Category: Uncategorized

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 26 barayandura #rwanda #RwOT

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 26 mu gihe abakize ari 84. Abakirimo kwitabwaho n'abaganga ni 1,039 barimo batatu barembye.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y'isuzuma ryakozwe n'inzego z'ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw'icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

    Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y'abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

    Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by'inkingo.

    Gukingirwa byatangiye nyuma y'iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-26-barayandura

  • IFOTO Y'UMUNSI:Perezida Kagame na mugenzi we Macron barebye umukino wa BAL #rwanda #RwOT

    Perezida Emmanuel Macron uri mu ruzinduko mu Rwanda, Perezida Paul Kagame na perezida wa Toronto Raptors yo muri Canada Masai Ujiri bari kuri Kigali Arena I Remera bareba umukino wa 1/4 wa BAL uhuje Patriots BC na Ferroviario de Maputo.

    Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakoreye uruzinduko rw'amateka mu Rwanda, aba Umukuru w'Igihugu wa Kabiri w'u Bufaransa ugiriye uruzinduko i Kigali ari ku butegetsi kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba.

    Macron yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw'iminsi ibiri,rugamije kuzahura umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa, ibihugu byombi bitakunze gucana uwaka kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Amaze kuzenguruka mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, Emmanuel Macron yavuze ko “jenoside iva kure, itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw'undi”.

    Ati: “Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo. Nta kubaho nyuma ya jenoside, habaho kubana nayo, uko bishoboka.”

    Bityo ko bufite n'inshingano yo “kwemera akababaro bwateye Abanyarwanda butuma bifata igihe kinini cyane nta bushakashatsi ku gushaka ukuri bukorwa.”

    Yavuze ko nyuma y'imyaka 27 uyu munsi aje “kwemera uruhare rwacu”, no kwemera gufungura ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y'ibyabaye.

    Ati: “Kwemera uruhare rwacu…bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y'igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda.

    “Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira”.

    Yavuze kandi ko Ubufaransa bwageneye u Rwanda inkingo za Covid doze 100,000 zinyuzwa mu ihuriro rya Covax rikwirakwiza inkingo mu bihugu byiganjemo ibikennye ku isi.

    Ku kibazo cy'abaregwa jenoside u Rwanda ruvuga ko baba mu Bufaransa badakurikiranwa, Macron yavuze ko kubakurikirana bizashyirwamo imbaraga mu mezi macye ari imbere.Gusa avuga ko ibi bizaterwa n'uko abacamanza babibona.

    Perezida Macron kuwa gatanu azakomereza urugendo rwe muri Africa y'Epfo.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-na-mugenzi-we-macron-barebye-umukino-wa-bal

  • Nyamagabe: Imiryango 20 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatujwe mu nzu zigezweho – #rwanda #RwOT

    Ni inzu 10 zubatswe mu buryo bw'imwe muri ebyiri (two in one) zikaba ziri mu Mudugudu w'icyitegererezo (IDPMV) uherereye mu Kagali ka Jenda. Ni inzu kandi zifite ibikoni, ubwiherero, ubwogero, ibigega bifata amazi, imirasire y'izuba kuko kuri ubu abazitujwemo bose bacana amashanyarazi.

    Abatujwe muri izi nzu muri rusange bahawe kandi amavuta Litiro 24; Kawunga 600kg, amasabune 60; Isukari 100kg ndetse n'igiseke kuri buri muryango. Bahawe kandi udupfukamunwa two kubafasha kwirinda Covid-19.

    Abatujwe muri izo nzu bashimye uburyo ubuyobozi bw'igihugu bukomeza kubitaho kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe kugera uyu munsi.

    Mukanyangezi Prisca ati 'Ubu ndumva nezerewe kuko iyo ndebye ahantu nari ndi n'ubuzima butanejeje nari ndimo, Perezida wa Repubulika ntabwo yigeze adutererana kuva Jenoside yahagarikwa yakomeje kudufasha uko bikwiye nk'abapfakazi n'impfubyi zasigaye azirihira amashuri, ndashima Imana yamuduhaye kuko yatubereye byose.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko umunsi wo gutaha umudugudu nk'uyu ari n'umwanya wo kuzirikana ku mateka mabi y'igihugu ariko abantu ntibaheranwe nayo.

    Ati 'Tugomba kuzirikana ko Jenoside yahagaritswe n'Ingabo z'Inkotanyi maze kuva icyo gihe tukagira icyerekezo cyo kubana nta vangura cyangwa amacakubiri ndetse tugaharanira ko imibereho ya buri Munyarwanda itera imbere tutarebye gusa ngo uyu arishoboye cyangwa ntiyishoboye cyangwa ngo uyu ni uw'ahangaha, ahubwo twese nk'Abanyarwanda tugaharanira ko buri wese abaho neza'.

    Yavuze ko uyu mudugudu watashywe ari urugero rw'ibishoboka rwerekana ko mu cyerekezo cyiza cy'Igihugu hazagerwa no ku byisumbuyeho abaturage nibakomeza gukorera hamwe no kugira inyota yo kwiteza imbere kurushaho.

    Izo nzu zubatswe ku bufatanye n'Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG, zikaba zuzuye zitwaye 239,996,083 Frw.

    Abahawe inzu bishimiye ubufasha bahawe

    Abayobozi baganira n’umwe mu miryango yahawe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bukomeye

    Izo nzu bazihawe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane

    Mukanyangezi Prisca yavuze ko yumva anezerewe kuko ahawe inzu nziza yo guturamo

    Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe hatashywe inzu 20 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni inzu kandi zifite ibikoni ubwiherero, ubwogero, ibigega bifata amazi n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-imiryango-20-y-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-yatujwe-mu-nzu

  • Ishusho y'uburyo impunzi zaturutse muri Congo ziri kwakirwa mu Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021 ni bwo impunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda nyuma y'uko Guverineri wa Gisirikare w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, asabye abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n'irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Uyu muyobozi yavuze ko uduce tuzagirwaho ingaruka ari Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.'

    Yakomeje ati 'Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n'inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.'

    Nyuma yo kumva iyi nkuru, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Goma Burasirazuba bwa Congo bahise batangira guhunga, bamwe bajya mu bice bya Sake abandi benshi berekezwa mu Rwanda, aho bahise bakirwa n'inzego zishinzwe umutekano, zikabohereza ku kibuga cy'ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Murenge wa Rugerero, nko mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w'u Rwanda na Congo.

    Imirimo yo kubaka amahema azacumbikira izi mpunzi iri gukorwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Rishinzwe kwita ku Mpunzi, UNHCR, mu gihe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Ryita ku Biribwa, PAM, naryo riri gutegura amafunguro yo guha izi mpunzi.

    Muri iki kibuga, ni naho izi mpunzi ziri kubakirwa inkambi y'igihe gito, ndetse ikaba iri gushyirwamo ibikenerwa byose birimo ubwiherero ndetse n'amazi, ari gushyirwamo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura, WASAC.

    Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, nayo yatangiye ibikorwa byo gushyira amashanyarazi muri aya mahema, mu gihe abakozi b'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bari mu bikorwa byo gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19, kandi bikaba biri gukorwa ku buntu.

    Ku rundi ruhande, inzego z'umutekano zirinze umutekano w'iyo nkambi, ndetse zirimo no kwita ku bafite ibibazo birimo uburwayi, ubusaza n'ibindi bikeneye kwitabwaho by'umwihariko.

    Urubyiruko rw'abakorerabushake ruri gufasha izi mpunzi mu bikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kwibutsa izi mpunzi kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera.

    Impunzi zose ziri muri iyi nkambi zahawe udupfukamunwa tw'ubuntu, mu rwego kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse ibikorwa byo kubarura umubare w'izi mpunzi birakomeje.

    Irafasha wahunganye n'umugabo we bavuye i Masisi, bavuze ko yahunze kubera 'Iruka rya Nyiragongo.'

    Irafasha yavuze ko atagiye mu gace ka Sake kuko 'Mu Rwanda ari ho batwakira neza…baduhaye amazi yo kunywa, baduha ibyo kurya, baduha n'udupfukamunwa.'

    Yavuze ko mu gihe ibintu byagenda neza, yasubira muri RDC.

    Christophe Salum nawe uri muri izi mpunzi yavuze ko yahunze 'Kubera ikirunga cya Nyiragongo…twaje mu Rwanda kuko hari umutekano, u Rwanda rwita ku baturage barwo.'

    Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu ahamya ko imitingito yari imaze iminsi iyogoza ako Karere yari yagabanutse cyane kuri uyu munsi, n'ubwo humvikanye imitingito micye.

    Iyi nkambi iri kubakwamo ubwiherero buzakoreshwa n’impunzi

    Bamwe mu mpunzi bazanye imodoka zabo baziparika hanze y’inkambi

    Inzego z’umutekano ziri gukurikirana imibereho y’impunzi zinjiye mu Rwanda

    Inzego z’ubuzima ziri gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19

    Imodoka za Polisi nizo zari zitwaye izi mpunzi zizijyana aho zateganyirijwe

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha impunzi ziturutse muri Congo

    Abapolisi b’u Rwanda bari gufasha impunzi kugera mu nkambi

    Impunzi zicaye zitegereje ko zibarurwa

    Impunzi nyinshi ubwo zari zitegereje gupimwa icyorezo cya Covid-19

    Impunzi zaturutse muri Congo zapimwe icyorezo cya Covid-19

    Imodoka iyobora impunzi iri kuzirangira aho ziri mu Mujyi wa Rubavu

    Impunzi zirimo kubarirwa nyuma yo kugezwa mu nkambi bateguriwe

    Izi mpunzi zubakiwe amahame zizaturamo mu minsi iri imbere

    Izi mpunzi zubakiwe amahame zizaturamo mu minsi iri imbere

    Ihema rya mbere ryuzuye

    Imodoka za Polisi zari zikirimo kuzana impunzi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi

    Impunzi zikigera mu Rwanda zahawe ibyo kurya byoroheje

    Ibikorwa byo kubarura impunzi zinjiye mu Rwanda byakozwe zikihagera

    Abakorerabushake ba Croix-Rouge

    Impunzi zageze mu Rwanda zari nyinshi cyane

    Inzego z’ubuzima zakiriye impunzi zinabaha udupfukamunwa

    Imirongo y’impunzi zakiriwe mu Rwanda zitegereje kubarurwa

    Ikigo gitwara abagenzi cya Kivu Belt cyifashishijwe mu gutwara impunzi zizanwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-uburyo-impunzi-zaturutse-muri-congo-ziri-kwakirwa-mu-rwanda-amafoto

  • Inzara yatumye indaya zemera guhabwa kawunga n'ibishyimbo kugirango zirarane n'abakiriya bazo ijoro rimwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa bakora umwuga w'uburaya muri Dema Growth Point, muri Zimbabwe, ubu bemera agakombe kuzuye kawunga cyangwa ibishyimbo nk'ubwishyu butangwa n'abakiriya babo babuze amafaranga agera ku bihumbi bitanu by'amanyarwanda (amadorali 5 y'Amerika) hanyuma bakararana nazo ijoro rimwe.

    Bamwe mu ndaya bavuganye na 'New Zimbabwe', basabye Guverinoma y'iki gihugu n'indi miryango inguzanyo zoroheje kugira ngo batangire imishinga ibyara inyungu yo gutunga imiryango yabo ishonje.

    Umwe mu bakobwa bakora umwuga w'uburaya witwa Alice yagize ati: 'Igihe cyashize ubwo twishyuzaga amadorari 5 y'Amerika ijoro ryose. Muri iyi minsi n'idolari rimwe turaryemera kugira ngo turebe ko twaguramo imboga kuko turashonje amafanga yarabuze'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/inzara-yatumye-indaya-zemera-guhabwa-kawunga-nibishyimbo-kugirango-zirarane-nabakiriya-bazo-ijoro-rimwe/

  • Perezida Kagame na Perezida Macron bakurikiranye umukino wa Patriots BBC(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bakurikiranye umukino wa 1/4 cya shampiyona nyafurika ya Basketball (BAL), urimo guhuza Patriots BBC na Ferroviario de Maputo.

    Uyu mukino urimo kubera muri Kigali Arena guhera saa tatu z’ijoro zo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021.

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron akaba ari mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda, ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bakurikiranye uyu mukino.

    Ubwo yari ageze mu Rwanda, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku ruzinduko rwe, nibwo umunyamakuru umwe yamubwiye ko yakwishimira kureba shampiyona nyafurika ya Basketball irimo kubera mu Rwanda.

    Perezida Macron yahise agira ati”Ati'murakoze gutuma mbimenya, ndaza kwishima muri iri joro kujyana na Perezida Kagame kureba Shampiyona Nyafurika ya Basketball(BAL)'.

    Perezida Emmanuel Macron yari yavuze ko yakwishimira kureba iyi mikino ari kumwe na Perezida Kagame

    Perezida Macron na Perezida Kagame bareba umukino wa Patriots BBC

    Perezida Macron ari mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-na-perezida-macron-bakurikiranye-umukino-wa-patriots-bbc-amafoto

  • Perezida Macron yasuye IPRC Tumba, aho u Bufaransa buzafungura ishami ryigisha ’Mécatronique’ –

    Mécatronique ni ishami ry’imyigishirize rihuza ubumenyi mu bijyanye na électronique, mécanique, ubumenyi mu bya mudasobwa (informatique) na Automation (uburyo butuma ibintu byikoresha hifashishijwe ikoranabuhanga).

    Umunyeshuri urangije muri iri shami aba afite ubushobozi bwo gukora akazi gasaba ubu bumenyi bwose, bitarinze ko ikigo akorera gitanga akazi ku bantu benshi bagiye bafite ubumenyi kuri buri kimwe.

    Urugendo rwa Perezida Macron muri iri shuri rwari mu murongo w’ubufatanye hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, mu rwego rwo kongerera ingufu gahunda ijyanye no kwihangira imirimo mu rubyiruko.

    Muri uru ruzinduko kandi Perezida Macron yeretswe aho umushinga wo gutangiza ishami ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rihuza ’électronique’ na ’mécanique’ ibizwi nka ’Mécatronique’ ugeze.

    Ni umushinga uzaterwa inkunga na Leta y’u Bufaransa binyuze mu Kigo cyayo gishinzwe Iterambere (AFD).

    Minisitiri w’Uburezi, Uwamariya Valentine yabwiye IGIHE ko ubu bumenyi busa n’aho ari bushya ku isoko, aho cyane cyane bufasha inganda gukoresha abakozi bake kandi akazi kakihuta.

    Ati “Ni ikoranabuhanga rigezweho buriya no mu nganda zose usanga ari ryo bakoresha ku buryo umuntu ufite ubwo bumenyi aba ashobora gukora mu ruganda wenyine, ntushake umuntu wa mechanique ukwe, uwa electronique ukwe, n’umuhanga mu bya mudasobwa ukwe. Ni ikoranabuhanga no mu bihugu byateye imbere bari gukoresha cyane cyane bikenerwa mu nganda.”

    Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko gahunda yo gutangiza iri shami ifite agaciro k’arenga miliyari 7 Frw, azakoreshwa mu kubaka no guhugura abarimu. Ibi byose ngo bizakorwa bigizwemo uruhare na Leta y’u Bufaransa.

    Ati “Muri uyu mushinga harimo kubaka, gushyiramo ibikoresho, ndetse no guhugura abarimu bazigisha muri iryo shami rishya, hari abazajya baza babahugurire hano ariko bazagira n’igihe cyo kujya mu Bufaransa kureba uko iryo koranabuhanga rikora.”

    Yavuze ko gutangiza iri shami byagiye bikererezwa n’ikibazo cyo gutanga amasoko ariko yizeza ko mu mwaka utaha w’amashuri rizatangira.

    Ati “Ni uko ubundi twagiye tugira ibibazo by’amasoko kubera ari ikintu gishya, bagombye kuba baratangiye kubaka ariko twagiye tugira ikibazo cyo kubona umuntu ufite ubushobozi uhatanira isoko ariko turateganya ko tuzatangira kubaka muri Nyakanga 2021 ku buryo mu mwaka utaha w’amashuri bazayigiramo (muri Werurwe 2022).”

    Iri shami rya Mécatronique ni rishya mu Rwanda no mu gihugu byo mu karere.

    Perezida Macron yishimiye aho bigeze

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko ubwo Perezida Macron yageraga muri iri shuri rikuru agasobanurirwa ibijyanye n’uyu mushinga wo gutangiza iri shami ryigisha Mécatronique, yabyishimiye.

    Ati “Yabyakiriye neza cyane yavuze ati, ni byiza ko tuza tugatanga imbwirwaruhame ariko n’iyo tugize ibikorwa nk’ibi bifatika dukorana ni ikintu cyiza cyane, ni ikintu yishimiye.”

    Yakomeje avuga ko mu gihe iri shami rizaba rimaze gutangira u Rwanda ruzabyungukiramo byinshi.

    Ati “Ubona ko u Rwanda ruri kwinjira cyane mu bintu by’inganda, kandi iri ni ikoranabuhanga rishya rigezweho mu nganda zitandukanye. Ririya shami rizaza mu murongo wa IPRC wo gushyira abantu bashoboye ku isoko ry’umurimo, ni ukuvuga ko tuzaba dufite abantu bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru bafasha no mu iterambere ry’inganda zacu.”

    Ubwo yari muri iri shuri, Perezida Macron yagize umwanya wo kuganira n’abanyeshuri ku bijyanye no kongerera urubyiruko ingufu mu bijyanye no kwihangira umurimo nabo bagira umwanya wo kumubaza ibibazo bitandukanye byagarutse ku ikoranabuhanga n’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Perezida Macron akigera muri iri shuri rikuru yabanje kwerekwa ibice bitandukanye birigize

    Muri uru ruzinduko Perezida Macron yasobanuriwe imikorere ya IPRC Tumba

    Perezida Macron aganira na Minisitiri w’Uburezi, Uwamariya Valentine

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba bereka Perezida Macron bumwe mu bumenyi bahabwa n’iri shuri

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba bagize umwanya wo kuganira na Perezida Macron

    Igishushanyo mbonera cy’inyubako iri shami rizakoreramo

    Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moise


  • Nyamagabe: Imiryango 20 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatujwe mu nzu zigezweho –

    Ni inzu 10 zubatswe mu buryo bw’imwe muri ebyiri (two in one) zikaba ziri mu Mudugudu w’icyitegererezo (IDPMV) uherereye mu Kagali ka Jenda. Ni inzu kandi zifite ibikoni, ubwiherero, ubwogero, ibigega bifata amazi, imirasire y’izuba kuko kuri ubu abazitujwemo bose bacana amashanyarazi.

    Abatujwe muri izi nzu muri rusange bahawe kandi amavuta Litiro 24; Kawunga 600kg, amasabune 60; Isukari 100kg ndetse n’igiseke kuri buri muryango. Bahawe kandi udupfukamunwa two kubafasha kwirinda Covid-19.

    Abatujwe muri izo nzu bashimye uburyo ubuyobozi bw’igihugu bukomeza kubitaho kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe kugera uyu munsi.

    Mukanyangezi Prisca ati “Ubu ndumva nezerewe kuko iyo ndebye ahantu nari ndi n’ubuzima butanejeje nari ndimo, Perezida wa Repubulika ntabwo yigeze adutererana kuva Jenoside yahagarikwa yakomeje kudufasha uko bikwiye nk’abapfakazi n’impfubyi zasigaye azirihira amashuri, ndashima Imana yamuduhaye kuko yatubereye byose.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko umunsi wo gutaha umudugudu nk’uyu ari n’umwanya wo kuzirikana ku mateka mabi y’igihugu ariko abantu ntibaheranwe nayo.

    Ati “Tugomba kuzirikana ko Jenoside yahagaritswe n’Ingabo z’Inkotanyi maze kuva icyo gihe tukagira icyerekezo cyo kubana nta vangura cyangwa amacakubiri ndetse tugaharanira ko imibereho ya buri Munyarwanda itera imbere tutarebye gusa ngo uyu arishoboye cyangwa ntiyishoboye cyangwa ngo uyu ni uw’ahangaha, ahubwo twese nk’Abanyarwanda tugaharanira ko buri wese abaho neza”.

    Yavuze ko uyu mudugudu watashywe ari urugero rw’ibishoboka rwerekana ko mu cyerekezo cyiza cy’Igihugu hazagerwa no ku byisumbuyeho abaturage nibakomeza gukorera hamwe no kugira inyota yo kwiteza imbere kurushaho.

    Izo nzu zubatswe ku bufatanye n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG, zikaba zuzuye zitwaye 239,996,083 Frw.

    Abahawe inzu bishimiye ubufasha bahawe

    Abayobozi baganira n’umwe mu miryango yahawe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bukomeye

    Izo nzu bazihawe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane

    Mukanyangezi Prisca yavuze ko yumva anezerewe kuko ahawe inzu nziza yo guturamo

    Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe hatashywe inzu 20 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni inzu kandi zifite ibikoni ubwiherero, ubwogero, ibigega bifata amazi n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

    [email protected]


  • Rayon Sports yasutse umujinya wayo kuri Bugesera FC,Kiyovu Sports yongera gutanga isomo rya ruhago #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yari yagariye abakinnyi bayo barimo Manace Mutatu na Sugira Ernest,yihanije Bugesera FC yabanje kuyigora ndetse ikanayibanza igitego.

    Bugesera FC yari ku kibuga imenyereye yafunguye amazamu ku munota wa 33 ibifashijwemo na kapiteni wayo Rucogoza Djihad ariko Rayon Sports yanga kurangiza igice cya mbere irimo umwenda yishyura iki gitego ku munota wa 45 gitsinzwe na Manace Mutatu.

    Igice cya kabiri cyabaye kibi kuri Bugesera kuko Rayon Sports yaje yariye karungu,hanyuma Mugisha Gilbert ayifasha gushimisha abafana.

    Ku munota wa 64 w'umukino,Mugisha Gilbert utagirirwa icyizere n'umutoza uko bikwiriye yatsinze igitego cya kabiri cyaciye integer Bugesera FC hanyuma nano ku munota wa 79 ashyiramo igitego cya 3 cyatanze amanota 3.

    Icyakora uyu rutahizamu wigaragaje,yahise avunika asimburwa na Rudasingwa Prince atabonye umwanya wo kwishimira iyi ntsinzi.

    Rayon Sports ihise igira amanota 3 mu mikino 2 imaze gukina mu gushaka igikombe.Undi mukino w'amakipe ari mu 8 ashaka igikombe cya shampiyona wabaye uyu munsi n'uwo Police FC yatsinzemo ibitego 2-0 Marines FC.

    Mu makipe 8 arwanira kuguma mu cyiciro cya mbere,ikipe ya Kiyovu Sports yihanije Mukura VS iyitsinze ibitego 3-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri cy'umukino.

    Mukura VS yari yagerageje kwihagararaho,yahuye n'uruva gusenya ubwo umutoza Ndayiragije Etienne yinjizaga mu kibuga Babuwa Samson na Nsengiyumva Mustapha mu kibuga barayishegesha cyane.

    Babuwa Samson yafunguye amazamu ku munota wa 63 ahawe umupira mwiza na Mustapha,hatarashira iminota 2 uyu Mustapha ahita acika ba myugariro ba Mukura bamutegera mu rubuga rw'amahina umusifuzi atanga penaliti yinjijwe neza na Robert Saba ku munota wa 66.

    Saba yaje gushyiramo ikindi gitego cya 3 ku munota wa 69 bituma Mukura VS isubira i Huye iri mu mazi abira kuko ifite inota 1 mu mikino 2.

    Shampiyona igiye kuba isubitswe kubera imikino 2 ya gicuti Amavubi azakina na Central African Republic .Shampiyona izagaruka tariki ya 10/06/2021.

    Uko imikino y'uyu munsi yagenze:

    Bugesera FC 1-3 Rayon Sports
    Kiyovu 3-0 Mukura
    Musanze 3- 1 Muhanga
    Etincelles 2-1 Sunrise FC

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yasutse-umujinya-wayo-kuri-bugesera-fc-kiyovu-sports-yongera

  • Rayon Sports yakuye amanota 3 i Bugesera igar… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera watangiye saa 15h30′ usifurwa na Mukansanga Salima.

    Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi aho ku munota wa 3 Sugira Ernest yakabaye yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Mugisha Gilbert, ariko wenyine imbere y’izamu araserebeka arawuhusha.

    Bugesera FC yahise ihindukirana Rayon Sports, aho ku munota wa 4′ kuri Coup Franc yatewe na Kwitonda Alain, umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

    Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati ariko Bugesera igerageza uburyo bwo gufungura amazamu ariko umunyezamu Adolf ababera ibamba.

    Abakinnyi ba Bugesera barimo Mugisha Francois Master na Raphael bakomeje kugenda baryama mu kibuga kubera utubazo tw’imvune, byatumye Master ku munota wa 26 asohoka mu kibuga nyuma yo kubabara ku libero cy’iburyo.

    Nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports, ku munota wa 34 Ruvogoza Djihad yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya Bugesera.

    Abakinnyi ba Bugesera barimo Niyongira Danny na Kwitonda Alain bakomeje kugerageza gushaka igitego cya kabiri ariko Jean Vital Autega, Blaise na Niyigena Clement bakomeza guhagarara neza barwana ku izamu ryayo.

    Rayon Sports ntiyacitse intege yakomeje guhiga igitego cyo kwishyura binyuze kuri Aurega, Manace, Mutatu na Sugira ariko uburyo bagerageje ntibubahire.

    Ku munota wa 44 Aurega yateye ishoti rikomeye umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 45′ Luvumbu yakorewe ikosa na Raphael wahise uhabwa ikarita y’umuhondo, Rayon ubona Coup franc.

    Coup franc yatewe neza na Luvumbu, Ruvogoza Djihad awukoraho, Manace asongamo yishyurira Rayon Sports igitego.

    Amakipe yagiye kuruhuka anganya 1-1

    Igice cya kabiri cyatangiye Bugesera FC igaragaza imbaraga zo gushaka igitego cya kabiri, aho Kwitonda Alain yahushije uburyo butandukanye bwo gutsinda cyane cyane ku guhuzagurika kwa ba myugariro ba Rayon Sports.

    Rayon Sports yakomeje gukina nk’ikipe nkuru irema uburyo butandukanye bwo gutsinda igitego cya kabiri binyuze kuri Luvumbu, Manace, Aurega na Blaise ariko uburyo bahaye Sugira agenda abupfusha ibisa.

    Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert wahawe umupira na Sugira, arazamuka acenga umunyezamu wa Bugesera atsinda igitego.

    Rayon Sports yakomeje guhiga ikindi gitego cy’umutekano ndetse ihererekanya neza mu kibuga hagati kurusha Bugesera.

    Luvumbu wazonze cyane ikipe ya Bugesera, yazamukanye neza umupira awukaraga imbere y’izamu usanga Mugisha Gilbert aho ahagaze ahita atsinda igitego cya gatatu ariko ahita agira ikibazo cy’imvune ku kuguru kw’indyo, asohoka mu kibuga.

    Bugesera yashakishije uburyo yakwishyura ibitego yatsinzwe, ariko Rayon Sports ikomeza kuyishyiraho igitutu ishaka igitego cya Kane.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye Rayon Sports iri imbere n’ibitego 3-1, umusifuzi yongeraho iminota 4 itagize impinduka igira ku mukino.

    Umukino warangiye Rayon Sports ibonye amanota atatu Ku ntsinzi y’ibitego 3-1.

    Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Bugesera FC ibitego 3-1

    Luvumbu yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego muri uyu mukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106026/rayon-sports-yakuye-amanota-3-i-bugesera-igaruka-mu-rugamba-rwigikombe-cya-shampiyona-106026.html