Category: Uncategorized

  • Uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe, abo kwa Rusesabagina batangiye guhimba ko yakorewe iyicarubozo – #rwanda #RwOT

    Kuva Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n'iby'iterabwoba yatabwa muri yombi muri Kanama 2020, abo mu muryango we bagerageje kweza no gusibanganya ibyaha akurikiranyweho.

    Muri Nzeri 2020, ubwo Rusesabagina yagezwaga imbere y'ubutabera bwa mbere, umuryango we wavuze ko utemera abanyamategeko batoranyijwe n'uyu mugabo w'imyaka 66, kuko ngo babogamiye ku ruhande rw'u Rwanda, ugena abandi barindwi barimo Umunyarwanda umwe nk'abagomba kumwunganira.

    Ibyatangajwe n'uyu muryango byaje kunyomozwa na Rusesabagina, aho yavuze ko ari we wihitiyemo abamwunganira kandi ko anezerewe kuba akorana nabo. Ati 'Ni njye watoranyije abanyunganira kandi nishimiye kuba mbafite. Gusa umuryango wanjye ntabwo wabimenyeshejwe.'

    Na nyuma y'ibi umuryango wa Rusesabagina ahanini bigizwemo uruhare n'umukobwa we, Carine Kanimba wakomeje kwiruka mu bihugu by'u Burayi na Amerika bashaka uburyo ifungwa ndetse no kugezwa imbere y'ubutabera kwa Rusesabagina byaburizwamo, ndetse ngo byaba ngombwa na Leta y'u Rwanda ikaba yashyirwaho igitutu.

    Carine Kanimba, yageze n'aho anenga imyitwarire y'u Bubiligi nk'igihugu cya kabiri cya se, aho yibazaga icyo kuba se afite ubwenegihugu bw'iki gihugu bimumariye mu gihe kidashobora kumukurikirana ngo arekurwe.

    Uku guhihibikana no gupfunda imitwe kw'abagize umuryango wa Rusesabagina kwatumye umwaka ushize Umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Carolyn B. Maloney yandikira Perezida Kagame amusaba kurekura Rusesabagina.

    Ibi byose byakorwaga n'umuryango wa Rusesabagina ushaka ko Leta y'u Rwanda ishyirwaho igitutu n'amahanga ikamurekura, gusa ntibyabahiriye kuko u Rwanda rutasibye kugaragaza ko ikibazo cye kiri mu rukiko, hakwiye gutegerezwa umwanzuro ruzagifataho.

    Badukanye ikinyoma cy'uko yakorewe iyicarubozo

    Amakuru dukesha The Great Lakes Eye avuga ko mu minsi ishize abo mu muryango wa Paul Rusesabagina bagiranye ikiganiro bifashishije ikoranabuhanga. Bumvikanye mu nkuru nshya y'uko ngo uyu mugabo uherutse kwikura mu rubanza yakorewe iyicarubozo.

    Iki kiganiro cyitabiriwe n'abana ba Rusesabagina barimo Carine Kanimba, Anaïse Kanimba na Trésor Rusesabagina. Cyanitabiriwe kandi n'Umuvugizi w'Umuryango washinzwe na Rusesabagina, Kitty Kurth, Umujyanama wa Rusesabagina, Brian Endless na Peter Robinson uri mu banyamategeko barindwi bari bashyizweho n'umuryango wa Rusesabagina ngo bamwunganire.

    Muri iki kiganiro Brian Endless yumvikanye avuga ko mu minsi ya mbere Rusesabagina afatwa yafungiwe aho yise 'mu ibagiro' aho ngo yumvaga amajwi y'izindi mfungwa zirimo n'abagore ziboroga.

    Hejuru y'iki kinyoma Brian Endless yakomeje avuga ko Rusesabagina yari afunzwe aziritse amaboko, amaguru n'umunwa ndetse ngo ku buryo hari n'umusirikare wamukandagiye ku ijosi. Bavuze ko Rusesabagina atemererwa gusurwa ndetse akaba yarabujijwe uburenganzira bwo kwihitiramo abamwunganira mu mategeko.

    Ibyavugiwe muri iki kiganiro byafatwa nk'ibinyoma kuko Rusesabagina ubwo yafatwaga yasuwe n'ibinyamakuru birimo The New York Times na The East African aho afungiye kandi yavuze ko afashwe neza.

    Yagize ati “Bamfashe neza. Nijoro nariye amakaroni, uyu munsi bampaye igikoma. Nanyoye imiti kubera ko ngendana imiti y'umuvuduko w'amaraso n'uburwayi bujyanye n'umutima.”

    Uretse kubivuga iby'uko afashwe neza kandi byagaragazwaga n'amashusho yafatiwe mu cyumba yari afungiyemo, aho yari yahawe igitanda, matola n'inzitiramibu n'ubwiherero bwujuje byose. Mu rukiko ntiyigeze avuga ko yigeze afungwa aziritse cyangwa afungiwe mu gisa n'ibagiro kandi nta n'ikimenyetso na kimwe cyabigaragazaga.

    Ikijyanye n'uko Rusesabagina yabujijwe kwihitiramo abamwunganira nacyo umuntu yacyita ikinyoma kuko iki gihe yavuze ko yahawe ubu burenganzira.

    Yagize ati “Nahawe amahitamo yo kwishakira abanyunganira. Iperereza riracyakomeje, ntabwo nshaka kuvuga ku bijyanye n'urubanza mbere yo kugera imbere y'urukiko.”

    Abakurikiranira hafi imyitwarire y'abo kwa Rusesabagina bavuga ko badukanye iki kinyoma cy'uko uyu mugabo yakorewe iyicarubozo kugira ngo bongere kubyutsa ikibazo cye mu itangazamakuru cyasaga nk'ikimaze guceceka kuva aho yikuriye mu rubanza.

    Ibi binyoma kandi ni ubundi buryo bwo kuyobya abantu ngo batita ku buhamya bw'abandi bantu 20 bareganwa barimo na Nsabimana Callixte Sankara bukomeje kuza bumushinja kugira uruhare mu bitero by'iterabwoba byibasiye u Rwanda, binyuze mu mutwe wa MRCD-FLN yashinze.

    Rusesabagina uri imbere y'ubutabera bw'u Rwanda aregwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w'ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w'iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba, Itwarwa ry'umuntu ritemewe n'amategeko nk'igikorwa cy'iterabwoba no Kwiba hakoreshejwe intwaro nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Umuryango wa Paul Rusesabagina watangiye guhimba ibirego by’uko yakorewe iyicarubozo

    Ibyavugiwe muri iki kiganiro cy’abo kwa Rusesabagina benshi bemeza ko byari bigamije kuyobya uburari no kubyutsa ikibazo cye mu itangazamakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uhiriye-mu-nzu-ntaho-adapfunda-imitwe-abo-kwa-rusesabagina-batangiye-guhimba-ko

  • Abanyeshuri bashya ba UR batangiye guhugurwa ku buzima bw’imyororokere –

    Aba banyeshuri batangiye guhugurwa binyuze mu bukangurambaga bwateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyeshuri biga ubuganga, Medsar, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’Ikigo giharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima (HDI).

    Ni ubukangurambaga bwatangiye tariki 22 Gicurasi 2021 buhera mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Nyagatare. Ku wa 29 Gicurasi 2021 ubu bukangurambaga bwakomereje mu Ishami rya Rukara.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’imyororokere muri Medsar, Irakiza Gervais yavuze ko bahisemo gutangiza ubu bukangurambaga nyuma yo kubona ko amakuru y’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko rurimo n’urwiga kaminuza akiri make.

    Ati “Dukurikije imibare biragaragara ko amakuru ku buzima bw’imyororokere akiri make yaba mu banyeshuri ba kaminuza ndetse n’ahandi hatandukanye, niyo mpamvu nk’urubyiruko dukwiye gutanga uruhare rwacu mu kugeza ku bandi amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere tugashyira hamwe n’inzego zibishinzwe tukarwanya ingaruka ziterwa no kutagira makuru ahagije, zirimo inda zitateguwe, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse nibindi.”

    Kayitesi Ange uri mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rukara bahuguwe ku buzima bw’imyororokere, yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha mu kwirinda ibibazo bashobora guterwa no kutagira amakuru ahagije ku buzima bwabo.

    Ati “Twishimiye cyane iyi gahunda kuko batwigishije uburyo tugomba kwirinda tukarinda ubuzima bwacu ndetse banatugejejeho bimwe mu bikoresho twakwifashisha mu kwirinda yaba inda zitateguwe ndetse n’indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina, akarusho banatwibukije ko izo serivisi dushobora kuzibona ku bitaro no ku bigo nderabuzima bitwegereye.”

    HDI yavuze ko aya mahugurwa yageneye abanyeshuri bashya nyuma yo kubona ko iyo batangiye umwaka wa mbere wa Kaminuza bisanga mu buzima bufite ukwigenga kwinshi kurusha uko bari basanzwe bakiri mu mashuri yisumbuye, bikaba byababera intandaro yo guhura n’ingaruka zitandukanye ziterwa no kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere.

    Umuyobozi ushinzwe poragamu muri HDI, Rukundo Athanase yavuze ko ari inshingano za buri wese kugira ngo urubyiruko rubone amakuru ahagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Ati “Abanyeshuri iyo badafite amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere ngo babone serivisi bakeneye bashobora kwisanga ubuzima bwabo bwangiritse. Ni ingenzi y’uko dukora ibishobobyose ngo tubagezeho aya makuru ndetse tubarangire n’aho babona izi serivisi.”

    Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzagera mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda, akazajya atangwa mu minsi ibiri isoza icyumweru. Kugeza ubu amaze gutangwa mu mashami ya Rukara na Nyagatare mu munani agize Kaminuza y’u Rwanda.

    Abanyeshuri bashya mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda bishimiye aya mahugurwa

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’imyororokere muri Medsar, Irakiza Gervais yavuze ko bahisemo gutangiza ubu bukangurambaga nyuma yo kubona ko amakuru y’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko rurimo n’urwiga kaminuza akiri make

    Umuyobozi ushinzwe poragamu muri HDI, Rukundo Athanase yavuze ko ari inshingano za buri wese kugira ngo urubyiruko rubone amakuru ahagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

  • Minisitiri w'intebe w'ubwongereza yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Boris Johnson w'imyaka 56 yakoze ubukwe na Carrie Symonds w'imyaka 33 bari bamaze igihe babana, kuwa gatandatu taliki 29 Gicurasi 2021 basezeraniye muri Kiliziya ya Westminster Cathedral.

    BBC yatangaje ko iby'ubu bukwe byamenyekanye nyuma yuko bitangiye guhwihwiswa mu binyamakuru bitandukanye byo mu bwongereza,ndetse n'abayobozi bamwe na bamwe bagiye bandika ubutumwa bwo kwishimira ubukwe bwe ku rubuga rwa Twitter.

    Bivugwa ko ubu bukwe bwitabiriwe n'abantu batarenze 30 kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya covid-19.

    Aba bombi urukundo rwabo rwatangiye kumenyekana mu mpera za 2018.mu 2020 bagaragaye bari kumwe imbere kuri televiziyo ,ndetse no muri Gashyantare 2020 nibwo Bolis yambitse impeta uyu mukobwa iteguza ko bazabana.

    Bashyingiranwe nyuma y'umwaka n'ukwezi bibarutse umwana w'umuhungu ,witwa Wilfred.

    Abakurikirana ibya hafi bya politiki yo m'Ubwongereza bemeza ko uyu mukobwa ari mu bantu b'ingenzi bafashije Boris Johnson mu buyobozi bwe.

    Bolis Johnson si ubwa mbere akoze ubukwe kuko yigeze gutandukana n'abagore babiri.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/30/minisitiri-wintebe-wubwongereza-yakoze-ubukwe/

  • Abasaga 1500 mu bari bahunze iruka rya Nyiragongo bahisemo kuguma mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abenshi muri bo bavuze ko inzu zabo zasenyutse abandi bakaba bagifite ubwoba bw'uko ikirunga gishobora kuruka.

    Abasigaye bashyizwe mu Nkambi ya Busasamana yagenwe kuzajya yakira impunzi mu gihe cy'ibiza cyangwa intambara.

    Semasaka Zirimo uturuka muri Teritwari ya Nyiragongo, mu gace ka Buhunga yavuze ko inzu zabo zasenyutse bakaba nta hantu bafite ho kujya.

    Ati 'Twebwe dutuye munsi y'ikirunga cya Nyiragongo na n'ubu turacyafite ubwoba ko cyakongera kikarukira ahandi. Iwacu amazu yacu yarasenyutse nta hantu dufite ho kujya kandi hano mu Rwanda twakiriwe neza. Turashima Abanyarwanda. Nk'ubu Croix Rouge yaduhaye uburingiti, amasahani, ibikombe n'imikeka yo kuraraho ariko banadufashe tujye dusohoka kuko dukeneye no kwiyogoshesha''.

    Axel Ngoyi Mujimbi waturutse mu mujyi wa Goma yavuze ko kubura aho ajya kuko inzu yakodeshaga yahiye n'ibintu bigahiramo aribyo byatumye aguma mu Rwanda kuko nta hantu afite yajya.

    Ati 'Twishimiye ukuntu mu Rwanda batwakiriye kuburyo twumva ari iwacu. Nkanjye ubu nta hantu mfite ho kujya, ndi umupangayi kandi inzu nakodeshaga yarahiye n'ibintu byose bihiramo sinabasha gusubira muri Congo ngo nirirwe nzerera, nahisemo kwigumira mu Rwanda kuko ndi kubona imfashanyo.'

    Karangwa Eugene ushinzwe gahunda yo kurinda, gukumira no kurwanya ibiza muri Croix Rouge y'u Rwanda avuga ko abahageze bahawe ibikoresho by'ingenzi.

    Ati 'Kuva baza twabagejejeho ibikorwa by'ubutabazi harimo kubakira n'ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19,isuku n'isukura. Banahawe ibikoresho by'ibanze. Turimo kubaba hafi kubyo bakeneye tukamenyesha leta cyangwa HCR kuko hari abafite ubumuga, abagore batwite by'umwihariko hari abana barenga 60 bamaze guhuzwa n'imiryango yabo''.

    Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yavuze ko umubare munini watashye abasigaye ubuyobozi bukomeje gukurikirana imibereho yabo. Yavuze ko uzashaka gutaha azafashwa.

    Ati 'Abenshi basubiye iwabo naho abiyemeje kuguma mu Rwanda bari bari mu murenge wa Rugerero bajyanywe mu nkambi ya Busasamana kandi hari abandi bari hirya no hino mu miryango yabo bose dukomeje kubitaho kuburyo ukeneye gutaha ku bushake yafashwa agataha mu gihugu cye. Twakoze uko dushoboye twakira abantu nk'uko umuco nyarwanda ubisaba kandi tuzakomeza mu kurengera ubuzima bw'abantu''.

    Imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo mu karere ka Rubavu yasenye inzu zirenga 300 naho 1267 zirangirika bikomeye. Kuri ubu imitingito ikomeje kugabanya ubukana.

    Muri Congo, abantu basaga 30 nibo bahitanywe n'iruka rya Nyiragongo mu gihe inzu zisaga 500 zasenyutse.

    Abagera ku bihumbi 12 bamaze gusubira iwabo

    Hashize iminsi ikirunga cya Nyiragongo gicogoye kuruka bikaba byaratumye bamwe bahitamo gusubira mu byabo

    Imodoka za RDF nizo ziri gufasha aba baturage gusubira iwabo zikabageza ku mupaka

    Inkambi ya Busasamana ikomeje kubakwamo inzu zishobora kwifashishwa mu gihe cy’ibiza cyangwa ikindi cyatuma haboneka impunzi

    Abasigaye mu Rwanda bashyizwe mu nkambi ya Nkamira

    Abari mu nkambi ya Busasamana bashyiriweho uburyo bwo kwidagadura

    Abasigaye mu nkambi bitaweho. Amazi meza ari mu by’ibanze bagejejweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-1500-mu-bari-bahunze-iruka-ry-ikirunga-cya-nyiragongo-bahisemo-kuguma

  • Umunya-Mexico Fernanda yegukanye ikamba rya M… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori byabaye hubarizwa ingamba zo kwirinda Covid-19 mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021, bibera ahitwa Fairmont Nile City mu Mujyi wa Cairo mu Misiri.

    Iri rushanwa ryari rihatanyemo abakobwa barenga 28 hari ukomoka muri Morocco, Kenya, Belgium, Canada, Cyprus, Sweden, Finland, Greece, India, Colombia, Lebanon n'abandi.

    Miss Elite World yitabiriwe n'abanyamideli, abahanzi, abakinnyi ba filime, abitabiriye Miss Universe, abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga n'abandi.

    Fernanda Pumar usanzwe ari umukinnyi wa filime n'umunyamideli niwe wegukanye ikamba rya Miss Elite World ahigitse bagenzi be, agaragirwa n'ibisonga bibiri. Ni mu gihe Umunyamideli Judith Heard uba muri Uganda yegukanye ikamba rya Miss Elite Africa 2021-2022.

    Yanditse kuri konti ye ya Instagram ashyiraho amafoto n'amashusho, ashima buri wese wabanye nawe muri uru rugendo. Ati 'Mwakoze cyane Uganda n'abandi bose bari ahantu hatandukanye ku Isi. Munyemerere mbibwire ku yindi nshuro. Ndi Miss Elita Africa 2021-2022.'

    Judith Heard yavuze ko ikamba yegukanye ari iry'abana be n'Igihugu cye. Abantu batandukanye umuhanzikazi Iryn Namubiru, Social Mula, Miss Olivier Nakakande bamwifurije ishya n'ihirwe.

    Muri Nzeri 2020, ikinyamakuru cy'iri rushanwa cyitwa Miss Elite, cyanditse ko ari amateka adasanzwe mu marushanwa y'ubwiza ku Isi, kuko bishoboka ko ari bwo bwa mbere umukobwa urengeje imyaka 28 y'amavuko yitabiriye irushanwa ahatanye n'abakobwa bo mu myaka 20.

    Iki kinyamakucu cyavuze ibi kubera ko Judith Heard agejeje imyaka 34 y'amavuko, ni mu gihe abo bari bahatanye bari munsi y'imyaka 30 y'amavuko.

    Erin Chapman wari uhagarariye Canada niwe wegukanye ikamba rya Miss Elite Amerika 2021. Yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko ari kumwe na Fer Pumarg wegukanye ikamba rya Miss Elite World mu modoka imwe berekeza aho irushanwa ryabereye, yari yamubwiye ko ari byo amwifuriza hanyuma we akegukana ikamba rya Miss Elite America, 'kandi koko niko byagenze'.

    Uyu mukobwa yavuze ko atewe ishema no kuba yabonetse mu 10 bavuyemo Nyampinga akanegukana ikamba rya Miss Elite America.

    Fernanda Puma ukurikirwa n'abarenga ibihumbi 17 wegukanye ikamba rya Miss Elite World 2021, yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yishimiye kwegukana iri kamba, ashima abakobwa bari bahatanye n'abateguye iri rushanwa.

    Muri iri rushanwa kandi hatanzwe amakamba arimo nk'irya Miss Elite 1ST RU, Miss Elite 2ND RU, Miss Elite Asia, Miss Elite Europe, Miss Popularity, Miss Congeniality, Miss Photogenic n'andi.

    Iri rushanwa rigeze hagati, abaritegura bavuze ko amakuru ababaje ari uko ritabereye aho ryagombaga kubera no guca kuri Televiziyo 'bitewe n'ingamba Guverinoma ya Misiri yafashe mu guhangana na Covid-19'.

    Abakobwa biyerekanye mu myambaro gakondo iranga buri gihugu buri wese akomokamo. Mbere y'uko amasaha agera buri wese yitaweho uko bishoboka mu bijyanye n'uko agaragara imbere y'abantu, ndetse bamwe mu bakobwa bakomezaga kwandika basaba abantu gukomeza kubatora.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abanyamakuru b'ibitangazamakuru bitandukanye bari bambaye udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19. Buri mukobwa kandi yanyuraga ahari icyapa kinini kiranga iri rushanwa hari na tapi itukura agafotorwa, ari nako akomereza mu kiganiro n'itangazamakuru. Birangiye, abakobwa bose bahuriye mu ifoto imwe.


         Fernanda Pumar wo muri Mexico yegukanye ikamba rya Miss Elite World

    Erin Chapman wegukanye ikamba rya Miss Elite Amerika 2021, yavuze ko yari yabwiye Fernanda ko ariwe uza kwegukana ikamba risumba ayandi Judith Heard wo muri Uganda ukurikirwa n'abarenga ibihumbi 360 kuri Instagram yegukanye ikamba rya Miss Elite Africa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106093/umunya-mexico-fernanda-yegukanye-ikamba-rya-miss-elite-world-judith-heard-yegukana-irya-mi-106093.html

  • Ibidasanzwe ku mushinga w’utumodoka tugendera mu kirere uzahindura isura y’ubwikorezi muri Kigali –

    Birumvikana ko ubwiyongere bw’abaturage bujyana n’ubw’ibyo bakenera kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Ibi ahanini bigendana n’ibikorwa remezo nk’imihanda, inyubako, amavuriro n’ibindi, kandi ibyo bigatangira kwitegurwa hakiri kare.

    Ubwiyongere bw’abantu kandi n’iterambere ryabo ntibisigana n’ubw’ibinyabiziga, byiyongera ku kigero cya 12% ku mwaka. Iyo imodoka zabaye nyinshi bizamura itumizwa ry’ibikomoka kuri peteroli birimo lisansi na mazutu, bisanzwe bigize 12% by’ibyo u Rwanda rukura hanze yarwo buri mwaka, ndetse bikaza mu bihenda Abanyarwanda cyane.

    Ibi kandi bizongera ingano y’umwuka uhumanye (CO2) u Rwanda rwohereza mu kirere, ushobora kuzagera kuri toni miliyoni 12.1 mu 2030, uvuye kuri toni miliyoni 5.3 mu 2015.

    Nyuma yo gusuzuma ibi byose, byatumye Umujyi wa Kigali ukora inyigo yagaragaje kuko mu rwego rwo kugabanya ubwo bwiyongere bw’umwuka uhumanye woherezwa mu kirere ndetse n’ubwa lisansi na mazutu bihenze, hakenewe gutangira kwigira hamwe uburyo bwo guhindura urwego rw’ubwikorezi, rugashingira ku ikoranabuhanga rigezweho rikoresha amashanyarazi, aho kuba imodoka zikoresha lisansi na mazutu.

    Intego ni uko mu 2030, nibura 30% bya moto ziri muri Kigali zizaba zikoresha amashanyarazi, mu gihe imodoka zigomba kuba ari 8%, izitwara abantu mu buryo bwa rusange zikaba ari 20% ndetse na 25% bw’izindi modoka zisanzwe.

    Birumvikana ko ibi byose bizagerwaho binyuze mu guhindura urwego rw’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu muri rusange, ari nayo mpamvu Leta imaze iminsi mu biganiro n’abafatanyabikorwa bari gukora inyigo yatuma isura y’ubwikorezi muri Kigali ihinduka burundu.

    Utumodoka tugendera mu kirere duhanzwe amaso

    Kimwe mu bisubizo bimaze kuboneka mu rugendo rwo kunoza ubwikorezi, ni ikoreshwa ry’utumodoka twifashisha amashanyarazi, tuzaba twagejejwe muri Kigali bitarenze umwaka wa 2024.

    Ubu buryo buzwi nka Personal Rapid Transit (PRT), buzaba bugizwe n’utumodoka dukoreshwa n’amashanyarazi ashobora no gukomoka ku mirasire y’izuba, tukagenda ku muvuduko ushobora kugera ku bilometero 100 ku isaha kandi kamwe kagatwara abantu bashobora kugera ku munani, ntikagire umuntu ugatwara kandi kakagenda kadasakuza.

    Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo ‘Vuba Corp’ cyo muri Leta ya Colorado muri Amerika ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, aho kugeza ubu impande zombi zikiri mu biganiro bya nyuma bizanoza bikanemeza imiterere y’umushinga, mbere y’uko imirimo yo kubaka itangira.

    Amasezerano y’ubu bufatanye yashyizweho umukono ku wa 30 Gicurasi 2021 hagati ya VUBA Corp na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

    Munyabagisha Valens Uhagarariye Vuba ku Mugabane wa Afurika yabwiye IGIHE ko uyu mushinga ari igisubizo ku bikorwa by’ingendo mu Mujyi wa Kigali.

    Yagize ati “Ubu buryo buzaba ari igisubizo mu rwego rw’ingendo mu Mujyi wa Kigali, buzagabanya umubyigano w’imodoka, bugabanye umwuka wangiza ikirere kandi bwongere umutekano kuko utu dumodoka tuzaba dufashwe na ‘magnet’ ku buryo tudapfa gukora impanuka.”

    Yavuze ko aba bashoramari bashatse kugira u Rwanda ahantu h’ibanze bazashyira ibikorwa byabo bizagukira no mu yindi mijyi iri hagati ya 20 na 30 ku Mugabane wa Afurika mu myaka iri imbere.

    Yakomeje ati “Bakuruwe n’imikorere ya Leta y’u Rwanda, urabizi ko u Rwanda ruri mu bihugu byorohereza abashoramari. Ikindi u Rwanda rufite ibikorwa remezo by’ibanze nka internet bizatuma uyu mushinga ushoboka. Ni abantu b’inshuti z’u Rwanda kandi bifuza ko uyu mushinga uba umwihariko ku Rwanda.”

    Muri Mata 2019, Paul Klahn, Umuyobozi Mukuru wa Vuba, akaba n’umwubatsi (engineer) uzwi cyane mu bikorwa by’utu tumodoka ku rwego rw’Isi, yabonanye na Perezida Paul Kagame, wamwijeje ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

    Byitezwe ko mu Rwanda hazubakwa uruganda ruzajya rukora utu tumodoka, ndetse mu gihe ‘Vuba’ izagukira mu bindi bice bya Afurika, nk’uko gahunda yabo ibiteganya, utumodoka twakorewe mu Rwanda nitwo tuzajya twoherezwa mu mahanga.

    Imiterere y’umushinga igaragaza ko ‘Vuba’ izubaka inkingi, twagereranya nk’imihanda izanyuramo utu tumodoka, ku ntera y’ibirometero 144 mu Mujyi wa Kigali wose.

    Muri izo nzira zose, hazashyirwa sitasiyo (aho abagenzi bategerereza imodoka) 98 zizajya zitegerwaho n’abagenzi, kandi kuva kuri sitasiyo imwe ujya ku yindi bikazajya bitwara iminota itarenze 30.

    Muri za nkingi zizengurutse umujyi, hazashyirwamo utumodoka 2500, aho umuntu ashobora kuzajya agahamagara akoresheje porogaramu izashyirwa muri telefoni ye, kakamugeraho “mu gihe kiri munsi y’umunota umwe”.

    N’ubwo bikiri mu nyigo, amakuru IGIHE yamenye agaragaza ko umuntu ashobora kuzajya yishyura akoresheje Tap & Go zisanzwe zimenyerewe mu kwishyura ingendo mu modoka rusange mu Mujyi wa Kigali.

    Utu tumodoka tushobora kuzagenda duhagarara kuri sitasiyo tugafata abagenzi nk’uko bigenda ku modoka rusange, ariko hari n’uburyo tuzajya tuva mu gace kamwe tukagera mu kandi nta handi duhagaze.

    Munyabagisha yavuze ko Leta izajya inama n’Ikigo cya Vuba mu rwego rwo gushyiraho imihanda y’ingenzi izakoreshwa n’utu tumodoka.

    Yagize ati “Ni ibintu bigenewe Abanyarwanda, ni bo rero bazerekana ibyo bakeneye muri uyu mushinga.”

    Ubukungu bw’u Rwanda buzungukira muri uyu mushinga

    Uyu mushinga uzakenera nibura miliyari 1.3$, azava mu bikorera, ariko Leta nayo ikazatanga umusanzu wayo cyane cyane mu bikorwa by’inyigo yawo.

    Aya ni amafaranga menshi ariko utekereje ikiguzi cyo gukoresha ubundi buryo busanzwe butari PRT, usanga ari agatonyanga mu nyanja.

    Nk’ubu kugira ngo Umujyi uzabashe guhaza abantu miliyoni 4,8 bazaba bawutuye mu 2040, byasaba kubaka indi mihanda no kwagura isanzwe, bigatwara ubutaka bwinshi, kwiyongera kw’imodoka ndetse n’ikiguzi cy’ibitumizwa mu mahanga.

    Ikindi gisubizo gishoboka ni gari ya moshi ariko na yo irahenze cyane kuko kuyubaka mu gihugu cy’imisozi nk’u Rwanda bisaba kuyisatura, ibituma igiciro gitumbagira cyane.

    Nyuma yo kugenzura ibyo byose, hatoranyijwe PRT nk’uburyo buhendutse, bwihuta kandi butangiza ibidukikije. Byitezwe ko mu 2026, nibura ingendo 39% by’izibera muri Kigali zizaba zikoresha uburyo bwa PRT bw’Ikigo cya ‘Vuba’, bukazasimbura ubwari busanzwe nka moto, buzaba bukoreshwa ku kigero cya 8% buvuye kuri 17% bukoreshwaho uyu munsi.

    Ku isaha imwe, uburyo bwa PRT buzaba bufite ubushobozi bwo gutanga serivisi ku bagenzi barenga ibihumbi 21, mu gihe ubu buryo buzagabanya 20% by’ingendo zikorerwa mu mihanda ya Kigali mu myaka 50 iri imbere.

    Ku rundi ruhande, ubu buryo bushobora kuzongera miliyari 8$ mu bukungu bw’u Rwanda, usibye ko aya makuru azemezwa neza mu nyigo iri gukorwa. Ibiciro by’urugendo bizaba bijya kungana nk’ibisanzwe bikoreshwa mu Mujyi wa Kigali.

    Munyabagisha yavuze ko mu mezi 18 ari imbere, inzego zose bireba zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, iy’Ibikorwa Remezo, iy’Ibidukikije, Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zose, bagiye gukora “Inyigo ya nyuma izerekana uko umushinga uzaba umeze.”

    Iyi nyigo izarangira ibikorwa byo kubaka bitangira, kandi bikazihuta kuko “U Rwanda rufite ubutaka bwiza bukomeye”, ku buryo mu 2024, ibyo gutegereza imodoka isaha no gutinda mu nzira bizasigara mu mateka.

    Imiterere y’ubwikorezi bwa PRT muri Kigali

    Uburyo igenzurwa rizajya rikorwa

    Utu tumodoka tuzaca mu Mujyi wa Kigali rwagati

    Imbere ya Kigali Convention Centre hari mu hazanyura utu tumodoka

    Utumodoka 2500 ni two tuzakwirakwizwa mu Mujyi wa Kigali

    Kuri Kigali Heights hazaba hari sitasiyo y’utu tumodoka tugendera mu kirere

    Umuntu utumije utu tumodoka azajya atubona mu gihe kiri munsi y’umunota umwe

  • Uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe, abo kwa Rusesabagina batangiye guhimba ko yakorewe iyicarubozo –

    Kuva Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’iby’iterabwoba yatabwa muri yombi muri Kanama 2020, abo mu muryango we bagerageje kweza no gusibanganya ibyaha akurikiranyweho.

    Muri Nzeri 2020, ubwo Rusesabagina yagezwaga imbere y’ubutabera bwa mbere, umuryango we wavuze ko utemera abanyamategeko batoranyijwe n’uyu mugabo w’imyaka 66, kuko ngo babogamiye ku ruhande rw’u Rwanda, ugena abandi barindwi barimo Umunyarwanda umwe nk’abagomba kumwunganira.

    Ibyatangajwe n’uyu muryango byaje kunyomozwa na Rusesabagina, aho yavuze ko ari we wihitiyemo abamwunganira kandi ko anezerewe kuba akorana nabo. Ati “Ni njye watoranyije abanyunganira kandi nishimiye kuba mbafite. Gusa umuryango wanjye ntabwo wabimenyeshejwe.”

    Na nyuma y’ibi umuryango wa Rusesabagina ahanini bigizwemo uruhare n’umukobwa we Carine Kanimba wakomeje kwiruka mu bihugu by’u Burayi na Amerika bashaka uburyo ifungwa ndetse no kugezwa imbere y’ubutabera kwa Rusesabagina byaburizwamo, ndetse ngo byaba ngombwa na Leta y’u Rwanda ikaba yashyirwaho igitutu.

    Carine Kanimba, yageze n’aho anenga imyitwarire y’igihugu y’u Bubiligi nk’igihugu cya kabiri cya se, aho yibazaga icyo kuba se afite ubwenegihugu bw’iki gihugu bimumariye mu gihe kidashobora kumukurikirana ngo arekurwe.

    Uku guhihibikana no gupfunda imitwe kw’abagize umuryango wa Rusesabagina kwatumye umwaka ushize Umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Carolyn B. Maloney yandikira Perezida Kagame amusaba kurekura Rusesabagina.

    Ibi byose byakorwaga n’umuryango wa Rusesabagina ushaka ko Leta y’u Rwanda ishyirwaho igitutu n’amahanga ikamurekura, gusa ntibyabahiriye kuko u Rwanda rutasibye kugaragaza ko ikibazo cye kiri mu rukiko, hakwiye gutegereza umwanzuro ruzagifataho.

    Badukanye ikinyoma cy’uko yakorewe iyicarubozo

    Amakuru dukesha The Great Lakes Eye avuga ko mu minsi ishize abo mu muryango wa Paul Rusesabagina bagiranye ikiganiro bifashishije ikoranabuhanga. Bumvikanyenye mu nkuru nshya y’uko ngo uyu mugabo uherutse kwikura mu rubanza yakorewe iyicarubozo.

    Iki kiganiro kitabiriwe n’abana ba Rusesabagina barimo Carine Kanimba, Anaïse Kanimba na Trésor Rusesabagina. Cyanitabiriwe kandi n’Umuvugizi w’Umuryango washinzwe na Rusesabagina, Kitty Kurth, Umujyanama wa Rusesabagina, Brian Endless na Peter Robinson uri mu banyamategeko barindwi bari bashyizweho n’umuryango wa Rusesabagina ngo bamwunganire.

    Muri iki kiganiro Brian Endless yumvikanye avuga ko mu minsi ya mbere Rusesabagina afatwa yafungiwe aho yise ’mu ibagiro’ aho ngo yumvaga amajwi y’izindi mfugwa zirimo n’abagore ziboroga.

    Hejuru y’iki kinyoma Brian Endless yakomeje avuga ko Rusesabagina yari afunzwe aziritse amaboko, amaguru n’umunwa ndetse ngo ku buryo hari n’umusirikare wamukandagiye ku ijosi. Bavuze ko Rusesabagina ateremererwa gusura ndetse akaba yarabujijwe uburenganzira bwo kwihitiramo abamwunganira mu mategeko.

    Ibyavugiwe muri iki kiganiro byafatwa nk’ibinyoma kuko Rusesabagina ubwo yafatwaga yasuwe n’ibinyamakuru birimo The New York Times na The East African aho afungiye kandi yavuze ko afashwe neza.

    Yagize ati “Bamfashe neza. Nijoro nariye amakaroni, uyu munsi bampaye igikoma. Nanyoye imiti kubera ko ngendana imiti y’umuvuduko w’amaraso n’uburwayi bujyanye n’umutima.”

    Uretse kubivuga iby’uko afashwe neza kandi byagaragazwaga n’amashusho yafatiwe mu cyumba yari afungiyemo, aho yari yahawe igitanda, matola n’inzitiramibu n’ubwiherero bwujuje byose. Mu rukiko ntiyigeze avuga ko yigeze afungwa aziritse cyangwa afungiwe mu gisa n’ibagiro kandi nta n’ikimenyetso na kimwe cyabigaragazaga.

    Ikijyanye n’uko Rusesabagina yabujijwe kwihitiramo abamwunganira nacyo umuntu yacyita ikinyoma kuko iki gihe yavuze ko yahawe ubu burenganzira.

    Yagize ati “Nahawe amahitamo yo kwishakira abanyunganira. Iperereza riracyakomeje, ntabwo nshaka kuvuga ku bijyanye n’urubanza mbere yo kugera imbere y’urukiko.”

    Abakurikiranira hafi imyitwarire y’abo kwa Rusesabagina bavuga ko badukanye iki kinyoma cy’uko uyu mugabo yakorewe iyicarubozo kugira ngo bongere kubyutsa ikibazo cye mu itangazamakuru cyasaga nk’ikimaze guceceka kuva aho yikuriye mu rubanza.

    Ibi binyoma kandi ni ubundi buryo bwo kuyobya abantu ngo batita ku buhamya bw’abandi bantu 20 bareganwa barimo na Nsabimana Callixte Sankara bukomeje kuza bumushinja kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byibasiye u Rwanda, binyuze mu mutwe wa MRCD-FLN yashinze.

    Rusesabagina uri imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aregwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Umuryango wa Paul Rusesabagina watangiye guhimba ibirego by’uko yakorewe iyicarubozo

    Ibyavugiwe muri iki kiganiro cy’abo kwa Rusesabagina benshi bemeza ko byari bigamije kuyobya uburari no kubyutsa ikibazo cye mu itangazamakuru

  • Abasaga 1500 mu bari bahunze iruka rya Nyiragongo bahisemo kuguma mu Rwanda –

    Abenshi muri bo bavuze ko inzu zabo zasenyutse abandi bakaba bagifite ubwoba bw’uko ikirunga gishobora kuruka.

    Abasigaye bashyizwe mu Nkambi ya Busasamana yagenwe kuzajya yakira impunzi mu gihe cy’ibiza cyangwa intambara.

    Semasaka Zirimo uturuka muri Teritwari ya Nyiragongo, mu gace ka Buhunga yavuze ko inzu zabo zasenyutse bakaba nta hantu bafite ho kujya.

    Ati “Twebwe dutuye munsi y’ikirunga cya Nyiragongo na n’ubu turacyafite ubwoba ko cyakongera kikarukira ahandi. Iwacu amazu yacu yarasenyutse nta hantu dufite ho kujya kandi hano mu Rwanda twakiriwe neza. Turashima Abanyarwanda. Nk’ubu Croix Rouge yaduhaye uburingiti, amasahani, ibikombe n’imikeka yo kuraraho ariko banadufashe tujye dusohoka kuko dukeneye no kwiyogoshesha’’.

    Axel Ngoyi Mujimbi waturutse mu mujyi wa Goma yavuze ko kubura aho ajya kuko inzu yakodeshaga yahiye n’ibintu bigahiramo aribyo byatumye aguma mu Rwanda kuko nta hantu afite yajya.

    Ati “Twishimiye ukuntu mu Rwanda batwakiriye kuburyo twumva ari iwacu. Nkanjye ubu nta hantu mfite ho kujya, ndi umupangayi kandi inzu nakodeshaga yarahiye n’ibintu byose bihiramo sinabasha gusubira muri Congo ngo nirirwe nzerera, nahisemo kwigumira mu Rwanda kuko ndi kubona imfashanyo.”

    Karangwa Eugene ushinzwe gahunda yo kurinda, gukumira no kurwanya ibiza muri Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko abahageze bahawe ibikoresho by’ingenzi.

    Ati “Kuva baza twabagejejeho ibikorwa by’ubutabazi harimo kubakira n’ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19,isuku n’isukura. Banahawe ibikoresho by’ibanze. Turimo kubaba hafi kubyo bakeneye tukamenyesha leta cyangwa HCR kuko hari abafite ubumuga, abagore batwite by’umwihariko hari abana barenga 60 bamaze guhuzwa n’imiryango yabo’’.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yavuze ko umubare munini watashye abasigaye ubuyobozi bukomeje gukurikirana imibereho yabo. Yavuze ko uzashaka gutaha azafashwa.

    Ati “Abenshi basubiye iwabo naho abiyemeje kuguma mu Rwanda bari bari mu murenge wa Rugerero bajyanywe mu nkambi ya Busasamana kandi hari abandi bari hirya no hino mu miryango yabo bose dukomeje kubitaho kuburyo ukeneye gutaha ku bushake yafashwa agataha mu gihugu cye. Twakoze uko dushoboye twakira abantu nk’uko umuco nyarwanda ubisaba kandi tuzakomeza mu kurengera ubuzima bw’abantu’’.

    Imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo mu karere ka Rubavu yasenye inzu zirenga 300 naho 1267 zirangirika bikomeye. Kuri ubu imitingito ikomeje kugabanya ubukana.

    Muri Congo, abantu basaga 30 nibo bahitanywe n’iruka rya Nyiragongo mu gihe inzu zisaga 500 zasenyutse.

    Abagera ku bihumbi 12 bamaze gusubira iwabo

    Hashize iminsi ikirunga cya Nyiragongo gicogoye kuruka bikaba byaratumye bamwe bahitamo gusubira mu byabo

    Imodoka za RDF nizo ziri gufasha aba baturage gusubira iwabo zikabageza ku mupaka

    Inkambi ya Busasamana ikomeje kubakwamo inzu zishobora kwifashishwa mu gihe cy’ibiza cyangwa ikindi cyatuma haboneka impunzi

    Abasigaye mu Rwanda bashyizwe mu nkambi ya Nkamira

    Abari mu nkambi ya Busasamana bashyiriweho uburyo bwo kwidagadura

    Abasigaye mu nkambi bitaweho. Amazi meza ari mu by’ibanze bagejejweho

  • Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwe kumenya abakoresha ibiyobyabwenge mu duce bayobora – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021 n'umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwari bwateguye n'umuryango Purpose Rwanda.

    Mufulukye yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo hubakwe u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge abayobozi b'inzego z'ibanze uhereye mu midugudu n'amasibo bakwiye kujya bamenya ababikoresha.

    Ati 'Biradusaba ko buri muryango ukwiye kumva ko kurwanya ibiyobyabwenge biwureba ikindi birasaba inzego z'ibanze kuko kuko usanga binyobwa mu midugudu no mu masibo, rero birasaba guhaguruka abayobozi ku rwego rw'imidugudu no ku isibo bakabyanga bagashyiraho inzego zo kubirwanya bakamenya n'ababinywa.'

    Yongeyeho ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge buri Munyarwanda yari akwiriye kurugira urwe cyane ngo ko mu bantu bagera 3000 bari mu bigo ngororamuco benshi muri bo aribyo bazize.

    Umuyobozi w'Umuryango, Purpose Rwanda, Bruno Agaba we yavuze ko bahisemo ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere ry'igihugu.

    Ati ' Twasanze impamvu ituma urubyiruko rutagera ku iterambere rirambye atari ukubura amafaranga cyangwa umuryango ahubwo ni ibiyobyabwenge, turavuga ngo Purpose Rwanda tugomba kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge mu buryo bubiri burimo kubikumira no kubirwanya aho biri.'

    Yongeyeho ko gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge bazajya babikora babinyujije mu nyigisho zitangwa n'amatsinda ya bamwe mu bakoreshaga ibiyobyabwenge.

    Nyirasangwa Angelique wahoze akoresha ibiyobyabwenge, yavuze ko ubuyobozi bwagakwiye kujya bubafasha bukabashakira igishoro kugira ngo biteze imbere kuko ari kimwe mu bituma babivamo

    Ati ' Njye mbona bagiye badushakira ibishobora tugacuruza cyangwa se abize imyuga bakayibyaza, umusaruro byadufasha kuko ahanini usanga hari n'ubwo umuntu ava muri ibyo bigo ngororamuco akabura ibintu akora bigatuma asubira muri za ngeso mbi.'

    Ibiyobyabwenge bikunze kugaragazwa nk'imwe mu mpamvu idindiza urubyiruko ndetse Leta ikaba yaragiye ishyiraho ingamba zitandukanye zigamije kubirwanya.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco, Mufulukye Fred yasabye inzego z’ibanze kumenya abakoresha ibiyobyabwenge

    Iyi nama yafatiwemo ingamba zo kureba icyakorwa kugira ngo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigabanuke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-b-inzego-z-ibanze-basabwe-kumenya-abakoresha-ibiyobyabwenge-mu-duce

  • Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kumenya abakoresha ibiyobyabwenge mu duce bayobora –

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021 n’umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwari bwateguye n’umuryango Purpose Rwanda.

    Mufulukye yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo hubakwe u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge abayobozi b’inzego z’ibanze uhereye mu midugudu n’amasibo bakwiye kujya bamenya ababikoresha.

    Ati “Biradusaba ko buri muryango ukwiye kumva ko kurwanya ibiyobyabwenge biwureba ikindi birasaba inzego z’ibanze kuko kuko usanga binyobwa mu midugudu no mu masibo, rero birasaba guhaguruka abayobozi ku rwego rw’imidugudu no ku isibo bakabyanga bagashyiraho inzego zo kubirwanya bakamenya n’ababinywa.”

    Yongeyeho ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge buri Munyarwanda yari akwiriye kurugira urwe cyane ngo ko mu bantu bagera 3000 bari mu bigo ngororamuco benshi muri bo aribyo bazize.

    Umuyobozi w’Umuryango, Purpose Rwanda, Bruno Agaba we yavuze ko bahisemo ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere ry’igihugu.

    Ati “ Twasanze impamvu ituma urubyiruko rutagera ku iterambere rirambye atari ukubura amafaranga cyangwa umuryango ahubwo ni ibiyobyabwenge, turavuga ngo Purpose Rwanda tugomba kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge mu buryo bubiri burimo kubikumira no kubirwanya aho biri.”

    Yongeyeho ko gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge bazajya babikora babinyujije mu nyigisho zitangwa n’amatsinda ya bamwe mu bakoreshaga ibiyobyabwenge.

    Nyirasangwa Angelique wahoze akoresha ibiyobyabwenge, yavuze ko ubuyobozi bwagakwiye kujya bubafasha bukabashakira igishoro kugira ngo biteze imbere kuko ari kimwe mu bituma babivamo

    Ati “ Njye mbona bagiye badushakira ibishobora tugacuruza cyangwa se abize imyuga bakayibyaza, umusaruro byadufasha kuko ahanini usanga hari n’ubwo umuntu ava muri ibyo bigo ngororamuco akabura ibintu akora bigatuma asubira muri za ngeso mbi.”

    Ibiyobyabwenge bikunze kugaragazwa nk’imwe mu mpamvu idindiza urubyiruko ndetse Leta ikaba yaragiye ishyiraho ingamba zitandukanye zigamije kubirwanya.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco, Mufulukye Fred yasabye inzego z’ibanze kumenya abakoresha ibiyobyabwenge

    Iyi nama yafatiwemo ingamba zo kureba icyakorwa kugira ngo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigabanuke