Category: Uncategorized

  • Kigali:Inzu ifashwe n'inkongi y'umuriro irakongoka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu murenge wa Gitaga mu mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Gicurasi 2021 aho inzu y'umuturage yafashwe n'inkongi y'umuriro ,gusa abaturage bakaba bafashe iyambere mu gutabara umuturanyi wabo wari ugiye kuyihiramo.

    Nk'uko bigaragara mu mashusho yashyizwe kuri Youtube na Isano Tv , abaturage bihutiye gutabara uyu muryango wari uhuye nakaga gakomeye ubwo inzu yabo yafatwaga n'inkongi. Abaganiriye n'umunyamakuru wa Isano bavuze ko babonye inzu igurumana havamo umwotsi mwinshi ,nuko bihutira kuzana amazi n'itaka ryo kuzimya uyu muriro.Bavuze ko basanze nyir'urugo arwana no gusohora ibikoresho byo mu nzu,ibintu byashoboraga kumushyira mu kaga.Gusa bavuga ko ubutabazi bwihuse batanze bwafashishe uyu muryango kugira ibikoresho byo munzu baramura ,dore ko bavuga ko iyi nkongi yari yatewe n'insinga z'amashanyarazi.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kigaliinzu-ifashwe-ninkongi-yumuriro-irakongoka/

  • Wa musore bitaga inkende ibimubayeho ntibisanzwe||umubyeyi we asutse amarira abonye ibibaye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nsanzimana Eliya, Umusore w'imyaka 21 y'amavuko wabaga mu mashyamba ,abantu bakamwita inkende bavuga ko anarya ibyatsi kuri ubu yamaze kubakirwa inzu nziza y'akataraboneka, ibintu byatunguye umubyeyi we asuka amarira.

    Mama wa Nsanzimana ibyishimo byamurenze akigera mu nzu ye nshya

    Muri videwo yasangijwe kuri YouTube na Afrimax TV English, mama wa Nsanzimana ntiyashoboraga kwizera ko ibyo arimo kubonesha amaso ye ari impamo cyangwa atari inzozi ubwo yatungurwaga bamweretse inzu ye y'akataraboneka y'ibyumba bibiri na salon ndetse n'amafaranga menshi. Uyu muryango ukaba wahawe inka nayo bahawe nk'impano kugirango ifashe gutanga amata kugirango uyu musore atazongera kwicwa n'inzara.

    Ku bijyanye n'iterambere, nyina w'umwana ufite ubumuga budasanzwe yavuze ko aricyo gihe cyiza cyane mu buzima bwabo kuko batigeze batungurwa muri ubu buryo.Avuga ko bishimiye kuba barubakiwe inzu nziza irimo ibikoresho bigezweho ,nka televiziyo nintebe zo muri salon kandi barabaga mu nzu ishaje cyane hafi y'ishyamba.

    Ubusanzwe uyu mubyeyi yabyaye abana batanu bose bitaba Imana asigarana uyu Elie na we wavukanye ubumuga ,akaba anafite isura idasanzwe.

    Bari abakene ntakintu bagira, kubera kwiheba, basenze Imana basabira uyu mwana kubona abaterankunga. Ku bwe, avuga ko Imana yamwumvise.Mu byishimo byinshi yasutse amarira kubera urukundo rudasanzwe abantu bamweretse .

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wa-musore-bitaga-inkende-ibimubayeho-ntibisanzweumubyeyi-we-asutse-amarira-abonye-ibibaye/

  • Abanyeshuri bashya ba UR batangiye guhugurwa ku buzima bw'imyororokere – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri batangiye guhugurwa binyuze mu bukangurambaga bwateguwe na Kaminuza y'u Rwanda ku bufatanye n'Umuryango w'Abanyeshuri biga ubuganga, Medsar, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) n'Ikigo giharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima (HDI).

    Ni ubukangurambaga bwatangiye tariki 22 Gicurasi 2021 buhera mu Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda rya Nyagatare. Ku wa 29 Gicurasi 2021 ubu bukangurambaga bwakomereje mu Ishami rya Rukara.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubuzima bw'imyororokere muri Medsar, Irakiza Gervais yavuze ko bahisemo gutangiza ubu bukangurambaga nyuma yo kubona ko amakuru y'ubuzima bw'imyororokere mu rubyiruko rurimo n'urwiga kaminuza akiri make.

    Ati “Dukurikije imibare biragaragara ko amakuru ku buzima bw'imyororokere akiri make yaba mu banyeshuri ba kaminuza ndetse n'ahandi hatandukanye, niyo mpamvu nk'urubyiruko dukwiye gutanga uruhare rwacu mu kugeza ku bandi amakuru ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere tugashyira hamwe n'inzego zibishinzwe tukarwanya ingaruka ziterwa no kutagira makuru ahagije, zirimo inda zitateguwe, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse nibindi.”

    Kayitesi Ange uri mu banyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Rukara bahuguwe ku buzima bw'imyororokere, yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha mu kwirinda ibibazo bashobora guterwa no kutagira amakuru ahagije ku buzima bwabo.

    Ati “Twishimiye cyane iyi gahunda kuko batwigishije uburyo tugomba kwirinda tukarinda ubuzima bwacu ndetse banatugejejeho bimwe mu bikoresho twakwifashisha mu kwirinda yaba inda zitateguwe ndetse n'indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina, akarusho banatwibukije ko izo serivisi dushobora kuzibona ku bitaro no ku bigo nderabuzima bitwegereye.”

    HDI yavuze ko aya mahugurwa yageneye abanyeshuri bashya nyuma yo kubona ko iyo batangiye umwaka wa mbere wa Kaminuza bisanga mu buzima bufite ukwigenga kwinshi kurusha uko bari basanzwe bakiri mu mashuri yisumbuye, bikaba byababera intandaro yo guhura n'ingaruka zitandukanye ziterwa no kutagira amakuru ku buzima bw'imyororokere.

    Umuyobozi ushinzwe poragamu muri HDI, Rukundo Athanase yavuze ko ari inshingano za buri wese kugira ngo urubyiruko rubone amakuru ahagije ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    Ati “Abanyeshuri iyo badafite amakuru nyayo ku buzima bw'imyororokere ngo babone serivisi bakeneye bashobora kwisanga ubuzima bwabo bwangiritse. Ni ingenzi y'uko dukora ibishobobyose ngo tubagezeho aya makuru ndetse tubarangire n'aho babona izi serivisi.”

    Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzagera mu mashami yose ya Kaminuza y'u Rwanda, akazajya atangwa mu minsi ibiri isoza icyumweru. Kugeza ubu amaze gutangwa mu mashami ya Rukara na Nyagatare mu munani agize Kaminuza y'u Rwanda.

    Abanyeshuri bashya mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda bishimiye aya mahugurwa

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’imyororokere muri Medsar, Irakiza Gervais yavuze ko bahisemo gutangiza ubu bukangurambaga nyuma yo kubona ko amakuru y’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko rurimo n’urwiga kaminuza akiri make

    Umuyobozi ushinzwe poragamu muri HDI, Rukundo Athanase yavuze ko ari inshingano za buri wese kugira ngo urubyiruko rubone amakuru ahagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-bashya-ba-ur-batangiye-guhugurwa-ku-buzima-bw-imyororokere

  • Ni igitutsi ku barokotse no kwigiza nkana-Perezida Kagame ku bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri – #rwanda #RwOT

    Imwe mu ntwaro isigaranywe n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikinyoma cy'uko mu Rwanda habaye 'Jenoside ebyiri'. Cyahimbwe na Guverinoma y'u Bufaransa ku butegetsi bwa François Mitterrand.

    Ni ikinyoma cyari kigamije guhunga uruhare rw'iki gihugu, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi wo gushyigikira leta yateguye Jenoside.

    Uko imyaka yicuma iki kinyoma cyagiye gihinyuzwa binyuze mu nyandiko z'abashakashatsi n'abanyapolitiki batandukanye.

    Iyi ngingo kandi yanavuzweho na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yatangiraga uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda ku wa 27 Gicurasi 2021.

    Perezida Macron mu kiganiro n'itangazamakuru yashimangiye ko abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ari abagamije kugoreka amateka.

    Yagize ati 'Abavuga ko habayeho Jenoside ebyiri ni abahimba amateka, Jenoside yabaye ni imwe. Dushingiye ku byo twiboneye iki gitondo, yego habayeho n'intambara ariko Jenoside yabaye yo ni imwe, niyo tuzi.''

    Perezida Kagame aganira na Televiziyo TV5 Monde yavuze ko mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yasobanuye iyi ngingo neza.

    Ati 'Ndakeka ko Perezida Macron yabivuze neza, nta jenoside ebyiri zabayeho, imwe yibasiye itsinda ry'abantu bari bibasiwe hanyuma ngo habe n'indi yakozwe n'itsinda ryari ryibasiwe rihindukirane abari baryibasiye. Ni ibintu bitumvikana. Mu bifatika ni n'igitutsi ku bazize Jenoside, bahigwaga. Sinzi impamvu abantu bazi ubwenge bakoresha iryo jambo ridafite ishingiro, kuri njye nta bwo byumvikana.''

    Umukuru w'Igihugu abajijwe niba adatekereza ku ishyirwaho rya komisiyo mpuzamahanga yihariye yacukumbura ibyerekeye Jenoside ebyiri yasubije ko bikwiye no kurebera ku byabaye ahandi.

    Yagize ati 'Ntabwo nakomeza gusubiramo ibintu, yaba mwe abanyamakuru, abashakashatsi, ese turi impumyi zo kumenya amateka arenze aya turi kuvugaho? Ese ni ubwa mbere mu mateka havuzwe Jenoside? Reka turebere no ku byabaye ahandi. Waba uzi Holocaust? Warayumvise? Holocaust na jenoside ni bimwe. Ibintu byose byabaye mu gihe cya Holocaust, uzi ko ari Jenoside yibasiye Abayahudi, muri izo ntambara zarwanywe mu kugerageza kuyihagarika, waba uzi neza ko abantu benshi bapfuye? Tuvuga ko habayeho Holocaust ebyiri? Imwe y'Abayahudi n'abatari Abayahudi bapfuye?''

    Yabajije umunyamakuru impamvu ibyo bivugwa gusa ari uko bigeze ku Rwanda na Afurika gusa.

    Yakomeje ati 'Ese ni uko turi mu byiciro bitandukanye? Ntekereza ko ari ugushaka guteza urujijo, mu buryo bufatika ni uguhakana. Niba hari abantu bapfuye ukaba ushaka kumenya icyabahitanye ushobora gukora iperereza ukabimenya ariko se ni ngombwa ko byitwa Jenoside?'

    Raporo ya Komisiyo Duclert yashyizweho n'u Bufaransa ngo igaragaze uruhare rw'icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yakuriye inzira ku murima abakwirakwiza imvugo ya 'Jenoside ebyiri'. Yanzuye ko u Bufaransa bwitwaye nk'impumyi mu byaberaga mu Rwanda bituma batabasha 'gusesengura ngo batandukanye Jenoside n'ubwicanyi.'

    Izindi nkuru wasoma:

    -  Reba ku munota wa 16 ahari igisubizo cya Perezida Kagame ku bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri

    Perezida Kagame yagaragaje ko kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri ari ukuyihakana no kwigiza nkana

    Perezida Macron yakuriye inzira ku murima abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ashimangira ko Jenoside yabaye ari imwe ahubwo aberekana ibihabanye n'ibyo ari abagamije kugoreka amateka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-igitutsi-ku-barokotse-no-kwigiza-nkana-perezida-kagame-ku-bavuga-ko-mu

  • Chorale Christus Regnat yakoze indirimbo Duh… – #rwanda #RwOT

    Ukwezi kwa Gicurasi nk'ukwezi kwa Bikira Mariya kwamenyekanye muri Kiliziya guhera 1724 biturutse cyane cyane ku bitabo byasohotse icyo gihe byanditswe n'Abayezuwiti P. Jacolet mu 1724 na P. Dionisi mu w'i 1725. Guhimbaza Ukwezi kwa Bikira Mariya byemejwe na Papa Piyo VII muri 1815.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DUHAKIRWE' YA CHORALE CHRISTUS REGNAT

    Ni muri uwo mujyo rero Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika yakoze mu nganzo kugira ngo ikomeze gufasha abakristu kuzirikana uruhare rw'umubyeyi Bikira Mariya mu icungurwa rya muntu maze ishyira ahagaragara indirimbo yise 'Duhakirwe'.

    'Duhakirwe' ni indirimbo yuje inganzo inogeye amatwi ndetse ikanyura n'umutima. Ibango remezo ry'iyi ndirimbo ni ukwisunga Bikira Mariya ngo 'aduhakirwe/adusabire ku Mana'.

    Ni indirimbo igizwe n'ibitero bitanu byanditse mu njyana ya gihanga ya yindi bamwe mu bacengewe n'ubuvanganzo bita injyana ipimye.

    Muri uko kunoza inganzo umuhimbyi yitaye kandi ku insubirajwi n'insubirajambo, isanisha, igereranya n'imizimizo cyane nk'aho avuga, ati 'Sangwa sango ridususurutsa, Saro risumba kure amasimbi, uwakwisunze nta kimuziga.'

    Iyi ndirimbo yahimbwe na Bizimana Jeremie umwe mu bahimbyi b'indirimbo ba Chorale Christus Regnat ari na we wahimbye 'Mama Shenge' bakoranye na Andy Bumuntu na Yverry Rugamba bamwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki nyarwanda.

    Chorale Christus Regnat muri uyu mwaka izizihiza isabukuru y'imyaka 15 imaze ishinzwe, bakaba bafite imishinga itandukanye mu rwego rwo kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi myaka bamaze basingiza Imana binyuze mu ndirimbo.

    Muri ibyo bikorwa twavugamo Album 5 z'amajwi ndetse n'iya 6 iri hafi gusohoka, ibitaramo binyuranye birimo n'icyo batumiyemo umuririmbyi w'umufaransa Jean Claude Gianadda cyabaye mu 2019, n'ibindi bikorwa byinshi by'indashyikirwa birimo ibikorwa byo gufasha.

    Chorale Christus Regnat yakoze mu nganzo isohora indirimbo 'Duhakirwe' yifatanya n'Abakristu Gatolika gusoza ukwezi kwa 5 kwahariwe Bikira Mariya Abaririmbyi ba Chorale Christus Regnat baritegura kwizihiza imyaka 15 bamaze mu ivugabutumwa ryagutse 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DUHAKIRWE' YA CHORALE CHRISTUS REGNAT


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106101/chorale-christus-regnat-yakoze-indirimbo-duhakirwe-iherekeza-ukwezi-kwa-gicurasi-kwahariwe-106101.html

  • Ni ikinege, ababyeyi be batandukanye afite im… – #rwanda #RwOT

    Imwe mu nkuru idakunda kuvugwa ku buzima bw’uyu mukobwa ni iy’uko ababyeyi be bahanye gatanya ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko akiri muto.

    Ibinyamakuru bitandukanye nka Buzz South Africa yo muri Afurika y’Epfo, bivuga ko uyu mukobwa yakuriye mu buzima bugoye kuko Nyina yiryaga akimara.

    Buzz South Africa ivuga ariko ko nubwo Se yatandukanye na Nyina atigeze atererana umwana we, kuko yakomeje kumwereka urukundo rwa kibyeyi. Ndetse Sho Madjozi yumvikana mu itangazamakuru kenshi avuga ko ntacyo yaburanye Se, kuko ari umubyeyi wamugejeje ahari ‘inzozi ze’.

    Ababyeyi be batandukanye afite imyaka ine y’amavuko

    Sho Madjozi yavutse tariki 09 Gicurasi 1992, avukira mu bitaro bya Elim Hospital mu Ntara ra Limpopo muri Afurika y’Epfo, bivuze ko agejeje imyaka 29 y’amavuko. Yabaye mu cyaro cy’ahitwa Shirley, Polokwane ahazwi nka Tshwane.

    Ababyeyi be batandukanye ubwo yari agejeje imyaka ine y’amavuko. Se Marc Wegerif na Nyina Rosemary Phaweni, bahisemo gutandukana mu 1996 buri wese aca inzira ze.

    Se yakomeje gushakisha ubuzima mu bihugu bitandukanye, Nyina nawe akomeza kwita ku mwana we [Sho Madjozi] amutoza inzira yo gukurikira, mu rugo barebaga Televiziyo yatambutsaga ikiganiro cyaje gutuma Sho Madjozi yiyemeza kuririmba avuga ku mukinnyi w’iteramakofe John Cena.

    Se ni Umuzungu ukomoka mu Burayi naho Nyina akaba umunya-Afurika y’Epfo.

    Mu bihe bitandukanye, Sho Madjozi yifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza uruhare rukomeye Se agira mu buzima bwe. Ku munsi wahariwe ababyeyi b’abagabo, amushima byihariye

    Se wa Sho Madjozi yitwa Marc Wegerif, ni umuhanga ufite impamyabumenyi y’ikirenga ya Ph. D mu bijyanye na ‘food Security’. Uyu mugabo anafite umuryango utegamiye kuri Leta yashinze, ufasha abafite ibibazo mu bijyanye n’ubutaka.

    Mu binyacumi bishize, yafashije mu guharanira uburenganzira bwa bumuntu mu miryango itandukanye Mpuzamahanga. Muri iki gihe, akora mu kigo cya Oxfam, aho ashinzwe ‘Economic Justice Campaign Manager’.

    Uyu mugabo ukomoka muri Suede, akazi akora katumye agera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, cyane cyane muri Tanzania aho amara igihe kinini.

    Ibi byagiye bituma igihe kinini akimarana n’umukobwa we Sho Madjozi nko muri Tanzania, Senegal n’ahandi.


    Nyina ni Pasiteri

    Sho Madjozi avuga ko umuntu wamugiriye akamaro gakomeye mu buzima bwe ari Nyina, kuko yakomeje kumuba hafi kuva yatandukana na Se.

    Nyina, Rosemary Phaweni ni Pasiteri mu Itorero riherereye mu Mujyi wa Limpopo, aho yimitswe mu 2013. Sho Madjozi avuga ko Nyina yahoranye bwiza kuva mu buto bwe, kandi ko yari umukobwa uteye neza w’ikimero.

    Ni ikinege mu muryango nubwo inkuru zivuguruzanya!

    Sho Madjozi yavutse yitwa Maya Christinah Xichavo Wegerif. Niwe mwana rukumbi, umuryango we wabyaye, bahitamo kumwitirira umusizi w’Umunyamerika Maya Angelou kubera ko ubwo bamubyaraga ‘ababyeyi be barimo basoma igitabo gishya uyu musizi yari aherutse gusohora’.

     

    Sho Madjozi yagize igikundiro cyihariye abicyesha indirimbo yakoreye John Cena.

    Byaramukurikiranye! Sho Madjozi yakuze ari umwana ukunda gusoma no kwandika, ndetse mu cyiciro cy’abasizi yakoreshaga izina rya Maya the Poet. Kuri konti ye ya Instagram izina 'Maya' rigaragaraho.

    Kuva ababyeyi be bamubyara, ntibigeze babyara undi kugeza ubwo yagezega imyaka ine bakabona gutandukana. Byatumye Sho Madjozi akurana n’abana barimo Musa Shidzinga akunda kwita ko ariwe muvandimwe we mukuru.

    Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Afurika y’Epfo, bivuga ko bitazwi neza niba Musa bavukana kuri Se, cyangwa se niba Musa ari uwo Nyina yabyaye ku rukundo rwe rwa mbere.

    Hari igihe Musa yigeze kwandika kuri konti ye ya Instagram avuga ko Nyina afite abana batatu, kandi ko ari we Mukuru.  Yavuze mo ko ariwe Mukuru (Musa), agakurikirwa n’undi mwana hanyuma bucura akaba Sho Madjozi.

    Mu 2019, ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byanditse ko Sho Madjozi yagize ibyago apfusha Mukuru we Makhanani Maganye waguye mu mpaka y’imodoka.

    Gusa, iby’uko bafitanye isano ntibivugwaho rumwe. Bibaye ari ukuri, byaba bivuze ko Sho Madjozi afite abavandimwe babiri Nyina yabyaye mbere.

    Uyu mukobwa avuga ko yakuze yifuza guha Nyina ubuzima bwiza. Se yaje kurushinga n’undi mugore abyara umwana umwe yise Zara. Nyina akunze kugaragaza ko aterwa ishema n'aho umwana we ageze mu muziki

    Sho Madjozi yize amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania aho yavuye ajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya Mount Holyoke College aho yakuye impamyabumenyi muri ‘African Studies and Creative Writing’.

    Izina rye ryagize ubukana mu banyamuziki ubwo yasohoraga indirimbo “Huku” yacuranzwe karahava. Yunganirwa n’indirimbo ‘Dumi Hi Phone’ yasohoye mu 2017 ikarebwa n’abantu barenga miliyoni 1.5 kuri Youtube.

    Madjozi kandi yasohoye Album yamenyekanye ku izina rya ‘Limpopo Champions League’ yasohoye mu 2018.  Iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi barimo Makwa, PH, Ycee, Kwesta n’abandi.

    Nyuma yo gusoza Kaminuza muri Amerika yasubiye muri Afurika y’Epfo aho yabonye akazi mu kigo ‘Institute of Advanced Studies at the University of Johannesburg’.

    Abamuzi bazi ko akunda kurimba. Mu 2019 yasohotse ku rutonde rw’abantu 100 rw’kinyamakuru cya Mpuzamahanga cya Vogue.

    Uyu mukobwa uri mu Rwanda muri iki gihe aho yitabiriye imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketball League [BAL], ni umwe mu baraperi beza Afurika y’Epfo ihanze amaso.

    Umuziki wa Sho Madjozi ushingiye ku karango k'umuco wa Tsonga wo muri Afurika y'Epfo. Mu gihe amaze mu muziki yaririmbiye ku rubyiniro rumwe n'abarimo Chris Martin, Cardi B, Shawn Mendes, Janelle Monáe, The Weeknd n'abandi.

    Uyu mukobwa ari mu bahanzi b'imbere baririmbye mu iserukiramuco rya 'Global Citizen Festival' ryabaye mu 2018 ribera muri New York, anaririmba muri 'Global Citizen Festival: Mandela 100' yabereye muri Johannesburg ari kumwe na Beyoncé na Pharrell Williams.

    Sho Madjozi yaryohewe n'ubuzima bwa Kigali, ashishikariza n'abandi gusura u Rwanda 

    Se Marc Wegerif yashatse undi mugore babyarana umwana umwe Zora

    Uyu mukobwa amaze kwegukana ibihembo bikomeye mu muziki abicyesha indirimbo ze n'ibindi


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106099/ni-ikinege-ababyeyi-be-batandukanye-afite-imyaka-4-ubuzima-bwa-sho-madjozi-uri-mu-rwanda-106099.html

  • Perezida Kagame yanenze abigisha u Rwanda ubwisanzure iwabo bafunga n’imbuga nkoranyambaga –

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TV 5 Monde cyagiye hanze ku wa 29 Gicurasi 2021.

    Ni kenshi ibihugu by’amahanga na raporo z’imiryango mpuzamahanga ziganjemo Human Rights Watch (HRW) zikunze gusohoka zivuga ko u Rwanda rudaha abantu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

    Urugero nka raporo y’uyu muryango yasohotse muri Werurwe 2021 yavugaga mu gihe cy’umwaka Leta y’u Rwanda yagaragaje “gutera ubwoba gufunga no gukurikirana abantu umunani batangaje ibinenga Leta kuri YouTube”.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV5 Monde, yongeye kubazwa iki kibazo cy’uko u Rwanda runengwa kudaha abantu uburenganzira bwo kwishyira bakizana mu gutanga ibitekerezo.

    Mu gusubiza Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe n’abashinja u Rwanda ibi bintu basabwa ibimenyetso bakabibura.

    Ati “Bamwe bagiye badushinja, tukabasaba ibimenyetso bakavuga ngo oya, ngo urabona […] ngo kanaka yaravuze, ntabwo twakomeza kuvuga tugendeye kubyo abandi bavuze.”

    Muri iki kiganiro Perezida Kagame yifashishije urugero rw’ibyabaye mu 2017 ubwo uyu muryango wa Human Rights Watch watangazaga ko hari abantu baburiwe irengero nyamara bakaza kuboneka ari bazima.

    Ati “Urugero mu 2017, iyo Human Rights Watch mwavuze, yavuze ko hari abantu benshi baburiwe irengero, bandika amazina bati aba mwarabishe, abantu barasakuza bati ninde wishe abo bantu byagenze gute?. Twakoze iperereza , bari abantu bagera kuri 11 bose twasanze ari bazima. Nta n’umwe twasanze yaraburiwe irengero, nta n’umwe twasanze yarapfuye.”

    Perezida kagame yakomeje avuga ko nyuma yo gusanga aba bantu ari bazima basabye ibisobanuro uyu muryango ariko uraruca urarumira.

    Ati “Twabajije Human Rigths Watch duti ese byabagendekeye bite, mwaba mwaribeshye? Mwaba se mwarakoze amakosa? Bahisemo guceceka.”

    “Ni ukuvuga ngo bahitamo gushinja abandi ibyaha ariko ntabwo bashobora no guhagarara kubyo barega. Ni uko tubaho.”

    Iwabo bafunga n’imbuga nkoranyambaga

    Perezida Kagame yavuze ko nta buryo amahanga ashobora kunenga u Rwanda kudaha abantu umwanya wo gutanga ibitekerezo mu gihe yicarana n’abanyamakuru bakamubaza ibibazo bashaka.

    Ati “Nicarana namwe abanyamakuru amasaha n’amasaha mukabaza ibyo mushaka byose ariko mukavuga ngo ntabwo dutanga ubwisanzure bwo kuvuga.”

    “Reka wenda turebe muri Afurika, twoye kujya kure kandi n’aho haboneka ibibazo byinshi ku by’imbuga nkoranyambaga. Niba hari uwaba warabajijwe ibintu runaka kubyo yaba yaravuze, ibyo birego ni bike aha mu Rwanda kurusha ahandi hose ku isi harimo no mu bihugu byanyu.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu byateye imbere aho usanga imbuga nkoranyambaga z’abantu zifungwa, nyamara bikarenga kuri aya makosa bikora bikajya gushinja u Rwanda.

    Ati “Hari ibihugu bafunga imbuga nkoranyambaga, ibyo ntawe ubivuga ariko wagira ngo ibintu byose biza gusa mu Rwanda. Mu Burayi mufite ibirego by’abantu bagiye bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, bagahanwa. Iwanyu konti zirafungwa ku mbuga nkoranyambaga twe ibyo ntiturabikora. Kuki se abafunga konti z’abandi bo batavugwa?”

    “Nkeka ko harimo n’uburyarya muri icyo kintu cy’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Hari ibyo bashinja u Rwanda bitari byo na mba. Dufite ibimenyetso. Tubereka ko ibyo bintu atari byo ariko bagakomeza kwandika mu binyamakuru mu Bwongereza, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika […] ugasaba n’uburenganzira bwo gusubiza ibyakuvuzweho, ugasanga buri wese bamubwiye ko igiturutse iwawe kitagomba kwemerwa.”

    “Ese ubwo nibwo burenganzira bwo kuvuga icyo utekereza? Abo nibo badushinja kuniga ubwisanzure bw’ibitekerezo. Umuntu akajya aho akambeshyera nashaka gusubiza akanga?”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibinyamakuru byo mu bihugu bikomeye byabaye ibikoresho bya guverinoma bikoreramo ku buryo bihabwa akazi ko guharabika ibindi bihugu.

    Perezida Kagame yanenze abigisha u Rwanda ubwisanzure iwabo bafunga n’imbuga nkoranyambaga

  • Nyaruguru: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 79 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iherutse kuboneka –

    Iyo mibiri yashyinguwe mu cyubairo mu rwibutso rwa Jenoside rwa Munini ubwo kuri uyu wa 28 Gicirasi 2021 hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Mubuga [kuri ubu ni mu Murenge wa Munini], bavuga ko n’ubwo hari imibiri y’abazize Jenoside igenda iboneka igashyingurwa mu cyubahiro, hari indi myinshi kugeza ubu itaraboneka bashingiye ku mateka y’ubwicanyi bwabereye muri ako gace bagasaba ababa bafite amakuru y’aho iyi mibiri iherereye kuyatanga.

    Karekezi Elias ati “Twashyinguye mu cyubahiro umubyeyi wacu, twari twaramubuze ariko twishimiye ko tumubonye tukaba tumushyinguye mu cyubahiro.”

    Bakomeje bavuga ko muri icyo gice cy’ahahoze komini Mubuga no mu nkengero zaho habereye ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya, ku buryo kugera n’ubu hari Abarokotse Jenoside batarabona ababo ngo babashyingurwe mu cyubahiro.

    Mukakayumba Seraphine ati “Twashyinguye Mama ariko Papa bari kumwe ntabwo turamubona ngo na we tumushyingure mu cyubahiro. Muri iki gice hiciwe Abatutsi benshi kandi imibiri yabo ntiraboneka. Turasaba abazi amakuru kuyatanga rwose kugira ngo dushyingure abacu mu cyubahiro turuhuke.”

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko imibiri bashyinguye mu cyubahiro yagiye iboneka ahari kubakwa ibikorwa by’iterambere.

    Yagize ati “Ni imibiri yagiye iboneka mu mirenge itandukanye ya Munini, Rusenge, Kibeho na Mata bitewe n’ibikorwa by’iterambere biri gukorwa ni yo mpamvu hagiye haboneka iyo mibiri. Mu buhamya bw’abarokotse bavuga inzira Abatutsi bagiye banyura bahunga, cyane cyane muri izo nzira aho bagiye bicirwa ni ho hagenda hakurwa iyo mibiri.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abantu bose kurwanya ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bagafatanya mu rugamba rwo kubaka u Rwanda.

    Ati “Ndakangurira twese turi aha by’umwihariko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu kandi zubaka, kugira uruhare runini kandi rufatika mu kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gufatanya mu rugamba rwo kubaka u Rwanda twese twifuza.”

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Munini rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenosde isaga ibihumbi 13.

    Abarokotse Jenoside bavuze ko kuba bashyinguye ababo mu cyubahiro bibaruhuye ku mutima

    Bamwe mu barokotse Jenoside bavuze ko hari indi mibiri kugeza ubu itaraboneka bashingiye ku mateka y’ubwicanyi bwabereye muri ako gace kahoze ari Komini Mubuga

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru Gashema Janvier yunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Munini

  • Perezida Kagame yanenze abigisha u Rwanda ubwisanzure iwabo bafunga n'imbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TV 5 Monde cyagiye hanze ku wa 29 Gicurasi 2021.

    Ni kenshi ibihugu by'amahanga na raporo z'imiryango mpuzamahanga ziganjemo Human Rights Watch (HRW) zikunze gusohoka zivuga ko u Rwanda rudaha abantu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

    Urugero nka raporo y'uyu muryango yasohotse muri Werurwe 2021 yavugaga mu gihe cy'umwaka Leta y'u Rwanda yagaragaje “gutera ubwoba gufunga no gukurikirana abantu umunani batangaje ibinenga Leta kuri YouTube”.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV5 Monde, yongeye kubazwa iki kibazo cy'uko u Rwanda runengwa kudaha abantu uburenganzira bwo kwishyira bakizana mu gutanga ibitekerezo.

    Mu gusubiza Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe n'abashinja u Rwanda ibi bintu basabwa ibimenyetso bakabibura.

    Ati “Bamwe bagiye badushinja, tukabasaba ibimenyetso bakavuga ngo oya, ngo urabona […] ngo kanaka yaravuze, ntabwo twakomeza kuvuga tugendeye kubyo abandi bavuze.”

    Muri iki kiganiro Perezida Kagame yifashishije urugero rw'ibyabaye mu 2017 ubwo uyu muryango wa Human Rights Watch watangazaga ko hari abantu baburiwe irengero nyamara bakaza kuboneka ari bazima.

    Ati “Urugero mu 2017, iyo Human Rights Watch mwavuze, yavuze ko hari abantu benshi baburiwe irengero, bandika amazina bati aba mwarabishe, abantu barasakuza bati ninde wishe abo bantu byagenze gute?. Twakoze iperereza , bari abantu bagera kuri 11 bose twasanze ari bazima. Nta n'umwe twasanze yaraburiwe irengero, nta n'umwe twasanze yarapfuye.”

    Perezida kagame yakomeje avuga ko nyuma yo gusanga aba bantu ari bazima basabye ibisobanuro uyu muryango ariko uraruca urarumira.

    Ati “Twabajije Human Rigths Watch duti ese byabagendekeye bite, mwaba mwaribeshye? Mwaba se mwarakoze amakosa? Bahisemo guceceka.”

    “Ni ukuvuga ngo bahitamo gushinja abandi ibyaha ariko ntabwo bashobora no guhagarara kubyo barega. Ni uko tubaho.”

    Iwabo bafunga n'imbuga nkoranyambaga

    Perezida Kagame yavuze ko nta buryo amahanga ashobora kunenga u Rwanda kudaha abantu umwanya wo gutanga ibitekerezo mu gihe yicarana n'abanyamakuru bakamubaza ibibazo bashaka.

    Ati “Nicarana namwe abanyamakuru amasaha n'amasaha mukabaza ibyo mushaka byose ariko mukavuga ngo ntabwo dutanga ubwisanzure bwo kuvuga.”

    “Reka wenda turebe muri Afurika, twoye kujya kure kandi n'aho haboneka ibibazo byinshi ku by'imbuga nkoranyambaga. Niba hari uwaba warabajijwe ibintu runaka kubyo yaba yaravuze, ibyo birego ni bike aha mu Rwanda kurusha ahandi hose ku isi harimo no mu bihugu byanyu.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu byateye imbere aho usanga imbuga nkoranyambaga z'abantu zifungwa, nyamara bikarenga kuri aya makosa bikora bikajya gushinja u Rwanda.

    Ati “Hari ibihugu bafunga imbuga nkoranyambaga, ibyo ntawe ubivuga ariko wagira ngo ibintu byose biza gusa mu Rwanda. Mu Burayi mufite ibirego by'abantu bagiye bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, bagahanwa. Iwanyu konti zirafungwa ku mbuga nkoranyambaga twe ibyo ntiturabikora. Kuki se abafunga konti z'abandi bo batavugwa?”

    “Nkeka ko harimo n'uburyarya muri icyo kintu cy'uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Hari ibyo bashinja u Rwanda bitari byo na mba. Dufite ibimenyetso. Tubereka ko ibyo bintu atari byo ariko bagakomeza kwandika mu binyamakuru mu Bwongereza, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika […] ugasaba n'uburenganzira bwo gusubiza ibyakuvuzweho, ugasanga buri wese bamubwiye ko igiturutse iwawe kitagomba kwemerwa.”

    “Ese ubwo nibwo burenganzira bwo kuvuga icyo utekereza? Abo nibo badushinja kuniga ubwisanzure bw'ibitekerezo. Umuntu akajya aho akambeshyera nashaka gusubiza akanga?”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibinyamakuru byo mu bihugu bikomeye byabaye ibikoresho bya guverinoma bikoreramo ku buryo bihabwa akazi ko guharabika ibindi bihugu.

    Perezida Kagame yanenze abigisha u Rwanda ubwisanzure iwabo bafunga n'imbuga nkoranyambaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yanenze-abigisha-u-rwanda-ubwisanzure-iwabo-bafunga-n-imbuga

  • Nyaruguru: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 79 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside iherutse kuboneka – #rwanda #RwOT

    Iyo mibiri yashyinguwe mu cyubairo mu rwibutso rwa Jenoside rwa Munini ubwo kuri uyu wa 28 Gicirasi 2021 hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Mubuga [kuri ubu ni mu Murenge wa Munini], bavuga ko n'ubwo hari imibiri y'abazize Jenoside igenda iboneka igashyingurwa mu cyubahiro, hari indi myinshi kugeza ubu itaraboneka bashingiye ku mateka y'ubwicanyi bwabereye muri ako gace bagasaba ababa bafite amakuru y'aho iyi mibiri iherereye kuyatanga.

    Karekezi Elias ati 'Twashyinguye mu cyubahiro umubyeyi wacu, twari twaramubuze ariko twishimiye ko tumubonye tukaba tumushyinguye mu cyubahiro.'

    Bakomeje bavuga ko muri icyo gice cy'ahahoze komini Mubuga no mu nkengero zaho habereye ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya, ku buryo kugera n'ubu hari Abarokotse Jenoside batarabona ababo ngo babashyingurwe mu cyubahiro.

    Mukakayumba Seraphine ati 'Twashyinguye Mama ariko Papa bari kumwe ntabwo turamubona ngo na we tumushyingure mu cyubahiro. Muri iki gice hiciwe Abatutsi benshi kandi imibiri yabo ntiraboneka. Turasaba abazi amakuru kuyatanga rwose kugira ngo dushyingure abacu mu cyubahiro turuhuke.'

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko imibiri bashyinguye mu cyubahiro yagiye iboneka ahari kubakwa ibikorwa by'iterambere.

    Yagize ati 'Ni imibiri yagiye iboneka mu mirenge itandukanye ya Munini, Rusenge, Kibeho na Mata bitewe n'ibikorwa by'iterambere biri gukorwa ni yo mpamvu hagiye haboneka iyo mibiri. Mu buhamya bw'abarokotse bavuga inzira Abatutsi bagiye banyura bahunga, cyane cyane muri izo nzira aho bagiye bicirwa ni ho hagenda hakurwa iyo mibiri.'

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abantu bose kurwanya ivangura n'ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bagafatanya mu rugamba rwo kubaka u Rwanda.

    Ati 'Ndakangurira twese turi aha by'umwihariko urubyiruko nk'imbaraga z'igihugu kandi zubaka, kugira uruhare runini kandi rufatika mu kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gufatanya mu rugamba rwo kubaka u Rwanda twese twifuza.'

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Munini rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y'abishwe muri Jenosde isaga ibihumbi 13.

    Abarokotse Jenoside bavuze ko kuba bashyinguye ababo mu cyubahiro bibaruhuye ku mutima

    Bamwe mu barokotse Jenoside bavuze ko hari indi mibiri kugeza ubu itaraboneka bashingiye ku mateka y’ubwicanyi bwabereye muri ako gace kahoze ari Komini Mubuga

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru Gashema Janvier yunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Munini


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-hashyinguwe-mu-cyubahiro-imibiri-79-y-abatutsi-bishwe-muri-jenoside