Category: Uncategorized

  • BRD yateye inkunga umuryango w’abanyeshuri barihiwe na Imbuto Foundation –

    Mu 2016 ni bwo bamwe mu bishyuriwe amashuri na Imbuto Foundation, umuryango washinzwe na Madamu Jannette Kagame bishyize hamwe, bahuriza ku mugambi wo kwitura ineza bagiriwe nabo bishyurira ishuri abana bo mu miryango ikennye, banabafasha kubona ibikoresho byose nkenerwa mu myigire yabo.

    Ni igitekerezo cyishimiwe ndetse gishyigikirwa n’abafatanyabikorwa batandukanye, ariko icyorezo cya COVID-19 gituma bamwe bacika intege ntibakora nk’uko bisanzwe.

    Umuyobozi wa EGR, Ntirenganya Valens, yabwiye itangazamakuru ko icyo cyuho cyatumye bafata umwanzuro wo “gukomangira” BRD ngo barebe ko hari icyo yabafasha cyane ko nayo iharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

    Ati “Iyo tugiye kureba umufatanyabikorwa tubanza kureba urwego akoreramo, tukareba aho ibyo dukora byahurira nawe hanyuma tukamusanga tukamukomangira. Ni uko twagiye kureba BRD.”

    “Kugira ngo tugere kuri BRD ni ikibazo twari dufite mu kwishyurira abana, aho abafatanyabikorwa benshi bagiye bahagarara kubera ingaruka za COVID-19.”

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Uburezi muri BRD, Rurangwa Wilson, yavuze ko mu bikorwa byayo byo gutsura amajyambere harimo no guteza imbere uburezi, ari yo mpamvu bumvise ubusabe bwa EGR.

    Ati “Mwaratuganye mutugezaho ibikorwa byanyu cyane cyane ibijyanye no gufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye mu kubarihira amashuri no kubaha ibikoresho by’ishuri ndetse no kubagira inama za buri munsi mu bujyanye n’amasomo.”

    “Ibyo rero twasanze mu by’ukuri bijyana n’umurongo wacu nka BRD. Ni Banki Itsura Amajyambere; mu gutsura amajyambere rero harimo ibice bitandukanye birimo kurema umuryango Nyarwanda ushoboye mu guteza imbere igihugu. Ibyo byose ntibyagerwaho rero hatarimo uburezi.”

    Kugeza ubu Umuryango Edified Generation Rwanda ufite abanyeshuri 300 hirya no hino mu gihugu, wishyurira ishuri ukanabafasha kubona ibikoresho nkenerwa mu myigire yabo.

    Uretse BRD yabateye inkunga none, basanzwe bafite abandi bafatanyabikorwa barimo BK Group Plc, I&M bank, BDF, LUCKY BETS, RCA, RDB, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, REB, Kepler, Umujyi wa Kigali, Ambasade y’u Budage mu Rwanda, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Save the Children.

    Umuyobozi wa EGR, Ntirenganya Valens, amaze kwakira sheki bahawe na BRD

    Rurangwa Wilson asinya kuri sheki ya Miliyoni 4,7 Frw yahawe EGR nk’inkunga

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’uburezi muri BRD, Rurangwa Wilson, yavuze ko mu bikorwa byayo byo gutsura amajyambere harimo no guteza imbere uburezi, bikaba bihura n’umurongo EGR ikoreramo

    Nyuma yo guhabwa inkunga, hafashwe ifoto abayobozi ba EGR bari kumwe na Rurangwa Wilson wo muri BRD

  • Kajugujugu z'Ingabo z'u Rwanda zatangiye gukwirakwiza inkingo za Covid-19 mu ntara z'igihugu – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Huye ni kamwe mu twa mbere twakiriye izi nkingo, aho kajugujugu za RDF zahageze ahagana Saa tatu z'igitondo cyo kuri uyu Gatanu. Byitezwe ko izi nkingo zitangira gukwirakwizwa mu bitaro n'ibigo nderabuzima biri muri ako Karere ndetse n'ibiri mu Karere ka Gisagara.

    Inkingo kandi zamaze kugezwa mu Karere ka Nyaruguru na Nyamagabe, mu gihe byitezwe ko uturere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi twakira inkingo mu modoka ziturutse mu Mujyi wa Kigali. Akarere ka Nyaruguru kakiriye inkingo 5 500 zazanywe na kajugujugu za RDF.

    Inkingo kandi zamaze kugezwa mu Karere ka Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba bw'u Rwanda, aho biteganyijwe ko aka Karere ka Rusizi kari bwakire inkingo 10 000, izingana na 5 000 ziri bujyanwe mu Bitaro bya Gihundwe izindi 5 000 zikaba ziri bujyanwe mu Bitaro bya Mibirizi.

    Byitezwe ko Akarere ka Nyamasheke nako gahabwa inkingo ziturutse mu Karere ka Rusizi, ndetse Umuyobozi w'Agateganyo w'Ibitaro bya Bushenge, twavuganye yagiye kwakira izi nkingo, yavuze ko ku munsi w'ejo bazatangira gutanga inkingo 2490 bemerewe.

    Yagize ati 'Twamaze kwakira inkingo [mu Karere ka Rusizi], ubu ziri kwerekeza ku bitaro bya Bushenge, turatangira kuzikwirakwira ku bigo nderabuzima, ejo turatangira gukingira.'

    Ibitaro bya Kibogora nabyo biherereye mu Karere ka Nyamasheke biri bwakire inkingo 3 010 kuri uyu munsi.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana…

    Ubwo inkingo zari zimaze kugezwa mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda

    Inkingo za Covid-19 zatangiye gukwirakwizwa mu turere twose tw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kajugujugu-z-ingabo-z-u-rwanda-zatangiye-gukwirakwiza-inkingo-za-covid-19-mu

  • BRD yateye inkunga umuryango w'abanyeshuri barihiwe na Imbuto Foundation – #rwanda #RwOT

    Mu 2016 ni bwo bamwe mu bishyuriwe amashuri na Imbuto Foundation, umuryango washinzwe na Madamu Jannette Kagame bishyize hamwe, bahuriza ku mugambi wo kwitura ineza bagiriwe nabo bishyurira ishuri abana bo mu miryango ikennye, banabafasha kubona ibikoresho byose nkenerwa mu myigire yabo.

    Ni igitekerezo cyishimiwe ndetse gishyigikirwa n'abafatanyabikorwa batandukanye, ariko icyorezo cya COVID-19 gituma bamwe bacika intege ntibakora nk'uko bisanzwe.

    Umuyobozi wa EGR, Ntirenganya Valens, yabwiye itangazamakuru ko icyo cyuho cyatumye bafata umwanzuro wo 'gukomangira' BRD ngo barebe ko hari icyo yabafasha cyane ko nayo iharanira iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

    Ati 'Iyo tugiye kureba umufatanyabikorwa tubanza kureba urwego akoreramo, tukareba aho ibyo dukora byahurira nawe hanyuma tukamusanga tukamukomangira. Ni uko twagiye kureba BRD.'

    'Kugira ngo tugere kuri BRD ni ikibazo twari dufite mu kwishyurira abana, aho abafatanyabikorwa benshi bagiye bahagarara kubera ingaruka za COVID-19.'

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'Uburezi muri BRD, Rurangwa Wilson, yavuze ko mu bikorwa byayo byo gutsura amajyambere harimo no guteza imbere uburezi, ari yo mpamvu bumvise ubusabe bwa EGR.

    Ati 'Mwaratuganye mutugezaho ibikorwa byanyu cyane cyane ibijyanye no gufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye mu kubarihira amashuri no kubaha ibikoresho by'ishuri ndetse no kubagira inama za buri munsi mu bujyanye n'amasomo.'

    'Ibyo rero twasanze mu by'ukuri bijyana n'umurongo wacu nka BRD. Ni Banki Itsura Amajyambere; mu gutsura amajyambere rero harimo ibice bitandukanye birimo kurema umuryango Nyarwanda ushoboye mu guteza imbere igihugu. Ibyo byose ntibyagerwaho rero hatarimo uburezi.'

    Kugeza ubu Umuryango Edified Generation Rwanda ufite abanyeshuri 300 hirya no hino mu gihugu, wishyurira ishuri ukanabafasha kubona ibikoresho nkenerwa mu myigire yabo.

    Uretse BRD yabateye inkunga none, basanzwe bafite abandi bafatanyabikorwa barimo BK Group Plc, I&M bank, BDF, LUCKY BETS, RCA, RDB, Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, REB, Kepler, Umujyi wa Kigali, Ambasade y'u Budage mu Rwanda, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco na Save the Children.

    Umuyobozi wa EGR, Ntirenganya Valens, amaze kwakira sheki bahawe na BRD

    Rurangwa Wilson asinya kuri sheki ya Miliyoni 4,7 Frw yahawe EGR nk’inkunga

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'uburezi muri BRD, Rurangwa Wilson, yavuze ko mu bikorwa byayo byo gutsura amajyambere harimo no guteza imbere uburezi, bikaba bihura n’umurongo EGR ikoreramo

    Nyuma yo guhabwa inkunga, hafashwe ifoto abayobozi ba EGR bari kumwe na Rurangwa Wilson wo muri BRD


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brd-yateye-inkunga-umuryango-w-abanyeshuri-barihiwe-na-imbuto-foundation

  • U Budage bwemeye indi jenoside bwakoze #rwanda #RwOT

    Leta y'u Budage yemera jenoside yakozwe n'abakoloni b'Abadage ku basangwabutaka bo muri Namibia mu myaka ya mbere y'ikinyejana cya 20.

    Ni jenoside ya kabiri iki gihugu cyemera, dore ko iya mbere ari iyo Abanazi bo mu Budage bakoreye Abayahudi.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Budage Heiko Maas, yavuze ko igihugu cye cyemera uruhare rwo mu mateka no mu myitwarire muri ubwo bwicanyi.

    Yavuze ko Ubudage buzasaba imbabazi Namibia ndetse n'abakomoka ku bakorewe iyo jenoside.

    Hagati y'imyaka ya 1904 na 1908, ingabo z'abakoloni b'Abadage zatsembye abarenga 80% by'abo mu moko ya Nama na Herero, mu cyo abanyamateka ubu bita 'jenoside yibagiranye'.

    Abo mu moko ya Herero na Nama bahatiwe kujya mu butayu, kandi buri muntu wese muri bo wafatwaga arimo kugerageza gusubira ku butaka bwe yaricwaga cyangwa agashyirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa.

    Nta mubare uhari wemeranywaho w'abantu bapfuye icyo gihe, ariko amagereranya amwe avuga ko bagera ku 100.000.

    Mu 2015, ibi bihugu byombi byatangiye kugirana ibiganiro ku masezerano azakomatanya gusaba imbabazi ku mugaragaro no gutanga ubufasha bwo mu buryo bw'amafaranga.

    U Budage bwemeje inkunga yo mu rwego rw'iterambere irenga miliyari imwe y'amadolari y'Amerika igenewe Namibia nkuko biri mu itangazo yasohoye.

    Src: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/28/u-budage-bwemeye-indi-jenoside-bwakoze/

  • RSSB yatangije umwaka wa mituweli, igaragaza amavugurura yakoze mu kunoza serivisi – #rwanda #RwOT

    Gutangiza uwo mwaka byabereye mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 mu rwego rwo kugashimira ko kaje ku isonga imbere y'uturere twose mu kugira abaturage bitabiriye gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 100% mu mwaka ushize wa 2020/21.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko baje gushimira Akarere ka Gisagara imiyoborere myiza kimakaje yo gukangurira abaturage gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza bakabyumva neza, kugatera umurava no kugira ngo utundi turere tugafatireho urugero rwiza.

    Ati 'Uyu munsi twahisemo gutangiriza iki gikorwa hano muri Gisagara kuko babaye intangarugero. Si ubwa mbere kand si n'ubwa kabiri baza ku isonga kandi mwumvise ko hari imidugudu yarangije kwishyura 100% umwaka utaha utaranatangira. Twahisemo kuza hano kugira ngo basangize abandi ibanga bakoresha.'

    Yakomeje avuga ko RSSS yakoze amavugurura mu rwo kunoza serivise iha abanyamuryango ba mituweli n'Abanyarwanda muri rusange.

    Icya mbere ni uko umunyamuryango wa mituweli ashobora kwivuza kugeza mu kwezi k'Ukuboza igihe yamaze kwishyura 75% by'umusanzu agomba gutanga, ariko ukwezi kwa Ukuboza kukarangira yaramaze gutanga 25% asigaye kugira ngo akomeza kwivuza nta nkomyi.

    Ati 'Ibyo ni byiza kuko hari igihe ubushobozi butabonekera rimwe.'

    Icya kabiri cyahindutse ni uko umunyamuryango wishyuye mituweli 100% cyangwa uwishyuye 75% mbere y'ukwezi kwa Ukuboza ahita atangira kwivuza adategereje ko iminsi 30 ishira.

    Yavuze ko iri vugurura ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka ushize kandi ryatumye abitabira gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza biyongera.

    Ati 'Icyagaragaye ndetse ni uko uyu mwaka ubwitabire bwa mituweli abishyuye 100% bagera kuri 86% wabariramo abishyuye 75% by'umusanzu bagombaga gutanga bikagera kuri 88%, birusha umwaka wabanje tutarakora amavugurura aho byari 79%.'

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara bagaragaje ko bakoresha uburyo bw'amatsinda n'ibimina mu kwishyura umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, aho umuntu agenda yishyura amafaranga make buri kwezi.

    Ibi ngo biborohereza kwishyura bitandukanye na mbere aho bategerezaga itariki ya nyuma kwishyurira rimwe bikabagora, bikabasaba ko bagurisha amatungo cyanga isambu.

    Bamurange Julienne watanze ubuhamya yavuze ko mbere atarasobanukirwa ibyiza byo gutanga mituweli, yarwaje umwana igihe kirekire biba ngombwa ko agurisha inzu kugira ngo abashe kumuvuza.

    Kuri ubu ari mu bantu bitabira kuyitanga kare kugira ngo atazongera guhura n'ingorane mu kwivuza cyangwa mu kuvuza abe.

    Ati 'Ubu namenye ibyiza bya mituweli kuko nsigaye nyitanga mu ba mbere, nta mwana wanjye ushobora kurembera mu rugo.'

    Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara hari imidugudu yarangije kwishyura 100% umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza wa w'umwaka wa 2021/22.

    Umudugudu warangije mbere ni uwa Nyamagana wo mu Kagari ka Rwamiko mu Murenge wa Muganza, naho uwa kabiri ni uwa Nkunamo wo mu Kagari ka Nyakibungo mu Murenge wa Gishubi.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Nkunamo, Nshimiyintwali Féleci, yavuze ko bamaze kubaka uburyo bwo gutanga mituweli butajegajega.

    Ati 'Kuva mu 2017 twatangiye gufata ibihembo by'umurenge naho mu 2019 no mu 2020 Akarere karaduhembye kuko twabaga twaje ku isonga. Abaturage banjye barasobanutse barabyumva ku buryo gutanga mituweli bitakiri umuhigo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko mbere y'umwaka wa 1994 na nyuma yaho gato akarere kabo kari mu bibazo, ariko kuri ubu gasigaye kari mu bisubizo.

    Ati 'Abaturage ba Gisagara bamaze gusobanuka. Mbere twari dufite ibibazo na nyuma ya jenoside twakomeje kugira ibibazo ariko uyu munsi mu gihugu hose ndizera ko ntawe uturusha imyumvire myiza no gukunda igihugu no gukunda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yashimye Akarere ka Gisagara uburyo gakomeje kwimakaza imiyoborere myiza no kuba kari imbere y'utundi mu kubahiriza gahunda nziza za Leta by'umwihariko mu kwitabira gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza kare.

    Ati 'Ubuyobozi bwa hano ndabushimira ko buzi kugira gahunda, noneho ibyo umuyobozi mukuru yumva akabimanura bikagera no ku muyobozi wegereye umuturage, bakabyumva nk'uko na we abyumva, mbese bikaba uruhererekane rw'ibitekerezo n'imyumvire.'

    Yasabye utundi turere kwigisha abaturage no kubasobanurira ibyiza by'ubwisungane no kwivuza kugira bitabire gutanga umusanzu ku bushake bwabo kandi babikunze ntawe uhutajwe.

    Muri icyo gikorwa hahembwe umudugudu wa Nyamagana n'uwa Nkunamo buri umwe uhabwa inka y'ishimwe kuko yarangije kwishyura ku kigero cya 100% umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza wa 2021/22.

    Akarere ka Gisagara kahawe Imbangukiragutabara nk'ishimwe kuko kahize utundi twose mu kugira abaturage benshi bitabiriye gutanga mituweli 100% mu 2020/21.

    Kuri ubu mu Karere ka Gisagara umwaka wa mituweli wa 2021/22 utangiye abaturage bamaze kwitabira kuwutanga ku kigero cya 53%.

    Akarere ka Gisagara kahawe Imbangukiragutabara nk'ishimwe kuko kahize utundi twose mu kugira abaturage benshi bitabiriye gutanga mituweli 100% mu mwaka ushize

    Itangishaka Marie Claire yavuze ko batanga mituweli binyuze mu matsinda bikaborohera kuko batanga amafaranga make buri kwezi

    Minisitiri Nyirarukundo yashimiye imidugudu ibiri yo mu Karere ka Gisagara yarangje kwishyura mbere y’iyindi mituweli y’umwaka wa 2021/22

    RSSB yatangije umwaka wa mituweli wa 2021/22 igaragariza abaturage amavugurura yakoze hagamijwe kunoza serivise ibaha

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yashimye Akarere ka Gisagara uburyo gakomeje kwimakaza imiyoborere myiza no kuba kari imbere y'utundi mu kubahiriza gahunda za Leta

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, ahemba umudugudu warangije kwishyura mituweli y’umwaka wa 2021/22 mbere y’indi

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko mbere y'umwaka wa 1994 na nyuma yaho gato akarere kabo kari mu bibazo, ariko kuri ubu gasigaye kari mu bisubizo

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Nkunamo, Nshimiyintwali Félecien, yahembewe kuba yarubatse uburyo bwo gutanga mituweli butajegajega

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rssb-yatangije-umwaka-wa-mituweli-igaragaza-amavugurura-yakoze-mu-kunoza

  • RSSB yatangije umwaka wa mituweli, igaragaza amavugurura yakoze mu kunoza serivisi –

    Gutangiza uwo mwaka byabereye mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 mu rwego rwo kugashimira ko kaje ku isonga imbere y’uturere twose mu kugira abaturage bitabiriye gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 100% mu mwaka ushize wa 2020/21.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko baje gushimira Akarere ka Gisagara imiyoborere myiza kimakaje yo gukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bakabyumva neza, kugatera umurava no kugira ngo utundi turere tugafatireho urugero rwiza.

    Ati “Uyu munsi twahisemo gutangiriza iki gikorwa hano muri Gisagara kuko babaye intangarugero. Si ubwa mbere kand si n’ubwa kabiri baza ku isonga kandi mwumvise ko hari imidugudu yarangije kwishyura 100% umwaka utaha utaranatangira. Twahisemo kuza hano kugira ngo basangize abandi ibanga bakoresha.”

    Yakomeje avuga ko RSSS yakoze amavugurura mu rwo kunoza serivise iha abanyamuryango ba mituweli n’Abanyarwanda muri rusange.

    Icya mbere ni uko umunyamuryango wa mituweli ashobora kwivuza kugeza mu kwezi k’Ukuboza igihe yamaze kwishyura 75% by’umusanzu agomba gutanga, ariko ukwezi kwa Ukuboza kukarangira yaramaze gutanga 25% asigaye kugira ngo akomeza kwivuza nta nkomyi.

    Ati “Ibyo ni byiza kuko hari igihe ubushobozi butabonekera rimwe.”

    Icya kabiri cyahindutse ni uko umunyamuryango wishyuye mituweli 100% cyangwa uwishyuye 75% mbere y’ukwezi kwa Ukuboza ahita atangira kwivuza adategereje ko iminsi 30 ishira.

    Yavuze ko iri vugurura ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka ushize kandi ryatumye abitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza biyongera.

    Ati “Icyagaragaye ndetse ni uko uyu mwaka ubwitabire bwa mituweli abishyuye 100% bagera kuri 86% wabariramo abishyuye 75% by’umusanzu bagombaga gutanga bikagera kuri 88%, birusha umwaka wabanje tutarakora amavugurura aho byari 79%.”

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara bagaragaje ko bakoresha uburyo bw’amatsinda n’ibimina mu kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, aho umuntu agenda yishyura amafaranga make buri kwezi.

    Ibi ngo biborohereza kwishyura bitandukanye na mbere aho bategerezaga itariki ya nyuma kwishyurira rimwe bikabagora, bikabasaba ko bagurisha amatungo cyanga isambu.

    Bamurange Julienne watanze ubuhamya yavuze ko mbere atarasobanukirwa ibyiza byo gutanga mituweli, yarwaje umwana igihe kirekire biba ngombwa ko agurisha inzu kugira ngo abashe kumuvuza.

    Kuri ubu ari mu bantu bitabira kuyitanga kare kugira ngo atazongera guhura n’ingorane mu kwivuza cyangwa mu kuvuza abe.

    Ati “Ubu namenye ibyiza bya mituweli kuko nsigaye nyitanga mu ba mbere, nta mwana wanjye ushobora kurembera mu rugo.”

    Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara hari imidugudu yarangije kwishyura 100% umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa w’umwaka wa 2021/22.

    Umudugudu warangije mbere ni uwa Nyamagana wo mu Kagari ka Rwamiko mu Murenge wa Muganza, naho uwa kabiri ni uwa Nkunamo wo mu Kagari ka Nyakibungo mu Murenge wa Gishubi.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkunamo, Nshimiyintwali Féleci, yavuze ko bamaze kubaka uburyo bwo gutanga mituweli butajegajega.

    Ati “Kuva mu 2017 twatangiye gufata ibihembo by’umurenge naho mu 2019 no mu 2020 Akarere karaduhembye kuko twabaga twaje ku isonga. Abaturage banjye barasobanutse barabyumva ku buryo gutanga mituweli bitakiri umuhigo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko mbere y’umwaka wa 1994 na nyuma yaho gato akarere kabo kari mu bibazo, ariko kuri ubu gasigaye kari mu bisubizo.

    Ati “Abaturage ba Gisagara bamaze gusobanuka. Mbere twari dufite ibibazo na nyuma ya jenoside twakomeje kugira ibibazo ariko uyu munsi mu gihugu hose ndizera ko ntawe uturusha imyumvire myiza no gukunda igihugu no gukunda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yashimye Akarere ka Gisagara uburyo gakomeje kwimakaza imiyoborere myiza no kuba kari imbere y’utundi mu kubahiriza gahunda nziza za Leta by’umwihariko mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kare.

    Ati “Ubuyobozi bwa hano ndabushimira ko buzi kugira gahunda, noneho ibyo umuyobozi mukuru yumva akabimanura bikagera no ku muyobozi wegereye umuturage, bakabyumva nk’uko na we abyumva, mbese bikaba uruhererekane rw’ibitekerezo n’imyumvire.”

    Yasabye utundi turere kwigisha abaturage no kubasobanurira ibyiza by’ubwisungane no kwivuza kugira bitabire gutanga umusanzu ku bushake bwabo kandi babikunze ntawe uhutajwe.

    Muri icyo gikorwa hahembwe umudugudu wa Nyamagana n’uwa Nkunamo buri umwe uhabwa inka y’ishimwe kuko yarangije kwishyura ku kigero cya 100% umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021/22.

    Akarere ka Gisagara kahawe Imbangukiragutabara nk’ishimwe kuko kahize utundi twose mu kugira abaturage benshi bitabiriye gutanga mituweli 100% mu 2020/21.

    Kuri ubu mu Karere ka Gisagara umwaka wa mituweli wa 2021/22 utangiye abaturage bamaze kwitabira kuwutanga ku kigero cya 53%.

    Akarere ka Gisagara kahawe Imbangukiragutabara nk’ishimwe kuko kahize utundi twose mu kugira abaturage benshi bitabiriye gutanga mituweli 100% mu mwaka ushize

    Itangishaka Marie Claire yavuze ko batanga mituweli binyuze mu matsinda bikaborohera kuko batanga amafaranga make buri kwezi

    Minisitiri Nyirarukundo yashimiye imidugudu ibiri yo mu Karere ka Gisagara yarangje kwishyura mbere y’iyindi mituweli y’umwaka wa 2021/22

    RSSB yatangije umwaka wa mituweli wa 2021/22 igaragariza abaturage amavugurura yakoze hagamijwe kunoza serivise ibaha

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yashimye Akarere ka Gisagara uburyo gakomeje kwimakaza imiyoborere myiza no kuba kari imbere y’utundi mu kubahiriza gahunda za Leta

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, ahemba umudugudu warangije kwishyura mituweli y’umwaka wa 2021/22 mbere y’indi

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko mbere y’umwaka wa 1994 na nyuma yaho gato akarere kabo kari mu bibazo, ariko kuri ubu gasigaye kari mu bisubizo

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkunamo, Nshimiyintwali Félecien, yahembewe kuba yarubatse uburyo bwo gutanga mituweli butajegajega

    [email protected]


  • Rwanda: Perezida w'ubufaransa Emmanuel Macron yasoje uruzinduko, Amafoto #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuru wa gatanu taliki ya 28 Gicurasi 2021,ni bwo Perezida Kagame yasezeye mugenzi we w'ubufaransa Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.

    Perezida Macron yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuwa kane yakirwa na Minisitiri m'ububanyi n'amahanga Dr Vincent Biruta mu itsinda ryamuherekeje harimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z'ubufaransa nka Minisitiri w'ububanyi n'amahanga na bandi barimo n'abashoramari bashaka gutangira gukorera mu Rwanda.

    Harimo kandi abantu bazi amateka y'urwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari umuyobozi ukuriye ibikorwa bya gisirikare by'ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

    Mu ruzinduko rwe rw'iminsi ibiri, Perezida Macron yakoze yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho yunamiwe abazize jenoside yakorewe abatutsi anahavugira ijambo yemera ko ubufaransa bwagizemo uruhare.

    Mu ruzinduko kandi Macron yagiranye  n'itangazamakuru aho yasubije ibibazo bitandukanye ku mubano  w'u Rwanda n'ubufaransa nyuma akomereza mu majyaruguru y'u Rwanda aho yasuye ishuri ryigisha ikoranabuhanga,Tumba College of Technology,ahari imishinga ubufaransa bugiye gutera inkunga.

    Ku mugoroba yasuye ikigo nderabuzima cya Gikondo mbere  yuko afungura ku mugaragaro Centre Culturel Francophone  iherereye mu mujyi wa Kigali,ikigo kizajya kiberamo ibitaramo n'imyidagaduro itandukanye kikazaha urubyiruko uburyo bwo kwiga ururimi rw'igifaransa n'abanyabugeni b'abanyarwanda hakababera ahantu ho kwifotereza no guteza imbere umwuga wabo.

    Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda rwari rutegerejwe na benshi kubera amateka ibihugu byombi bifitanye rwasojwe hatewe intambwe shya mu mubano wabyo n'Ubufaransa bwagiranye amasezerano y'imikoranire mu nzego zitandukanye  bukaba bwanateye inkunga urwego rw'ubuzima ahatanzwe miliyoni 60 z'amayero azifashishwa mu kugura inkigo za Covid-19 no guteza imbere ibikorwa bizamura abatishoboye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/28/rwanda-perezida-wubufaransa-emmanuel-macron-yasoje-uruzinduko-amafoto/

  • Amayobera y'ubujurire bwa Jay Polly n'abo bareganwa ,bavuga ko bafunzwe binyuranyije n'amategeko #rwanda #RwOT

    Ubwo bageraga imbere y'Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, usibye Iyamuremye Jean Clement (murumuna wa Jay Polly) uburana yemera icyaha, abandi bose bongeye gushimangira ko barengana ndetse ko n'uburyo bafunzemo bunyuranyije n'amategeko.

    Jay Polly yavuze ko yatawe muri yombi tariki 23 Mata 2021 bagezwa imbere y'Ubushinjacyaha tariki 29 Mata 2021, iminsi igenwa n'amategeko yarenze. Yavuze ko atemera ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko batawe muri yombi tariki 25 Mata 2021.

    Bimwe mu bimenyetso Jay Polly n'abunganira abaregwa bifashishije basobanurira umucamanza, ni inkuru yanditswe ku rubuga rwa Polisi y'u Rwanda igaragaza ko batawe muri yombi tariki 23 Mata 2021.

    Indi mpamvu uyu muraperi yavuze ko yatumye ajurira, ni uko urumogi bamushinja rwaguzwe rukananyobwa atari mu rugo iwe, kukongo icyo gihe yari yagiye muri studio.

    Jay Polly yongeye kubwira Urukiko ko ariwe wafunguriye aba polisi bagiye kubafata iwe.

    Ati 'Iyo nza kuba nzi ko iwanjye hari urumogi ntabwo nari gufungurira Polisi ntabanje gusibanganya ibimenyetso.'

    Uyu muraperi yashimangiye ko nta ruhare yagize mu igurwa cyangwa ibikwa ry'urumogi rwafatiwe iwe. Ku bijyanye n'urumogi bamusanganye mu mubiri ubwo yapimwaga, yavuze ko ari urwo yanyweye kera. Aha yasubiyemo ibyo yavugiye mu rukiko rw'ibanze, ashimangira ko urwo bamusanzemo yarunyweye kuva mu 2012 kugeza muri Nyakanga 2020.

    Iki gihengo yaruhagaritse bitewe n'impanuka yakoze amaraso akanga guhagarara.

    Jay Polly kandi yabwiye Urukiko ko atumva impamvu batigeze babapima mu maraso ahubwo bagahitamo gupima inkari.

    Ati 'Mu maraso ushobora kubona umuntu uheruka kunywa urumogi vuba, ariko mu nkari no mu musatsi biragoye kuko ibisubizo bigaragaza n'umuntu uheruka kurunywa cyera cyane.'

    Indi mpamvu Jay Polly yabwiye Urukiko ko yatumye ajurira, ni uko atiyumvisha ukuntu Urukiko rw'Ibanze rwanze umwishingizi we nyamara ari mukuru we, uzwi, ufite aho akorera hazwi ndetse nta n'icyo yigeze asabwa ngo agaragaze ko atazagishobora.

    Jay Polly kandi yagaragaje ko we na bagenzi be bagambaniwe n'uwitwa Kaboko bafatanywe ariko we akaba adafunze kandi ashinjwa mu banywereye urumogi iwe.

    Uyu mugabo Kaboko Jay Polly yavuze ko aherutse kumutumaho aba Polisi b'aho afungiye, ababwira ko asaba imbabazi uyu muraperi kuko mu by'ukuri atari we yari agambiriye ko bafata.

    Jay Polly kandi yatakambiye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo arusaba kumurekura by'agateganyo, kuko afite abana babiri bakiri bato, biga mu myaka yo hasi kandi bose ari we ubitaho.

    Kimwe n'abo bareganwa muri dosiye imwe, bagaragarije Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ko batanyuzwe n'imikirize y'Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo, kuko birengagije ubwiregure bagiye bagaragaza.Ikindi bagaragaje ni uko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma baburana bafunze.

    Beretse Urukiko ko baramutse barekuwe, nta bimenyetso basibanganya ndetse ko badashobora gutoroka ubutabera.

    Ubushinjacyaha muri uru rubanza bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuzita ku byo bwari bwagaragarije Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo bityo bakazafata icyemezo gikwiye.

    Umuraperi Jay Polly aregwa hamwe na murumuna we Iyamuremye Jean Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amayobera-y-ubujurire-bwa-jay-polly-n-abo-bareganwa-bavuga-ko-bafunzwe

  • Ibanga Abanyarwanda bagendana! Ubuhamya bw’ibyo Dr Chisela Chileshe yiboneye mu Rwanda –

    Mu myaka 27 ishize, Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka igihugu cyari cyarasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyirwaho gahunda zo kwishakamo ibisubizo zigamije gufasha kongera kubaka igihugu gifitiwe icyizere n’amahanga.

    Nk’igihugu cyari kimaze kubamo Jenoside, Guverinoma yihutiye gushaka uburyo bwakoreshwa ngo nibura abagize uruhare muri ayo mahano, haba mu kuyategura cyangwa kuyashyira mu bikorwa bagezwe imbere y’ubutabera. Hifashishijwe uburyo bwari busanzwe buzwi mu muco Nyarwanda aribwo Inkiko Gacaca.

    Ni ibanga rishobera amahanga; uburyo Abanyarwanda bongeye kunga ubumwe ndetse n’uyu munsi abavuye iyo kure bakagera mu Rwagasabo batungurwa n’uburyo Abanyarwanda bunze ubumwe.

    Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia [Zambia Correctional Service, ZCS], Dr Chisela Chileshe ni umugabo wo guhamya intambwe u Rwanda rwateye mu guteza imbere by’umwihariko urwego rushinzwe gufunga no kugorora abagaragayeho imyitwarire itari myiza nyuma bagasubizwa mu buzima busanzwe bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

    Dr Chisela Chileshe wagiriye uruzinduko mu Rwanda hagati ya tariki 25-30 Mata 2021, yagiranye ikiganiro cyihariye na IGIHE agaruka ku bufatanye bw’ibihugu byombi binyuze mu rwego ahagarariye, amasomo yajyanye iwabo muri Zambia n’ibyo amahanga yakwigira ku Rwanda.

    Muri uru ruzinduko; Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal na mugenzi we wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu kwita ku mfungwa n’abagororwa, hagamijwe no guharanira ko abajyanwa kugororwa bahindurwamo abantu bazima bashobora gutanga umusanzu mu kubaka ibihugu nyuma yo gufungurwa.

    Dr Chileshe yanasuye gereza zitandukanye zo mu Rwanda, areba imikorere n’uburyo abazifungiyemo bitabwaho, bakagororwa. Uyu muyobozi kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anasura Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

    Amasomo akomeye yavanye i Kigali

    Mbere y’Ubukoloni muri Afurika, ibihugu byo kuri uyu mugabane byari bifite uburyo bwo gutanga ubutabera. Nko mu gihugu, Abanyarwanda bakosheje bahanwaga hashingiwe ku buremere bw’ikosa cyangwa icyaha bakoze. Hari abihanangirizwaga, abatamazwaga biciye mu buvanganzo nk’indirimbo n’ibindi, hari n’abacibwaga amande.

    Mu Rwanda kandi igihano cy’urupfu cyahabwaga umuntu wishe cyangwa wagambaniye igihugu. Umwami yashoboraga no gutanga ibindi bihano birimo kunyaga umutunzi bitewe n’ibyaha bikomeye yakoze.

    Ibihugu byinshi byo muri Afurika by’umwihariko ibyakolonijwe n’u Bwongereza, u Bufaransa, u Bubiligi , u Budage n’ibindi, byashyiriweho amagereza ndetse n’uburyo bw’ibihano burahinduka, uwakoze ikosa [byaje kwitwa icyaha] akajyanwa ahantu agacumbikirwayo igihe runaka adafite bumwe mu burenganzira nk’ubw’abandi bantu.

    Amabwiriza ngenderwaho y’ibanze y’Umuryango w’Abibumbye avuguruye arebana no gufata neza imfungwa n’abagororwa (yitiriwe Nelson Mandela), agaragaza imirongo fatizo ngenderwaho mu miyoborere myiza y’amagereza harimo no gukurikirana niba uburenganzira bw’imfungwa bwubahirizwa uko bikwiye.

    Dr Chileshe yavuze ko akubiyemo ibintu byose birebana n’imiyoborere y’amagereza, akagaragaza n’ibipimo ngenderwaho by’ibanze byemeranyijweho mu gufata neza imfungwa n’abagororwa, byaba mu gihe cy’ifungwa ry’agateganyo cyangwa nyuma yo gukatirwa igifungo.

    Ati “Byose bikorwa neza! Hari aho kuba heza, aho barara n’imyambaro ibaranga? Yego barabifite, hari ibyo kurya byiza? Yego barabifite, hari amazi meza, isuku n’isukura birahari? Yego barabifite, bahabwa ubutabera, bakajya mu nkiko bakunganirwa n’abanyamategeko? Yego birakorwa.”

    Yakomeje agira ati “Bafite imodoka zibatwara iyo bibaye ngombwa? Yego barabifite, ubuvuzi? Yego barabufite. U Rwanda ruri kwihuta mu iterambere rijyanye no kwita ku mfungwa n’abagororwa, kandi rugakurikiza amategeko yitiriwe Mandela kandi ni ko byagakwiye kugenda n’ahandi.”

    Dr Chileshe avuga ko mu rugendo yakoreye muri Gereza ya Rubavu n’iya Rwamagana yabonye ibigaragaza uburyo ikiremwamuntu gikwiye kuba gifatwa kuko n’ubwo baba bafunzwe ariko umunsi umwe baba bazasohoka kuko n’abakatiwe gufungwa burundu baba bafite amahirwe yo kuzafungurwa n’imbabazi za Perezida wa Repubulika.

    Yagize ati “Impinduka twabonye mu kugorora no kwigisha abafunze, ziratangaje cyane. Gereza twasuye zerekanye uburyo ikiremwamuntu cyakabaye gifatwa, muri Zambia intego yacu ni uko duharanira ko dufunga abanyabyaha ariko tukabaha ubumenyi ku buryo mu gihe bazaba bafunguwe bazabashe kugaragaza impinduka mu muryango, kandi nabo biteze imbere banateze imbere igihugu cyabo binyuze mu bumenyi baba baraherewe muri gereza.”

    Yakomeje agira ati “Ikintu cy’ingenzi nabonye hano mu Rwanda, ni uko abafunzwe ubwabo bafite ubushobozi bwo kwiyubakira ibikorwa remezo, ushobora kubibona ubwo twajyaga i Rubavu n’i Rwamagana twahasanze ibikorwa remezo byinshi byubatswe n’aba bafungwa n’abagororwa ndetse n’inyubako babamo zimwe nibo bazubatse.”

    Dr Chileshe avuga kandi ko yasanze uburyo abafunzwe mu Rwanda bigishwa imyuga ndetse barangiza bagahabwa impamyabumenyi zitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Imyuga, ari ikintu gikomeye kuko izi mpamyabumenyi bazifashisha bageze hanze bakabasha kwiteza imbere cyangwa gushaka imirimo.

    Ati “By’umwihariko muri Gereza ya Rubavu twasanze bafite uburyo budasanzwe bwo gutunganya Biogaz hakoreshejwe imyanda n’ibisigazwa by’abantu. Bakoramo gaz igakoreshwa mu guteka, kurinda iyangirika ry’ikirere kandi imyanda iba yasigaye igakoreshwa mu buhinzi bw’imboga, bityo abafunzwe bakarya ibyo bihingiye.”

    Yakomeje agira ati “Ni ibintu byiza bifasha mu kugabanya amafaranga Guverinoma yakoreshaga mu kubagurira ibyo kurya, ikindi twabonye ni isuku iba mu magereza yo mu Rwanda. Ibyo ni byo ntekereza ko ibijyanye no kugorora bitanga umusaruro mwiza.”

    Dr Chileshe avuga ko icyo asaba Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame ari ukongera umubare w’abacungagereza mu guharanira ko uru rwego rukomeza gutanga umusaruro mwiza ku buryo ba bandi bataha bavuye kugororwa, bakomeza kugera mu muryango barahindutse.

    Ati “Icyo nsaba wenda kuri bagenzi banjye, abaturage muri rusange baba aba hano mu Rwanda cyangwa ab’iwacu muri Zambia, ni ukwemera ko serivisi zo kugorora zitangirwa mu magereza ari ukuri. Abantu dusohora bagahinduka abahoze bafunze, baba baragorowe kandi barahindutse ariko birashoboka ko umwe muri bo ashobora kugera hanze mu muryango akongera agakosa, ibyo nibibaho ntazitirirwe abandi bahindutse bose ngo bitume duca intege abacungagereza.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi nasaba ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame ni ugufasha bagenzi bacu kongera umubare w’abacungagereza kuko ibipimo mpuzamahanga ku bafungwa biteganya ko umucungagereza umwe aba agomba gucunga abafungwa bane. Ariko turabizi ko tudafite ubushobozi nibura twagakwiye kugira umwe kuri batandatu.”

    Ubutumwa ku Banyarwanda!

    Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe n’itsinda bari kumwe basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura.

    Dr Chisela Chileshe n’itsinda bari kumwe basobanuriwe impamvu nyamukuru yatumye FPR Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda n’uko yaje guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

    Yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse akabasha no gusobanurirwa amateka yishimiye cyane gusura iyi ngoro.

    Ati “Twanabonye aho umugambi w’iterambere wavuye nyuma yo kubohora igihugu no guhagarika abashakaga kurimbura ibiremwamuntu bagenzi babo muri iki gihugu.”

    Yakomeje agira ati “Twanabonye ko gukunda igihugu bishoboka gusa iyo abantu babiharaniye bakamenya amateka y’ibyabaye mu gihugu cyabo kuva mu myaka ya 1950 kugeza by’umwihariko mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.”

    Dr Chileshe yavuze ko icyo yumva yakora ari ugushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda bakibonera ndetse bagasobanurirwa amateka igihugu cyanyuzemo by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Gukunda igihugu bituma igihugu gitera imbere, [Banyarwanda] mukunde igihugu cyanyu, ntimuzakigambanire n’ubwo nta gihugu gishobora kuba neza uko ubyifuza ariko dukomeza kugenda duhindura ibitagenda neza kandi turi kubona iterambere ryihuse muri iki gihugu cyanyu cy’u Rwanda.”

    Dr Chileshe uvuga ko yaherukaga mu Rwanda mu myaka yashize ubwo yagarukaga yatunguwe n’iterambere igihugu kigezeho nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyanyuzemo.

    Dr Chisela yerekwa ifoto y’ingabo za FPR Inkotanyi ubwo zari zimaze guhagarika Jenoside

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal na Dr Chisela Chileshe uyobora ZCS baherutse gusinyana amasezerano

    Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe, yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abayobozi mu by’umutekano

  • Nyagatare: Umuvunyi Mukuru yakirijwe ibibazo by’abangirijwe n’iyubakwa ry’umuhanda –

    Ibi bibazo yabigejejweho n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu bukangurambaga ari kuhagirira kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 28 Gicurasi 2021. Buri kubera mu Mirenge ya Nyagatare, Mimuli na Rwimiyaga bukaba bugamije gukumira no kurwanya akarengane na ruswa hakirwa ibibazo by’abaturage.

    Mu bibazo byagejwe ku Muvunyi Mukuru harimo ibyabonewe ibisubizo ako kanya, ibyahawe umurongo naho ibindi bihabwa itsinda ririmo inzego z’ibanze kugira ngo zibicukumbure zizahe raporo Urwego rw’Umuvunyi.

    Abakora umuhanda Nyagatare- Rukomo bashyizwe mu majwi n’abaturage ku kubima ingurane ku mitungo yabo babariwe mu myaka itatu ishize abandi babashinja kubasenyera inzu biciye mu guturitsa intambi.

    Bisarikwa Emmanuel uri mu baturanye na kompanyi ikora umuhanda Nyagatare- Rukomo, yavuze ko inzu ye imaze gusenyuka inshuro eshatu kubera guturitsa intambi.

    Ati “ Aba bakora umuhanda Nyagatare- Rukomo batuye ruguru y’iwanjye iyo baturikije intambi inzu yanjye irasaduka, imaze gusaduka inshuro eshatu nkayisana ikongera igasaduka, kuva 2019 narabivuze kugera ku Karere ntibagira icyo bamfasha uyu munsi rero nizeye ko Umuvunyi Mukuru hari icyo amfasha.”

    Mukankubana Jeovani we yavuze ko abaturitsa urutambi basenye inzu ye mu 2019 bamubwira ko bazayubaka cyangwa bakanamuha amabati ariko ngo ntibyakozwe ari nayo mpamvu yahisemo kubarega.

    Ati “ Nabibwiye inzego z’ibanze ntizagira icyo zimfasha yewe twanabibwiye abaturutse ku Karere nabo batubwira ko bazabikurikirana none hashize imyaka ibiri, inzu ndimo irenda kungwira kandi baracyaturitsa intambi ku buryo twe twifuza ko batwimura tukahava.”

    Icyenda bishyuwe nyuma yo gufashwa n’Umuvunyi Mukuru

    Abaturage icyenda bari bamaze imyaka irenga ibiri babariwe ibikorwa byabo ariko batarishyurwa batumwe konte zabo kugira ngo bashyikirizwe amafaranga yabo nyuma y’aho babwiriye Umuvunyi Mukuru ikibazo cyabo.

    Ntabakujije Verediyana ufite imyaka 57, yavuze ko hashize imyaka ibiri acumbitse nyuma y’aho abakora umuhanda basenyeye inzu ye ntibamuhe ingurane y’ibye byari byangiritse.

    Ati “ Bari bambariye 2 300 000 Frw ariko ntibayampa rero mbibwiye ubuyobozi burakurikirana none bagiye guhita bayampa, ni ukuri nishimiye ko banyishyurije nkaba ngiye kuva mu icumbi narimazemo imyaka irenga ibiri.”

    Ndorayabo Sarah ufite imyaka 76 we yavuze ko inzu ye yaridutse ubwo batsindagiraga umuhanda, kuva icyo gihe ngo yatakambiye inzego z’ibanze ngo zimufashe kwishyuza ntibyakunda kugeza ubwo ikibazo cyabo bakigejeje ku Muvunyi Mukuru akabishyuriza.

    Ati “ Bari bambariye 1 300 000 Frw, sinahingaga nari ntunzwe n’abaturanyi banjye, hari hashize igihe kinini ariko Imana ishimwe kuba mfashijwe gukemurirwa ikibazo.”

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko ibibazo byinshi babonye babiboneye ibisubizo birimo iby’abaturage basabaga ingurane, icyenda bakaba bahise bishyurwa, yavuze ko ikibazo kikirimo kuri ubu ari inzu ziri gusenyuka nyuma, agasaba ko abo bantu nabo babarirwa nk’abandi byaba ari ukwishyurwa bakabishyura byaba ari ukubasanira bigakorwa.

    Ku kijyanye n’ikibazo cy’intambi, Umuvunyi Mukuru yasabye ubuyobozi bw’Umurenge kumvikanisha abaturage na rwiyemezamirimo ku cyo agomba kubishyura.

    Ati “ Twasabye ko ubuyobozi bwajya mu kibazo bakareba uwo rwiyemezamirimo n’abaturage bakabumvikanisha, twashyizeho itsinda ririmo abayobozi bo ku Karere n’abo ku Murenge ubwo rero tuzakurikirana turebe ko cyakemutse mu gihe twemeranyijweho.”

    Ubu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane buri gukorwa n’Urwego rw’Umuvunyi mu Karere ka Nyagatare buri gukorwa ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi aho abagana ibigo nderabuzima bahawe ibikoresho birimo imitaka n’imipira yo kwambara biriho ubutumwa bwo kurwanya ruswa.

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yakiriye ibibazo by’abaturage, bimwe arabikemura ibindi atanga umurungo bigomba kunyuzwamo kugira ngo bikemuke

    Abaturage bafite ibibazo bitandukanye bahawe umwanya wo kubibaza kugira ngo Umuvunyi Mukuru afashe inzego bireba kubikemura

    Mu bibazo Umuvunyi Mukuru yabajijwe hari higanjemo ibijyanye n’inzu z’abaturage zasenywe n’iyubakwa ry’umuhanda Nyagatare-Rukomo

    Muri ubu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, Umuvunyi Mukuru agenda yakira ibibazo bitandukanye by’abaturage