Category: Uncategorized

  • Chelsea FC yegukanye igikombe cya kabiri cya UEFA Champions League mu mateka yayo #rwanda #RwOT

    Thomas Tuchel wapanze ikipe nziza yahatanye kuva ku munota wa mbere kugeza kuwa nyuma,yatsinze Manchester City ku mukino wa nyuma wabereye ku kibuga cya FC Porto muri Portugal.

    Igitego cya Kai Havertz ku munota wa 42 nicyo cyahesheje Chelsea iyi ntsinzi y'amateka ibafashije kuyobora Uburayi mu mupira w'amaguru.

    Nubwo Pep Guardiola n'ikipe ye bagerageje kugumana umupira,bibagiwe ikintu cy'ingenzi aricyo gutsinda ibitego birangira barize ayo kwarika.

    Chelsea niyo kipe yabonye amahirwe menshi yo kubona ibitego ariko yakoresheje rimwe rikomeye yabonye ku mupira uyu Havertz yahawe na Mason Mount itsinda igitego cyiza cyane.

    City niyo amahirwe bwa mbere ubwo Raheem Sterling yinjiraga mu rubuga rw'amahina agerageza guhereza umupira n'agatsinsino mugenzi we ariko Reece James arahagoboka ashyira umupira muri Koloneri.

    Ku munota wa 10,Chelsea yazamukanye umupira mwiza kuri counter attack hanyuma Werner awuhabwa wenyine ari mu rubuga rw'amahina atera agapira gato umunyezamu Ederson arawufata.

    City yahise ikora nayo Counter Attack Raheem Sterling ahabwa umupira yirukanka wenyine yerekeza mu rubuga rw'amahina ariko agiye gutera Reece James ahita akuraho umupira ujya mui koloneri.

    Ku munota wa 17 nabwo Chelsea yinjiye mu rubuga rw'amahina,Chilwell akase umupira N'golo Kante awutera umutwe uca hejuru y'izamu.

    Ku munota wa 39 Thiago Silva yagize ikibazo cy'imvune hanyuma asimburwa na Andreas Christensen.

    Ku munota wa 42,Chelsea yambuye City umupira mu kibuga hagati ugera kuri Mason Mount ahita awuhereza neza Kai Havertz wari wasize ba myugariro b'iyi kipe bari bahanganye,acenga umunyezamu Ederson ahita atsinda igitego cyiza cyane.Igice cya mbere cyarangiye Chelsea iri hejuru.

    Mu gice cya kabiri,City yagarutse mu kibuga igerageza kwima umupira Chelsea ariko ubusatirizi bwayo bwari bufite ikibazo ahanini cyatewe no kwitwara nabi kw'abakinnyi bo hagati barimo Gundogan utari mu bihe byiza.

    Muri uyu mukino,Pep Guardiola yakoze ikosa mu mipangire y'ikipe kuko yaba Rodri cyangwa Fernandinho bamufasha mu gukina bafasha ba myugariro ndetse banashaka umupira nta n'umwe yagiriye icyizere,ashyira umutwaro kuri Gundogan usanzwe akina neza iyo akinira imbere.Ibi byamugoye bituma ahabwa umuhondo kare akina yigengesereye umwanya munini.

    Ibyago bya City byaje kwiyongera ku munota wa 59 ubwo Kevin de Bruyne yagonganaga na Antonio Rudiger bimuviramo imvune ikomeye yatumye ahita asimbuzwa Gabriel Jesus.

    Ku munota wa 73,Kai Havertz yazamukanye umupira acenga myugariro wa City yinjira mu rubuga rw'amahina ahereza Christian Pulisic wari wenyine n'umunyezamu amurobye umupira uca ku ruhande.Iki cyakabaye igitego cya kabiri cya Chelsea.

    Manchester City yagumanye umupira ku kigero cya 58% ariko ntacyo byayimariye kuko yateye ishoti rigana mu izamu inshuro 1 gusa.

    Nubwo Chelsea yakinnye bike yegukanye igikombe cya UEFA Champions League bihesha umukinnyi wayo barimo N'golo Kante kujya mu ruhando rw'abegukanye ibikombe byose bikomeye.

    Chelsea ibabaje cyane City muri uyu mwaka kuko niyo yayisezereye muri ½ cya FA Cup,iyitsinda muri Shampiyona ndetse inayitwaye Champions League.

    Pep Guardiola amaze imyaka 10 ategereje Champions League ya 3mu mateka ye kuko aheruka iya 2011 ari kumwe na FA Barcelona ya Messi,Xavi na Iniesta baryanaga.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-fc-yegukanye-igikombe-cya-kabiri-cya-uefa-champions-league-mu-mateka

  • Dore uburyo abasore bakoresha iyo bashaka kubenga umukobwa bakundanaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore uburyo abasore bakoresha iyo bashaka kubenga umukobwa bakundanaga

    Kuri ubu usigaye usanga abasore bifuza kubenga abakobwa bakundana kubera bimwe mu bintu byabakuruye ,aho kuri ubu bimwe mu bintu bikurura abasore harimo abakobwa bafite uburanga n'amafaranga bigatuma bashaka kwiharira abasore.

    1.Ndatekereza ko uri nka mushiki wanjye( igisobanuro-ntunshimishije)

    2.Ndacyari umwana(igisobanuro-urangana na mama)

    3.Singukunda muri ubwo buryo(igisobanuro-uri igikobwa kibi-kitagira agasura, nagira isoni turi kumwe)

    4.Nta gahunda ndafata(igisobanuro-mfite inshuti nyinshi z'abakobwa)

    5.Mfite indi nshuti y'umukobwa(igisobanuro-byaruta kwibana nakenera umukobwa nkikinisha aho kugira ngo umbere inshuti)

    6.Sinjya nganira n'abakobwa aho nkorera/niga(igisobanuro-singushaka)

    7.Amakosa si ayawe ni ayanjye(igisobanuro-amakosa ni ayawe)

    8.Ndacyakomeye ku kazi kanjye/amashuri yanjye(igisobanuro-nubwo ibindi ndimo bitanshimishije, birakuruta)

    9. Ntabwo nzashaka(igisobanuro-ntabwo nashakana n'umukobwa nkawe)

    10.Tube inshuti gusa(igisobanuro-niba witeguye kujya ku murongo wa nyuma!)

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/dore-uburyo-abasore-bakoresha-iyo-bashaka-kubenga-umukobwa-bakundanaga/

  • Cécile Kayirebwa yatawe muri yombi yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 (amafoto+video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cecile Kayirebwa yafatanywe n'abandi bantu benshi bari batashye ubukwe bwa dôte aho bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Nkuko amashusho dukesha THE CHOICE LIVE abyerekana abantu barenga 50 bari bitabiriye ubu bukwe ndetse banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko ubusanzwe ubukwe ntabwo bwemewe hemewe gusezerana imbere y'Imana gusa nabwo abitabiriye batarenze abantu 30.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/cecile-kayirebwa-yatawe-muri-yombi-yarenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-amafotovideo/

  • Kigali: Bamwe mu bakobwa barifuza ko igiciro cy'impapuro zisuku(Cotex) cyashyirwa kuri 300 Frw #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda ndetse n'isi yose bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe isuku y'umwana w'umukobwa, umuryango AHF-Rwanda watanze impapuro z'isuku zitegurwa mu cyumba cy'umukobwa zingana na Miliyoni Eshanu.

    Ni igikorwa cyabereye mu turere tugize intara y'umujyi wa Kigali aritwo(Gasabo, Kicukiro, ndetse na Nyarugenge), aho ku ikubitiro batangiriye iki gikorwa ku kigo cy'amashuri cya Kagugu, bategura icyumba cy'umwana w'umukobwa.
    Ubusanzwe icyumba cy'umukobwa gifite agaciro kanini ku ishuri kuko gifasha abana b'abakobwa bagye mu mihango akaba ariyo mpamvu AHF yatanze inkunga y'ibi bikoresho.

    Bikunze kugaragara ko hari abana basiba ishuri mu gihe bari mu mihango, cyangwa se bagatanga impamvu runaka, ariko mu byukuri biterwa nuko baba bafite ipfunwe rwo kuvuga ko bagiye mu mihango bibaviriyemo ingaruka zo gusiba ishuri maze umusaruro w'amanota yari yiteze ukayoyoka.
    Ibyo byose nibyo byatumye umurwango mpuzamahanga w'abanyamerica, AHF-Rwanda ufatanyije na Minisiteri y'ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo cy'ubuzima RBC, bahaye impapuro z'isuku zizwi nka (cotex) kubakobwa batuye mu mujyi wa Kigali.

    Kayitesi Irene umwe mu bakobwa bahawe izo mpapuro z'isuku , avuga ko Leta y'u Rwanda yareba uko ibigenza kugira ngo igiciro cya Cotex cyashyirwa ku mafaranga Magana atatu.

    Agira ati'Mu byukuri cotex irahenze pe , ntago abakobwa twese twabona amafaranga igihumbi cyangwa managa atanu yp kuigura, biba bigoranye, ariko Leta yacu dukunda izarebe uko yabigenza nibura cotex imwe ishyirwe kuri Magana atatu, aya mafaranga ndahamyako ntamukobwa utayabona.'

    Akomeza ashima umurwango AHF-Rwanda wo wateye intabwe ya mbere ikabagenera cotex zo gukoresha, kuko muri ibi bihe hirindwa icyorezo cya Coronavirusi , ngo ntago byoroshye kubona amafaranga yo kuzigura bityo ugasanga hari bamwe bakoresha ibitambaro , bagasiba ishuri kubera kwanga ko igitambaro cyajya ku ruhande ndetse no kuba bidafite isuku ihagije.

    Rutarindwa, umukozi w'ishami ry'ubuzima mu karere ka Gasabo, avuga ko icyumba cy'umukobwa ari ingenzi,

    Ati 'Icyumba cy'umukobwa kirakenewe ku mashuri yose, kigashyirwamo ibikoresho bihagije, kuko kujya mu mihango ni ibintu biswanzwe ku mwana w'umukobwa, ndashimira cyane AHF-Rwanda yo mufatanyabikorwa w'akarere kacu bo batugeneye ibikoresho by'isuku, kuko bigiye gufasha abakobwa benshi.'.

    Umuyo wa AHF-Rwanda Dr Brenda Asiimwe-Kateera avuga ko hari bamwe mu bakobwa bakunda kugira ipfunye rwo kwanga kujya ku ishuri mu gihe bari mu mihango, kuko akenshi usanga muri abo iyo bayigiyemo bakunze gukoresha ibitambaro.akaba ariyo mpamvu batanze Cotex zo kubafasha mu gihe bagiye mu mihango.

    Agira ati'Umuryango AHF-Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y'ubuzima, ibinyujije mu kigo cy'ubuzima RBC, uyu munsi twifatanyije n'isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bw'umwana w'umukobwa hibandwa ku isuku mu gihe ari mu mihango, ninayo mpamvu twatanze Cotex miliyoni eshanu mu turere twa Gasabo, Kicukiro ndetse , Nyarugenge, ibi bizarinda abana babakobwa nakoreshaga ibitambaro mu gihe bari mu mihango , bagasiba ishuri kubera ko baba banga ko bagenzi babo bamenya ko bagiye mu mihango kandi ari ibintu bisanwe ku mwana w'umukobwa.'

    The post Kigali: Bamwe mu bakobwa barifuza ko igiciro cy'impapuro zisuku(Cotex) cyashyirwa kuri 300 Frw appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kigali-bamwe-mu-bakobwa-barifuza-ko-igiciro-cyimpapuro-zisukucotex-cyashyirwa-kuri-300-frw/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-bamwe-mu-bakobwa-barifuza-ko-igiciro-cyimpapuro-zisukucotex-cyashyirwa-kuri-300-frw

  • Abantu 69.591 bahawe dose ya kabiri y'urukingo rwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Gutanga urukingo rwa Covid-19 ku bahawe dose ya mbere byatangiye mu gihugu hose. Urukingo rwatanzwe ni urwa AstraZeneca kuko abahawe urwa Pfizer bo bahawe urwa kabiri, ni ukuvuga ko bakingiwe mu buryo bwemewe.

    Usibye gukingira, hagaragaye abantu 14 banduye iki cyorezo biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali. Ibipimo byafashwe ni 3.694 mu gihe abakize bagasezererwa ari 60.

    Kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda, abamaze kwandura ni 26.892 mu gihe abapfuye ari 352.

    29.05.2021 Amakuru Mashya | Update

    Uyu munsi, Abantu 69,591 bahawe doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19. Iki gikorwa kizakomeza ku munsi w’ejo / Today, 69,591 people received second dose of #COVID19 vaccine. The activity continues tomorrow pic.twitter.com/FApRd1fK3I

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) May 29, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-69-591-bahawe-dose-ya-kabiri-y-urukingo-rwa-covid-19

  • Chelsea yatsinze Manchester City yegukana Champions League yaherukaga mu myaka 9 #rwanda #RwOT

    Igitego cyo mu gice cya mbere cyatsinzwe na Kai Havertz, cyahesheje intsinzi Chelsea imbere ya Manchester City ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

    Ni umukino wabaye mu ijoro ry’uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2021, ubera Estádio de Dragão yo muri Portugal.

    Chelsea yaherukaga iki gikombe muri 2012, wabonaga ari yo ikina neza kurusha Manchester City iza no kubyaza umusaruro amahirwe yabonye ku munota wa 42 ubwo Kai Havertz yafunguraga amazamu ku mupira yari acomekewe na Mason Mount.

    Mu gice cya mbere cy’umukino nta mahirwe menshi Manchester City yabonye uretse nko ku munota wa 7 Raheem Sterling utabashije kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.

    Muri iki gice cya mbere Chelsea niyo yabonye amahirwe menshi ariko abasore barimo Mason Mount, N’Golo Kante ntibashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Habura iminota 7 ngo igice cya mbere kirangire, Manchester City yakoze impinduka zitateguwe, Silva wagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Andreas Christensen.

    Manchester City mu gice cya kabiri yashyize igitutu kuri Chelsea ishaka kwishyura iki gitego ndetse ibona n’amahirwe nk’umupira Gundogan yacomekeye Riyad Mahrez ariko Azpilicueta arahagoboka awushyira muri koruneri.

    Ku munota wa 89, Riyad Mahrez yongeye kugerageza amahirwe mu izamu rya Mendy ariko umupira unyura hanze gato y’izamu.

    Chelsea nayo yanyuzagamo igasatira nko ku munota wa 73, Kai Havertz yahaye umupira mwiza Christian Pulisic ariko ateye mu izamu unyura hanze gato yaryo.

    Umukino warangiye ari 1-0, Chelsea yegukana igikombe cya kabiri cya UEFA Champions League, ni nyuma y’icyo yatwaye muri 2012 itsinze Bayern Munich kuri penaliti 4-3, Chelsea 2008 yari yatsindiwe nayo kuri penaliti ku mukino wa nyuma na Manchester United.

    Chelsea yegukanye igikombe cya Champions League ku nshuro ya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chelsea-yatsinze-manchester-city-yegukana-champions-league-yaherukaga-mu-myaka-9

  • Patriots BC yatsinzwe irushwa na US Monastir ntiyagera ku mukino wa nyuma #rwanda #RwOT

    Agace ka mbere k'uyu mukino karangiye US Monastir iyoboye ku kinyuranyo cy'amanota abiri kuko yari ifite 16 kuri 14 ya Patriots yari yatangiye neza.

    Mu minota itandatu ibanza y'agace ka kabiri, US Monastir ibifashijwemo n'abarimo kabuhariwe Wael Arakji, Omar Abada na El Mourad, yabonye amanota 17 yikurikiranya Patriots BBC itaratera umupira mu nkangara (33-14).

    Mu minota ibiri ya nyuma, Kenneth Gasana yatsinze amanota atanu yagabanyije ikinyuranyo kikagera kuri 16 (35-19) mbere y'uko agace ka kabiri karangira ari 37-22.

    Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yari hasi kugeza ubwo ikinyuranyo cyageze ku manota 30 (57-27) mbere y'uko Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson atsinda amanota atatu yatumye kigabanyuka mu minota ibiri ya nyuma. Amakipe yombi yatangiye gukina iminota 10 ya nyuma ari 65-33.

    Mu gace ka nyuma,Patriots BC yatsinzwemo amanota 22 kuri 13, umukino urangira harimo ikinyuranyo cya 41 (87-46).

    Omar Abada wa US Monastir yatsinze amanota 18 muri uyu mukino mu gihe Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC, we yatsinzemo 13.

    Undi mukino wa ½ wabaye guhera saa munani, wasize Zamalek yo mu Misiri igeze ku mukino wa nyuma aho yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 89-71.

    Ubwo iri rushanwa rizaba risozwa ku Cyumweru, Petro de Luanda izahatanira umwanya wa gatatu na Patriots BBC guhera saa sita n'igice mu gihe umukino wa nyuma uzahuza Zamalek na US Monastir uzatangira saa kumi z'umugoroba.

    Uyu mukino wa ½ cya Basketball Africa League, warebwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/patriots-bc-yatsinzwe-irushwa-na-us-monastir-ntiyagera-ku-mukino-wa-nyuma

  • Abantu 69.591 bahawe dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 –

    Gutanga urukingo rwa Covid-19 ku bahawe dose ya mbere byatangiye mu gihugu hose. Urukingo rwatanzwe ni urwa AstraZeneca kuko abahawe urwa Pfizer bo bahawe urwa kabiri, ni ukuvuga ko bakingiwe mu buryo bwemewe.

    Usibye gukingira, hagaragaye abantu 14 banduye iki cyorezo biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali. Ibipimo byafashwe ni 3.694 mu gihe abakize bagasezererwa ari 60.

    Kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda, abamaze kwandura ni 26.892 mu gihe abapfuye ari 352.


  • Mushikiwabo yagaragaje imishinga OIF iteganya gufashamo u Rwanda –

    Aba barimu bazahabwa u Rwanda mu mwaka utaha w’amashuri, baziyongera ku bandi 24 b’abakorerabushake bari mu mashuri nderabarezi azwi nka TTC n’amashuri yigisha siyansi ndetse n’ishuri ryigenga rimwe. Aba barimu bashyizwe mu mashuri 22 aho buri shuri ryahawe umwe.

    Aba bakorerabushake bafasha mu kwigisha Igifaransa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bagahugura n’abarimu aho baba bari kwigisha ndetse bakanafasha abigisha Igifaransa bakabahugura.

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise, yavuze ko muri gahunda bafite yo kongera umubare w’abakoresha ururimi rw’Igifaransa hari imishinga itandukanye bazafatanyamo n’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda mu kongera ubumenyi bw’ururimi rw’Igifaransa.

    Ati “Turi muri gahunda ikomeye yo kongera ubumenyi mu bihugu byinshi bitandukanye, ubu tumaze kugira Abanyamuryango 88 [ibihugu], ibihugu rero bigiye bitandukanye ku rugero abantu bavugaho ururimi rw’Igifaransa.”

    Yakomeje agira ati “Urugero nk’u Rwanda harimo indimi nyinshi cyane kandi zose zemewe zikoreshwa n’Abenegihugu, twebwe rero muri gahunda zacu zo kongera ubumenyi mu rurimi rw’Igifaransa, dufite gahunda nyinshi zirimo kongera umubare w’abarimu bigisha Igifaransa.”

    Mu minsi ishize kandi Ikigega Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Développement, AFD), Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ndetse na Minisiteri y’Uburezi basinyanye amasezerano y’ubufatanye anateganya uburyo buhamye bwo kwigisha Igifaransa mu mashuri.

    Ni amasezerano ateganya kandi gahunda yaguye yo kwigisha Igifaransa no kugiteza imbere mu mashuri ahagiye kurebwa uko cyakongererwa amasaha, kuba cyazajya kibazwa mu bizamini bya Leta n’ibindi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko binyuze muri ayo masezerano hari gahunda ihamye yo kongera imbaraga mu kwigisha Igifaransa mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

    Ati “Muri iyi gahunda harimo ibintu byinshi bitandukanye ari ugutegura uburyo Igifaransa cyatezwa imbere hakazaho n’iriya gahunda basanzwe badufasha navuga ko ari igice cya tekinike cyo kuduha abarimu.”

    Yakomeje agira ati “Natwe ntabwo tuzatinda, iyo gahunda inonosoye tuzahita dutangira kuyikoraho ku buryo mu gihe kitarambiranye izatangira gukurikizwa.”

    Bamwe mu banyeshuri bavuga ko kwiga Igifaransa ari ingirakamaro kuko Isi yabaye umudugudu bityo bikaba bizabasaba kumenya indimi kugira ngo babashe kuyibamo neza.

    Uwitwa Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana ati “Twebwe, urubyiruko Isi ni iyacu, tugomba gukoresha impano dufite, kwiga dushyizeho umwete kuko ntabwo uba uzi ikizakubeshaho, ushobora kwiga ibinyabuzima, ibinyabutabire n’ibindi ariko utazi indimi kuko niba uri umuganga ntabwo uzavura abarwayi b’abanyarwanda gusa, ni ngombwa rero kwiga indimi zitandukanye.”

    Hari kurebwa uko Igifaransa cyakongererwa amasaha mu mashuri

    Kuva mu 2009, Igifaransa ntabwo kikiri ururimi rwigishwamo ahubwo ni isomo abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye biga mu buryo busanzwe aho mu Cyumweru kiba gifite amasaha abiri.

    Hari bamwe mu banyeshuri bagaragaza ko amasaha abiri bigamo Igifaransa adahagije ku buryo bituma batagira ubumenyi buhagije ndetse bikaba ingorabahizi ku biga mu mashuri y’Uburezi bw’Imyaka 12 y’Ibanze.

    Ikuzo Rita Xavière wiga mu mwaka wa Gatanu muri Ecole des Science de Musanze yagize ati “Twebwe kubera ko turi mu kigo cya Siyansi usanga ururimi baruha igihe gito, twasaba abayobozi bacu gushyira imbaraga mu kwigisha igifaransa cyane cyane mu mashuri y’uburezi bw’ibanze kuko nabo bakeneye kumenya igifaransa.”

    Minisitiri Twagirayezu yavuze ko binyuze muri iyi gahunda y’ubufatanye ya Guverinoma y’u Rwanda, OIF na AFD, hazashyirwa imbaraga mu gushaka ibikoresho byifashishwa mu kwigisha Igifaransa, kongera amasaha no gutegura amarushanwa mu mashuri afasha abanyeshuri gushyira imbaraga mu kwiga Igifaransa.

    Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda yagutse ya OIF harimo no kwigisha Igifaransa Ingabo ziri mu Butumwa bw’Amahoro bwa Loni ndetse n’Abadiplomate b’ibihugu biri muri uyu muryango.

    Ati “Dufitite ibihugu byinshi cyane bidusaba kubashyigikira mu kwigisha ururimii rw’Igifaransa, ariko dufite ibindi bidusaba kubunganira mu kubigisha Igifaransa mu buryo bw’ubukerarugendo ndizera ko n’u Rwanda natwe byadufasha.”

    “Hari ibihugu bifite ubukerarugendo bwateye imbere cyane ariko badafite abantu bahagije bakora mu rurimi rw’Igifaransa bagenda basobanurira ba Mukerarugendo.”

    Yakomeje agira ati “Twigisha Igifaransa ku Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi n’u Rwanda ruri muri ibyo bihugu, ibihugu byadusabye ko twabafasha kongera ubumenyi bw’ururimi rw’Igifaransa kuri izo ngabo.”

    Ibarura rya OIF mu 2018, ryagaragazaga ko nibura Abanyarwanda bavuga ururimi rw’Igifaransa neza ari 6%. Intego y’uyu muryango ikaba ari ukongera umubare w’abavuga n’abandika neza Igifaransa.

    Mushikiwabo yavuze ko OIF ikomeje gushyira imbaraga mu kongera umubare w’abavuga Igifaransa hirya no hino ku Isi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari amasezerano Guverinoma y’u Rwanda iherutse kugirana na OIF ndetse na AFD yo guteza imbere Igifaransa

    Uwitwa Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana asanga Isi yarabaye umudugudu bityo kumenya Igifaransa byafasha mu kuyibamo

    Ikuzo Rita Xavière wiga mu mwaka wa Gatanu muri Ecole des Sciences de Musanze asanga hakenewe amasaha menshi yo kwiga Igifaransa

    Amafoto: Uwumukiza Nanie