rugendo rw'ubuzima.'

    'Hari ikintu ugomba kwiha wowe ubwawe ari nacyo kikubaka kugera ku rwego ushaka cyangwa ruzatuma ugera ku ntsinzi mu buzima; kubera ko n'ubwo ushaka gufasha abandi ari nacyo kintu cyiza iyo ushobora kugira icyo ufasha cyangwa uha abandi, ariko na we ugomba kuba hari icyo ufite kuko ntiwatanga icyo udafite. Rero ugomba kubaka ikintu uzabasha gutanga ariko na we kikakugirira akamaro.'

    Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda yavuze kandi ko urubyiruko rukwiye gukura ruzi ko burya kugira umuntu uguha byinshi bitavuze ko azaguha ibyo wifuza byose, ibintu aheraho arusaba gukora kugira ngo rubashe kugera ku rwego rwo kwiha ibyo rushaka byose kandi runatange bya byinshi rwari kuzategereza guhabwa n'abandi.

    Ati 'Ikindi abandi buriya bashobora kuguha byinshi, ntabwo bazaguha ibyo wifuza cyose kandi ntabwo ariko byagakwiye kuba bigenda, ibyo bizakuzanira umutwaro, rero abakiri bato ntimugategereze byinshi ku bantu kubera ko bashobora kubaha byinshi gusa.'

    Yakomeje agira ati 'Rero uku ni ko abantu kuva mu mabyiruka yabo bakwiyubakamo ubushobozi bwo kwikorera neza no gukorera abandi. Ibi bigomba kandi kuba ku kibazo cy'imyumvire kandi ndavuga ibi muri rusange.'

    Perezida Kagame avuga kandi ko ubufatanye no gukorera hamwe n'abandi bishobora gufasha abakiri bato kugera ku nzozi zabo.

    Dr Ngozi Okonjo yavuze ko urubyiruko rudakwiye gutuma hari ikintu icyo aricyo cyose cyahagarika ibyo rwibwira cyangwa rwifuza kugeraho cyangwa ubushake bwo kugerageza gukora ibintu bishya.

    Ati 'Urubyiruko nabashishikariza gushirika ubwoba, abantu benshi batinya kugerageza ibintu bishya, ubwo najyaga muri aka kazi ka WTO, kwari ugushirika ubwoba kuko twari abantu bagera ku munani bagashaka ntabwo nari kubigeraho mu buryo bworoshye.'

    Yakomeje agira ati 'Nziko nanavuganye n'abantu bamwe na bamwe bakanca intege bati 'Mana yanjye' ni gute wakora aka kazi, Isi yose izaba ikureba ariko nari nzi icyo nshaka, nari nshyigikiwe n'abayobozi bo mu gihugu cyanjye barimo na Perezida, ariko byarakunze. Rero urubyiruko mugerageze mushiruke ubwoba, mugerageze ibintu bishya.'

    Uyu mugore wakoze muri Banki y'Isi akaza no gukora imyanya itandukanye muri Guverinoma ya Nigeria harimo no kuba Minisitiri w'Imari n'uw'Ububanyi n'Amahanga yabwiye urubyiruko rwa Afurika ko buriya icyo wabyutse utekereza ko urakora muri uwo munsi, uba ugomba kugikurikira mpaka ugikoze kikarangira neza.

    Dr Tedros wigeze kuba Minisitiri w'Ubuzima n'uw'Ububanyi n'Amahanga wa Ethiopia kuri ubu akaba ayobora OMS, we yavuze ko icyo urubyiruko rukwiye kumenya kuri uyu munsi wo kwibohora kwa Afurika ari uko buri wese afite ubushobozi bwo kugera ku cyo yifuza ariko arwibutsa ko icy'ingenzi ari uguharanira gutanga umusanzu mu kubaka ibihugu byabo na Afurika muri rusange.

    Ati 'Abantu bake ni bo babasha kugera mu myanya y'ubuyobozi yo hejuru nk'iyi turimo ariko icy'ingenzi kuri twese dufite ubushobozi bwo kugera aho twifuza hose. Ku rubyiruko icy'ingenzi ni imyumvire yarwo mu gukorera rubanda, ibihugu byarwo n'ikiremwamuntu, ndatekereza ko aribyo bishobora kubafasha.'

    Yakomeje agira ati 'Kandi Afurika ikeneye ubufasha bukomeye ku baturage bayo, urubyiruko rero rukwiye guhora rwiteguye gutanga umusanzu mu nzego zose aho ruri hose, kandi ndahamya ntashidikanya ko ibyo bizarugeza aho rwakumva rwishimiye kuba. Ndumva ari cyo cy'ingenzi, ku bw'ibyo rukwiye guhora rutekereza guhindura imyumvire yarwo.'

    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko kugira ngo ibintu bigende neza, bisaba kugira imyumvire mizima no kuba inyangamugayo.

    Makhtar Diop wigeze kuba Minisitiri w'Imari n'Ubukungu muri Sénégal we yavuze ko ari umwe mu Banyafurika batagakwiye kuba bari aho bari uyu munsi iyo akurana umuco wo gucika intege.

    Ati 'Igihe cyose bambajije umwihariko wanjye, impamvu ndi hano n'uko nahageze; igisubizo cya mbere ni uko hari ama miliyoni y'Abanyafurika ashobora kuba ari gukora ibyo nkora mu gihe baba bahawe amahirwe. Icya kabiri ntihazagire ugushyiriraho imipaka, ibyo akora hariya bigakunda ntabwo wowe wabikora ngo bikunde, ibyo uri mu Mujyi yakora ntabwo aribyo wakora ngo bikunde wowe uri mu cyaro, ntihakagire ugushyiriraho imipaka.'

    Makhtar Diop avuga ko urubyiruko rukwiye kugira umuco wo gukorera hamwe kuko bizarufasha mu rugendo rwo gukorera abaturage barwo n'ibihugu byabo muri rusange.

    Ubukene si bwo buturanga nk'Abanyafurika

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko COVID-19 yahaye amasomo menshi Afurika, arimo kongerera ubushobozi inzego z'ubuzima kugira ngo zihore ziteguye guhangana n'ibyorezo ndetse gahunda yo gukorera inkingo zo guhangana n'iki cyorezo muri Afurika ikaba igeze kure.

    Yagize ati 'Turimo gukorera hamwe nk'umugabane kugira ngo twubake ubushobozi bwo kwikorera inkingo nk'Umugabane wa Afurika. Ariko nanone iki cyorezo cyatwigishije ko dukwiye kongera ingengo y'imari inzego z'ubuzima mu bihugu byacu.'

    Umunsi Nyafurika, wizihijwe kandi mu gihe hirya no hino ku Mugabane wa Afurika hakomeje kuvugwa ubushyamirane n'intambara za hato na hato mu bihugu nka Centrafrique, Tchad, Mali, mu gace ka Tigray muri Ethiopia, amakimbirane ashingiye ku mugezi wa Nil hagati ya Sudan, Misiri na Ethiopia, ikibazo cy'iterabwoba muri gace ka Sahel, muri Mozambique n'ahandi.

    Aha Perezida Kagame yavuze ko ikibazo Abanyafurika bakwiye kubanza gukemura mbere na mbere ari inkomoko y'ubwo bushyamirane.

    Yahamagariye abayobozi n'Abanyafurika muri rusange guhindura imyumvire bakimakaza politiki nziza ikemura ibibazo by'abaturage, ikimakaza iterambere ryabo.

    Ati 'Ndatekereza ko imibanire ishingiye ku bwubahane ari yo myiza kurusha indi. Nubwo tuvuga ibibazo Afurika ifite birimo imibereho mibi, ubukene n'ibindi, ntabwo ari byo ndorerwamo tugomba kureberwamo kuko sibyo bituranga. Niko twisanze ariko byaba byaratewe n'amakosa yacu, ay'abandi cyangwa byombi ntabwo ariko dukwiye kumera. Dukwiye kuva aho ngaho, kandi tukanabiganiraho n'abandi bo mu bindi bice by'Isi tukabubaha kandi na bo bagomba kutwubaha! Kuba umuntu akennye ntibikuraho icyubahiro cye n'agaciro akwiye.'

    'Hari ababigize akamenyero bakumva ko babaho basuzugura abandi byumwihariko ntibubahe umugabane wacu ariko ikibazo gikomeye ni ugusanga no hagati yacu nk'Abanyafurika tutubahana uko bikwiye! Ariko iyo ni imico mibi idafite umumaro! Kuki wagira uwo usuzugura?'

    Umunsi Nyafurika wizihizwa buri mwaka ku wa 25 Gicurasi, mu rwego rwo kuzirikana ishingwa ry'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika [OUA] mu 1963, waje gusimburwa n'uwa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

    Perezida Kagame n’abandi bayobozi baganiriye ku munsi wo kwibohora kwa Afurika

    Perezida Kagame mu mpanuro akunze guha urubyiruko arushishikariza kwigira

    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko nta waruha icyo rwifuza cyose arusaba guharanira kwigira. Aha yaganirizaga urubyiruko rwo mu byiciro bitandukanye mu biganiro byiswe #MeetThePresident

    Umuyobozi wa The Tony Elumelu Foundation ifasha ba rwiyemezamirimo bato kwiteza imbere, Tony Onyemaechi Elumelu

    Umuyobozi w'Ikigega cy’Imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera (International Finance Corporation), Makhtar Diop

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya ko buri wese afite ubushobozi bwo kugera ku cyo yifuza

    Umuyobozi w'Umuryango Ushinzwe Uburucuzi Mpuzamahanga (WTO), Dr Ngozi Okonjo-Iweala, ari mu bitabiriye ibi biganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abandi-baguha-byinshi-ariko-ntibaguha-byose-wifuza-perezida-kagame-abwira

  • Abanyakigali bagiye gutangira kugenda ku magare bazajya basanga aparitse ahagenwe #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda y’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Kompanyi yitwa Gura Universal, igiye gutangirira mu bice biva bikanerekeza mu mujyi rwagati ndetse no ku Gisimenti na Kimirongo.

    Ahagenewe gushyirwa aya magare azajya yifashishwa n’abifuza kuyagendaho, ubu hombi hari amagare nibura atanu kuri buri hamwe.

    Iyi gahunda izwi nka Ridesharing, izabanza kuba ari Ubuntu muri aya mezi atatu y’igerageza mu gihe.

    Ni gahunda igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere isanzw izamurwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli ndetse no gufasha abantu gukora siporo kandi bakora n’ingendo ariko banishimisha.

    Iyi gahunda isanzwe iriho mu bihugu byateye imbere nko mu Bushinwa no muri Singapore aho amagare yifashishwa cyane mu ngendo.

    Muri biriya bihugu, haba hari ahantu hashyizweho haba haparitse amagare ku buryo ukeneye kuva mu gace runaka yerekeza mu kandi, agenda akarifata ubundi akagenda akarisiga ahandi aparikwa hegereye aho agiye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyakigali-bagiye-gutangira-kugenda-ku-magare-bazajya-basanga-aparitse-ahagenwe

  • Depite Mukabalisa yasabye Afurika ubufatanye mu guhangana n'ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ya 12 y'Abaperezida b'Inteko Zishinga Amategeko z'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (APF), Akarere ka Afurika ibera mu Rwanda.

    Ni inama iza kuganirirwamo ibijyanye n'ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika byaba ibishingiye ku mibereho y'abaturage, politiki, ibibazo bya Mali, Isoko Rusange ry'ibihugu bya Afurika n'uko ubuzima bw'Abanyafurika buhagaze by'umwihariko muri iki gihe cy'icyorezo cya Covid-19.

    Usibye kuganira ku miterere y'ibi bibazo haranarebwa n'uruhare abayitabiriye bagira kugira ngo Afurika ibashe kubisohokamo biganisha ku buzima bwiza bw'abayituye.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite akaba na we uhagarariye APF, Akarere k'u Rwanda, Mukabalisa Donatille, yavuze ko nubwo Isi yahuye n'ibihe bikomeye kubera icyorezo CoviD-19, cyagize ingaruka ku buzima bw'abantu n'ubukungu bwabo, Afurika ifite imbaraga zo guhangana na zo.

    Yashimangiye ko ibi byagerwaho ari uko habayeho ubufatanye bw'abawugize, gusangira amakuru n'ubunararibonye yongeraho ko APF ifite umukoro wo gukorana ingufu no kumvikanaisha ijwi ku bibazo umugabane uhanganye na byo kugira ngo iterambere abaturage bakeneye ribashe kugerwaho.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon, umwe mu bagize biro ya APF, Faustin Boukoubi, yatangaje ko iyi nama ibaye mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19, cyatumye habaho impinduka zikomeye zakomye mu nkokora imikorere mu nzego zose, bafite uruhare mu gutuma ubuzima bwongera kuba bwiza.

    Ati 'Dufite uruhare mu guhindura ubuzima bw'abaturage, ubufatanye buzadufasha ku kugeza ibihugu byacu aheza.'

    Inama ya 11 y'Abaperezida b'Inteko Zishinga Amategeko z'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, Akarere ka Afurika, yabereye Ouagadougou muri Burkina Faso mu 2019, u Rwanda rukaba ruyakiriye ku nshuro yayo ya 12. Biteganyijwe ko izasozwa ku wa 27 Gicurasi 2021.

    Inteko Ishinga Amategeko y'Ibihugu Bikoresha Ururimi rw'Igifaransa (APF) ni ihuriro ngishwanama rya Francophonie, rigizwe n'abanyamuryango 90 barimo Inteko n'imiryango ikorana na zo.

    Igira uruhare mu guteza imbere amahame ya demokarasi, ubutabera n'uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyamuryango. Hari kandi ibijyanye no kwimakaza imikoreshereze y'Igifaransa no guteza imbere urunyurane rw'imico itandukanye ikaba kandi urubuga rwo guhanahana ibitekerezo, ibyifuzo mo guhererekanya amakuru ku bintu byose bifitiye inyungu abanyamuryango bayo.

    Inama ya 12 y'Abaperezida b'Inteko Zishinga Amategeko z'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (APF), Akarere ka Afurika iteraniye mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-mukabalisa-yasabye-afurika-ubufatanye-mu-guhangana-n-ingaruka-za-covid

  • Depite Mukabalisa yasabye Afurika ubufatanye mu guhangana n’ingaruka za Covid-19 –

    Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ya 12 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (APF), Akarere ka Afurika ibera mu Rwanda.

    Ni inama iza kuganirirwamo ibijyanye n’ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika byaba ibishingiye ku mibereho y’abaturage, politiki, ibibazo bya Mali, Isoko Rusange ry’ibihugu bya Afurika n’uko ubuzima bw’Abanyafurika buhagaze by’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

    Usibye kuganira ku miterere y’ibi bibazo haranarebwa n’uruhare abayitabiriye bagira kugira ngo Afurika ibashe kubisohokamo biganisha ku buzima bwiza bw’abayituye.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite akaba na we uhagarariye APF, Akarere k’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, yavuze ko nubwo Isi yahuye n’ibihe bikomeye kubera icyorezo CoviD-19, cyagize ingaruka ku buzima bw’abantu n’ubukungu bwabo, Afurika ifite imbaraga zo guhangana na zo.

    Yashimangiye ko ibi byagerwaho ari uko habayeho ubufatanye bw’abawugize, gusangira amakuru n’ubunararibonye yongeraho ko APF ifite umukoro wo gukorana ingufu no kumvikanaisha ijwi ku bibazo umugabane uhanganye na byo kugira ngo iterambere abaturage bakeneye ribashe kugerwaho.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon, umwe mu bagize biro ya APF, Faustin Boukoubi, yatangaje ko iyi nama ibaye mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19, cyatumye habaho impinduka zikomeye zakomye mu nkokora imikorere mu nzego zose, bafite uruhare mu gutuma ubuzima bwongera kuba bwiza.

    Ati “Dufite uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage, ubufatanye buzadufasha ku kugeza ibihugu byacu aheza.”

    Inama ya 11 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Akarere ka Afurika, yabereye Ouagadougou muri Burkina Faso mu 2019, u Rwanda rukaba ruyakiriye ku nshuro yayo ya 12. Biteganyijwe ko izasozwa ku wa 27 Gicurasi 2021.

    Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (APF) ni ihuriro ngishwanama rya Francophonie, rigizwe n’abanyamuryango 90 barimo Inteko n’imiryango ikorana na zo.

    Igira uruhare mu guteza imbere amahame ya demokarasi, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyamuryango. Hari kandi ibijyanye no kwimakaza imikoreshereze y’Igifaransa no guteza imbere urunyurane rw’imico itandukanye ikaba kandi urubuga rwo guhanahana ibitekerezo, ibyifuzo mo guhererekanya amakuru ku bintu byose bifitiye inyungu abanyamuryango bayo.

    Inama ya 12 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (APF), Akarere ka Afurika iteraniye mu Rwanda