Category: Uncategorized

  • J.Cole yasezeye neza abakinnyi ba Patriots BBC , abaha Impano y'ikweto zo mu bwoko bwa Puma[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ni kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Gicurasi 20221 ,nibwo J.cole yahaye impano y'ibikoresho abakinnyi bakinana ndetese n'abatoza ba Patriots BBC Barimo inkweto zo kwambara mu kibuga zo mu bwoko bwa PUMA.

    J.Cole nta makuru arambuye yatanze ku mpamvu zatumye agenda iri rushanwa ritarangiye.
    Ikipe yari yaje gukinira ya Patriots BBC biteganyijwe ko kuri uyu wa kane nijoro ikina na Ferroviario de Maputo umukino wa kimwe cya kane.

    Uyu muhanzi ufite igihembo cya Grammy yakinnye iminota 45 mu mikino itatu mu itsinda A, aho Patriots yatsinze imikino ibiri igatsindwa umwe.

    Cole yatsinze amanota yose hamwe atanu, atanga imipira ivamo ibitego (assists) itatu na 'rebounds' eshanu mu mikino yakinnye.

    Ku wa kabiri, J Cole yakiriwe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ku biro bye ku Kacyiru,mbere y'uko asubira iwabo.

    Uyu mukinnyi wafashije ikipe ya Patriots BBC mu cyiciro cy'amatsinda bakaba bari muri 1/4 cy'iri rushanwa ririmo kubera muri Kigali Arena

    .@JColeNC gifted his teammates and coaches some new gear 🙌

    (via @OKhanani0) pic.twitter.com/6TZAqOwFaY

    — SportsCenter (@SportsCenter) May 25, 2021

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/j-cole-yahaseze-neza-abakinnyi-ba-patriots-bbc-abaha-impano-y-ikweto-zo-mu

  • J.Cole yasubiye iwabo #rwanda #RwOT

    Umuraperi w'umunyamerika J. Cole wari uri gukinira ikipe ya Patriots yo mu Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League ntabwo azakina imikino ya 1/4 kuko yahisemo kuva mu Rwanda ku mpamvu ze bwite.

    Cole nta makuru arambuye yatanze ku mpamvu zatumye agenda iri rushanwa ritarangiye.

    Ikipe yari yaje gukinira ya Patriots BBC biteganyijwe ko ku wa kane nijoro ikina na Ferroviario de Maputo umukino wa kimwe cya kane.

    Uyu muhanzi ufite igihembo cya Grammy yakinnye iminota 45 mu mikino itatu mu itsinda A, aho Patriots yatsinze imikino ibiri igatsindwa umwe.

    Cole yatsinze amanota yose hamwe atanu, atanga imipira ivamo ibitego (assists) itatu na 'rebounds' eshanu mu mikino yakinnye.

    Ku wa kabiri, J Cole yakiriwe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ku biro bye ku Kacyiru.

    J.Cole, usibye impano muri muzika bizwi ko afite n'impano muri Basketball, ndetse bivugwa ko yigeze kugerageza kuba yafatwa n'amakipe yo muri NBA.

    J.Cole umuhanzi wa Rap w'umunyamerika yari i Kigali akinira ikipe ya Patriots

    Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J.Cole  ni umukinnyi utarabigize umwuga wa Basketball ukina ku mwanya wa 'point guard' cyangwa 'meneur de jeu'.

    BAL ni irushanwa rishyigikiwe na NBA, rihuza amakipe 12 yo muri Tunisia, Misiri, Angola, Morocco, Senegal, Nigeria, Algeria, Cameroon, Mali, Mozambique, Madagascar no mu Rwanda.

    Patriots, iri mu itsinda A yakinnyemo n'amakipe ya GNBC yo muri Madagascar, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
    Src: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/26/j-cole-yasubiye-iwabo/

  • Kicukiro: Hatangijwe Umusozi w’Ubumwe n’Ubwiyunge ahatuye abahoraga bishishanya –

    Kuri uwo musozi hubatswe Umudugudu utuzwamo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex FAR), abavuye ku rugerero muri RDF, imiryango y’abasirikare barinda abayobozi bakuru [Republican Guard ], abirukanywe muri Tanzania, abasigajwe inyuma n’amateka n’abafatwa nka ba kavukire muri ako gace.

    Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara ihohoterwa rikabije, rimwe na rimwe “bakanicana” ahanini bivuye ku kuba bamwe babona bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside nk’abanzi babo, abandi bakababona nk’abatabifuriza icyiza. Ni mu gihe abirukanywe muri Tanzania bo bafatwaga nk’abarozi, abasangwabutakwa bagafatwa nk’abaciriritse cyane, naho ba kavukire bakitwa “abagome”.

    Umuryango Rabagirana Ministries ufatanyije n’Akarere ka Kicukiro babonye ayo makimbirane yari akomeje kuranga abahatuye bigatuma n’umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu utagaragara, hatangizwa umusozi w’ubumwe ndetse bahugurwa kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, hagamijwe kubakura mu ndorerwamo y’amoko bakibonamo Ubunyarwanda.

    Ibyo byanyujijwe mu bikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge nko kubahuriza mu mahugurwa ndetse bagashyirwa mu matsinda ahuza bya byiciro byose by’abatuye mu Mudugudu wa Rusheshe.

    Umuyobozi wa Rabagirana Ministries, Dr Nyamutera Joseph, yavuze ko imibereho y’abo muri uwo mudugugudu yari igoye, ariko uwo muryango wiyemeza kuhahindura ishuri ry’ubumwe n’ubwiyunge.

    Yagize ati “Twaje tubona imibanire yabo igoye kuko buri tsinda ryashinjaga irindi ibirimo n’amarozi, badasuhuzanya cyangwa ngo bavugane. Turashaka ko hazahinduka ishuri ry’ubumwe n’ubwiyunge ku bantu bose bakabona ko bishoboka.”

    “Mu mezi atatu tuhamaze, tumaze kugira amatsinda arindwi agizwe n’abatuye. Bagenda bomorana ibikomere bakaganira ku mateka yabo kandi tubona umusaruro no mu miryango yabo. Abataravuganaga ubu barashyigikirana biciye mu matsinda bahuriramo.”

    Yavuze ko bihaye imyaka itatu y’umushinga w’Umusozi w’Ubumwe igizwe n’ibikorwa by’isanamitima, gufasha ya matsinda mu bikorwa byo kwiteza imbere ndetse hakanatangizwa ikigega cy’Ubumwe mu kwizamura; kujyana abahuguwe mu muryango Nyarwanda bagafasha igihugu kurwanya ihohoterwa, kuzamura ireme ry’uburezi, kwigisha imirire myiza, kurwanya inda ziterwa abangavu n’ibindi.

    Yakomeje ati “Nyuma y’iyo myaka ntituzahava ahubwo igikorwa tuzagishyira mu maboko y’abatuye hano ariko turi kumwe tubashyigikira.”

    Mu mezi atatu ku Musozi w’Ubumwe hahuguwe abayobozi b’imidugudu, abahagarariye amatorero n’amadini n’amatsinda y’abaturage; higishwa amatsinda y’urubyiruko n’abafunguwe bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside bakirega. Hamaze kuboneka amatsinda arindwi y’ubumwe n’ubwiyunge aturutse mu bakoze amahugurwa y’isanamitima.

    Ubuhamya butangwa n’abahatuye bavuga ko bishimira umusaruro w’umushinga Rabagirana Ministries n’Akarere kabo.

    Uwiragiye Moïse yavuze ko mbere abasigajwe inyuma n’amateka bahezwaga ndetse batisanga mu muryango.

    Yagize ati “Twaranenwaga, twarahejwe ntibadukundaga kandi bakadutumira ngo tuze kubashimisha. Rabagirana yadusanze aho twabumbiraga mu bwigunge, itwegereza abandi turishima dutangira guhabwa umwanya dutanga ibitekerezo. Nanjye ubu niyumva nk’umuntu ku buryo ubu nyobora itsinda ririmo n’abandi tutari duhuje.’’

    Uwanyirigira Jeannine warokotse Jenoside we yavuze ko mbere yo kujya mu itsinda atashakaga guhura n’abantu kuko yumvaga atabangukiwe no kuvuga.

    Yagize ati “Nyuma y’amahugurwa twahawe na Rabagirana ubu ndikunda nkanakunda abana nabyaye. Ndumva noneho nzanabasha kujya kwibuka kuko narabitinyaga. Ubu mfite icyizere mu buzima kandi ndifuza kujya nganiriza urubyiruko.”

    Mukamwiza Viviane wavukiye muri Rusheshe we yavuze ko Rabagirana yababereye igisubizo.

    Ati “Ubwo bakataga imidugudu twishimiye ko tubonye abaturanyi ariko baje batatuvugisha biratuyobera. Bose nta washakaga no kutuvugisha ndetse nabo ntibumvikanaga kuko buri wese yabagaho ukwe. Baratwangaga ngo kavukire turi abagome. Twumvaga abavuye Tanzania baroga tukanga no kuhanyura. Ubu Rabagirana yatubereye igisubizo kuko yaduhuje ikadufasha no kwemerana twumva ya mitwaro y’inzangano irarangiye.”

    Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Mushikirwa Aaron, yavuze ko uwo mudugudu ari icyitegererezo kandi watanze umusanzu mu bumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Ubu tubonye ahantu twakwerekana nk’icyitegererezo cy’ubumwe n’ubwiyunge. Ni igisubizo ku mibanire myiza mu Banyarwanda. Mbere iyo twavugaga Ndi Umunyarwanda ntibyumvikanaga kuko buri wese yashyiragamo icyiciro abarizwamo, wasangaga hari amacakubiri no kwiheza bishingiye muri ibyo byiciro bitandukanye. Iyi gahunda y’Umusozi w’Ubumwe ije kudufasha binyuze mu matsinda bakaganira ku mateka bakanoza imibanire ndetse no kwiteza imbere.”

    Umusozi w’Ubumwe ufite umwihariko kuko utuwe n’ibyiciro byose by’Abanyarwanda.

    Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Mujyi wa Kigali, Mukamana Bernadette, yavuze ko Leta ifite politiki nziza y’ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge ariko ikwiye gushyigikirwa.

    Ati “Ni iyo mpamvu hakenewe imbaraga zindi zidufasha kubishyira mu bikorwa ngo tugire Abanyarwanda bomoranye ibikomere maze bakiyunga.”

    Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko ubwiyunge bugeze ku gipimo cya 94%.

    Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Mujyi wa Kigali, Mukamana Bernadette, yavuze ko Leta ifite politiki nziza y’ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge ariko ikwiye gushyigikirwa

    Uwanyirigira Jeannine warokotse Jenoside yavuze ko mbere yo kujya mu itsinda atashakaga guhura n’abantu ariko yatangiye kubohoka

    Uwiragiye Moïse yavuze ko mbere abasigajwe inyuma n’amateka bahezwaga ndetse batisanga mu muryango

    Mukamwiza Viviane wavukiye mu Rusheshe yavuze ko Umuryango wa Rabagirana Ministries wababereye igisubizo mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge

    Umuyobozi wa Rabagirana Ministries, Dr Nyamutera Joseph, yavuze ko imibereho y’abo muri uwo mudugugudu yari igoye

    Hatangijwe Umusozi w’Ubumwe n’Ubwiyunge i Rusheshe mu mudugudu utuyemo abahoraga bishishanya

  • Kayonza: Ingorane mu kwandikisha abana bavuka ku bakora uburaya –

    Si kenshi uzasanga abakora uburaya bafite abana bazi ba se, abenshi usanga baba bararyamanye n’abagabo benshi kuburyo bitoroha kumenya uwamuteye inda, niyo amumenye usanga baba batakivugana cyangwa amuheruka uwo munsi baryamana.

    Ibi bituma bita ku bana babyara bonyine, iyo ngo bagiye kubandikisha mu bitabo by’irangamimerere ntiboroherwa no guhabwa iyi serivisi kuko babatuma abo babyaranye bagahitamo kubireka.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko impamvu ituma batunga abana batanditse mu bitabo by’irangamimerere bituruka ku kugorwa n’abakora muri iyi serivisi babatuma ibyangombwa badafite.

    Mutesi Jackline ukorera wo mu Mujyi wa Kayonza avuga ko hari ubwo bagera ku Murenge bakananizwa mu kwandika abana babo, bamwe ngo bakwa amande bayabura bakabireka.

    Ati “ Hari igihe ujya ku Murenge waratinze kwandikisha umwana afite nk’imyaka itanu wagerayo bakakwaka amande y’ibihumbi 10 Frw waba utayafite urabona twibera mu muhanda ugahita ubireka, hari nubwo ugerayo akakwaka irangamuntu y’uwo mwabyaranye ukaba utanamuzi nabwo ntakwemerere tugahitamo kubireka.”

    Mutesi yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kujya baha agaciro abakora umwuga w’uburaya bakareka kubamagana no kubafata nabi mu gihe babakeneyeho serivisi.

    Umutoniwase Drocella ukuriye abakora uburaya mu Murenge wa Mukarange we avuga ko impamvu batandikisha abana ku gihe bituruka ku buyobozi bubagora cyane mu kubatuma ibyangombwa badapfa kubona.

    Ati “ Nkanjye kugira ngo mwandikishe byansabye ko murekera se, se yarambwiye ngo kugira ngo yemere kumwiyandikishaho ni uko mumurekera akamutwara kuko nifuzaga ko umwana wanjye yandikwa, naramumurekeye amwiyandikishaho aranamutwara.”

    Niyigena Gaudence ufite umwana w’imyaka ine we avuga ko uwo babyaranye atagira ibyangombwa. Ngo yagiye ku Murenge arabisobanura banari kumwe ubuyobozi buhita bubirukana bubabwira ko batakwandika umwana wabo badafite ibyangombwa.

    Ati “ Urumva nibo banciye intege nari nateye intambwe njya kumwandikisha ngezeyo baranyirukana. Ubu rero kugira ngo mwandikishe ni uko bazaza kunyirebera kuko ku Murenge ujyayo babakubwira nabi ugahitamo kubireka umwana yakura akazabyikorera.”

    Iradukunda Donathile we yasabye ko bajya bahabwa umwihariko bakandikirwa abana babo hatabanje kurebwa ku bindi bibazo baba bafite.

    Umukozi w’Umurenge wa Mukarange ushinzwe irangamimerere, Sematungo Innocent, avuga ko ibyo aba bakora umwuga w’uburaya bavuga atari byo ngo kuko ku Murenge bandika abana bose ku buntu.

    Yagize ati “ Umwana uwo ari we wese uburyo yavutsemo, hatitawe ngo yavutse ku bashyingiwe n’abatarashyingiwe ndetse n’uwo batoraguwe yaratereranywe mu muhanda arandikwa, umubyeyi azana icyemezo cy’aho yabyariye tukamwandika, iyo yavukiye mu rugo azana icyemezo cy’Akagari n’Umudugudu bamusinyiyeho n’irangamuntu tukamwandika.”

    Sematungo yakomeje avuga ko nubwo yaba umubyeyi umwe bamumwandikaho ngo kuko bamusaba abatangabuhamya bemeza ko ari uwe bagahita bamwandika, iyo uwo mubyeyi adafite ibyangombwa nabwo ngo bashakisha imyirondoro ye bakamuha serivisi ngo nta mubyeyi batuma atahira aho yageze ku Murenge.

    Ku kijyanye n’abavuga ko bakwa amafaranga, yavuze ko atari byo ngo kuko mu itegeko rishya ry’umuryango rigenga abantu ryavuguruwe mu 2016 rikongera rikavururwa mu 2020 ritarashyiraho ibihano, ngo kuva mu 2016 ntibarongera guca amande.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascene, yavuze ko niba hari umuyobozi utabaha serivisi neza ari impamvu ze bwite , abizeza kubikurikirana.

    Yakomeje asaba abimwe serivisi yo kwandikisha abana babo gusubira ku mirenge ibegereye bagafashwa. Ati “ Serivisi y’irangamimerere ku Murenge barayihabwa ndetse na bamwe muri bo batanditse nabo barandikwa, icyangombwa ni uko bigaragaza tukabaha ubufasha.”

    Kuva uyu mwaka watangira abana basigaye bavukira kwa muganga bahava banditswe mu bitabo by’irangamimerere ako kanya mu kugabanya isiragizwa ryabagaho ku mubyeyi umaze kubyara.

    Abakora uburaya muri Kayonza bagaragaje ko bagorwa no kwandikisha abana babo

  • Kicukiro: Hatangijwe Umusozi w'Ubumwe n'Ubwiyunge ahatuye abahoraga bishishanya – #rwanda #RwOT

    Kuri uwo musozi hubatswe Umudugudu utuzwamo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex FAR), abavuye ku rugerero muri RDF, imiryango y'abasirikare barinda abayobozi bakuru [Republican Guard ], abirukanywe muri Tanzania, abasigajwe inyuma n'amateka n'abafatwa nka ba kavukire muri ako gace.

    Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara ihohoterwa rikabije, rimwe na rimwe 'bakanicana' ahanini bivuye ku kuba bamwe babona bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside nk'abanzi babo, abandi bakababona nk'abatabifuriza icyiza. Ni mu gihe abirukanywe muri Tanzania bo bafatwaga nk'abarozi, abasangwabutakwa bagafatwa nk'abaciriritse cyane, naho ba kavukire bakitwa 'abagome'.

    Umuryango Rabagirana Ministries ufatanyije n'Akarere ka Kicukiro babonye ayo makimbirane yari akomeje kuranga abahatuye bigatuma n'umusanzu wabo mu iterambere ry'igihugu utagaragara, hatangizwa umusozi w'ubumwe ndetse bahugurwa kuri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge, hagamijwe kubakura mu ndorerwamo y'amoko bakibonamo Ubunyarwanda.

    Ibyo byanyujijwe mu bikorwa by'isanamitima, ubumwe n'ubwiyunge nko kubahuriza mu mahugurwa ndetse bagashyirwa mu matsinda ahuza bya byiciro byose by'abatuye mu Mudugudu wa Rusheshe.

    Umuyobozi wa Rabagirana Ministries, Dr Nyamutera Joseph, yavuze ko imibereho y'abo muri uwo mudugugudu yari igoye, ariko uwo muryango wiyemeza kuhahindura ishuri ry'ubumwe n'ubwiyunge.

    Yagize ati 'Twaje tubona imibanire yabo igoye kuko buri tsinda ryashinjaga irindi ibirimo n'amarozi, badasuhuzanya cyangwa ngo bavugane. Turashaka ko hazahinduka ishuri ry'ubumwe n'ubwiyunge ku bantu bose bakabona ko bishoboka.'

    'Mu mezi atatu tuhamaze, tumaze kugira amatsinda arindwi agizwe n'abatuye. Bagenda bomorana ibikomere bakaganira ku mateka yabo kandi tubona umusaruro no mu miryango yabo. Abataravuganaga ubu barashyigikirana biciye mu matsinda bahuriramo.'

    Yavuze ko bihaye imyaka itatu y'umushinga w'Umusozi w'Ubumwe igizwe n'ibikorwa by'isanamitima, gufasha ya matsinda mu bikorwa byo kwiteza imbere ndetse hakanatangizwa ikigega cy'Ubumwe mu kwizamura; kujyana abahuguwe mu muryango Nyarwanda bagafasha igihugu kurwanya ihohoterwa, kuzamura ireme ry'uburezi, kwigisha imirire myiza, kurwanya inda ziterwa abangavu n'ibindi.

    Yakomeje ati 'Nyuma y'iyo myaka ntituzahava ahubwo igikorwa tuzagishyira mu maboko y'abatuye hano ariko turi kumwe tubashyigikira.'

    Mu mezi atatu ku Musozi w'Ubumwe hahuguwe abayobozi b'imidugudu, abahagarariye amatorero n'amadini n'amatsinda y'abaturage; higishwa amatsinda y'urubyiruko n'abafunguwe bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside bakirega. Hamaze kuboneka amatsinda arindwi y'ubumwe n'ubwiyunge aturutse mu bakoze amahugurwa y'isanamitima.

    Ubuhamya butangwa n'abahatuye bavuga ko bishimira umusaruro w'umushinga Rabagirana Ministries n'Akarere kabo.

    Uwiragiye Moïse yavuze ko mbere abasigajwe inyuma n'amateka bahezwaga ndetse batisanga mu muryango.

    Yagize ati 'Twaranenwaga, twarahejwe ntibadukundaga kandi bakadutumira ngo tuze kubashimisha. Rabagirana yadusanze aho twabumbiraga mu bwigunge, itwegereza abandi turishima dutangira guhabwa umwanya dutanga ibitekerezo. Nanjye ubu niyumva nk'umuntu ku buryo ubu nyobora itsinda ririmo n'abandi tutari duhuje.''

    Uwanyirigira Jeannine warokotse Jenoside we yavuze ko mbere yo kujya mu itsinda atashakaga guhura n'abantu kuko yumvaga atabangukiwe no kuvuga.

    Yagize ati 'Nyuma y'amahugurwa twahawe na Rabagirana ubu ndikunda nkanakunda abana nabyaye. Ndumva noneho nzanabasha kujya kwibuka kuko narabitinyaga. Ubu mfite icyizere mu buzima kandi ndifuza kujya nganiriza urubyiruko.'

    Mukamwiza Viviane wavukiye muri Rusheshe we yavuze ko Rabagirana yababereye igisubizo.

    Ati 'Ubwo bakataga imidugudu twishimiye ko tubonye abaturanyi ariko baje batatuvugisha biratuyobera. Bose nta washakaga no kutuvugisha ndetse nabo ntibumvikanaga kuko buri wese yabagaho ukwe. Baratwangaga ngo kavukire turi abagome. Twumvaga abavuye Tanzania baroga tukanga no kuhanyura. Ubu Rabagirana yatubereye igisubizo kuko yaduhuje ikadufasha no kwemerana twumva ya mitwaro y'inzangano irarangiye.'

    Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Mushikirwa Aaron, yavuze ko uwo mudugudu ari icyitegererezo kandi watanze umusanzu mu bumwe n'ubwiyunge.

    Ati 'Ubu tubonye ahantu twakwerekana nk'icyitegererezo cy'ubumwe n'ubwiyunge. Ni igisubizo ku mibanire myiza mu Banyarwanda. Mbere iyo twavugaga Ndi Umunyarwanda ntibyumvikanaga kuko buri wese yashyiragamo icyiciro abarizwamo, wasangaga hari amacakubiri no kwiheza bishingiye muri ibyo byiciro bitandukanye. Iyi gahunda y'Umusozi w'Ubumwe ije kudufasha binyuze mu matsinda bakaganira ku mateka bakanoza imibanire ndetse no kwiteza imbere.'

    Umusozi w'Ubumwe ufite umwihariko kuko utuwe n'ibyiciro byose by'Abanyarwanda.

    Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Mujyi wa Kigali, Mukamana Bernadette, yavuze ko Leta ifite politiki nziza y'ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge ariko ikwiye gushyigikirwa.

    Ati 'Ni iyo mpamvu hakenewe imbaraga zindi zidufasha kubishyira mu bikorwa ngo tugire Abanyarwanda bomoranye ibikomere maze bakiyunga.'

    Nyuma y'imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge igaragaza ko ubwiyunge bugeze ku gipimo cya 94%.

    Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Mujyi wa Kigali, Mukamana Bernadette, yavuze ko Leta ifite politiki nziza y'ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge ariko ikwiye gushyigikirwa

    Uwanyirigira Jeannine warokotse Jenoside yavuze ko mbere yo kujya mu itsinda atashakaga guhura n'abantu ariko yatangiye kubohoka

    Uwiragiye Moïse yavuze ko mbere abasigajwe inyuma n’amateka bahezwaga ndetse batisanga mu muryango

    Mukamwiza Viviane wavukiye mu Rusheshe yavuze ko Umuryango wa Rabagirana Ministries wababereye igisubizo mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge

    Umuyobozi wa Rabagirana Ministries, Dr Nyamutera Joseph, yavuze ko imibereho y'abo muri uwo mudugugudu yari igoye

    Hatangijwe Umusozi w'Ubumwe n'Ubwiyunge i Rusheshe mu mudugudu utuyemo abahoraga bishishanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-hatangijwe-umusozi-w-ubumwe-n-ubwiyunge-i-rusheshe-ahatuye-abahoraga

  • Kayonza: Ingorane mu kwandikisha abana bavuka ku bakora uburaya – #rwanda #RwOT

    Si kenshi uzasanga abakora uburaya bafite abana bazi ba se, abenshi usanga baba bararyamanye n'abagabo benshi kuburyo bitoroha kumenya uwamuteye inda, niyo amumenye usanga baba batakivugana cyangwa amuheruka uwo munsi baryamana.

    Ibi bituma bita ku bana babyara bonyine, iyo ngo bagiye kubandikisha mu bitabo by'irangamimerere ntiboroherwa no guhabwa iyi serivisi kuko babatuma abo babyaranye bagahitamo kubireka.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko impamvu ituma batunga abana batanditse mu bitabo by'irangamimerere bituruka ku kugorwa n'abakora muri iyi serivisi babatuma ibyangombwa badafite.

    Mutesi Jackline ukorera wo mu Mujyi wa Kayonza avuga ko hari ubwo bagera ku Murenge bakananizwa mu kwandika abana babo, bamwe ngo bakwa amande bayabura bakabireka.

    Ati ' Hari igihe ujya ku Murenge waratinze kwandikisha umwana afite nk'imyaka itanu wagerayo bakakwaka amande y'ibihumbi 10 Frw waba utayafite urabona twibera mu muhanda ugahita ubireka, hari nubwo ugerayo akakwaka irangamuntu y'uwo mwabyaranye ukaba utanamuzi nabwo ntakwemerere tugahitamo kubireka.'

    Mutesi yasabye abayobozi bo mu nzego z'ibanze kujya baha agaciro abakora umwuga w'uburaya bakareka kubamagana no kubafata nabi mu gihe babakeneyeho serivisi.

    Umutoniwase Drocella ukuriye abakora uburaya mu Murenge wa Mukarange we avuga ko impamvu batandikisha abana ku gihe bituruka ku buyobozi bubagora cyane mu kubatuma ibyangombwa badapfa kubona.

    Ati ' Nkanjye kugira ngo mwandikishe byansabye ko murekera se, se yarambwiye ngo kugira ngo yemere kumwiyandikishaho ni uko mumurekera akamutwara kuko nifuzaga ko umwana wanjye yandikwa, naramumurekeye amwiyandikishaho aranamutwara.'

    Niyigena Gaudence ufite umwana w'imyaka ine we avuga ko uwo babyaranye atagira ibyangombwa. Ngo yagiye ku Murenge arabisobanura banari kumwe ubuyobozi buhita bubirukana bubabwira ko batakwandika umwana wabo badafite ibyangombwa.

    Ati ' Urumva nibo banciye intege nari nateye intambwe njya kumwandikisha ngezeyo baranyirukana. Ubu rero kugira ngo mwandikishe ni uko bazaza kunyirebera kuko ku Murenge ujyayo babakubwira nabi ugahitamo kubireka umwana yakura akazabyikorera.'

    Iradukunda Donathile we yasabye ko bajya bahabwa umwihariko bakandikirwa abana babo hatabanje kurebwa ku bindi bibazo baba bafite.

    Umukozi w'Umurenge wa Mukarange ushinzwe irangamimerere, Sematungo Innocent, avuga ko ibyo aba bakora umwuga w'uburaya bavuga atari byo ngo kuko ku Murenge bandika abana bose ku buntu.

    Yagize ati ' Umwana uwo ari we wese uburyo yavutsemo, hatitawe ngo yavutse ku bashyingiwe n'abatarashyingiwe ndetse n'uwo batoraguwe yaratereranywe mu muhanda arandikwa, umubyeyi azana icyemezo cy'aho yabyariye tukamwandika, iyo yavukiye mu rugo azana icyemezo cy'Akagari n'Umudugudu bamusinyiyeho n'irangamuntu tukamwandika.'

    Sematungo yakomeje avuga ko nubwo yaba umubyeyi umwe bamumwandikaho ngo kuko bamusaba abatangabuhamya bemeza ko ari uwe bagahita bamwandika, iyo uwo mubyeyi adafite ibyangombwa nabwo ngo bashakisha imyirondoro ye bakamuha serivisi ngo nta mubyeyi batuma atahira aho yageze ku Murenge.

    Ku kijyanye n'abavuga ko bakwa amafaranga, yavuze ko atari byo ngo kuko mu itegeko rishya ry'umuryango rigenga abantu ryavuguruwe mu 2016 rikongera rikavururwa mu 2020 ritarashyiraho ibihano, ngo kuva mu 2016 ntibarongera guca amande.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Harelimana Jean Damascene, yavuze ko niba hari umuyobozi utabaha serivisi neza ari impamvu ze bwite , abizeza kubikurikirana.

    Yakomeje asaba abimwe serivisi yo kwandikisha abana babo gusubira ku mirenge ibegereye bagafashwa. Ati ' Serivisi y'irangamimerere ku Murenge barayihabwa ndetse na bamwe muri bo batanditse nabo barandikwa, icyangombwa ni uko bigaragaza tukabaha ubufasha.'

    Kuva uyu mwaka watangira abana basigaye bavukira kwa muganga bahava banditswe mu bitabo by'irangamimerere ako kanya mu kugabanya isiragizwa ryabagaho ku mubyeyi umaze kubyara.

    Abakora uburaya muri Kayonza bagaragaje ko bagorwa no kwandikisha abana babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ingorane-mu-kwandikisha-abana-bavuka-ku-bakora-uburaya

  • Rubavu: Abegereye umurongo wasatuye ubutaka mo kabiri kubera imitingito basabwe kwimuka – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'aho bigaragaye ko imitingito ikomeje kugira ubukana ku batuye mu Karere ka Rubavu aho ibikorwa remezo bitandukanye birimo Ibitaro bya Gisenyi n'inzu z'abaturage byangiritse cyane.

    Kugeza ubu Akarere ka Rubavu kamaze kubarura abantu barenga 1200 inzu zabo zasenyutse harimo 267 zasenyutse burundu bakaba bacumbikiwe, icyakora ngo nta muntu uratakaza ubuzima.

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko ibikorwa by'ubutabazi bikomeje haherewe ku kubagezaho amakuru abafasha gukiza amagara yabo. Muri byo harimo no kwimuka hafi y'ahari umurongo wasatuye ubutaka mo kabiri.

    Yagize ati 'Muri metero 200 hirya no hino y'uriya murongo hakwiye kuba nta bantu bahari kuko bigaragara ko hakomeza kwiyasa, basabwa kutahegera no kudakomeza kuhakorera ibikorwa bisanzwe.'

    Ku bufatanye bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (REMA), n'igishinzwe Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro, Peteroli na Gaz (RMB) harakomeza gukorwa ubugenzuzi hafatwa ibyemezo byo gutabara abaturage no kubaha ibyangombwa bakeneye.

    Zimwe mu ngamba zimaze gufatwa harimo kwimura amashuri n'abarwayi bamwe bakuwe mu Bitaro bya Gisenyi kubera kwangirika kwabyo.

    Abavuye mu byabo ngo barakomeza guhabwa ubufasha burimo kubona aho baba heza, ibiribwa n'ibikoresho. Ibyo kuzatekereza kongera kubaka bizaba nyuma hamaze gukorwa isesengura ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba aho hantu hakongera guturwa.

    Abaturage baragirwa inama yo gukomeza kwitwararika ahagaragajwe ko hari ikibazo, inzu zijemo imitutu bagakuramo abana babo hakiri kare. Hari nanone kwirinda kujya hafi y'ibiti, ibishaje bigatemwa naho abari mu modoka basabwa guhagarara igihe bumvise umutingito.

    Imitutu yageze no hafi y’Ibitaro bya Gisenyi

    Abarwayi bamwe bavanywe muri ibi bitaro nyuma yo kugaragara ko byangiritse

    Minisitiri Kayisire yasuye ibice bitandukanye bigize Ibitaro bya Gisenyi

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yasuye Ibitaro bya Gisenyi byangijwe n’imitingito

    Minisitiri Kayisire yatambagijwe ibice bitandukanye mu bitaro bya Gisenyi na serivisi zimuwe kubera umutingito


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abegereye-umurongo-wasatuye-ubutaka-mo-kabiri-kubera-imitingito-basabwe

  • Kujya munsi y'ameza no kwitarura inyubako: Ibyo kwitwararika mu gihe cy'imitingito – #rwanda #RwOT

    Mu nyandiko abo bahanga ku bijyanye n'imitingito barimo Habiyakare Titus, Niyitegeka Tite na Ngaruye Jean Claude bashyize ahagaragara ku wa 23 Gicurasi 2021 nyuma y'umunsi umwe iryo ruka ribaye, bagaragaje ko nubwo 'hari abavuga ngo nta muntu umutingito wica ariko ibyo wangije bihitana ubuzima bwe'.

    Iyo ni impamvu ikomeye ituma umenya uko ukwiye kwitwara muri ibi bihe hari uruhererekane rw'imitingito ya buri kanya, ishobora kugusanga mu nzu, hanze, mu modoka, mu kazi cyangwa mu kivunge uri mu bandi.

    Ubwo Nyiragongo yaherukaga kuruka mu 2002, abo banditsi bavuze ko iryo ruka ryakurikiwe n'imitingito 100 ifite magnitude iri munsi ya 3.5, yabayeho mu minsi itanu.

    Ugereranyije n'iri kuba magingo aya wabona ko yo itari iremereye, kuko no mu ntera yageragamo yari yiganje muri Goma na Rubavu nk'uduce tuyegereye, kure yumvikanye haba Bukavu na Kigali.

    Mu minsi ine nyuma y'iruka rya 2021, imitingito iri kuba hari iyagejeje kuri magnitude ya 5.3, ndetse ntiri kumvikana i Rubavu gusa kuko no mu Burasirazuba bw'u Rwanda bari kuyumva.

    Mu kugerageza guhangana n'ingaruka zirimo n'impfu zishobora gutezwa n'iyo mitingito bitaramenyekana igihe izamara, hari ibyo abo banditsi basabye gukora mu gihe waba wumva umutingito cyangwa urangiye.

    -  Iyo umutingito ubaye uri mu nzu

    Mu gihe umutingito ubaye umuntu ari mu nzu asabwa gushaka aho yikinga abona hatekanye kugeza igihe gutigita birangirira. Ushobora kujya munsi y'igikoresho runaka (urugero nk'ameza), ukarinda umutwe wawe ku buryo ibishobora kumanuka bitawugwira; fata ku kintu wikinzeho (niba ari ya meza wagiye munsi ufate ku kuguru kwayo).

    Niba umutingito ugusanze mu isoko, urasabwa kujya mu bubiko bukwegereye, ukitarura ahegereye amadirishya cyangwa utubati turimo ibintu biremereye.

    Ubaye uri ku ishuri, usabwa kujya munsi y'intebe cyangwa ameza ukayafataho, ukirinda kwerekeza amaso mu idirishya.

    Ubaye wicaye mu igare ry'abafite ubumuga, funga neza amapine yaryo ufatishe amaboko mu gice cy'inyuma cy'umutwe uhakingira ari nako urinda ijosi.

    Mu gihe umutingito ubaye uri hanze ho urasabwa kuhaguma kandi ukajya ahitaruye inyubako n'insinga z'amashanyarazi. Ubaye uri mu kivunge cy'abantu usabwa kujya aho ubona ko hatekanye abandi batakugwira cyangwa ngo bagukandagire.

    -  Ku bantu bari mu modoka

    Igihe umutingito ubaye uri mu modoka cyangwa ikindi kinyabiziga urasabwa guhagarara aho ugeze ubona utaza kuba wafunze umuhanda. Jya ku ruhande usige umwanya ibinyabiziga bitabaye bishobora gucamo, wirinde guhagarara ahari ibiraro, ahari imihanda inyurana hejuru, impande y'inyubako, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose gishobora kugwa cyangwa gusenyuka.

    Umaze guhagarika imodoka urasabwa kuyigumamo, ukumva amabwiriza atangwa n'inzego zishinzwe ibiza haba kuri radio n'ubundi buryo bushoboka.

    Niba aho ubona hari ibikorwa by'umuyoboro w'amashanyarazi nk'insinga cyangwa amapoto byaguye hafi y'aho waparitse, urasabwa kuguma mu modoka ugategereza ko baza kuhagukura. Kwaka ubufasha, wacisha ukuboko mu idirishya ry'imodoka ugakora ikimenyetso kigaragaza ko ubukeneye.

    Niba umutingito ubaye uri mu modoka itwara abagenzi rusange, guma mu mwanya wawe kugeza ihagaze. Sa n'uwikinga aho ubona ko hatekanye, niba utahabona wicare ushyize umutwe mu mavi mu rwego rwo kuwurinda ibishobora guturuka hejuru bikumanukira.

    Igihe wumvise umutingito uri muri ascenseur, urasabwa guhita ukanda aho gusohoka ukayiviramo aho waba ugeze hose kandi vuba bishoboka.

    Nyuma y'uko umutingito uremereye urangiye, urasabwa kwitegura indi mito ishobora gukurikiraho. Kurikira radio na televiziyo wumve amakuru atangwa n'inzego zibishinzwe ndetse ugenzure ibyangiritse.

    Mu gihe mu Karere ka Rubavu hakomeje kumvikana imitingito, abaturage bagirwa inama yo gukomeza kwitwararika amabwiriza bahabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kujya-munsi-y-ameza-no-kwitarura-inyubako-ibyo-kwitwararika-mu-gihe-cy

  • Urukiko rwemeje ko CSP Kayumba na bagenzi be bakomeza kuburana bafunze –

    CSP Kayumba wayoboraga Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, SP Ntakirutimana Eric wari umuyobozi wungirije na Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe Iperereza (Intelligence officer) bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro.

    Inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko ni yo yasomye uyu mwanzuro. Yavuze ko aba bagabo bazaburana bafunze kuko bafunguwe bashobora gushyira igitutu ku batangabuhamya ndetse bakaba banatoroka.

    Urukiko rwifashishije ingingo ya 97 mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda, rwemeje ko aba bagabo bakomeza kuburana bafungiye muri Gereza ya Mpanga iri i Nyanza.

    Abaregwa basabaga kurekurwa kuko Ubushinjacyaha butagikora iperereza bityo bakaba batabasha kuryica. Bavuze ko batuye ndetse bakaba banafite umwirondoro uzwi, ariko Urukiko rwemeza ko ubu busabe bwabo nta shingiro bufite.

    CSP Kayumba Innocent yavuze ko yifuza kurekurwa kuko umuryango we uri mu kaga kuko afunze kandi akaba atari mu kazi. Yagize ati “Mu bushobozi bwanyu mwandekura.”

    Mutamaniwa Ephraim na we yavuze ko yamaze kujuririra icyemezo cy’urukiko kimufunga by’agateganyo.

    Mu iburanisha ryo ku wa Gatanu ushize, abaregwa uko ari batatu bibukijwe ibyaha bakekwaho n’Ubushinjacyaha uko ari bitatu gusa bo bavuze ko ari bibiri kuko ari byo biri muri dosiye. Icyaha cyo kwiba cyangwa ubujura ndetse n’icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo. Icyaha cyo kwiyitirira imyirondoro itari iyabo bavuze ko ntakiri muri dosiye.

    Ubwo Umucamanza yari ahaye umwanya abaregwa, bahise bagaragaza inzitizi bavuga ko icyaha bakoze atari gatozi kuko ari ubufatanyacyaha. Babwiye urukiko ko icyaha cyabazanye mu rukiko cyakozwe n’uwitwa Aman Olivier kuko ari we wakoze ubujura no kwiba uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza akaba afungiye i Mageragere.

    Aman Olivier n’ubundi afungiye muri Gereza ya Nyarugenge aho n’ubundi yari yahamijwe icyaha cy’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga.

    CSP Kayumba Innocent (uri hagati) na SP Ntakirutimana Eric ubwo bari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021

    Urukiko rwemeje ko CSP Kayumba na bagenzi be bakomeza kuburana bafunze

    CSP Kayumba na bagenzi be barashinjwa ibyaha bitatu

  • Rubavu: Abegereye umurongo wasatuye ubutaka mo kabiri kubera imitingito basabwe kwimuka –

    Ni nyuma y’aho bigaragaye ko imitingito ikomeje kugira ubukana ku batuye mu Karere ka Rubavu aho ibikorwa remezo bitandukanye birimo Ibitaro bya Gisenyi n’inzu z’abaturage byangiritse cyane.

    Kugeza ubu Akarere ka Rubavu kamaze kubarura abantu barenga 1200 inzu zabo zasenyutse harimo 267 zasenyutse burundu bakaba bacumbikiwe, icyakora ngo nta muntu uratakaza ubuzima.

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje haherewe ku kubagezaho amakuru abafasha gukiza amagara yabo. Muri byo harimo no kwimuka hafi y’ahari umurongo wasatuye ubutaka mo kabiri.

    Yagize ati “Muri metero 200 hirya no hino y’uriya murongo hakwiye kuba nta bantu bahari kuko bigaragara ko hakomeza kwiyasa, basabwa kutahegera no kudakomeza kuhakorera ibikorwa bisanzwe.”

    Ku bufatanye bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (REMA), n’igishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gaz (RMB) harakomeza gukorwa ubugenzuzi hafatwa ibyemezo byo gutabara abaturage no kubaha ibyangombwa bakeneye.

    Zimwe mu ngamba zimaze gufatwa harimo kwimura amashuri n’abarwayi bamwe bakuwe mu Bitaro bya Gisenyi kubera kwangirika kwabyo.

    Abavuye mu byabo ngo barakomeza guhabwa ubufasha burimo kubona aho baba heza, ibiribwa n’ibikoresho. Ibyo kuzatekereza kongera kubaka bizaba nyuma hamaze gukorwa isesengura ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba aho hantu hakongera guturwa.

    Abaturage baragirwa inama yo gukomeza kwitwararika ahagaragajwe ko hari ikibazo, inzu zijemo imitutu bagakuramo abana babo hakiri kare. Hari nanone kwirinda kujya hafi y’ibiti, ibishaje bigatemwa naho abari mu modoka basabwa guhagarara igihe bumvise umutingito.

    Imitutu yageze no hafi y’Ibitaro bya Gisenyi

    Abarwayi bamwe bavanywe muri ibi bitaro nyuma yo kugaragara ko byangiritse

    Minisitiri Kayisire yasuye ibice bitandukanye bigize Ibitaro bya Gisenyi

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yasuye Ibitaro bya Gisenyi byangijwe n’imitingito

    Minisitiri Kayisire yatambagijwe ibice bitandukanye mu bitaro bya Gisenyi na serivisi zimuwe kubera umutingito