Category: Uncategorized

  • Hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu kuvuga no kwandika neza Igifaransa (Amafoto) –

    Aya marushanwa yateguwe na Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF hagamijwe gutoza abakiri bato by’umwihariko abari mu mashuri yisumbuye kuvuga no kwandika neza Igifaransa.

    Aya marushanwa yari afite insanganyamatsiko igira iti ‘Igifaransa cyongeye kugaragara mu Rwanda’, yabaye kuva ku rwego rw’ishuri, nyuma abahiganwa baza kugera ku rwego rw’Akarere n’Intara.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021, muri Green Hills Academy mu Mujyi wa Kigali, nibwo habereye icyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa ndetse hatorwa uwatsinze ku rwego rw’Igihugu.

    Uyu muhango wari witabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard.

    Abanyeshuri bageze ku rwego rw’Igihugu ni abo mu mashuri ya Ecole Secondaire de Kayonza, TTC Zaza, TTC Rubengera, TTC Mwezi, TTC Save, Ecole Des Sciences Byimana ndetse na Ecole Des Sciences de Musanze.

    Tonna Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana niwe wahize abandi ku rwego rw’igihugu mu kuvuga no gusoma neza ururimi rw’Igifaransa.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gushyikiriza igikombe no guhabwa ishimwe ririmo ibikoresho by’ishuri nka mudasobwa n’ibindi, yavuze ko kuri ubu Isi yabaye umudugudu bityo kuba azi indimi bikaba bizamufasha mu buzima bwo hanze ari nabyo ashishikariza abandi.

    Ati “Twebwe, urubyiruko Isi ni iyacu, tugomba gukoresha impano dufite, kwiga dushyizeho umwete kuko ntabwo uba uzi ikizakubeshyaho, ushobora kwiga Biology, Chimie n’ibindi ariko utazi indimi kuko niba uri umuganga ntabwo uzavura abarwayi b’Abanyarwanda gusa, ni ngombwa rero kwiga indimi zitandukanye.”

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yabwiye abitabiriye aya marushanwa ko bakwiye gukomeza gushyira umuhate mu kwiga Igifaransa banabishishikariza abandi kuko muri iki gihe Isi yabaye umudugudu.

    Ati “Niba Igifaransa kivugwa mu bihugu 88, urumva ko ari amahirwe kuri wowe ushobora kuba ukizi, aho ushobora kujya muri ibyo bihugu byose ntugirireyo ikibazo. Ku bakiri bato uyu ni umwanya mwiza wo kwiga Igifaransa ariko munabishishikariza bagenzi banyu.”

    Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda ya OIF abereye umuyobozi harimo gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abantu gukoresha Igifaransa by’umwihariko mu bihugu binyamuryango.

    Muri iri rushanwa, abanyeshuri bandikaga inyandiko nto, bakanazisoma neza cyangwa abagize akanama nkemurampaka bakabasomera amagambo mu rurimi rw’Igifaransa noneho abanyeshuri bakayumva bagenda bayandika. Muri ibyo byose hakarebwa uwahize abandi.

    Aya marushanwa abaye ku nshuro ya mbere ariko OIF na Minisiteri y’Uburezi batangaza ko azakomeza gukorwa mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abakiri bato kwiga Igifaransa.

    Mu minsi ishize kandi Ikigega Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Developpément, AFD), Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, ndetse na Minisiteri y’Uburezi basinyanye amasezerano y’ubufatanye anateganya uburyo buhamye bwo kwigisha Igifaransa mu mashuri.

    Ni amasezerano ateganya kandi uburyo bwa gahunda yaguye yo kwigisha Igifaransa no kugiteza imbere mu mashuri ahagiye kurebwa uko cyakongererwa amasaha, kuba cyazajya kibazwa mu bizamini bya Leta n’ibindi.

    Abanyeshuri baturutse mu mashuri yo hirya no hino mu Gihugu bitabiriye aya marushanwa

    Aba bana bato bashimishije abitabiriye uyu muhango bitewe n’ubuhanga bafite bwo kuririmba mu Gifaransa

    Minisitiri Twagirayezu yambika umudari umwe mu batsinze muri aya marushanwa

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo na Minisitiri Twagirayezu bashyikiriza igikombe uwabaye uwa mbere mu gihugu hose

    Tona Christa yahawe igikombe cy’uwahize abandi mu gihugu hose mu kuvuga no kwandika neza Igifaransa

    Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana niwe wahize abandi mu kuvuga no kwandika neza Igifaransa mu gihugu hose

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yavuze ko gahunda y’amarushanwa agamije gukundisha abakiri bato Igifaransa izakomeza

    Mushikiwabo yahawe impano

    Amafoto: Uwumukiza Nanie


  • Rubavu: Babiri bafunzwe bakekwaho gutanga ibipimo by’ubuntu bya Covid-19 bakishyuza amafaranga –

    Abafunzwe ni ushinzwe gukusanya imibare (Data Manager) n’ushinzwe gufata ibipimo bya Covid-19.

    Bivugwa ko bagiye bafata ibipimo bya Covid-19 bagasuzuma abantu barangiza bakabaha ibisubizo ariko bakishyuza amafaranga ibihumbi umunani kuri buri muntu mu gihe iyo serivisi itangirwa ubuntu ku bakekwaho kuba barahuye n’abanduye Covid19.

    Bafashwe ubwo bari barimo gutanga ibisubizo ku banye-Congo bari bahungiye mu Rwanda bihuta bashaka kujya ku kibuga cy’indege i Kanombe ngo bafate indege ibageze i Kinshasa.

    Ngo abo bakoze babujije abo banye-Congo kwishyura kuri banki ayo mafaranga, babasaba kuyabaha mu ntoki.

    Umuvugizi w’Umusigire w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ikorwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Ati “Nibyo koko aba bagabo bafatiwe mu murenge wa Gisenyi bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite ubu bakaba bafungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha’’.

    Ingingo ya 15 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10. 000.000 FRW). Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

    Abafashwe bafungiwe kuri station ya RIB ya Gisenyi mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha

  • Hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu kuvuga no kwandika neza Igifaransa (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aya marushanwa yateguwe na Minisiteri y'Uburezi ifatanyije n'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF hagamijwe gutoza abakiri bato by'umwihariko abari mu mashuri yisumbuye kuvuga no kwandika neza Igifaransa.

    Aya marushanwa yari afite insanganyamatsiko igira iti 'Igifaransa cyongeye kugaragara mu Rwanda', yabaye kuva ku rwego rw'ishuri, nyuma abahiganwa baza kugera ku rwego rw'Akarere n'Intara.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021, muri Green Hills Academy mu Mujyi wa Kigali, nibwo habereye icyiciro cya nyuma cy'aya marushanwa ndetse hatorwa uwatsinze ku rwego rw'Igihugu.

    Uyu muhango wari witabiriwe n'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise ndetse n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard.

    Abanyeshuri bageze ku rwego rw'Igihugu ni abo mu mashuri ya Ecole Secondaire de Kayonza, TTC Zaza, TTC Rubengera, TTC Mwezi, TTC Save, Ecole Des Sciences Byimana ndetse na Ecole Des Sciences de Musanze.

    Tonna Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana niwe wahize abandi ku rwego rw'igihugu mu kuvuga no gusoma neza ururimi rw'Igifaransa.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gushyikiriza igikombe no guhabwa ishimwe ririmo ibikoresho by'ishuri nka mudasobwa n'ibindi, yavuze ko kuri ubu Isi yabaye umudugudu bityo kuba azi indimi bikaba bizamufasha mu buzima bwo hanze ari nabyo ashishikariza abandi.

    Ati 'Twebwe, urubyiruko Isi ni iyacu, tugomba gukoresha impano dufite, kwiga dushyizeho umwete kuko ntabwo uba uzi ikizakubeshyaho, ushobora kwiga Biology, Chimie n'ibindi ariko utazi indimi kuko niba uri umuganga ntabwo uzavura abarwayi b'Abanyarwanda gusa, ni ngombwa rero kwiga indimi zitandukanye.'

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yabwiye abitabiriye aya marushanwa ko bakwiye gukomeza gushyira umuhate mu kwiga Igifaransa banabishishikariza abandi kuko muri iki gihe Isi yabaye umudugudu.

    Ati 'Niba Igifaransa kivugwa mu bihugu 88, urumva ko ari amahirwe kuri wowe ushobora kuba ukizi, aho ushobora kujya muri ibyo bihugu byose ntugirireyo ikibazo. Ku bakiri bato uyu ni umwanya mwiza wo kwiga Igifaransa ariko munabishishikariza bagenzi banyu.'

    Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda ya OIF abereye umuyobozi harimo gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abantu gukoresha Igifaransa by'umwihariko mu bihugu binyamuryango.

    Muri iri rushanwa, abanyeshuri bandikaga inyandiko nto, bakanazisoma neza cyangwa abagize akanama nkemurampaka bakabasomera amagambo mu rurimi rw'Igifaransa noneho abanyeshuri bakayumva bagenda bayandika. Muri ibyo byose hakarebwa uwahize abandi.

    Aya marushanwa abaye ku nshuro ya mbere ariko OIF na Minisiteri y'Uburezi batangaza ko azakomeza gukorwa mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abakiri bato kwiga Igifaransa.

    Mu minsi ishize kandi Ikigega Mpuzamahanga cy'Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Developpément, AFD), Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, ndetse na Minisiteri y'Uburezi basinyanye amasezerano y'ubufatanye anateganya uburyo buhamye bwo kwigisha Igifaransa mu mashuri.

    Ni amasezerano ateganya kandi uburyo bwa gahunda yaguye yo kwigisha Igifaransa no kugiteza imbere mu mashuri ahagiye kurebwa uko cyakongererwa amasaha, kuba cyazajya kibazwa mu bizamini bya Leta n'ibindi.

    Abanyeshuri baturutse mu mashuri yo hirya no hino mu Gihugu bitabiriye aya marushanwa

    Aba bana bato bashimishije abitabiriye uyu muhango bitewe n’ubuhanga bafite bwo kuririmba mu Gifaransa

    Minisitiri Twagirayezu yambika umudari umwe mu batsinze muri aya marushanwa

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo na Minisitiri Twagirayezu bashyikiriza igikombe uwabaye uwa mbere mu gihugu hose

    Tona Christa yahawe igikombe cy’uwahize abandi mu gihugu hose mu kuvuga no kwandika neza Igifaransa

    Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana niwe wahize abandi mu kuvuga no kwandika neza Igifaransa mu gihugu hose

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yavuze ko gahunda y’amarushanwa agamije gukundisha abakiri bato Igifaransa izakomeza

    Mushikiwabo yahawe impano

    Amafoto: Uwumukiza Nanie


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hahembwe-abanyeshuri-bahize-abandi-mu-kuvuga-no-kwandika-neza-igifaransa

  • Rubavu: Babiri bafunzwe bakekwaho gutanga ibipimo by'ubuntu bya Covid-19 bakishyuza amafaranga – #rwanda #RwOT

    Abafunzwe ni ushinzwe gukusanya imibare (Data Manager) n'ushinzwe gufata ibipimo bya Covid-19.

    Bivugwa ko bagiye bafata ibipimo bya Covid-19 bagasuzuma abantu barangiza bakabaha ibisubizo ariko bakishyuza amafaranga ibihumbi umunani kuri buri muntu mu gihe iyo serivisi itangirwa ubuntu ku bakekwaho kuba barahuye n'abanduye Covid19.

    Bafashwe ubwo bari barimo gutanga ibisubizo ku banye-Congo bari bahungiye mu Rwanda bihuta bashaka kujya ku kibuga cy'indege i Kanombe ngo bafate indege ibageze i Kinshasa.

    Ngo abo bakoze babujije abo banye-Congo kwishyura kuri banki ayo mafaranga, babasaba kuyabaha mu ntoki.

    Umuvugizi w'Umusigire w'urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ikorwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Ati 'Nibyo koko aba bagabo bafatiwe mu murenge wa Gisenyi bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu zabo bwite ubu bakaba bafungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha''.

    Ingingo ya 15 y'itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w'umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n'itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n'itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n'amategeko aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10. 000.000 FRW). Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse.

    Abafashwe bafungiwe kuri station ya RIB ya Gisenyi mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-babiri-bafunzwe-bakekwaho-gutanga-ibipimo-by-ubuntu-bya-covid-19

  • Ntibisanzwe! Umudepite wari mu nama kuri 'Zoom' yagaragaye yambaye ubusa buri buri #rwanda #RwOT

      Umudepite wo muri Canada, William Amos ubwo yari mu nama na bagenzi hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga kuri Zoom yambaye ubusa gusa imyanya y'ibanga yari ikingirijwe na telefoni ubwo yari ari kwihagarika.

    Amos mu ijoro ryo kuwa Kane yanditse kuri Twitter, avuga ko 'yagiye kwihagarika atazi neza ko, kamera ifunguye.'

    Avuga ko 'Ntewe isoni cyane n'ibikorwa byanjye ndetse n'uwo naba naratumye yumva abangamiwe.'

    Amos ariko muri Mata nabwo yari yagaragaye mu nama nanone yambaye ubusa, ahagaze hagati y'amabendera ya Canada na Quebec.

    Uyu ni umudepite mu ishya Liberal rya Minisitiri w'Intebe, Justin Trudeau. Abo muri opozisiyo bavuga ko bigeze no kumubona anyara mu gikombe cy'ikawa.

    Amos yavuze ko hari inshingano ze zimwe agiye kureka, akabanza yajya gushaka ubufasha atatangaje uko buteye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/30/ntibisanzwe-umudepite-wari-mu-nama-kuri-zoom-yagaragaye-yambaye-ubusa-buri-buri/

  • Urubyiruko rwasabwe kugendera kure ingengabitekerezo mbi yo ku ishyiga, ruharanira u Rwanda rwiza – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, witabirwa na Depite Kamanzi uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite; Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa;u Umwanditsi akaba n'umushakashatsi, Rwagasani Braddock, ndetse na Nyampimga w'u Rwanda 2019, Miss Nimwiza Meghan.

    Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021, urwo rubyiruko rwasuye Urwibutso mu rwego rwo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira indabo ku mva, bunamira inzirakarengane zihashyinguye, bababwa n'ibiganiro byagarutse ku ruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Insanganyamatsiko yagiraga iti 'Urubyiruko rw'Uumujyi wa Kigali mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    Depite Kamanzi Ernest yabwiye urwo rubyiruko ko rukwiye gukoresha amahirwe rwahawe n'Igihugu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko 'ni byo u Rwanda rwifuza'.

    Mu kiganiro Miss Nimwiza Meghan yagarutse ku gisobanuro cy'ingengabitekerezo, avuga ko 'dukwiriye kwima amatwi abatubwira amakuru y'ibihuha kandi tugakoresha imbuga nkoranyambaga tuvuga amateka y'ukuri ku Gihugu cyacu”.

    Rwagasani Bladdock yabwiye urubyiruko ko 'rukwiye gusoma no kwandika amateka y'Igihugu' bityo bikarufasha guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi wungirije w'Urugaga rw'Urubyiruko rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali, Mugesera Sam yavuze ko mu rugamba rwo guhangana n'abapfobya n'abahakana Jenoside ari ngombwa kujya mu mizi y'ikibibatera.

    Yakomeje ati 'Nk'urubyiruko tukirinda ingengabitekerezo yo ku ishyiga ahubwo tugafata umwanya uhagije wo kwiga amateka y'Igihugu cyacu, tugamije gukuramo amasomo azadufasha guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.'

    Uwo muhango usojwe habaye ibiganiro mu matsinda bigaruka ku bibazo bibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda n'iterambere ry'Igihugu. Ibyagaragajwe birimo ingengabitekerezo yo ku ishyiga, kudashishoza k'urubyiruko, kwigira ba ntibindeba no gukwirakwiza amakuru y'ibihuha.

    Nyuma yo kurebera hamwe ibyo bibazo, biyemeje gufata iya mbere mu kubaka Igihugu kibereye bose, bimakaza ubumwe n'ubwiyunge kandi bafatanya kurwanya abahakana n'akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Miss Nimwiza Meghan ari mu bitabiriye uwo muhango

    Muri uwo muhango hanashyizwe indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi

    Depite Kamanzi Ernest yabwiye urwo rubyiruko ko rukwiye gukoresha amahirwe rwahawe n'Igihugu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    Mu kiganiro Miss Nimwiza Meghan yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga ruvuga ukuri ku mateka y’igihugu

    Mugesera Sam yavuze ko mu rugamba rwo guhangana n'abapfobya n'abahakana Jenoside ari ngombwa kujya mu mizi y'ikibibatera

    Urubyiruko rwasabwe guhashya cyane abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside babinyujije ku ishyiga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwasabwe-kugendera-kure-ingengabitekerezo-mbi-yo-ku-ishyiga

  • Urubyiruko rwasabwe kugendera kure ingengabitekerezo mbi yo ku ishyiga, ruharanira u Rwanda rwiza –

    Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, witabirwa na Depite Kamanzi uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite; Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa;u Umwanditsi akaba n’umushakashatsi, Rwagasani Braddock, ndetse na Nyampimga w’u Rwanda 2019, Miss Nimwiza Meghan.

    Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021, urwo rubyiruko rwasuye Urwibutso mu rwego rwo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira indabo ku mva, bunamira inzirakarengane zihashyinguye, bababwa n’ibiganiro byagarutse ku ruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Insanganyamatsiko yagiraga iti “Urubyiruko rw’Uumujyi wa Kigali mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

    Depite Kamanzi Ernest yabwiye urwo rubyiruko ko rukwiye gukoresha amahirwe rwahawe n’Igihugu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko “ni byo u Rwanda rwifuza”.

    Mu kiganiro Miss Nimwiza Meghan yagarutse ku gisobanuro cy’ingengabitekerezo, avuga ko “dukwiriye kwima amatwi abatubwira amakuru y’ibihuha kandi tugakoresha imbuga nkoranyambaga tuvuga amateka y’ukuri ku Gihugu cyacu”.

    Rwagasani Bladdock yabwiye urubyiruko ko “rukwiye gusoma no kwandika amateka y’Igihugu” bityo bikarufasha guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali, Mugesera Sam yavuze ko mu rugamba rwo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside ari ngombwa kujya mu mizi y’ikibibatera.

    Yakomeje ati “Nk’urubyiruko tukirinda ingengabitekerezo yo ku ishyiga ahubwo tugafata umwanya uhagije wo kwiga amateka y’Igihugu cyacu, tugamije gukuramo amasomo azadufasha guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.”

    Uwo muhango usojwe habaye ibiganiro mu matsinda bigaruka ku bibazo bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu. Ibyagaragajwe birimo ingengabitekerezo yo ku ishyiga, kudashishoza k’urubyiruko, kwigira ba ntibindeba no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.

    Nyuma yo kurebera hamwe ibyo bibazo, biyemeje gufata iya mbere mu kubaka Igihugu kibereye bose, bimakaza ubumwe n’ubwiyunge kandi bafatanya kurwanya abahakana n’akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Miss Nimwiza Meghan ari mu bitabiriye uwo muhango

    Muri uwo muhango hanashyizwe indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi

    Depite Kamanzi Ernest yabwiye urwo rubyiruko ko rukwiye gukoresha amahirwe rwahawe n’Igihugu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    Mu kiganiro Miss Nimwiza Meghan yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga ruvuga ukuri ku mateka y’igihugu

    Mugesera Sam yavuze ko mu rugamba rwo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside ari ngombwa kujya mu mizi y’ikibibatera

    Urubyiruko rwasabwe guhashya cyane abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside babinyujije ku ishyiga

  • Kubera umutingito watumye atajya mu kwa buki #rwanda #RwOT

      Producer Holybeat uherutse gusezerana  imbere y'Imana n'umukobwa ukomoka muri Israel witwa Annette Antoinette Tahan,yahishuye ko umutingito umaze iminsi wibasiye  Akarere ka Rubavu watumye atajya mu kwa buki nk'uko yari yabiteganyije.

    Ibi Producer Holybeat, inkuru dukesha IGIHE yababwiye ko ubwo bamusuraga mu rugo rushya ari kubanamo n'umugore we bashakanye nyuma y'imyaka ibiri bakundana.

    Holybeat yabonayeho umwanya wo kunyomoza ibyavugwaga ko yaba yarakunze Annette Antoinette Tahan amukurikiranyeho amafaranga n'ubwebegihugu bwa Israel.

    Ati'Njye nashakaga urukundo,ikimenyimenyi iyo mba nshaka ubwenegihugu ubu nakabaye naragiye,ariko ndi hano kandi sinteganya no kuva mu Rwanda.'

    Uyu musore yavuze ko yamenyanye n'uwo bashyingiranye ubwo yari mu rugendo mu Rwanda nka mukerarugendo.

    Nyuma y'amezi atatu bari kumwe mu ngendo zo gutembera u Rwanda,ubwo bari bageze mu karere ka Rubavu,Holybeat nibwo yatinyutse abwira umugore we ko amukunda.

    Uko iminsi yicumaga ni ko urukundo rwabo rwakuze cyane,uyu mukobwa ukomoka muri Israel yakundaga mu Rwanda urugendo rwo gusura umukunzi we.

    Kuki ubu Annette Antoinette Tahan aba mu Rwanda kubera umukunzi we.

    Holybeat asanzwe ari umu Producer muri The Mane Music,Studio ya Bad Rama.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/30/kubera-umutingito-watumye-atajya-mu-kwa-buki/

  • Ingagi yafotowe iri kumwenyura kubera guhoberana na ngenzi yayo #rwanda #RwOT

    Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wamenyekanye cyane mu bikorwa byo kubungabunga, kurinda no gukora ubushakashatsi ku ngagi, wagaragaje ifoto irimo ingagi ebyiri zahoberanye imwe yasetse.

    Iyo foto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw'uwo Muryango saa Kumi na 30 z'igicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021, iherekereshwa amagambo agira ati 'Iyo ukangutse ugasanga ari weekend!'

    Ubusanzwe ibyishimo by'inyamaswa bikunze kugaragarira mu kuba zakina hagati yazo, ariko iyi yo byayirenze iramwenyura.

    Dian Fossey Gollira Fund yatangijwe n'Umunyamerikakazi, Dr Dian Fossey, wari umushakashatsi ku bijyanye n'ingagi.

    Mu 1967, ni bwo yashinze Ikigo cy'Ubushakashatsi cya Karisoke giherereye mu Karere ka Musanze. Intego yacyo ni ugufasha kubungabunga, kurinda no kwiga ku ngagi by'umwihariko izo muri Afurika.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/30/ingagi-yafotowe-iri-kumwenyura-kubera-guhoberana-na-ngenzi-yayo/

  • InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo 10 zisoje… – #rwanda #RwOT

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Indirimbo ‘Itara’ ya Davis D iyoboye uru rutonde irakunzwe cyane bitewe n'ubutumwa burimo buvuga ku buzima busanzwe buriho byafatira noneho ku magambo umuhanzi Davis D yaririmbye bitewe n'ubuzima yaciyemo igihe yari yatawe muri yombi bikayongerera kuryoha no gukundwa bitewe n'uyumva cyane ko hari n'usanga ari ubuzima yaciyemo.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda.com, zari zifite amajwi agera kuri 63 y'abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho ubutumwa bugera kuri 34, dutangira kuzishyira ku rutonde mu majwi yagizwemo uruhare n'abakunzi b'umuziki nyarwanda.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NYARWANDA 10 ZIKUNZWE

    ‘ITARA ‘YA DAVIS D NIYO NDIRIMBO IYOBOYE IZINDI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106080/inyarwanda-music-top-10-indirimbo-10-zisoje-ukwezi-kwa-gicurasi-zikunzwe-cyane-ziyobowe-na-106080.html