Category: Uncategorized

  • Ubumuntu no guca bugufi birasigara mu Banyarwanda…Macron aragiye #rwanda #RwOT

    Perezida Emmanuel Macron wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, nyuma yo guhabwa ikaze na mugenzi we Paul Kagame, yahise yerecyeza ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zazize Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Nyuma yo kunamira izi nzirakarengane no gusobanurirwa amwe mu mateka yaranze Jenoside, yavugiye ijambo ku rwibutso ryumvikanyemo guca bugufi no kwemera uruhare rw’Igihugu cye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Perezida Emmanuel Macron kandi wanahuye na bamwe mu barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi barimo Mukabayire Valérie uyobora Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA).

    Mu kumuramutsa, Perezida Macron yagaragaje guca bugufi amwihanganisha binashimangirwa n’uburyo yagaragaye ubwo yavugaga ririya jambo ryumvikanyemo imvugo y’agahinda yatewe n’ibyo yari amaze kubona.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ubumuntu-no-guca-bugufi-birasigara-mu-Banyarwanda-Macron-aragiye

  • Umunyezamu ukina hanze utari Mvuyekure, mu bashobora guhamagarwa gukina imikino 2 y’Amavubi #rwanda #RwOT

    Nta gihindutse, uyu munsi umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, Mashami Vincent arahamagara abakinnyi agomba kwifashisha mu mikino 2 ya gicuti na Centre Afrique izaba muri uku kwezi, byitezwe ko uyu mutoza aza guhamagara abanyezamu 2 bakina hanze y’u Rwanda.

    Bitagenyijwe ko Amavubi azakina imikino 2 ya gicuti na Centre Afrique yose ikabera mu Rwanda kuri Stade Regional tariki ya 5 na tariki ya 8 Gicurasi.

    Mu gihe agiye guhamagara, hari byinshi bivugwa ku bakinnyi ashobora guhamagara cyane nko mu banyezamu aho imbere mu gihugu Kimenyi Yves na Kwizera Olivier bari basanzwe ari abanyezamu ba mbere b’ikipe y’igihugu badahagaze neza, bityo kubahamagara ntacyo byaba bimaze.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu bakinnyi ashobora guhamagara hari buze kuba harimo n’undi munyezamu mushya ukina hanze y’u Rwanda uri bube anahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu, akaza kuba yiyongera kuri Emery Mvuyekure wa Tusker FC yo muri Kenya.

    Mu bakinnyi ari buhamagare ni abakina mu Rwanda no hanze yarwo, akaba ari mu rwego rwo kwitegura imikino y’ijonjora ry’igikombe cy’Isi iri mu kwezi kwa Nzeri 2021.

    Mu Mavubi hashobora kuzamo amaraso mashya

    Kwizera Olivier usanzwe ari umunyezamu wa mbere w’Amavubi, ashobora kudahamagarwa kuko ntahagaze neza

    Na Kimenyi Yves ntabwo ahagaze neza muri iyi minsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-ukina-hanze-utari-mvuyekure-mu-bashobora-guhamagarwa-gukina-imikino-2-y-amavubi

  • Bimwe mu bintu bisigaye bizonga abakobwa b'iki gihe bikabatera gutendeka abasore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bishobora kuzonga/kubuza amahoro umukobwa uri mu rukundo, ibi byanamutera gutendeka:

    1.Iyo umuhungu bakundanye atajya ashaka kugaragaza cyangwa kumwereka ko atewe ishema nawe. Aha nk'igihe ahora yumva urukundo rwabo bombi rwaguma ari ibanga ryabo bombi gusa ariko baba bari mu bandi bagenzi babo rukaba ibanga.

    2.Iyo umuhungu nta mpano n'imwe by'umwihariko iciriritse ajya amuha, na cyane ko abakobwa benshi bikundira impano zidahanitse ndetse zitanahenze zivuye ku bakunzi babo.

    3.Iyo umuhungu akunda kugira inyuro cyangwa se ubika inzika: Niba umukobwa akoze agakosa gato, umuhungu akazajya ahora akamucyurira kabone nubwo haba hashize igihe iryo kosa yararimusabiye imbabazi. Ibi umukobwa abifata nko kumuhoza ku nkeke.

    4.Iyo atitaweho mu buryo butandukanye kandi ubwo aribwo bwose n'umuhungu bakundana.

    5.Iyo buri gihe umuhungu ahora mu ifuhe n'ishyari, ibyo bitera umukobwa gutekereza ko atajya yigera aba umwizerwa imbere y'umukunzi we.

    6.Iyo umuhungu bakundanye amubangamira cyangwa se amuyoborana igitugu ndetse akanamufatira ibyemezo kuri buri gikorwa cyose.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-bisigaye-bizonga-abakobwa-biki-gihe-bikabatera-gutendeka-abasore/

  • Amarangamutima ya J. Cole nyuma yo kuva mu Rwanda, yarushimagije #rwanda #RwOT

    Umuraperi J. Cole nyuma yo gusubira muri Amerika avuye mu Rwanda, yishimiye cyane bikomeye uko yakiriwe muri iki gihe n’ibihe yahagiriye.

    J. Cole ni umwe mu bakinnyi ikipe ya Patriots BBC yifashije muri shampiyona nyafurika ya Basketball(BAL) irimo kubera mu Rwanda ariko akaba yaramaze gusubira muri Amerika.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye Patriots BBC yageze muri ½ ndetse no ku mahirwe yahawe yo kwigaragaza.

    Ati'Mwarakoze BAL na Patriots BBC kuri aya mahirwe. Mwarakoze bakinnyi bagenzi banjye, abatoza n’abayobozi kumfata nk’umuryango. Nize byinshi mu byumweru bike tumaranye. Mwakoze ku bw’intsinzi mwaboye iri joro kandi amahirwe masa mu mukino ukurikiyeho.'

    Yashimiye kandi uruganda rwa Puma kuba rwamufashije kuza mu Rwanda no gusubira muri Amerika aho yagiye mu ndege yayo yihariye.

    Yashimiye u Rwanda bitewe n’ibihe yahagiriye, agira inama abandi bifuza kuruhuka neza ko baza mu Rwanda.

    Ati'ndashimira igihugu cyose cy’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali kutwakira. Ubutaka bwiza n’abantu beza. Ku muntu wese wifuza aho yasohokea bitewe n’ibyo niboneye kandi nanumvise, namugira inama yo gusura Kigali n’u Rwanda muri rusange.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo uyu muraperi yageze mu Rwanda aje gufasha ikipe ya Patriots BBC mu irushanwa rya BAL ririmo kuba ku nshuro ya mbere rikaba ribera mu Rwanda.

    Uyu mukinnyi wafashije ikipe ya Patriots BBC mu cyiciro cy’amatsinda bakaba bari muri 1/2 cy’iri rushanwa ririmo kubera muri Kigali Arena, tariki ya 25 Gicurasi yahaye abakinnyi bagenzi be n’umutoza muri Patriots BBC impano z’inkweto zo mu bwoko bwa Puma, hakaba hari mu rwego rwo kubasezeraho kuko we yamaze gusubira muri Amerika, imikino ye yarangiriye mu cyiciro cy’amatsinda.

    J. Cole(15) yishimiye bikomeye ibihe yagiriye mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-j-cole-nyuma-yo-kuva-mu-rwanda-yarushimagije

  • Rwamagana: Imiryango 22 y’abarokotse Jenoside yashyikirijwe inzu yubakiwe –

    Iki gikorwa cyabaye ku wa 27 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro.

    Umubare munini w’abubakiwe ni abatari bafite aho kuba, bamwe bari basanzwe bafite ibibanza akaba ari na byo byakoreshejwe mu kububakiramo inzu.

    Mu nzu zatashywe 20 zubatswe uhereye hasi naho izindi ebyiri ziravugururwa. Buri nzu ifite agaciro kari hagati ya miliyoni zirindwi n’icumi z’amafaranga y’u Rwanda habariwemo n’ibikoresho birimo ikigega gifata amazi, intebe zo mu nzu, ibiryamirwa n’ibindi bitandukanye.

    Bamwe mu bashyikirijwe inzu bashimiye Leta ku gikorwa cyiza yabakoreye cyo kubaha inzu bavuga ko bari babayeho nabi bacumbikisha abandi babaye mu nzu zibavira ku buryo bari bafite ubwoba ko zizabagwaho.

    Kampirwa Helène w’imyaka 75 yavuze ko inzu yahawe yayakiriye neza ngo kuko yabaga mu nzu iva cyane. Ati “Imvura yagwaga ikanyagira, nabaza bakambwira ngo bazanyubakira nkabiheba, ejobundi baje baratubwira ngo tugiye kububakira ndishima cyane.”

    Yavuze ko akurikije inzu yabagamo yamuteraga ipfunwe ariko ngo ubu yashimira abamwubakiye inzu nziza y’amasaziro bakamukura mu nzu yendaga kumugwira.

    Twagiramariya Collette w’imyaka 71 yavuze ko inzu yabagamo mbere iyo imvura yagwaga igahita abaturanyi be bazaga kureba niba itamugwiriye bitewe n’uburyo yari ishaje cyane ashimira ubuyobozi bwayimukuyemo bukamwubakira inshya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yavuze ko izi nzu zubatswe ku bufatanye n’Ikigega gishinzwe kwita ku bacitse ku icumu batishoboye, asaba abazihawe kuzifata neza.

    Ati “ Turabasaba gufata neza izi nzu kandi bakaba ikitegererezo aho batuye bagakomeza kubana neza na bagenzi babo nk’uko bisanzwe.”

    Uyu muyobozi yavuze ko muri aka Karere hakiri urutonde rw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batarubakirwa ariko abizeza ko n’abandi benshi bazagenda bagerwaho uko leta ibonye ubushobozi.

    Inzu zashyikirijwe abarokotse Jenoside zifite ibikoresho birimo n’ibigega bifata amazi y’imvura

    Ubwo izi nzu zafungurwaga ku mugaragaro

    Abahawe inzu bavuze ko bari babayeho mu buzima butari bwiza bashimira Leta yabibutse ikabubakira

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yasabye abashyikirijwe inzu kuzifata neza

  • IFOTO : Karidinali Kambanda yishimiye kwakira Perezida Macron #rwanda #RwOT

    Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda yavuze ko yishimiye 'kwakira Perezida Emmanuel Macron waje gushyigikira igikorwa cyo gukingira COVID-19 mu Kigo Nderabuzima cya Gikondo.'

    Perezida Emmanuel Macron wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi, yaje yitwaje impano y’inkingo ibihumbi 100 yageneye u Rwanda.

    Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda yavuze ko ari iby’agaciro kuzirikana abakene mu guhabwa inkingo za COVID-19.

    Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame Paul yashimiye Emmanuel Macron waje azaniye u Rwanda iriya mpano y’inkingo.

    Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Emmanuel Macron wigomwe kuzana nabamuherekeje benshi agafata umwanya bagombaga kuba bicayemo akawuzanamo ziriya nkingo.

    Yavuze ko izi nkingo zije zari zikenewe n’u Rwanda mu buryo budasanzwe, ati 'Kuba inshuti ni cyo bivuga.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/IFOTO-Karidinali-Kambanda-yishimiye-kwakira-Perezida-Macron

  • Kimenyi Yves nta mvune afite nk’uko bivugwa, urwego rwe ruri hasi #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Ndayiragije Etienne avuga ko umunyezamu wa mbere w’iyi kipe akaba na kapiteni wayo, Kimenyi Yves nta mvune afite ahubwo ari urwego rwe ruri hasi ari yo mpamvu yatakaje umwanya ubanzamo.

    Kimenyi Yves ni we munyezamu wa mbere wa Kiyovu Sports, ni na we wakinnye icyiciro cy’amatsinda ariko abakurikiranye iyi mikino babonye uyu munyezamu yarasozaga umukino asa nucumbagira ndetse benshi bakavuga ko ari imvune yakuye mu ikipe y’igihugu abandi bakemeza ko ari ikibazo cy’umutsi waho ukuguru gutangirira.

    Kuva Kiyovu Sports yajya mu cyiciro cy’amakipe ahatanira kutamanuka, imikino ibiri imaze gukina uwo yatsinzemo AS Muhanga 2-0, n’uwo yaraye itsinzemo Mukura VS 3-0, harimo umunyezamu usanzwe ari uwa 3, Ishimwe Patrick, Kimenyi Yves yabaga ari ku ntebe y’abasimbura.

    Ndayiragije Etienne yavuze ko kuba Kimenyi Yves atarakinnye iyi mikino ntaho bihuriye n’imvune ahubwo Patrick amaze iminsi agaragaza ko ari hejuru.

    Ati” kugira ngo ukine bigendana n’ibyo uba wagaragaje mu myitozo. Kimenyi ntabwo ari ikibazo cy’imvune kuko ari imvune ntiyaba ari ku rupapuro rw’umikino, impamvu ari ho ni uko na we ari mu mukino, uriya mwana amaze igihe akora neza, agaragaza ko ari hejuru turavuga ngo tumuhe amahirwe na we, ajyamo umukino wa mbere dutsinda 2-0, uwa kabiri dutsinze 3-0.”

    Uyu mutoza yavuze ko we akinisha umukinnyi wamweretse ko ameze neza 100% adakinisha amazina.

    Umunyezamu Patrick(19) ni we urimo kubanza mu izamu rya Kiyovu Sports

    Kimenyi Yves ni we wakinnye imikino yo mu matsinda ariko ntiyitwaye neza

    Umutoza Etienne avuga ko azajya akinisha uhagaze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kimenyi-yves-nta-mvune-afite-nk-uko-bivugwa-urwego-rwe-ruri-hasi

  • Imishinga ikomeye yitezweho kugira u Rwanda igicumbi cy’ubuvuzi bwinjiriza igihugu amafaranga –

    Iki cyorezo cyerekanye intege nke Guverinoma z’ibihugu zagize mu kubaka ishoramari rikenewe kugira ngo uru rwego rw’ubuvuzi ruhore rwiteguye gutanga ibisubizo bikenewe mu bihe by’icyorezo karundura nka Covid-19.

    Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro cyateguwe n’umuryango Tony Blair Institute for Global Change, ku wa 1 Mata 2021, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko kubakira ubushobozi urwego rw’ubuzima ari cyo gikwiriye gushyirwa imbere kurusha ibindi.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo ibihugu byo kuri uyu mugabane byumve ko ishoramari rya mbere rikwiriye gushorwa mu buvuzi, hubakwa ubwirinzi buhambaye bw’ibyorezo bishobora kwibasira Isi.

    Ati “Ibihugu bya Afurika bifite ibibihangayikishije kurusha ibindi, ni byiza ariko buri gihugu cyakabaye cyumva ko gukoresha ubushobozi bwacyo mu buzima bikenewe cyane kurusha. Iyo abaturage bafite ubuzima bwiza, niho n’ibindi byose by’ingenzi byubakira.”

    Yakomeje agira ati “Biratangaje uburyo tudashaka gushora mu kwitegura guhangana n’ibyorezo ariko tugatanga byinshi mu guhangana nabyo byaje. Yego kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo birahenze ariko guhangana n’icyorezo cyaje byo bihenze kurushaho. Kuki tutashyira hamwe ubu, tugakoresha amafaranga menshi ariko tugakumira ko hari ibindi byorezo byazaza. Afurika ikwiriye gutekereza kuri ibi.”

    Mbere y’uko iki cyorezo cyaduka ariko hari ibihugu byari byarakemuye ikibazo cy’urwego rw’ubuvuzi n’ubwo nabyo Covid-19, yabyeretse ko hari byinshi bigikeneye gukorwa.

    Nko mu Buhinde, igihugu gifite ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, ‘Medical Tourism’, aho gisarura akayabo mu barwayi bava mu bihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda bajya kwivuzayo bitewe na serivisi z’ubuvuzi zateye imbere baba bagiye gushakayo.

    Nibura iki gihugu mu mezi atandatu ya mbere ya 2020, cyinjije ari hagati ya miliyari 5-6$ aturutse muri serivisi z’ubuvuzi giha abanyamahanga.

    Nka Afurika, ikoresha amafaranga menshi yohereza abarwayi mu mahanga. Bibarwa ko nibura ku mwaka uyu mugabane usohora miliyari 6 z’amadolari ya Amerika mu kujya kwivuriza mu mahanga mu bihugu nk’u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uretse u Buhinde hari n’ibindi bihugu byiyemeje gushora imari mu bikorwa byo guteza imbere serivisi z’ubuvuzi kugira ngo bijye byakira abanyamahanga benshi baza kubyivurizamo, bityo bisarure akayabo. Muri ibi bihugu harimo Malaysia, Thailand na Singapore.

    Muri Afurika, Kenya ni kimwe mu bihugu bisarura akayabo biturutse mu barwayi boherezwamo baturutse mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika n’u Rwanda muri rusange.

    U Rwanda muri gahunda yo gukemura iki kibazo

    Ubuvuzi ni rumwe mu nzego u Rwanda rwashyizemo imbaraga haba mu kongera ubushobozi bw’ibitaro hagurwa imashini kabuhariwe mu buvuzi bw’indwara zitandukanye, kubaka ibishya ndetse no gushaka abaganga b’inzobere.

    Ubwo yari mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango FPR-Inkotanyi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi, yagaragaje ko u Rwanda rufite gahunda yo kubaka urwego rw’ubuvuzi kugira ngo rwongere umubare w’abantu bashobora kuva mu mahanga baje kurushakiramo serivisi z’ubuvuzi ibizwi nka ‘Medical Tourism’.

    Icyo gihe yagize ati “Turi kureba uko twabyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi mu kugabanya umubare w’abantu bajya mu mahanga gushaka serivisi z’ubuvuzi. Turashaka gufasha abatari Abanyarwanda gusa ahubwo n’abantu baturutse mu Karere.”

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bitangaza ko uyu mwaka uzajya kurangira bishobora gutanga serivisi zo gusimbuza impyiko kugira ngo biruhure abajyaga kwivuriza mu Buhinde n’ahandi.

    Ibi bitaro kandi bisanzwe bitanga serivisi yo kubaga abarwaye umutima.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba Edgar, yabwiye IGIHE ko kugeza uyu munsi byakira abarwayi babarirwa hagati ya 500 – 1000 ku munsi, bikaba bifite n’ibitanda bigera ku 160 byakira abivuza bacumbitse.

    Ati “Hari gahunda ya Leta ihari yo gukora ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, hano muri Faisal twiyemeje rero kuziba icyuho cy’ibura ry’ubuvuzi bw’indwara zikenera kubagwa kw’amagufa n’inyama, hamwe no kubisimbuza ibizima (mu gihe bibaye ngombwa).”

    Yakomeje agira ati “Icyo twifuza ni uko muri iyi myaka mike iri imbere tuba dufite serivisi zose z’ingenzi mu gihugu ku buryo umuntu avurwa hari ikoranabuhanga ryose rikenewe kugira ngo ahabwe ubuvuzi yifuza. Ubundi dufite gahunda y’imyaka itanu yo kuzaba twamaze kugira abaganga bahagije, ibikoresho bihagije ndetse n’ibikorwa remezo. Ibyo byose hari gahunda isobanutse yo kuba twabigeho.”

    Ibi bitaro byitiriwe umwami Faisal kandi birimo guteganya kuzajya bisimbuza umutima, urwagashya, umwijima ndetse no gukomeza kuvura indwara zo mu nda n’izijyanye n’imisemburo yo mu mubiri.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bivuga ko bimaze amezi atandatu bihawe abahanga mu by’ubuvuzi bagera ku icyenda, barimo kuvura indwara zikomeye hamwe no gutoza abandi kugera ku rwego bariho.

    Mu kwezi gutaha, ibi bitaro birakira n’abandi baganga bazaba baje kuvura indwara z’umutima ku bana, abifuza iyo serivisi bakaba bagomba kujya gusaba gahunda.

    Mu kwezi gushize kwa Mata, Banki Itsura Amajyambere n’Ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo (TDB) yahaye ibitaro bya Faisal inguzanyo ya miliyari 14Frw.

    Dr Kalimba avuga ko aya mafaranga agenewe gukomeza kubaka igice kizajya kivurirwamo abarwayi bivuza bataha, ahagenewe guhugurira abaganga, ndetse n’ibice bikorerwamo amahugurwa n’ubushakashatsi.

    Mu kubaka urwego rw’ubuvuzi hashorwa imari muri uru rwego, mu Rwanda kuri ubu hari kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) ndetse no muri Nzeri 2019 hafunguwe Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ya AUCA.

    Muri Gashyantare 2020, mu Rwanda hafunguwe Ikigo kivura indwara za kanseri hakoreshejwe uburyo bugezweho bwifashisha imashini ikoresha imirasire, igashiririza igice kirwaye gusa (radiotherapy).

    Ibijyanye no kuyungurura amaraso yo mu mpyiko, uretse mu bitaro bya Faisal, hari ahandi hari Dialyse nka Kigali Dialysis Center – Africa Healthcare Network, ikorera Rubavu, Gihundwe na Kigali, hari kandi n’Ibitaro bya Kanombe, CHUK na CHUB byose bitanga izo serivisi.

    Muri uyu mujyo wo kugira urwego rw’ubuvuzi rukomeye kandi Ivuriro rya Legacy Clinic iherutse gutangaza ko igiye gukora ishoramari rya miliyoni 10 $ mu kwagura ibikorwa na serivisi ritanga ku buryo byaba ibitaro biganwa n’abanyamahanga benshi.

    Ku yindi mishinga yo mu rwego rw’ubuzima itegerejwe, muri iyi nama hatangiwemo urugero rw’uruganda ruteganyijwe kubakwa ruzaba rukora inkingo hifashishijwe ubuhanga bwa mRNA nk’ubwifashishijwe mu gukora urukingo rwa Phizer/BionTech rukingira Covid-19.

    Havuzwe kandi uruganda rw’imiti ruri kubakwa na Sosiyete yo muri Maroc aho ubu rugeze kuri 80% n’urundi ruhuriweho n’u Rwanda na Bangladesh ruri mu mishinga.

    U Rwanda kandi rufitanye amasezerano n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri (IRCAD), cyane ku buvuzi bwa kanseri zifata urwungano ngogozi ziri mu zibasiye benshi ku Isi.

    Iki kigo IRCAD kiri kubaka Ishami ryacyo mu Rwanda, ari naryo rya mbere ku Mugabane wa Afurika. Icyicaro Gikuru cyacyo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali. Imirimo yo kucyubaka yaratangiye ndetse kizatahwa uyu mwaka.

    Nikimara gutangira imirimo cyitezweho kuzaziba icyuho kigaragara ku Mugabane wa Afurika mu buvuzi bwa kanseri, yaba mu rwego rw’ubushakashatsi ndetse no mu rwego rwo guhugura abahanga mu kuvura kanseri.

    IRCAD Africa Center yitezweho gufasha mu guhangana n’iki kibazo binyuze mu bushakashatsi ndetse n’amahugurwa ari ku rwego rwo hejuru azatangira gutangirwa mu Rwanda muri uyu mwaka.

    Iki kigo kandi cyatangiye gukorana n’Abanyarwanda mu bushakashatsi mu by’ubuvuzi mu bya kanseri binyuze mu ikoranabuhanga, aho batoranywa muri Kaminuza y’u Rwanda, Carnegie Mellon University Africa (CMU-Africa) ndetse na African Institute for Mathematical Sciences (AIMS).

    Guverinoma itakaza akayabo mu kwishyurira abajya kwivuza mu mahanga

    Ubusanzwe abantu bava mu Rwanda bajya gushaka ubuvuzi mu mahanga ku mpamvu zitandukanye; hari abajyayo ku bw’uko serivisi bagiye gushaka zidatangirwa imbere mu gihugu, hari n’abajyayo ku bw’uko bafite amafaranga ariko atari uko izo serivisi baziburiye mu gihugu.

    Hari kandi abajyayo ku bwo kutagira amakuru aho usanga bajya gushaka serivisi zitangirwa mu gihugu ariko bo batabizi, hari n’abajyayo ku bw’imyumvire, ugasanga batizeye serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu gihugu cyabo.

    Abajya kwivuriza mu mahanga ku mpamvu z’uko indwara baba barwaye zisaba kubaga umutima, indwara z’impyiko, indwara zijyanye na Cancer [izo ku rwego u Rwanda rutarabasha kuvura] n’izindi zitandukanye.

    Dr Kalima yavuze ko nibura u Rwanda ku mwaka rwishyurira abantu bari hagati ya 30-40 cyangwa bakarenga kandi usanga gusimbuza impyiko bitwara nibura hagati ya miliyoni 25 – 30 Frw (kuri buri muntu).

    Ibi kandi byiyongeraho andi mafaranga akoreshwa mu ngendo, amacumbi ndetse n’ibishobora gutunga umuntu mu gihe cy’ukwezi cyangwa abiri ashobora kumara mu Buhinde cyangwa ahandi yaba yagiye kwivuriza.

    Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko nibura mu mwaka, ikoresha abarirwa hagati ya miliyoni 800 Frw na miliyari 1 Frw mu kwishyurira abanyarwanda bajya kwivuza indwara zirimo impyiko. Abo ni abishyurirwa na Leta ariko hari abandi benshi baba bafite amikoro biyishyurira cyangwa bakishyurirwa n’abagiraneza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse yabwiye IGIHE ko n’ubwo ayo mafaranga ari menshi ariko ahanini bituruka ku bikorwaremezo bimaze kubakwa muri uru rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.

    Ati “Icya mbere aboherezwa ni bake ku bakeneye kujyayo kuko ni abo leta iba yashoboye kwishyurira kandi hari benshi babikeneye batari bake, hari ariko n’abiyishyurira. Ku rundi ruhande ariko kugeza ubu kubera ko nibura abafite ibibazo by’indwara z’umutima batangiye kujya bavurirwa mu Rwanda biragabanyuka.”

    Yakomeje agira ati “Ariko kugeza ubu abafite ikibazo cyo gihinduza impyiko bajya mu mahanga, ariko hari n’abajya kwivuza Cancer mu buryo bwisumbuye ku bukoreshwa hano mu Rwanda, abo bajya muri Kenya ariko ibyo byose twizeye ko mu gihe kiri imbere bizaba bikorerwa mu gihugu cyacu kandi bizagabanya nka 90% by’amafaranga dutangira abajya kwivuza hanze.”

    Minisitiri Dr Mpunga uvuga ko igihugu gikomeje kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuvuzi kandi hari serivisi nyinshi zisigaye zitangirwa mu Rwanda ahubwo igisigaye ari uko abanyarwanda babimenya bakajya bareka kurira indege bajya kuzishaka mu mahanga.

    Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nk’ubu hari uburyo bushya bwashyizweho bwo gutanga serivisi zizwi nka ‘VIP’ aho nk’abayobozi bakuru cyangwa abandi bantu bashobora gusura u Rwanda bakeneye guhabwa izo serivisi bafashwa kandi abantu bagenda babishima bakanyurwa na serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu Rwanda.

    Dr Kalimba ati “Ku bijyanye n’ubuvuzi ntabwo byihishira, uko serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda zizamuka, zitera imbere cyangwa zinozwa, byagakwiye kuba imwe mu mpamvu abanyarwanda twese tugira icyizere ntitwumve ko ibintu byose ari ukujya hanze, Nairobi cyangwa n’ahandi.”

    Yakomeje agira ati “Ariko buriya hagomba kuzamo uruhare rwacu nk’abavuzi, tugomba guharanira gutanga icyizere abantu bakumva ko ubuvuzi buhagaze neza, bukomeza butera imbere kandi dutanga serivisi nziza. Ntabwo umuntu yavunika ajya ahandi kandi abona ibyo ajya gushaka iwabo bihari.”

    Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi [2017-2024], Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye intego yo kubaka ibitaro no gusana bimwe binashyirwemo ibyangombwa bikwiye. Ibitaro birebwa n’iyi gahunda ni ibya Ruhengeri, Munini, Byumba, Nyabikenke, Masaka, Gatunda, Gatonde na Muhororo.

    Guverinoma y’u Rwanda ivuga kandi ko kugeza mu 2014, imirenge 17 itagiraga ibigo nderabuzima izabihabwa kandi hirya no hino mu gihugu hubakwe Post de Sante zigera ku 150. Igipimo cy’ababyeyi bapfa babyara kizava kuri 210/100,000 kigere ku 126 /100,000.

    Imashini izwi nka linear accelerator yifashishwa mu kohereza imirasire itwika utunyangingo twa Cancer, ibi ni bimwe mu bikoresho u Rwanda rugenda rugura mu rwego rwo kubaka urwego rw’ubuvuzi

  • Umuntu wese wifuza gusura Africa namugira inama yo kujya mu Rwanda- J. Cole #rwanda #RwOT

    J. Cole ubu uri mu baraperi ba mbere ku Isi, yavuze ibi mu butumwa bwuzuye imbamutima yashyize hanze, aho yishimiye kuba yarakinnye muri iri rushanwa rya BAL.

    Yatangiye anashimira ikipe ya Patriots ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rya BAL yaraye inashimishije Abanyarwanda ubwo yabonaga itike ya 1/2 mu mukino wanarebwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Emmanuel Macron w’u Bufaransa uri mu Rwanda.

    Yashimiye abakinnyi bakinanye, abatoza ndetse n’abandi bakozi b’iriya kipe bamufashe nk’umuvandimwe.

    Yagize ati 'Nize byinshi mu byumweru bicye twamaranye. Mwishyuke ku ntsinzi y’iri joro kandi amahirwe masa mu mukino ukurikira.'

    Yanashimiye Kompanyi ya Puma yamufashije kugera mu Rwanda mu ndege yihariye ndetse ikanamusubizayo.

    Yasoje ashimira u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali wamwakiriye. Ati 'Ubutaka bwiza ndetse n’abaturage beza.'

    Akomeza agira ati 'Kuri buri wese wifuza gusura cyangwa kujya ku mugabane wa Africa, nkurikije buri kimwe nabonye cyangwa numvise, namugira inama yo gusura Kigali n’u Rwanda muri rusange.'

    Yasoje ashimira abantu bose bagiye bagira ibyo bamuvugaho ndetse n’abavuze ko adafite ubunararibonye mu gukina Basketball. Ati 'Ndateganya kubimenya.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuntu-wese-wifuza-gusura-Africa-namugira-inama-yo-kujya-mu-Rwanda-J-Cole