Category: Uncategorized

  • Perezida Macron yasuye urwibutso rwa Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside (Amafoto) –

    Macron ubwo yageraga mu Rwanda, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, akomereza muri Village Urugwiro abonana Perezida Kagame ahita ajya ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Akigera ku Gisozi yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ndetse yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian.

    Mbere yo gushyira indabo ku mva yabanje gutambagizwa Urwibutso n’Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, yerekwa ibice birugize, anasobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Macron abaye uwa kabiri wayoboye u Bufaransa usuye urwo rwibutso nyuma ya Nicolas Sarkozy warusuye muri Gashyantare 2010. Icyo gihe yasabye imbabazi kubera ‘amakosa’ n’ubuhumyi’ bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe u Bufaransa nk’igihugu ntibwemeraga ko hari uruhare bwagize muri Jenoside.

    Inkuru irambuye mu kanya….

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

  • Perezida Kagame yakiriye Macron muri Village Urugwiro (Amafoto) –

    Ni rwo ruzinduko rwa mbere yagiriye mu Rwanda kuva mu 2017 yatorerwa kuyobora u Bufaransa ndetse ni n’urwa kabiri Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa agiriye mu Rwanda kuva mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

    Saa Tatu z’igitondo ni bwo Macron yari ageze ku Kacyiru muri Village Urugwiro, yakirwa na Perezida Kagame ndetse ahabwa icyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, “La Marseillaise” y’u Bufaransa na “Rwanda Nziza” y’u Rwanda.

    Macron yaherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, abadepite barimo Hervé Berville uvuka i Nyamirambo ariko akaba ari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ahagarariye Ishyaka rya En Marche! rya Emmanuel Macron.

    Perezida Kagame ubwo yari ategereje Macron muri Village Urugwiro

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bafitanye umubano mwiza kuva mu 2017 yatorerwa kuyobora u Bufaransa

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Macron muri Village Urugwiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane

    Perezida Macron yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017

    Perezida Kagame asuhuza Sira Sylla, Umudepite wo mu Bufaransa ufite inkomoko muri Afurika uri mu bakunda kuvuganira u Rwanda cyane

    Perezida Kagame asuhuza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian

    Macron yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w’Igihugu, Ingabo z’u Rwanda zikora akarasisi

  • Perezida Macron yanditse amateka: Yageze mu Rwanda (Amafoto) –

    Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta. Abandi bari kumwe ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe; Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian.

    Ni uruzinduko rwari rumaze igihe kinini ruhanzwe amaso, ruciye inzira nshya mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ibihugu byombi bitakunze gucana uwaka kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Macron yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, mu itsinda ryamuherekeje harimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’u Bufaransa nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’abandi.

    Harimo kandi abayobozi mu nzego z’ubucuruzi n’ishoramari binahuriranye n’uko u Bufaransa binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, bwasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo kurushyigikira mu kugura inkingo za Covid-19.

    Harimo kandi abantu bazi amateka y’u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi ukuriye Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

    Mu bandi bazwi ni nka Makhtar Diop ukomoka muri Sénégal usigaye ayoboye Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubufatanye mu by’Imari, IFC, wahoze ari Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika hagati ya 2012 na 2018.

    Uruzinduko rwa mbere rwa Macron mu Rwanda rwatangiye kuvugwa mu 2019 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe byavuzwe ko azitabira uwo muhango gusa ntiyabonetse ahubwo yahagarariwe na Hervé Berville, umudepite wo mu Ishyaka rye En Marche!

    Mu bikorwa byitezwe kuri Macron, ni umuhango wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali akunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, hanyuma akanageza ijambo ku barokotse Jenoside, aho byitezwe ko bwa mbere mu mateka aza gusaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi bibaye nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi hashyizwe hanze “Raporo Duclert” yakozwe ku busabe bwa Emmanuel Macron yakoze icukumbura ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

    Raporo Duclert ni yo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Macron yasuye u Rwanda nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame avuye mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ebyiri zirimo imwe yiga ku bibazo by’umutekano muri Sudani n’indi yiga ku Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika.

    Ibihe by’ingenzi byaranze umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ku ngoma ya Macron

    Yahuye bwa mbere na Perezida Kagame amaze iminsi 127 atowe

    Bwa mbere Kagame ahura na Macron, bombi bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 18 Nzeri 2017. Bari bitabiriye inama y’Inteko Rusange ya Loni yabaga ku nshuro ya 72.

    Hari hashize iminsi 127 Macron atorewe kuyobora u Bufaransa mu gihe Perezida Kagame we yari amaze iminsi 31 arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya Gatatu.

    Yashyizeho Komisiyo icukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

    Muri Mata 2019, Macron yashyizeho itsinda ry’abashakashatsi umunani n’abanyamateka, abaha inshingano zo gucukumbura uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye y’u Rwanda.

    Iri tsinda ryari rifite inshingano zo gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byamuritswe ku wa 26 Mata 2021, byagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    Ku ngoma ye, Kabuga yatawe muri yombi

    Ku wa 16 Gicurasi 2020, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwemeje ko Kabuga Félicien wari umaze imyaka irenga 20 yihishahisha, hageze ngo aryozwe uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atabwa muri yombi.

    Uyu mugabo yafatiwe mu Gace ka Asnières-sur-Seine i Paris aho yabaga yarahinduye amazina.

    Yafashwe na Polisi y’u Bufaransa nyuma y’igikorwa gikomeye cyo kumushakisha cyajyanye no gusaka mu byerekezo bitandukanye.

    Perezida Kagame yongeye gutumirwa muri Élysée

    Hashize amezi umunani n’iminsi itanu abonanye bwa mbere na Macron, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Paris rw’iminsi ibiri, tariki ya 23 Gicurasi 2018, yakirwa muri Élysée na Macron. Ni uruzinduko rwasize amateka akomeye, kuko Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu 2010 ku bwa Sarkozy.

    Yagaruye Centre Culturel Francophone

    Mu 2014 ubwo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warimo agatotsi, Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais, cyarafunzwe ndetse kiranasenywa.

    Cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw’aho yari iherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikijyanye n’imyubakire ihagenewe.

    Magingo aya, kuva aho umubano w’ibihugu byombi ufatiye isura nshya, ibikorwa byacyo byongeye gusubukurwa ndetse hubakwa Centre Culturel Francophone izafungurwa kuri uyu wa Gatanu. Ni ikigo gifite igice cyisanzuye biteganyijwe ko kizajya kiberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.

    Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yagombaga kuzura ikanatahwa mu 2020 ariko imirimo yayo yadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 bituma irangira muri Mata uyu mwaka.

    Yashyigikiye Kandidatire ya Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF

    Emmanuel Macron ubwe muri Gicurasi 2018, yatangaje ko ashyigikiye Umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, waje no gutorerwa uwo mwanya mu mpera z’uwo mwaka agatangira imirimo mu 2019.

    Macron ubwo yururukaga muri Cotam Unité, indege itwara Perezida w’u Bufaransa

    Mu bandi bayobozi bakiriye Macron harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Ambasaderi Dr François-Xavier (ibumoso). Mu bandi bari ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ni Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian

    Perezida Emmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

  • Uko byifashe ku Gisozi aho Perezida Macron ategerejwe gukorera amateka (Amafoto) –

    Guhera saa Kumi n’ebyiri z’igitondo, ku Rwibutso rwa Gisozi hari abashinzwe umutekano benshi, uhereye ku muhanda wo ku Kinamba kugera ku Rwibutso.

    Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bayoboraga ibinyabiziga aho bigomba kunyura ndetse mu mihanda yindi yo muri “Quartier” zo ku Gisozi guhera saa Kumi n’imwe nabwo hagaragaraga abapolisi bacunze umutekano.

    Saa Tatu z’igitondo ku Rwibutso rwa Kigali, hari abantu benshi biganjemo abakuriye imiryango y’abarokotse Jenoside, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi bayobozi.

    Byitezwe ko Perezida Macron aza gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Gisozi.

    Nyuma y’aho ahagana saa Tanu z’amanywa, ni bwo aza kugeza ijambo ku bahateraniye no ku Isi yose muri rusange. Byitezwe ko rishobora kuba rikubiyemo ubutumwa bwo gusaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni nyuma y’uko muri Werurwe uyu mwaka, Komisiyo Duclert yashyizweho na Macron ubwe kugira ngo icukumbure ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, yanzuye ko icyo gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    Uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda rwanditse amateka atazasibangana hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa

    Ahagana saa Tatu, abantu batandukanye binjiraga ku Rwibutso rwa Kigali ari benshi

    Abanyamakuru benshi mpuzamahanga bitabiriye uyu muhango

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman ari kumwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi

    Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Solina Nyirahabimana

    Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre (hagati) ari kumwe na Bishop Rucyahana John (iburyo) na Senateri André Twahirwa

    Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, mu bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Amafoto: Niyonzima Moïse

  • Imodoka ya Isango Star yafashwe n’inkongi y’umuriro (Amafoto) –

    Saa Moya za mu gitondo zo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, nibwo iyi modoka yafashwe n’inkongi ubwo umushoferi wari uyitwaye yari amaze kuyiparika mu marembo y’iri soko.

    Iyi nkongi yatunguye benshi bitewe n’uburyo iyi modoka yafashwe ubwo yari ihagaze nta muntu n’umwe wari uyirimo.

    Iyi modoka ikimara gufatwa n’inkongi abasekirite bakorera mu isoko rya Nyarugenge bahise batangira kuyizimya bifashishije za kizimyamoto zo muri iri soko ariko babanza kuyimena ibirahuri kugira ngo babashe no kuzimya umuriro wari wamaze kuyigeramo imbere.

    Umuturage witwa Twagiramahirwe Jean Claude, yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’uburyo iyo modoka yafashwe n’inkongi nta muntu n’umwe uyirimo.

    Ati “ Mbese bagenzi banjye babonye itangiye gushya bahita bampamagara noneho duhuruza abandi bantu dutangira gushaka za kizimyamoto nazo zibanza kubura ariko aho zibonekeye twahise dukora ubutabazi bwashobokaga turayizimya.”

    Iradukunda Elie we yagize ati “ Tubonye itangira icumba umwotsi imodoka itangira gushya tugerageza gushakisha nyirayo turamubura nibwo twiyambaje inzego z’isoko n’iza polisi zikorera aha hafi ziraza zitangira kuyizimya bibanza kunanirana ariko tubigezeho itararangirika cyane.”

    Iyi modoka yafashwe n’inkongi y’umuriro abantu baratabara batangira kuyizimya

    Hifashishijwe kizimyamoto nyinshi kugira ngo iyi nkongi izimwe

    Ibice by’imbare muri iyi modoka byangiritse

    Umuriro waturutse muri moteri

  • Buri mwaka abangavu baterwa inda imburagihe “babyara abana bangana n’abaturage b’umurenge” –

    Iki kibazo cyongeye gukomozwaho ubwo Ikigo giharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, Health Development Initiative (HDI), cyaganiraga na bamwe mu bangavu batewe inda imburagihe mu Karere ka Nyamagabe kugira ngo bagirwe inama y’uko bakwiye kwifata ndetse bafashwe no mu rwego rw’amategeko.

    By’umwihariko mu Karere ka Nyamagabe, imibare yerekana ko abangavu batewe inda mu mwaka umwe kuva muri Nyakanga 2020 kugeza kuri ubu muri Kamena 2021 barenga 450.

    Mporanyi Théobald, Umujyanama muri HDI akaba yarigeze no kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10, yavuze ko n’ubwo nta bushakashatsi bwimbitse burakorwa ku bangavu batewe inda imburagihe, imibare ya raporo zitangwa yerekana ko buri mwaka byibura havuka abana 500 muri buri karere bakomoka ku bangavu batewe inda imburagihe.

    Ibi bivuze ko mu gihugu hose haba havuka abana ibihumbi 15 babyawe n’abangavu batewe inda.

    Ati “Tugendeye kuri raporo zitangwa na Minisiteri y’Ubuzima, yaba ari Minisiteri ifite mu nshingano zayo umuryango, natwe izo dukora nko kuri aba duhura nabo, (…) urebye mu Rwanda guhera mu myaka ya 2015 kugeza ubu, nta karere kajya munsi y’abangavu 500 babyaye bahohotewe bari munsi y’imyaka 18 ugereranyije icyo twakwita impuzandengo.”

    Iyo mibare y’abana bavuka ku bangavu batewe inda imburagihe buri mwaka mu Rwanda, ayigereranya n’abaturage batuye umurenge wose mu cyaro.

    Ati “Duhereye mu Kigo cy’Ibarurishamibare, urebye umurenge uba uri hagati y’abaturage ibihumbi 12 kugeza ku bihumbi 20 cyangwa 30, ariko cyane cyane iyo mu cyaro iba iri hagati y’abaturage ibihumbi 15 kugeza kuri 20. Ubwo urebye buri mwaka ugereranyije wabona ko abana bahohoterwa bari munsi y’imyaka 18 babyara umurenge buri mwaka.”

    Mporanyi yavuze ko abo ari abamenyekana baratewe inda bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko gusa kuko hari n’abasambanywa ntibatwite bikarangira bitamenyekanye.

    Ati “Abantu bataza kubyitiranya n’uburumbuke mu Rwanda, kuko urebye uburumbuke mu Rwanda uko babyara buri mwaka ugashyiraho abo bahohoterwa n’abari mu ngo ndetse n’abandi babyara bafite imyaka y’ubukure bo birarenze, bashobora kuba babyara akarere buri mwaka.”

    Imibare yagaragajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yerekana ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 bari 17.337 naho mu 2018, bariyongereye bagera ku 19.832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.

    Mu bana bavutse umwaka ushize wa 2020, Raporo igaragaza ko harimo 13.185 bavutse ku bafite hagati y’imyaka 15 na 19. Ni imibare ikiri hejuru ugereranyije n’imbaraga u Rwanda rushyira mu kugabanya umubare w’abana babyara bakiri bato, kuko akenshi abari muri iyo myaka baba bakiri mu mashuri yisumbuye.

    Kuba abangavu baterwa inda imburagihe bagereranywa n’abaturage batuye umurenge umwe ni ibintu byumvikana kuko nk’Umurenge wa Kibumbwe mu Karere ka Nyamagabe utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 15 naho uwa Rwabicuma muri Nyanza utuwe n’abasaga ibihumbi 17.

    Mporanyi yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu gukumira isambanywa ry’abangavu ndetse no mu rwego rw’ubutabera hashyirwaho ibihano bikakaye ku babasambanya, ariko kugeza ubu bikaba bigaragara ko abaterwa inda imburagihe bakomeje kwiyongera.

    Yavuze ko asanga hakenewe ubushakashatsi bwimbitse busesengura icyo kibazo n’uburyo gikwiye gukemurwa giherewe mu mizi.

    Ati “Ibyo rero ni byo navugaga ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse butari za raporo twavuga zirimo amarangamutima, bwakabaye bukorwa hakamenyekana impamvu yabyo.”

    Yavuze ko iyo asesenguye asanga impamvu gusambanya abangavu bidacika ariko uko hari abanga gutanga amakuru ku bahohotewe, abahohoterwa n’abo bana mu rugo, ababyeyi bahisha amakuru banga kwishyira hanze ndetse no kuba hari abumva ko uwahotewe ari uwatewe inda gusa.

    Umwe mu bangavu watewe inda afite imyaka 14 y’amavuko wo mu Murenge wa Gasaka, yavuze ko akimara gufatwa ku ngufu n’umugabo wamusanze aho yari yagiye gutashya inkwi mu ishyamba, yatinye kubibwira ababyeyi be, abivuga hashize igihe yaramaze kumenya ko atwite.

    Ati “Natinye kubivuga kuko uwo mugabo yari yambwiye ko mbivuze yanyica. Naracecetse ariko nyuma maze kumenya ko yanteye inda mbibwira mama anjyana kwa muganga barampima basanga ntwite, tujya no kuri RIB kumurega.”

    Kuri ubu uwo mwangavu atwite inda y’amezi icyenda ariko umugabo yareze muri RIB ntarakurikiranywa ku cyaha ashinjwa cyo kumusambanya akamutera inda.

    Abangavu batunzwe agatoki ko batumvira ababyeyi

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko kuba abangavu bari gusambanywa cyane bagaterwa inda, biterwa n’irari ry’abagabo ndetse no kuba hari abana batacyumvira ababyeyi.

    Bavuga kandi ko bitewe n’ikoranabuhanga ryateye, abangavu basigaye bahura n’ibishuko byinshi ku mbuga nkoranyambaga bahuriraho n’abahungu ndetse n’abagabo.

    Basanga hakwiye igitsure cy’ababyeyi kugira ngo abana bajye batinya kujya mu ngeso mbi nk’uko hambere byahoze.

    Ndabarinze François yagize ati “Urugero naguha, urabona ko abana bava ku ishuri saa Kumi, ariko ujya kubona ukabona ageze mu rugo saa Moya. Wamubaza aho yatinze akagutuka, wamucishaho akanyafu akajya kukurega ngo wamuhohoteye. Nta mubyeyi ugifata akanyafu ngo ahane umwana kuko ahita ajya kurega ngo yahohotewe.”

    Benimana Martine na we asanga hakwiye gushyirwa ingufu ku bana kuko batacyumvira ababyeyi, bikaba intandaro yo gushukwa.

    Ati “Abana bigize abantu batumva pe! Umwana w’umukobwa aritora akagenda akagaruka nijoro nka saa Tanu, wamubaza aho avuye akagutuka ngo ‘ntuzongere kumbyara’ wamuhana n’akanyafu akirukira mu buyobozi ngo ’uramuhohoteye.’

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko bakomeje gushyira ingufu mu gusaba ababyeyi n’abarimu gutanga umusanzu wabo mu gukumira inda ziterwa abangavu, babaha inyigisho banabereka ibibi byo gusambanywa kuko bibicira ejo hazaza.

    Yavuze kandi ko bashyira ingufu mu kuganiriza abangavu batewe inda imburagihe kugira ngo batongera gusambanywa ndetse bafashe no mu kwigisha abandi.

    Ati “Kuganiriza ababyaye bifite akamaro kuko bituma tumenya amakuru, tumenye niba tukireba nk’ikibazo twebwe abayobozi n’umuryango muri rusange, abakirimo nyirizina bo bagitekereza bate?”

    Ibikorwa HDI irimo byo kuganiriza abangavu batewe inda imburagihe, ibikora mu mushinga witwa ‘Baho Neza’ iterwamo inkunga na Imbuto Foundation.

    Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda kuko imibare yerekana ko biyongera aho kugabanuka

    Mu Karere ka Nyamagabe imibare yerekana ko abangavu batarageza ku myaka 18 y’amavuko batewe inda muri uyu mwaka barenga 450

    Abangavu batunzwe agatoki ko batacyumvira inama bagirwa n’ababyeyi bigatuma bagwa mu bishuko

    Abangavu batewe inda imburagihe bavugwaho kwanga kuvuga abazibateye ngo babiryozwe

    Mporanyi yavuze ko imibare ya raporo zitangwa yerekana ko buri mwaka mu Rwanda havuka abana bakomoka ku bangavu batewe inda imburagihe bangana n’abaturage batuye umurenge wose

    umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure,​ yavuze ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gihangayikishije

    [email protected]

  • AMAFOTO : Muri Village Urugwiro Perezida Kagame yakiriye Perezida Macron mu karasisi kanogeye ijisho #rwanda #RwOT

    Perezida Emmanuel Macron yageze ku kibuga cy’Indege i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege i Kanombe, Perezida Emmanuel Macron yahise anakirwa na mugenzi we Perezida Paul Kagame mu biryo bye muri Village Urugwiro.

    Mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro ku Kacyiru, hari hateganyijwe akarasisi kakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zakiranye ubwuzu Perezida Emmanuel Macron muri uru ruzinduko rw’amateka.

    Ni akarasisi kakozwe mu rurimi rw’Igifaransa ubwo izi nzego zahaga ikaze Perezida Emmanuel Macron.

    Perezida Kagame Paul yahise atambagiza Emmanuel Macron yihera ijisho uburyo inzego z’Umutekano z’u Rwanda zihagaze bwuma, abakuru b’ibihugu byombi bahise bajya kuramutsa bamwe mu bayobozi bari mu matsinda ku mpande zombi.

    Iki gikorwa cyahereye ku baherekeje Perezida Emmanuel Macron weretse Perezida Kagame aba bayobozi barimo Depite Hervé Berville ufite inkomo mu Rwanda wanahagarariye Perezida macron mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame na we yahise ajya kwereka Perezida Emmanuel Macron abayobozi mu Rwanda barimo abo muri Guverinoma y’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/AMAFOTO-Muri-Village-Urugwiro-Perezida-Kagame-yakiriye-Perezida-Macron-mu-karasisi-kanogeye-ijisho

  • Burera: Polisi yafashe abantu barimo basengera mu rugo rw' umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gicurasi 2021, ku bufatanye n'inzego z'ibanze bafatiye mu rugo rwa Uruvugundi Odette w'imyaka 50 abantu 17 barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Aba bose uko ari 17 basanzwe  basengera mu itorero rya ADPER bakaba bari baturutse mu mirenge ibiri y'Akarere ka Burera ariyo Kagogo na Cyanika.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphorodise Nkundineza yavuze ko amakuru y'ababantu bayamenye mu masaha ya saa saba z'amanywa bayabwiwe n'abayobozi mu nzego z'ibanze.

    Yagize ati'Inzego z'ibanze zaduhaye amakuru ko mu rugo rwa Uruvugundi ruherereye mu Murenge wa Kagogo, Akagari ka Kayenzi, Umudugudu wa Rusisiro harimo abantu barimo gusengeramo dufatanyije n'inzego z'ibanze duhita tujyayo dusanga koko barahari bateraniye mu cyumba gifunganye begeranye barimo basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 turabafata.'

    SP Nkundineza yavuze ko Uruvugundi nyiri urugo rwafatiwemo abantu 17 asanzwe ari umukirisito n'umunyamasengesho wo mu itorero rya ADPER abo bafatanwe bakaba n'abo ari abayoboke b'iryo torero.

    Yibukije abanyamasengesho n'abaturage muri rusange barenga ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19 ko bakwiye kureka imyitwarire igendanye n'imyumvire yabo inyuranya n'amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo.

    Yagize ati'Kwitwaza ko uri umunyamasengesho ntibivuze ko utakwandura cyangwa ngo wanduze abandi Covid-19 kuko yo ntirobanura ifata uwo ariwe wese.  Nubwo insengero zifunze hari izemerewe gukora, abantu bakwiye kuba arizo bajya gusengeramo, bakwiye kumenya ko niba Leta ishyizeho amabwiriza ajyanye no  kurwanya iki cyorezo atareba bamwe ngo abandi bayirengagize.'

    SP Nkundineza yakanguriye abasenga kujya bajya mu nsengero zemewe anibutsa abaturage kujya batanga amakuru y'umuntu wese urenga ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya Covid-19 mu rwego rwo gushyira imbaraga hamwe hagamijwe kurengera ubuzima. 

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanika, Mwambutsa Emmy Wilson yabwiye abasengaga  kureka ibikorwa nk'ibyo byo guteranira ahantu hatemewe kuko bikwirakwiza ubwandu ahubwo bakagira uruhare mu kwirinda banarinda abandi  bakajya bateranira mu nsengero zafunguwe zemewe kandi nabwo bakubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya Covid-19.

    Abafashwe bajyanwe ku biro by'Umurenge wa Cyanika bongera kwigishwa amabwiriza ajyanye no kurwanya Covid-19 banacibwa n'amande nk'uko amabwiriza abiteganya.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/27/burera-polisi-yafashe-abantu-barimo-basengera-mu-rugo-rw-umuturage-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-ikwirakwira-rya-covid-19/

  • Macron yanditse amateka: Yageze mu Rwanda (Amafoto) –

    Ni uruzinduko rwari rumaze igihe kinini ruhanzwe amaso, ruciye inzira nshya mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ibihugu byombi bitakunze gucana uwaka kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Macron yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, mu itsinda ryamuherekeje harimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’u Bufaransa nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’abandi.

    Harimo kandi abayobozi mu nzego z’ubucuruzi n’ishoramari binahuriranye n’uko u Bufaransa binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, bwasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo kurushyigikira mu kugura inkingo za Covid-19.

    Harimo kandi abantu bafitanye isano n’u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi ukuriye Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

    Mu bandi bazwi ni nka Makhtar Diop ukomoka muri Sénégal usigaye ayoboye Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubufatanye mu by’Imari, IFC, wahoze ari Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika hagati ya 2012 na 2018.

    Uruzinduko rwa mbere rwa Macron mu Rwanda rwatangiye kuvugwa mu 2019 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe byavuzwe ko azitabira uwo muhango gusa ntiyabonetse ahubwo yahagarariwe na Hervé Berville, umudepite wo mu Ishyaka rye En Marche!

    Mu bikorwa byitezwe kuri Macron, ni umuhango wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali akunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, hanyuma akanageza ijambo ku barokotse Jenoside, aho byitezwe ko bwa mbere mu mateka aza gusaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi bibaye nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi hashyizwe hanze “Raporo Duclert” yakozwe ku busabe bwa Emmanuel Macron yakoze icukumbura ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

    Raporo Duclert ni yo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Macron yasuye u Rwanda nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame avuye mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ebyiri zirimo imwe yiga ku bibazo by’umutekano muri Sudani n’indi yiga ku Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika.

    Ibihe by’ingenzi byaranze umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ku ngoma ya Macron

    Yahuye bwa mbere na Perezida Kagame amaze iminsi 127 atowe

    Bwa mbere Kagame ahura na Macron, bombi bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 18 Nzeri 2017. Bari bitabiriye inama y’Inteko Rusange ya Loni yabaga ku nshuro ya 72.

    Hari hashize iminsi 127 Macron atorewe kuyobora u Bufaransa mu gihe Perezida Kagame we yari amaze iminsi 31 arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya Gatatu.

    Yashyizeho Komisiyo icukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

    Muri Mata 2019, Macron yashyizeho itsinda ry’abashakashatsi umunani n’abanyamateka, abaha inshingano zo gucukumbura uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye y’u Rwanda.

    Iri tsinda ryari rifite inshingano zo gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byamuritswe ku wa 26 Mata 2021, byagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    Ku ngoma ye, Kabuga yatawe muri yombi

    Ku wa 16 Gicurasi 2020, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwemeje ko Kabuga Félicien wari umaze imyaka irenga 20 yihishahisha, hageze ngo aryozwe uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atabwa muri yombi.

    Uyu mugabo yafatiwe mu Gace ka Asnières-sur-Seine i Paris aho yabaga yarahinduye amazina.

    Yafashwe na Polisi y’u Bufaransa nyuma y’igikorwa gikomeye cyo kumushakisha cyajyanye no gusaka mu byerekezo bitandukanye.

    Perezida Kagame yongeye gutumirwa muri Élysée

    Hashize amezi umunani n’iminsi itanu abonanye bwa mbere na Macron, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Paris rw’iminsi ibiri, tariki ya 23 Gicurasi 2018, yakirwa muri Élysée na Macron. Ni uruzinduko rwasize amateka akomeye, kuko Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu 2010 ku bwa Sarkozy.

    Yagaruye Centre Culturel Francophone

    Mu 2014 ubwo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warimo agatotsi, Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais, cyarafunzwe ndetse kiranasenywa.

    Cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw’aho yari iherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikijyanye n’imyubakire ihagenewe.

    Magingo aya, kuva aho umubano w’ibihugu byombi ufatiye isura nshya, ibikorwa byacyo byongeye gusubukurwa ndetse hubakwa Centre Culturel Francophone izafungurwa kuri uyu wa Gatanu. Ni ikigo gifite igice cyisanzuye biteganyijwe ko kizajya kiberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.

    Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yagombaga kuzura ikanatahwa mu 2020 ariko imirimo yayo yadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 bituma irangira muri Mata uyu mwaka.

    Yashyigikiye Kandidatire ya Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF

    Emmanuel Macron ubwe muri Gicurasi 2018, yatangaje ko ashyigikiye Umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, waje no gutorerwa uwo mwanya mu mpera z’uwo mwaka agatangira imirimo mu 2019.

    Macron ubwo yururukaga muri Cotam Unité, indege itwara Perezida w’u Bufaransa

    Mu bandi bayobozi bakiriye Macron harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Ambasaderi Dr François-Xavier (ibumoso). Mu bandi bari ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ni Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian

    Perezida Emmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

  • Imiryango itari iya Leta yasabiye abanga gutanga amakuru kujya bahanwa aho kugawa –

    Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda nyuma yo kubona ibyifuzo-nama (recommendations) ibihugu bitandukanye byasabye ko u Rwanda rwazubahiriza mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere, na yo yatangiye kubisesengura mu rwego rwo kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Ibyifuzo-nama ibihugu bitandukanye byasabye u Rwanda kuri iyi nshuro ni 160 biri mu ngeri zitandukanye, harimo imyanzuro 16 irebana n’ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo.

    Mu nama igamije gusesengura ingingo ku yindi ibyo byifuzo-nama, ijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru no gutanga ibitekerezo, yateguwe n’Ihuriro ry’imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu (RNGOF on HIV/AIDS & H.P) ku bufatanye n’ihuriro ry’Abatanga ubufasha mu mategeko bavuze ko kugira ngo binozwe hari ibikwiye guhinduka ndetse no kongerwamo imbaraga.

    Ubusanzwe mu itegeko ryerekeye gusaba no guhabwa amakuru mu ngingo yaryo ya munani, rivuga ko urwego rwa Leta rushyiraho cyangwa rukagena umukozi ushinzwe gutanga amakuru kuri urwo rwego cyangwa ku ishami ryarwo kugira ngo rushobore kugeza amakuru ku bantu bayasaba hakurikijwe iri tegeko. Ibi ariko ntibereba gusa ibigo bya Leta ahubwo n’ibigo bimwe byigenga birebwa na ryo.

    Nubwo iri tegeko rihari ariko hari ababirengaho bitwaje ko nta bihano runaka bizwi uretse gusa kunengwa n’urwego rw’Umuvunyi rwahawe gukurikirana iyubahirizwa ry’iri tegeko.

    Umugenzuzi w’ishyirwa mu bikorwa ry’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, muri Legal Aids Forum, Mwitende Jean Claude, yavuze ko umwaka ushize hari ibyufuzo-nama bitatu gusa none ubu Leta yemeye ibigera kuri 16 kandi bikubiyemo ibice bibiri ari byo, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru ndetse n’ubwisanzure bwo kwishyira hamwe n’amashyaka.

    Yavuze ko nubwo ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda butangwa ariko hari ibikwiye gukosorwa bijyanye no kubona amakuru nk’uko na Leta yabyemeye.

    Yavuze kandi ko hakiri imbogamizi mu itangwa ry’amakuru kandi ko bifuza ko hashyirwaho ibihano ku mukozi uwa ari we wese wanze gutanga amakuru.

    Yagize ati “Icyo dusaba, dukurikije ibyifuzo-nama bihari na Leta yemeye, ni uko noneho uwanze gutanga amakuru aho kugawa hakwiye kujyaho ibihano bifatika. Kugira ngo n’abandi banga kuyatanga bumve ko bitakiri bya bindi ahubwo noneho bagomba kuyatanga kuko hari ibihano biteganyijwe.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel, aherutse kubwira itangazamakuru ko hakiri ibyuho mu mategeko.

    Ati “Itegeko risobanura amakuru akwiye kugirwa ibanga ariko hari ayo abakayatanze bagira ay’ibanga kandi atari muri urwo rwego. Hari amakuru abayobozi baba bagomba gutangaza babyibwirije, ariko ntabwo babikora. Mu itegeko mpanabyaha hahozemo ibihano bihabwa umuntu utatanze amakuru ariko ubu byakuwemo.”

    Umukozi Ushinzwe Ibikorwa muri Legal Aid Forum, Me. Ibambe Jean Paul yavuze ko nubwo amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ahari, hari ibikwiye kunozwa kugira ngo bitabangamira bwa bwisanzure.

    Yavuze kandi ko mu itangazamakuru hari ibidakwiye gufatwa nk’ibyaha ahubwo byafatwa nk’amakosa ubikoze agakurikiranwa mu buryo bw’imbonezamubano aho kugira ngo umuntu niba yasebeje abandi ajye guhanwa nk’uwakoze icyaha akaba yacibwa ihazabu ndetse agatanga indishyi ku wo yasebeje.

    Mu mategeko mpanabyaha, ingingo ya 288 ivuga ko umuntu usebanya mu ruhame, akitirira undi ikintu cyamutesha icyubahiro cyangwa agaciro cyangwa gishobora kumusuzuguza mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Mu gihe umuntu wese utukira undi mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Buri myaka itanu u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye, byitaba Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu, bakareba uko igihugu kiri kubyitwaramo, hanyuma ibihugu bigatanga ibyifuzo-nama. Ni muri urwo rwego u Rwanda rwakiriye ibyifuzo-nama 160 bizakorwaho mu myaka itanu, bivuze ko bizagera muri 2026.

    Abanga gutanga amakuru basabiwe kujya bahanwa aho kugawa gusa