Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yavuze 'bwa nyuma' kuri Mapping Report bijyanye n'umubano w'u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Ni Raporo imaze kuba agatereranzamba by'umwihariko aho yifashishwa umunsi ku wundi n'abantu batiyumvamo u Rwanda. Uburemere bw'uburakari yateye u Rwanda ni bwo bwari butumye ubwo yasohokaga rugera aho gufata umwanzuro wo kugabanya ingabo zarwo i Darfur muri Sudani.

    Ni raporo igizwe n'impapuro zirenga 600. Ikubiyemo ibyaha 617 byakusanyijwe hagati y'ukwezi kwa Nyakanga 2008 na Kamena 2009 ku butaka bwose bwa Congo.

    Igaragaza uruhare rw'ingabo z'ibihugu bitandukanye zari muri Congo, ariko ikagira umwihariko wo kurega Ingabo z'u Rwanda kuba zarakoze icyaha cya jenoside ku mpunzi z'Abahutu.

    Tariki ya 1 Ukwakira 2010 ni bwo Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n'Umunyafurika y'Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga yayo.

    Perezida Tshisekedi aherutse kuvuga ko “Mapping Report” yakozwe n'inzobere za Loni aho kuba Abanye-Congo, ashimangira ko bikwiye ko habaho ubutabera kuko kuva yajya hanze, nta muntu urahanwa, urukiko rubigizemo uruhare.

    Mu kiganiro Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yagiranye na Jeune Afrique ubwo yari i Paris cyabereye muri hotel Peninsula, yabajijwe kuri aya magambo ya Tshisekedi wavuze ko iyi raporo yakozwe n'abantu batabogamye.

    Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko Tshisekedi afite uburenganzira 'bwo kwizera izo mpuguke', ati 'nanjye mfite ubwo kutazigirira icyizere'.

    Yashimangiye ko bombi ari abantu bafite uburenganzira bwo kugira ibyo bemera kandi ko ibyo nta kibazo biteye.

    Ati 'Ibihugu byacu byombi byahuye n'amarorerwa kandi twayigobotora dukoreye hamwe. Ibi bihe bikomeye bimaze igihe kandi twagira uruhare mu kubishyiraho iherezo. Ariko impuguke za Loni cyangwa se iz'ahandi, ntizizatubashisha kubigeraho.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko 'hari abantu benshi bapfuye muri Congo no mu Rwanda' kandi ko ibyo nta muntu ubishidikanyaho ariko aho impuguke zikorera amakosa ari mu kuvuga abapfuye n'uburyo bapfuyemo.

    Ati 'Aho impuguke zishyiriramo politiki nyinshi kurusha ikindi, ni mu kuvuga uwapfuye, impamvu n'uko yapfuye. Ibi mbimazemo igihe gihagije kandi byatumye nibaza kurushaho kuri abo biyita impuguke. Ikiriho ni uko igihugu cyanjye na RDC twahuye na byinshi hamwe. Hari impfu zitari nke. Ntabwo twarambirwa gushaka amahoro, umutekano yewe n'ubutabera.

    'Gusa, ubutabera ni intego ikomeye mu kuyigeraho. Ntabwo bugerwaho bigizwemo uruhare n'impuguke.'

    Perezida Kagame yavuze ko amaze kuvuga kenshi kuri 'Mapping Report' kandi ko inshuro nyinshi biba bifitanye isano n'umubano w'u Rwanda na RDC.

    Ati 'Ni ubwa nyuma mvuganye n'umunyamakuru kuri iyi ngingo na cyane ko bamwe intego yabo ari ukuzambya ibintu kurushaho.'

    Perezida Kagame yavuze ko iyi raporo igamije kugaragaza ko habayeho Jenoside ebyiri, imvugo ifata bamwe mu bayobozi b'u Rwanda bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahindurwa abanyabyaha.

    Ni raporo yongeye kuvugwa cyane mu 2019 ubwo yari imaze imyaka icyenda isohotse, ishyirwa imbere cyane na Dr Mukwege Denis wahawe igihembo cya Nobel cyitiriwe amahoro kubera umuhate we mu kurwanya gufata ku ngufu nk'intwaro mu makimbirane n'intambara muri RDC.

    Yayifashishije avuga hakwiye kujyaho urukiko rwihariye rwakurikirana ubwicanyi bwakorewe muri RDC, inshuro nyinshi agahoza mu kanwa u Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bihishe inyuma y'iyi raporo, ari nabo batera ingabo mu bitugu Mukwege.

    Hari umusesenguzi uzi imvo n'imvano y'iyi raporo, wabwiye IGIHE ko hari Abanyaburayi bari inyuma ya Mukwege ku buryo buri gihe ahora ayigarukaho.

    Ati ' I Burayi barahari, muri Amerika barahari. Ni abazungu, ni bo batanga ibi bihembo bya Nobel.'

    Abanditse 'Mapping Report' bakusanyije ibimenyetso bituruka ku ruhande rushinja u Rwanda, cyane cyane iby'Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, birimo inyandiko zisaga 80 zatanzwe na Human Rights Watch n'izikomoka muri Sosiyete Sivile ya Congo, isanzwe itajya imbizi n'u Rwanda.

    Inkuru bifitanye isano: Icyihishe inyuma y'ibyutswa rya 'Mapping Report' nyuma y'imyaka 10 isohotse

    Perezida Kagame ubwo yari mu nama yiga ku guteza imbere ubukungu bwa Afurika yabereye i Paris ku wa 18 Gicurasi 2021 / Ifoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-bwa-nyuma-kuri-mapping-report-bijyanye-n-umubano-w-u

  • Animateur muri Saint André ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abanyeshuri yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Habakwizera w'imyaka 39 yafashwe ku wa 25 Gicurasi 2021. Abana aregwa gukubita barimo ufite imyaka 12 n'uwa 14, bigaga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye.

    RIB itangaza ko icyaha cyabereye ku Kigo cy'amashuri cya Group Scholaire St. André giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Mumena, Umudugudu wa Mumena ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Habakwizera wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu butumwa bwa RIB yibukije abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese uhohotera abana.

    Igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uhamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu n'amafaranga y'u Rwanda 500 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

    Habakwizera Antoine Marie Claret yatawe muri yombi aho akurikiranyweho gukubita abanyeshuri

    Aba bana bakubiswe inkoni nyinshi bituma mu mugongo bazana ibibare byerekana aho inzira izanyura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/animateur-muri-saint-andre-ukurikiranyweho-gukubita-no-gukomeretsa-abanyeshuri

  • Rubavu: Abaturiye ahari imitingito bimuwe, zimwe muri serivisi z'Ibitaro bya Gisenyi zijyanwa i Musanze – #rwanda #RwOT

    Kugeza uyu munsi mu Karere ka Rubavu habarurwa inzu zirenga 35 zamaze gusenywa no kwangizwa n'imitingito yakurikiye iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo ryo ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Mu gukiza amagara yabo, ibikorwa by'abaturage birimo ubucuruzi, isoko rya Gisenyi n'imwe mu mihanda byafunze bamwe banahunga akarere ka Rubavu berekeza mu bice by'igihugu birimo Musanze na Kigali.

    Ibikorwa byo kubarura ibyangijwe n'ibikiri kwangizwa n'iyi mitingito birakomeje nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

    Yagize ati 'Abaturage babashije kwimurwa ni ahari imitutu mu rwego rwo kugira ngo hatagira undi mutingito waza bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.'

    Yakomeje agira ati 'Isoko rya Gisenyi naryo riri muri icyo gice, igihe rifunzwe cyo ntabwo kiramenyekana biraterwa n'uko imitingito izagenda igabanuka. Amashuri nayo ejo haramutse nta kibayeho amasomo yakongera agakomeza nta kibazo.'

    Meya Habyarimana yavuze ko amakuru yagiye atangazwa y'uko hari abaturage bari kuva muri Rubavu bagahunga, atari ukuri kuko ahubwo ari ibihuha biri gutangazwa.

    Ati 'Igihari ni uko abaturage bagomba gutekana bagakomeza bagakurikiza amabwiriza y'uburyo bitwara muri iki gihe cy'imitingito, ikindi ni ugukurikira amakuru bakirinda ibihuha.'

    Ku rundi ruhande ariko hari abaturage bari bari muri gare ya Rubavu bavuga ko bateze imodoka bagiye mu bice bitandukanye by'igihugu babwiye RBA ko bahunze ingo zabo bateganya kuzagaruka bamaze kubona ko imitingito yagabanutse.

    Umwe yagize uti 'Tugiye i Kigali turahunze kubera iki kibazo cy'imitingito yatubanye myinshi mfite umwana niyo mpamvu twavuze ngo reka tujye i Kigali. Njyanye umwana ni we tujyanye, umugabo yasigaye mu rugo.'

    Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Gisenyi bwatangaje ko kubera umutingito umeze nabi bisigara bitanga serivisi zimwe na zimwe. Izindi zirimo aho bakirira ababyeyi bajya kubyara [Maternité] yajyanywe ku Bitaro bya Rugerero.

    Izindi serivisi za chirurgie na Néonatologie zijyanywa ku Bitaro bya Ruhengeri naho Medecine interne ijyanwa ku Bitaro bya Shyira.

    Meya Habyarimana yemeje aya makuru avuga ko inzu zo mu Bitaro bya Gisenyi zagezweho n'imitingito ku buryo bigaragara ko zitakomeza gukoreshwa ni zo zatumye himurwa izi serivisi.

    Abaturage bamwe batangiye kuva i Rubavu bajya mu bindi bice by’igihugu

    Inzu nyinshi yasenyutse hirya no hino mu Mujyi wari Rubavu kubera imitingito


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abaturiye-ahari-imitingito-bimuwe-zimwe-muri-serivisi-z-ibitaro-bya

  • Perezida Kagame yahamagariye ibihugu bya Afurika kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika cy'Imiti – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu asanzwe ari n'Umuyobozi w'Akanama k'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy'Ikigega cy'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe iterambere, AUDA-NEPAD.

    Mu butumwa yahaye abitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ari ubwa mbere iteranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ibintu byerekana ubukana bw'icyorezo cya Covid-19 ku Mugabane wa Afurika n'Isi muri rusange.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko Komite ihuriyemo Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma, HSGOC (Heads of State and Government Orientation Committee) ari ihuriro ryihariye riganirirwamo ibibangamiye iterambere rya Afurika n'ibisubizo bishoboka. Ribaye mu gihe uru rwego rwongerewe ubushobozi kugira ngo rubashe gutanga ibisubizo byifuzwa kuri uyu mugabane.

    Ati 'Tugomba kumenya neza ko iki kigo cyongerewe imbaraga gishimangira gutanga umusaruro mu bice by'ingenzi by'umugabane wacu. Gukoresha umutungo aha ngombwa bizakomeza kuba ikintu cy'ingenzi kugira ngo tugere ku ntego zacu. Imbaraga z'urwego rw'ubuzima n'inzego zacu byageragejwe mu myaka yashize.'

    Perezida Kagame kandi yongeye gushimangira ko urwego rw'ubuvuzi rukwiye kongererwa ubushobozi ndetse muri uyu mwaka ibihugu bya Afurika bigashyira imbaraga mu gushyiraho Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti [African Medecines Agency, AMA].

    Ati 'Tugomba gufatirana amahirwe yo gushyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti muri uyu mwaka, dushyira umukono kandi tukemeza amasezerano y'ingirakamaro agishyiraho. Urwego rw'ubugenzuzi rukomeye ni iby'ingenzi ku cyifuzo cya Afurika cyo gukora imiti n'inkingo nziza ku baturage bacu.'

    Perezida Kagame avuga kandi ko Afurika muri rusange ikomeje guhangana n'ingaruka za Covid-19, hakaba hakenewe guhangwa ibishya mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo byo guhangana n'iki cyorezo.

    Yagize ati 'Umugabane wacu ukomeje guhura n'ibibazo by'imibereho n'ubukungu byatewe n'icyorezo cya Covid-19, kwitwara neza muri ibi bihe bizadusaba guhanga ibisubizo bishya kandi hejuru ya byose tukagira ubufatanye nk'Akarere. Nka AUDA-NEPAD, tugomba kuba twiteguye kugaragaza uruhare rwacu no gukora itandukaniro.'

    Iyi nama kandi yitabiriwe n'Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr. Monique Nsanzabaganwa washimiye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEDAP, Ibrahim Hassane Mayaki ku bw'umuhate ashyira mu guharanira ko inshingano zawo zigerwaho.

    AUDA-NEPAD ni umuryango w'iterambere washinzwe mu 2001, ugamije kurandura ubukene no kujyanisha ubukungu bwa Afurika n'ubw'Isi no kwimakaza imiyoborere myiza binyuze mu guhuza ibikorwa by'imiryango ya Afurika Yunze Ubumwe.

    Uyu muryango ufite inshingano zo guteza imbere imishinga y'ingenzi ihuriweho n'ibihugu bya Afurika, gusaranganya ubumenyi n'ubunararibonye hagati y'ibihugu bya Afurika, ndetse no kongera ubufatanye bw'ibihugu bya Afurika no gushaka ubushobozi buzatuma intego zikubiye muri cyerekezo 2063 zigerwaho.

    Perezida Paul Kagame yahamagariye ibihugu bya Afurika kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika cy'Imiti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahamagariye-ibihugu-bya-afurika-kwemeza-amasezerano-ashyiraho

  • Animateur muri Saint André ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abanyeshuri yatawe muri yombi –

    Habakwizera w’imyaka 39 yafashwe ku wa 25 Gicurasi 2021. Abana aregwa gukubita barimo ufite imyaka 12 n’uwa 14, bigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

    RIB itangaza ko icyaha cyabereye ku Kigo cy’amashuri cya Group Scholaire St. André giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Mumena, Umudugudu wa Mumena ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Habakwizera wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu butumwa bwa RIB yibukije abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese uhohotera abana.

    Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uhamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda 500 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

    Habakwizera Antoine Marie Claret yatawe muri yombi aho akurikiranyweho gukubita abanyeshuri

    Aba bana bakubiswe inkoni nyinshi bituma mu mugongo bazana ibibare byerekana aho inzira izanyura

  • Rubavu: Abaturiye ahari imitingito bimuwe, zimwe muri serivisi z’Ibitaro bya Gisenyi zijyanwa i Musanze –

    Kugeza uyu munsi mu Karere ka Rubavu habarurwa inzu zirenga 35 zamaze gusenywa no kwangizwa n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryo ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Mu gukiza amagara yabo, ibikorwa by’abaturage birimo ubucuruzi, isoko rya Gisenyi n’imwe mu mihanda byafunze bamwe banahunga akarere ka Rubavu berekeza mu bice by’igihugu birimo Musanze na Kigali.

    Ibikorwa byo kubarura ibyangijwe n’ibikiri kwangizwa n’iyi mitingito birakomeje nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

    Yagize ati “Abaturage babashije kwimurwa ni ahari imitutu mu rwego rwo kugira ngo hatagira undi mutingito waza bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.”

    Yakomeje agira ati “Isoko rya Gisenyi naryo riri muri icyo gice, igihe rifunzwe cyo ntabwo kiramenyekana biraterwa n’uko imitingito izagenda igabanuka. Amashuri nayo ejo haramutse nta kibayeho amasomo yakongera agakomeza nta kibazo.”

    Meya Habyarimana yavuze ko amakuru yagiye atangazwa y’uko hari abaturage bari kuva muri Rubavu bagahunga, atari ukuri kuko ahubwo ari ibihuha biri gutangazwa.

    Ati “Igihari ni uko abaturage bagomba gutekana bagakomeza bagakurikiza amabwiriza y’uburyo bitwara muri iki gihe cy’imitingito, ikindi ni ugukurikira amakuru bakirinda ibihuha.”

    Ku rundi ruhande ariko hari abaturage bari bari muri gare ya Rubavu bavuga ko bateze imodoka bagiye mu bice bitandukanye by’igihugu babwiye RBA ko bahunze ingo zabo bateganya kuzagaruka bamaze kubona ko imitingito yagabanutse.

    Umwe yagize uti “Tugiye i Kigali turahunze kubera iki kibazo cy’imitingito yatubanye myinshi mfite umwana niyo mpamvu twavuze ngo reka tujye i Kigali. Njyanye umwana ni we tujyanye, umugabo yasigaye mu rugo.”

    Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi bwatangaje ko kubera umutingito umeze nabi bisigara bitanga serivisi zimwe na zimwe. Izindi zirimo aho bakirira ababyeyi bajya kubyara [Maternité] yajyanywe ku Bitaro bya Rugerero.

    Izindi serivisi za chirurgie na Néonatologie zijyanywa ku Bitaro bya Ruhengeri naho Medecine interne ijyanwa ku Bitaro bya Shyira.

    Meya Habyarimana yemeje aya makuru avuga ko inzu zo mu Bitaro bya Gisenyi zagezweho n’imitingito ku buryo bigaragara ko zitakomeza gukoreshwa ni zo zatumye himurwa izi serivisi.

    Abaturage bamwe batangiye kuva i Rubavu bajya mu bindi bice by’igihugu

    Inzu nyinshi yasenyutse hirya no hino mu Mujyi wari Rubavu kubera imitingito

  • Perezida Kagame yahamagariye ibihugu bya Afurika kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika cy’Imiti –

    Umukuru w’Igihugu asanzwe ari n’Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe iterambere, AUDA-NEPAD.

    Mu butumwa yahaye abitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ari ubwa mbere iteranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ibintu byerekana ubukana bw’icyorezo cya Covid-19 ku Mugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Komite ihuriyemo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, HSGOC (Heads of State and Government Orientation Committee) ari ihuriro ryihariye riganirirwamo ibibangamiye iterambere rya Afurika n’ibisubizo bishoboka. Ribaye mu gihe uru rwego rwongerewe ubushobozi kugira ngo rubashe gutanga ibisubizo byifuzwa kuri uyu mugabane.

    Ati “Tugomba kumenya neza ko iki kigo cyongerewe imbaraga gishimangira gutanga umusaruro mu bice by’ingenzi by’umugabane wacu. Gukoresha umutungo aha ngombwa bizakomeza kuba ikintu cy’ingenzi kugira ngo tugere ku ntego zacu. Imbaraga z’urwego rw’ubuzima n’inzego zacu byageragejwe mu myaka yashize.”

    Perezida Kagame kandi yongeye gushimangira ko urwego rw’ubuvuzi rukwiye kongererwa ubushobozi ndetse muri uyu mwaka ibihugu bya Afurika bigashyira imbaraga mu gushyiraho Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti [African Medecines Agency, AMA].

    Ati “Tugomba gufatirana amahirwe yo gushyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti muri uyu mwaka, dushyira umukono kandi tukemeza amasezerano y’ingirakamaro agishyiraho. Urwego rw’ubugenzuzi rukomeye ni iby’ingenzi ku cyifuzo cya Afurika cyo gukora imiti n’inkingo nziza ku baturage bacu.”

    Perezida Kagame avuga kandi ko Afurika muri rusange ikomeje guhangana n’ingaruka za Covid-19, hakaba hakenewe guhangwa ibishya mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo byo guhangana n’iki cyorezo.

    Yagize ati “Umugabane wacu ukomeje guhura n’ibibazo by’imibereho n’ubukungu byatewe n’icyorezo cya Covid-19, kwitwara neza muri ibi bihe bizadusaba guhanga ibisubizo bishya kandi hejuru ya byose tukagira ubufatanye nk’Akarere. Nka AUDA-NEPAD, tugomba kuba twiteguye kugaragaza uruhare rwacu no gukora itandukaniro.”

    Iyi nama kandi yitabiriwe n’Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr. Monique Nsanzabaganwa washimiye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEDAP, Ibrahim Hassane Mayaki ku bw’umuhate ashyira mu guharanira ko inshingano zawo zigerwaho.

    AUDA-NEPAD ni umuryango w’iterambere washinzwe mu 2001, ugamije kurandura ubukene no kujyanisha ubukungu bwa Afurika n’ubw’Isi no kwimakaza imiyoborere myiza binyuze mu guhuza ibikorwa by’imiryango ya Afurika Yunze Ubumwe.

    Uyu muryango ufite inshingano zo guteza imbere imishinga y’ingenzi ihuriweho n’ibihugu bya Afurika, gusaranganya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bya Afurika, ndetse no kongera ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika no gushaka ubushobozi buzatuma intego zikubiye muri cyerekezo 2063 zigerwaho.

    Perezida Paul Kagame yahamagariye ibihugu bya Afurika kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika cy’Imiti

  • Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi –

    Ni urugamba rwatangijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres agaragaza ko igihe kigeze ngo Isi itekereze ku ruhare rw’inganda zicukura ibikorwamo ibikoresho by’ibanze nkenerwa mu nganda mu guharanira iterambere rirambye, ingufu zitangiza ibidukikije n’iterambere ry’ubukungu.

    U Rwanda rwatangiye gahunda yo gukoresha imodoka zifashisha ingufu z’amashanyarazi ndetse mu 2019 ni bwo zatangiye kugezwa ku isoko ryarwo. Imibare iheruka yagaragazaga ko rufite izigera kuri 20 zakozwe na Volkswagen.

    Perezida Kagame mu butumwa yageneye abatuye Isi anashimira Guterres watangije uru rugamba yavuze ko muri ibi bihe kurwanya imyuka yangiza ikirere bijyana n’impinduka zitandukanye n’ubwo ahaturuka iyo myuka hatahita havaho mu bihe bya vuba.

    Yagize ati “Isi iri mu nzira yo kurwanya ibyotsi bihumanya, ibi bikaba bijyana n’impinduka zitandukanye nk’iza politiki zireba ikoreshwa ry’ingufu cyane cyane mu bicanwa, gusa aho izi ngufu ziva ntihahita havaho nonaha.”

    Yakomeje agira ati “Ku bihugu bimwe biri mu nzira y’amajyambere, ingufu zikomoka ku bimera zizakomeza kwiharira umubare munini w’ingufu bikenera. Ku bw’ibyo dushobora kwibanda ku nkunga y’iterambere yakwihutisha inzibacyuho abantu bajya mu ikoreshwa ry’ingufu zisubira binyuze mu ishoramari mu ikoranabuhanga rigezweho no kurikwirakwiza hirya no hino.”

    Mu 2016, mu Rwanda hateraniye ibihugu 200 byemeza amasezerano azafasha Isi kugabanya ubushyuhe ku kigero cya 0.5°C, ibi bikaba bigomba gukorwa mbere y’uko ikinyejana cya 21 kirangira. Aya masezerano yiswe “The Kigali Amendment to the Montreal Protocol”.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya 39 cyemeje aya masezerano ndetse mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa rwashyizeho ingamba zihamye z’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, kuko mu gihugu hakomeje gukenerwa ibikoresho byinshi bikonjesha ndetse n’ibyinjiza ubuhehere mu nyubako zitandukanye.

    REMA ivuga ko u Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba ku gipimo cya 54% mu rwego rwo kuba igihugu kizaba cyubahirije Amasezerano ya Montreal mu 2030. Gusa urugendo ruracyari rurerure kandi hakenewe gukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi.

    Perezida Kagame ati “Dufatiye urugero ku Rwanda, rwanzuye gutangira kwimukira ku ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu myaka iri imbere. U Rwanda kandi rwiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga rikonjesha cyangwa rishyuhisha ariko ritangiza akayungirizo k’imirasire y’izuba nk’uko bikubiye mu masezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali.”

    Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ubukucuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa bijyana nabwo, byakunze kurangwa n’isura mbi rimwe na rimwe bifite ishingiro, ariko ugasanga hari ubwo amafaranga bwinjiza ntajya aho aba akwiye kuba agenewe kujya ngo akoreshwe kubw’inyungu rusange za rubanda

    Yakomeje ati “Ntabwo kandi bwagiye buzirikana ingaruka bugira ku bidukikije, ikindi kandi amabuye y’agaciro ni ingenzi cyane mu gukora ibikenerwa mu ikoranabuhanga rihambaye kandi Afurika ni isoko ya byinshi muri ibi bikoresho.”

    Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Ngufu (IEA) kigaragaza ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bufite uruhare rwa 24% y’imyuka yose ya Carbon Dioxide (CO2) yoherezwa mu kirere iturutse ku itwikwa rya lisansi na mazutu.

    Imodoka nto, amakamyo, amabisi ndetse n’ibinyabiziga bigendera ku mapine abiri cyangwa atatu byihariye bitatu bya kane by’imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, kandi bikaza ku isonga mu bitera imihindagurikire y’ibihe no guhumanya umwuka by’umwihariko mu mijyi.

    Ubu bushakashatsi bwa IEA bugaragaza kandi ko hejuru ya 90% by’abatuye Isi bahumeka umwuka uhumanye, kandi abakabakaba miliyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zituruka ku guhumeka umwuka uhumanye.

    Ku isoko ry’u Rwanda kandi hasanzwe moto zikoresha amashanyarazi. Mu kurushaho kuzikwirakwiza mu minsi ishize, Sosiyete ya Ampersand Rwanda izobereye mu bijyanye n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, ikaba iya mbere muri Afurika itanga serivisi za moto zikoresha ubu bwoko bw’ingufu, yashowemo miliyoni 3,5$.

    Kuva Ampersand yatangira ibikorwa byayo muri Gicurasi mu 2019, imaze kugira abamotari bakoresha moto z’amashanyarazi bagera kuri 35, bakoze ingendo za kilometero miliyoni 1.4 ndetse hari n’abandi 7000 bifuza gukorana nabo.

    U Rwanda rufite intego y’uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje umusanzu w’u Rwanda mu rugamba Isi irimo rwo kurwanya ihumanywa ry’ikirere

  • Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Ni urugamba rwatangijwe n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres agaragaza ko igihe kigeze ngo Isi itekereze ku ruhare rw'inganda zicukura ibikorwamo ibikoresho by'ibanze nkenerwa mu nganda mu guharanira iterambere rirambye, ingufu zitangiza ibidukikije n'iterambere ry'ubukungu.

    U Rwanda rwatangiye gahunda yo gukoresha imodoka zifashisha ingufu z'amashanyarazi ndetse mu 2019 ni bwo zatangiye kugezwa ku isoko ryarwo. Imibare iheruka yagaragazaga ko rufite izigera kuri 20 zakozwe na Volkswagen.

    Perezida Kagame mu butumwa yageneye abatuye Isi anashimira Guterres watangije uru rugamba yavuze ko muri ibi bihe kurwanya imyuka yangiza ikirere bijyana n'impinduka zitandukanye n'ubwo ahaturuka iyo myuka hatahita havaho mu bihe bya vuba.

    Yagize ati 'Isi iri mu nzira yo kurwanya ibyotsi bihumanya, ibi bikaba bijyana n'impinduka zitandukanye nk'iza politiki zireba ikoreshwa ry'ingufu cyane cyane mu bicanwa, gusa aho izi ngufu ziva ntihahita havaho nonaha.'

    Yakomeje agira ati 'Ku bihugu bimwe biri mu nzira y'amajyambere, ingufu zikomoka ku bimera zizakomeza kwiharira umubare munini w'ingufu bikenera. Ku bw'ibyo dushobora kwibanda ku nkunga y'iterambere yakwihutisha inzibacyuho abantu bajya mu ikoreshwa ry'ingufu zisubira binyuze mu ishoramari mu ikoranabuhanga rigezweho no kurikwirakwiza hirya no hino.'

    Mu 2016, mu Rwanda hateraniye ibihugu 200 byemeza amasezerano azafasha Isi kugabanya ubushyuhe ku kigero cya 0.5°C, ibi bikaba bigomba gukorwa mbere y'uko ikinyejana cya 21 kirangira. Aya masezerano yiswe 'The Kigali Amendment to the Montreal Protocol'.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya 39 cyemeje aya masezerano ndetse mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa rwashyizeho ingamba zihamye z'imikoreshereze y'ibikoresho bikonjesha, kuko mu gihugu hakomeje gukenerwa ibikoresho byinshi bikonjesha ndetse n'ibyinjiza ubuhehere mu nyubako zitandukanye.

    REMA ivuga ko u Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k'imirasire y'izuba ku gipimo cya 54% mu rwego rwo kuba igihugu kizaba cyubahirije Amasezerano ya Montreal mu 2030. Gusa urugendo ruracyari rurerure kandi hakenewe gukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi.

    Perezida Kagame ati 'Dufatiye urugero ku Rwanda, rwanzuye gutangira kwimukira ku ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu myaka iri imbere. U Rwanda kandi rwiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga rikonjesha cyangwa rishyuhisha ariko ritangiza akayungirizo k'imirasire y'izuba nk'uko bikubiye mu masezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali.'

    Umukuru w'Igihugu kandi yavuze ko ubukucuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi bikorwa bijyana nabwo, byakunze kurangwa n'isura mbi rimwe na rimwe bifite ishingiro, ariko ugasanga hari ubwo amafaranga bwinjiza ntajya aho aba akwiye kuba agenewe kujya ngo akoreshwe kubw'inyungu rusange za rubanda

    Yakomeje ati 'Ntabwo kandi bwagiye buzirikana ingaruka bugira ku bidukikije, ikindi kandi amabuye y'agaciro ni ingenzi cyane mu gukora ibikenerwa mu ikoranabuhanga rihambaye kandi Afurika ni isoko ya byinshi muri ibi bikoresho.'

    Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Ngufu (IEA) kigaragaza ko ubwikorezi bw'abantu n'ibintu bufite uruhare rwa 24% y'imyuka yose ya Carbon Dioxide (CO2) yoherezwa mu kirere iturutse ku itwikwa rya lisansi na mazutu.

    Imodoka nto, amakamyo, amabisi ndetse n'ibinyabiziga bigendera ku mapine abiri cyangwa atatu byihariye bitatu bya kane by'imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, kandi bikaza ku isonga mu bitera imihindagurikire y'ibihe no guhumanya umwuka by'umwihariko mu mijyi.

    Ubu bushakashatsi bwa IEA bugaragaza kandi ko hejuru ya 90% by'abatuye Isi bahumeka umwuka uhumanye, kandi abakabakaba miliyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zituruka ku guhumeka umwuka uhumanye.

    Ku isoko ry'u Rwanda kandi hasanzwe moto zikoresha amashanyarazi. Mu kurushaho kuzikwirakwiza mu minsi ishize, Sosiyete ya Ampersand Rwanda izobereye mu bijyanye n'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, ikaba iya mbere muri Afurika itanga serivisi za moto zikoresha ubu bwoko bw'ingufu, yashowemo miliyoni 3,5$.

    Kuva Ampersand yatangira ibikorwa byayo muri Gicurasi mu 2019, imaze kugira abamotari bakoresha moto z'amashanyarazi bagera kuri 35, bakoze ingendo za kilometero miliyoni 1.4 ndetse hari n'abandi 7000 bifuza gukorana nabo.

    U Rwanda rufite intego y'uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by'iyo myuka nk'uko bigaragara muri Gahunda y'Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje umusanzu w'u Rwanda mu rugamba Isi irimo rwo kurwanya ihumanywa ry'ikirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-u-rwanda-rushyigikiye-ikoreshwa-ry-ibinyabiziga