Category: Uncategorized

  • Palm-nut vulture, igisiga cyo mu bwoko bw’inkongoro kitabeshwaho n’inyama gusa –

    Umuryango dusangamo ibisiga by’inkongoro harimo ibisiga bibaho imibereho itangaje kandi iteye amatsiko. Muri uwo muryango dusangamo inkongoro zitungwa n’imirambo n’intumbi, amayezi n’ibindi, dusangamo ndetse inkongoro zibasha kwica inyamaswa nzima zirimo nk’intama, ihene, imitavu n’izindi zitandukanye.

    Ntabwo ari ibyo gusa kuko muri uwo muryango tunasangamo inkongoro zitwa Palm-nut vulture zibeshwaho n’ubunyobwa n’izindi mbuto nubwo inshuro nke cyane zibasha kurya inyama. Ese Palm-nut vulture ni igisiga bwoko ki?

    Palm-nut vulture ni igisiga gisa gute?

    Iki gisiga iyo ari gikuru ahantu hanini haba hasa n’ibara ry’umweru, uretse ku mugongo hari ibara ry’umukara. Iki gisiga gifite imirizo migufi isa n’umukara ariko hakagaragaraho uturongo tw’umweru.

    Amaso y’iki gisiga ni umuhondo kandi amaguru n’amano afite ibara rijya gutukura. Ibi bisiga ikigore n’ikigabo birasa uretse ko ikigore kiruta gato ikigabo.

    Uburebure bw’iki gisiga ni santimetero 60, iyo amababa arambuye agira santimetero 150, iyo gikuze gipima garama 1360-1700g.

    Palm-nut vulture ishobora kurama kugera ku myaka 27. Ku mugabane wa Afurika habarurwa ibi bisiga bigera 80.000 kandi mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali ibi bisiga bibasha kuhaboneka ku bwinshi.

    Palm-nut vulture itungwa n’iki?

    Palm-nut vulture ni igisiga gitandukanye n’ibindi bisiga byo mu muryango w’inkongoro ndetse n’ibindi bibeshwaho no guhiga. Iki gisiga gitungwa mbere na mbere n’imbuto n’amavuta biva ku giti cy’umukindo kandi gishobora kurya izindi mbuto n’impeke zitandukanye.

    Rimwe na rimwe gishobora kurya ibinyangoro n’ibiburangoro. Muri ibyo twavuga nk’amafi, ibisimba bisimbagurika n’ibinyamujonjorerwa. Ni gacye cyane wabona ibi bisiga birya intumbi, nubwo bishobora kurya inyoni zakomeretse cyangwa inyamabere.

    Palm-nut vulture zororoka zite?

    Palm-nut Vulture zubaka icyari kinini kigizwe n’amashami y’ibiti. Mu cyari mo imbere haba harimo amababi y’ibiti by’imikindo. Ibi bisiga bikunda kwarika icyari mu mahango y’igiti kandi zikacyubaka hejuru cyane. Ibisiga bikuze bikunda kuba hafi y’icyo cyari mu gihe cy’umwaka. Iyo icyari kimaze kuboneka ingore itera igi rimwe ryonyine.

    Ikigabo n’ikigore bifatanya kurarira iryo gi mu gihe cy’iminsi 36-42. Iyo igihe cyo kurarira kirangiye rya gi rivamo umushwi usa n’ikijuju. Uwo mushwi ugaburirwa n’ababyeyi bombi kandi nyuma y’amezi 3 uba umaze kumenya kuguruka.

    Palm-nut vulture zibangamirwa n’iki?

    Bitewe n’ubunini bwazo ndetse n’imbaraga zigira Palm-nut vulture ntabwo zifite ibizihiga byinshi, uretse ko imishwi yayo iba ifite ibyago byinshi byo kuribwa n’ibisiga birya inyama harimo za kagoma n’ibindi bisiga bitungwa n’inyama. Ibyo kandi byiyongeraho ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere no gutema amashyamba.


  • Abagize Morgan Heritage bamaze imyaka itatu bashaka kuba abanyarwanda –

    Aba basore banditse kuri Twitter bavuga ko bashaka kuba abanyarwanda, aho bagize bati “Rwanda muraho? Mureke tube abanyarwanda.” Barangije bamenyesha Lee Ndayisaba usanzwe ari inshuti yabo ndetse wanabazanye mu Rwanda mu gitaramo mu 2017.

    Ndayisaba Lee uzwi mu myidagaduro nk’uhagarariye Clouds Entertainment mu Rwanda akaba ubu ari n’Umujyanama wa Bruce Melodie yabwiye IGIHE atari ubwa mbere Morgan Heritage bifuza kuba abanyarwanda.

    Ati “Bamaze igihe kinini babimbwira ko bashaka kuba abanyarwanda. Bamaze nk’imyaka itatu nanjye ngiye kureba uko nabafasha n’ubwo atari njye utanga ubwenegihugu. Bakunda u Rwanda cyane.”

    Morgan Heritage ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy Morgan. Iri tsinda ryashinzwe mu 1994, rigizwe na “Peetah” Morgan, Una Morgan, Roy “Gramps” Morgan, Nakhamyah “Lukes” Morgan ndetse na Memmalatel “Mr. Mojo” Morgan.

    Ryegukanye ibihembo bikomeye bitandukanye ndetse mu 2016 batwaye Grammy Awards mu cyiciro cya ‘Best Reggae Album’, kubera iyo bakoze mu 2015 yitwa ‘Strictly Roots’.

    Aba bahanzi begukana icyo gihembo bari bahatanye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Barrington Levy, Jah Cure, Luciano n’uwitwa Rocky Dawuni.

    Morgan Heritage baririmbiye mu Rwanda bwa mbere mu Rwanda kuri Golden Tulip mu Mujyi wa Nyamata tariki ya 2 Nyakanga 2017.

    Morgan Heritage barifuza kuba abanyarwanda

  • Perezida Ndayishimiye akomeje kujya mu bihugu byo mu karere, noneho agiye muri Kenya #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi byatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye afite uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Kenya aho yatumiwe na mugenzi we Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.

    Perezida Evariste Ndayishimiye ujyana n’umugor we Angeline Ndayishimiye, aratangira uru ruzinduko kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi aho bazanitabira umunsi mukuru wa 'Madakara Day' uba tariki ya 01 Kamena wo kwizihiza ubwigenge bwa Kenya.

    Iri tangazo rivuga ko uru ruzinduko ruzabera umwanya mwiza abakuru b’Ibihugu byombi kuganira ku buryo bakomeza kongera imbaraga umubano w’ibihugu byombi ndetse n’uw’ababituye.

    Rivuga kandi ko hazabaho gusinya amasezerano y’imikoranire mu nzego zinyuranye agamije kongera ubufatanye.

    Kenya ibaye igihugu cya gatatu gikorewemo uruzinduko na Perezida Evariste Ndayishimiye nyuma ya Tanzania yanasaye bwa mbere akimara gutorwa ndetse na Uganda aherutse gusura ubwo yitabiraga n’irahira rya mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni.

    Muri ruriya ruzinduko aheruka kugirira muri Uganda, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko Igihugu cye gifata Museveni nk’umubyeyi kuko yakunze kukiba hafi.

    Icyo gihe kandi Perezida Ndayishimiye yabwiye Museveni ko yizeye inama ze ndetse ko azazikenera cyane ubwo azaba ayoboye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Ndayishimiye-akomeje-kujya-mu-bihugu-byo-mu-karere-noneho-agiye-muri-Kenya

  • AMAFOTO : Irebere uko abasore b’Amavubi baje mu mwiherero bameze #rwanda #RwOT

    Iyi mikino ya gicuti izaba mu ntangiro za Kamenya, izakinwa mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi u Rwanda rugomba gukina na Mali na Kenya muri Nzeri 2021.

    Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu basanzwe bakina imbere mu gihugu ni bo babimburiye abandi kugera mu mwiherero uri kubera mu Karere ka Bugesera.

    Mbere yo kwinjira mu mwiherero babanje gufatwa ibipimo kugira ngo basuzumwe niba ntawurwaye icyorezo cya COVID-19.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/AMAFOTO-Irebere-uko-abasore-b-Amavubi-baje-mu-mwiherero-bameze

  • Shaddyboo yishongoye nyuma yo gucibwa intege ariko akaba abona hari aho ibyo yabujijwe bimugejeje #rwanda #RwOT

    Mbabazi Chadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, yishingoye kuri benshi bamucaga intege none ubu akaba ari bo bakiriya be abandi bamubaza uko yabigenge.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Shaddyboo yavuze ko yagiye acibwa intege kenshi, bamubwira ko ibyo yirirwa akora ashyira amafoto kuri Instagram ntacyo bizamumarira ariko ubu bikaba bimutunze ndetse banamubaza uko yabikoze.

    Ati' Muri 2016 bambwiye ko gushyira amafoto yanjye kuri I.G(Instagram) ko nta nyungu. Ubu baransaba kubamamariza. Kuri Twitter naje bambwira ko imihanda inyerera atari ibyanjye ntabishobora, none barikumbaza uko mbigenza. nibakubwira ko utabishobora nibo baba bivuga .jya umenya ko wowe ukaze.'

    Muri 2016 bambwiye ko gushyira amaphoto yanjye kuri I.G ko ntanyungu. Ubu baransaba kubamamariza.
    Kuri Twitter naje bambwira ko imihanda inyerera atari ibyange ntabishobora,none barikumbaza uko mbigenza.
    Ni bakubwira ko utabishobora nibo baba bivuga .Jya umenyako wowe ukaze

    — Shaddyboo ( Mbabazi Chadia) (@shaddyboo__92) May 30, 2021

    Kuva mu ntangiriro za 2016 ubwo yari amaze gutandukana n’umugabo we, Meddy Saleh, Shaddyboo yagiye agaruka mu itangazamakuru cyane mu nkuru zitandukanye.

    Amafoto ye yagiye ashyira kuri Instagram akurura abagabo ni kimwe mu byagiye bigaruka mu mitwe y’inkuru zitandukanye mu myaka 5 ishize.

    Uyu mugore w’abana babiri bitewe n’uburyo yakoreshaga uru rubuga yaje guhabwa akazina k’Umwamikazi wa Instagram.

    Ni kenshi yagiye atutwa bitewe n’amafoto ahashyira ariko nk’uwari uzi icyo agamije yarakomeje ubu akaba ari na we cyamamare nyarwanda cya mbere gikurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 874.

    Nyuma yo gufatisha kuri Instagram Shaddyboo utarakoreshaga urubuga rwa Twitter, nayo yahise yiyemeza kuyikoresha, nta mwaka urashira ayikoresha kuko yatangiye kuyikoresha muri Kamena 2020, ubu akaba akurikirwa n’abantu ibihumbi 37.5.

    Izi mbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bintu byinjiriza uyu mugore agatubutse, muri iyi minsi abantu batekereza kwamamaza abenshi batekereza imbuga nkoranyambaga(social media), Shaddyboo ni izina rihita riza mu mutwe w’abantu benshi bashaka kwamamaza.

    Izina rye ryavuzwe cyane ndetse anamenyekana birushijeho muri 2017 ubwo yari yatumiwe kuri Televiziyo avuga ibyerekeye ubuzima bwe, umunyamakuru yamubajije ahantu akunda kujya mu buryo bwo kuruhura ubwonko no gushimisha amaso, atazuyaje yavuze ko akunda kujya ku mucanga hafi y’amazi.

    Yabajijwe niba yaba azi koga, asubiza agira ati 'Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean[impumuro y’inyanja], biranshimisha cyane'. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho undi na we ati 'No! No!'

    Ibi byatumye aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, muri uwo mwaka(2017) yongeye kugaruka mu mitwe y’abantu ubwo yajyaga muri Tanzania yatumiwe na Diamand, aganira n’itangazamakuru bakamubaza mu cyongereza na we agasubiza ariko ubona ibyo avuga bidahuye neza.

    Shaddyboo wa 2017

    Amafoto ye ashobora abagabo ni amwe muyo yagiye yifashashija azamura konti ye ya Instagram

    Ni kenshi yabwiwe ko ibyo akora ntacyo bizamugezaho

    Ngo abamuciye intege nibo bamubaza uko abikora

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yishongoye-nyuma-yo-gucibwa-intege-ariko-akaba-abona-hari-aho-ibyo-yabujijwe-bimugejeje

  • AMAFOTO : Perezida Kagame na Madamu barebye Final ya BAL yegukanywe na Zamalek #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiranye ishyaka ku mpande z’amakipe yombim aho US Monastir yahabwaga amahirwe menshi kurusha Zamalek kubera uburyo iriya kipe yo muri Tunisia yigaragaje mu mikino yabanje.

    Amakipe yombi yatangiye ahatana ndetse asa nk’aringaniye mu bitego, agace ka mbere k’umukino karangiye US Monastir iyoboye ifite amanota 22-17.

    Naho agace ka kabiri ari na ko karangije igice cya mbere cy’umukino, karangiye Zamalek yigaranzuye US Monastir kuko bagiye kuruhuka ifite amanota 44-42.

    Agace ka gatatu, Zamalek yakomeje kuyobora uyu mukino kuko karangiye ifite amanota 55-51, umukino uza no kurangira iyi kipe yo mu misiri ikiwuyoboye aho yari ifite amanota 68-56 ihita yegukana iri rushanwa ryari ribaye bwa mbere rikabera mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-Perezida-Kagame-na-Madamu-barebye-Final-ya-BAL-yegukanywe-na-Zamalek

  • Zamalek yegukanye BAL, Patriots BBC isoza ku mwanya wa 4(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shampiyona Nyafurika ya Basketball (BAL) yari imaze iminsi ibera mu Rwanda muri Kigali Arena yasojwe uyu munsi aho iki gikombe cyegukanywe na Zamalek yo mu Misiri itsinze US Monastir yo muri Tunisia amanota 76 kuri 63.

    Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere ryatangiye tariki ya 16 Gicurasi rikaba ryasojwe uyu munsi tariki ya 30 Gicurasi 2021 ryegukanywe na Zamalek.

    Umukino wa nyuma watangiye saa 16h ukaba wari wabanjirijwe n’uw’umwanya wa 3 wahuje Patriots BBC yasezerewe na US Monastir muri 1/2 na Petro de Luanda yasezerewe na Zamalek.

    Patriots yaje gutsindwa na US Monastir amanota 97 kuri 68 itahana umwanya wa 4.

    Agace ka mbere karangiye Petro de Luanda iyoboye n’amanota 24 kuri 14, agace ka kabiri Petro yongeye kugatsinda ku munota 29 kuri 23(53-37).

    Patriots yakomeje kugorwa n’umukino, agace ka gatatu yagatsinzwe 27-13(80-50). Patriots yatsinze agace ka nyuma 18-17. Umukino warangiye ku ntsinzi ya Petro de Luanda ku manota 97 kuri 68, ihita inegukana umwanya wa 3.

    Valdelicio wa Petro de Luanda niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze 21, Kenneth Gasana wa Patriots BBC yatsinze 18.

    Ndizeye Dieudonne hagati y’abakinnyi ba Petro de Luanda

    Nshobozwabyosenumukuza

    Ntabwo byari byoroshye

    Prince Ibeh agerageza gutera umupira mu nkangara

    Valdelicio Joacquim watsinze amanota 22 muri uyu mukino

    Kenneth Gasana wa Patriots yatsinze amanota 18

    Uyu mukino ukaba wakurikiwe n’uwa US Monastir na Zamalek, wanarebwe na Perezida Paul Kagame.

    US Monastir niyo yatangiye umukino neza kuko yasoje agace ka mbere iyoboye n’amanota 22 kuri 17.

    Zamalek yari yashyizwemo ikinyuranyo cy’amanota 5, yaje kugikuramo kuko yagatsinze ishyizemo amanota 7, yagatsinze 27-20, amakipe yagiye kuruhuka ari 44 ya Zamalek kuri 42 ya US Monastir.

    Mu gace ka gatatu amakipe yombi yafunganye ariko Zamalek iza kugatsinda 11-9(55-51), agace ka nyuma US Monastir yaje kugorwa nako kuko yaje kugatsindwa ku munota 21-12, umukino warangiye ku ntsinzi ya Zamalek y’amanota 76 kuri 63.

    Zamalek ikaba ari yo yegukanye igikombe cya BAL cyabaga ku nshuro ya mbere.

    Michael Olayinka wa Zamalek niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze 15, Marcus Christophe wa US Monastir atsinda 14.

    Ntabwo wari umukino woroshye

    US Monastir byari byanze

    Zamalek yari hejuru ya US Monastir cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/zamalek-yegukanye-bal-patriots-bbc-isoza-ku-mwanya-wa-4-amafoto

  • Mc yavuye mu bukwe igitaraganya agikubita amaso umugeni. – YEGOB #rwanda #RwOT

    MC wari ugiye kuyobora imihango y'ubukwe yasohotse huti huti arigendera ubwo yakubitaga amaso umugeni agasanga ni umukobwa wahoze ari umukunzi we cyera. Uyu mugabo akomoka mu gace kitwa Mwatate, Taveta muri Kenya.

    Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko uyu musangiza w'amagambo yakundaga uwo mukobwa cyane ku buryo byamugoye kwihangana agakomeza kuyobora ubukwe, ahitamo kurambika mikoro hasi arigendera.

    Uyu MC usanzwe ari mwarimu ku ishuri ribanza muri Kenya yatandukanye n'uwo mukobwa nta kibazo bafitanye ajya gushyingiranwa n'umusore utwara indege.

    Abari muri ubwo bukwe bavuga ko 'MC ubwo bamutumiraga ntiyari azi umukobwa uzashyingirwa. Ubukwe butangiye yahaye ikaze abageni nk'ibisanzwe gusa nyuma tugiye kubona, tubona ashyize mikoro hasi arisohokeye'.

    Aba bombi ngo ntibari barigeze bashwana uretse kuba umukobwa yarasuzuguye mwarimu ngo ntiyabasha kumuha buri kimwe ashaka.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mc-yavuye-mu-bukwe-igitaraganya-agikubita-amaso-umugeni/

  • Umuraperi P Diddy yavugishije abatari bake kubera Jennifer Lopez. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi w'Umunyamerika Sean Love Combs wamenyekanye nka Puff Daddy cyangwa se P. Diddy yarangamiwe n'itangazamakuru ritandukanye ku isi yose biturutse ku ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ahahise he mu rukundo na Jennifer Lopez.

    Jennifer Lopez na P Diddy bakundanye igihe kitari gito.

    Aba bombi bakundanye hagati ya 1999 na 2001. Icyatumye abantu benshi bibaza kuri P Diddy kubera ifoto yashyize kuri Instagram ari kumwe na Jennifer Lopez, ni uko yabikoze mu gihe bivugwa ko Jennifer Lopez na Ben Affleck bongeye kunga ubumwe nyuma y'imyaka 17 batandukanye.

    Kuva yashyira iyi foto kuri Instagram abantu benshi bifashishije imbuga zitandukanye zirimo Twitter na Instagram, bavuga byinshi kuri iyi foto.

    Ubwo yayishyiraga kuri Instagram hari benshi batanze ibitekerezo bamubwira ko akwiriye kongera gusubirana na Jennifer.

    Umwe yanditse ati 'Urabeho Ben.' Undi ati 'Genda ufate umukobwa we muvandimwe, ni uwawe.'

    Ntabwo ari ubwa mbere uyu muraperi akora ibijya gusa n'ibi kuko no mu 2019 ubwo Jennifer yakundanaga na Alex Rodriguez, yigeze kujya ahatangirwa ibitekerezo kuri imwe mu mafoto ya Jennifer yandika agira ati 'Mana yanjye.'

    Icyo gihe abafana bamushinje kugaragaza kwifuza uyu mugore, mu gihe Alex Rodriguez we yamusubije ko ari umunyamugisha kuba afite umukunzi nk'uwo mugore. Jennifer nyuma yavuze ko Diddy yasabye imbabazi Alex kubera iki gitekerezo yatanze.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umuraperi-p-diddy-yavugishije-abatari-bake-kubera-jennifer-lopez/