Category: Uncategorized

  • Dore uko ibice byumubiri wumukobwa/umugore… – #rwanda #RwOT

    Tugendeye ku byo ashobora kukubwira byamukuruye akurikije uko uteye, twabateguriye ibice 10 ku mubiri w'umukobwa ushobora gusangamo ibyo umukunzi wawe agukundaho cyane. Ibi ni byo bice by'umubiri ku mukobwa bishobora gukurura abagabo bigatuma amarangamutima yabo azamuka bakaba banabibagaragariza mu ruhame:

    1. Amabere

    Amabere akurura abagabo ku rwego rwo hejuru ku buryo n'iyo umugabo yifuje kugirana imishyikirano irenze n'umukobwa, uzasanga ahitira gukora ku mabere. Ni nayo mpamvu uzasanga abagore benshi bambara imyenda igaragaza amabere bakunze kwita 'Sexy' mu rwego rwo kwigarurira imitima y'abagabo.

    2. Ikibuno

    Iyo umugabo abonye umugore ufite ikibuno giteye uku n'uko ashobora kugira ibyiyumviro bitandukanye muri we bitewe n'imiterere yacyo. Ni nayo mpamvu uzasanga abakobwa benshi bambara amapantalo, amakanzu cyangwa amajipo ahambira cyane ikibuno cyabo ngo kibashe kugaragara.

    3. Iminwa

    Bitewe n'uburyo iminwa y'umukobwa iteye, umugabo ashobora kumwiyumvamo ku rwego rwo hejuru ku buryo akenshi binarangira amusabye ko yamubera inshuti.

    4. Amaso

    Amaso y'umukobwa akurura abagabo ku rwego rukomeye, ku buryo abagabo benshi bifuza umukobwa ufite amaso runaka. Ibi bishimangizwa n'uko iyo umukobwa aterekeye umugabo amaso bigaragara akenshi nk'igikorwa cy'urukundo amufitiye.

    5. Inseko

    Inseko y'umugore ikurura abagabo cyane cyane iyo ari ya nseko yoroheje benshi dukunze kwita ‘Kumwenyura’. Iyo umugore amwenyuriye umugabo we burya ngo akanyamuneza gataha ku mutima ibyishimo bikamurenga.

    6. Umusatsi

    Abagabo bakunze nanone gukururwa n'imisatsi y'abagore ni nayo mpamvu akenshi uzasanga umugabo asaba umugore we gukoresha umusatsi we bitewe n'ibyifuzo bye.

    7. Amaguru

    Amaguru nayo aza mu bikurura abagabo bitewe n'uko ateye. Hari amaguru agaragara nk'afite imbaraga ashobora no kugira imbwana, n'andi yorohereye bakunze kwita amaguru y'ibitesi.

    8. Inda

    Uko inda y'umukobwa iteye nabyo biri mu bintu bikurura abagabo. Hari abakobwa baba bafite munda hato bakunze kwita munda 0, hakaba n'abafite munda hanini hakunze no kugaragaraho imihiro benshi bita ibinyenyanza.

    9. Intoki

    Intoki z'umukobwa zikurura abagabo. Ibi uzakunda kubibona akenshi umukobwa akoze ku mugabo cyangwa amusuhuje akamuhereza ikiganza, hari ubwo akigumana akumva atamurekura.

    10. Ibirenge

    Iki gice kiri ku mwanya wa cumi ku bijyanye no gukurura igitsinagabo. Burya abagabo bakunda kwitegereza cyane, ni nayo mpamvu uzasanga igitsinagore kita kuri buri kantu kose. Ni kenshi uzasanga abagore basize amarangi ku nzara, bakunda kwambara inkweto zigaragaza ibirenge byabo byose kuko baba bazi ko hari icyo bivuze ku bagabo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106013/dore-uko-ibice-byumubiri-wumukobwaumugore-bigenda-birushanya-ububasha-mu-gukurura-abagabo–106013.html

  • Perezida Macron yasabye imbabazi abarokotse Jenoside anemera n'uruhare Ubufaransa bwayigizemo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ni ikintu cyari kitezwe, kitavuzwe n'abandi bategetsi b'Ubufaransa bamubanjirije mu myaka 27 ishize nyuma ya jenoside yo mu 1994.

    Raporo yakoreshejwe na leta y'Ubufaransa yatangajwe muri uku kwezi yavuze ko hari uruhare Ubufaransa bwagize mu byabaye mu Rwanda, ariko ko abayikoze nta bufatanyacyaha bw'Ubufaransa babonye mu mugambi wa jenoside.

    Amaze kuzenguruka mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, Emmanuel Macron yavuze ko “jenoside iva kure, itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw'undi”.

    Muri iri jambo rya Perezida Macron nyuma y'imyaka 27 y'umwuka mubi hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa, Perezida Macron yagize ati “Mpagaze aha imbere yanyu nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu.

    Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n'umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.'

    Yavuze ko Jenoside itagwa nk'imvura ahubwo itegurwa binyuze mu kwigarurira imitima y'abazayikora n'uburyo izakorwamo kugeza ishyizwe mu bikorwa.

    Ati “Jenoside ntigereranywa, irategurwa, iba ifite amateka. Irihariye. Jenoside yari ifite umugambi. Abicanyi bari bashishikajwe no kumaraho Abatutsi. Abagabo, abagore, ababyeyi n'abana babo. Ni ubusazi bwatwaye abageragezaga kubwitambika bose ariko ntibwigeze buhindura umugambi bwari bwatangiranye.

    Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo. Nta kubaho nyuma ya jenoside, habaho kubana nayo, uko bishoboka.”

    Perezida Macron yavuze ko Ubufaransa bufite amateka n'uruhare rwa politike mu Rwanda.

    Bityo ko bufite n'inshingano yo “kwemera akababaro bwateye Abanyarwanda butuma bifata igihe kinini cyane nta bushakashatsi ku gushaka ukuri bukorwa.”

    Yavuze ko nyuma y'imyaka 27 uyu munsi aje “kwemera uruhare rwacu”, no kwemera gufungura ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y'ibyabaye.

    Ati: “Kwemera uruhare rwacu…bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y'igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda.

    “Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira”.

    Yakomeje agira ati ” Kwemera aha hahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n'umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.'





    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-macron-yasabye-imbabazi-abarokotse-jenoside-anemera-n-uruhare

  • Amwe mu mafoto yihariye yaranze ubukwe bw'umuhanzi Meddy n'umukunzi we Mimi #rwanda #RwOT

    Ibi birori byari bibereye ijisho byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi, bibera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba.

    Ubu bukwe bukaba bwitabiriwe n'ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy.

    Hari kandi The Ben na King James baje kuririmbira abageni, aho The Ben yaririmbye indirimbo ye Roho Yanjye na King James akaririmba Ganyobwe maze bacinya umudiho biratinda.

    Hari kandi na Miss Grace Bahati n'abandi. Meddy na we yaje gukora mu ijwi ryahogoje abakobwa benshi maze aririmbira umukunzi we.

    Ubu bukwe bwabereye muri Amerika, gusa imyambaro bambaye yakorewe mu Rwanda ikozwe na Isha Collection yanambitse Platini mu bukwe bwabaye muri Werurwe 2021.

    Gatarayiha Angelique, nyiri Isha Collection,yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko n'ubwo yabambitse ariko yatunguwe n'uko uwamwegereye atari Meddy ahubwo ari Mimi.

    Ati'Ntabwo uwamvigishije ari Meddy nicyo gitangaje, navugishijwe na Mimi, yanyandikiye kuri Isha Collection ambwira ko yitwa Mimi ntiyavuga byinshi n'ibya Meddy ntiyabivuga, tumara n'iminsi tuganira atarabivugaho na gato.'

    'Tumaze gufata umwanzuro anyereka ibyo yagiye akunda, nkamubwira ngo ni byiza ariko nkamubwira ko abandi babikoresheje tuba dushaka ko umuntu agira umwihariko we nti wakwereka ibindi? Mubaza amabara atekereza ambwira ko fiancé we akunda umweru.'

    Umuhanzi Meddy ari kugenda ashyira hanze amafoto yaranze ubu bukwe bwe bwaranzwe n'ibyishimo byinshi byababutashye.

    Mu mpera za 2018 Meddy yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry'uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

    Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangije umwaka wa 2019, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga. Mu Ukuboza 2020 nibwo Meddy yateye ivi asaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore undi nawe ntiyazuyaza arabyemera. Meddy na Mimi bombi bafite imyaka 31.

    Imbuto y'urukundo rwa Meddy na Mimi yatangiye kubibwa kuva muri Kanama 2017.
    Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

    Icyo gihe, yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y'Ikinyarwanda amubwira ati 'Mutima wanjye, ndagukunda', arangije ashyiraho utumenyetso tw'umutima.

    Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy. Ndetse urukundo rwabo bombi bakomeza kujya barusakaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane iyo umwe yagiraga isabukuru.

    Mu mpera za 2018 Meddy yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry'uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

    Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangije umwaka wa 2019, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga. Mu Ukuboza 2020 nibwo Meddy yateye ivi asaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore undi nawe ntiyazuyaza arabyemera. Meddy na Mimi bombi bafite imyaka 31.







    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/amwe-mu-mafoto-yihariye-yaranze-ubukwe-bw-umuhanzi-meddy-n-umukunzi-we-mimi

  • Batatu mu mpunzi zavuye muri Congo basanganywe Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021, impunzi nyinshi ziturutse mu Mujyi wa Goma zinjiye mu Rwanda nyuma y'itangazo rya Guverineri wa Gisirikare w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, risaba abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu kwirinda ingaruka zaterwa n'irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Yagize ati 'Uturere dushobora kugerwaho n'ingaruka ziterwa n'amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.'

    Yakomeje ati 'Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n'inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.'

    Ibi byatumye abaturage bo mu Mujyi wa Goma batangira kuzinga utwangushye bahungira mu bice basabwe na Leta yabo kujyamo, ariko abandi benshi binjira mu Rwanda.

    Abageze mu Rwanda banyuze mu Karere ka Rubavu, bahise bajyanwa gupimwa icyorezo cya Covid-19 nk'uko bigenda ku bandi bantu binjira mu gihugu baturutse hanze yacyo muri ibi bihe.

    Ibikorwa byo gupima izi mpunzi biri kubera ku kibuga cya College Inyemeramihigo i Gisenyi.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko mu bipimo byari bimaze gufatwa mu masaha y'igitondo cyo kuri iyi tariki ya 27 Gicurasi, abantu batatu bari bamaze gusangwamo ubwandu bw'icyorezo cya Covid-19, bagahita bafatwa n'inzego kugira ngo bajye kwitabwaho mu mavuriro yabugenewe.

    Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe kurwanya Indwara z'Ibyorezo mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, Dr. Rwagasore Edison, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwiteguye kwakira izi mpunzi ziri kwinjira mu gihugu.

    Yagize ati “U Rwanda rwiteguye neza gupima Covid-19 abari kuza mu Rwanda bavuye muri Congo.”

    Amakuru avuga ko abari gusangwa nta bwandu bafite, bari guhabwa uburenganzira bwo gukomeza kwerekeza mu bindi bice bitandukanye by'igihugu ndetse bamwe bakaba bakomeje berekeza i Kigali.

    Mu Rwanda hari hasanzwe impunzi 651 zahunze nyuma y'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Aha ni ku kibuga cya College Inyemeramihigo i Gisenyi ari naho RBC iri gupimira impunzi z’Abanye-Congo ziri kwinjira mu Rwanda zihunga ingaruka z’Ikirunga cya Nyiragongo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batatu-mu-mpunzi-zivuye-muri-congo-basanganywe-covid-19

  • Perezida Kagame yashimye Macron wavugiye “amagambo y’ukuri” ku Rwibutso rwa Gisozi –

    Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro we na mugenzi we bagiranye n’itangazamakuru ku manywa yo kuri uyu wa Kane ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa mbere rwa Macron mu Rwanda.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Macron ari umuntu wiyemeje gukora impinduka, kandi ko urugendo yakoreye mu Rwanda rureba ahazaza “aho kuba ahahise”, kandi ko ruzagirira inyungu abaturage b’ibihugu byombi yaba mu bijyanye na politiki, ubukungu ndetse n’umuco.

    Yavuze ko uyu munsi ari uwo kwita ku bihe by’ubu no ku hazaza, ariko harebwa ku mateka y’ahahise.

    Perezida Kagame yavuze ko Macron yavugiye ijambo rikomeye ku Rwibutso rwa Kigali, kandi ko rifite agaciro kurusha gusaba imbabazi.

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare muri ayo mahano.

    Yagize ati “Mpagaze aha imbere yanyu nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu […] Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.”

    Perezida Kagame yavuze ko amagambo ya Macron ari ay’agaciro. Ati “ Amagambo ye yari afite agaciro kurusha gusaba imbabazi. Ni amagambo y’ukuri. Kuvuga ukuri, biragora, ariko urabikora kuko ari ukuri. Urabikora n’iyo byaba bigira icyo biguhombya cyangwa se bitishimiwe.”

    Yavuze ko Perezida Macron yateye iyo ntambwe yo kuvuga ukuri, ashima icyo gikorwa cy’ubutwari ntagereranywa kandi ko icyiza kurushaho gishingiye ku bushake bw’ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kugera kuri uru rwego, hari hakwiriye kubanza kugaragazwa ukuri kw’amateka, kandi ko aribyo byakozwe bikaba bigejeje kuri iyi ntambwe “ikomeye”.

    Ati “Nubwo hari amajwi yagiye avugira hejuru, Perezida Macron yemeye gutera iyi ntambwe. Ni igikorwa cy’ubutwari bukomeye. Byatanze umusaruro kuko byatumye habaho kumva ibintu kimwe mpande zombi.”

    “Byari bifite ishingiro kutabyihutisha. Abaturage bacu bari bakeneye umwanya wo kubiganiraho no kubifataho umwanzuro, buri ntambwe yatugezaga ku yindi kugeza kuri uyu mwanya. Ni‘iyi ni indi ntambwe kandi ikomeye.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu benshi mu Rwanda no mu Bufaransa, bakunze kubaza ibibazo umwaka ku wundi basaba umucyo ku mateka. Abo barimo abanyamateka, abanditsi, abanyamakuru ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta.

    Bamwe muri bo ngo ni abaturage basanzwe, bagize uruhare mu kugira ngo igikorwa cyabaye uyu munsi kibe kigezweho.

    Ati “Ukuri kuromora. Iri ni ihame ubumwe n’ubwiyunge bw’u Rwanda bwubakiyeho.”

    Perezida Kagame yavuze ko iki gikorwa cyo kugera ku kuri, cyabayeho binyuze mu rugendo rutoroshye rwamaze imyaka 27 ku buryo bamwe bakoze ibishoboka byose bashaka ko u Rwanda rutagira icyo rugeraho.

    Yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa byiyemeje kubakira ku mubano ugirira akamaro ibihugu byombi, kandi ko u Rwanda ruzaba umufatanyabikorwa mwiza mu ngeri zose.

    Macron yavuze ko yumva neza akamaro k’uru ruzinduko rw’amateka rwa Perezida wa Kabiri w’u Bufaransa nyuma ya Jenoside, kandi ko ari intambwe igezweho ihera ku nzira ibihugu byombi byatangiye mu 2017.

    Yavuze ko mu 2018, we na mugenzi we bemeranyije kubaka umubano urenga imbogamizi z’amateka, hashyirwaho Komisiyo ya Duclert icukumbura uruhare rw’u Bufaransa mu mateka y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1993 mu gushaka ukuri kw’amateka.

    Umusaruro w’ibyo iyo komisiyo yacukumbuye, ngo niwo watumye uyu munsi habaho uru rugendo.

    Macron yagarutse kuri Jenoside, avuga ko icy’ingenzi ari ukwemera uruhare rwa buri wese muri aya mateka, agaragaza ko uburemere bwa Jenoside budasabirwa imbabazi.

    Perezida Kagame yavuze ko gusasa inzobe hagati y’abantu bakavuga ukuri kw’ibibazo bafite ari wo musingi wo kubibonera ibisubizo.

    Yagize ati “Aho tugeze ni intambwe ndende ishobora guterwa mu gihe, nanone ikibazo uko gikomeye nk’icyacu, ntabwo ugeraho aho ukibonera igisubizo ku buryo biba 100% ko buri wese akibona nk’undi, ariko ibyo ntibibuza abantu gutera imbere.”

    “Dutera imbere cyane cyane dushingiye ku kuri kandi ukuri ni ko kwasohotse mu byaganiriwe no mu byagiye bivugwa. Uko kuri gufasha abantu kumva uburemere bw’ibibazo bafite no gutera imbere.”

    Uruzinduko rwa Macron ni urwa mateka kuko ruje nyuma ya raporo yakozwe bisabwe na Perezida Macron ubwe, ikagaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nibwo bwa mbere u Bufaransa bwari bwemeye uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwinangira kw’icyo gihugu nibyo byagiye bizambya kenshi umubano w’ibihugu byombi mu myaka 27 ishize.

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron ubwo basohokaga mu Biro berekeje aho ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye

    Perezida Kagame yashimiye Macron wagiriye uru ruzinduko mu Rwanda, rwabaye intangiriro y’umubano ushingiye ku kuri n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame yashimiye Macron kuba yahisemo gushyigikira ukuri n’ubwo atari benshi bakwishimira

    Perezida Kagame na Macron biyemeje gushyigikira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Emmanuel Macron yavuze ko igikomeye ari ukuba u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo mu mateka ashaririye y’u Rwanda, avuga ko Jenoside yabaye ari ndengakamere ku buryo kuyisabira imbabazi bidahagije

    Muri uru ruzinduko, hasinywe amasezerano y’ubufatanye ari mu ngeri zitandukanye. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian, ubwo bari bamaze gusinya amasezerano

    Mu masezerano yasinywe, harimo n’aho gutera inkunga ibikorwa bya Siporo mu Rwanda

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ni umwe mu baherekeje Macron mu Rwanda

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ni umwe mu baherekeje Macron mu Rwanda

    Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Albert Murasira, akurikiye imbwirwaruhame z’abayobozi ku mpande zombi

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Batatu mu mpunzi zavuye muri Congo basanganywe Covid-19 –

    Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021, impunzi nyinshi ziturutse mu Mujyi wa Goma zinjiye mu Rwanda nyuma y’itangazo rya Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, risaba abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Yagize ati “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”

    Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    Ibi byatumye abaturage bo mu Mujyi wa Goma batangira kuzinga utwangushye bahungira mu bice basabwe na Leta yabo kujyamo, ariko abandi benshi binjira mu Rwanda.

    Abageze mu Rwanda banyuze mu Karere ka Rubavu, bahise bajyanwa gupimwa icyorezo cya Covid-19 nk’uko bigenda ku bandi bantu binjira mu gihugu baturutse hanze yacyo muri ibi bihe.

    Ibikorwa byo gupima izi mpunzi biri kubera ku kibuga cya College Inyemeramihigo i Gisenyi.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko mu bipimo byari bimaze gufatwa mu masaha y’igitondo cyo kuri iyi tariki ya 27 Gicurasi, abantu batatu bari bamaze gusangwamo ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19, bagahita bafatwa n’inzego kugira ngo bajye kwitabwaho mu mavuriro yabugenewe.

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Rwagasore Edison, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwiteguye kwakira izi mpunzi ziri kwinjira mu gihugu.

    Yagize ati “U Rwanda rwiteguye neza gupima Covid-19 abari kuza mu Rwanda bavuye muri Congo.”

    Amakuru avuga ko abari gusangwa nta bwandu bafite, bari guhabwa uburenganzira bwo gukomeza kwerekeza mu bindi bice bitandukanye by’igihugu ndetse bamwe bakaba bakomeje berekeza i Kigali.

    Mu Rwanda hari hasanzwe impunzi 651 zahunze nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Aha ni ku kibuga cya College Inyemeramihigo i Gisenyi ari naho RBC iri gupimira impunzi z’Abanye-Congo ziri kwinjira mu Rwanda zihunga ingaruka z’Ikirunga cya Nyiragongo

  • Gatsibo: Umunyeshuri w’umukobwa yateye mugenzi we icyuma bapfa umuhungu –

    Ibi byabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Taba-Muhura ruherereye mu Karere ka Gatsibo ku wa Gatatu, tariki 27 Gicurasi 2021.

    Umuyobozi w’Ikigo cyabereyeho aya mahano, Munyengabe Ernest, yabwiye IGIHE ko aba banyeshuri babiri biganaga mu ishuri rimwe, nyuma ubwo basohokaga mu karuhuko ni bwo umwe yateye icyuma mugenzi we kimufata ku zuru arakomereka cyane.

    Yagize ati “Hari ejo Saa Yine ubwo abanyeshuri bari bari mu karuhuko, ni bwo umwana umwe yavanyemo icyuma mu ijipo yari yacyambariyeho agitera mugenzi we ku zuru tumujyana muri sale y’abarimu duhita tumujyana ku Kigo Nderabuzima, aho yanarayeyo kugira ngo bakomeze kumwitaho neza.”

    Yavuze ko bahise bafata uwo mwana w’umukobwa wateye icyuma mugenzi we bamubaza uko byagenze n’impamvu yamuteye icyuma, abanza kubabeshya ko icyuma yagikuye mu kimoteri ubwo uwo mwana yamwiyenzagaho.

    Munyengabe yakomeje avuga ko bakomeje kumuhatiriza bakamubaza impamvu nyayo akababera ibamba akanga kuvuga, akavuga ko ‘uwo mukobwa mugenzi we yari amaze iminsi amwiyenzaho’ nawe ahitamo kwihorera.

    Ati “Nyuma twabajije abandi bakobwa bigana banatahana batubwira ko hari umuhungu wigana nabo wari inshuti y’umwe aramureka ajya gutereta undi. Abo bakobwa ni bo bambwiye ngo tumuhane cyane kuko yabikoze abishaka.”

    Munyengabe yavuze ko bakimenya ayo makuru bahise bahamagara inzego zishinzwe umutekano ziramutwara kugira ngo zimubaze neza icyamuteye gukora ibyo bikorwa bigayitse, ndetse nibiba ngombwa abihanirwe kuko yujuje imyaka y’ubukure.

    Umunyeshuri w’umukobwa yateye mugenzi we icyuma bapfa umuhungu

  • Judith wigeze gusezerana n’umuhanzi Safi yaba yarabonye umusimbura ? #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith yari yarasezeranye na Safi Madiba muri 2017 ndetse baza gukora n’indi mihango yo gusaba no gukwa nyuma baza no kubana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo.

    Mu kwezi kwa Kanama 2020, Safi Madiba umaze iminsi ari hanze y’u Rwanda, yatangaje ko yamaze gutandukana na Judith Niyonizera yigeze no guhimbira indirimbo.

    Gusa Niyonizera Judith we ubwo yari mu Rwanda amurika iby’umushinga wa film ye, yahakaniye Abanyamakuru ko atatandukanye n’umugabo we Safi Madiba. Icyo gihe yabihakanye yerekana n’impeta.

    Ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mugore wahoze ari uwa Safi Madiba, yashyizeho amafoto agaragaza undi musore bashobora kuba bari mu munyenga w’urukundo.

    Ni amafoto atagaragaza neza uyu musore gusa yerekana Judith na we bari mu bihe by’uburyohe bw’urukundo dore ko harimo n’imwe bagaragara basomanye umunwa ku wundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Judith-wigeze-gusezerana-n-umuhanzi-Safi-yaba-yarabonye-umusimbura

  • Gatsibo: Umunyeshuri w'umukobwa yateye mugenzi we icyuma bapfa umuhungu – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye ku Rwunge rw'Amashuri rwa Taba-Muhura ruherereye mu Karere ka Gatsibo ku wa Gatatu, tariki 27 Gicurasi 2021.

    Umuyobozi w'Ikigo cyabereyeho aya mahano, Munyengabe Ernest, yabwiye IGIHE ko aba banyeshuri babiri biganaga mu ishuri rimwe, nyuma ubwo basohokaga mu karuhuko ni bwo umwe yateye icyuma mugenzi we kimufata ku zuru arakomereka cyane.

    Yagize ati “Hari ejo Saa Yine ubwo abanyeshuri bari bari mu karuhuko, ni bwo umwana umwe yavanyemo icyuma mu ijipo yari yacyambariyeho agitera mugenzi we ku zuru tumujyana muri sale y'abarimu duhita tumujyana ku Kigo Nderabuzima, aho yanarayeyo kugira ngo bakomeze kumwitaho neza.”

    Yavuze ko bahise bafata uwo mwana w'umukobwa wateye icyuma mugenzi we bamubaza uko byagenze n'impamvu yamuteye icyuma, abanza kubabeshya ko icyuma yagikuye mu kimoteri ubwo uwo mwana yamwiyenzagaho.

    Munyengabe yakomeje avuga ko bakomeje kumuhatiriza bakamubaza impamvu nyayo akababera ibamba akanga kuvuga, akavuga ko 'uwo mukobwa mugenzi we yari amaze iminsi amwiyenzaho' nawe ahitamo kwihorera.

    Ati “Nyuma twabajije abandi bakobwa bigana banatahana batubwira ko hari umuhungu wigana nabo wari inshuti y'umwe aramureka ajya gutereta undi. Abo bakobwa ni bo bambwiye ngo tumuhane cyane kuko yabikoze abishaka.”

    Munyengabe yavuze ko bakimenya ayo makuru bahise bahamagara inzego zishinzwe umutekano ziramutwara kugira ngo zimubaze neza icyamuteye gukora ibyo bikorwa bigayitse, ndetse nibiba ngombwa abihanirwe kuko yujuje imyaka y'ubukure.

    Umunyeshuri w’umukobwa yateye mugenzi we icyuma bapfa umuhungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umunyeshuri-w-umukobwa-yateye-mugenzi-we-icyuma-bapfa-umuhungu

  • Gatsibo : Umunyeshuri w’umukobwa ararembye nyuma yo guterwa icyuma na mugenzi we bapfa umuhungu #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi ubwo uyu munyeshuri yahengeraga mugenzi we bari mu kiruhuko agahita amutera icyuma ku zuru undi agakomereka.

    Bamwe mu banyeshuri babazi bombi, bavuga ko uyu munyeshuri yateye icyuma mugenzi we amuziza kuba yaramutwaye umuhungu bakundanaga.

    Munyengabe Ernest uyobora iri shuri rya G.S. Taba-Muhura avuga ko uriya munyeshuri yateye mugenzi we icyuma ubwo bari bari mu kiruhuko maze agikura mu ijipo yari yacyambariyeho agitera mugenzi we ku zuru.'

    Akimara kukimutera, abarimu n’abayobozi b’ishuri bahise bajyana uriya mukobwa wakomeretse mu cyumba cy’abarimu kugira ngo babanze kumuha ubutabazi bw’ibanze ariko nyuma baza kumujyana ku kigo Nderabuzima ari na ho yaraye yitabwaho n’abaganga.

    Beregeye uwakimuteye bashaka kumenya icyabimute ariko abanza kubabeshya ko uriya mukobwa amaze iminsi amwiyenzaho akaba yaje gufata umwanzuro wo kumutera icyuma ngo yatoraguye mu ahamenwa imyanda y’ishuri.

    Yakomeje agira ati 'Nyuma twabajije abandi bakobwa bigana banatahana batubwira ko hari umuhungu wigana nabo wari inshuti y’umwe aramureka ajya gutereta undi.'

    Uyu muyobozi avuga ko abo banyeshuri bisabiye ubuyobozi bw’ishuri guhana by’intangarugero uriya mukobwa kuko yateye icyuma mugenzi we ku bushake.

    Ubuyobozi bw’ishuri bwahise bwitabaza inzego z’umutekano zaje zikajyana uwo mukobwa kugira ngo zikore iperereza ryimbitse ku cyateye uriya munyeshuri gutera icyuma mugenzi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Umunyeshuri-w-umukobwa-ararembye-nyuma-yo-guterwa-icyuma-na-mugenzi-we-bapfa-umuhungu