Category: Uncategorized

  • Meddy yise Mimi ‘Queen of Sheba’: Amafoto y’a… – #rwanda #RwOT

    Habesha ni imwe muri Hashtag zikomeje gukoreshwa ku mafoto abafana Meddy (Inkoramutima) bari gushyira ku mbuga nkoranyambaga, akaba ari ubwoko bukomoka ku mwamikazi Sheba witiriwe indirimbo ‘Queen of Sheba’ Meddy ateganya gusohora mu minsi iri imbere yanaririmbye mu bukwe bwe na Mimi.

    Kuba Meddy yararirimbiye umugore we iyi ndirimbo, bishoboka ko Sossena Aseffa (Mimi) yaba akomoka mu bwuko bw’aba Habesha. Mu gihe byaba bimeze gutyo, uyu mugore wa Meddy yaba afite aho ahuriye n’amateka n’ibyanditse muri Bibiliya bivuye ku kuba akomoka ku mwami Salomon umuhungu w’umwami Dawidi.

    Aba Habesha ni bantu ki muri rusange?

    Aba Habesha ni umuryango w’umwami w'ubunyabwenge Salomon wo muri Israel uvugwa muri Bibiliya Yera na Bibiliya Ntagatifu, hamwe n'umwamikazi Sheba wiswe Makeda mu mateka ya Ethiopia.

    Uyu muryango umaze imyaka myinshi nk’uko byemezwa n'inyandiko ya Kebra Negast imaze imyaka 700. Iyi nyandiko ikaba ivuga ko uyu muryango wabayeho mu myaka 1225 mbere y’ivuka rya Yesu Kristo. Iyi nyandiko igaragaza uko umwami Salomon yahuye n'umwamikazi Sheba ikagaruka ku ruhererekane rw'abana babo n'imiryango.

    Salomon bivugwa ko yashukashutse umwamikazi bigatuma babyarana umwana w'umuhungu wabaye umwami w'abami wa mbere wa Ethiopia, Menelik I. Bivugwa kandi ko uyu mwamikazi yari umukobwa w’umwe mu batware ba Ethiopia wasuye Salomon mu murwa mukuru wa Israel, Jerusalem. Ibi kandi byanditse mu gitabo cy'umunyamateka karundura Josephus.

     Mu mafoto ihere ijisho ubwiza bw’abakobwa n’abagore b’aba Habesha

    Mimi wa Meddy nawe ashobora kuba akomoka mu ba Habesha

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105974/meddy-yise-mimi-queen-of-sheba-amafoto-yabakobwa-buburanga-baba-habesha-bakomoka-kuri-sheb-105974.html

  • Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba ari mu munyenga w'urukundo n'umukunzi we mushya(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith wahoze ari umugore w'umuhanzi Safi Madiba bakaza gutangaza ko batandukanye mu mwaka ushize kuri ubu biravugwa ko ari mu munyenga w'urukundo n'umukunzi mushya.

    Amakuru y'uko Niyonizera Judith yabonye umusore bahuza urugwiro yatangiye kunugwanugwa kubera amafoto uyu mugore yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Niyonizera Judith yashyize kuri Instagram amafoto atandukanye amugaragaza mu bihe byiza n'umusore bifotozanyije mu bihe bitandukanye mu mihanda yo muri Canada aho asanzwe atuye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-madiba-ari-mu-munyenga-wurukundo-numukunzi-we-mushyaamafoto/

  • Umukobwa yaguye gitumo Papa we arikumwe n'ihabara muri lodge bararwana rubura gica| Yamushyize ku karubanda (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Rosine yaguye gitumo Papa we arimo guca inyuma Nyina aho yarari kumwe n'ihabara muri lodge. Papa wa Rosine akimukubita amaso yabuze aho akwirwa maze Rosine mu mujinya mwinshi asingira ihabara bari bari kumwe batangira guterana amagambo baza no gukozanyaho.

    Nkuko amashusho dukesha Bigtown Tv abigaragaza Rosine yahisemo gushyira hanze Papa we nyuma yuko yari amaze kugira akamenyero igikorwa kigayitse cyo guca inyuma Nyina aho yajyanaga n'amahabara mu tubari dutandukanye ndetse bamwe bakanararana mu ma lodges.

    Barwanye rubura gica

    Bigtown Tv yifuje kuganira n'aba bose nyuma yuko uburakari bwari bumaze gucururuka maze Rosine na Papa we bavuga ko ibyo bakoze ari ibisanzwe bibaho ndetse byeze muri iki gihe aho abagabo benshi basigaye baca inyuma abagore babo, bakaba bari babikinnye mu rwego rwo kwerekana ibiriho ndetse no gutanga inyigisho ku babikora.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yaguye-gitumo-papa-we-arikumwe-nihabara-muri-lodge-bararwana-rubura-gica-yamushyize-ku-karubanda-video/

  • Ishusho y’uburyo impunzi zaturutse muri Congo ziri kwakirwa mu Rwanda (Amafoto) –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021 ni bwo impunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda nyuma y’uko Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, asabye abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Uyu muyobozi yavuze ko uduce tuzagirwaho ingaruka ari Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”

    Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    Nyuma yo kumva iyi nkuru, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Goma Burasirazuba bwa Congo bahise batangira guhunga, bamwe bajya mu bice bya Sake abandi benshi berekezwa mu Rwanda, aho bahise bakirwa n’inzego zishinzwe umutekano, zikabohereza ku kibuga cy’ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Murenge wa Rugerero, nko mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

    Imirimo yo kubaka amahema azacumbikira izi mpunzi iri gukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe kwita ku Mpunzi, UNHCR, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa, PAM, naryo riri gutegura amafunguro yo guha izi mpunzi.

    Muri iki kibuga, ni naho izi mpunzi ziri kubakirwa inkambi y’igihe gito, ndetse ikaba iri gushyirwamo ibikenerwa byose birimo ubwiherero ndetse n’amazi, ari gushyirwamo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC.

    Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, nayo yatangiye ibikorwa byo gushyira amashanyarazi muri aya mahema, mu gihe abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bari mu bikorwa byo gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19, kandi bikaba biri gukorwa ku buntu.

    Ku rundi ruhande, inzego z’umutekano zirinze umutekano w’iyo nkambi, ndetse zirimo no kwita ku bafite ibibazo birimo uburwayi, ubusaza n’ibindi bikeneye kwitabwaho by’umwihariko.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha izi mpunzi mu bikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kwibutsa izi mpunzi kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera.

    Impunzi zose ziri muri iyi nkambi zahawe udupfukamunwa tw’ubuntu, mu rwego kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse ibikorwa byo kubarura umubare w’izi mpunzi birakomeje.

    Irafasha wahunganye n’umugabo we bavuye i Masisi, bavuze ko yahunze kubera “Iruka rya Nyiragongo.”

    Irafasha yavuze ko atagiye mu gace ka Sake kuko “Mu Rwanda ari ho batwakira neza…baduhaye amazi yo kunywa, baduha ibyo kurya, baduha n’udupfukamunwa.”

    Yavuze ko mu gihe ibintu byagenda neza, yasubira muri RDC.

    Christophe Salum nawe uri muri izi mpunzi yavuze ko yahunze “Kubera ikirunga cya Nyiragongo…twaje mu Rwanda kuko hari umutekano, u Rwanda rwita ku baturage barwo.”

    Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu ahamya ko imitingito yari imaze iminsi iyogoza ako Karere yari yagabanutse cyane kuri uyu munsi, n’ubwo humvikanye imitingito micye.

    Iyi nkambi iri kubakwamo ubwiherero buzakoreshwa n’impunzi

    Bamwe mu mpunzi bazanye imodoka zabo baziparika hanze y’inkambi

    Inzego z’umutekano ziri gukurikirana imibereho y’impunzi zinjiye mu Rwanda

    Inzego z’ubuzima ziri gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19

    Imodoka za Polisi nizo zari zitwaye izi mpunzi zizijyana aho zateganyirijwe

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha impunzi ziturutse muri Congo

    Abapolisi b’u Rwanda bari gufasha impunzi kugera mu nkambi

    Impunzi zicaye zitegereje ko zibarurwa

    Impunzi nyinshi ubwo zari zitegereje gupimwa icyorezo cya Covid-19

    Impunzi zaturutse muri Congo zapimwe icyorezo cya Covid-19

    Imodoka iyobora impunzi iri kuzirangira aho ziri mu Mujyi wa Rubavu

    Impunzi zirimo kubarirwa nyuma yo kugezwa mu nkambi bateguriwe

    Izi mpunzi zubakiwe amahame zizaturamo mu minsi iri imbere

    Izi mpunzi zubakiwe amahame zizaturamo mu minsi iri imbere

    Ihema rya mbere ryuzuye

    Imodoka za Polisi zari zikirimo kuzana impunzi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi

    Impunzi zikigera mu Rwanda zahawe ibyo kurya byoroheje

    Ibikorwa byo kubarura impunzi zinjiye mu Rwanda byakozwe zikihagera

    Abakorerabushake ba Croix-Rouge

    Impunzi zageze mu Rwanda zari nyinshi cyane

    Inzego z’ubuzima zakiriye impunzi zinabaha udupfukamunwa

    Imirongo y’impunzi zakiriwe mu Rwanda zitegereje kubarurwa

    Ikigo gitwara abagenzi cya Kivu Belt cyifashishijwe mu gutwara impunzi zizanwa mu Rwanda

  • Kiyovu Sports yanyagiye Mukura VS, Rayon Sports itanga isomo rya ruhago(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports inyagiriye Mukura VS ku Mumena ibitego 3-0 muri shampiyona, ni umukino Babuwa Samson yatsinzemo igitego.

    Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda AS Muhanga 2-0 mu mukino w’umunsi wa mbere w’amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya 2, uyu munsi kuri Stade Mumena yari yakiriye Mukura VS.

    Igice cya mbere cy’umukino amakipe yombi yagerageje gusatirana ariko nta mahirwe akomeye yigeze aboneka. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ku kabi na keza.

    Umutoza Ndayiragije Etienne yakoze impinduka ku munota wa 60 Kevin na Saleh bavamo hajyamo Babuwa Samson na Nsengiyumva Moustapha.

    Izi mpinduka zafashije Kiyovu Sports kuko ku munota wa 63 Babuwa Samson yafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Nsengiyumva Moustapha.

    Nyuma y’iminota 2 Marc Govin yakoreye ikosa Moustapha mu rubuga rw’amahina maze bahita hatanga penaliti yinjijwe neza na Robert Saba.

    Nyuma y’iyi minota, Mukura VS yatangiye gusatira ishaka kwishyura ariko kumenera mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports biranga.

    Ku munota wa 80, ku burangare bwa ba myugariro ba Mukura VS, Saba Robert yatsinze igitego cya 3. Umukino warangiye ari 3-0.

    Abakinnyi 11 ba Mukura VS bari babanje mu kibuga

    11 ba Kiyovu Sports babanjemo

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Saba Robert yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino

    Mansur wa Mukura agerageza gutera ishoti

    Ishimwe Saleh ntabwo yigeze yuzuza inshingano yahawe n’umutoza aramusimbuza

    Uyu munsi kandi mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, hari hitezwe umukino wa Bugesera FC yakinnye na Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera.

    Nyuma yo gutsindwa na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa mbere, nta kosa Rayon Sports yagombaga gukora imbere ya Bugesera FC yari yatsinze Police FC.

    Umutoza Guy Bukasa, abifashijwemo n’abakinnyi babiri bakomoka muri DR Congo, Manace Mutatu na Héritier Luvumbu ndetse n’umunyarwanda Mugisha Gilbert yatsinze Bugesera FC 3-1, igitego kimwe cya Bugesera cyatsinzwe na Rucogoza Djihad.

    11 ba Rayon Sports babanjemo

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Sugira Ernest agenzura umupira

    Mugisha Gilbert atera ishoti ryavuyemo igitego cya Rayon Sports cya kabiri

    Imikino y’umunsi wa kabiri uko yagenze

    Abahatanira igikombe

    Tariki ya 26 Gicurasi

    AS Kigali 1-1 APR FC
    Espoir FC 2-2 Rutsiro FC

    Tariki ya 27 Gicurasi

    Rayon Sports 3-1 Bugesera FC
    Police FC 2-1 Marines FC

    Abahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

    Tariki ya 26 Gicurasi

    Gasogi United 2-2 Gorilla

    Tariki ya 27 Gicurasi

    Musanze FC 3-1 AS Muhanga
    Etincelles FC 2-1 Sunrise FC
    Kiyovu Sports 3-0 Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yanyagiye-mukura-vs-rayon-sports-itanga-isomo-rya-ruhago-amafoto

  • Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba ari mumunyenga w'urukundo n'undi musore[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amakuru y'uko Niyonizera Judith yabonye umusore bahuza urugwiro yatangiye kunugwanugwa kubera amafoto uyu mugore yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Niyonizera Judith yashyize kuri Instagram amafoto atandukanye amugaragaza mu bihe byiza n'umusore bifotozanyije mu bihe bitandukanye mu mihanda yo muri Canada aho asanzwe atuye.

    Mu mafoto yagiye hanze agaragaza Niyonizera Judithe arikumwe n'uyu musore mu rugendo batemberana,hari nk'aho baba bicaye basa nk'abari gusomana ari kumubwira amagambo meza bahuje urugwiro,hari aho kandi ubabona barimo kugenda mu muhanda bombi bafite imbwa,hari indi isoza urugendo rwabo bari mu buriri bishimye

    Judithe ntaratangaza ko yatandukanye na Safi Madiba kubera ko akiri umugore we mu mategeko naho ku ruhande rwa Safi Madiba we aherutse gutangaza ko yatandukanye na Judithe.

    Safi Madiba mu kiganirokihariye U yagiranye muryango Yagize ati 'Maze amezi atanu nibana, njye twaratandukanye”. Hari ibintu byinshi tutumvikanyeho biba ngombwa ko dutandukana. Afite uko abayeho nanjye ubu hari uko mbayeho.'

    Abajijwe niba ugutandukana kwabo kwaba kwaramaze kwemezwa n'amategeko cyane ko bafitanye isezerano, Safi Madiba yagize ati 'Njye sinkoreshwa n'amategeko nkoreshwa n'umutima wanjye. Twaratandukanye ntabwo tukiri kumwe.'

    Icyakora uyu mugore yahakanye amakuru yuko yatandukanye na Safi Madiba avuga ko we akiri umugore w'uyu muhanzi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-madiba-ari-mumunyenga-w-urukundo-n-undi

  • Ishusho y’uburyo impunzi zaturutse muri Congo ziri kwakirwa mu Rwanda (Amafoto) –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021 ni bwo impunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda nyuma y’uko Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, asabye abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Uyu muyobozi yavuze ko uduce tuzagirwaho ingaruka ari Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”

    Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    Nyuma yo kumva iyi nkuru, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Goma Burasirazuba bwa Congo bahise batangira guhunga, bamwe bajya mu bice bya Sake abandi benshi berekezwa mu Rwanda, aho bahise bakirwa n’inzego zishinzwe umutekano, zikabohereza ku kibuga cy’ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Murenge wa Rugerero, nko mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

    Imirimo yo kubaka amahema azacumbikira izi mpunzi iri gukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe kwita ku Mpunzi, UNHCR, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa, PAM, naryo riri gutegura amafunguro yo guha izi mpunzi.

    Muri iki kibuga, ni naho izi mpunzi ziri kubakirwa inkambi y’igihe gito, ndetse ikaba iri gushyirwamo ibikenerwa byose birimo ubwiherero ndetse n’amazi, ari gushyirwamo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC.

    Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, nayo yatangiye ibikorwa byo gushyira amashanyarazi muri aya mahema, mu gihe abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bari mu bikorwa byo gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19, kandi bikaba biri gukorwa ku buntu.

    Ku rundi ruhande, inzego z’umutekano zirinze umutekano w’iyo nkambi, ndetse zirimo no kwita ku bafite ibibazo birimo uburwayi, ubusaza n’ibindi bikeneye kwitabwaho by’umwihariko.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha izi mpunzi mu bikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kwibutsa izi mpunzi kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera.

    Impunzi zose ziri muri iyi nkambi zahawe udupfukamunwa tw’ubuntu, mu rwego kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse ibikorwa byo kubarura umubare w’izi mpunzi birakomeje.

    Irafasha wahunganye n’umugabo we bavuye i Masisi, bavuze ko yahunze kubera “Iruka rya Nyiragongo.”

    Irafasha yavuze ko atagiye mu gace ka Sake kuko “Mu Rwanda ari ho batwakira neza…baduhaye amazi yo kunywa, baduha ibyo kurya, baduha n’udupfukamunwa.”

    Yavuze ko mu gihe ibintu byagenda neza, yasubira muri RDC.

    Christophe Salum nawe uri muri izi mpunzi yavuze ko yahunze “Kubera ikirunga cya Nyiragongo…twaje mu Rwanda kuko hari umutekano, u Rwanda rwita ku baturage barwo.”

    Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu ahamya ko imitingito yari imaze iminsi iyogoza ako Karere yari yagabanutse cyane kuri uyu munsi, n’ubwo humvikanye imitingito micye.

    Iyi nkambi iri kubakwamo ubwiherero buzakoreshwa n’impunzi

    Bamwe mu mpunzi bazanye imodoka zabo baziparika hanze y’inkambi

    Inzego z’umutekano ziri gukurikirana imibereho y’impunzi zinjiye mu Rwanda

    Inzego z’ubuzima ziri gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19

    Imodoka za Polisi nizo zari zitwaye izi mpunzi zizijyana aho zateganyirijwe

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha impunzi ziturutse muri Congo

    Abapolisi b’u Rwanda bari gufasha impunzi kugera mu nkambi

    Impunzi zicaye zitegereje ko zibarurwa

    Imodoka iyobora impunzi iri kuzirangira aho ziri mu Mujyi wa Rubavu

    Impunzi zirimo kubarirwa nyuma yo kugezwa mu nkambi bateguriwe

  • Lets go! Patriots mu mukino wo kuzamura iben… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi, hateganyijwe umukino wa ¼ muri BAL uza guhuza Patriots BBC ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique.

    Uyu mukino uza gutangira saa tatu z'ijoro ufite byinshi usobanuye kuri Patriots, kuri Basketball Nyarwanda ndetse no ku gihugu muri rusange cyacyiriye iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya mbere.

    Ni umukino usaba Patriots imibare myinshi ndetse no gukoresha ubwenge mu kibuga kugira ngo ikomeze mu mikino ya ½.

    Aya makipe yombi yatomboranye muri ¼, yarazamutse mu matsinda ari kumwanya wa kabiri, kuko Patriots yazamutse mu itsinda A ari iya kabiri inyuma ya US Monastir yayoboye itsinda, mu gihe Ferroviario de Maputo yazamutse mu itsinda C iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Zamalek yabaye iya mbere.

    Patriots yatsinze imikino ibiri yo mu itsinda A harimo uwa GNBC yo muri Madagascar n'uwa Rivers Hoopers yo muri Nigeria, ariko itsindwa umukino wa US Monastir yo muri Tunisia mu mukino wa Gatatu mu itsinda.

    Patriots nk'ikipe iri mu rugo irasabwa kwihagararaho igatsinda iyi kipe yo muri Mozambique kugira ngo ikomeze muri ½, ndetse izanagaragare mu makipe ane ya mbere muri iri rushanwa.

    Ni umukino ukomeye ndetse unagoye, ariko intsinzi irashoboka ku ruhande rwa Patriots nubwo iza kuba ikina n'ikipe ikomeye.

    Uko iyi kipe ihagarariye u Rwanda yakinnye mu mikino y'amatsinda, byagaragaje ko ishobora gutsinda ikipe iyo ariyo yose, gusa bikaba bisaba gushyira hamwe, gukoresha imbaraga n'ubwenge ndetse n'ishyaka ryo gukunda Igihugu.

    Patriots kandi ikaza gukina idafite J.Cole wayitsindiye amanota atanu mu mikino y'amatsinda, kubera ko yamaze gusubira muri Amerika.

    Uyu mukino wa saa tatu uhuza Patriots na Ferroviario de Maputo, urabanzirizwa n'uhuza US Monastir na As Douanes saa 17:30.

    Amakipe aza gutsinda azahurira muri ½ hashakwa izagera ku mukino wa nyuma.

    Kugeza ubu Zamalek na Petro de Luanda niyo makipe yamaze gukatisha itike ya ½ muri iri rushanwa, ndetse akazahura ku wa Gatandatu hashakwa ikipe izagera ku mukino wa nyuma.

    Patriots BBC irasabwa ubwitange kugira ngo igere muri 1/2

    Gushyira hamwe n’urukundo rw’Igihugu nibyo biza kubasunika imbere ya Ferroviario de Maputo

    Patriots irakina idafite J.Cole wasubiye muri Amerika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106012/lets-go-patriots-mu-mukino-wo-kuzamura-ibendera-ryigihugu-106012.html

  • Ishusho y'uburyo impunzi zaturutse muri Congo ziri kwakirwa mu Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021 ni bwo impunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda nyuma y'uko Guverineri wa Gisirikare w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, asabye abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n'irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Uyu muyobozi yavuze ko uduce tuzagirwaho ingaruka ari Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.'

    Yakomeje ati 'Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n'inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.'

    Nyuma yo kumva iyi nkuru, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Goma Burasirazuba bwa Congo bahise batangira guhunga, bamwe bajya mu bice bya Sake abandi benshi berekezwa mu Rwanda, aho bahise bakirwa n'inzego zishinzwe umutekano, zikabohereza ku kibuga cy'ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Murenge wa Rugerero, nko mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w'u Rwanda na Congo.

    Imirimo yo kubaka amahema azacumbikira izi mpunzi iri gukorwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Rishinzwe kwita ku Mpunzi, UNHCR, mu gihe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Ryita ku Biribwa, PAM, naryo riri gutegura amafunguro yo guha izi mpunzi.

    Muri iki kibuga, ni naho izi mpunzi ziri kubakirwa inkambi y'igihe gito, ndetse ikaba iri gushyirwamo ibikenerwa byose birimo ubwiherero ndetse n'amazi, ari gushyirwamo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura, WASAC.

    Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, nayo yatangiye ibikorwa byo gushyira amashanyarazi muri aya mahema, mu gihe abakozi b'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bari mu bikorwa byo gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19, kandi bikaba biri gukorwa ku buntu.

    Ku rundi ruhande, inzego z'umutekano zirinze umutekano w'iyo nkambi, ndetse zirimo no kwita ku bafite ibibazo birimo uburwayi, ubusaza n'ibindi bikeneye kwitabwaho by'umwihariko.

    Urubyiruko rw'abakorerabushake ruri gufasha izi mpunzi mu bikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kwibutsa izi mpunzi kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera.

    Impunzi zose ziri muri iyi nkambi zahawe udupfukamunwa tw'ubuntu, mu rwego kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse ibikorwa byo kubarura umubare w'izi mpunzi birakomeje.

    Irafasha wahunganye n'umugabo we bavuye i Masisi, bavuze ko yahunze kubera 'Iruka rya Nyiragongo.'

    Irafasha yavuze ko atagiye mu gace ka Sake kuko 'Mu Rwanda ari ho batwakira neza…baduhaye amazi yo kunywa, baduha ibyo kurya, baduha n'udupfukamunwa.'

    Yavuze ko mu gihe ibintu byagenda neza, yasubira muri RDC.

    Christophe Salum nawe uri muri izi mpunzi yavuze ko yahunze 'Kubera ikirunga cya Nyiragongo…twaje mu Rwanda kuko hari umutekano, u Rwanda rwita ku baturage barwo.'

    Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu ahamya ko imitingito yari imaze iminsi iyogoza ako Karere yari yagabanutse cyane kuri uyu munsi, n'ubwo humvikanye imitingito micye.

    Iyi nkambi iri kubakwamo ubwiherero buzakoreshwa n’impunzi

    Bamwe mu mpunzi bazanye imodoka zabo baziparika hanze y’inkambi

    Inzego z’umutekano ziri gukurikirana imibereho y’impunzi zinjiye mu Rwanda

    Inzego z’ubuzima ziri gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19

    Imodoka za Polisi nizo zari zitwaye izi mpunzi zizijyana aho zateganyirijwe

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha impunzi ziturutse muri Congo

    Abapolisi b’u Rwanda bari gufasha impunzi kugera mu nkambi

    Impunzi zicaye zitegereje ko zibarurwa

    Imodoka iyobora impunzi iri kuzirangira aho ziri mu Mujyi wa Rubavu

    Impunzi zirimo kubarirwa nyuma yo kugezwa mu nkambi bateguriwe

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-uburyo-impunzi-z-abanyecongo-ziri-kwakirwa-mu-rwanda-amafoto