Category: Uncategorized

  • APR FC yanganyije na AS Kigali zihanganiye igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Ikintu cya mbere cyakomezaga uyu mukino, n'uko aya makipe ariyo ya mbere ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe hagendewe uko yitwaye mu mikino yatambutse ndetse hanashingiwe ku bakinnyi aya makipe afite.

    APR FC itari ifitiwe icyizere n'abakunzi ba ruhago kubera ahanini abanyamahanga b'ikipe ya AS Kigali,yakinnye umukino wo ku rwego rwo hejuru ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yose yabonye, byatumye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

    Mu minota ibiri ya mbere y'umukino, ikipe ya AS Kigali niyoyihariye umupira cyane ariko APR FC yahise yinjira mu mukino irawuyobora ndetse mu kibuga hagati inaniza abarimo Pierrot,Zidane na Benedata Janvier.

    APR FC yagumanye umupira cyane ariko abakinnyi bayo barimo Ruboneka Jean Bosco bagerageje amashoti ya kure ntibyakunda.

    Ku munota wa 33 w'umukino, As Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Aboubacar Lawal ku mupira yahawe na Muhadjiri,acenga myugariro Manzi Thierry agwa hasi asigaragana n'izamu rirangaye ashyira umupira mu nshundura.Lawal yatsinze igitego cye cya 2 muri iyi shampiyona.

    Umukino wahise uhindura isura,APR FC igerageza gushyira imipira imbere ngo ishake igitego cyo kwishyura.

    Ku munota wa 45,APR FC yanyuze mu rihumye ba myugariro ba AS Kigali ubwo Imanishimwe Emmanuel yazamukanaga umupira awugeza mu rubuga rw'amahina hanyuma Byiringiro Lague awutera mu izamu yishyurira APR FC.Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

    Muri uyu mukino,nibwo bwa mbere kuva shampiyona yatangira, APR FC yabanjwe igitego ndetse ni nacyo gitego cya mbere APR FC yari itsinzwe mu gice cya 1 kuva iyi shampiyona yatangira.

    Igice cya kabiri,APR FC yagitangiye ikomeza kurusha AS Kigali ari nako ininjiza mu kibuga ba rutahizamu barimo Yannick Bizimana,Anicet na Danny Usengimana ariko ntiyabashije kubona igitego.

    AS Kigali ntiyigeze itera mu izamu mu gice cya kabiri cy'umukino kuko yagaragaje ko yashakaga inota rimwe muri uyu mukino ndetse ibigeraho kuko umukino warangiye amakipe anganyije igitego 1-1

    Kugeza ubu, AS Kigali niyo ya mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona, aho ifite amanota 4 ndetse ikaba izigamye ibitego 2, naho APR FC yo ikaba nayo ifite amanota 4 ariko yo ikaba izigamye igitego 1.

    Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze:

    AS Kigali 1-1 APR FC
    Espoir FC 2-2 Rutsiro FC
    Gasogi United 2-2 Gorilla FC

    Imikino ya tariki ya 27 Gicurasi 2021:

    Police FC vs Marines FC (saa 12:30, Stade ya Bugesera)
    Kiyovu Sport vs Mukura VS&L (Stade ya Mumena)
    Musanze FC vs AS Muhanga (Stade Ubworoherane)
    Etincelles FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda)
    Rayon Sports FC vs Bugesera FC (15:30, Stade ya Bugesera)

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yanganyije-na-as-kigali-zihanganiye-igikombe-cya-shampiyona

  • Kamonyi: Ab'umuryango w' Umuturage wamenwe ijisho na DASSO baratabaza, ngo baratereranwe #rwanda #RwOT

    Icyumweru kirashize umuturage wo Mukagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga akubiswe na DASSO akamumena ijisho. Ubu kwa muganga bamaze kurikuramo. Umuryango w'uyu muturage uravuga ko kuva bamugeza kwa muganga batarabona umuyobozi n'umwe ubageraho, byaba kubasura cyangwa se kubafasha mu kuvuza no kumurwaza. Barasaba ubuyobozi kubaba hafi kuko bahohotewe n'umukozi wabwo.

    Twiringiyimana Aimable w'imyaka 30 y'amavuko, niwe muturage wakubiswe ndetse amenwa ijisho na DASSO witwa Usabuwera Jean Baptiste wakoreraga mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga ( ubu arafunze). Ibi byaje kuviramo uyu muturage kujyanwa kwa muganga ndetse birangira ijisho barikuyemo kuko ryari ryangiritse cyane.

    Aho uyu muturage arwariye ku bitaro by'amaso bya Muganza, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, umubyeyi we( Mama) umurwaje avuga ko ubuyobozi bwamutereranye kandi ubumuga umwana we afite yarabutewe n'umukozi wabwo.

    Nyiraguseruka Rose, Nyina wa Twiringiyimana ari nawe kenshi uba umuriho, avuga ko kuva bagera kwa muganga bakomeje kwirwariza muri byose, ko nta n'umuyobozi uramugeraho. Ati' Kugeza ubu ni njye wirwariza muri byose, sinzi umunsi bambariye uko bizagenda. No kumugaburira kubera imisaya bayijanjaguye ni ukujya ku kantu k'aka Resitora tukagura ibintu by'amasosi tukamuha dukoresheje ikiyiko'.

    Akomeza ati' Ubu byarancanze nanjye sinzi! Na gitifu narabimubwiye kuko nabonaga ntawe utwitayeho, aravuga ngo arabibwira akarere, akagumya gutyo, nta murongo mbese, nta gaciro babiha'. Akomeza asaba ko ubuyobozi bwamwitaho kuko ubushobozi mu kwita no kuvuza uyu muhungu we, ntabwo.

    Soma hano inkuru bijyana, ku byabanje;Kamonyi: Gukubitwa na DASSO byamuviriyemo gukurwamo ijisho

    Kubwimana Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, ku murongo wa terefone yabwiye intyoza.com ko kuri uyu wa Kane aribwo ari bujye kumusura, ariko kandi ngo araza ku muhamagara, ngo ni baganira ni nabwo azamenya icyo akora. Ariko kandi ngo 'nk'umuntu ugiye gusura umurwayi ntabwo agenda imbokoboko'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-abumuryango-w-umuturage-wamenwe-ijisho-na-dasso-baratabaza-ngo-baratereranwe/

  • Urukiko rwemeje ko CSP Kayumba na bagenzi be bakomeza kuburana bafunze – #rwanda #RwOT

    CSP Kayumba wayoboraga Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, SP Ntakirutimana Eric wari umuyobozi wungirije na Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe Iperereza (Intelligence officer) bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro.

    Inteko y'Umucamanza umwe n'umwanditsi w'Urukiko ni yo yasomye uyu mwanzuro. Yavuze ko aba bagabo bazaburana bafunze kuko bafunguwe bashobora gushyira igitutu ku batangabuhamya ndetse bakaba banatoroka.

    Urukiko rwifashishije ingingo ya 97 mu gitabo cy'amategeko y'u Rwanda, rwemeje ko aba bagabo bakomeza kuburana bafungiye muri Gereza ya Mpanga iri i Nyanza.

    Abaregwa basabaga kurekurwa kuko Ubushinjacyaha butagikora iperereza bityo bakaba batabasha kuryica. Bavuze ko batuye ndetse bakaba banafite umwirondoro uzwi, ariko Urukiko rwemeza ko ubu busabe bwabo nta shingiro bufite.

    CSP Kayumba Innocent yavuze ko yifuza kurekurwa kuko umuryango we uri mu kaga kuko afunze kandi akaba atari mu kazi. Yagize ati 'Mu bushobozi bwanyu mwandekura.'

    Mutamaniwa Ephraim na we yavuze ko yamaze kujuririra icyemezo cy'urukiko kimufunga by'agateganyo.

    Mu iburanisha ryo ku wa Gatanu ushize, abaregwa uko ari batatu bibukijwe ibyaha bakekwaho n'Ubushinjacyaha uko ari bitatu gusa bo bavuze ko ari bibiri kuko ari byo biri muri dosiye. Icyaha cyo kwiba cyangwa ubujura ndetse n'icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo. Icyaha cyo kwiyitirira imyirondoro itari iyabo bavuze ko ntakiri muri dosiye.

    Ubwo Umucamanza yari ahaye umwanya abaregwa, bahise bagaragaza inzitizi bavuga ko icyaha bakoze atari gatozi kuko ari ubufatanyacyaha. Babwiye urukiko ko icyaha cyabazanye mu rukiko cyakozwe n'uwitwa Aman Olivier kuko ari we wakoze ubujura no kwiba uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite ubwenegihugu bw'u Bwongereza akaba afungiye i Mageragere.

    Aman Olivier n'ubundi afungiye muri Gereza ya Nyarugenge aho n'ubundi yari yahamijwe icyaha cy'ubujura bwifashishije ikoranabuhanga.

    CSP Kayumba Innocent (uri hagati) na SP Ntakirutimana Eric ubwo bari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021

    Urukiko rwemeje ko CSP Kayumba na bagenzi be bakomeza kuburana bafunze

    CSP Kayumba na bagenzi be barashinjwa ibyaha bitatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwemeje-ko-csp-kayumba-na-bagenzi-be-bakomeza-kuburana-bafunze

  • Buravan azaririmbira Perezida Macron utegerej… – #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron azagera mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2021. Indege izaba imutwaye iragera mu Rwanda saa moya za mu gitondo; saa tatu zuzuye azakirwa na mugenzi we Perezida Paul Kagame.

    Gahunda y'urugendo rwe igaragaza ko Saa tatu n'igice (09h:30'); azajya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, naho Saa sita n'iminota 50' (12h:50'), azakirwa ku meza na mugenzi we Perezida Paul Kagame.

    Saa 15h:55' Perezida Macron azasura Ishuri Rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Tumba (RP/IPRC-Tumba), aho azahura n'abanyeshuri. Ni mu gihe mu masaha y'umugoroba ahagana saa 19H:40', Perezida Macron azafungura ku mugaragaro icyicaro gishya cy'inzu ndangamurage y'u Rwanda n'u Bufaransa i Kigali.

    Uyu muhango uzanitabirwa n'Umuyobozi w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo. Muri uyu muhango niho umuhanzi Yvan Buravan na Samuel Kamanzi bazaririmbamo ahagana saa mbili z'ijoro.

    Perezida Macron azagera mu Rwanda aherekejwe n'abarimo Sonial Rolland, Umunyarwandakazi wabaye Miss France 2000, umwanditsi w'ibitabo Scholastique Mukasonga na Annick Kayitesi, Depite Hervé Berville ukomoka mu Rwanda n'abandi.

    Hari kandi na Jenerali Jean Varret, wabaye Umuyobozi w'ishami ry'ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bufaransa mu bya gisirikare hagati y'umwaka wa 1990 na 1993.

    Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron aherutse gutangaza ko azagirira uruzinduko rw'akazi mu Rwanda ruzagaruka ku ngingo zirimo Kwibuka, Ubukungu, Politiki, Ubuzima n'ibindi.

    Komisiyo yitiriwe Duclert iherutse gutanga Roporo yemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Inararibonye muri politiki mpuzamahanga na dipolomasi, Mutimura Zeno, yabwiye Radio Rwanda ko uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda ari intambwe ishimangira paji nshya mu mibanire y'ibihugu byombi.

    Ati 'U Bufaransa bwagiye bwinangira kuko ni cyo gihugu cyonyine kitarasaba imbabazi. Abanyamerika basabye imbabazi, Abongereza basabye imbabazi n’Ababiligi basabye imbabazi ko batatabaye u Rwanda no kugeza n’uyu munsi, u Bufaransa ntiburasaba imbabazi. Ariko kugira ngo Macron yemere iriya raporo ibeho anapange uruzinduko rwo kuza mu Rwanda biratanga icyerekezo cyiza.'

    Akomeza ati 'Ihame remezo rya ngombwa muri dipolomasi ni uko nta rwangano rubaho ubuziraherezo kandi nta n’ubushuti bubaho ubuziraherezo, ikibaho iteka kandi cya ngombwa gishingirwaho ni inyungu. Niba inyungu z’Ubufaransa n’iz’u Rwanda zihuye bagahuriza hamwe ari byo mbona bubaka bakaganishaho bizaba ari byiza cyane.'

    Perezida Emmanuel Macron azava mu Rwanda akomereza urugendo rwe muri Afurika y'Epfo ku ya 29 Gicurasi.

     Yvan Buravan azaririmba mu muhango Perezida Macron Emmanuel azafunguriramo ku mugaragaro icyicaro gishya cy'inzu ndangamurage y'u Rwanda n'u Bufaransa i Kigali 

    Buravan aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Supernatural'

    Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron ategerejwe i Kigali mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105994/buravan-azaririmbira-perezida-macron-utegerejwe-mu-rwanda-105994.html

  • Covid-19 yahitanye umuntu wa 350 mu Rwanda abandi 37 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu, umugabo w'imyaka 46 wo mu mujyi wa Kigali yishwe na COVID-19, aba uwa 350 uhitanywe n'icyo cyorezo mu Rwanda.

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 37 mu gihe abakize ari 86. Abamaze gukira bose bangana na 94.6%.Abakirimo kwitabwaho n'abaganga ni 1,098 barimo 3 barembye.

    Ubuyobozi bw'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), bwagaragaje ko bufitiye icyizere Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ku bijyanye na gahunda yatangiye yo gushaka abafatanyabikorwa bageza muri Afurika uruganda rwa mbere rukora inkingo.

    Umuyobozi Mukuru wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yabikomojeho ku wa Kabiri tariki ya 25 Gicurasi 2021, mu muhango wo kwizihiza Umunsi Nyafurika (Africa Day) wateguwe na Banki y'Ubumwe bw'Afurika (United Bank for Africa Plc) wahuje abanyacyubahiro batandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame yiyemeje gushaka abafatanyabikorwa mu gutangiza uruganda muri Afurika rukora inkingo zikorwa mu buryo bwa mRNA (RNA) bwifashishwa mu gukora inkingo z'icyorezo cya COVID-19 za Pfizer na Moderna.

    Ibiganiro bikomeje hagati n'abafatanyabikorwa, bizatuma mu gihe kiri imbere u Rwanda ruba icyicaro cy'uruganda rwa mbere rw'inkingo zikorewe muri Afurika, bikaba byitezweho kuba igisubizo kirambye ku bibazo by'isaranganywa ry'inkigo za COVID-19 aho Afurika imaze kubona izingana na 1.5% by'izatanzwe ku Isi yose.

    Dr. Tedros yavuze ko ubufatanye n'abikorera mu gushaka umuti w'icyo kibazo ari ingenzi cyane mu kubaka ubushobozi bwo kwikorera inkingo muri Afurika, ati: 'Ubufatanye bw'inzego z'abikorera na Leta ni ingenzi cyane, ndabizi ko urwo ari urwego Perezida Kagame yiyumvamo cyane kandi ari kugira icyo abikoraho kigaragara.'

    Dr. Tedros avuga ko nubwo Afurika itarahura n'ingorane nk'iz'ahandi ziturutse kuri COVID-19, ifite ibibazo by'ingutu ihanganye na byo byayishamikiyeho haba ku buzima, mu miyoborere, imibereho n'ubukungu.

    Ati: 'Abakene n'abari mu bindi byiciro byihariye bagezweho n'ingaruka nyinshi. Afurika ntirigobotora COVID-19 ndetse ntidushobora gusenya ibirindiro twashyizeho, ibirimo kuba mu bindi bice byinshi by'Isi bishobora nanone kuba ku mugabane wacu.'

    Yatangaje ko kugeza ubu ibihugu 47 birimo n'u Rwanda ari byo byatangiye gukingira abaturage babyo nubwo inkingo zimaze kuboneka muri gahunda ya COVAX ari nk'igitonyanga mu nyanja.

    Yijeje ko OMS ishyigikiye urugendo rw'ubufatanye bw'Afurika n'abikorera mu gutangiza Ikigo gikora inkingo, kuko kuba Afurika imaze kubona inkingo miliyoni 25 zingana na 1.5% by'inkingo zimaze gukwizwa ku Isi yose biteye impungenge zikomeye'.

    Dr. Tedros yanashimangiye ko OMS ikomeje gukora ijoro n'amanywa kugira ngo haboneke igisubizo cyihuse ku isaranganya rikwiye mu gukwirakwiza inkingo.

    Akomeza agira ati: 'Ariko biragaragara ko Afurika idashobora gushingira icyizere cyayo mu gutumiza inkingo ziva hanze yayo. Tugomba kubaka ubwo bushobozi atari ku nkingo za COVID-19 gusa, ahubwo no ku zindi nkingo ndetse n'ibindi bikoresho by'ubuvuzi.'

    OMS kandi irimo gukorana n'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika mu gushyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubuziranenge bw'imiti (AMA), kizaba kigamije kugenzura ubuziranenge bw'imiti, inkingo n'ibindi bikoresho by'ubuvuzi bizajya bikorerwa ku mugabane w'Afurika.

    Perezida Kagame na we yavuze ko ubufatanye n'abikorera ari ingenzi mu gushaka ibisubizo by'ibibazo by'Afurika, na we ashimangira urugero rw'ubufatanye Afurika ikomeje kugirana n'abafatanyabikorwa mu kubaka ubushobozi bwo kwikorera inkingo muri Afurika.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-umuntu-wa-350-mu-rwanda-abandi-37-barayandura

  • Ntimuzangereranye nabo! Diamond ku bahanzi nk… – #rwanda #RwOT

    Byari bigoye cyane kumva ko umwana nk'uyu yazaba umuhanzi ukomeye ndetse agatunga abantu batandukanye bangana gutyo abikuye mu muziki ntaho yize hahambaye, nta kazi yakoze gahambaye ahubwo impano ye ariyo imugejeje kuri buri kimwe cyose yifuza

    Uyu muhanzi wari warabayeho mu buzima bugoye gutangira umuziki byaramugoye cyane ndetse bivugwa ko n'amafaranga yatangije umuziki yayibye nyina umubyara nawe utari umeranye neza na se kubera amakimbirane yahoraga mu muryango wabo ndetse n'abavandimwe be bari barabahunze barigiriye kwa sekuru.

    The Ben ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane 

    Uyu muhanzi Diamond ubu ni icyamamare, ni umwe mu bahanzi Afurika ifite bafite agatubutse ndetse akunda no kubyigamba cyane mu bihe bitandukanye iyo ari gutanga ibiganiro.

    Diamond ukunda kwiharira umuziki wo mu burasirazuba bwa Afurika aheruka kwikomanga ku gahanga avuga ko nta muntu uwo ariwe wese ugomba kumugereranya n'umuhanzi uwo ariwe wese ndetse ko n'umuziki we utandukanye na buri muziki wumvwa muri Afurika.

    Knowless ni izina ryubashywe muri muzika nyarwanda 

    Uyu muhanzi uri kuvuga ibi urebye ku rukuta rwe rwa YouTube ruriho indirimbo ye imaze kurebwa na miliyoni 60 zirenga mu gihe cy'amezi atanu ibintu bihita byumvikana neza mu byo avuga kubera ko no muri kano karere nta n’umwe uragera kuri ako gahigo.

    Gusa uko ibihe bigenda biza umuziki wo mu Rwanda ugenda utera imbere n'ubwo hakiri intambwe ndende ariko urebye uko byahoze n'uko biri ubu byarahindutse cyane hari ingero z'abahanzi barimo Bruce Melody, Meddy, The Ben, Knowless n'abandi bari kurwanira ishyaka umuziki nyarwanda.

    Mbere umuziki wo mu Rwanda wasuzugurwaga ntukinwe ndetse rimwe na rimwe abahanzi bajya hanze ngo bashake guhura n'ibyamamare bikabereka ko bitabazi ubu siko bimeze hari abahanzi nka ba The Ben, Meddy n'abandi babikoze ndetse n'ubu baracyabikora.


    Diamond ni izina ryubashywe mu muziki muri aka karere 

    Urebeye kuri aba bahanzi nabo batangiye umuziki cyera ariko na n’ubu baracyawurimo ndetse bagihanyanyaza ngo bawuteze imbere. The Ben yatangiye umuziki muri 2008 abarizwa mu itsinda rigari ry'Inshuti z'Ikirere hamwe n'abandi bahanzi bari bagezweho icyo gihe.

    Muri 2009 yateguye igitaramo cye cya mbere cyo kumurikiramo umuzingo we wa mbere 'Amahirwe ya mbere' ariko igitaramo nticyagenda neza kubera umubyigano wari ahaberaga igitaramo.

    Iki gihe The Ben yari amaze kuba umuhanzi w'izina rikomeye, ariko umwaka wakurikiyeho The Ben yahise ajya gutura muri Amerika.

    Nk'umuntu wari utangiye ubundi buzima yamaze hafi imyaka ibiri ameze nk'udakora umuziki, kuko yatangiye gushyira hanze indirimbo muri 2012.


    The Ben afatanyije na Meddy na K8 Kavuyo bamaze gushyikirana na Lick Lick wajyaga abakorera bakiri i Kigali, bahuriye muri Amerika bongera gukora indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Ndi uw'i Kigali, Habibi, Ko Nahindutse, Urabaruta, I'm in Love, Give it to me, n'izindi zitandukanye bagiye bakorana n'abahanzi abenshi batatekerezaga nka Otile Brown, Rema n'abandi.

    Ku rundi ruhande Meddy nawe yarakoze cyane bigaragara yagiye muri Amerika muri 2010 abanza kumara hafi imyaka ibiri adakora indirimbo. Aho yatangiriye gukora abonanye na Lick Lick, yashyize hanze indirimbo zakunzwe cyane zirimo, Dusuma, We don't care, Calorina n'izindi kugeza n'ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, banatumirwa mu bitaramo biri ku rwego rw'igihugu.

    Bruce Melodie ubu uri gutanga itandukaniro yamenyekanye cyane muri 2012 mu ndirimbo Tubivemo, Telefone n'izindi n'ubu akaba ari umwe mu bahanzi bari gukora cyane urebeye ku bihangano bye n'uburyo yakunze kuganwa n'abashoramari batandukanye.


    Butera Knowless uri gutegura umuzingo azamurika ku itariki 14 Gicurasi yabaye umwe mu bagore b'abanyamuziki nyarwanda bakoze indirimbo zikunzwe nibura ebyiri cyangwa eshatu buri mwaka. Gusa aba ni bamwe muri benshi bari gukora umuziki neza mu Rwanda ibitanga icyizere cyo kwamamara kurushaho muri Afrika no hanze yayo. Icyakora umuziki nyarwanda ukenewemo abakozi kugira ngo urusheho gutera imbere. 

    N’ubwo Diamond wo muri Tanzania ari kuvugwa mu itangazamakuru cyane ndetse nawe ubwe akaba yivugira ko nta muhanzi bakwiye kumugereranya nawe, afite n'ibyo ari kuvugiraho kubera ko ni umukozi pe – akora indirimbo buri kwezi kandi nziza.

    Usanga izo ndirimbo ze zaratumbagiye cyane ndetse n'amashusho yazo aba ari umwimerere kubera ko aba ahenze, ukongeraho no kuba asobanukiwe ibanga ryo kwamamaza umuziki we yaba mu itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bunyuranye bumufasha guhora ariwe muhanzi uri kuvugwa cyane – ni ibintu bigaragaza itandukaniro rye n’abandi bahanzi banyuranye barimo n’aba hano iwacu mu Rwanda twavuze hejuru.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105983/ntimuzangereranye-nabo-diamond-ku-bahanzi-nka-bruce-melodie-meddy-the-ben-na-knowless-avuz-105983.html

  • Hari gutegurwa uko imibiri 981 y'Abatutsi yabonetse mu bitaro bya Kabgayi ishyingurwa – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko hari hashize ibyumweru bibiri ubuyobozi bw'inzego z'ibanze na Ibuka muri Muhanga buri mu bikorwa byo gushakisha iyi mibiri aho byahagaritswe ku wa 25 Gicurasi 2021. Hamaze kuboneka imibiri 981.

    Iyi mibiri yabonetse ahari hari gusizwa ikibanza kizubakwamo inzu y'ababyeyi (Maternité),ndetse n'inyubako yari igiye kubakwa ngo ijye yigishirizwamo abaganga.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yavuze ko ibikorwa bibaye bisubitswe ariko bakomeje gushakisha amakuru y'ahandi hashakishirizwa imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside no kuzakomeza gushakisha mu mashyamba ya Kabgayi nkuko byagiye bigarukwaho na benshi mu baharokokeye.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati 'Nibyo twabaye dusubitse ibikorwa byo gushakisha imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside bakicirwa i Kabgayi ariko aho twagiye tubona hose ko hakwiye gushakishirizwa twarahashakishirije ndetse tubona ko n'imbago z'iki kibanza zishobora kuba zibitse abacu.'

    Yakomeje agira ati 'Tuzakomeza gushaka uburyo bwo gushakisha muri aya mashyamba ya Kabgayi tugendeye ku makuru yagiye atangwa n'abarokotse bari bahungiye aha i Kabgayi kuko hari abatarabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.'

    Rudasingwa yavuze ko bagiye kuvugana n'inzego bireba zose harimo n'Akarere ka Muhanga bagamije gufata umwanzuro wo gushyingura imibiri yabonetse ndetse n'indi yari isanzwe izashyingurwa muri iyi minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kumvikana basaba abafite amakuru y'ahajugunwe ababo bishwe muri Jenoside kuyatanga bagashakishwa nabo bagashyingurwa mu cyubahiro ariko hakunze kugaragara kwinangira ku bazi amakuru.

    Biteganyijwe ko mu karere ka Muhanga muri iyi minsi 100 yo kwibuka no guha icyubahiro Abatutsi bishwe hazashyingurwa imibiri isaga 1050 ikubiyemo isanzwe yabonetse mu bice bitandukanye by'umujyi wa Muhanga ndetse n'iyi 981 yabonetse mu bitaro bya Kabgayi.

    Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu bitaro bya Kabgayi igiye gushyingurwa mu cyubahiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-gutegurwa-uko-imibiri-981-y-abatutsi-yabonetse-mu-bitaro-bya-kabgayi

  • Rubavu: Bamaze iminsi itatu barara hanze hamw… – #rwanda #RwOT

    Ubwo twageraga muri uyu mudugudu wa Muhabura amajwi y'abapangayi bamaze iminsi igera kuri itatu bataryama barara hanze niyo twabanje kumva. Aba baturage bavugiye rimwe batakamba bibaza niba ubuyobozi bubazi cyangwa niba bwarabibagiwe. Bamwe mu bo twaganiriye batangarije InyaRwanda.com bari gusaba ubufasha cyangwa bagasurwa bagahumurizwa.

    Mukamugabo Zawadi yagaragaje akababaro bafite avuga ko mu minsi amaze arara hanze na bagenzi be ayimaze asenga ngo imvura itagwa ikabangiriza n’utwo bararagaho. Uyu mubyeyi yatabaje cyane avuga ko uretse we n'abana be bose babayeho nabi cyane.

    Ati 'Kuva inzu yanjye yagwa ndi kurara hanze n'abana banjye ntaho mfite nishima, izuba ryiriwe riri kutwica n'imvura nigwa iratunyagira mbese irahatwicira pe. Turatakambye Leta nidufashe. Ibintu byanjye n'umuryango wanjye turi kurara mu bihuru, turi hanze twese kandi nawe urabibona. Umuntu urimo kureba ubu buzima tubayemo adufashe atugirire impuhwe adufashe. Inzu ziri kugwa ntabwo ari uko ziri kuba zidakomeye cyangwa zari  zubatse nabi nawe reba aha turi zose zaguye kandi ni inzu zari zikomeye, dukeneye ko ubuyobozi budufasha'.

    Nyuma yo kumva ububabare aba baturage batewe n'imitingito yibasiye abaturage bo mu karere ka Rubavu n'ahandi, twahamagaye ku murongo wa Telefoni umuyobozi w'Umurenge wa Gisenyi, Bwana Tuyishime Jean Bosco atazuyaje yizeza ubufasha aba baturage ndetse avuga ko batekerejweho vuba cyane nk'ubuyobozi bagiye kubafasha. Jean Bosco yavuze muri ibi bihe bidasanzwe ubuyobozi buba bufite inshingano zo gufasha abaturage kandi ngo ni byo bagiye gukora kuri aba baturage bidatinze.

    Yagize ati 'Abo baturage barafashwa, barafashwa kandi vuba, n’ubwo bo basabye amahema twe ntabwo tubaha amahema kuko nta muturage ugomba kuba mu mahema, turabaha ubufasha, tugiye kuhagera vuba bihangane, uretse n'abo n'abandi bose bakuwe mu byabo n'umutingito turi kubabarura kugira ngo bahabwe ubufasha'.

    Umuyobozi w'umurenege wa Gisenyi yavuze ko kandi kugeza ubu hamaze kubarurwa abaturage bagera kuri 47 bakuwe mu byabo n'umutingito. Abanyarwanda bazwiho kugira umutima ufasha kuva kera kugeza ubu, ibi biri no kugaragarira mu bufatanye aho uwahuye n'ibiza ari gufashwa n'abaturage bagifite inzu zitarangirika naho abari basanzwe bafashwa na Leta bagashakirwa ubufasha.

    Abaturage bo mu Mudugudu wa Muhabura basenyewe n’umutingito 

    Umutingito watangiye mu masaha y'umugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, kugeza ubu umaze kwangiza ibintu byinshi birimo ibikorwa remezo ndetse n'imitungo bwite y'abaturage. 

    Dore uburyo babayeho nabi barara mu kigunda

    ANDI MAFOTO














    IREBERE UBURYO BABAYEHO NABI CYANE

    AMAFOTO: KWIZERA Jean de Dieu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105982/rubavu-bamaze-iminsi-itatu-barara-hanze-hamwe-nabana-babo-nibikoresho-byo-munzu-amafoto-105982.html

  • Niba umuturanyi ashaka guhungabanya ubusugire bwacu ….ntidushobora kubyemera”-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique ubwo aheruka kwitabira Inama ku iterambere ry'ubukungu bwa Afurika, i Paris mu Bufaransa,yavuze ko u Rwanda rutazihanganira u Burundi bucumbikiye umutwe wa FLN n'izindi zihungabanya umutekano warwo.

    Ati “Niba hari ushyigikiye umwe mu baturwanya, ibyo biba bivuze ko dufite ibibazo bibiri duhanganye na byo; urenga imipaka akatugabaho ibitero n'undi umushyigikiye mu buryo bw'ibanga. Niba umuturanyi ashaka guhungabanya ubusugire bwacu, akaduteza umutekano muke akoresheje imitwe yitwaje intwaro ntabwo dushobora kubyemera.'

    Mu minsi ine ishize mu Karere ka Rusizi abarwanyi ba FLN bahagabye igitero baturutse mu Burundi ndetse nabo ubwabo biyemereye ko bagabye icyo gitero nubwo bihakanye ko badafite ibirindiro mu Burundi.

    Igisirikare cy'u Rwanda cyavuze ko nyuma yo kwirukanwa n'Ingabo z'u Rwanda,aba barwanyi basubiye mu Burundi aho bafite ibirindiro.

    Ntibwari ubwa mbere kuko muri Kamena 2020 na bwo abarwanyi nk'aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by'Ingabo z'u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

    Ku kibazo cy'u Burundi busaba ko abakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bw'iki gihugu bahungiye ku butaka bw'u Rwanda mu 2015, boherezwa bagashyikirizwa inkiko,Perezida Kagame yavuze ko ntabo bazohereza.

    Ati “Twabwiye u Burundi na Loni ko niba bashaka abo bantu tuzababaha ariko kizaba ari ikibazo kibareba. Ku bitureba twe ntidushobora gutanga abantu baje baduhungiyeho ahubwo icyo tugomba kwizeza ni uko mu gihe cyose bagihari nta n'umwe muri bo uzisuganyiriza ku butaka bwacu ngo atere u Burundi. Nihagira ushaka kubatwaka ngo abajyane i Burundi azirengera ingaruka. Twabibwiye Abarundi, ikindi bashaka ni iki?'.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/niba-umuturanyi-ashaka-guhungabanya-ubusugire-bwacu-ntidushobora-kubyemera

  • Hari gutegurwa uko imibiri 981 y’Abatutsi yabonetse mu bitaro bya Kabgayi ishyingurwa –

    Ni nyuma y’uko hari hashize ibyumweru bibiri ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Ibuka muri Muhanga buri mu bikorwa byo gushakisha iyi mibiri aho byahagaritswe ku wa 25 Gicurasi 2021. Hamaze kuboneka imibiri 981.

    Iyi mibiri yabonetse ahari hari gusizwa ikibanza kizubakwamo inzu y’ababyeyi (Maternité),ndetse n’inyubako yari igiye kubakwa ngo ijye yigishirizwamo abaganga.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yavuze ko ibikorwa bibaye bisubitswe ariko bakomeje gushakisha amakuru y’ahandi hashakishirizwa imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside no kuzakomeza gushakisha mu mashyamba ya Kabgayi nkuko byagiye bigarukwaho na benshi mu baharokokeye.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Nibyo twabaye dusubitse ibikorwa byo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakicirwa i Kabgayi ariko aho twagiye tubona hose ko hakwiye gushakishirizwa twarahashakishirije ndetse tubona ko n’imbago z’iki kibanza zishobora kuba zibitse abacu.”

    Yakomeje agira ati “Tuzakomeza gushaka uburyo bwo gushakisha muri aya mashyamba ya Kabgayi tugendeye ku makuru yagiye atangwa n’abarokotse bari bahungiye aha i Kabgayi kuko hari abatarabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.”

    Rudasingwa yavuze ko bagiye kuvugana n’inzego bireba zose harimo n’Akarere ka Muhanga bagamije gufata umwanzuro wo gushyingura imibiri yabonetse ndetse n’indi yari isanzwe izashyingurwa muri iyi minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kumvikana basaba abafite amakuru y’ahajugunwe ababo bishwe muri Jenoside kuyatanga bagashakishwa nabo bagashyingurwa mu cyubahiro ariko hakunze kugaragara kwinangira ku bazi amakuru.

    Biteganyijwe ko mu karere ka Muhanga muri iyi minsi 100 yo kwibuka no guha icyubahiro Abatutsi bishwe hazashyingurwa imibiri isaga 1050 ikubiyemo isanzwe yabonetse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Muhanga ndetse n’iyi 981 yabonetse mu bitaro bya Kabgayi.

    Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu bitaro bya Kabgayi igiye gushyingurwa mu cyubahiro