Category: Uncategorized

  • Mashami Vincent yahishuye impamvu yahamagaye abakinnyi bashya benshi cyane #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent yavuze ko impamvu atahamagaye ba myugariro babiri bo ku ruhande muri APR FC, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel, ari uko bombi bari bakwiye ikiruhuko kubera imvune bafite.

    Aba bakinnyi bamaze igihe kinini bahamagarwa mu ikipe y'igihugu kandi bagakina iminota 90 ariyo mpamvu Mashami Vincent atabahamagaye.

    Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya FERWAFA, umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, yasobanuye impamvu yo guhamagara amasura mashya menshi ugereranyije n'ayari asanzwe.

    Ati 'Ni abakinnyi twabashije gukurikirana, cyane cyane abakina mu Rwanda ndetse n'abakina hanze. Ariko by'umwihariko abakina mu Rwanda kuko urebye uburyo shampiyona irimo gukinwa ni uburyo bwiza buha abakinnyi gukina imikino myinshi mu gihe gito.'

    'Twakwishimira rero uburyo abakinnyi bagerageje kwitwara muri izo mvune zose, muri icyo gihe kitoroshye, imikino yegeranye kuriya ntabwo byari byoroshye ariko ngira ngo urwego rwabo twararushimye, niyo mpamvu no gutoranya abakinnyi bitari byoroshye. Ariko ntabwo twabura kuvuga ko twicaye nk'abatoza ngo turebe abakwitabazwa kuri uyu mukino bashoboye kwitwara neza kurusha abandi.'

    Uyu mutoza yakomeje avuga ko we na bagenzi be bamwungirije, babona abakinnyi bamahagawe ari bo bari babikwiye bitewe n'urwego bagaragaje mu mikino baheruka gukina.

    Ati 'Bitwaye neza ari benshi ariko na none abo bose si ko twabahamagara, gusa turizera neza ko abo twashoboye guhamagara, ari bo babashije kugaragaza urwego rwiza muri shampiyona, ariko na none tutiyibagije ko hari n'abagize imvune zitandukanye batazashobora kugaragaramo hano ndetse n'abandi bafite impamvu zitandukanye. Twizeye ko abo twahamagaye ari bo bitwaye neza kurusha abandi.'

    Abakinnyi bashya bahamagawe ni Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norvège), Niyigena Clément (Rayon Sports FC), Rukundo Dennis (Police FC, Uganda), Ishimwe Christian (AS Kigali), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC), Samuel Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium), Kwitonda Alain (Bugesera FC), Mugunga Yves (APR FC) na Rafael York (AFC Eskilstuna, Suède).

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mashami-vincent-yahishuye-impamvu-yahamagaye-abakinnyi-bashya-benshi-cyane

  • Copedu Plc yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, inafasha imiryango y'abarokotse – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Rwamagana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Murenge wa Muhazi, rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi 9 023.

    Iki gikorwa cyabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu Copedu Plc yari ihagarariwe n'abakozi bacye. Babanje gutambagizwa urwibutso rwa Muhazi banasobanurirwa amateka y'ubwicanyi bwabereye muri uyu Murenge, ari nabwo bwatumye Abatutsi benshi barimo n'abagiye bajugunywa mu kiyaga cya Muhazi bahaburira ubuzima.

    Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, abakozi ba Copedu Plc bashyize indabo ku rwibutso banunamira imibiri ihashyinguye maze bafatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana, berekeza mu Kagari ka Ntebe aho imiryango 15 yashyikirijwe ibiribwa bifite agaciro karenga ibihumbi 500 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, yavuze ko bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwifatanya n'Abanyarwanda babuze ababo, ari nako bakomeza abayirokotse.

    Ati 'Nk'ikigo cy'imari iciriritse, dufite mu nshingano zacu guteza imbere umwari n'umutegarugori, tukaba tunafite ishami i Rwamagana, mu minsi ishize twamenyeshejwe gahunda yo kubaka urwibutso mu Murenge wa Muhazi dusanga natwe twazana umusanzu wacu kugira ngo natwe tube twashyigikira icyo gikorwa.'

    Uyu muyobozi yasabye abakiri bato guhanga imirimo n'udushya mu ishoramari, abizeza inkunga mu kuzamura ubucuruzi bwabo hifashishijwe uburyo bw'inguzanyo zitangwa na Copedu Plc.

    Ati 'Turashishikariza abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana gukorera hamwe twubaka igihugu cyatubyaye, hakabaho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Turashishikariza abari n'abategarugori kwigira ku mateka kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mutoni Jeanne, yashimye ubuyobozi bwa Copedu Plc ku nkunga batanze yo kubaka urwibutso rwa Muhazi, ndetse no gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakanabaremera.

    Ati 'Nka banki ya Copedu Plc, hari icyo bivuze gusura urwibutso ikanaremera abarokotse Jenoside. Turabashima cyane kuko basanzwe ari abafatanyabikorwa beza kandi kwita ku barokotse Jenoside ni no kwita ku banyamuryango babo.'

    Nyiramiyove Pascasie ufite imyaka 89, akaba ari umwe mu bahawe ibiribwa, yavuze ko bigiye kubafasha mu mibereho yabo.

    Ati 'Turanezerewe cyane kuko uwihebaga birahagarara, kuko mutubereye abana, mutubereye umuryango.'

    Mutaganira Emmanuel uhagarariye abacitse ku icumu mu Kagari ka Ntebe yashimiye Copedu Plc ku nkunga babahaye, avuga ko biri bufashe abagiraga ibibazo by'imirire.

    Banki ya Copedu Plc yatanze inkunga ingana ya 1,500, 000 Frw yo kurusana,
    inatanga ibiribwa birimo umuceri, kawunga, isabune, amavuta n'isukari ku miryango 15, ibi biribwa bifite agaciro k'ibihumbi 500 Frw.

    Ibiribwa birimo umuceri, akawunga n’amavuta nibyo byashyikirijwe imiryango 15 igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiryo byatanzwe na Copedu Plc bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Imiryango 15 ni yo yahawe ibyo kurya, buri muryango wagenerwaga umufuka w’umuceri n’uw’akawunga

    Nyuma yo gusobanurirwa ubwicanyi bwabaye mu Murenge wa Muhazi, abakozi ba Copedu bafashe ifoto y’urwibutso

    Copedu Plc yatanze ibiribwa ku miryango 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiribwa byatanzwe birimo umuceri, akawunga n’ibindi bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimiye iyi nkunga y’ibiribwa bahawe

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, bashyikiriza umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibikoresho bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, ashyikiriza Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, amafaranga yo gusana urwibutso rwa Muhazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi-inatanga-ibyo-kurya-ku-miryango

  • Copedu Plc yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, inafasha imiryango y’abarokotse –

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Rwamagana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Murenge wa Muhazi, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 9 023.

    Iki gikorwa cyabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu Copedu Plc yari ihagarariwe n’abakozi bacye. Babanje gutambagizwa urwibutso rwa Muhazi banasobanurirwa amateka y’ubwicanyi bwabereye muri uyu Murenge, ari nabwo bwatumye Abatutsi benshi barimo n’abagiye bajugunywa mu kiyaga cya Muhazi bahaburira ubuzima.

    Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, abakozi ba Copedu Plc bashyize indabo ku rwibutso banunamira imibiri ihashyinguye maze bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, berekeza mu Kagari ka Ntebe aho imiryango 15 yashyikirijwe ibiribwa bifite agaciro karenga ibihumbi 500 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, yavuze ko bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwifatanya n’Abanyarwanda babuze ababo, ari nako bakomeza abayirokotse.

    Ati “Nk’ikigo cy’imari iciriritse, dufite mu nshingano zacu guteza imbere umwari n’umutegarugori, tukaba tunafite ishami i Rwamagana, mu minsi ishize twamenyeshejwe gahunda yo kubaka urwibutso mu Murenge wa Muhazi dusanga natwe twazana umusanzu wacu kugira ngo natwe tube twashyigikira icyo gikorwa.”

    Uyu muyobozi yasabye abakiri bato guhanga imirimo n’udushya mu ishoramari, abizeza inkunga mu kuzamura ubucuruzi bwabo hifashishijwe uburyo bw’inguzanyo zitangwa na Copedu Plc.

    Ati “Turashishikariza abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana gukorera hamwe twubaka igihugu cyatubyaye, hakabaho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Turashishikariza abari n’abategarugori kwigira ku mateka kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yashimye ubuyobozi bwa Copedu Plc ku nkunga batanze yo kubaka urwibutso rwa Muhazi, ndetse no gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakanabaremera.

    Ati “Nka banki ya Copedu Plc, hari icyo bivuze gusura urwibutso ikanaremera abarokotse Jenoside. Turabashima cyane kuko basanzwe ari abafatanyabikorwa beza kandi kwita ku barokotse Jenoside ni no kwita ku banyamuryango babo.”

    Nyiramiyove Pascasie ufite imyaka 89, akaba ari umwe mu bahawe ibiribwa, yavuze ko bigiye kubafasha mu mibereho yabo.

    Ati “Turanezerewe cyane kuko uwihebaga birahagarara, kuko mutubereye abana, mutubereye umuryango.”

    Mutaganira Emmanuel uhagarariye abacitse ku icumu mu Kagari ka Ntebe yashimiye Copedu Plc ku nkunga babahaye, avuga ko biri bufashe abagiraga ibibazo by’imirire.

    Banki ya Copedu Plc yatanze inkunga ingana ya 1,500, 000 Frw yo kurusana,

    inatanga ibiribwa birimo umuceri, kawunga, isabune, amavuta n’isukari ku miryango 15, ibi biribwa bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw.

    Ibiribwa birimo umuceri, akawunga n’amavuta nibyo byashyikirijwe imiryango 15 igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiryo byatanzwe na Copedu Plc bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Imiryango 15 ni yo yahawe ibyo kurya, buri muryango wagenerwaga umufuka w’umuceri n’uw’akawunga

    Nyuma yo gusobanurirwa ubwicanyi bwabaye mu Murenge wa Muhazi, abakozi ba Copedu bafashe ifoto y’urwibutso

    Copedu Plc yatanze ibiribwa ku miryango 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiribwa byatanzwe birimo umuceri, akawunga n’ibindi bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimiye iyi nkunga y’ibiribwa bahawe

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, bashyikiriza umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibikoresho bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, ashyikiriza Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, amafaranga yo gusana urwibutso rwa Muhazi

  • Umunyamakuru Jado Castar muri Komite Nyobozi nshya ya FRVB yatowe #rwanda #RwOT

    Amatora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ‘FRVB’, yasize Ngarambe Raphael ari we utorewe kuyobora iri shyirahamwe, ni mu gihe umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu[Jado Castar] yabaye visi perezida wa kabiri.

    Uyu munsi nibwo habaye Inama y’Inteko Rusange ya FRVB, ku murongo w’ibyigwa harimo n’amatora.

    Aya matora aba yarabaye ku wa 27 Werurwe 2021 ariko aza guhagarikwa na MINISPORTS kuko atari akurikije amabwiriza.

    Amatora akaba yabaye uyu munsi aho hatowe Komite Nyobozi izakora mu gihe cy’imyaka 4 isimbura iya Karekezi Leandre.

    Perezida wa Komite Nyobozi ya FRVB, yabaye Ngarambe Raphael, uwo bari bahanganye kuri uyu mwanya, Dr Kabera Callixte waturutse muri UTB WVC, yakuyemo kandidatire ye, bivuze ko yari umukandida umwe rukumbi, yatowe n’abantu 31 muri 32 batoye.

    Visi perezida wa mbere yabaye Nsabimana Eric waniyamamazaga wenyine kuri uyu mwanya.

    Umunyamakuru w’imikino akaba yari n’umutoza wa Kirehe VC, Bagirishya Jean de Dieu wamamaye nka Jado Castar yabaye visi perezida wa kabiri.

    Mucyo Philbert wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya UTB VC(Team Manager), yabaye umunyamabanga mukuru ahigitse Nshimiyimana Innocent wa Gatenga VC na Dr Ndayambaje Jean Bernard wa UR Nyarugenge.

    Umubitsi mukuru yabaye Karigirwa Grâce wiyamamaje aturutse muri APR WVC, yatsinze Mukasine Josiane wa RRA WVC.

    Ku mwanya wa Biro y’Inteko rusange, hatowe Karekezi Leandre wari usanzwe ari perezida wa FRVB akaba yiyamamaje wenyine,ni nyuma y’uko Zawadi Geoffrey waturutse muri REG VC abivuyemo.

    Visi perezidae we yabaye Mutabazi Aline wiyamamazaga wenyine.

    Ngarambe Raphael ni we watorewe kuyobora FRVB

    Jado Castar yabaye visi perezida wa kabiri

    Mucyo Philbert yabaye umunyamabanga

    Karigirwa Grâce yabaye umubitsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-jado-castar-muri-komite-nyobozi-nshya-ya-frvb-yatowe

  • Sitasiyo za Engen zatangije ubukangurambaga buzafasha abakiliya bayo kumenya ubuziranenge bwa lisansi bahabwa –

    Ubu buryo bwo gupima ubuziranenge bwa lisansi na mazutu zitangwa kuri sitasiyo za Engen, buboneka kuri sitasiyo zose z’icyo kigo, aho hari umukozi ushinzwe kwereka abakiliya ubuziranenge bwa lisansi na mazutu bakoresha, akazajya aba yambaye impuzankano y’umweru, yanditseho ijambo ‘Quality Marshall’.

    Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi mu Ishami ry’ubucuruzi kuri sitasiyo za Engen mu Rwanda, Ufiteyezu Felix, yavuze ko bafite imashini zifashishwa mu gupima ubuziranenge bwa lisansi na mazutu baha abakiliya babo.

    Ati “Iki gikoresho cyujuje ubuziranenge, kizajya gikoreshwa mu kwereka umukiliya ufite impungenge ku mavuta yashyiriwe mu kinyabiziga niba ari yo kandi ingano ashaka ariyo yahawe, iyo amavuta avuye ku makusanyirizo, tubanza kureba niba nta gutakaza ubuziranenge byabayeho mu nzira mbere y’uko ahabwa abakiliya.”

    Yongeyeho ko “Impamvu dukoze ibi si uko ibikorwa byacu tutabyizeye, ahubwo ni ukumara impungenge abakiliya bacu, kuko ari bo b’ingenzi kandi ijwi ryabo rirumvwa.”

    Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly, yavuze ko abakiliya ba Engen ari ingenzi cyane, akaba ari nayo mpamvu bazanye izi serivise.

    Ati “Twishimiye kubamurikira ku mugaragaro ubu buryo bwa ‘Triple Check’ mu rwego rwo kunoza ibyo tubaha. Kuri Vivo Energy Rwanda, umukiliya ni ingenzi, niyo mpamvu dushyira imbaraga mu kunoza ibyo tubakorera na serivise tubaha. Nk’abamotari bakeneye ko ibinyabiziga byabo bifatwa neza, rero twabazaniye uburyo bwo kwirebera umwimerere n’ingano y’ibijya mu binyabiziga byabo.”

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ibipimo mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, Zumulinda Philbert, yavuze ko ubu buryo buzanywe na Engen buzateza imbere ubwizere bw’ibikomoka kuri peteroli byinjizwa mu Rwanda.

    Ati “Mu nshingano dufite harimo kureba niba ibikomoka kuri peteroli byujuje ubuziranenge. Ni yo mpamvu kuri buri sitasiyo hari ahantu batemerewe gufungura kugira ngo bataba bahindura ibipimo by’ibyo batanga. Ndashima Vivo Energy Rwanda kuba batangiye kwerekana ko bitaye ku bakiliya babo mu kubaha serivise nziza nk’uko babigombwa, nk’ikigo gitsura ubuziranenge turabishyigikiye.”

    Yongeyeho ko bari basanzwe bagenzura sitasiyo za lisansi kabiri mu mwaka, bityo izi serivise zikazoroshya akazi kabo.

    Ubu bukangurambaga bwa “Birahwanye Na Engen” bwatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi, kuri sitasiyo ya Engen iri ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali, ariko ubu buryo bukaba bukorwa mu gihugu hose kuri sitasiyo za Engen.

    Ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru bitandatu, aho bitatu bya mbere bizakoreshwa mu kwita ku bakiliya n’ibyo bahabwa, ibindi byumweru bitatu bikazakoreshwa mu gushyiraho poromosiyo ku bakiliya ba Engen.

    Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly, ubwo yarimo kugaragaza imikorere y’ubu buryo

    Ubu buryo buri kuri sitasiyo zose za Engen mu gihugu

    Ufiteyezu Felix asobanuro imikorere y’ubu buryo

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ibipimo mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, Zumulinda Philbert, ubwo yarimo kugenzura imikorere y’ubu buryo

    Ibi byuma bipima ubuziranenge bwa lisansi na mazutu

    Izi mashini zikoreshwa kuri sitasiyo za Engen zose

    Abakozi ba Engen baharanira gutanga serivise nziza ku bakiliya babo

    Sitasiyo za Engen ziri mu bice byinshi by’u Rwanda

  • Cecile Kayirebwa ari mu bantu 50 bafashwe bari mu birori barenze ku mabwiriza #rwanda #RwOT

    Aba bantu 50 bafashwe bari mu birori byo gusana no gukwa bisanzwe biri mu bikorwa bitarakomorerwa.

    Bafatiwe mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bakaba bafashwe na Polisi y’u Rwanda yasanze bari muri biriya birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ibi birori kandi ni iby’umwe mu basanzwe bazwi mu myidagaduro mu Rwanda ari we Umusizi Tuyisenge Olivier uherutse gusezerana mu Murenge akaba agiye gukora ubukwe bwabimburiwe n’ibi birori bafatiwemo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Cecile-Kayirebwa-ari-mu-bantu-50-bafashwe-bari-mu-birori-barenze-ku-mabwiriza

  • Nyamagabe : RIB yataye muri yombi umucamanza ukurikiranyweho kwakira ruswa #rwanda #RwOT

    Uyu mucamanza witwa Nyaminani Daniel yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB nyuma y’uko yambuwe ubudahangarwa n’Urukiko rw’Ikirenga rusanzwe rufite mu nshingano urwego rw’Ubucamanza.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko uyu Nyaminani Daniel akurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo arekure uwari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

    Uyu mucamanza Nyaminani Daniel ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ubutumwa bwa RIB bugira buti 'RIB irongera gushimira abakomeje gutanga amakuru kuri ruswa, inakangurira n’abandi baturarwanda bose guhagurukira kurwanya ruswa batangira amakuru ku gihe kugira ngo iranduke mu gihugu cyacu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamagabe-RIB-yataye-muri-yombi-umucamanza-ukurikiranyweho-kwakira-ruswa

  • Bwa mbere Anita Pendo avuze ku bijyanye n'ubukwe bwe| Abamuvuga uko atari yabagarutseho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru wa RBA uzwi ku izina rya Anita Pendo yavuze byinshi ku buzima bwe anavuga ku bukwe bwe ndetse no kubyo abantu batandukanye bamuvugaho. Ni mu kiganiro Anita Pendo yagiranye na ISIMBI TV.

    Anita Pendo

    Mu gutangira ikiganiro Anita Pendo yavuze ko akenshi afata umwanya wo kuruhuka akajya ahitaruye umujyi wa Kigali akajya gufata akaruhuko. Ubwo ikiganiro cyabaga, Anita yarari ahitwa Bugesera Lake Hotel, niho yararimo kuruhukira.

    Ku bijyanye n'ubukwe bwe, Anita Pendo yavuze ko buri muntu Imana iba ifite umuntu yamugeneye bazabana, yavuze ko uwe ataraza kugeza ubu akaba ariyo mpamvu atarakora ubukwe gusa naza azabukora.

    Anita Pendo kandi yavuze ku bijyanye n'ibyo abantu benshi bamuvugaho ahanini bihabanye n'ubuzima bwe aho yavuze ko bimubabaza cyane gusa akaba we aharanira gukomeza kuba uwariwe kuko ariwe uzi aho agana, icyo ashaka kugeraho ndetse n'icyerekezo cy'ubuzima bwe.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-anita-pendo-avuze-ku-bijyanye-nubukwe-bwe-abamuvuga-uko-atari-yabagarutseho/

  • Real Madrid yatangiye kurambagiza abatoza 3 bazavamo umwe wo gusimbura Zidane #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize nibwo Zinedine Zidane yatandukanye na Real Madrid ariyo mpamvu iyi kipe y'ikigugu yatangiye gahunda yo gushaka umutoza mushya wo kumusimbura.

    Nubwo Conte ariwe uhabwa amahirwe menshi nyuma yo gutandukana na Inter Milan,ariko azabizwa icyuya na Raul Gonzalez usanzwe ari umunyabigwi wa Real cyo kimwe na Xabi Alonso.

    Muri iyi mpeshyi,amakipe menshi arashakamo abatoza kuko Tottenham, Juventus,Inter Milan zatandukanye nabo zari zifite ariko zishobora kwiyongeraho Paris Saint-Germain bivugwa ko ishobora gutandukana na Mauricio Pochettino.

    AS yanditse ko Antonio Conte ariwe wifuzwa na Florentino Perez nyuma yo kwitwara neza San Siro mu mwaka w'imikino ushize.

    Conte yahaye Inter igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka 11 itazi uko gisa ndetse anayihindura ikipe ihatana bitandukanye nuko byari bimeze muri icyo gihe cyose.

    Real Madrid yifuzaga Max Allegri ariko uyu mugabo yahisemo kwisubirira muri Juventus.

    Conte yatwaye shampiyona 5 muri Juventus, Chelsea na Inter ndetse uyu n'umwe mu batoza bafite ubushobozi bwo hejuru mu gutoza ikipe igatwara igikombe.

    Raul watwaye La Liga 6 na Champions League 3 n'umukinnyi wa Real Madrid I Bernabeu ubu atoza ikipe yayo ya kabiri yitwa Castilla.

    Uyu munyabigwi ari gutekerezwaho kugira ngo abe umutoza w'ikipe nkuru gusa we baramushidikanyaho kubera ubunararibonye.

    Umunya Argentina, Mauricio Pochettino,nawe ari kuri uru rutonde ndetse mu myaka ishize yatangaje ko afite inzozi zo kuzatoza iyi kipe y'ikigugu nubwo hari amakuru amugarura muri Tottenham.

    Umutoza wa nyuma uri kuri uru rutonde ni Xabi Alonso w'imyaka 39 wakiniye iyi kipe ndetse ubu atoza Real Sociedad B.

    Mu minsi ishize byari byavuzwe ko Xabi agiye kwerekeza mu ikipe ya Borussia Monchengladbach ntibyakunda.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yatangiye-kurambagiza-abatoza-3-bazavamo-umwe-wo-gusimbura-zidane

  • Hasobanuwe impamvu Abanyarwanda batuye mu mahanga bongerewe igihe cyo guhinduza pasiporo zabo –

    Iki cyemezo cyo kongera umwaka umwe ku gihe cyagenwe, cyafashwe nyuma y’uko Abanyarwanda baba mu mahanga, bagaragaje imbogamizi z’uko batashoboye kubona uburyo bajya kuri za ambasade kugira ngo batange amafoto n’ibikumwe mbere yo guhindurirwa pasiporo, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Regis Gatarayiha, yabitangaje.

    Mu Banyarwanda 100 000 bamaze guhinduza pasiporo zabo, 95 000 bangana na 95% ni abari mu Rwanda imbere, mu gihe abandi 5 000 basigaye ari bo bari mu mahanga.

    Gatarayiha yagize ati “Abanyarwanda benshi bari mu mahanga, barimo abahatuye n’abanyeshuri batugaragarije imbogamizi bagize, zirimo ko batabasha kugera kuri Ambasade z’u Rwanda zibegereye, kugira ngo babashe gufotorwa no gutanga ibikumwe byifashishwa kugira ngo bahabwe pasiporo nshya zikoranye ikoranabuhanga.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ibyo biterwa “n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, harimo no kwambukiranya uturere muri ibyo bihugu” bituyemo Abanyarwanda.

    Ibi nibyo Leta yahereyeho yongera igihe cyo guhinduza pasiporo zikoranye ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Niyo mpamvu Leta yongereye igihe cy’umwaka umwe, kugira ngo [Abanyarwanda] bakomeze kuba muri ibyo bihugu mu buryo bwemewe n’amategeko. Aho kugira ngo pasiporo zizate agaciro ku itariki ya 28 Kamena 2021, igihe cy’agaciro kazo kizagera nyuma ya tariki ya 28 Kamena 2022.”

    Gatarayiha kandi yibukije Abanyarwanda ko iki atari igihe cyo gutegereza, ahubwo ko bakwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo igihe bongereweho kizarangire nabo bararangije guhinduza pasiporo.

    Yagize ati “Umwaka wongereweho ni ukugira ngo tworohereze cyane cyane Abanyarwanda baba mu mahanga kubera impamvu zumvikana […] Ariko byakabaye byumvikana ko iki atari igihe cyo gutegereza kugira ngo umwaka ushire, ahubwo ni igihe cyo kugira ngo bakore ibishoboka byose kugira ngo babashe kubona izo pasiporo.”

    Kuva kuwa 28 Kamena 2019, Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba ikorananye ikoranabuhanga.

    Ni pasiporo zikoze mu buryo bushya bukurikije ibigenderwaho ku itangwa ry’ibyangombwa by’inzira nk’uko byemejwe mu Nkoranya 9303 y’Umuryango Mpuzamahanga ugenga Indege za Gisivili (ICAO) ndetse n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ajyanye n’ishyirwaho rya Pasiporo ya Afurika y’Iburasizuba.

    Iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga riri ku rwego rwo hejuru, rituma bigora cyane kuyigana ndetse ikaba inabika amakuru menshi ya nyirayo kurusha iyatangwaga mbere yayo.

    Pasiporo y’u Rwanda ishoboza uyifite kujya mu bihugu 61 atatswe viza, ikaba iri ku mwanya wa 81 muri pasiporo zikomeye ku Isi.