Category: Uncategorized

  • Amavubi : Ngwabije ukina mu Bufaransa na Rwatubyaye basanze bagenzi babo mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, buratangaza ko uyu munsi ari bwo aba bakinnyi basanzwe ari myugariro bageze mu mwiherero aho basanze bagenzi babo bawugezemo kuri iki Cyumweru tariki 30 Gicurasi.

    Ngwabije Bryan usanzwe ari Umufaransa ufite inkomoko mu Rwanda, ahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu, akaba ari umwe mu bakinnyi bashya bagiriwe icyizere n’umutoza Mashami Vincent wakoze impinduka zidasanzwe mu ikipe y’Igihugu.

    Ngwabije Bryan kandi ategerejweho byinshi nk’umwe mu bakina ku mugabane w’u Burayi ugiye gukinira Amavubi.

    Kimwe na Rwatubyaye Abdul bahagereye rimwe, na we ari mu bakinnyi bakunze guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu akaba anamaze igihe ari myugariro ubanzamo.

    Rwatubyaye kandi ni umwe mu banyarwanda bahiriwe no gukina hanze, aho amaze igihe kinini akaba aherutse gusinya muri iriya kipe ya muri Shkupi FK yo muri Macedonia.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amavubi-Ngwabije-ukina-mu-Bufaransa-na-Rwatubyaye-basanze-bagenzi-babo-mu-mwiherero

  • Kunywa itabi, inzoga no gusomanira imbere ya mwarimu biravuza ubuhuha ku biga ku Kabusunzu –

    Ni ikibazo kimaze gufata indi ntera nk’uko bamwe mu barimu babitangarije IGIHE, bavuga ko hakenewe ko inzego zirenze ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo habashe kugira igikorwa.

    Umwe muri bo yagize ati “Abana baratunaniye ariko tubona ari uko nta byemezo bijya bibafatitwa kandi ahanini usanga ari abiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Banywera itabi hano cyangwa bakahanywera inzoga.”

    Yakomeje avuga ko ubu businzi bubakururira mu zindi ngeso nko gusomana ubwabo imbere y’abarimu cyangwa bagashaka gusoma mwarimu ndetse ko bababazwa n’uko iyo bagiye kubafatira ibyemezo ubuyobozi bubyanga.

    Ati “Hari ishuri ryose ryari ryatumwe ababyeyi ariko ubuyobozi ntibwabahannye. Iyo bigeze aho umwana agutera ingwa urimo kwigisha kubera ubusinzi cyangwa agashaka gusomana biba ari ikibazo gikomeye.”

    Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Uwimbabazi Françoise, yabwiye IGIHE ko hari abanyeshuri bajya kwiga banyoye inzoga ndetse hari n’abazinywera ku ishuri ariko yahakanye ibijyanye n’uko bashatse gusoma mwarimu.

    Ati “Abanyeshuri banywa inzoga nk’urubyiruko ariko ibyo kuba barasomye umwarimu nta gihamya ndabibonera.”

    Uwimbabazi yasobanuye ko hari abanyeshuri bakusanya amafaranga bakanywera inzoga mu kibuga cy’ishuri kandi ko bitari kuri iki kigo gusa. Ngo iki kibazo biteguye kugifatira ingamba zikomeye umwaka utaha kuko hasigaye igihe gito umwaka w’amashuri ugasozwa.

    Ati “Abarimu baravuga ngo abanyeshuri ntabwo bahanwa kandi urumva niba bateye ingwa mwarimu ntabwo uzahita ubirukana; niba mwarimu abajije ikibazo abanyeshuri bagasubiriza rimwe ntabwo uzahita ubirukana, nabasabye ko bareka tukazazana ingamba nshya umwaka utaha kuko basigaje ukwezi bagakora ikizamini aho kubirukana.”

    Yakomeje avuga ko yamaze gukora raporo y’iki kibazo ndetse yijejwe n’inzego zibishinzwe zirimo iz’Akarere ka Nyarugenge n’Umurenge wa Nyakabanda ko zigiye kuza kugikurikirana.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yatangaje ko hari itsinda ryashyizweho ngo risesengure ibibazo by’uburere buke n’ibindi bivugwa muri iri shuri rya Kabusunzu.

    Bamwe mu banyeshuri biga kuri GS Kabusunzu baravugwaho imyitwarire mibi irimo n’ubusinzi

  • Ibihumbi by'Abanyetiyopiya mu mihanda bamagana Leta zunze Ubumwe za Amerika #rwanda #RwOT

    Abantu barenga 10,000 bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana Leta Zunze ubumwe za Amerika mu murwa mukuru wa Addis Ababa wa Ethiopia, bamagana politike ya Perezida Joe Biden ku ntambara muri Tigray.

    Biden yasabye ko habaho agahenge muri aya makimbirane, ubu amaze amezi arindwi.
    Mu kwigaragambya, abantu bari bitwaje ibyapa binenga Amerika, abandi ibisingiza Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya na Xi Jinping w'Ubushinwa.

    Leta ya Ethiopia imaze igihe iri ku gitutu kubera intambara muri Tigray. Abantu babarirwa mu bihumbi, cyane cyane abasivile, bamaze kwicwa, naho abagera kuri miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

    Amakimbirane yatangiye mu kwezi kwa 11/2020, ubwo Minisitiri w'intebe Abiy Ahmed yategekaga ibitero ku ngabo z'ishyaka Tigray People's Liberation Front (TPLF) zari zimaze gufata ibigo by'ingabo za leta muri Tigray.

    Hashize ukwezi, Abiy yatangaje ko intambara yarangiye, bamaze gufata umurwa mukuru wa Tigray, Mekelle. Ariko kugeza ubu, ingabo za leta ya Ethiopia zifatanyije n'iza Eritrea baturanye ziracyarwana n'abarwanyi ba TPLF.

    Impande zombi zagiye zishinjanya guhonyora uburenganzira bwa muntu n'ibyaha by'intambara ku basivile, birimo ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu.

    Mu cyumweru gishize, Biden yasabye iherezo ku 'bikorwa binini bihonyanga uburenganzira bwa muntu' birimo 'ihohoterwa rishingiye ku gitsina' muri Tigray.

    Ibiro by'ububanyi n'amahanga bwa Amerika byafashe ibihano ku nkunga y'ubukungu n'umutekano ihabwa Ethiopia kubera iyo ntambara, igikorwa cyarakaje leta ya Abiy.

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Ethiopia yavuze ko ari igikorwa kibabaje gishobora 'guhungabanya' umubano wa Ethiopia na Amerika.

    Amerika nkuko BBC ibitabgaza, imaze igihe isaba ko ingabo za Eritrea ziva muri Tigray nubwo mu byumweru byashize leta ya Ethiopia yavuze ko izo ngabo zigiye kuhava.

    Habaye iki mu myigaragambyo?

    Yateguwe na minisiteri y'urubyiruko ya Ethiopia yitabirwa n'abashyigikiye Minisitiri w'intebe Abiy Ahmed.
    Umukuru w'umujyi wa Addis Ababa ari mu bantu bakomeye bayivugiyemo imbwirwaruhame.

    Adanech Abebe asubirwamo n'ibiro ntaramakuru Reuters avuga ati: 'Ntabwo tuzabapfukamira. Ibihano no guhagarika ingendo bya Amerika n'inshuti zayo ntibikwiye. Ikeneye gukosorwa'.

    Abigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditse mu rurimi rwa Amharic, ruvugwa cyane mu gihugu, kimwe no mu Cyarabu cyangwa Icyongereza.

    Bimwe byanditseho ngo 'Ethiopia ntikeneye umushumba', 'Turasaba Amerika kwisubiraho ku ngingo yayo kuri Ethiopia', 'Ntabwo tuzapfukamira igitutu cy'abo hanze'.

    Umunyamakuru wa BBC Kalkidan Yibeltal uri i Addis Ababa avuga ko ibyapa bisingiza Putin na Xi ari ibyo guha Amerika ubutumwa ko Ethiopia ifite izindi nshuti zikomeye.
    Imyigaragambyo nk'iyi yo kwamagana Amerika yabereye no mu mijyi ya Dire Dawa, Harar na Gambella, nk'uko Kalkidan abivuga.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ibihumbi-byabanyetiyopiya-mu-mihanda-bamagana-leta-zunze-ubumwe-za-amerika/

  • Canal + ikomeje kudabagiza abaturarwanga, abanyamahoteli bo bazaniwe promotion idasanzwe #rwanda #RwOT

    Ubu bwasisi bwatangijwe mu cyumweru gishize aho abafite hoteli cyangwa amacumbi bifuza gukorana na Canal + bazajya bahabwa ibikoresho by’iki kigo ku buntu ndetse n’umutekinisiye w’ubuntu.

    Canal + isanzwe ifasha abantu kwirebera amashusho meza no gutuma abantu basusuruka, ivuga ko iyi promotion igamije gufasha abanyamahoteli n’abafite amacumbi gukomeza kwakira neza ababagana kuko umukiliya agomba kuba umwami nk’uko muri Canal + bimeze.

    Uretse iyi promotion, Canal + kandi yagabanyije ibiciro by’ifatabuguzi muri ibi bihe by’imikino ya Euro kugira ngo buri wese ubyifuza azabashe kwirebera iriya mikino.

    Ubu ifatabuguzi ryagurara 8 000 Frw ryashyizwe kuri 7 000 Frw kandi umuntu uriguze azakajya abasha kureba amashene umunani yihitiyemo.

    Naho bouquet yagurara 12 000 Frw y’amashene 16 ubu iragura 10 500 Frw, naho iyagurara 15 000 Frw ubu iri ku 13 500 Frw yo ikaba iriho amashene 24.

    Agashya kari muri ibi byiza byazanywe na Canal + kandi ni uko umuntu azahabwa amashene yihitiyemo kandi wakwifuza kuyahindurirwa, ukabikorerwa nta mananiza.

    ******

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Canal-ikomeje-kudabagiza-abaturarwanga-abanyamahoteli-bo-bazaniwe-promotion-idasanzwe

  • Ikirunga cyamize abazungu, umunara udasanzwe ku gasongero; ibintu 6 bidasanzwe kuri Karisimbi –

    Uretse kuba Karisimbi iheruka kuruka mbere y’ivuka rya Yezu, ni ikirunga cyahitanye abantu, kikagira ikiyaga kigira ingano y’amazi ihoraho, hatitawe ku bihe by’imvura cyangwa izuba. Bitewe n’uko kiri ahirengeye, iki kirunga gihorana ubukonje igihe cyose.

    Karisimbi iherereye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, ku mupaka uruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Izengurutswe n’imisozi myinshi irimo uwa Bisoke mu Burasirazuba, Mikeno mu Majyaruguru yacyo ndetse n’Ikirunga cya Nyiragongo mu Burengerazuba bwacyo, iki kikaba ari kimwe mu birunga bikiruka ndetse ubwa nyuma bikaba byari ejo bundi ku wa 22 Gicurasi uyu mwaka.

    Nubwo bitazwi neza igihe umusozi wa Karisimbi wavumburiwe n’amateka yayo mu gihe cy’abami ariko hari ibintu byihariye birangwa kuri uyu musozi.

    Ikirunga cya Karisimbi giheruka kuruka mbere ya Yezu

    Ikirunga cya Karisimbi giheruka kuruka mu myaka 8050 mbere ya Yezu, kibarizwa mu birunga byazimye bitakiruka.

    Uyu musozi ufite uburebure bwa metero 4.519, ni uwa 7 mu misozi miremire muri Afurika ndetse ukaba ari wo musozi muremure mu misozi y’uruhererekane rw’ibirunga, iherereye muri Afurika y’Iburasirazuba izwi ku izina rya ‘Mufumbiro’.

    Imyinshi muri iyi misozi ntikiruka uretse Nyiragongo na Nyamuragira biherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umusozi ukuze muri yo ni Sabyinyo iri hagati y’u Rwanda, Uganda na Congo.

    Izina Karisimbi ryaturutse ku ijambo ry’Ikinyarwanda ‘Amasimbi’ bitewe n’urubura ruhora ku gasongero k’uyu musozi.

    Impamvu Karisimbi ihorana urubura

    Haba mu gihe cy’imvura cyangwa icy’izuba, umusozi wa Karisimbi uhabona urubura ruzengurutse uyu musozi, ibintu bigaragaza ubukonje bukabije buba kuri uyu musozi, buhora munsi ya dogere Celsius zero mu gitondo ndetse no mu ijoro.

    Ubusanzwe, iyo umuyaga ugeze ku musozi, ubura inzira ukazamuka. Iyo uzamutse ugenda ukonja, ari na ko ukora ibicu, bigatuma iyo ugeze hejuru bisa nk’aho utwikiriye umusozi.

    Mu 1908 iki kirunga cyahtanye abashakashatsi

    Kuba iki kirunga giheruka kuruka mbere ya Yezu, ntibikuraho kuba nta bantu cyahitanye.

    Ku itariki ya 27 Gashyantare mu 1908, itsinda ry’abashakashatsi b’Abadage ryari riyobowe n’uwitwa Egon Von Kirschstein ryahuye n’uruva gusenya ubwo ryamanukaga ku kirunga rigana ku kiyaga gihari kitwa ‘Caldeira Branca’.

    Iri tsinda ryari riri gufatanya n’umushakashatsi wamenyekanye cyane mu Budage, Duke Adolf Friedrich wa Mecklenburg, wanavumbuye ibice byinshi bya Afurika, aho bari bagiye gukora ubushakashatsi ku miterere y’ibirunga bikiruka biherereye mu Burasirazuba bwa Afurika.

    Mu ibaruwa yo ku wa 5 Werurwe 1908 yanditswe na Kirschstein wari uyoboye iryo tsinda, yagize iti “Twari mu nzira turi kujya aho dukambitse, munsi y’umusozi. Kuko aho twari turi hari hegereye Caldeira Branca, byadusabaga nk’amasaha atatu gusa ngo tuhagere, twafashe icyemezo cyo kujyayo ndetse tumanuke tujyemo imbere muri icyo kiyaga turebe.”

    “Muri icyo kiyaga ntabwo hari harehare, twinjiyemo, tumaze kurenga nka kimwe cya kabiri cy’ubujyakuzimu bwacyo hafi y’aho kigarukira, ntitwamenye uko bigenze, tubona ikirere kirahindutse, inkuba zirakubita, hagwa amahindu menshi cyane avanze n’urubura, ibintu mu buzima bwanjye ntigeze mbona.”

    Kirschstein akomeza avuga ko batiyumvishaga ko ibyo bintu byabaho muri Afurika cyane ko ntaho bari barabibonye. Ati “Byari nk’Ijuru ritugwiririye.”

    Nyuma y’iryo sanganya hari ababashije kurokoka ariko abandi 20 babura ubuzima. Yagize ati “Abantu 20 bishwe n’urubura, ndetse intoki za benshi zafashe mu isayo ry’icyo kiyaga. Biragoye gusobanura ibyatubayeho.”

    Ubwo ibi byabaga hari ku ngoma y’umwami Yuhi V Musinga, nyuma y’igihe gito abazungu bageze mu Rwanda.

    Ikiyaga kiri kuri Karisimbi ntikijya gikama cyangwa ngo cyiyongere

    Karisimbi igizwe n’ibyobo byinshi byagiye bikorwa ubwo iki kirunga cyarukaga. Icyobo kinini muri byo ni iki cyiswe Caldeira Branca kirimo amazi atajya akama cyangwa ngo yiyongere nubwo hava izuba cyangwa hakagwa imvura nyinshi.

    Ibi byemezwa n’abaturiye iki kiyaga ndetse bavuga ko gifitanye isano n’imyizerere gakondo y’Abanyarwanda cyane ko cyiswe ‘Mu ntango’, ikaba ari intango bitirira Ryangombe.

    Umwe mu baturage baganiriye na RBA ubwo umunyamakuru wayo yasuraga iki Kirunga mu 2016, yaragize ati “Icyo tuzi rero ni uko batubwira ko iyi ntango mubona hasi harimo amazi, bavuga ko aya mazi afite ihuriro n’ikiyaga cya Kivu. Impamvu bavuga ibyo bintu rero, murabona uyu musozi uturukamo amazi menshi aza muri iyi ntango, ariko mu gihe cy’imvura aya mazi ntabwo ajya yiyongera no mu gihe cy’izuba ntabwo ashobora kugabanuka.”

    “Nkuko nanone tubyumvana abantu badutanze kubona izuba, batubwira ko iyi ari intango. Ntabwo bahegera, iyi ni intango ya Ryangombe.”

    Uyu musozi ufite byinshi biteye amatsiko, ni yo mpamvu uzamukwa n’abatari bake bibavunnye ariko bakiyemeza kujya kureba ibyiza biwutatse no guca agahigo kuzamuka metero 4 519.

    Kuzamuka Karisimbi bifata amasaha icyenda

    Kurira umusozi wa Karisimbi si ibintu byorohera buri wese, kuko kuwuzamuka ubwabyo bisaba kwiyemeza ukirukana ubunebwe.

    Nubwo kuzamuka Karisimbi bisaba amasaha icyenda ariko, uyu musozi uzamukwa mu minsi ibibiri, kuko ku munsi wa mbere abawuzamuka bazamuka amasaha atandatu, bagahagarara mu kigereranyo nk’icya metero 3700, maze bakarara aho ubundi bagakomeza urugendo ku munsi ukurikira bagana ku gasongero ka Karisimbi.

    Iyo umuntu ahagaze ku gasongero k’uyu musozi, aba yitegeye bya birunga bikikije Karisimbi harimo na Nyiragongo yo muri Congo iheruka kuruka mu cyumweru gishize. Uretse ibyo kuri aka gasongero haba n’amabuye y’amakoro aba yaratewe n’iruka ry’ikirunga.

    Igihe cy’imvura si igihe cyiza cyo kuzamuka uyu musozi kubera ibyondo n’ubukonje bwinshi bishobora kubangamira urugendo. Ndetse ibihu byinshi bishobora gutuma utareba ibyiza byawo cyangwa ngo ubashe kubona ibindi biwukikije.

    Igihe cyiza cyo kuzamuka Karisimbi ni muri Mutarama, Gashyantare, Werurwe, Nyakanga, Kanama, Nzeri n’Ukwakira mu gihe cy’izuba cyangwa imvura nkeya.

    Uzamuka umusozi agomba kuba yitwaje imyenda y’imbeho, uturindantoki, ibyo kurya cyangwa kunywa n’ibindi. Uwitwaje ibikoresho bitandukanye nka camera, inkoni n’ibindi, akumva atari bubigezeyo acibwa 20$ kugira ngo bamutwaze.

    Ku gasongero ka Karisimbi hubatse umunara wa metero 40

    Uyu munara wa metero 40 wubatse hejuru kuri Karisimbi watangiye kubakwa mu mwaka wa 2009 ugamije kujya ufasha abawuturiye kumva radio, koroshya itumanaho ndetse no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye.

    Gusa imirimo yo kuwubaka igenda idindira, ariko nyuma biza kugaragara ko utazagirira akamaro u Rwanda gusa ahubwo uzanafasha ibihugu biri mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika yo hagati n’iburasirazuba (COMESA). Bituma ibikorwa byo kuwubaka bishyirwamo ingufu mu kuwihutisha.

    Mu mwaka wa 2011 nibwo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, yahaye inkunga COMESA ingana na miliyoni 8.5$ [arenga miliyari 8.4 Frw] yo kurangiza kubaka uyu munara, kuko wari kugira uruhare mu gucunga ikirere n’ingendo z’indege zica mu Karere ka COMESA, cyane ko wari kujya wifashishwa mu gutanga amakuru y’indege mpuzamahanga zishaka gukoresha icyo kirere.

    Kuri ubu uyu munara ufite akamaro kanini cyane ku batuye mu Turere twa Nyabihu, Musanze na Rubavu, kuko ubafasha kumva radio neza no kureba Television, bagakoresha ibikoresho by’itumanaho ku buryo bworoshye n’ibindi.

    Karisimbi ifite ibyiza nyaburanga byinshi, yegereye ahubatse ikigo cy’ubushakashatsi cya Karisoke Research Center kirimo n’imva ya Dian Fossey, wagize uruhare runini cyane mu kwita ku ngagi.

    Abatwazaga abazungu imizigo igihe babaga baje gukora ubushakashatsi kuri Karisimbi

    Aha niho abazamuka Karisimbi baruhukira iyo bamaze amasaha atandatu bazamuka bakazongera ku munsi ukurikiyeho/Ifoto: Twitter; Ben Tuyisenge

    Duke Adolf Friedrich wa Mecklenburg wari ukuriye itsinda ry abashakashatsi baguye mu kiyaga cya Karisimbi

    Hejuru kuri Karisimbi hakunda kurangwa ibicu/ Ifoto: Mount Karisimbi

    Ikiyaga kiri hejuru kuri Karisimbi kizwi nka ‘Caldeira Branca’ ni cyo cyahitanye abashakashatsi mu 1908 bari kumwe n’abari babatwaje imitwaro/Ifoto: Volcano National Park

    Karisimbi ifite metero 4 519, ikaba ibarirwa mu birunga bitakiruka/Ifoto: Twitter Alexis Nyandwi

    Karisimbi ikijijwe n’ibindi birunga birimo na Nyiragongo iherutse kuruka muri Congo/Ifoto: Wikiloc

    Karisimbi ni wo musozi muremure mu misozi yo mu birunga Virunga Mountains Ifoto journey by design

    Kuri Karisimbi hari igihe hazaho urubura rwinshi/Ifoto: Twitter Appo

    Kuzamuka Karisimbi bitwara amasaha icyenda bigakorwa mu minsi ibiri/Ifoto: Twitter; Karisimbi Tours Africa

    Umunara uri kuri Karisimbi ufite metero 40 z’uburebure ukaba waratangiye kubakwa mu 2009/Ifoto: Pinterest

  • Ikirunga cyamize abazungu, umunara udasanzwe ku gasongero; ibintu 6 bidasanzwe kuri Karisimbi – #rwanda #RwOT

    Uretse kuba Karisimbi iheruka kuruka mbere y'ivuka rya Yezu, ni ikirunga cyahitanye abantu, kikagira ikiyaga kigira ingano y'amazi ihoraho, hatitawe ku bihe by'imvura cyangwa izuba. Bitewe n'uko kiri ahirengeye, iki kirunga gihorana ubukonje igihe cyose.

    Karisimbi iherereye mu Majyaruguru y'Iburengerazuba bw'u Rwanda, ku mupaka uruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Izengurutswe n'imisozi myinshi irimo uwa Bisoke mu Burasirazuba, Mikeno mu Majyaruguru yacyo ndetse n'Ikirunga cya Nyiragongo mu Burengerazuba bwacyo, iki kikaba ari kimwe mu birunga bikiruka ndetse ubwa nyuma bikaba byari ejo bundi ku wa 22 Gicurasi uyu mwaka.

    Nubwo bitazwi neza igihe umusozi wa Karisimbi wavumburiwe n'amateka yayo mu gihe cy'abami ariko hari ibintu byihariye birangwa kuri uyu musozi.

    Ikirunga cya Karisimbi giheruka kuruka mbere ya Yezu

    Ikirunga cya Karisimbi giheruka kuruka mu myaka 8050 mbere ya Yezu, kibarizwa mu birunga byazimye bitakiruka.

    Uyu musozi ufite uburebure bwa metero 4.519, ni uwa 7 mu misozi miremire muri Afurika ndetse ukaba ari wo musozi muremure mu misozi y'uruhererekane rw'ibirunga, iherereye muri Afurika y'Iburasirazuba izwi ku izina rya 'Mufumbiro'.

    Imyinshi muri iyi misozi ntikiruka uretse Nyiragongo na Nyamuragira biherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umusozi ukuze muri yo ni Sabyinyo iri hagati y'u Rwanda, Uganda na Congo.

    Izina Karisimbi ryaturutse ku ijambo ry'Ikinyarwanda 'Amasimbi' bitewe n'urubura ruhora ku gasongero k'uyu musozi.

    Impamvu Karisimbi ihorana urubura

    Haba mu gihe cy'imvura cyangwa icy'izuba, umusozi wa Karisimbi uhabona urubura ruzengurutse uyu musozi, ibintu bigaragaza ubukonje bukabije buba kuri uyu musozi, buhora munsi ya dogere Celsius zero mu gitondo ndetse no mu ijoro.

    Ubusanzwe, iyo umuyaga ugeze ku musozi, ubura inzira ukazamuka. Iyo uzamutse ugenda ukonja, ari na ko ukora ibicu, bigatuma iyo ugeze hejuru bisa nk'aho utwikiriye umusozi.

    Mu 1908 iki kirunga cyahtanye abashakashatsi

    Kuba iki kirunga giheruka kuruka mbere ya Yezu, ntibikuraho kuba nta bantu cyahitanye.

    Ku itariki ya 27 Gashyantare mu 1908, itsinda ry'abashakashatsi b'Abadage ryari riyobowe n'uwitwa Egon Von Kirschstein ryahuye n'uruva gusenya ubwo ryamanukaga ku kirunga rigana ku kiyaga gihari kitwa 'Caldeira Branca'.

    Iri tsinda ryari riri gufatanya n'umushakashatsi wamenyekanye cyane mu Budage, Duke Adolf Friedrich wa Mecklenburg, wanavumbuye ibice byinshi bya Afurika, aho bari bagiye gukora ubushakashatsi ku miterere y'ibirunga bikiruka biherereye mu Burasirazuba bwa Afurika.

    Mu ibaruwa yo ku wa 5 Werurwe 1908 yanditswe na Kirschstein wari uyoboye iryo tsinda, yagize iti 'Twari mu nzira turi kujya aho dukambitse, munsi y'umusozi. Kuko aho twari turi hari hegereye Caldeira Branca, byadusabaga nk'amasaha atatu gusa ngo tuhagere, twafashe icyemezo cyo kujyayo ndetse tumanuke tujyemo imbere muri icyo kiyaga turebe.'

    'Muri icyo kiyaga ntabwo hari harehare, twinjiyemo, tumaze kurenga nka kimwe cya kabiri cy'ubujyakuzimu bwacyo hafi y'aho kigarukira, ntitwamenye uko bigenze, tubona ikirere kirahindutse, inkuba zirakubita, hagwa amahindu menshi cyane avanze n'urubura, ibintu mu buzima bwanjye ntigeze mbona.'

    Kirschstein akomeza avuga ko batiyumvishaga ko ibyo bintu byabaho muri Afurika cyane ko ntaho bari barabibonye. Ati 'Byari nk'Ijuru ritugwiririye.'

    Nyuma y'iryo sanganya hari ababashije kurokoka ariko abandi 20 babura ubuzima. Yagize ati 'Abantu 20 bishwe n'urubura, ndetse intoki za benshi zafashe mu isayo ry'icyo kiyaga. Biragoye gusobanura ibyatubayeho.'

    Ubwo ibi byabaga hari ku ngoma y'umwami Yuhi V Musinga, nyuma y'igihe gito abazungu bageze mu Rwanda.

    Ikiyaga kiri kuri Karisimbi ntikijya gikama cyangwa ngo cyiyongere

    Karisimbi igizwe n'ibyobo byinshi byagiye bikorwa ubwo iki kirunga cyarukaga. Icyobo kinini muri byo ni iki cyiswe Caldeira Branca kirimo amazi atajya akama cyangwa ngo yiyongere nubwo hava izuba cyangwa hakagwa imvura nyinshi.

    Ibi byemezwa n'abaturiye iki kiyaga ndetse bavuga ko gifitanye isano n'imyizerere gakondo y'Abanyarwanda cyane ko cyiswe 'Mu ntango', ikaba ari intango bitirira Ryangombe.

    Umwe mu baturage baganiriye na RBA ubwo umunyamakuru wayo yasuraga iki Kirunga mu 2016, yaragize ati 'Icyo tuzi rero ni uko batubwira ko iyi ntango mubona hasi harimo amazi, bavuga ko aya mazi afite ihuriro n'ikiyaga cya Kivu. Impamvu bavuga ibyo bintu rero, murabona uyu musozi uturukamo amazi menshi aza muri iyi ntango, ariko mu gihe cy'imvura aya mazi ntabwo ajya yiyongera no mu gihe cy'izuba ntabwo ashobora kugabanuka.'

    'Nkuko nanone tubyumvana abantu badutanze kubona izuba, batubwira ko iyi ari intango. Ntabwo bahegera, iyi ni intango ya Ryangombe.'

    Uyu musozi ufite byinshi biteye amatsiko, ni yo mpamvu uzamukwa n'abatari bake bibavunnye ariko bakiyemeza kujya kureba ibyiza biwutatse no guca agahigo kuzamuka metero 4 519.

    Kuzamuka Karisimbi bifata amasaha icyenda

    Kurira umusozi wa Karisimbi si ibintu byorohera buri wese, kuko kuwuzamuka ubwabyo bisaba kwiyemeza ukirukana ubunebwe.

    Nubwo kuzamuka Karisimbi bisaba amasaha icyenda ariko, uyu musozi uzamukwa mu minsi ibibiri, kuko ku munsi wa mbere abawuzamuka bazamuka amasaha atandatu, bagahagarara mu kigereranyo nk'icya metero 3700, maze bakarara aho ubundi bagakomeza urugendo ku munsi ukurikira bagana ku gasongero ka Karisimbi.

    Iyo umuntu ahagaze ku gasongero k'uyu musozi, aba yitegeye bya birunga bikikije Karisimbi harimo na Nyiragongo yo muri Congo iheruka kuruka mu cyumweru gishize. Uretse ibyo kuri aka gasongero haba n'amabuye y'amakoro aba yaratewe n'iruka ry'ikirunga.

    Igihe cy'imvura si igihe cyiza cyo kuzamuka uyu musozi kubera ibyondo n'ubukonje bwinshi bishobora kubangamira urugendo. Ndetse ibihu byinshi bishobora gutuma utareba ibyiza byawo cyangwa ngo ubashe kubona ibindi biwukikije.

    Igihe cyiza cyo kuzamuka Karisimbi ni muri Mutarama, Gashyantare, Werurwe, Nyakanga, Kanama, Nzeri n'Ukwakira mu gihe cy'izuba cyangwa imvura nkeya.

    Uzamuka umusozi agomba kuba yitwaje imyenda y'imbeho, uturindantoki, ibyo kurya cyangwa kunywa n'ibindi. Uwitwaje ibikoresho bitandukanye nka camera, inkoni n'ibindi, akumva atari bubigezeyo acibwa 20$ kugira ngo bamutwaze.

    Ku gasongero ka Karisimbi hubatse umunara wa metero 40

    Uyu munara wa metero 40 wubatse hejuru kuri Karisimbi watangiye kubakwa mu mwaka wa 2009 ugamije kujya ufasha abawuturiye kumva radio, koroshya itumanaho ndetse no gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga bitandukanye.

    Gusa imirimo yo kuwubaka igenda idindira, ariko nyuma biza kugaragara ko utazagirira akamaro u Rwanda gusa ahubwo uzanafasha ibihugu biri mu Muryango w'Ibihugu bya Afurika yo hagati n'iburasirazuba (COMESA). Bituma ibikorwa byo kuwubaka bishyirwamo ingufu mu kuwihutisha.

    Mu mwaka wa 2011 nibwo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, yahaye inkunga COMESA ingana na miliyoni 8.5$ [arenga miliyari 8.4 Frw] yo kurangiza kubaka uyu munara, kuko wari kugira uruhare mu gucunga ikirere n'ingendo z'indege zica mu Karere ka COMESA, cyane ko wari kujya wifashishwa mu gutanga amakuru y'indege mpuzamahanga zishaka gukoresha icyo kirere.

    Kuri ubu uyu munara ufite akamaro kanini cyane ku batuye mu Turere twa Nyabihu, Musanze na Rubavu, kuko ubafasha kumva radio neza no kureba Television, bagakoresha ibikoresho by'itumanaho ku buryo bworoshye n'ibindi.

    Karisimbi ifite ibyiza nyaburanga byinshi, yegereye ahubatse ikigo cy'ubushakashatsi cya Karisoke Research Center kirimo n'imva ya Dian Fossey, wagize uruhare runini cyane mu kwita ku ngagi.

    Abatwazaga abazungu imizigo igihe babaga baje gukora ubushakashatsi kuri Karisimbi

    Aha niho abazamuka Karisimbi baruhukira iyo bamaze amasaha atandatu bazamuka bakazongera ku munsi ukurikiyeho/Ifoto: Twitter; Ben Tuyisenge

    Duke Adolf Friedrich wa Mecklenburg wari ukuriye itsinda ry abashakashatsi baguye mu kiyaga cya Karisimbi

    Hejuru kuri Karisimbi hakunda kurangwa ibicu/ Ifoto: Mount Karisimbi

    Ikiyaga kiri hejuru kuri Karisimbi kizwi nka ‘Caldeira Branca’ ni cyo cyahitanye abashakashatsi mu 1908 bari kumwe n’abari babatwaje imitwaro/Ifoto: Volcano National Park

    Karisimbi ifite metero 4 519, ikaba ibarirwa mu birunga bitakiruka/Ifoto: Twitter Alexis Nyandwi

    Karisimbi ikijijwe n’ibindi birunga birimo na Nyiragongo iherutse kuruka muri Congo/Ifoto: Wikiloc

    Karisimbi ni wo musozi muremure mu misozi yo mu birunga Virunga Mountains Ifoto journey by design

    Kuri Karisimbi hari igihe hazaho urubura rwinshi/Ifoto: Twitter Appo

    Kuzamuka Karisimbi bitwara amasaha icyenda bigakorwa mu minsi ibiri/Ifoto: Twitter; Karisimbi Tours Africa

    Umunara uri kuri Karisimbi ufite metero 40 z’uburebure ukaba waratangiye kubakwa mu 2009/Ifoto: Pinterest


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikirunga-cyamize-abazungu-umunara-udasanzwe-ku-gasongero-ibintu-6-bidasanzwe

  • Rubavu: Amashuri yongeye gufungura nyuma y'imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo – #rwanda #RwOT

    Iruka rya Nyiragongo, ikirunga cyo muri Kivu y'Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rikomeje kugira ingaruka ku bikorwa bitandukanye by'Akarere ka Rubavu gahana imbibi n'icyo gihugu aho hari nk'amashuri yari amaze icyumweru afunze kubera iruka ry'iki kurunga ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Imitingigo idasanzwe yabaye nyuma y'iruka rya Nyiragongo, ku ruhande rw'u Rwanda by'umwihariko mu Karere ka Rubavu, yibasiye bikomeye Umurenge wa Gisenyi ku buryo ku wa 25 Gicurasi 2021, inzego z'ubuyobozi zasabye ibigo by'amashuri byigisha abana bacumbikirwa kuba bifunze imiryango.

    Abanyeshuri biga bataha nabo bahise bajya mu miryango yabo ndetse abenshi barahunga cyane ko abaturage bo muri Rubavu by'umwihariko Imirenge ya Gisenyi, Rugerero, Rubavu na Busesamana bahungiye mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Abanyeshuri b'ibigo bitanu nibo bahise bimurirwa ku bindi bigo bitari ibyo muri uwo Murenge ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021, bongeye gusubira ku bigo byabo ndetse biteganyijwe ko batangira amasomo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yabwiye IGIHE ko amashuri yari yarafunze yongeye gusubukura amasomo kandi inzego zitandukanye zirakomeza gufatanya n'abayobozi b'ibigo by'amashuri kugira ngo amasomo yongeye kugenda neza.

    Ati 'Uyu munsi amashuri yari yimuwe yongeye gusubukura amasomo, byari ibigo bitanu byari byarimuwe ndetse ahandi abanyeshuri bataha iwabo ariko kuri ubu bongeye kugaruka.

    Habyarimana yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri, abarimu n'abanyeshuri kwirinda kugira ubwoba ahubwo bagakomeza amasomo neza kuko abahanga n'inzego zibishinzwe bagaragaje ko nta kindi kibazo cy'imitingito kirongera kubaho.

    Ati 'Icyo twababwira ni ugukomera, bakinjira mu masomo bagakora cyane kubera ko iby'ibanze twabishyizeho. Ikintu tubasaba rero ni uko bose basubira mu ishuri bakiga neza bagakurikirana, inzego zose ziri gukora ibishoboka byose ngo amasomo agende neza.'

    Bamwe mu bayobozi b'amashuri yari yafunze kubera ingaruka za Nyiragongo babwiye IGIHE ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere basubukuye amasomo nyuma yo kubimenyeshwa n'inzego zibishinzwe.

    Ku rundi ruhande ariko abanyeshuri bo mu mashuri y'abiga bataha arimo abanza n'ayisumbuye [ay'Uburezi bw'Ibanze bw'Imyaka 12], basabwe gusubira ku mashuri nyuma y'uko bari bamaze iminsi mu miryango yabo.

    Umuyobozi w'Ishuri rya Kingdom Salomon School, Ndagijimana Daniel ati 'Abana bari kwiga ariko ni bake abandi ntabwo bari babasha kugaruka ariko turakomeza kuvugana n'ababyeyi babo tumenye impamvu nyamukuru ari nako tubashishikariza kohereza abana babo ku mashuri.

    Amashuri yose yo muri aka Karere yafunguye, ariko irya Ecole des Sciences de Gisenyi ryo riraba ryimukiye mu nyubako z'ahahoze ari Apefe Mweya ndetse na Groupe Scolaire de Muhato aho abanyeshuri bimuriwe mu bigo bihegereye.

    Muri rusange abanyeshuri biga mu bigo bacumbikirwa, basubiye mu bigo byabo ku mugoroba wo ku Cyumweru, mu gihe abiga bataha bo batashye mu miryango yabo nayo ikaza guhungira hirya no hino mu bice by'igihugu ku buryo batarabasha kugera i Rubavu.

    Abanyeshuri bari baratashye mu ngo zabo basubiye ku mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-amashuri-yongeye-gufungura-nyuma-y-imitingito-yakurikiye-iruka-rya

  • AMAFOTO : Perezida Ndayishimiye ageze muri Kenya…Yagiye muri Kenya Airways #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, byabyutse bitangaza ko Perezida Ndayishimiye Evariste uyu munsi yerecyeza muri Kenya, mu masaaha y’agasusuruko byatangaje ko yageze muri Kenya.

    Ubutumwa banyujije kuri Twitter y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, buvuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu Angeline Ndayishimiye yageze ku kibuga cy’indege cya Kisumu muri Kenya.

    Kuri kiriya kibuga mpuzamahanga cya Kisumu, Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Ambasaderi Rachelle Omamo.

    Amafoto aherekeje buriya butumwa, agaragaza Perezida Ndayishimiye yururuka indege ya Kenya Airways bigaragara ko ari yo yamujyanye.

    Perezida Ndayishimiye uheruka muri Uganda ubwo yari yitabiriye irahira rya mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni, na bwo yagiye mu ndege ya sosiyete ya Uganda Airlines.

    Bamwe bagiye bavuga ku kuba Ndayishimiye yaragiye mu ndeye ya Uganda Airlines, bavuga ko yabwiye Museveni ko natohereza indege ijya kumutwara atajya mu irahira rye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/AMAFOTO-Perezida-Ndayishimiye-ageze-muri-Kenya-Yagiye-muri-Kenya-Airways

  • Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n'ababiba urwango muri bagenzi babo. #rwanda #RwOT

    Umuhanzi mu njyana ya Afro beat Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yashize hanze indirimbo igaruka ku butumwa bugenewe abantu b'abanyamashyari babiba urwango muri sosiyete, ni indirimbo Danny yise Kabiri.

    Mu kiganiro Danny Vumbi yagiranye na RUSHYASHYA NEWS, yagarutse ku butumwa buri mu ndirimbo ye nshya Kabiri, yagize ati 'Ubutumwa bukomeye nabugeneye abanyamashyari kuko mvugamo ko 'ababiba urwango n'inzigo uretse agahinda nta nyishyu ishyari ni umwanzi w'imbere mu mutima w'aho ryaritse.'

    Avuga ko iyi ndirimbo kandi ivuga ku byifuzo abantu bagirira abandi byaba byiza cg ibibi igamije kurwanya no gukebura abanyeshyari.

    Danny Vumbi yasoje avuga ko afite gahunda yo gusohora indirimbo nyinshi ndetse kandi ko anateganya kuzakora igitaramo, Danny ati 'mfite gahunda yo gusohora indirimbo nyinshi muri uyu mwaka, koronavirusi yakomeza kuba imbogamizi ku bitaramo nkazategura igitaramo kuri social media nibura 1 muri uyu mwaka'.

    Umva hano indirimbo Kabiri ya Danny Vumbi:

    The post Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n'ababiba urwango muri bagenzi babo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-danny-vumbi-yakebuye-abanyamashyari-ndetse-nababiba-urwango-muri-bagenzi-babo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-danny-vumbi-yakebuye-abanyamashyari-ndetse-nababiba-urwango-muri-bagenzi-babo

  • Perezida Kagame yavuze kuri Rudasingwa wibye amafaranga yo kubaka Village Urugwiro n’abandi biyita “Opozisiyo” –

    Perezida Kagame yasobanuye ko benshi mu bitwa ko batavuga rumwe na Leta baba mu mahanga, aribo bijyanye mu buhungiro ndetse barimo n’abakoze ibyaha bitandukanye birimo ubujura n’ubwicanyi.

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo TV5 Monde cyagarutse ku ngingo zirimo izireba umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, politiki y’ububanyi n’amahanga igihugu cyimakaje, ubufasha ku bagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo n’izindi.

    Perezida Kagame yabajijwe impamvu Leta y’u Rwanda idaha agahenge abatavuga rumwe na yo, asubiza ko nta ruhare ibigiramo kuko abenshi bakoze ibiri mu mahitamo yabo.

    Yagize ati “Iyo muvuga abatavuga rumwe na Leta muba mushaka kuvuga iki? Reka mbahe urugero. Hari umwe muri bo wagaragaweho gukorana n’abajenosideri. Nyuma yaje no gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro ifite aho ihuriye na Jenoside guhera mu ntangiriro.’’

    Yasobanuye ko uwo muntu atavuze mu izina, yabaga hanze y’u Rwanda, ndetse ibimenyetso by’ibanze byerekanye ko yabigizemo uruhare.

    Ati “Twaje gukorana n’ibihugu bimwe na bimwe by’i Burayi tubona ibimenyetso, yaraje dufite ibimenyetso twahawe n’inshuti zacu z’i Burayi arafatwa arafungwa.’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko no mu gihe cy’urubanza uwo muntu atigeze abihakana.

    Yagize ati “Yaje kurekurwa. Itangazamakuru ryaravuze ngo utavuga rumwe na Leta ukunzwe cyane. Mu rubanza rwe ibimenyetso simusiga twari tubifite. Hanyuma rero nkibaza nti ese kuki aba bantu bavuga ngo utavuga rumwe na Leta? Ese ni inyito ikoreshwa mu bihugu byateye imbere, abatavuga rumwe na Leta ni iki? Ese kuri bo abatavuga rumwe na Leta ni bariya?’’

    Yakomeje yerekana ko uwo muntu amaze no gufungurwa yasubiye muri bya bindi yahozemo nyamara akomeza kugaragazwa nk’umuntu urengana.

    Ati “Hari ubwo duhera mu rujijo tukibaza, ese aba bantu badushakaho iki? Niba bashaka kugaragaza uyu muntu nk’utavuga rumwe na Leta, ni ukuvuga ko bashaka ko akomeza gukora ibibi kurusha ibyo bakoze? Gukomeza kwihisha muri uwo mwambaro w’ukutavuga rumwe na Leta kugira ngo icyo akoze cyose barekere iyo.’’

    Perezida Kagame yavuze ko hari abantu batabona ibintu kimwe, ariko bidakwiye ko hagira abagena umurongo w’ibyo gukurikiza.

    Ati “Niba abantu bashaka kutavuga rumwe na twe nta kibazo, ese twaba dufite abantu tubona ibintu mu buryo butandukanye? Nibyo rwose. Ariko se kuki hari abashaka kudushyiriraho ibintu runaka? Sinkeka ko mu Burayi cyangwa ahandi ho bashobora kubyemera. Njya mbona iwanyu abantu bavuga ngo oya, musigeho ntimugomba kutwinjirira mu bibazo byacu ariko si byo mukurikiza mujya kwivanga mu by’abandi.’’

    Yavuze ko hari abivanga kugeza ubwo bashinga ibyo bita ko ari byiza kuri bo, nyamara igihugu cyo cyafashe ibikibereye.

    Ati “Twagiye dukora ibyo dutekereza ko ari byiza kuri twe, si ibyo abandi badutekerereza. Ikindi kandi ibibera ahandi turabibona. Tureba ibibera ahandi, twumva ibibera ahandi ariko dufite amahitamo yacu nk’igihugu. Ntitwakwemera ko abantu badusuzugura kandi twe twubaha bose.’’

    -  Impamvu muzi zahejeje mu mahanga abatavuga rumwe na Leta

    Perezida Kagame yifashishije ingero z’abahemukiye u Rwanda, bagahunga, bagera hanze bakiyunga n’imitwe irwanya igihugu.

    Ati “Abo bantu bose muvuga ko ari opozisiyo, navuga nshize amanga ko abenshi aribo bijyanye mu buhungiro, nta wabajyanyeyo. Ntabwo ari Guverinoma yaboherejeyo, ni amahitamo yabo kuko basanze bahawe ikaze aho. Abenshi muri bo ndetse ni n’abanyabyaha, bibye amafaranga aha, bishe abantu.’’

    Yavuze kuri Ndagijimana Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wibye amafaranga.

    Uyu mugabo yatorokanye 200.000$ yahawe ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade.

    Perezida Kagame yakomeje ati “Yari yagiye muri misiyo yo gutangiza za Ambasade, hanyuma afata ayo mafaranga yose aragenda. Ni uko yageze mu Bufaransa. Uwo ni umwe mu bantu bitwa ko ari opposition. Nyamara ni umujura wibye amafaranga, abaye utavuga rumwe na Leta ate?’’

    Undi yatanzeho urugero ni Twagiramungu Faustin. Uyu musaza w’imyaka 75, yabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside, yegura mu 1995.

    Mu 2003 yiyamamaje nk’umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu agira amajwi 3.6%, amatora akirangira yahise ajya mu Bubiligi.

    Muri iki gihugu mu 1996, afatanyije na Seth Sendashonga wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini, bashinze ishyaka FRD.

    Bitewe n’umurongo yayobotse Twagiramungu yihuje n’abatavuga rumwe na Leta kugeza ubwo ishyaka rye RDI Rwanda Nziza yinjiye mu Ihuriro MRCD rya Paul Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

    Perezida Kagame ati “Hari undi mugabo uba mu Bubiligi, wahoze ari Minisitiri w’Intebe nyuma ya Jenoside, mugende mubaze uko yahageze. Nta muntu wamukozeho, nta n’umwe wamuvuze. Yabonye ko ahantu hamukwiriye ari mu Bubiligi.’’

    “Nta dosiye n’imwe afite hano. Ntacyo yibye, yaragiye gusa kuko yumvaga ko hari ubundi buryo akwiriye kuba afatwamo. Yagiye mu Burayi kuko niho yumva yishimiye, hanyuma bakavuga ngo dore utavuga rumwe na Leta.’’

    Ihuriro rya MRCD ryarimo na Twagiramungu rifite Umutwe w’Iterabwoba wiswe FLN ndetse wagabye ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda, byahitanye ubuzima bw’abaturage icyenda, abandi barakomereka mu bihe bitandukanye.

    -  Rudasingwa yibye amafaranga yo kubaka Village Urugwiro

    Rudasingwa Théogène yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika hagati ya 1996 na 1999 n’Umuyobozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika hagati ya 2000 na 2004. Uyu mugabo w’imyaka 60 mu bihe bitandukanye yemeye ko yagize uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda, binyuze muri RNC.

    Perezida Kagame yavuze ko hari abatavuga rumwe na Leta baba muri Amerika, ari naho Rudasingwa atuye.

    Ati “Hari n’uwagiye yibye amafaranga yagombaga kwifashishwa twubaka iyi nyubako turimo [Village Urugwiro]. Yari ashinzwe ibiro bya Perezida. Yarayibye ariruka. Nakomeza. Abo ni bo Opozisiyo, nakomeza n’abandi.

    Mu 2011, Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Rudasingwa wari ufite ipeti rya major igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare nyuma yo gutoroka.

    Perezida Kagame yashimangiye ko guha agaciro abo bantu biyita ko batavuga rumwe na Leta ari igitutsi ku Banyarwanda. Ati “Abaha rugari abo bantu bakeka ko ari bo dukwiriye nk’abayobozi, ni igitutsi.’’

    Perezida Kagame yavuze ko guha agaciro abiyita ko batavuga rumwe na Leta ari igitutsi ku Banyarwanda