Category: Uncategorized

  • Rubavu: Amashyuza yo kuri “Brasserie” yabuze –

    Abahaturiye bakeka ko ikendera ry’ayo mashyuza ryaba ryaturutse ku iruka rya Nyiragongo riheruka ku wa 22 Gicurasi 2021, ryakurikiwe n’imitingito yateje imitutu mu duce tumwe na tumwe tw’Akarere ka Rubavu.

    Umunyamakuru wa IGIHE wageze aho ayo mashyuza yabaga akaganira n’abo yahasanze, bamubwiye ko hari umututu wageze hafi y’isoko y’ayo mashyuza bakeka ko ari ho ayo mazi “yarigitiye”.

    Uwitwa Izibyose Désiré utuye i Nyamyumba akanakora aho ayo mashyuza yabaga, yagize ati “Uko twari dusanzwe tuyazi, asa n’ayagiye kubera ko hari ahantu umuntu yashyiraga ikijumba kigashya none n’iyo wayoga nta bushyuhe wakumva.”

    “Kuva kiriya kirunga cyaruka, hari umututu waje hano hirya. Ubanza aho ari ho amazi yarigitiye akabura. Ariko rimwe na rimwe uri kubona agasoko kamwe kashyushye akandi kagakonja, mu kandi kanya ukabona nako karakonje akandi kagashyura.”

    Nyandwi Aimble urinda umutekano w’aho ayo mashyuza aba, yavuze ko mu gitondo cyo ku wa Kane ari bwo babyutse agasanga yakamye nyuma y’umutingito wari wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu.

    Yashimangiye ko ko hari kugaragara make nayo adashyushye ku rwego yari asanzwe ashyuhaho, ati “Washyiragamo nk’igi, igitoki cyangwa ikirayi kigashya ariko ubu wayoza n’umwana w’uruhinja”.

    Amashyuza asanzwe akurura ba mukerarugendo b’impande zose kuko usibye kuba atangaje ari n’umuti w’indwara zitandukanye. Ibyo bituma bamwe bayoga ngo bakire amavunane, mu gihe hari n’abayanywa bashaka gukira indwara zirimo iz’ubuhumekero, rubaga impande n’izindi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko atahita yemeza ko yagiye koko mu gihe isuzuma ritarabyerekana.

    Yagize ati “Mu by’ukuri ababishinzwe bari kujya kubireba, nibamara kureba uko bimeze niba yakamye koko, niba yimutse cyangwa hari kuza make ni byo turashingiraho.”

    Mu masoko atatu yazanaga amashyuza y’i Nyamyumba, abiri yamaze gukama hasigaye imwe nayo izana make cyane.

    Muri Kanama 2020 na bwo amashyuza ya Bugarama yahinduye icyerekezo atungukira ahandi, bikekwa ko byaturutse ku ntambi zakoreshejwe n’uruganda Cimerwa mu guturitsa amabuye.

    Kugeza ubu utwo duce tubiri ni two tuzwi tubonekamo amashyuza mu gihugu.

    Hari harateganyijwe ahantu abagore n’abagabo bogera

    Ni amazi afatwa nk’umuti w’amavunane n’izindi ndwara

    Hamwe mu hari isoko y’aya mashyuza yarakamye

    Amasoko abiri y’aya mashyuza yombi ntakivubura amazi

  • Mushikiwabo yagaragaje imishinga OIF iteganya gufashamo u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba barimu bazahabwa u Rwanda mu mwaka utaha w'amashuri, baziyongera ku bandi 24 b'abakorerabushake bari mu mashuri nderabarezi azwi nka TTC n'amashuri yigisha siyansi ndetse n'ishuri ryigenga rimwe. Aba barimu bashyizwe mu mashuri 22 aho buri shuri ryahawe umwe.

    Aba bakorerabushake bafasha mu kwigisha Igifaransa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye, bagahugura n'abarimu aho baba bari kwigisha ndetse bakanafasha abigisha Igifaransa bakabahugura.

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise, yavuze ko muri gahunda bafite yo kongera umubare w'abakoresha ururimi rw'Igifaransa hari imishinga itandukanye bazafatanyamo n'ibihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda mu kongera ubumenyi bw'ururimi rw'Igifaransa.

    Ati 'Turi muri gahunda ikomeye yo kongera ubumenyi mu bihugu byinshi bitandukanye, ubu tumaze kugira Abanyamuryango 88 [ibihugu], ibihugu rero bigiye bitandukanye ku rugero abantu bavugaho ururimi rw'Igifaransa.'

    Yakomeje agira ati 'Urugero nk'u Rwanda harimo indimi nyinshi cyane kandi zose zemewe zikoreshwa n'Abenegihugu, twebwe rero muri gahunda zacu zo kongera ubumenyi mu rurimi rw'Igifaransa, dufite gahunda nyinshi zirimo kongera umubare w'abarimu bigisha Igifaransa.'

    Mu minsi ishize kandi Ikigega Mpuzamahanga cy'Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Développement, AFD), Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa ndetse na Minisiteri y'Uburezi basinyanye amasezerano y'ubufatanye anateganya uburyo buhamye bwo kwigisha Igifaransa mu mashuri.

    Ni amasezerano ateganya kandi gahunda yaguye yo kwigisha Igifaransa no kugiteza imbere mu mashuri ahagiye kurebwa uko cyakongererwa amasaha, kuba cyazajya kibazwa mu bizamini bya Leta n'ibindi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko binyuze muri ayo masezerano hari gahunda ihamye yo kongera imbaraga mu kwigisha Igifaransa mu mashuri abanza n'ayisumbuye.

    Ati 'Muri iyi gahunda harimo ibintu byinshi bitandukanye ari ugutegura uburyo Igifaransa cyatezwa imbere hakazaho n'iriya gahunda basanzwe badufasha navuga ko ari igice cya tekinike cyo kuduha abarimu.'

    Yakomeje agira ati 'Natwe ntabwo tuzatinda, iyo gahunda inonosoye tuzahita dutangira kuyikoraho ku buryo mu gihe kitarambiranye izatangira gukurikizwa.'

    Bamwe mu banyeshuri bavuga ko kwiga Igifaransa ari ingirakamaro kuko Isi yabaye umudugudu bityo bikaba bizabasaba kumenya indimi kugira ngo babashe kuyibamo neza.

    Uwitwa Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana ati 'Twebwe, urubyiruko Isi ni iyacu, tugomba gukoresha impano dufite, kwiga dushyizeho umwete kuko ntabwo uba uzi ikizakubeshaho, ushobora kwiga ibinyabuzima, ibinyabutabire n'ibindi ariko utazi indimi kuko niba uri umuganga ntabwo uzavura abarwayi b'abanyarwanda gusa, ni ngombwa rero kwiga indimi zitandukanye.'

    Hari kurebwa uko Igifaransa cyakongererwa amasaha mu mashuri

    Kuva mu 2009, Igifaransa ntabwo kikiri ururimi rwigishwamo ahubwo ni isomo abanyeshuri mu mashuri abanza n'ayisumbuye biga mu buryo busanzwe aho mu Cyumweru kiba gifite amasaha abiri.

    Hari bamwe mu banyeshuri bagaragaza ko amasaha abiri bigamo Igifaransa adahagije ku buryo bituma batagira ubumenyi buhagije ndetse bikaba ingorabahizi ku biga mu mashuri y'Uburezi bw'Imyaka 12 y'Ibanze.

    Ikuzo Rita Xavière wiga mu mwaka wa Gatanu muri Ecole des Science de Musanze yagize ati 'Twebwe kubera ko turi mu kigo cya Siyansi usanga ururimi baruha igihe gito, twasaba abayobozi bacu gushyira imbaraga mu kwigisha igifaransa cyane cyane mu mashuri y'uburezi bw'ibanze kuko nabo bakeneye kumenya igifaransa.'

    Minisitiri Twagirayezu yavuze ko binyuze muri iyi gahunda y'ubufatanye ya Guverinoma y'u Rwanda, OIF na AFD, hazashyirwa imbaraga mu gushaka ibikoresho byifashishwa mu kwigisha Igifaransa, kongera amasaha no gutegura amarushanwa mu mashuri afasha abanyeshuri gushyira imbaraga mu kwiga Igifaransa.

    Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda yagutse ya OIF harimo no kwigisha Igifaransa Ingabo ziri mu Butumwa bw'Amahoro bwa Loni ndetse n'Abadiplomate b'ibihugu biri muri uyu muryango.

    Ati 'Dufitite ibihugu byinshi cyane bidusaba kubashyigikira mu kwigisha ururimii rw'Igifaransa, ariko dufite ibindi bidusaba kubunganira mu kubigisha Igifaransa mu buryo bw'ubukerarugendo ndizera ko n'u Rwanda natwe byadufasha.'

    'Hari ibihugu bifite ubukerarugendo bwateye imbere cyane ariko badafite abantu bahagije bakora mu rurimi rw'Igifaransa bagenda basobanurira ba Mukerarugendo.'

    Yakomeje agira ati 'Twigisha Igifaransa ku Ngabo z'Umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi n'u Rwanda ruri muri ibyo bihugu, ibihugu byadusabye ko twabafasha kongera ubumenyi bw'ururimi rw'Igifaransa kuri izo ngabo.'

    Ibarura rya OIF mu 2018, ryagaragazaga ko nibura Abanyarwanda bavuga ururimi rw'Igifaransa neza ari 6%. Intego y'uyu muryango ikaba ari ukongera umubare w'abavuga n'abandika neza Igifaransa.

    Mushikiwabo yavuze ko OIF ikomeje gushyira imbaraga mu kongera umubare w’abavuga Igifaransa hirya no hino ku Isi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari amasezerano Guverinoma y’u Rwanda iherutse kugirana na OIF ndetse na AFD yo guteza imbere Igifaransa

    Uwitwa Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana asanga Isi yarabaye umudugudu bityo kumenya Igifaransa byafasha mu kuyibamo

    Ikuzo Rita Xavière wiga mu mwaka wa Gatanu muri Ecole des Sciences de Musanze asanga hakenewe amasaha menshi yo kwiga Igifaransa

    Amafoto: Uwumukiza Nanie


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-yagaragaje-imishinga-oif-iteganya-gufashamo-u-rwanda

  • Rubavu: Amashyuza yo kuri 'Brasserie' yabuze – #rwanda #RwOT

    Abahaturiye bakeka ko ikendera ry'ayo mashyuza ryaba ryaturutse ku iruka rya Nyiragongo riheruka ku wa 22 Gicurasi 2021, ryakurikiwe n'imitingito yateje imitutu mu duce tumwe na tumwe tw'Akarere ka Rubavu.

    Umunyamakuru wa IGIHE wageze aho ayo mashyuza yabaga akaganira n'abo yahasanze, bamubwiye ko hari umututu wageze hafi y'isoko y'ayo mashyuza bakeka ko ari ho ayo mazi 'yarigitiye'.

    Uwitwa Izibyose Désiré utuye i Nyamyumba akanakora aho ayo mashyuza yabaga, yagize ati 'Uko twari dusanzwe tuyazi, asa n'ayagiye kubera ko hari ahantu umuntu yashyiraga ikijumba kigashya none n'iyo wayoga nta bushyuhe wakumva.'

    'Kuva kiriya kirunga cyaruka, hari umututu waje hano hirya. Ubanza aho ari ho amazi yarigitiye akabura. Ariko rimwe na rimwe uri kubona agasoko kamwe kashyushye akandi kagakonja, mu kandi kanya ukabona nako karakonje akandi kagashyura.'

    Nyandwi Aimble urinda umutekano w'aho ayo mashyuza aba, yavuze ko mu gitondo cyo ku wa Kane ari bwo babyutse agasanga yakamye nyuma y'umutingito wari wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu.

    Yashimangiye ko ko hari kugaragara make nayo adashyushye ku rwego yari asanzwe ashyuhaho, ati 'Washyiragamo nk'igi, igitoki cyangwa ikirayi kigashya ariko ubu wayoza n'umwana w'uruhinja'.

    Amashyuza asanzwe akurura ba mukerarugendo b'impande zose kuko usibye kuba atangaje ari n'umuti w'indwara zitandukanye. Ibyo bituma bamwe bayoga ngo bakire amavunane, mu gihe hari n'abayanywa bashaka gukira indwara zirimo iz'ubuhumekero, rubaga impande n'izindi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko atahita yemeza ko yagiye koko mu gihe isuzuma ritarabyerekana.

    Yagize ati 'Mu by'ukuri ababishinzwe bari kujya kubireba, nibamara kureba uko bimeze niba yakamye koko, niba yimutse cyangwa hari kuza make ni byo turashingiraho.'

    Mu masoko atatu yazanaga amashyuza y'i Nyamyumba, abiri yamaze gukama hasigaye imwe nayo izana make cyane.

    Muri Kanama 2020 na bwo amashyuza ya Bugarama yahinduye icyerekezo atungukira ahandi, bikekwa ko byaturutse ku ntambi zakoreshejwe n'uruganda Cimerwa mu guturitsa amabuye.

    Kugeza ubu utwo duce tubiri ni two tuzwi tubonekamo amashyuza mu gihugu.

    Hari harateganyijwe ahantu abagore n’abagabo bogera

    Ni amazi afatwa nk’umuti w’amavunane n’izindi ndwara

    Hamwe mu hari isoko y’aya mashyuza yarakamye

    Amasoko abiri y’aya mashyuza yombi ntakivubura amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-amashyuza-yo-kuri-brasserie-yabuze

  • Umugabo yatungiye abantu ubwo yajyaga gushyingura Papa we afite intare nzima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'umucuruzi muri Nigeria yakoze agashya kaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yajyaga gushyingura se umubyara afashe intare nzima mu ntoki mu rwego rwo gukanga abakekwaho kumwica.

    Uyu mugabo wo muri Leta ya Anambra, yagaragaye mu muhango wo gushyingura se afashe iyi ntare nzima bituma abari bitabiriye uyu muhango bagira ubwoba ndetse bamwe muri bo bakwira imishwaro.

    Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agakwirakwira cyane,uyu mukire ntiyatinye gukanga abantu bari bitabiriye uyu muhango kubera iki gikoko yari afite akinjira mu bantu byatumye bamwe bicwa n'ubwoba barahunga.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yatungiye-abantu-ubwo-yajyaga-gushyingura-papa-we-afite-intare-nzima/

  • Abakozi ba Banki y'Isi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kwimakaza umuco w'amahoro n'urukundo – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bahawe ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa Gatanu tariki ya 28 Gicurusi 2021 nyuma yo gusura ibice bitandukanye birugize, gusobanurirwa amateka ya Jenoside no kunamira abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside bahashyinguye.

    Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yasabye abakozi bakorana guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho ukundi ahubwo bagaharanira icyabafasha kwiteza imbere.

    Yagize ati 'Ibyabaye mu 1994 birenze ibyiyumviro bya muntu, mbese biteye isoni ku kiremwa muntu. Kwibuka nk'uku ni byiza kandi ni ingirakamaro kumva ubuzima abandi banyuzemo. Kwibuka bijyana no kwiga duharanira ko ibi bitazongera kuba ukundi.'

    Yavuze ko iyo arebye aho igihugu kigeze n'uko Abanyarwanda babanye abikuramo isomo rikomeye n'abandi bakwiye kwiga mu kurushaho kwimakaza amahoro, urukundo, ubumwe n'ubwiyunge hagamije kwirinda ikibi icyo ari cyo cyose.

    Ati 'Aha ngaha njyewe nkurira ingofero Abanyarwanda, banyuze muri ibyo byose kubera ingaruka basigiwe na Jenoside bagaharanira kongera kwiyubaka, kwiyunga, no kubaka igihugu cyiza. Uyu munsi u Rwanda rufite inkuru nziza, kandi rwageze kuri byinshi. Iyo urebye igihugu n'abantu bacyo usanga bakoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo bafatanyije bubake igihugu gishya.'

    Mu buhamya bamwe mu bakozi ba Banki y'Isi bafite ababo bahoze bakorera Banki y'Isi bishwe muri Jenoside bagarutse ku nzira y'umusaraba banyuzemo n'uko baje kurokoka urupfu rukomeye.

    Gasirabo Regis yavuze ko Imana ari yo yakinze ukuboko bigatuma adapfana na se nyuma yo kuraswa amasasu menshi n'abasirikare bari mu ngabo za Habyarimana nubwo byamuteye ubumuga bw'ukuboko.

    Ubusanzwe abakozi ba Banki y'Isi mu Rwanda, ibikorwa byo kwibuka babikoraga mu buryo bwo kwegera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse bakaremera abafite ubushobozi buke, kuri iyi nshuro bahisemo gusura Urwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce(iburyo) yasabye abakozi bayo guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi

    Muri iki gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abakozi ba Banki y’Isi bafashe umwanya wo gukurikira ubuhamya ku byabaye

    Abakozi ba Banki y’Isi basobanuriwe amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba Banki y’Isi bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside by’umwihariko abashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali

    Habimana Lambert yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse urupfu mu gihe cya Jenoside

    Gasirabo Regis, umuhungu wa Gasirabo Claver wahoze akorera Banki y’Isi akicwa muri Jenoside yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-banki-y-isi-bibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi-basabwa-kwimakaza

  • Ingagi yafotowe iri kumwenyura kubera guhoberana na ngenzi yayo #rwanda #RwOT

    Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wamenyekanye cyane mu bikorwa byo kubungabunga, kurinda no gukora ubushakashatsi ku ngagi, wagaragaje ifoto irimo ingagi ebyiri zahoberanye imwe yasetse.

    Iyo foto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw'uwo Muryango saa Kumi na 30 z'igicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021, iherekereshwa amagambo agira ati 'Iyo ukangutse ugasanga ari weekend!'

    Ubusanzwe ibyishimo by'inyamaswa bikunze kugaragarira mu kuba zakina hagati yazo, ariko iyi yo byayirenze iramwenyura.

    Dian Fossey Gollira Fund yatangijwe n'Umunyamerikakazi, Dr Dian Fossey, wari umushakashatsi ku bijyanye n'ingagi.

    Mu 1967, ni bwo yashinze Ikigo cy'Ubushakashatsi cya Karisoke giherereye mu Karere ka Musanze. Intego yacyo ni ugufasha kubungabunga, kurinda no kwiga ku ngagi by'umwihariko izo muri Afurika.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ingagi-yafotowe-iri-kumwenyura-kubera-guhoberana-na-ngenzi-yayo

  • Mu mukino wakurikiranywe na Perezida Kagame na Madamu, Patriots yananiwe kugera ku mukino wa nyuma wa BAL(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda muri shampiyona nyafurika ya Basketball irimo kubera mu Rwanda, yasezerewe itageze ku mukino wa nyuma, ni nyuma yo gutsindwa na US Monastir yo muri Tunisia amanota 87-46.

    Ni umukino wa ½ cy’iri rushanwa wanakurikiranywe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

    Nyuma y’uko US Monastir yari yatsinze Patriots BBC mu cyiciro cy’amatsinda, umukino na wo Perezida Kagame yarebye ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, hari hitezwe kureba niba aba basore bari buze kwihorera.

    Patriots BBC ntabwo yatangiye nabi umukino, ibifashijwemo na Prince Ibeh, Kenneth Gasana na Ndizeye Dieudonne basoje agace ka mbere barushwa na US Monastir amanota 2 gusa, byari 14-16.

    Ibintu byabaye bibi kuri Patriots BBC mu gace ka kabiri aho yamaze iminota 6 nta mupira n’umwe baratera mu nkangara, US Monastir yari imaze gutsinda amanota 17. Aka gace Patriots BBC yatsinzemo amanota 8 harimo 5 Kenneth Gasana, US Monastir yo yatsinzemo 21, bagiye kuruhuka ari 37-22.

    Mu gace ka gatatu ibintu byakomeje kuba bibi cyane kuri Patriots BBC kuko yagasoje irushwa bigaragara, karangiye ari amanota 65-33. Bivuze ko Patriots yatsinze amanota 11 gusa n’aho US Monastir igatsinda 28.

    Umutoza Alan Major utoza Patriots BBC yageze aho abura ibisubizo ndetse n’umurindi w’abafana 1900 bari muri Kigali Arena irimo ikinirwamo iyi mikino ntacyo wamufashije. Agace ka nyuma yagatsinzwe amanota 22-13, umukino warangiye ari 87-46.

    Undi mukino wa ½ wari wabanje, Zamalek yatsinze Petro de Luanda amanota 89-71.

    Iri rushanwa rizasozwa ku munsi w’ejo, guhera saa 12:30′, Patriots BBC izakina na Petro de Luanda bahatanira umwanya wa 3, ni mu gihe guhera saa 16:00′ hazakinwa umukino wa nyuma US Monastir ikina na Zamalek yo mu Misiri.

    Slimane agerageza kubuza gutambuka Sagamba Sedar wa Patriots BBC

    Gasana Sano agerageza gushyira umupira mu nkangara

    Nshobozwabyosenumukiza ashaka uburyo anyura mu bakinnyi babiri ba US Monastir

    Prince Ibeh wa Patriots atanga umupira Firas

    Prince Ibeh wa Patriots atanga umupira Firas

    Marcus Christopher Crawford na Major Ater James ba US Monastir bazonze Patriots BBC mu buryo bushoboka bwose

    Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall (ibumoso) aganira na Masai Ujiri uyobora ikipe ya Toronto Raptors nabo bakurikiranye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-wakurikiranywe-na-perezida-kagame-na-madamu-patriots-yananiwe-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-bal-amafoto

  • Copedu Plc yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, inafasha imiryango y’abarokotse –

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Rwamagana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Murenge wa Muhazi, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 9 023.

    Iki gikorwa cyabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu Copedu Plc yari ihagarariwe n’abakozi bacye. Babanje gutambagizwa urwibutso rwa Muhazi banasobanurirwa amateka y’ubwicanyi bwabereye muri uyu Murenge, ari nabwo bwatumye Abatutsi benshi barimo n’abagiye bajugunywa mu kiyaga cya Muhazi bahaburira ubuzima.

    Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, abakozi ba Copedu Plc bashyize indabo ku rwibutso banunamira imibiri ihashyinguye maze bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, berekeza mu Kagari ka Ntebe aho imiryango 15 yashyikirijwe ibiribwa bifite agaciro karenga ibihumbi 500 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, yavuze ko bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwifatanya n’Abanyarwanda babuze ababo, ari nako bakomeza abayirokotse.

    Ati “Nk’ikigo cy’imari iciriritse, dufite mu nshingano zacu guteza imbere umwari n’umutegarugori, tukaba tunafite ishami i Rwamagana, mu minsi ishize twamenyeshejwe gahunda yo kubaka urwibutso mu Murenge wa Muhazi dusanga natwe twatanga umusanzu wacu kugira ngo natwe tube twashyigikira icyo gikorwa.”

    Uyu muyobozi yasabye abakiri bato guhanga imirimo n’udushya mu ishoramari, abizeza inkunga mu kuzamura ubucuruzi bwabo hifashishijwe uburyo bw’inguzanyo zitangwa na Copedu Plc.

    Ati “Turashishikariza abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana gukorera hamwe twubaka igihugu cyatubyaye, hakabaho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Turashishikariza abari n’abategarugori kwigira ku mateka kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yashimye ubuyobozi bwa Copedu Plc ku nkunga batanze yo kubaka urwibutso rwa Muhazi, ndetse no gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakanabaremera.

    Ati “Nk’Ikigo cy’Imari ya Copedu Plc, hari icyo bivuze gusura urwibutso ikanaremera abarokotse Jenoside. Turabashima cyane kuko basanzwe ari abafatanyabikorwa beza kandi kwita ku barokotse Jenoside ni no kwita ku banyamuryango babo.”

    Nyiramiyove Pascasie ufite imyaka 89, akaba ari umwe mu bahawe ibiribwa, yavuze ko bigiye kubafasha mu mibereho yabo.

    Ati “Turanezerewe cyane kuko uwihebaga birahagarara, kuko mutubereye abana, mutubereye umuryango.”

    Mutaganira Emmanuel uhagarariye abacitse ku icumu mu Kagari ka Ntebe yashimiye Copedu Plc ku nkunga babahaye, avuga ko biri bufashe abagiraga ibibazo by’imirire.

    Copedu Plc yatanze inkunga ingana ya 1.500.000 Frw yo kurusana, inatanga ibiribwa birimo umuceri, kawunga, isabune, amavuta n’isukari ku miryango 15, ibi biribwa bifite agaciro 500.000 Frw.

    Ibiribwa birimo umuceri, akawunga n’amavuta nibyo byashyikirijwe imiryango 15 igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiryo byatanzwe na Copedu Plc bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Imiryango 15 ni yo yahawe ibyo kurya, buri muryango wagenerwaga umufuka w’umuceri n’uw’akawunga

    Nyuma yo gusobanurirwa ubwicanyi bwabaye mu Murenge wa Muhazi, abakozi ba Copedu Plc bafashe ifoto y’urwibutso

    Copedu Plc yatanze ibiribwa ku miryango 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiribwa byatanzwe birimo umuceri, akawunga n’ibindi bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimiye iyi nkunga y’ibiribwa bahawe

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, bashyikiriza umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibikoresho bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, ashyikiriza Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, amafaranga yo gusana urwibutso rwa Muhazi

  • Yvette witabiriye Miss Rwanda akabona umukunzi uba Amerika abikesha ISIMBI yarongowe(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mukeshimana Yvette witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2020, yakoze ubukwe na Musoni Gideon bahuye kubera ikinyamakuru ISIMBI.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021 nibwo aba bombi bakoze ubukwe biyemeza kubana akaramata.

    Ni imihango yabereye mu Busitani Kimironko, bakaba basezeranyijwe n’umupasiteri wigenga.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Musoni Gedeon bamaze umwaka urenga bakundana.

    Uwo muhango wabereye mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, Musoni yambitse impeta Yvette amusaba kuzamubera umugore mu birori byabereye Chillax i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Mu kuboza 2020, baganira n’ikinyamakuru ISIMBI, bahamije ko Gideon yamubonye bwa mbere mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, aramukurura ahitamo gushakisha uko bavugana.

    Icyo gihe Yvette yagize ati' twahuye muri bya bihe muri Miss Rwanda nari maze kuvamo, twahuriye ku mbuga nkoranyambaga, yambonye mu kiganiro nagiranye na ISIMBI(…) imitekerereze yanjye, uko nasubizaga nibyo byamukuruye yifuza kumenya.”

    Yafashe amazina ajya kuri Instagram aramureba ubundi abwira umushuti we ko akeneye kumumenya, undi abimufashamo amushakira nimero atangira kuvugana na we, ngo ntibyamugoye kumufatisha kuko yaje avuga ijambo ry’abagabo.

    Musoni Gideon usanzwe ari n’umuhanzi, ahamya ko ubwiza bw’uyu mukobwa, uko yasubizaga ari byo byatumye amwiyumvamo, ahitamo kumwegera amusaba urukundo.

    Mukeshimana Yvette yari mu bakobwa 14 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka aho hatoranyijwe batandatu mu gihe abandi umunani basigaye barimo nawe. Yari yatanze umushinga wo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bw’uruhu kuko bahura n’ihohoterwa no guhezwa muri sosiyete.

    Ntiyabashije gukomeza bitewe n’uko akanama nkemurampaka katishimiye umushinga we. Yumvikanye mu itangazamakuru ashinja Miss Mutesi Jolly, ko atamuteze amatwi mu gihe yasobanuraga umushinga we wo kuvugira abafite ubumuga bw’uruhu.

    Pasiteri amaze kubareba asanga adakwiye gutanya abo Imana yihereye umugisha, abihamya abaha isezerano maze bambikana impeta y’urudashira

    Wari umunsi w’akataraboneka mu buzima bwabo

    Mukeshimana amureba mu maso n’amasoni menshi ati”ni wowe mugabo urusha abandi ibigango nakunze, inseko yawe iranyura cyo seka umutima wanjye utekane musore udasebetse na hato”

    Bati nubwo ari iby’abubu natwe ntituri abo k’ubwami Gihanga, kuva Pasiteri yaduye umugisha, ababyeyi bakabyemera ubu tubifitiye uburenganzira reka twihe…., Pasiteri amashyi ngo kaci! Kaci! Kaci!

    Musoni na Mukeshimana niyo ubarebye ubona ko umwe yaremewe undi

    Yamufashe akaboko barimanukira

    Byari ibyishimo kuri Yvette, ku munsi udasanzwe mu buzima bwe

    Musoni Gideon yamaze kwegukana Mukeshimana Yvette

    Musoni n’abasore bari bamwambariye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yvette-witabiriye-miss-rwanda-akabona-umukunzi-uba-amerika-abikesha-isimbi-yarongowe-amafoto

  • Copedu Plc yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, inafasha imiryango y'abarokotse – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Rwamagana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Murenge wa Muhazi, rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi 9 023.

    Iki gikorwa cyabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu Copedu Plc yari ihagarariwe n'abakozi bacye. Babanje gutambagizwa urwibutso rwa Muhazi banasobanurirwa amateka y'ubwicanyi bwabereye muri uyu Murenge, ari nabwo bwatumye Abatutsi benshi barimo n'abagiye bajugunywa mu kiyaga cya Muhazi bahaburira ubuzima.

    Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, abakozi ba Copedu Plc bashyize indabo ku rwibutso banunamira imibiri ihashyinguye maze bafatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana, berekeza mu Kagari ka Ntebe aho imiryango 15 yashyikirijwe ibiribwa bifite agaciro karenga ibihumbi 500 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, yavuze ko bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwifatanya n'Abanyarwanda babuze ababo, ari nako bakomeza abayirokotse.

    Ati 'Nk'ikigo cy'imari iciriritse, dufite mu nshingano zacu guteza imbere umwari n'umutegarugori, tukaba tunafite ishami i Rwamagana, mu minsi ishize twamenyeshejwe gahunda yo kubaka urwibutso mu Murenge wa Muhazi dusanga natwe twatanga umusanzu wacu kugira ngo natwe tube twashyigikira icyo gikorwa.'

    Uyu muyobozi yasabye abakiri bato guhanga imirimo n'udushya mu ishoramari, abizeza inkunga mu kuzamura ubucuruzi bwabo hifashishijwe uburyo bw'inguzanyo zitangwa na Copedu Plc.

    Ati 'Turashishikariza abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana gukorera hamwe twubaka igihugu cyatubyaye, hakabaho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Turashishikariza abari n'abategarugori kwigira ku mateka kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mutoni Jeanne, yashimye ubuyobozi bwa Copedu Plc ku nkunga batanze yo kubaka urwibutso rwa Muhazi, ndetse no gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakanabaremera.

    Ati 'Nk'Ikigo cy'Imari ya Copedu Plc, hari icyo bivuze gusura urwibutso ikanaremera abarokotse Jenoside. Turabashima cyane kuko basanzwe ari abafatanyabikorwa beza kandi kwita ku barokotse Jenoside ni no kwita ku banyamuryango babo.'

    Nyiramiyove Pascasie ufite imyaka 89, akaba ari umwe mu bahawe ibiribwa, yavuze ko bigiye kubafasha mu mibereho yabo.

    Ati 'Turanezerewe cyane kuko uwihebaga birahagarara, kuko mutubereye abana, mutubereye umuryango.'

    Mutaganira Emmanuel uhagarariye abacitse ku icumu mu Kagari ka Ntebe yashimiye Copedu Plc ku nkunga babahaye, avuga ko biri bufashe abagiraga ibibazo by'imirire.

    Copedu Plc yatanze inkunga ingana ya 1.500.000 Frw yo kurusana, inatanga ibiribwa birimo umuceri, kawunga, isabune, amavuta n'isukari ku miryango 15, ibi biribwa bifite agaciro 500.000 Frw.

    Ibiribwa birimo umuceri, akawunga n’amavuta nibyo byashyikirijwe imiryango 15 igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiryo byatanzwe na Copedu Plc bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Imiryango 15 ni yo yahawe ibyo kurya, buri muryango wagenerwaga umufuka w’umuceri n’uw’akawunga

    Nyuma yo gusobanurirwa ubwicanyi bwabaye mu Murenge wa Muhazi, abakozi ba Copedu Plc bafashe ifoto y’urwibutso

    Copedu Plc yatanze ibiribwa ku miryango 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiribwa byatanzwe birimo umuceri, akawunga n’ibindi bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimiye iyi nkunga y’ibiribwa bahawe

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, bashyikiriza umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibikoresho bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, ashyikiriza Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, amafaranga yo gusana urwibutso rwa Muhazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi-inafasha-imiryango-y-abarokotse