Category: Uncategorized

  • Imishinga ikomeye yitezweho kugira u Rwanda igicumbi cy'ubuvuzi bwinjiriza igihugu amafaranga – #rwanda #RwOT

    Iki cyorezo cyerekanye intege nke Guverinoma z'ibihugu zagize mu kubaka ishoramari rikenewe kugira ngo uru rwego rw'ubuvuzi ruhore rwiteguye gutanga ibisubizo bikenewe mu bihe by'icyorezo karundura nka Covid-19.

    Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro cyateguwe n'umuryango Tony Blair Institute for Global Change, ku wa 1 Mata 2021, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko kubakira ubushobozi urwego rw'ubuzima ari cyo gikwiriye gushyirwa imbere kurusha ibindi.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bwa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo ibihugu byo kuri uyu mugabane byumve ko ishoramari rya mbere rikwiriye gushorwa mu buvuzi, hubakwa ubwirinzi buhambaye bw'ibyorezo bishobora kwibasira Isi.

    Ati 'Ibihugu bya Afurika bifite ibibihangayikishije kurusha ibindi, ni byiza ariko buri gihugu cyakabaye cyumva ko gukoresha ubushobozi bwacyo mu buzima bikenewe cyane kurusha. Iyo abaturage bafite ubuzima bwiza, niho n'ibindi byose by'ingenzi byubakira.'

    Yakomeje agira ati 'Biratangaje uburyo tudashaka gushora mu kwitegura guhangana n'ibyorezo ariko tugatanga byinshi mu guhangana nabyo byaje. Yego kubaka ubushobozi bwo guhangana n'ibyorezo birahenze ariko guhangana n'icyorezo cyaje byo bihenze kurushaho. Kuki tutashyira hamwe ubu, tugakoresha amafaranga menshi ariko tugakumira ko hari ibindi byorezo byazaza. Afurika ikwiriye gutekereza kuri ibi.'

    Mbere y'uko iki cyorezo cyaduka ariko hari ibihugu byari byarakemuye ikibazo cy'urwego rw'ubuvuzi n'ubwo nabyo Covid-19, yabyeretse ko hari byinshi bigikeneye gukorwa.

    Nko mu Buhinde, igihugu gifite ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, 'Medical Tourism', aho gisarura akayabo mu barwayi bava mu bihugu by'amahanga birimo n'u Rwanda bajya kwivuzayo bitewe na serivisi z'ubuvuzi zateye imbere baba bagiye gushakayo.

    Nibura iki gihugu mu mezi atandatu ya mbere ya 2020, cyinjije ari hagati ya miliyari 5-6$ aturutse muri serivisi z'ubuvuzi giha abanyamahanga.

    Nka Afurika, ikoresha amafaranga menshi yohereza abarwayi mu mahanga. Bibarwa ko nibura ku mwaka uyu mugabane usohora miliyari 6 z'amadolari ya Amerika mu kujya kwivuriza mu mahanga mu bihugu nk'u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uretse u Buhinde hari n'ibindi bihugu byiyemeje gushora imari mu bikorwa byo guteza imbere serivisi z'ubuvuzi kugira ngo bijye byakira abanyamahanga benshi baza kubyivurizamo, bityo bisarure akayabo. Muri ibi bihugu harimo Malaysia, Thailand na Singapore.

    Muri Afurika, Kenya ni kimwe mu bihugu bisarura akayabo biturutse mu barwayi boherezwamo baturutse mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika n'u Rwanda muri rusange.

    U Rwanda muri gahunda yo gukemura iki kibazo

    Ubuvuzi ni rumwe mu nzego u Rwanda rwashyizemo imbaraga haba mu kongera ubushobozi bw'ibitaro hagurwa imashini kabuhariwe mu buvuzi bw'indwara zitandukanye, kubaka ibishya ndetse no gushaka abaganga b'inzobere.

    Ubwo yari mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y'Umuryango FPR-Inkotanyi, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Clare Akamanzi, yagaragaje ko u Rwanda rufite gahunda yo kubaka urwego rw'ubuvuzi kugira ngo rwongere umubare w'abantu bashobora kuva mu mahanga baje kurushakiramo serivisi z'ubuvuzi ibizwi nka 'Medical Tourism'.

    Icyo gihe yagize ati 'Turi kureba uko twabyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi mu kugabanya umubare w'abantu bajya mu mahanga gushaka serivisi z'ubuvuzi. Turashaka gufasha abatari Abanyarwanda gusa ahubwo n'abantu baturutse mu Karere.'

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bitangaza ko uyu mwaka uzajya kurangira bishobora gutanga serivisi zo gusimbuza impyiko kugira ngo biruhure abajyaga kwivuriza mu Buhinde n'ahandi.

    Ibi bitaro kandi bisanzwe bitanga serivisi yo kubaga abarwaye umutima.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba Edgar, yabwiye IGIHE ko kugeza uyu munsi byakira abarwayi babarirwa hagati ya 500 – 1000 ku munsi, bikaba bifite n'ibitanda bigera ku 160 byakira abivuza bacumbitse.

    Ati 'Hari gahunda ya Leta ihari yo gukora ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, hano muri Faisal twiyemeje rero kuziba icyuho cy'ibura ry'ubuvuzi bw'indwara zikenera kubagwa kw'amagufa n'inyama, hamwe no kubisimbuza ibizima (mu gihe bibaye ngombwa).'

    Yakomeje agira ati 'Icyo twifuza ni uko muri iyi myaka mike iri imbere tuba dufite serivisi zose z'ingenzi mu gihugu ku buryo umuntu avurwa hari ikoranabuhanga ryose rikenewe kugira ngo ahabwe ubuvuzi yifuza. Ubundi dufite gahunda y'imyaka itanu yo kuzaba twamaze kugira abaganga bahagije, ibikoresho bihagije ndetse n'ibikorwa remezo. Ibyo byose hari gahunda isobanutse yo kuba twabigeho.'

    Ibi bitaro byitiriwe umwami Faisal kandi birimo guteganya kuzajya bisimbuza umutima, urwagashya, umwijima ndetse no gukomeza kuvura indwara zo mu nda n'izijyanye n'imisemburo yo mu mubiri.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bivuga ko bimaze amezi atandatu bihawe abahanga mu by'ubuvuzi bagera ku icyenda, barimo kuvura indwara zikomeye hamwe no gutoza abandi kugera ku rwego bariho.

    Mu kwezi gutaha, ibi bitaro birakira n'abandi baganga bazaba baje kuvura indwara z'umutima ku bana, abifuza iyo serivisi bakaba bagomba kujya gusaba gahunda.

    Mu kwezi gushize kwa Mata, Banki Itsura Amajyambere n'Ubucuruzi muri Afurika y'Uburasirazuba n'Amajyepfo (TDB) yahaye ibitaro bya Faisal inguzanyo ya miliyari 14Frw.

    Dr Kalimba avuga ko aya mafaranga agenewe gukomeza kubaka igice kizajya kivurirwamo abarwayi bivuza bataha, ahagenewe guhugurira abaganga, ndetse n'ibice bikorerwamo amahugurwa n'ubushakashatsi.

    Mu kubaka urwego rw'ubuvuzi hashorwa imari muri uru rwego, mu Rwanda kuri ubu hari kaminuza y'icyitegererezo mu buvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) ndetse no muri Nzeri 2019 hafunguwe Ishuri ry'Ubuvuzi rya Kaminuza y'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ya AUCA.

    Muri Gashyantare 2020, mu Rwanda hafunguwe Ikigo kivura indwara za kanseri hakoreshejwe uburyo bugezweho bwifashisha imashini ikoresha imirasire, igashiririza igice kirwaye gusa (radiotherapy).

    Ibijyanye no kuyungurura amaraso yo mu mpyiko, uretse mu bitaro bya Faisal, hari ahandi hari Dialyse nka Kigali Dialysis Center – Africa Healthcare Network, ikorera Rubavu, Gihundwe na Kigali, hari kandi n'Ibitaro bya Kanombe, CHUK na CHUB byose bitanga izo serivisi.

    Muri uyu mujyo wo kugira urwego rw'ubuvuzi rukomeye kandi Ivuriro rya Legacy Clinic iherutse gutangaza ko igiye gukora ishoramari rya miliyoni 10 $ mu kwagura ibikorwa na serivisi ritanga ku buryo byaba ibitaro biganwa n'abanyamahanga benshi.

    Ku yindi mishinga yo mu rwego rw'ubuzima itegerejwe, muri iyi nama hatangiwemo urugero rw'uruganda ruteganyijwe kubakwa ruzaba rukora inkingo hifashishijwe ubuhanga bwa mRNA nk'ubwifashishijwe mu gukora urukingo rwa Phizer/BionTech rukingira Covid-19.

    Havuzwe kandi uruganda rw'imiti ruri kubakwa na Sosiyete yo muri Maroc aho ubu rugeze kuri 80% n'urundi ruhuriweho n'u Rwanda na Bangladesh ruri mu mishinga.

    U Rwanda kandi rufitanye amasezerano n'Ikigo cy'Ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri (IRCAD), cyane ku buvuzi bwa kanseri zifata urwungano ngogozi ziri mu zibasiye benshi ku Isi.

    Iki kigo IRCAD kiri kubaka Ishami ryacyo mu Rwanda, ari naryo rya mbere ku Mugabane wa Afurika. Icyicaro Gikuru cyacyo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali. Imirimo yo kucyubaka yaratangiye ndetse kizatahwa uyu mwaka.

    Nikimara gutangira imirimo cyitezweho kuzaziba icyuho kigaragara ku Mugabane wa Afurika mu buvuzi bwa kanseri, yaba mu rwego rw'ubushakashatsi ndetse no mu rwego rwo guhugura abahanga mu kuvura kanseri.

    IRCAD Africa Center yitezweho gufasha mu guhangana n'iki kibazo binyuze mu bushakashatsi ndetse n'amahugurwa ari ku rwego rwo hejuru azatangira gutangirwa mu Rwanda muri uyu mwaka.

    Iki kigo kandi cyatangiye gukorana n'Abanyarwanda mu bushakashatsi mu by'ubuvuzi mu bya kanseri binyuze mu ikoranabuhanga, aho batoranywa muri Kaminuza y'u Rwanda, Carnegie Mellon University Africa (CMU-Africa) ndetse na African Institute for Mathematical Sciences (AIMS).

    Guverinoma itakaza akayabo mu kwishyurira abajya kwivuza mu mahanga

    Ubusanzwe abantu bava mu Rwanda bajya gushaka ubuvuzi mu mahanga ku mpamvu zitandukanye; hari abajyayo ku bw'uko serivisi bagiye gushaka zidatangirwa imbere mu gihugu, hari n'abajyayo ku bw'uko bafite amafaranga ariko atari uko izo serivisi baziburiye mu gihugu.

    Hari kandi abajyayo ku bwo kutagira amakuru aho usanga bajya gushaka serivisi zitangirwa mu gihugu ariko bo batabizi, hari n'abajyayo ku bw'imyumvire, ugasanga batizeye serivisi z'ubuvuzi zitangirwa mu gihugu cyabo.

    Abajya kwivuriza mu mahanga ku mpamvu z'uko indwara baba barwaye zisaba kubaga umutima, indwara z'impyiko, indwara zijyanye na Cancer [izo ku rwego u Rwanda rutarabasha kuvura] n'izindi zitandukanye.

    Dr Kalima yavuze ko nibura u Rwanda ku mwaka rwishyurira abantu bari hagati ya 30-40 cyangwa bakarenga kandi usanga gusimbuza impyiko bitwara nibura hagati ya miliyoni 25 — 30 Frw (kuri buri muntu).

    Ibi kandi byiyongeraho andi mafaranga akoreshwa mu ngendo, amacumbi ndetse n'ibishobora gutunga umuntu mu gihe cy'ukwezi cyangwa abiri ashobora kumara mu Buhinde cyangwa ahandi yaba yagiye kwivuriza.

    Guverinoma y'u Rwanda itangaza ko nibura mu mwaka, ikoresha abarirwa hagati ya miliyoni 800 Frw na miliyari 1 Frw mu kwishyurira abanyarwanda bajya kwivuza indwara zirimo impyiko. Abo ni abishyurirwa na Leta ariko hari abandi benshi baba bafite amikoro biyishyurira cyangwa bakishyurirwa n'abagiraneza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw'Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse yabwiye IGIHE ko n'ubwo ayo mafaranga ari menshi ariko ahanini bituruka ku bikorwaremezo bimaze kubakwa muri uru rwego rw'ubuvuzi mu Rwanda.

    Ati 'Icya mbere aboherezwa ni bake ku bakeneye kujyayo kuko ni abo leta iba yashoboye kwishyurira kandi hari benshi babikeneye batari bake, hari ariko n'abiyishyurira. Ku rundi ruhande ariko kugeza ubu kubera ko nibura abafite ibibazo by'indwara z'umutima batangiye kujya bavurirwa mu Rwanda biragabanyuka.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko kugeza ubu abafite ikibazo cyo gihinduza impyiko bajya mu mahanga, ariko hari n'abajya kwivuza Cancer mu buryo bwisumbuye ku bukoreshwa hano mu Rwanda, abo bajya muri Kenya ariko ibyo byose twizeye ko mu gihe kiri imbere bizaba bikorerwa mu gihugu cyacu kandi bizagabanya nka 90% by'amafaranga dutangira abajya kwivuza hanze.'

    Minisitiri Dr Mpunga uvuga ko igihugu gikomeje kubaka ubushobozi bw'urwego rw'ubuvuzi kandi hari serivisi nyinshi zisigaye zitangirwa mu Rwanda ahubwo igisigaye ari uko abanyarwanda babimenya bakajya bareka kurira indege bajya kuzishaka mu mahanga.

    Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nk'ubu hari uburyo bushya bwashyizweho bwo gutanga serivisi zizwi nka 'VIP' aho nk'abayobozi bakuru cyangwa abandi bantu bashobora gusura u Rwanda bakeneye guhabwa izo serivisi bafashwa kandi abantu bagenda babishima bakanyurwa na serivisi z'ubuvuzi zitangirwa mu Rwanda.

    Dr Kalimba ati 'Ku bijyanye n'ubuvuzi ntabwo byihishira, uko serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda zizamuka, zitera imbere cyangwa zinozwa, byagakwiye kuba imwe mu mpamvu abanyarwanda twese tugira icyizere ntitwumve ko ibintu byose ari ukujya hanze, Nairobi cyangwa n'ahandi.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko buriya hagomba kuzamo uruhare rwacu nk'abavuzi, tugomba guharanira gutanga icyizere abantu bakumva ko ubuvuzi buhagaze neza, bukomeza butera imbere kandi dutanga serivisi nziza. Ntabwo umuntu yavunika ajya ahandi kandi abona ibyo ajya gushaka iwabo bihari.'

    Muri gahunda ya guverinoma y'imyaka irindwi [2017-2024], Guverinoma y'u Rwanda yari yihaye intego yo kubaka ibitaro no gusana bimwe binashyirwemo ibyangombwa bikwiye. Ibitaro birebwa n'iyi gahunda ni ibya Ruhengeri, Munini, Byumba, Nyabikenke, Masaka, Gatunda, Gatonde na Muhororo.

    Guverinoma y'u Rwanda ivuga kandi ko kugeza mu 2014, imirenge 17 itagiraga ibigo nderabuzima izabihabwa kandi hirya no hino mu gihugu hubakwe Post de Sante zigera ku 150. Igipimo cy'ababyeyi bapfa babyara kizava kuri 210/100,000 kigere ku 126 /100,000.

    Imashini izwi nka linear accelerator yifashishwa mu kohereza imirasire itwika utunyangingo twa Cancer, ibi ni bimwe mu bikoresho u Rwanda rugenda rugura mu rwego rwo kubaka urwego rw’ubuvuzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-ikomeye-yitezweho-kugira-u-rwanda-igicumbi-cy-ubuvuzi-bwinjiriza

  • Iyo mba nzi ko iwanjye hari urumogi sinari gufungurira Abapolisi- Jay Polly mu bujurire #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi we na bagenzi be barimo umuvandimwe we, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherutse kubafatira icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ariko bahita bajurira Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

    Mu bujurire bwao baburanye kuri uyu wa Kane Tariki 27 Gicurasi, Jay Polly n’ubundi waburanye ahakana icyaha, yongeye guhakanira Umucamanza ko ntaho ahuriye n’urumogi basanze mu rugo rwe ari na rwo rwabaye intandaro yo kujyanwa gusuzumwa bagasanga mu maraso yabo rurimo rwinshi.

    Yavuze ko atari we waguze urumogi basanze iwe ndetse ko atazi n’uburyo rwahageze ngo n’ikimenyimenyi ngo ni we wagiye gufungurira abapolisi baje kubafata.

    Yagize ati 'Iyo nza kuba nzi ko iwanjye hari urumogi ntabwo nari gufungurira Polisi ntabanje gusibanganya ibimenyetso.'

    Naho mu gusanganwa urumogi mu maraso, Jay Polly yavuze ko ari uwo yanyoye kera ariko ko ubu adaheruka kurukoza ku munwa kuko yaruretse muri Nyakanga 2020 ubwo yakoraga impanuka agakomereka amaraso akanga gukama.

    Uyu muraperi wabisobanuraga nk’ubizobereyemo, yavuze ko babapimye inkari aho kubapima amaraso nyamara ngo iyo bakoze ikizamini cy’inkari bashobora kubona urumogi umuntu yanyoye cyera mu gihe mu maraso ho babona uwarunyoye mu gihe cya vuba.

    Yongeye kuvuga ko bagambaniwe

    Jay Polly wakunze kuvuga ko we na bagenzi be bafashwe ku kagambane k’umuntu, yavuze ko hari uwitwa Kaboko bafataniwe iwe ariko we akaba adafunze nyamara na we yaronywereye urumogi iwe.

    Jay Polly yavuze ko uyu Kaboko aherutse no kumutumaho Abapolisi amusaba imbabazi ko atari agambiriye ko ari we ufatwa.

    Jay Polly na bagenzi be basaba kurekurwa, babwiye Urukiko ko indi mpamvu bashingiyeho ubu bujurire bwabo ari ukuba bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko igihe bivugwa ko bafatiwe atari cyo.

    Bavuga ko batawe muri yombi tariki 23 Mata 2021 bagezwa imbere y’Ubushinjacyaha tariki 29 Mata 2021 nyamara icyo gihe iminsi igenwa n’amategeko yari yararenze.

    Ubushinjacyaha bwo buvuga ko batawe muri yombi 25 Mata 2021 mu gihe ba Jay Polly bavuga ko hari n’inkuru yanditwe ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda ivuga ko batawe muri yombi ku wa 23 Mata.

    Ubushinjacyaha butavuze byinshi, bwo bwasabye ko impamvu zose zitangwa n’uruhande rw’abaregwa zidafite ishingiro, busaba Urukiko kuzazitesha agaciro rukagumishaho icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.

    Photo : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Iyo-mba-nzi-ko-iwanjye-hari-urumogi-sinari-gufungurira-Abapolisi-Jay-Polly-mu-bujurire

  • Nyuma y'uko ageze mu Rwanda, Perezida Macron yafunguye Centre Culturel Francophone i Kigali _Amafoto #rwanda #RwOT

    Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa uri mu ruzinduko mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yafunguye ku mugaragaro Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali.

    Centre Culturel Francophone ni ikigo gifite igice cyisanzuye kizajya kiberamo ibitaramo n'imyidagaduro itandukanye, Giha urubyiruko uburyo bwo kwiga ururimi rw'Igifaransa n'abanyabugeni b'Abanyarwanda hakababera ahantu ho kwitoreza no guteza imbere umwuga wabo.

    Perezida Macron yavuze ko icyo kigo gikwiriye kuba ahantu ho guteza imbere indangagaciro ziri mu Gifaransa n'abakoresha urwo rurimi hirya no hino ku Isi, Yavuze ko hakwiriye kuzaba ahantu ho kuvumburira ibintu bishya, umuco no guteza imbere urubyiruko by'umwihariko,

    Ati 'Igifaransa cyabaye ururimi mpuzamahanga kubera ubuvumbuzi, guhanga udushya, kugaba ibitero, ubukoloni, kubera intego n'imigambi by'Abafaransa bo mu binyejana byahise bakoresheje imbaraga ngo bemeze abandi bari batuye Isi, icyiza ni uko Igifaransa cyiyuburuye, cyabaye ururimi rw'ibindi bihugu byinshi' 'Ntabwo rukiri ururimi rw'u Bufaransa gusa, ni urwa benshi.

    Ni byiza ko hari abandi bantu bandika, bavumbura mu rurimi bita urwabo kandi umutima w'urwo rurimi uri hano muri Afurika kuko ni wo ufite abaruvuga, hari abarwandika bakiri bato kandi bari mu bumbuzi cyane'

    Yakomeje avuga ko abayarwanda bafite amahirwe cyane yo kubyaza umusaruro Centre Culturel Francophone, Ati 'Ndifuza ko urubyiruko rw'u Rwanda rubyaza umusaruro aha hantu, Hazatangirwa amasomo, hazigishirizwa kandi hari buruse tuzajya dutanga mu myaka iri imbere. Hari byinshi tutarabona urubyiruko ruzavumburira aha', 'Urwo rubyiruko ni amahirwe ku Rwanda, kuri Afurika, natwe twese, Dufite inshingano zo kurwigisha, kubazamura bakagera ku rundi rwego, Ayo mahirwe dufite azatubyarira ibibazo nitutita ku rubyiruko.

    Bizaba ari amahirwe kuri twese nidufasha urubyiruko kuba rwiza kurushaho, kurushaho gutuma bagira ubumenyi uko dushoboye'

    Centre Culturel Francophone yasimbuye Ikigo Ndangamuco cy'Abafaransa cyitwaga Centre d'Echanges Culturels Franco-Rwandais cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu. Cyafunzwe kinasenywa mu 2014 n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw'aho cyari giherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikitajyanye n'imyubakire ihagenewe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/28/nyuma-yuko-ageze-mu-rwanda-perezida-macron-yafunguye-centre-culturel-francophone-i-kigali-_amafoto/

  • Impunzi zaturutse muri Congo ziri kwakirwa gute mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Impunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kwakirwa neza n'abanyarwanda

    Nyuma y'uko impunzi zitandukanye zikomeje kwinjira mu Rwanda ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo yo kuzubakira inkambi y'igihe gito ndetse no kuzibarura irarimbanyije, Kugirango zibeho nezamuri iyo minsi ikirunga kitaratanga agahenge, Izi mpunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 ni bwo nyuma y'uko Guverineri wa Gisirikare w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, asabye abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n'irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Uyu muyobozi yavuze ko uduce tuzagirwaho ingaruka ari Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans, Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse. Yagize ati 'Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n'inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba, Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe'.

    Nyuma yo kumva iyi nkuru, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Goma Burasirazuba bwa Congo bahise batangira guhunga, bamwe bajya mu bice bya Sake abandi benshi berekezwa mu Rwanda, aho bahise bakirwa n'inzego zishinzwe umutekano, zikabohereza ku kibuga cy'ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Murenge wa Rugerero, nko mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w'u Rwanda na Congo.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Rishinzwe kwita ku Mpunzi, UNHCR Kugeza ubu niryo riri kwita ku bikorwa byo kubaka amahema azacumbikira izi mpunzi biri gukorwa mu gihe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Ryita ku Biribwa, PAM, naryo riri gutegura amafunguro yo guha izi mpunzi, Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, nayo yatangiye ibikorwa byo gushyira amashanyarazi muri aya mahema, mu gihe abakozi b'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bari mu bikorwa byo gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19, kandi bikaba biri gukorwa ku buntu, Ninako inzego z'umutekano zirinze umutekano w'iyo nkambi, ndetse zirimo no kwita ku bafite ibibazo birimo uburwayi, ubusaza n'ibindi bikeneye kwitabwaho by'umwihariko.

    Urubyiruko rw'abakorerabushake ruri gufasha izi mpunzi mu bikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kwibutsa izi mpunzi kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera, Impunzi zose ziri muri iyi nkambi zahawe udupfukamunwa tw'ubuntu, mu rwego kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse ibikorwa byo kubarura umubare w'izi mpunzi birakomeje, Irafasha wahunganye n'umugabo we bavuye i Masisi, bavuze ko yahunze kubera 'Iruka rya Nyiragongo' Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu ahamya ko imitingito yari imaze iminsi iyogoza ako Karere yari yagabanutse cyane kuri uyu munsi, n'ubwo humvikanye imitingito micye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/28/impunzi-zaturutse-muri-congo-ziri-kwakirwa-gute-mu-rwanda/

  • Menya ibyagarutsweho na Perezida w’u Bufarans… – #rwanda #RwOT

    Perezida Emmanuel Macron uri mu ruzinduko rw'iminsi 2 mu Rwanda yahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021. Yaje nyuma ya raporo yakoreshejwe na leta y’u Bufaransa yatangajwe muri uku kwezi yagaragaje ko hari uruhare igihugu cy’u Bufaransa cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Amaze kwerekwa amateka mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, Perezida Macron yavuze ko “Jenoside iva kure, itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw’undi”. Ati: “Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo. Nta kubaho nyuma ya Jenoside, habaho kubana nayo uko bishoboka”. Ni amagambo yavuganye ukwicisha bugufi kwinshi.

    Perezida Macron yavuze ko u Bufaransa bufite amateka n’uruhare rwa politike mu Rwanda bityo ko bufite n’inshingano yo “kwemera akababaro bwateye Abanyarwanda butuma bifata igihe kinini cyane nta bushakashatsi bukorwa ku gushaka ukuri”. Perezida Macron yavuze ko nyuma y’imyaka 27 uyu munsi aje “kwemera uruhare rwacu”, no kwemera gufungura ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y’ibyabaye.

    Ati: “Kwemera uruhare rwacu…bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y’igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda. Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira”.

    Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi nk’uko byari biteganijwe, Macron yakomereje muri Village Urugwiro aho we na mugenzi we Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru. Ni ikiganiro Perezida Paul Kagame yatangarijemo ko 'Imbwirwaruhame ya Perezida Emmanuel Macron ifite agaciro gasumbye imbabazi'. 

    Emmanuel Macron Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yatangaje ko 'Igihugu cye kizaha u Rwanda Miliyoni magana atanu z'amayero nk'inkunga izatangwa kugeza mu 2023″. Aya mafaranga azifashishwa mu nzego z'ubuzima no kwigisha ubumenyingiro.  Yanavuze ko yazanye inkingo z'icyorezo cya Covid 19 zigera ku bihumbi ijana. Iyi nkunga ikaba yashimwe cyane na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko urugendo rwa Perezida Macron mu Rwanda rureba ahazaza aho kuba ahahise

    Perezida Macron ari kubarizwa mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106023/menya-ibyagarutsweho-na-perezida-wu-bufaransa-emmanuel-macron-mu-masaha-macye-atangiye-uru-106023.html

  • Perezida Macron yasuye IPRC Tumba agira inama abanyeshuri bahiga #rwanda #RwOT

    Kuri iki kigo giherereye ku birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Kigali, Perezida Macron yasobanuriwe ibijyanye n'ubufatanye buri hagati y'iri shuri n'Ikigo cy'Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence française de développement,AFD).

    Ubu bufatanye bugamije guteza imbere imyigishirize muri icyo kigo.

    Umushinga ufite agaciro ka miliyoni 7 n'igice z'amayero watewe inkunga na AFD uzafasha IPRC Tumba, ndetse n'ibigo byigisha imyuga biherereye mu Karere ka Rulindo kunoza ibijyanye n'ikoranabuhanga.

    Harimo kandi kwimenyereza ibijyanye naryo, amahugurwa, ibizavamo bikazagirira akamaro abo banyeshuri ndetse n'abaturage bo mu gace iri shuri riherereyemo.

    Binyuze muri ubu bufatanye kandi ikigo IPRC Tumba gisanganywe abanyeshuri 643 biga ibijyanye n'ingufu zisubira, ikoranabuhanga, electronic n'itumanaho, mu mwaka utaha iki kigo cyizatangiza by'umwihariko ishami rya Mechatronics Technology, ishami rizatangirana abanyeshuri 50.

    Ni ishami rizajya ryigisha ibirebana nuko ikoranabuhanga n'ubugenge byafasha kugera kw'iterambere rirambye, hateganijwe kandi ibijyanye no kwiga indimi.

    Muri IPRC Tumba kandi Perezida Emmanuel Macron yaganiriye n'urubyiruko rwiga muri icyo kigo, rwamubwiye ibijyanye n'umwete bashyira mu kwiga ikoranabuhanga ndetse no kuzihangira imirimo mu gihe kiri imbere.

    Urwo rubyiruko rwamubajije ibibazo binyuranye birimo ibijyanye no kwihangira imirimo, imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga muri iki gihe ndetse n'ibijyanye n'ubuzima bw'urubyiruko muri rusange.

    Macron yabwiye uru rubyiruko ko kuba bakiri bato ari amahirwe akomeye bafite, yatuma bahitamo ejo hazaza heza bifuza.

    Yabasabye gukora amahitamo meza, bagamije icyabateza imbere, iterambere ry'imiryango yabo, igihugu n'isi muri rusange.



    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/perezida-macron-yasuye-iprc-tumba-agira-inama-abanyeshuri-bahiga

  • Abakinnyi 6 ba Mukura VS basanzemo Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Mukura VS iri mu zihatanira kutajya mu cyiciro cya kabiri, yakinnye umukino wayo wa kabiri idafite abakinnyi bayo batandatu kuko banduye icyorezo cya COVID-19.

    Iyi kipe y'i Huye yakomeje kugorwa na shampiyona y'uyu mwaka w'imikino 2020-2021, yaje i Kigali gukina na Kiyovu Sports, isize abandi bakinnyi bayo i Huye banduye COVID-19 ndetse bahita bashyirwa mu kato nkuko amabwiriza y'inzego y'ubuzima mu Rwanda abiteganya.

    Umwe mu baba hafi cyane y'ikipe ya Mukura VS ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abakinnyi batandatu b'iyi kipe bamaze gushyirwa mu kato kuko basanzwemo icyorezo cya COVID-19.

    Abakinnyi ba Mukura VS banduye COVID-19 ni Nkomezi Alexis ukina hagati mu kibuga, Uwihoreye Jean Paul ukina mu bwugarizi, Muniru Abdoul Rahman ukina mu busatirizi, Mutijima Janvier ukina mu bwugarizi na Manzi Aimable na Clement.

    Kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga, ntacyo Ubuyobozi bwa Mukura VS bwigeze butangaza kuri aya makuru.

    Ku mukino wo kuri uyu wa Kane Mukura VS yakinnye na Kiyovu Sports, Mukura yatsinzwe ibitego bitatu ku busa. Kugeza ubu Mukura iri mu makipe umanani ahataniye kutajya mu cyiciro cya kabiri, ikaba iri mu murongo utukura aho ifite inota rimwe, ikaba ibanziriza iya nyuma.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-6-ba-mukura-vs-basanzemo-covid-19

  • FERWAFA yashyize hanze ibijyanye n’amatora ya Komite Nyobozi, ibyo bagomba kuba bujuje #rwanda #RwOT

    Komisiyo ishinzwe amatora muri FERWAFA, yamaze gutangaza gahunda yose ijyanye n’amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA.

    Mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA yiga k’ubwegure bw’uwari perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene yabaye tariki ya 23 Gicurasi 2021, abandi batanu bari muri Komite Nyobozi ye beguye.

    Ibi byari bivuze ko hasigaye 5 kandi bakaba batemewe gufata umwanzuro byatumye bahita bategura amatora tariki ya 27 Kamena 2021.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi nibwo komisiyo ishinzwe amatora ya FERWAFA, yasohoye ibijyanye na gahunda yose y’amatora azaba tariki ya 27 Kamena 2021 kuri Lemigo Hotel saa 9:00′.

    Gahunda y’amatora

    Tariki ya 1-4 Kamena 2021: gutanga kandidatire kubashaka kwiyamamaza

    Tariki ya 5-8 Kamena 2021: kwiga kuri kandidatire zatanzwe

    Tariki ya 9 Kamena 2021: gutangaza abemerewe

    Tariki ya 10-14 Kamena 2021: gutanga ubujurire niba hari ubuhari

    Tariki ya 15-16 Kamena 2021: kwiga ku bujurire

    Tariki ya 17 Kamena 2021: gutangaza icyemezo cya komisiyo y’ubukurire y’akanama gashizwe amatora ka FERWAFA.

    Tariki ya 18 Kamena 2021: gutangaza abakandida ntakuka bemerewe.

    Tariki ya 19-26 Kamena 2021: kwiyamamaza ku bakandita bazaba bemerewe.

    Amatora azaba tariki ya 27 Kamena 2021.

    Imyanya izatorerwa

    1. Perezida

    2. Visi Perezida

    3. Komisiyo y’imari

    4. Komisiyo ya marketing

    5. Komisiyo y’Iterambere ry’umupira w’amaguru

    6. Komisiyo y’amarushanwa

    7. Komisiyo y’umupira w’abagore

    8. Komisiyo y’ubuvuzi

    9. Komisiyo y’umutekano

    10. Komisiyo y’amategeko

    Ibisabwa kugira ngo wemererwe kwiyamamaza

    1. Kuba uri Umunyarwanda

    2. Kuba utari munsi y’imyaka 28 kandi atarengeje imyaka 70

    3. Kuba umwanya wiyamamarizwa waratanzwe n’umwe mu banyamuryango ba FERWAFA

    4. Kuba byibuze warakoze ibikorwa bifatika mu mupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka 2 mu myaka 5 iheruka

    5. Kuba uzwi nk’umuntu w’inyangamugayo

    6. Kuba wararangije amashuri yisumbuye(ufite diploma cyangwa certificate)

    7. Kuba byibuze uzi kuvuga indimi 2 mu ndimi zikoreshwa na FERWAFA

    8. Kuba utarafunzwe cyangwa warakatiwe n’inkiko igihe kirenze amezi 6

    9. Kuba utarigeze uhagarikwa na FERWAFA, CAF cyangwa FIFA

    Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yatangaje birambuye ibijyanye n’amanota ya Komite Nyobozi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yashyize-hanze-ibijyanye-n-amatora-ya-komite-nyobozi-ibyo-bagomba-kuba-bujuje

  • Perezida Macron yasuye IPRC Tumba, aho u Bufaransa buzafungura ishami ryigisha 'Mécatronique' – #rwanda #RwOT

    Mécatronique ni ishami ry'imyigishirize rihuza ubumenyi mu bijyanye na électronique, mécanique, ubumenyi mu bya mudasobwa (informatique) na Automation (uburyo butuma ibintu byikoresha hifashishijwe ikoranabuhanga).

    Umunyeshuri urangije muri iri shami aba afite ubushobozi bwo gukora akazi gasaba ubu bumenyi bwose, bitarinze ko ikigo akorera gitanga akazi ku bantu benshi bagiye bafite ubumenyi kuri buri kimwe.

    Urugendo rwa Perezida Macron muri iri shuri rwari mu murongo w'ubufatanye hagati y'u Bufaransa n'u Rwanda, mu rwego rwo kongerera ingufu gahunda ijyanye no kwihangira imirimo mu rubyiruko.

    Muri uru ruzinduko kandi Perezida Macron yeretswe aho umushinga wo gutangiza ishami ryigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga rihuza 'électronique' na 'mécanique' ibizwi nka 'Mécatronique' ugeze.

    Ni umushinga uzaterwa inkunga na Leta y'u Bufaransa binyuze mu Kigo cyayo gishinzwe Iterambere (AFD).

    Minisitiri w'Uburezi, Uwamariya Valentine yabwiye IGIHE ko ubu bumenyi busa n'aho ari bushya ku isoko, aho cyane cyane bufasha inganda gukoresha abakozi bake kandi akazi kakihuta.

    Ati “Ni ikoranabuhanga rigezweho buriya no mu nganda zose usanga ari ryo bakoresha ku buryo umuntu ufite ubwo bumenyi aba ashobora gukora mu ruganda wenyine, ntushake umuntu wa mechanique ukwe, uwa electronique ukwe, n'umuhanga mu bya mudasobwa ukwe. Ni ikoranabuhanga no mu bihugu byateye imbere bari gukoresha cyane cyane bikenerwa mu nganda.”

    Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko gahunda yo gutangiza iri shami ifite agaciro k'arenga miliyari 7 Frw, azakoreshwa mu kubaka no guhugura abarimu. Ibi byose ngo bizakorwa bigizwemo uruhare na Leta y'u Bufaransa.

    Ati “Muri uyu mushinga harimo kubaka, gushyiramo ibikoresho, ndetse no guhugura abarimu bazigisha muri iryo shami rishya, hari abazajya baza babahugurire hano ariko bazagira n'igihe cyo kujya mu Bufaransa kureba uko iryo koranabuhanga rikora.”

    Yavuze ko gutangiza iri shami byagiye bikererezwa n'ikibazo cyo gutanga amasoko ariko yizeza ko mu mwaka utaha w'amashuri rizatangira.

    Ati “Ni uko ubundi twagiye tugira ibibazo by'amasoko kubera ari ikintu gishya, bagombye kuba baratangiye kubaka ariko twagiye tugira ikibazo cyo kubona umuntu ufite ubushobozi uhatanira isoko ariko turateganya ko tuzatangira kubaka muri Nyakanga 2021 ku buryo mu mwaka utaha w'amashuri bazayigiramo (muri Werurwe 2022).”

    Iri shami rya Mécatronique ni rishya mu Rwanda no mu gihugu byo mu karere.

    Perezida Macron yishimiye aho bigeze

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko ubwo Perezida Macron yageraga muri iri shuri rikuru agasobanurirwa ibijyanye n'uyu mushinga wo gutangiza iri shami ryigisha Mécatronique, yabyishimiye.

    Ati “Yabyakiriye neza cyane yavuze ati, ni byiza ko tuza tugatanga imbwirwaruhame ariko n'iyo tugize ibikorwa nk'ibi bifatika dukorana ni ikintu cyiza cyane, ni ikintu yishimiye.”

    Yakomeje avuga ko mu gihe iri shami rizaba rimaze gutangira u Rwanda ruzabyungukiramo byinshi.

    Ati “Ubona ko u Rwanda ruri kwinjira cyane mu bintu by'inganda, kandi iri ni ikoranabuhanga rishya rigezweho mu nganda zitandukanye. Ririya shami rizaza mu murongo wa IPRC wo gushyira abantu bashoboye ku isoko ry'umurimo, ni ukuvuga ko tuzaba dufite abantu bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru bafasha no mu iterambere ry'inganda zacu.”

    Ubwo yari muri iri shuri, Perezida Macron yagize umwanya wo kuganira n'abanyeshuri ku bijyanye no kongerera urubyiruko ingufu mu bijyanye no kwihangira umurimo nabo bagira umwanya wo kumubaza ibibazo bitandukanye byagarutse ku ikoranabuhanga n'umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa.

    Perezida Macron akigera muri iri shuri rikuru yabanje kwerekwa ibice bitandukanye birigize

    Muri uru ruzinduko Perezida Macron yasobanuriwe imikorere ya IPRC Tumba

    Perezida Macron aganira na Minisitiri w’Uburezi, Uwamariya Valentine

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba bereka Perezida Macron bumwe mu bumenyi bahabwa n’iri shuri

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba bagize umwanya wo kuganira na Perezida Macron

    Igishushanyo mbonera cy'inyubako iri shami rizakoreramo

    Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-macron-yasuye-iprc-tumba-aho-u-bufaransa-buzafungura-ishami-ryigisha