Category: Uncategorized

  • Macron yanditse amateka: Yageze mu Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko rwari rumaze igihe kinini ruhanzwe amaso, ruciye inzira nshya mu mubano w'u Rwanda n'u Bufaransa, ibihugu byombi bitakunze gucana uwaka kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Macron yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw'iminsi ibiri, mu itsinda ryamuherekeje harimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z'u Bufaransa nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'abandi.

    Harimo kandi abayobozi mu nzego z'ubucuruzi n'ishoramari binahuriranye n'uko u Bufaransa binyuze mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, bwasinyanye amasezerano n'u Rwanda yo kurushyigikira mu kugura inkingo za Covid-19.

    Harimo kandi abantu bafitanye isano n'u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi ukuriye Ibikorwa bya Gisirikare by'u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

    Mu bandi bazwi ni nka Makhtar Diop ukomoka muri Sénégal usigaye ayoboye Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubufatanye mu by'Imari, IFC, wahoze ari Visi Perezida wa Banki y'Isi muri Afurika hagati ya 2012 na 2018.

    Uruzinduko rwa mbere rwa Macron mu Rwanda rwatangiye kuvugwa mu 2019 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe byavuzwe ko azitabira uwo muhango gusa ntiyabonetse ahubwo yahagarariwe na Hervé Berville, umudepite wo mu Ishyaka rye En Marche!

    Mu bikorwa byitezwe kuri Macron, ni umuhango wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali akunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, hanyuma akanageza ijambo ku barokotse Jenoside, aho byitezwe ko bwa mbere mu mateka aza gusaba imbabazi ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi bibaye nyuma y'aho mu ntangiriro z'uku kwezi hashyizwe hanze 'Raporo Duclert' yakozwe ku busabe bwa Emmanuel Macron yakoze icukumbura ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside.

    Raporo Duclert ni yo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye 'buhumyi' umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n'ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Macron yasuye u Rwanda nyuma y'iminsi mike Perezida Kagame avuye mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ebyiri zirimo imwe yiga ku bibazo by'umutekano muri Sudani n'indi yiga ku Iterambere ry'Ubukungu muri Afurika.

    Ibihe by'ingenzi byaranze umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa ku ngoma ya Macron

    Yahuye bwa mbere na Perezida Kagame amaze iminsi 127 atowe

    Bwa mbere Kagame ahura na Macron, bombi bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 18 Nzeri 2017. Bari bitabiriye inama y'Inteko Rusange ya Loni yabaga ku nshuro ya 72.

    Hari hashize iminsi 127 Macron atorewe kuyobora u Bufaransa mu gihe Perezida Kagame we yari amaze iminsi 31 arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya Gatatu.

    Yashyizeho Komisiyo icukumbura uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside

    Muri Mata 2019, Macron yashyizeho itsinda ry'abashakashatsi umunani n'abanyamateka, abaha inshingano zo gucukumbura uruhare rw'igihugu cye mu mateka ashaririye y'u Rwanda.

    Iri tsinda ryari rifite inshingano zo gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y'umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n'ibikorwa by'u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byamuritswe ku wa 26 Mata 2021, byagaragaje ko iki gihugu cyagize 'uruhare rukomeye kandi ntagereranywa' mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw'Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    Ku ngoma ye, Kabuga yatawe muri yombi

    Ku wa 16 Gicurasi 2020, Ubushinjacyaha bw'u Bufaransa bwemeje ko Kabuga Félicien wari umaze imyaka irenga 20 yihishahisha, hageze ngo aryozwe uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atabwa muri yombi.

    Uyu mugabo yafatiwe mu Gace ka Asnières-sur-Seine i Paris aho yabaga yarahinduye amazina.

    Yafashwe na Polisi y'u Bufaransa nyuma y'igikorwa gikomeye cyo kumushakisha cyajyanye no gusaka mu byerekezo bitandukanye.

    Perezida Kagame yongeye gutumirwa muri Élysée

    Hashize amezi umunani n'iminsi itanu abonanye bwa mbere na Macron, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Paris rw'iminsi ibiri, tariki ya 23 Gicurasi 2018, yakirwa muri Élysée na Macron. Ni uruzinduko rwasize amateka akomeye, kuko Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu 2010 ku bwa Sarkozy.

    Yagaruye Centre Culturel Francophone

    Mu 2014 ubwo umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa warimo agatotsi, Ikigo Ndangamuco cy'Abafaransa cyitwaga, Centre d'Echanges Culturels Franco-Rwandais, cyarafunzwe ndetse kiranasenywa.

    Cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu. Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw'aho yari iherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikijyanye n'imyubakire ihagenewe.

    Magingo aya, kuva aho umubano w'ibihugu byombi ufatiye isura nshya, ibikorwa byacyo byongeye gusubukurwa ndetse hubakwa Centre Culturel Francophone izafungurwa kuri uyu wa Gatanu. Ni ikigo gifite igice cyisanzuye biteganyijwe ko kizajya kiberamo ibitaramo n'imyidagaduro itandukanye.

    Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yagombaga kuzura ikanatahwa mu 2020 ariko imirimo yayo yadindijwe n'icyorezo cya Covid-19 bituma irangira muri Mata uyu mwaka.

    Yashyigikiye Kandidatire ya Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF

    Emmanuel Macron ubwe muri Gicurasi 2018, yatangaje ko ashyigikiye Umukandida w'u Rwanda ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, waje no gutorerwa uwo mwanya mu mpera z'uwo mwaka agatangira imirimo mu 2019.

    Macron ubwo yururukaga muri Cotam Unité, indege itwara Perezida w’u Bufaransa

    Mu bandi bayobozi bakiriye Macron harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Ambasaderi Dr François-Xavier (ibumoso). Mu bandi bari ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ni Chargé d’affaires muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian

    Perezida Emmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/macron-yanditse-amateka-yageze-mu-rwanda-amafoto

  • Imiryango itari iya Leta yasabiye abanga gutanga amakuru kujya bahanwa aho kugawa – #rwanda #RwOT

    Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda nyuma yo kubona ibyifuzo-nama (recommendations) ibihugu bitandukanye byasabye ko u Rwanda rwazubahiriza mu gihe cy'imyaka itandatu iri imbere, na yo yatangiye kubisesengura mu rwego rwo kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Ibyifuzo-nama ibihugu bitandukanye byasabye u Rwanda kuri iyi nshuro ni 160 biri mu ngeri zitandukanye, harimo imyanzuro 16 irebana n'ubwisanzure bw'itangazamakuru n'ubwo gutanga ibitekerezo.

    Mu nama igamije gusesengura ingingo ku yindi ibyo byifuzo-nama, ijyanye n'ubwisanzure bw'itangazamakuru no gutanga ibitekerezo, yateguwe n'Ihuriro ry'imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu (RNGOF on HIV/AIDS & H.P) ku bufatanye n'ihuriro ry'Abatanga ubufasha mu mategeko bavuze ko kugira ngo binozwe hari ibikwiye guhinduka ndetse no kongerwamo imbaraga.

    Ubusanzwe mu itegeko ryerekeye gusaba no guhabwa amakuru mu ngingo yaryo ya munani, rivuga ko urwego rwa Leta rushyiraho cyangwa rukagena umukozi ushinzwe gutanga amakuru kuri urwo rwego cyangwa ku ishami ryarwo kugira ngo rushobore kugeza amakuru ku bantu bayasaba hakurikijwe iri tegeko. Ibi ariko ntibereba gusa ibigo bya Leta ahubwo n'ibigo bimwe byigenga birebwa na ryo.

    Nubwo iri tegeko rihari ariko hari ababirengaho bitwaje ko nta bihano runaka bizwi uretse gusa kunengwa n'urwego rw'Umuvunyi rwahawe gukurikirana iyubahirizwa ry'iri tegeko.

    Umugenzuzi w'ishyirwa mu bikorwa ry'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, muri Legal Aids Forum, Mwitende Jean Claude, yavuze ko umwaka ushize hari ibyufuzo-nama bitatu gusa none ubu Leta yemeye ibigera kuri 16 kandi bikubiyemo ibice bibiri ari byo, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n'ubw'itangazamakuru ndetse n'ubwisanzure bwo kwishyira hamwe n'amashyaka.

    Yavuze ko nubwo ubwisanzure bw'itangazamakuru mu Rwanda butangwa ariko hari ibikwiye gukosorwa bijyanye no kubona amakuru nk'uko na Leta yabyemeye.

    Yavuze kandi ko hakiri imbogamizi mu itangwa ry'amakuru kandi ko bifuza ko hashyirwaho ibihano ku mukozi uwa ari we wese wanze gutanga amakuru.

    Yagize ati 'Icyo dusaba, dukurikije ibyifuzo-nama bihari na Leta yemeye, ni uko noneho uwanze gutanga amakuru aho kugawa hakwiye kujyaho ibihano bifatika. Kugira ngo n'abandi banga kuyatanga bumve ko bitakiri bya bindi ahubwo noneho bagomba kuyatanga kuko hari ibihano biteganyijwe.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel, aherutse kubwira itangazamakuru ko hakiri ibyuho mu mategeko.

    Ati 'Itegeko risobanura amakuru akwiye kugirwa ibanga ariko hari ayo abakayatanze bagira ay'ibanga kandi atari muri urwo rwego. Hari amakuru abayobozi baba bagomba gutangaza babyibwirije, ariko ntabwo babikora. Mu itegeko mpanabyaha hahozemo ibihano bihabwa umuntu utatanze amakuru ariko ubu byakuwemo.'

    Umukozi Ushinzwe Ibikorwa muri Legal Aid Forum, Me. Ibambe Jean Paul yavuze ko nubwo amategeko agenga umwuga w'itangazamakuru n'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ahari, hari ibikwiye kunozwa kugira ngo bitabangamira bwa bwisanzure.

    Yavuze kandi ko mu itangazamakuru hari ibidakwiye gufatwa nk'ibyaha ahubwo byafatwa nk'amakosa ubikoze agakurikiranwa mu buryo bw'imbonezamubano aho kugira ngo umuntu niba yasebeje abandi ajye guhanwa nk'uwakoze icyaha akaba yacibwa ihazabu ndetse agatanga indishyi ku wo yasebeje.

    Mu mategeko mpanabyaha, ingingo ya 288 ivuga ko umuntu usebanya mu ruhame, akitirira undi ikintu cyamutesha icyubahiro cyangwa agaciro cyangwa gishobora kumusuzuguza mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Mu gihe umuntu wese utukira undi mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Buri myaka itanu u Rwanda kimwe n'ibindi bihugu bitandukanye, byitaba Akanama k'Umuryango w'Abibumbye Gashinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu, bakareba uko igihugu kiri kubyitwaramo, hanyuma ibihugu bigatanga ibyifuzo-nama. Ni muri urwo rwego u Rwanda rwakiriye ibyifuzo-nama 160 bizakorwaho mu myaka itanu, bivuze ko bizagera muri 2026.

    Abanga gutanga amakuru basabiwe kujya bahanwa aho kugawa gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-itari-iya-leta-yasabiye-abanga-gutanga-amakuru-kujya-bahanwa-aho

  • BREAKING : Perezida Macron asesekaye i Kigali #rwanda #RwOT

    Mbere yo gufata rutemikirere yerecyeza i Kigali, Perezida Emmanuel Macron yatanze ubutumwa bugaragaza ikimujyanye mu Rwanda ko ari 'ukwindika paje nshya y’Umubano' hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/BREAKING-Perezida-Macron-asesekaye-i-Kigali

  • Indamukanyo 12 za Kagame na Macron mu mezi 44 (Amafoto) –

    Ni inshuro nyinshi kurusha izo Kagame yahuye na Hollande wasimbuwe na Macron. Mu myaka itanu François Gérard Georges Nicolas Hollande yamaze muri Élysée hagati ya 2012 na 2017, bahuye inshuro ebyiri.

    Izo zombi nta na rimwe bigeze bahurira mu Bufaransa cyangwa se mu Rwanda, rimwe bari i Bruxelles mu 2014 mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Centrafrique, indi nshuro bahurira muri Mali mu nama yiga ku mahoro.

    Ni ikimenyetso kigaragaza uko umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wari kure nk’ukwezi mbere y’uko Macron ajya ku butegetsi.

    Macron wavutse Perezida Kagame afite imyaka 20, yazanye amaraso mashya muri Politiki y’u Bufaransa, agendera kure imyumvire yari yarabase abamubanjirije kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba usibye Nicolas Sarkozy wagerageje gutsura umubano ariko akava ku butegetsi ntaho agejeje.

    Perezida Kagame ubwo yari mu Bufaransa mu Cyumweru gishize, yateye urwenya agaragaza ko ibintu byahindutse hagati y’ibihugu byombi. Ati “ Ubu nicaye muri hotel y’i Paris nta mpungenge z’uko hari umupolisi uri bunkomangire ku muryango”. Icyo gihe yari ari kuganira na Jeune Afrique ari muri Hotel Peninsula i Paris.

    Bwa mbere Kagame ahura na Macron, bombi bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 18 Nzeri 2017. Bari bitabiriye inama y’Inteko Rusange ya Loni yabaga ku nshuro ya 72.

    Hari hashize iminsi 127 Macron atorewe kuyobora u Bufaransa mu gihe Perezida Kagame we yari amaze iminsi 31 arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya Gatatu.

    Bongeye guhurira muri Afurika muri Côte d’Ivoire mu Mujyi wa Abidjan mu nama yahuzaga Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Icyo gihe hari ku wa 29 Ugushyingo 2017.

    Inshuro ya Gatatu hari ku wa 11 Werurwe 2018, ubwo bari mu Buhinde bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’Imirasire y’Izuba.

    Hashize amezi umunani n’iminsi itanu babonanye bwa mbere, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Paris rw’iminsi ibiri, tariki ya 23 Gicurasi 2018, yakirwa muri Élysée na Macron. Ni uruzinduko rwasize amateka akomeye, kuko Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu 2010 ku bwa Sarkozy.

    Rwanaharuye kandi inzira ya Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, maze u Bufaransa bwemeza ko bumushyigikiye ku mwanya wo kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) yaje no gutorerwa agatangira inshingano mu 2019.

    Bukeye bwaho ku wa 24 Gicurasi 2018, abakuru b’ibihugu bombi bitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga ya Viva Tech yari ihuje ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abayobozi baturutse mu mpande zose z’Isi.

    Ku wa 25 Nzeri 2018 nabwo bongeye guhura. Icyo gihe bari i New York ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni. Bagiranye ibiganiro byitabiriwe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo na Jean-Yves Le Drian uyobora iyo Minisiteri mu Bufaransa iherereye i Quai d’Orsay.

    Abakuru b’ibihugu byombi bongeye kandi guhurira i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama yiga ku buryo bushya bwo kubungabunga ibidukikije yitwa “One Planet Summit” yabaye ku wa 26 Nzeri 2018.

    Ku wa 11 Ukwakira 2018, bongeye guhurira i Yerevan muri Armenie mu nama ya OIF. Ni yo nama yatorewemo Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango wari unashyigikiwe by’umwihariko n’u Bufaransa na Macron ubwe.

    Perezida Kagame kandi yitabiriye umusangiro wabereye muri Elysée aho Macron yakiriye ku meza abayobozi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mahoro ku Isi, yahujwe n’itariki yasinyiweho amasezerano yo guhagarika intambara ya Mbere y’Isi yose.

    Iyo nama yiswe “Centenaire Armistice” yabaye ku wa 11 Ugushyingo 2018.

    Icyo gihe ntibyigeze bitangazwa ko hari ibiganiro byihariye bagiranye, cyo kimwe no ku wa 30 Ugushyingo 2018 ubwo bahuriraga na none mu nama y’ibihugu 20 bikomeye ku Isi, G20 yabereye i Buenos Aires muri Argentine.

    Ku wa 25-26 Kanama 2019, Perezida Kagame nabwo yahuye na Macron mu Mujyi Biarritz mu Bufaransa, ahaberaga inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi, G7, yabaga ku nshuro ya 45.

    Icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ubuzima ku Isi, ingendo zirahagarara ku buryo n’inama zahuzaga abayobozi bo hirya no hino ku Isi zimuriwe ku ikoranabuhanga.

    Ibyo ntibyabujije ko Perezida Kagame yakunze guhurira mu nama nk’izi zifashisha ikoranabuhanga na Emmanuel Macron zirimo nk’iya G20 yabaye ku wa 21 Ugushyingo 2020.

    Perezida Kagame aheruka mu Bufaransa ku wa 17-19 Gicurasi 2021 aho yahuye na Macron wari wamutumiye mu nama ebyiri zirimo imwe yiga ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika n’indi yiga ku bibazo by’umutekano muri Sudani.

    Igikorwa kidafitanye isano na Politiki abakuru b’ibihugu byombi bahuriyemo ni kimwe. Hari ku wa 19 Gicurasi 2021 ubwo bitabiraga umukino wa nyuma y’igikombe cy’igihugu mu Bufaransa wahuje Paris Saint-Germain na AS Monaco kuri Stade de France.

    Macron ni Perezida wa 25 w’u Bufaransa kuva kuri Repubulika ya Gatanu y’iki gihugu ihera mu 1958. Uruzinduko rwe rwa mbere mu mateka mu Rwanda ruri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2021, aho azasura urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, akagirana ikiganiro n’abanyamakuru nyuma akanafungura Centre Culturel de Francophonie.

    Bwa mbere Perezida Kagame ahura na Macron, bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Iyi foto ni imwe mu zanditse amateka mu mubano w’u Rwanda na Macron aho imugaragaza we na Perezida Kagame bari mu biganiro. Ni bwo bwa mbere bari bahuye

    Perezida Macron yatumiye Perezida Kagame mu Bufaransa, mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri runaba intangiriro nshya y’umubano w’ibihugu byombi

    Perezida Macron ubwo yakiraga mugenzi we i Élysée mu ruzinduko rw’amateka hagati y’ibihugu byombi

    Macron na Kagame ku wa 23 Gicurasi 2018 batangije amateka mashya hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ari nabwo Kandidatire ya Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF yatangajwe

    Ku wa 24 Gicurasi 2018, abakuru b’ibihugu bombi bitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga ya Viva Tech yabereye i Paris

    Ku wa 11 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wabereye muri Elysée aho Macron yakiriye ku meza abayobozi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mahoro ku Isi

    Ku wa 11 Werurwe 2018, ubwo abakuru b’ibihugu byombi bari mu Buhinde bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’Imirasire y’Izuba

    Ku wa 26 Nzeri 2018, abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i New York mu nama ya One Planet Summit

    Ku wa 11 Ukwakira 2018 bahuriye muri Armenie mu Mujyi wa Yerevan mu nama yasize Mushikiwabo atorewe kuyobora OIF

    Ku wa 25 Kanama 2019 Perezida Kagame yagaragaye yahuje urugwiro na Macron ubwo bahuriraga mu Mujyi Biarritz mu Bufaransa, ahaberaga inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi, G7, yabaga ku nshuro ya 45

    Macron ubwo yakiraga Perezida Kagame mu Mujyi wa Biarritz

    Ku wa 25 Nzeri 2018 nabwo bongeye guhura. Icyo gihe bari i New York ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni

    Perezida Kagame aheruka mu Bufaransa ku wa 17-19 Gicurasi 2021 aho yahuye na Macron wari wamutumiye mu nama ebyiri zirimo imwe yiga ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika

    Ku wa 29 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame na Emmanuel Macron ni bamwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama yahuzaga Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Icyo gihe yabereye muri Côte d’Ivoire mu Mujyi wa Abidjan

    Amafoto: Village Urugwiro, Getty Images


  • Amayobera ku irengero rya Cassien Ntamuhanga; Abo mu ihuriro yashinze batangiye kubogoza –

    Amakuru y’itabwa muri yombi rya Ntamuhanga yatangiye kuvugwa ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi, gusa kuva icyo gihe nta rwego na rumwe yaba urwo mu Rwanda no muri Mozambique rwigeze ruvuga kuri aya makuru ngo rubyemeze cyangwa se rubihakane.

    N’abantu b’ingeri zitandukanye baganiriye na IGIHE, bose bagaragazaga ko iyi nkuru nabo bayumvise ku mbuga nkoranyambaga, ko batarasobanukirwa ibyayo neza.

    Benshi bacyumva inkuru y’uko yaba yatawe muri yombi, bahise bakubita agatima ku buryo Nsabimana Callixte uzwi nka “Sankara” yageze mu Rwanda avanywe mu Birwa bya Comores. Usibye uyu kandi, benshi bibuka uko abandi nka LaForge Bazeye, Lt Col Abega ba FDLR, Maj Mudathiru n’abandi benshi basanzwe barigize inyeshyamba zirwanya Leta bisanze i Kigali mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Iyi nkuru yongewemo umunyu n’umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Mozambique, dore ko mu mpera za Mata, Perezida Filipe Jacinto Nyusi yari i Kigali akagirana ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku mutekano.

    Ibintu byongeye gufata indi ntera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ubwo Umutwe w’Abaryankuna Ntamuhanga yari yarashinze agitoroka gereza, wo ubwawo wahamije ko yafashwe.

    Mu butumwa washyize ku rukuta rwa Facebook wagize uti “Banyarwanda Banyarwandakazi, nk’uko mumaze iminsi mubibona ku mbuga, Umuryankuna w’umushumi Cassien Ntamuhanga yafatiwe muri Mozambique ku cyumweru tariki ya 23 Gicurasi, tukaba twarabaye turetse kugira icyo dutangaza tutarabona amakuru y’imvaho ku mpamvu yafashwe n’uwamufashe.”

    Bakomeje bavuga ko Leta y’u Rwanda ifite uruhare mu ifatwa rye. Iryo tangazo risaba abamuzi kumutabariza ngo atajyanwa i Kigali kuko ari impunzi, mu gihe bizwi neza ko yatorotse igihano yahawe kitararangira, ni ukuvuga ko mu mategeko agifatwa nk’umunyabyaha watorotse.

    Ntamuhanga yatorotse Gereza ya Nyanza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017. Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba. Ni dosiye yari ahuriyemo n’umuhanzi Kizito Mihigo wiyahuriye muri kasho mu 2020.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ntamuhanga yakatiwe adahari igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba mu mugambi wo gutera ahantu hatandukanye ibisasu, yari afatanyije n’itsinda ririmo umunyamakuru Phocas Ndayizera.

    Mozambique ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bibarizwamo Abanyarwanda benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bacyihishahisha ubutabera.

    Byorohera abafite ibyo bakekwaho mu Rwanda kuhihisha akenshi bitwikiriye umutaka w’uko batavuga rumwe na Leta.

    Abo bakekwaho uruhare muri Jenoside kandi bavugwa mu bikorwa bigamije kwikiza abanyarwanda baba muri icyo gihugu bakorana na Guverinoma y’u Rwanda, babashinja ko bagiye kubatata.

    Ibyo byigaragaje muri Kanama 2019 ubwo Louis Baziga wari ukuriye diaspora nyarwanda yicwaga arashwe mu Murwa Mukuru Maputo.

    Mu 2018 u Rwanda rwafunguye bwa mbere Ambasade yarwo muri Mozambique. Iki gihugu bivugwa ko gituwemo n’Abanyarwanda basaga ibihumbi bitanu.

    Mu gihe inkuru y’itabwa muri yombi rya Ntamuhanga yaba impamo, byakongera gushimangira ukurindimuka kw’abarwanya Leta n’ubusanzwe bageze ku buce. Byanongera kubahindisha umushyitsi nyuma y’amezi macye Paul Rusesabagina atawe muri yombi na RIB mu buryo busa n’ubumenyerewe muri film za Hollywood.

    Guhinda umushyitsi kw’abatavuga rumwe na Leta gukunze kugaragarira mu byo bandika ku mbuga nkoranyambaga kwatumye bamwe usanga bataka ko telefoni zabo zumvirizwa na Leta y’u Rwanda iyo yose aho baba mu mahanga, ku buryo baba bumva ko imigambi yabo yose izwi umwe ku wundi kandi yitegerezwa n’inzego z’umutekano zo mu Rwanda.

    Hashize iminsi bivugwa ko Ntamuhanga Cassien yafatiwe muri Mozambique

  • Indamukanyo 12 za Kagame na Macron mu mezi 44 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni inshuro nyinshi kurusha izo Kagame yahuye na Hollande wasimbuwe na Macron. Mu myaka itanu François Gérard Georges Nicolas Hollande yamaze muri Élysée hagati ya 2012 na 2017, bahuye inshuro ebyiri.

    Izo zombi nta na rimwe bigeze bahurira mu Bufaransa cyangwa se mu Rwanda, rimwe bari i Bruxelles mu 2014 mu nama yiga ku kibazo cy'umutekano muke muri Centrafrique, indi nshuro bahurira muri Mali mu nama yiga ku mahoro.

    Ni ikimenyetso kigaragaza uko umubano w'u Bufaransa n'u Rwanda wari kure nk'ukwezi mbere y'uko Macron ajya ku butegetsi.

    Macron wavutse Perezida Kagame afite imyaka 20, yazanye amaraso mashya muri Politiki y'u Bufaransa, agendera kure imyumvire yari yarabase abamubanjirije kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba usibye Nicolas Sarkozy wagerageje gutsura umubano ariko akava ku butegetsi ntaho agejeje.

    Perezida Kagame ubwo yari mu Bufaransa mu Cyumweru gishize, yateye urwenya agaragaza ko ibintu byahindutse hagati y'ibihugu byombi. Ati ' Ubu nicaye muri hotel y'i Paris nta mpungenge z'uko hari umupolisi uri bunkomangire ku muryango'. Icyo gihe yari ari kuganira na Jeune Afrique ari muri Hotel Peninsula i Paris.

    Bwa mbere Kagame ahura na Macron, bombi bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 18 Nzeri 2017. Bari bitabiriye inama y'Inteko Rusange ya Loni yabaga ku nshuro ya 72.

    Hari hashize iminsi 127 Macron atorewe kuyobora u Bufaransa mu gihe Perezida Kagame we yari amaze iminsi 31 arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya Gatatu.

    Bongeye guhurira muri Afurika muri Côte d'Ivoire mu Mujyi wa Abidjan mu nama yahuzaga Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi. Icyo gihe hari ku wa 29 Ugushyingo 2017.

    Inshuro ya Gatatu hari ku wa 11 Werurwe 2018, ubwo bari mu Buhinde bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry'Imirasire y'Izuba.

    Hashize amezi umunani n'iminsi itanu babonanye bwa mbere, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Paris rw'iminsi ibiri, tariki ya 23 Gicurasi 2018, yakirwa muri Élysée na Macron. Ni uruzinduko rwasize amateka akomeye, kuko Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu 2010 ku bwa Sarkozy.

    Rwanaharuye kandi inzira ya Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, maze u Bufaransa bwemeza ko bumushyigikiye ku mwanya wo kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa (OIF) yaje no gutorerwa agatangira inshingano mu 2019.

    Bukeye bwaho ku wa 24 Gicurasi 2018, abakuru b'ibihugu bombi bitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga ya Viva Tech yari ihuje ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n'abayobozi baturutse mu mpande zose z'Isi.

    Ku wa 25 Nzeri 2018 nabwo bongeye guhura. Icyo gihe bari i New York ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni. Bagiranye ibiganiro byitabiriwe n'uwari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo na Jean-Yves Le Drian uyobora iyo Minisiteri mu Bufaransa iherereye i Quai d'Orsay.

    Abakuru b'ibihugu byombi bongeye kandi guhurira i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama yiga ku buryo bushya bwo kubungabunga ibidukikije yitwa 'One Planet Summit' yabaye ku wa 26 Nzeri 2018.

    Ku wa 11 Ukwakira 2018, bongeye guhurira i Yerevan muri Armenie mu nama ya OIF. Ni yo nama yatorewemo Louise Mushikiwabo nk'Umunyamabanga Mukuru w'uyu muryango wari unashyigikiwe by'umwihariko n'u Bufaransa na Macron ubwe.

    Perezida Kagame kandi yitabiriye umusangiro wabereye muri Elysée aho Macron yakiriye ku meza abayobozi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mahoro ku Isi, yahujwe n'itariki yasinyiweho amasezerano yo guhagarika intambara ya Mbere y'Isi yose.

    Iyo nama yiswe 'Centenaire Armistice' yabaye ku wa 11 Ugushyingo 2018.

    Icyo gihe ntibyigeze bitangazwa ko hari ibiganiro byihariye bagiranye, cyo kimwe no ku wa 30 Ugushyingo 2018 ubwo bahuriraga na none mu nama y'ibihugu 20 bikomeye ku Isi, G20 yabereye i Buenos Aires muri Argentine.

    Ku wa 25-26 Kanama 2019, Perezida Kagame nabwo yahuye na Macron mu Mujyi Biarritz mu Bufaransa, ahaberaga inama y'ibihugu birindwi bikize ku Isi, G7, yabaga ku nshuro ya 45.

    Icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ubuzima ku Isi, ingendo zirahagarara ku buryo n'inama zahuzaga abayobozi bo hirya no hino ku Isi zimuriwe ku ikoranabuhanga.

    Ibyo ntibyabujije ko Perezida Kagame yakunze guhurira mu nama nk'izi zifashisha ikoranabuhanga na Emmanuel Macron zirimo nk'iya G20 yabaye ku wa 21 Ugushyingo 2020.

    Perezida Kagame aheruka mu Bufaransa ku wa 17-19 Gicurasi 2021 aho yahuye na Macron wari wamutumiye mu nama ebyiri zirimo imwe yiga ku iterambere ry'ubukungu bwa Afurika n'indi yiga ku bibazo by'umutekano muri Sudani.

    Igikorwa kidafitanye isano na Politiki abakuru b'ibihugu byombi bahuriyemo ni kimwe. Hari ku wa 19 Gicurasi 2021 ubwo bitabiraga umukino wa nyuma y'igikombe cy'igihugu mu Bufaransa wahuje Paris Saint-Germain na AS Monaco kuri Stade de France.

    Macron ni Perezida wa 25 w'u Bufaransa kuva kuri Repubulika ya Gatanu y'iki gihugu ihera mu 1958. Uruzinduko rwe rwa mbere mu mateka mu Rwanda ruri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2021, aho azasura urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, akagirana ikiganiro n'abanyamakuru nyuma akanafungura Centre Culturel de Francophonie.

    Bwa mbere Perezida Kagame ahura na Macron, bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Iyi foto ni imwe mu zanditse amateka mu mubano w’u Rwanda na Macron aho imugaragaza we na Perezida Kagame bari mu biganiro. Ni bwo bwa mbere bari bahuye

    Perezida Macron yatumiye Perezida Kagame mu Bufaransa, mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri runaba intangiriro nshya y’umubano w’ibihugu byombi

    Perezida Macron ubwo yakiraga mugenzi we i Élysée mu ruzinduko rw’amateka hagati y’ibihugu byombi

    Macron na Kagame ku wa 23 Gicurasi 2018 batangije amateka mashya hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ari nabwo Kandidatire ya Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF yatangajwe

    Ku wa 24 Gicurasi 2018, abakuru b'ibihugu bombi bitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga ya Viva Tech yabereye i Paris

    Ku wa 11 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wabereye muri Elysée aho Macron yakiriye ku meza abayobozi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mahoro ku Isi

    Ku wa 11 Werurwe 2018, ubwo abakuru b’ibihugu byombi bari mu Buhinde bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry'Imirasire y'Izuba

    Ku wa 26 Nzeri 2018, abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i New York mu nama ya One Planet Summit

    Ku wa 11 Ukwakira 2018 bahuriye muri Armenie mu Mujyi wa Yerevan mu nama yasize Mushikiwabo atorewe kuyobora OIF

    Ku wa 25 Kanama 2019 Perezida Kagame yagaragaye yahuje urugwiro na Macron ubwo bahuriraga mu Mujyi Biarritz mu Bufaransa, ahaberaga inama y'ibihugu birindwi bikize ku Isi, G7, yabaga ku nshuro ya 45

    Macron ubwo yakiraga Perezida Kagame mu Mujyi wa Biarritz

    Ku wa 25 Nzeri 2018 nabwo bongeye guhura. Icyo gihe bari i New York ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni

    Perezida Kagame aheruka mu Bufaransa ku wa 17-19 Gicurasi 2021 aho yahuye na Macron wari wamutumiye mu nama ebyiri zirimo imwe yiga ku iterambere ry'ubukungu bwa Afurika

    Ku wa 29 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame na Emmanuel Macron ni bamwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama yahuzaga Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi. Icyo gihe yabereye muri Côte d'Ivoire mu Mujyi wa Abidjan

    Amafoto: Village Urugwiro, Getty Images


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indamukanyo-12-za-kagame-na-macron-mu-mezi-44-amafoto

  • Amayobera ku irengero rya Cassien Ntamuhanga; Abo mu ihuriro yashinze batangiye kubogoza – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'itabwa muri yombi rya Ntamuhanga yatangiye kuvugwa ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi, gusa kuva icyo gihe nta rwego na rumwe yaba urwo mu Rwanda no muri Mozambique rwigeze ruvuga kuri aya makuru ngo rubyemeze cyangwa se rubihakane.

    N'abantu b'ingeri zitandukanye baganiriye na IGIHE, bose bagaragazaga ko iyi nkuru nabo bayumvise ku mbuga nkoranyambaga, ko batarasobanukirwa ibyayo neza.

    Benshi bacyumva inkuru y'uko yaba yatawe muri yombi, bahise bakubita agatima ku buryo Nsabimana Callixte uzwi nka 'Sankara' yageze mu Rwanda avanywe mu Birwa bya Comores. Usibye uyu kandi, benshi bibuka uko abandi nka LaForge Bazeye, Lt Col Abega ba FDLR, Maj Mudathiru n'abandi benshi basanzwe barigize inyeshyamba zirwanya Leta bisanze i Kigali mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Iyi nkuru yongewemo umunyu n'umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Mozambique, dore ko mu mpera za Mata, Perezida Filipe Jacinto Nyusi yari i Kigali akagirana ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku mutekano.

    Ibintu byongeye gufata indi ntera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ubwo Umutwe w'Abaryankuna Ntamuhanga yari yarashinze agitoroka gereza, wo ubwawo wahamije ko yafashwe.

    Mu butumwa washyize ku rukuta rwa Facebook wagize uti 'Banyarwanda Banyarwandakazi, nk'uko mumaze iminsi mubibona ku mbuga, Umuryankuna w'umushumi Cassien Ntamuhanga yafatiwe muri Mozambique ku cyumweru tariki ya 23 Gicurasi, tukaba twarabaye turetse kugira icyo dutangaza tutarabona amakuru y'imvaho ku mpamvu yafashwe n'uwamufashe.'

    Bakomeje bavuga ko Leta y'u Rwanda ifite uruhare mu ifatwa rye. Iryo tangazo risaba abamuzi kumutabariza ngo atajyanwa i Kigali kuko ari impunzi, mu gihe bizwi neza ko yatorotse igihano yahawe kitararangira, ni ukuvuga ko mu mategeko agifatwa nk'umunyabyaha watorotse.

    Ntamuhanga yatorotse Gereza ya Nyanza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017. Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi no gucura umugambi w'ibikorwa by'iterabwoba. Ni dosiye yari ahuriyemo n'umuhanzi Kizito Mihigo wiyahuriye muri kasho mu 2020.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi, Ntamuhanga yakatiwe adahari igifungo cy'imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by'iterabwoba mu mugambi wo gutera ahantu hatandukanye ibisasu, yari afatanyije n'itsinda ririmo umunyamakuru Phocas Ndayizera.

    Mozambique ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bibarizwamo Abanyarwanda benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bacyihishahisha ubutabera.

    Byorohera abafite ibyo bakekwaho mu Rwanda kuhihisha akenshi bitwikiriye umutaka w'uko batavuga rumwe na Leta.

    Abo bakekwaho uruhare muri Jenoside kandi bavugwa mu bikorwa bigamije kwikiza abanyarwanda baba muri icyo gihugu bakorana na Guverinoma y'u Rwanda, babashinja ko bagiye kubatata.

    Ibyo byigaragaje muri Kanama 2019 ubwo Louis Baziga wari ukuriye diaspora nyarwanda yicwaga arashwe mu Murwa Mukuru Maputo.

    Mu 2018 u Rwanda rwafunguye bwa mbere Ambasade yarwo muri Mozambique. Iki gihugu bivugwa ko gituwemo n'Abanyarwanda basaga ibihumbi bitanu.

    Mu gihe inkuru y'itabwa muri yombi rya Ntamuhanga yaba impamo, byakongera gushimangira ukurindimuka kw'abarwanya Leta n'ubusanzwe bageze ku buce. Byanongera kubahindisha umushyitsi nyuma y'amezi macye Paul Rusesabagina atawe muri yombi na RIB mu buryo busa n'ubumenyerewe muri film za Hollywood.

    Guhinda umushyitsi kw'abatavuga rumwe na Leta gukunze kugaragarira mu byo bandika ku mbuga nkoranyambaga kwatumye bamwe usanga bataka ko telefoni zabo zumvirizwa na Leta y'u Rwanda iyo yose aho baba mu mahanga, ku buryo baba bumva ko imigambi yabo yose izwi umwe ku wundi kandi yitegerezwa n'inzego z'umutekano zo mu Rwanda.

    Hashize iminsi bivugwa ko Ntamuhanga Cassien yafatiwe muri Mozambique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amayobera-ku-irengero-rya-cassien-ntamuhanga-abo-mu-ihuriro-yashinze-batangiye

  • Villarreal yababaje Manchester United iyitwara igikombe cya UEFA Europa League #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo habaye umukino wa nyuma wa Europa League wahuje Manchester United na Villarreal ariko warangiye iyi kipe yo muri Espagne ariyo itahanye igikombe.

    Manchester United yashakaga kwisubiza iki gikombe yaherukaga muri 2017 ariko ntibyayikundiye kuko penaliti yahushijwe na David de Gea yatumye itabasha kubigeraho.

    Villareal niyo yafunguye amazamu ku munota wa 29 ku gitego cyatsinzwe na Gerard Moreno ndetse iki gitego nicyo cyabonetse mu gice cya mbere.

    Mu gice cya kabiri,United yaje yariye karungu bituma ku munota wa 55 yishyura iki gitego ibifashijwemo na Edinson Cavani.

    United yagerageje kuyobora uyu mukino mu minota 90 ariko ntiyabasha kubona igitego cy'intsinzi cyane ko n'umutoza Ole Gunnar Solskjaer atigeze agerageza gukora impinduka.

    Nyuma y'iminota 90,hongeweho 30 yabaye ingorabahizi kuri buri ruhande kugeza ubwo hitabajwe za penaliti zitari zoroshye ku banyezamu b'amakipe yombi,gusa byarangiye zihiriye Villarreal.

    Amakipe yose yateye amapenaliti abakinnyi bose bari mu kibuga barazinjiza kugeza ubwo abanyezamu bombi bateranye aho Geronimo Rulli yayinjije mu gihe David de Gea yayihushije.Iki nicyo gikombe cya mbere cy'i Burayi Villarreal itwaye.

    Unai Emery abaye umutoza wa mbere utwaye inshuro 4 ibikombe bya UEFA Cup/Europa League (2013-14, 2014-15, 2015-16 & 2020-21). inshuro eshatu ziheruka yabikoze ari muri Sevilla.

    Ikipe ya Manchester United imaze gutsindirwa kuri penaliti inshuro 6 muri 7 iheruka gutera mu marushanwa yose aheruka.

    Villarreal yabaye ikipe ya 10 yo muri Espagne, itsindiye ku mukino wa nyuma iyo mu Bwongereza mu irushanwa ry'u Burayi. Muri izo nshuro harimo ebyiri Manchester United yatsinzwemo na FC Barcelone muri Champions League.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi n'ababasimbuye bari mu dukubo:

    Villarreal: Rulli, Foyth (Gaspar 88), Albiol, Pau Torres, Pedraza (Moreno 88), Parejo, Capoue (Raba 120+3), Trigueros (Gomez 77), G. Moreno, Bacca (Coquelin 60), Pino (Alcacer 77)

    Manchester United: De Gea, Wan-Bissaka (Mata 120+3), Bailly (Tuanzebe 115), Lindelof, Shaw, McTominay (Telles 120+3), Pogba (James 115), Greenwood (Fred 100), Fernandes, Rashford, Cavani.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/villarreal-yababaje-manchester-united-iyitwara-igikombe-cya-uefa-europa-league

  • Byinshi ku mushinga w'amagare agiye gushyirwa muri Kigali, umuntu azajya atwara akayasiga ahabugenewe – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga Umujyi wa Kigali ndetse n'indi mijyi yo hirya no hino mu gihugu izafatanyamo n'Ikigo Guraride Rwanda gikoresha amagare y'ikoranabuhanga akoresha amashanyarazi, cyane akomoka ku mirasire y'izuba.

    Amakuru IGIHE yahawe na Umuhoza Pamela ukora muri Guraride Rwanda yavuze ko ku ikubitiro muri Kigali rwagati hazashyirwa sitasiyo 15 aho imwe izajya ijyaho amagare ane, ni ukuvuga agera kuri 60.

    Mu bice bya Kimironko, Remera no ku Gisimenti hazashyirwa izindi sitasiyo umunani aho zizaba zirimo amagare 32.

    Ubuyobozi bwa Guraride buvuga ko amezi atatu ya mbere abantu bazajya bagenda kuri aya magare ku buntu, mu gihe nyuma hazashyirwaho ibiciro biturutse ku biganiro Guraride izagirana n'abarimo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Umujyi wa Kigali n'izindi.

    Umuhoza yagize ati 'Urebye kubera ko turi gukorana n'Umujyi wa Kigali, ntitwavuga ngo igihe ntarengwa cyo gutangira ni ejo cyangwa ejo bundi ariko nibura navuga ko ukwezi kwa Nyakanga 2021, kuzarangira twaratangiye.'

    IGIHE yamenye ko ubwo ibikorwa byo gutunganya agace kazwi nka Car Free Zone bizaba bisojwe ari naho hateganyijwe gutangirizwa uyu mushinga wo gukoresha aya magare ya Guraride.

    Ibyo wamenya kuri uyu mushinga

    Mu 2017, ni bwo Guraride Rwanda yatangije ikoreshwa ry'amagare rusange akoresha amashanyarazi, hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry'uburyo bw'imigenderanire butangiza ibidukikije muri Afurika, ikaba yaratangiriye ibikorwa byayo mu Rwanda, mu mijyi imwe n'imwe.

    Ubuyobozi bwayo butangaza ko hazashyirwaho sitasiyo zitandukanye muri buri karere ikoreramo, aho umuntu akoresheje application ya telefoni abasha kubona sitasiyo imwegereye ashobora kujya kurahuraho umuriro, buri wese ushaka gukoresha aya magare azajya yiyandikisha, binyuze kuri telefoni, ahitemo bumwe mu buryo bune bwo kwiyandikisha.

    Hari ukwiyandikisha ku gukoresha igare inshuro imwe, hari ukwiyandikisha buri munsi, hari ukwiyandikisha buri kwezi, hakaba no kwiyandikisha ku mwaka, ukaba wemerewe gukoresha amagare rusange ya Guraride muri gahunda zawe za buri munsi.

    Amagare ya Guraride akoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba, aho kuri buri sitasiyo hashyizwe umurasire ufasha mu kubika ingufu ziva ku mirasire y'izuba, ubundi igakoreshwa mu kongerera umuriro amagare, aho igare ryongewemo umuriro rimwe rishobora kugenda ibilometero 70 ritongeye gukenera kongerwamo umuriro.

    Kugira ngo umuntu abashe gukoresha Guraride abone igare, ashobora gukoresha application ya telefoni, yaba adakoresha 'smartphone', agakoresha amakarita atangwa n'iyi sosiyete ubundi akabasha kubona igare.

    Mu kwishyura, abakiliya bazajya babasha kwishyura bakoresheje uburyo butandukanye burimo gukoresha Mobile Money cyangwa se kubinyuza kuri banki, ndetse no kubazaba bahagarariye Guraride hirya no hino (agents).

    Perezida wa Guraride, Ike Erhabor, yigeze kubwira IGIHE ko bishimiye gukorana n'u Rwanda kuko ibyerekezo byabo bihuye, ari byo kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Ati 'Guraride yishimiye kugendera mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuba imbere muri Afurika mu kurengera ibidukikije, hashyirwaho uburyo bw'ubwikorezi butangiza ibidukikije, hagabanywa cyane imyuka ihumanya ikirere.”

    Guraride kandi irashaka kwagura imikorere yayo igatangira no gukorera mu bindi bihugu bya Afurika byose, hagamijwe gukemura ibibazo birimo iyangirika ry'ikirere mu mijyi minini imwe n'imwe, ubucucike bw'imodoka, imirongo minini ahategerwa imodoka rusange, igiciro gihanitse cy'ingendo hamwe na hamwe n'ibindi.

    Ibi byose ngo bizakemura ibibazo byinshi icya rimwe, nk'uko Ike Erhabor, akomeza abitangaza.

    Uyu mushinga wa Guraride washowemo agera kuri miliyoni 13 $, hateganyijwe ko izakoresha amagare agera ku 3000 akoresha amashanyarazi, 2500 akoresha uburyo bukomatanyije (smart bikes), ndetse na 'scooter' zigera ku 1500 zikoresha amashanyarazi.

    Guraride ifite gahunda yo gushyiraho sitasiyo zigera ku 1000 hirya no hino mu gihugu, zizajya zifashsishwa mu kongera umuriro muri ayo magare.

    Biteganyijwe ko muri Nyakanga 2021 aribwo uyu mushinga uzatangira

    Kuri sitasiyo hazajya hashyirwa amagare ane

    Ni uku sitasiyo za Guraride zizaba ziteye, muri Kigali hari aho zatangiye kubakwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byinshi-ku-mushinga-w-amagare-agiye-gushyirwa-muri-kigali-umuntu-azajya-atwara

  • Ishusho y'Umujyi wa Rubavu nyuma y'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kugeze ubu, inzu zirenga 267 zimaze gusenyuka, izindi 859 zarangiritse, hashingiwe ku mibare mishya yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi saa Saba z'amanywa.

    Uretse inzu z'abaturage, umuhanda wa kaburimbo ugana ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warangiritse, umusigiti n'ikigo cy'ishuri na byo byarangiritse, ndetse n'Ibitaro bya Gisenyi byamaze kwimurira serivisi zimwe na zimwe mu bindi bitaro.

    Serivisi z'abana zimuriwe mu Bitaro bya Ruhengeri biri mu Mujyi wa Musanze mu gihe iz'indwara zo mu mubiri zimuriwe mu Bitaro bya Shyira. Abanyeshuri biga mu mashuri yangiritse bimuriwe mu mazima kugira ngo bakomeze amasomo yabo.

    Ibi kandi biri kujyana n'uko umubare w'impunzi ziri guturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo kwiyongera, aho bamaze kurenga 650, ndetse bakaba bamaze guhabwa ikibuga cya Makoro, kiri mu Murenge wa Busasamana, ngo bahakambike.

    Kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, imitingito iracyanyuzamo ikumvikana mu Karere ka Rubavu n'ubwo idafite imbaraga cyane ndetse n'ibimaze kwangirika kuri uyu munsi bikaba bitaramenyekana.

    Kuva ku wa Kabiri, kubera imitingito yiyongeraga mu Karere ka Rubavu, bamwe mu baturage bafashe icyemezo cyo kujya mu bindi bice bitandukanye by'igihugu ahari agahenge, hatibasiriwe cyane.

    Bamwe mu baturage bakanzwe n’umutingito bafata icyemezo cyo kuba bavuye mu Karere ka Rubavu

    Hari abaturage bimukanye ibikoresho byabo

    Abaturage bari bapakiye iby’ingenzi bitegura kwimuka bava mu Karere ka Rubavu

    Abanya-Rubavu bari bategereje imodoka ngo zibakure mu Karere kabo

    Bamwe mu baturage bavugaga ko bahunze umutingito

    Abakozi ba Croix-Rouge bari mu bikorwa byo gufasha impunzi zaturutse muri Congo zihunze umutingito

    Izi mpunzi zamaze gutegurirwa ahantu hisanzuye zigomba kuba zituye mu gihe zitegereje ko ibintu bisubira mu buryo

    Izi mpunzi zahawe iby’ibanze zizaba zifashisha

    Abagenzi bari benshi muri Gare ya Rubavu ku mugoroba wo ku wa Kabiri

    Ni uku byari byifashe kuri uyu wa Kabiri i Rubavu

    Abantu bari benshi muri Gare y’i Rubavu ndetse bamwe bari bitwaje abana

    Abantu bari bitwaje iby’ibanze bazakenera

    Abaturage bari benshi muri gare, barimo n’abanyeshuri

    Uko byari byifashe i Rubavu ku masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri

    Inzu zangiritse bitewe n’umutingito mu Karere ka Rubavu

    Iyi ni imwe mu nzu z’ubucuruzi mu Karere ka Rubavu zangiritse

    Kugeza ubu nta muntu urahitanwa n’umutingito ku ruhande rw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-akarere-ka-rubavu-nyuma-y-iruka-ry-ikirunga-cya-nyiragongo-amafoto