Category: Uncategorized

  • Ubushakashatsi:Imwe mu mico itangaje y'abasore ikurura cyane inkumi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bugaragaza ko hari ibintu/imyitwarire y'abasore ikunze gukurura cyane abakobwa.Ibi rero ni bimwe mu bintu bikurura cyane abakobwa iyo babibonye ku basore:

    1.Abasore bakunda umuziki

    Abakobwa bakunda abagabo bazi ibijyanye n'umuziki byaba kuririmba cyangwa se gucuranga. Ubushakashatsi bwagaragajwe n'Ikinyamakuru kitwa Psychology of Music bwerekanye ko umukobwa bimworohera guha nimero ye ya telefoni umuhungu ucuranga gitari kurenza undi usanzwe.

    2.Abasore basetsa

    Abasore basekeje cyangwa basetsa (funny men) usanga abakobwa baba babarwanira. Nk'uko byagaragajwe na Kaminuza ya Stanford, ngo abakobwa benshi berekanye ko bashimishwa no gukundana n'abahungu basetsa

    3.Abasore b'ibigango

    Abagabo bafite ibigango, ibituza binini, bafite amaboko n'uburyo bugaragaza ko bubakitse barakundwa cyane. Ubushakashatsi bwakozwe na UCLA (University of California, Los Angeles), bwagaragaje ko iyo umusore adafite ibigango usanga abakobwa batamushidukira cyane nk'uko bihambira ku musore ugaragaza ko ateye kigabo koko.

    4.Abasore bagira ubuntu

    Ubushakashatsi bwakoze na Kaminuza ya Cornell yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko abagore hafi ya bose bakunda umugabo ugira ubuntu , mbese wita kandi agakemura ibibazo by'abandi. Umugabo urekura ikiganza cye agatanga usanga aba nka rukuruzi ituma abakobwa bamukunda kuko abagore banga umuntu ugira ubugugu n'iyo bo baba babugira.

    5.Abasore b'intyoza

    Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko abakobwa benshi usanga bikundira abasore bashabutse b'inganirizi aho gukunda ba bahungu bavuga make cyangwa bahora bacecetse.

    6.Umusore ukunda abana

    Ubushakashatsi bwakozwe mu Bufaransa bwagaragaje ko abagabo cyangwa abasore bakunda abana bato usanga abakobwa babakunda cyane kurenza abatabitaho. Impamvu abakobwa bakunda aba basore ngo ni uko baba bumva uwo muntu naba umugabo azamenya kwita ku bana be akabatetesha akanabaganiriza.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ubushakashatsiimwe-mu-mico-itangaje-yabasore-ikurura-cyane-inkumi/

  • Raila Odinga yarokotse impanuka y'indege #rwanda #RwOT

    Bwana Raila Odinga uyobora ishyaka ODM ndetse wigeze kuba Minisitiri w'intebe yateze iyi ndege ubwo yari agiye mu nama Uhuru Kenyatta yari arimo kumurikiramo imishinga y'iterambere kuri iki cyumweru.

    Ubwo yari amaze kuva muri iyi ndege we n'abandi 4 bari kumwe, yongeye kuguruka yahise ikora impanuka bituma benshi bavuga ko umunsi wa mbere w'ibi biganiro by'iminsi 3 utagenze neza.

    Iyi ndege ya Bell 407, yanditseho 5Y-PSM, yagejeje Bwana Odinga ku kigo cy'amashuri abanza cya Kudho Primary School mu mudugudu wa Usenge mu gace kitwa Onyinyore,irangije yongera gufata ikirere ariko ihita ikora impanuka.

    Umuvugizi wa Odinga witwa Dennis Onyango,yavuze ko uyu munyapoliti ameze neza ndetse iyi mpanuka itamugezeho.

    Bwana Dennis Onyango,yavuze ko nubwo iyi ndege yakoze impanuka nta muntu yahitanye yaba umupilote ndetse n'umugenzi umwe wari uyirimo.

    Bwana Dennis Onyango,yagize ati 'Bwana Odinga yakomeje gahunda ye yari afitanye na Perezida.'

    Polisi y'ahitwa Akala yavuze ko yamenyeshejwe iby'iyi mpanuka na Captain Julius Mwambanga wa kompanyi yitwa Pieniel Air wari uyiyoboye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/indege-raila-odinga-yagendeyemo-yakoze-impanuka-akimara-kuyivamo

  • Kigali: Hagiye kuzanwa imodoka zigendera mu kirere zidatwawe n'abashoferi #rwanda #RwOT

    Ni imodoka zizajya zikoresha imirasire y'izuba zizajya zinyura mu mihanda yabugenewe izamuye mu kirere. Igihe zihagurutse, zizajya zihagarara gusa abo zitwaye bageze aho bagiye; nta mpanuka n'indi nkomyi iyo ari yo yose yahungabanya cyangwa ngo ikerereze urugendo.

    Uwo mushinga witwa 'Automated Transit Network' (ATN), ugiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y'amasezerano y'ubufatanye Leta y'u Rwanda yasinyanye n'Ikigo VUBA CORP cyo muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA), ku wa Gatandatu taliki ya 29 Gicurasi 2021.

    Mu isinywa ry'ayo masezerano, Leta y'u Rwanda yahagarariwe na Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete, mu gihe VUBA CORP yari ihagarariwe n'Umuyobozi wayo akaba ari na we wayishinze, Paul Klahn.

    VUBA CORP ni kompanyi yiyemeje gutanga serivisi yo gutwara abantu mu mijyi ifite ikoranabuhanga rigezweho, Umujyi wa Kigali ukaba umujyi wa mbere muri Afurika ugiye gushyirwamo izo modoka zitagira abashoferi ndetse zikaba zikoreshwa n'ingufu zituruka ku mirasize y'izuba.

    Biteganyijwe ko umugenzi azajya akoresha porogaramu (application) ya VUBA yashyize muri telefoni igezweho (Smart Phone) cyangwa ahagurishirizwa amatike, maze ahamagaze imodoka ye wenyine cyangwa ayifatanye n'abandi.

    Ubuyobozi bwa VUBA CORP buvuga ko uburyo bwo gufatanya urugendo buzajya butuma izo modoka zihendukira buri wese. ndetse agashya ni uko abahamagaje imodoka batazajya barenza umunota umwe itarabageraho aho baba bari hose mu murongo zinyuramo.

    Nubwo intego nyamukuru y'iyo kompanyi ari ugutanga serivisi zirambye kandi zikoresha ikoranabuhanga rigezweho, ubuyobozi bwayo buvuga ko intumbero ari ukubaka icyo kigo kigizwe n'umubare munini w'abakozi b'Abanyarwanda ndetse inafitiye inyungu Abanyarwanda muri rusange.

    Ni muri urwo rwego icyo kigo kigiye gutangirira bwa mbere mu Rwanda, intego ikaba gukomereza ibikorwa byacyo mu yindi mijyi itandukanye yo ku mugabane w'Afurika binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga hanozwa serivisi z'ubwikorezi no gutwara abantu.

    VUBA izaba ifite ikipe y'abakozi b'inzobere baboneka mu Rwanda, uhereye kuri ba enjenyeri, abakora za porogaramu, abacungamari, abashinzwe gukoresha ikoranabuhanga ricunga imodoka, abashinzwe kwakira abakiriya ndetse n'abatekinisiye.

    Ubuyobozi bwa VUBA Corp bwifuza ko icyicaro gikuru cy'Afurika cyaba mu Rwanda nk'Igihugu cyateye intambwe ifatika mu kwimakaza serivisi z'ikoranabuhanga, Umujyi wa Kigali ukaba ari wo uzaba urugero rw'imikorere y'izo modoka.

    Byitezwe ko abakozi babonera amahugurwa mu Rwanda ari bo bazajya gutoza abandi mu bihugu bitandukanye by'Afurika aho iryo koranabuhanga rizakomeza kwagurirwa.

    Umusaruro witezwe ku ikoranabuhanga rya VUBA

    Leta y'u Rwanda yizeye ko Umushinga w'imodoka za VUBA uzageza ku batuye mu Mujyi wa Kigali ndetse n'abaturarwanda muri rusange ubuzima burushijeho kuba bwiza binyuze mu koroherezwa ingendo, mu mutekano usesuye no kubungabunga ibidukikije.

    Imirongo y'abategereza imodoka zisanzwe izagabanyuka ndetse habeho n'umuvuduko udasanzwe mu mitangire ya serivisi zo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali. Ibyo bizajyana n'umutekano usesuye ku bazajya bagenda muri izo modoka, kuko ibyago byo gukora impanuka za hato na hato bizagabanyuka.

    Ikindi nanone, izo modoka zizaba zizewe mu guhuza imiryango n'inshuti, abakozi n'abakoresha, ibicuruzwa n'abaguzi ku masoko, abanyeshuri n' amashuri ndetse n'abarwayi n'amavuriro ku gihe.

    Mu gihe izo modoka zizaba zikoresha ingufu z'imirasire y'izuba zidahumanya ikirere, byitezwe ko zizajya zinagenda zidateza urusaku.

    Ikindi, ikigo VUBA cyitezweho gushyigikira ubukungu bw'Igihugu binyuze mu guteza imbere inganda n'umurimo, cyane ko umubare munini w'abakozi bazaba ari Abanyarwanda.

    Umushinga wo kugeza izo modoka mu Rwanda uzarangira utwaye akayabo ka miliyari 1.3 y'amadolari y'Amerika, angana na miliyari 1,287 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Inkuru ya IMVAHO NSHYA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/kigali-hagiye-kuzanwa-imodoka-zigendera-mu-kirere-zidatwawe-n-abashoferi

  • Abantu 133,460 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa COVID-19 mu minsi 2 gusa #rwanda #RwOT

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 26 hakira 7. Abakirwaye babaye 957 barimo 5 barembye.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y'abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

    Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-133-460-bamaze-guhabwa-doze-ya-kabiri-y-urukingo-rwa-covid-19-mu-minsi-2

  • BREAKING: Marina yasabye imbabazi asubira mur… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'iki Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021, Bad Rama Umuyobozi wa The Mane uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram ari kumwe na Marina, avuga ko yongeye kumuha ikaze muri The Mane nyuma y'igihe avuze ko ayivuyemo.

    Bad Rama yavuze ko Marina ahugiye mu gutunganya indirimbo ye nshya agiye gusohora mu minsi iri imbere. Ko Marina yamaze gusaba imbabazi ku bw'amakosa yakoze.

    Bad Rama asubiramo amagambo yabwiwe na Marina agira ati 'Mumbarire! nanjye ndi umuntu ku makosa nakoze ababaza abo nkunda, ati 'Ndagarutse kandi ngarukanye urukundo n'umuhate mu kazi. Mumbarire.' Bad Rama ati “Warenzaho iki ubaye wowe  uri The Mane umwana akosheje akagaruka akagusaba imbabazi z’ibyo yakoze?”

    Uyu mugabo yavuze ko nk'umubyeyi nta kindi yari gukora 'uretse guha imbabazi Marina'. Ati 'Imbabazi nazitanze, Marina ari mu muryango wa The Mane ahamaze iminsi, ari muri studio atunganya indirimbo.'

    Bad Rama yasabye abafana ba The Mane 'kumushyigikira' bagakomeza urugendo rushya batangiye. Yashimye itangazamakuru n'abandi bafite aho bahurira n'umuziki Nyarwanda 'bakomeza kudushyigikira mu kazi dukora'.

    Ntiyiburira! Bad Rama yanenze abavuga ibidahari 'batuvangira bashaka gusenya ibyo batubatse ariko Imana ikabaturinda'.

    Tariki 28 Mata 2021, ni bwo Marina yasohoye itangazo rigenewe Abanyamakuru avuga ko atakiri umuhanzi wa The Mane. Ntiyavuze impamvu zatumye ava muri The Mane 'ariko zishingiye ku iterambere ry'umuziki we'. Yasezeye akurikira umuhanzikazi Queen Cha ndetse na Aristide Gahunzire wari umujyanama wa The Mane.

    Marina yinjiye muri The Mane mu 2018 asinya kontaro y'imyaka 10. Bamufashe afite indirimbo imwe gusa, bamwubakira izina mu buryo bukomeye kugeza ku bitaramo bitabarika yaririmbyemo, abahanzi bakomeye bakoranye n'ibindi.

    Mu kiganiro Ally Soudy On Air cyo ku wa 01 Gicurasi 2021, Bad Rama yavuze ko yatunguwe bikomeye n'isezera rya Marina muri The Mane, mu gihe Queen Cha we bari bamaze igihe babiganiriyeho.

    Bad Rama yatangaje ko yahaye imbabazi Marina wari umaze ukwezi n'iminsi abiri amusezeyeho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106110/breaking-news-marina-yasabye-imbabazi-asubira-muri-the-mane-106110.html

  • #BAL2021: Zamalek yegukanye igikombe iba umwa… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi isaga 14 amakipe 12 ateraniye i Kigali muri shampiyona ya Afurika muri Basketball (BAL), Zamalek yo mu Misiri niyo iyahize yose, US Monastir yo muri Tuniziya yegukana umwanya wa kabiri, Petro de Luanda yo muri Angola yegukana umwanya wa gatatu mu gihe Patriots yo mu Rwanda yatwaye umwanya wa kane (4).

    Bwa mbere iyi mikino ya BAL ibayeho, Zamalek niyo iyegukanye

    Imikino ya nyuma yose yabaye kuri iki cyumweru, aho saa 14:30 za Kigali Petro de Luanda yahuraga na Patriots mu gihe saa 16:00 za Kigali Zamalek yo mu Misiri yacakiranaga na US Monastir yo muri Tuniziya. Umukino wa nyuma wagombaga kwerekana ikipe itwara iyi Shampiyona ku nshuro yayo ya mbere, maze umukino urangira Zamalek yegukanye irushanwa ku manota 76 kuri 63 ya US Monastir. 

    Uduce tubiri tw'uyu mukino amakipe yombi yari ahanganye mu buryo byagaragariraga buri umwe ndetse hibazwa uza kwegukana irushanwa. Gusa mu gake ka gatatu Zamalek yaje kwigaranzura US Monastir ibinyujije mu gukora ubwugarizi neza ndetse no kumenya kubyaza umusaruro uburyo babonaga bwo gutera mu nkangara. 

    Umutoza wa Zamalek 

    Abakinnyi barimo Walter Wallace Hodge wari wambaye nimero 00 yazonze ikipe ya US Monastir ndetse binyuze muri uyu mukino akaba yanahembwe nk'umukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106108/bal2021-zamalek-yegukanye-igikombe-iba-umwami-wa-afurika-patriots-yari-ihagarariye-u-rwand-106108.html

  • Gentil Misigaro yashyize hanze amashusho y’in… – #rwanda #RwOT

    Amashusho y’iyi indirimbo ‘Igorigota’ ya Gentil Misigaro yavuye mu gitaramo cyiswe Har’Imbaraga cyakorewe Kigali mu 2019. Muri aya mashusho haragaragaramo Shekinah Worship Team ya ERC Masoro, na Miss Dusa ariwe mushiki wa Gentil Misigaro.

    Gentil Misigaro yashimiye cyane Shekinah na Miss Dusa uburyo bamufashije mu ndirimbo zidandukanye, ndetse yatangaje ko hari n’izindi nazo zitangira kujya ahagaragara mu cyumweru gitaha.

    Gentil Misigaro avuga ko mu gukora iyi ndirimbo ‘Igorigota’ yifashishije injyana ndetse n’amagambo menshi ari muri ‘Hymn’ yo mu rurimi rw’Icyongereza yitwa ‘At Calvary’ yanditswe na William R mu mwaka w’I1895.

    Gentil Misigaro yabwiye InyaRwanda.com ko Album yose y’amashusho agiye kuyisangiza abakunzi be uhereye mu mpera z’icyumweru gitaha akaba azajya ashyira hanze indirimbo imwe imwe. 

    ‘Har’imbaraga tour’ ni bimwe mu bitaramo Gentil Misigaro yakunze cyane atazigera yibagirwa cyane cyane icyabereye muri Camp Kigali mu 2019 ariho aya mashusho y’iyi Album yafatiwe.

    Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo ‘Biratungana’, ‘Buri munsi’, ‘Iyo mbimenya’, n’izindi, igitaramo yafatiyemo aya mashusho, ni cyo cya mbere yari akoreye mu Rwanda, akaba ari igitaramo kitazibagirana mu mateka y’umuziki wa Gospel mu Rwanda bitewe b’ibihe bidasanzwe abakitabiriye bahagiriye.

    Gentil Misigaro yashyize hanze indirimbo Igorigota

    Gentil Misigaro na mushiki we Miss Dusa baririmbanye indirimbo ‘Igorigota’

    REBA HANO INDIRIMBO ‘IGORIGOTA’ YA GENTIL MISIGARO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106103/gentil-misigaro-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-igorigota-yaririmbanye-na-mushiki-we-m-106103.html

  • Minisiteri y'Ubuzima yagiriye inama abahawe urukingo rwa kabiri rwa Astrazeneca #rwanda #RwOT

    Abahawe urukingo nabo baravuga ko n'ubwo bakingiwe, batazatezuka ku ngamba zo gukomeza kwirinda kuko icyorezo kigihari.

    Igikorwa cyo gutanga dose ya 2 y'urukingo rwo mu bwoko bwa AstraZeneca cyakomeje kuri iki cyumweru hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

    Mu bigo nderabuzima byo muri uyu mujyi haramukiye abatarakingiwe kuri uyu wa Gatandatu.

    Bishimiye ko bahawe serivisi nziza batagombye koherezwa kwikingiriza aho bakingiriwe ku nshuro ya mbere, bagashimangira ko bazakomeza gukaza ubwirinzi n'ubwo bakingiwe:

    Uwitwa Kalisa Edouard utuye mu karere ka Kicukiro yagize ati 'Muri RBC banyoherereje ubutumwa ariko no kuri radiyo na televiziyo hagiye hanyuraho amatangaza, avuga ko urukingo rwa 2 ruzatangwa ku Gatandatu no Cyumweru.'

    'Nk'uko twari dusanzwe twirinda turakomeza dukurikize amabwiriza, kandi kwambara agapfukamunwa birakomeza bibe intero yacu.''

    Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Kagugu mu karere ka Gasabo, Mushatsi Joseph akurikije imiterere n'uko akazi karimo gukorwa, aragaragaza ko imirimo yasozwa mu minsi ibiri.

    Ati ''Ku wa Gatandatu twabashije gukingira abantu 315 kandi abari barahawe dose ya 1 ni 967, biraduha icyizere ko ku wa Mbere no ku wa Kabiri abasigaye tuzaba tubarangije. Abeshi turimo kubona ni abagiye baturuka mu zindi Ntara.'

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko n'ubwo inkingo zatanzwe abantu bakwiye kutadohoka ku bwirinzi, kuko urukingo rudakuraho kwandura Covid 19 no kuyirwara.

    Yagize ati ''Hari bamwe barwaye bategereje urukingo rwa 2 rwa covid 19 ariko barakize. Impamvu dushishikariza abantu gukomeza kwirinda n'ubwo bakingirwa ni uko kurwara bishoboka, gusa inkingo zirinda abazihawe kuba baremba cyangwa kuba bahitanwa na covid.'

    'Ariko mu gihe banduye bakwanduza abandi batarabona inkingo bo bakaba bahitanwa n'indwara. Ni ngombwa rero ko abantu bakomeza kwirinda na nyuma yo kwikingiza, kuko abatarakingiwe babakuraho ubwo burwayi kandi bakamererwa nabi.''

    U Rwanda rwabonye doze ibihumbi 247000 z'urukingo rwa AstraZeneca, ubusanzwe uruhabwa kuri dose ya kabiri ni uko bisaba ko habanza gucamo ibyumweru hagati ya 8 na 12, abakingirwa bari barahawe urukingo rwa mbere guhera tariki ya 5 Werurwe uyu mwaka.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko hazakomeza gushakishwa inkingo nyishi ku buryo nibuza hakingirwa abanyarwanda bangana na 60% mu mpera z'umwaka wa 2022.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/minisiteri-y-ubuzima-yagiriye-inama-ikomeye-abahawe-urukingo-rwa-kabiri-rwa

  • Zamalek SC niyo yatwaye igikombe cya mbere cya BAL #rwanda #RwOT

    Zamalek yari ku rwego rwo hejuru mu bwugarizi,yamize ubusatirizi bwa US Monastir iyitsinda iyirusha cyane mu gace ka kane k'umukino nyuma y'aho mu duce twabanje rwari rwabuze gica,bituma yegukana iri rushanwa ryari rikinwe ku nshuro ya mbere.

    Agace ka mbere karangiye US Monastir iri imbere n'amanota 22-17,agace ka kabiri Zamalek yagatsinze ku manota 27-20 ndetse igice cya mbere cyose kirangira Zamalek itsinze 44-42.

    Mu gace ka 3,Zamalek yatsinze 11-9 ya US Monastir hanyuma mu gace ka Kane,iyi kipe yo mu Misiri ishimangira itsinzi kuko yagatsinze ku manota 22-12.Umukino wose warangiye Zamalek yigaragaje ku manota 76 kuri 63.

    Umukinnyi wa Zamalek witwa Walter Wallace Hodge niwe watowe nk'umukinnyi w'irushanwa [MVP].

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye uyu mukino wa nyuma wa BAL 2021 waberaga muri Kigali Arena,Zamalek yatsinze US Monastir.

    Patriots BBC yari iharagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League risozwa kuri iki Cyumweru muri Kigali Arena, yabaye iya kane nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda yo muri Angola amanota 97-68 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/zamalek-sc-niyo-yatwaye-igikombe-cya-mbere-cya-bal

  • Marina yagarutse muri The Mane, yaciye bugufu asaba imbabazi avuga uko byagenze #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ukwezi atangaje ko yatandukanye n’inzu itunganya umuzi ya The Mane Music Label ari nayo yarebereraga inyungu ze, umuhanzikazi Marina yagarutse muri iyi nzu ndetse akaba anitegura gusohora indirimbo ikubiyemo ubuhamya bw’uko byagenze kugira ngo asese amazerano na The Mane.

    Ukwezi kwa Mata 2021 kwari ukwezi kwirabura ku nzu itunganya umuziki ya The Mane kuko nibwo bose basezeye hasigaramo umuhanzi Calvin Mbandah wenyine.

    Habanje Queen Cha na Aristide Gahunzire wari ushinzwe abahanzi, maze mu mpera za Mata 2021 na Marina asohora ibaruwa ivuga ko yatandukanye n’iyi nzu.

    Icyo gihe nta mpamvu yigeze avuga yatumye basesa amasezerano ariko bivugwa ko harimo kuba The Mane itari imufashe neza ndetse biza guhuhurwa n’uko Bad Rama atangaje ko uyu muhanzikazi arutwa na Knowless.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bad Rama akaba umuyobozi wa The Mane, yavuze ko uyu munzikazi yamaze kugaruka muri The Mane ndetse agiye gusohora indirimbo isaba imbazi inakubiyemo byose ku isezera rye.

    Ati”Marina mu ndirimbo ye nshyashya nyuma yo gufata umwanzuro wo kugaruka mu rugo ari ho The Mane Music label, ati ‘I’m sorry(mumbabarire) nanjye ndi umuntu, ku makosa nakoze ababaza abo nkunda ndagarutse kandi ngarukanye urukundo n’umuhate mu kazi I’m sorry(mumbabarire).”

    Muri iyi nyandiko ye ndende hari aho yagize ati”ari mu muryango wa The Mane aho amaze iminsi ari muri Studio atunganya indirimbo ngo kuko yumva ko ari yo nzira nziza yo gutanga ubutumwa bwe bw’ibyabaye mwese muzi. Ndasaba abafana ba The Mane by’umwihariko abafana ba Marina kumushyigikira tugakomeza urugendo twatangiye.”

    Bad Rama yavuze ko nyuma y’uko Marina yemeye ikosa akanasaba imbabazi yasanze nk’umubyeyi nta kindi yakora uretse kumubabarira.

    Ati”Warenzaho iki ubaye wowe uri The Mane? Umwana akosheje akagaruka akagusaba imbabazi zibyo yakoze, nta kindi nari gukora nk’umubyeyi, imbabazi nazitanze.”

    Marina mu mpera za 2017 nibwo yari yasinye amasezerano y’imyaka 10 muri The Mane Music Label mu kureberera inyungu ze muri muzika, muri Mata 2021 ubwo yari amazemo imyaka 3 irenga, yahisemo gusesa amasezerano n’iyi nzu itunganya umuziki, akaba ayigarutsemo nyuma y’ukwezi ayivuyemo.

    The Mane yagiye ihura n’ibibazo byo gutakaza abahanzi nk’aho muri 2019 yatakaje Jay Polly na Safi Madiba, muri uyu mwaka hagenda Queen Cha, Aristide Gahunzire wari ushinzwe abahanzi aho yasimbuwe na Safi Eric akaba murumuna wa Bad Rama.

    Marina yasabye imbabazi agaruka muri The Mane

    Bad Rama avuga ko nta kindi yari gukora uretse kumubabarira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/marina-yagarutse-muri-the-mane-yaciye-bugufu-asaba-imbabazi-avuga-uko-byagenze