Category: Uncategorized

  • Gicumbi: Ibyumweru bibiri birirenze abatuye mu mujyi batagira amazi –

    Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Gicumbi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko kutabona amazi meza biri kubagiraho ingaruka z’umwanda bagasaba ubuyobozi kubafasha igakemura iki kibazo.

    Mukaturatsinze Eugenie yagize ati “Amazi ni yo atuma tugira isuku, tukayatekesha abana bakabona ibyo kurya, ubu rero uragura ijerekani imwe ya 500 Frw wayigeza mu rugo akaba ayo guteka gusa abana bakabura ayo gukaraba no kumeaa imyenda y’ishuri bigatuma bagaragaza umwanda.”

    Habimana wiga muri kaminuza ya UTAB we yavuze ko ikibazo cy’amazi kibakomereye cyane ngo kuko hari n’ababurara nyamara batabuze ibyo kurya ahubwo babuze icyo kubitekesha.

    Ati “Ubundi ntabwo amazi yajyaga abura iminsi irenze ibiri, hari n’ubwo yaburaga mu gitondo, nimugoroba akaza tukavoma ariko ubu tumaze hafi ibyumweru bibiri twarayabuze, urumva ku munyeshuri ntabwo byoroshye kuko hari ubwo uba nta mafaranga yo kuyagura ufite bigatuma uburara cyangwa ukabwirirwa kandi ufite ibyo kurya ahubwo wabuze amazi.”

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, ishami rya Gicumbi, Kabazayire Lucie, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe kugira ngo amazi agere mu Mujyi wa Gicumbi yoherezwa avuye ku ruganda rw’ahitwa Nyamabuye munsi y’umusozi, ngo yoherezwa hakoreshejwe ingufu z’amashanyarazi.

    Ati “Mu minsi ishize ‘Transformateur’ icanira urwo ruganda yagize ikibazo, mu Kigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (REG) batubwiye ko yahiye. Ni impanuka hahise hatangira gushaka uburyo twashakisha indi. Mu gihe itaraboneka WASAC yashatse moteri mu buryo bw’agateganyo kugira ngo ibe ikoreshwa.”

    Yakomeje avuga ko imbaraga z’iyo moteri mu kuzamura amazi hejuru ku musozi ari nke cyane ari na byo biri gutuma abaturage batagerwaho n’amazi nk’uko byari bisanzwe.

    Ati “Amazi make tubashije kuzamura dukoresheje iyo moteri kubera ko yagabanutse tugerageza kuyasaranganya ariko akanga akaba make.”

    Kabazayire yakomeje anavuga ko gukoresha moteri bisaba no kuyiruhutsa kuko hari ubwo inanirwa igashyuha cyane ngo iyo bibayeho hari ubwo yongera gucanwa hagasangwa amazi make yari yanabonetse yashize bigatuma abaturage benshi bakomeza kugira ikibazo cy’amazi muri uyu Mujyi.

    Uyu muyobozi yavuze ko WASAC ifatanyije na REG ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere bari gukora ibishoboka byose kugira ngo hongere kuboneka ‘transformateur’ yatuma hongera kuboneka amazi nk’uko bisanzwe.


  • Polisi ya Malawi n’iy’u Rwanda ziyemeje ubufatanye mu guhererekanya abanyabyaha –

    Ni uruzinduko abayobozi bakuru muri Polisi ya Malawi bakoze ku butumire bwa Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, avuga ko yizeye ko ruzatuma habaho umuhate mu gukemura ibibazo by’umutekano hashimangirwa ituze n’umutekano w’abaturage b’ibihugu byombi.

    IGP Dan Munyuza yavuze ko muri Werurwe 2019 ubwo yatumirwaga n’ubuyobozi bwa Polisi ya Malawi yagize umwanya wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi, amasezerano agamije kongera imikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

    Amasezerano akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ku byaha, gushakisha no guhererekanya abanyabyaha baba bihishe mu bihugu byombi, kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, guhuza ibikorwa no kongerera ubushobozi abapolisi binyuze mu mahugurwa n’ibindi byinshi.

    IGP Munyuza yashimangiye ko ubufatanye ari ibuye ry’ifatizo mu gukemura ibibazo by’umutekano bijyanye n’ibihe tugezemo.

    Yagize ati “Nagira ngo nshimangire ko ubufatanye ari ibuye ry’ifatizo mu gukemura ibibazo by’umutekano bijyanye n’ibihe tugezemo, navuga nk’iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu n’ibindi byinshi.”

    ” Ibi byaha bikomeje kuba imbogamizi ku ituze n’umutekano w’abaturage bacu ariko kubufatanye turimo uyu munsi dushobora gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu guhangana n’ibibazo by’umutekano cyane cyane twibanda ku byaha by’iterabwoba bishamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyislamu (Islamic State).”

    Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, IGP Dr. George Hadrian Kainja yavuze ko bakigera mu Rwanda bumvaga basa nk’abari iwabo ndetse bibaha icyizere cy’uko uruzinduko bajemo ruzabagirira akamaro ndetse rukagirire n’abaturage b’ibihugu byombi.

    Yagize ati “Iyi nama ya Polisi z’ibihugu byombi ni urubuga rutuma dukomeza gushimangira ubufatanye n’imikoranire iri hagati ya Polisi zacu, byongeye kandi iyi nama iraduha uburyo bwo kurebera hamwe ahandi twashyira imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ari na cyo kibazo usanga muri iki gihe kibasiye Isi yose bigasaba ko ibihugu bihuza imbaraga mu kubikemura.”

    Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko Umuyobozi wa Polisi ya Malawi n’intumwa ayoboye bazasura ibigo by’amashuri bya Polisi n’ibindi bikorwa bitandukanye by’igihugu. Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzasozwa tariki ya 4 Kamena 2021.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Malawi, IGP Dr. George Hadrian Kainja, ubwo yakirwaga mu Rwanda

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza

    Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi IGP Dr. George Hadrian

  • Polisi ya Malawi n'iy'u Rwanda ziyemeje ubufatanye mu guhererekanya abanyabyaha – #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko abayobozi bakuru muri Polisi ya Malawi bakoze ku butumire bwa Polisi y'u Rwanda mu rwego rwo gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi z'ibihugu byombi, avuga ko yizeye ko ruzatuma habaho umuhate mu gukemura ibibazo by'umutekano hashimangirwa ituze n'umutekano w'abaturage b'ibihugu byombi.

    IGP Dan Munyuza yavuze ko muri Werurwe 2019 ubwo yatumirwaga n'ubuyobozi bwa Polisi ya Malawi yagize umwanya wo gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Malawi, amasezerano agamije kongera imikoranire hagati ya Polisi z'ibihugu byombi.

    Amasezerano akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ku byaha, gushakisha no guhererekanya abanyabyaha baba bihishe mu bihugu byombi, kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, guhuza ibikorwa no kongerera ubushobozi abapolisi binyuze mu mahugurwa n'ibindi byinshi.

    IGP Munyuza yashimangiye ko ubufatanye ari ibuye ry'ifatizo mu gukemura ibibazo by'umutekano bijyanye n'ibihe tugezemo.

    Yagize ati 'Nagira ngo nshimangire ko ubufatanye ari ibuye ry'ifatizo mu gukemura ibibazo by'umutekano bijyanye n'ibihe tugezemo, navuga nk'iterabwoba, ibyaha by'ikoranabuhanga, ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge, icuruzwa ry'abantu, ibyaha bimunga ubukungu bw'Igihugu n'ibindi byinshi.”

    ” Ibi byaha bikomeje kuba imbogamizi ku ituze n'umutekano w'abaturage bacu ariko kubufatanye turimo uyu munsi dushobora gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu guhangana n'ibibazo by'umutekano cyane cyane twibanda ku byaha by'iterabwoba bishamikiye ku mutwe w'iterabwoba wa Leta ya Kiyislamu (Islamic State).'

    Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, IGP Dr. George Hadrian Kainja yavuze ko bakigera mu Rwanda bumvaga basa nk'abari iwabo ndetse bibaha icyizere cy'uko uruzinduko bajemo ruzabagirira akamaro ndetse rukagirire n'abaturage b'ibihugu byombi.

    Yagize ati 'Iyi nama ya Polisi z'ibihugu byombi ni urubuga rutuma dukomeza gushimangira ubufatanye n'imikoranire iri hagati ya Polisi zacu, byongeye kandi iyi nama iraduha uburyo bwo kurebera hamwe ahandi twashyira imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ari na cyo kibazo usanga muri iki gihe kibasiye Isi yose bigasaba ko ibihugu bihuza imbaraga mu kubikemura.'

    Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko Umuyobozi wa Polisi ya Malawi n'intumwa ayoboye bazasura ibigo by'amashuri bya Polisi n'ibindi bikorwa bitandukanye by'igihugu. Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzasozwa tariki ya 4 Kamena 2021.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Malawi, IGP Dr. George Hadrian Kainja, ubwo yakirwaga mu Rwanda

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza

    Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi IGP Dr. George Hadrian


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-ya-malawi-n-iy-u-rwanda-ziyemeje-ubufatanye-mu-guhererekanya-abanyabyaha

  • Urwandiko rwa MWUNGERI Esther rusaba guhindur… – #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MWUNGERI Esther mwene Makombe Anastase na Mukandamage Merciane, utuye mu Mudugudu wa Karisimbi, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhindura amazina asanganywe ariyo MWUNGERI Esther, akitwa CHEUSI MAKOMBE mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhindura izina ni ‘Guhuza umwirondoro n’uwanditse mu yindi Passport mfite’. 

    Byemejwe na Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Agaciro k’Icyangombwa: Cyatanzwe kuwa: 2021-05-31

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106136/urwandiko-rwa-mwungeri-esther-rusaba-guhindura-amazina-106136.html

  • Safi wigeze kwandika ngo 'I’m forgived’ hari indirimbo aririmbamo icyongereza gusa #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yitwa 'Hold Me’ yafatanyijwemo n’Umuhanzi w’Umunyarwanda witwa Niyo uba muri Canada aho Safi aririmbamo inyikirizo y’iyi ndirimbo.

    Uyu muhanzi muri 2018 wigeze kwandika ubutumwa kuri Instagram ye burimo amakosa y’ururimi aho yari yagize ati 'I AM BLESSED [ndi umunyamugisha] CHOOSED [yashakaga kuvuga Chosen bivuga ngo naratoranyijwe]….

    Yakomeje agira ati 'ACCEPTED [narakiriwe], REDEEMED [nateye intambwe] and FORGIVED [yashakaga kuvuga ngo Forgiven, bivuga ko yababariwe].'

    Muri iyi ndirimbo nshya yumvikanamo ijwi ry’uyu muhanzi, aririmbamo amagambo y’icyongereza gusa aho ataririmbamo ijambo na rimwe ry’Ikinyarwanda.

    Safi Madiba avuga ko yiyemeje gukorana n’uyu muhanzi ukizamuka kuko yumvise afite impano kandi akaba yariyemeje gufasha abahanzi nyarwanda bafite impano bari muri kiriya gihugu.

    Uyu muhanzi usanzwe afite abakunzi benshi mu Rwanda, yahoze mu itsinda rya Urban Boys aho yaje kurivamo akikorana ku giti cye akaza no gufashwa na Label ya The Mane na yo akaza kuyivamo. Ubu ibikorwa bye bya muzika yabyimuriye muri Canada aho asigaye aba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Safi-wigeze-kwandika-ngo-I-m-forgived-hari-indirimbo-aririmbamo-icyongereza-gusa

  • Nyagatare: Inyamaswa itaramenyekana imaze guhitana intama 18 #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyagatare haravugwa inyamaswa iteye ubwoba imaze kwica intama 18 gusa ntiramenyakana iyariyo.Intama ebyiri z'uwitwa Burakari mu mudugudu wa Mugari,akagari ka Rutaraka,umurenge wa Nyagatare zariwe n' inyamaswa itaramenyekana.

    Umushumba wa Burakari yabwiye Kigali to Day dukesha iyi nkuru ko saa munani z'ijoro yumvise inka ziruka mu rugo arabyuka ashakisha ikizikanze arakibura yisubirira mu nzu,gusa nyuma ngo yumvise intama yari ifite akanyagazi aragaruka arebye aburamo ebyiri.

    Ati:'nabyutse bwa kabiri mbona intama imwe yari ifite akanyagazi ariko izindi ebyiri ndazibura.narashakishije nkeka ko ari ubujura bayibye ariko nyuma nza gusanga imwe ahantu mu rwuri hari ikintu kihariye'.

    Avuga ko bukeye yashakishije indi nayo aza kubona ibisigazwa byayo kuko kuko hari icyayiriye,nyiri matungo akavuga ko bishoboka ko ari icyoya cyaziriye.

    Agira ati:'kariya gace ka Rutaraka na Kamagiri habamo ibyoya,nicyo cyaziriye nta yindi nyamaswa.

    Inyamaswa itaramenyekana nanone yishe intama eshashatu za Ndayambaje Vital nawe wo mudugudu wa Mugali,akagali ka Rutaraka mu murenge wa Nyagatare ibyo byabaye ku italiki 15 gicurasi 2021.

    Hari hashize imyaka 2 intama 10 z'undi muturage mu mudugudu wa Kinihira,akagari ka Barija mu murenge wa Nyagatare ziriwe n'inyamaswa itaramenyekana.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/31/nyagatare-inyamaswa-itaramenyekana-imaze-guhitana-intama-18/

  • Ubuzima bwagarutse i Rubavu: Amasoko, ubucuruzi n’amashuri byongeye gufungura –

    Iki kirunga giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021, nyuma hakurikiraho imitingito yashegeshe bikomeye ibice birimo n’Akarere ka Rubavu.

    Kuva kuri uwo munsi abaturage barakangaranye, amakuru atangira kuvuga ko Nyiragongo ishobora kuruka ikageza no mu Rwanda bityo abo muri Rubavu na bo bakagirwaho ingaruka na cyo.

    Nyuma y’iminsi ibiri ikirunga kirutse, hadutse imitingito idasanzwe yibasira Akarere ka Rubavu isenya inzu, abaturage bava mu byabo bamwe barahunga.Inzego zitandukanye zihutiye gutabara no guhumuriza abaturage.

    Umutingito wangije byinshi

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi [Minema] ku bufatanye n’inzego z’Ibanze bakomeje gukora ibarura ry’ibikorwa byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.

    Imibare IGIHE yahawe n’ubuyobozi mu mpera z’icyumweru gishize yagaragazaga ko nibura kugeza ku wa 27 Gicurasi inzu zasenyutse ku buryo zitazongera gusanwa bizasaba kongera kubaka bundi bushya zari 359.

    Ni mu gihe izagize imitutu kugeza kuri iyo tariki zari 1597 ku buryo isaha iyo ari yo yose zahirima cyangwa umutingito wakongera kugaruka zikaba zasenyuka.

    Icyo gihe ubuyobozi bwagaragazaga ko nibura kugeza tariki 26 ingo zari zimaze kwimurwa zari 127 nyuma y’uko inzu zari zicumbitsemo zari zasenyutse.

    Ibindi bikorwa byabarurwaga kugeza icyo gihe nk’ibyari bimaze kwangizwa n’imitingigo byarimo hoteli eshanu, ibyumba by’amashuri 63, inzu ebyiri z’amacumbi y’abarimu ndetse n’ubwiherero 47.

    Hari ibitaro bya Gisenyi bagizweho ingaruka ku buryo serivizi zitandukanye zimuriwe mu bitaro bya Ruhengeri n’ahandi. Imihanda ya ADEPR-Mujomba, uwa Mostej-BNR, uwa Rubavu-Kigali-Station SP-Station Gemeca yarangiritse. Inzu z’ubucuruzi, amabanki ndetse n’isoko rya Gisenyi na byo byahise bifunga imiryango icyo gihe.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minema, Kayumba Rugina Olivier yavuze ko kuri ubu hari hari gutangwa ubufasha ku bagizweho ingaruka n’imitingito aho abatishoboye bahabwa ibiribwa.

    Ati “Ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi, imiryango 657 yahawe ubufasha bw’ibiribwa birimo umuceri, akawunga n’ibishyimbo. Banahawe ibiryamirwa birimo imikeka, ibiringiti n’ibikoresho by’isuku. Igikorwa cyo gutanga ubufasha kirakomeje nyuma y’isesengura rigenda rikorwa.”

    Yakomeje agira ati “Mu bagizweho ingaruka n’imitingito, hafashwa abatishoboye. Hari abazafashwa gusana ahadateye ikibazo n’aho abantu bazimuka bitewe n’imitutu ihari.”

    “Hari abazahabwa ibikoresho by’ibanze ariko wenda icyo navuga nk’uko abahanga bari gukomeza kubigaragaza, mu cyumweru gitaha imitingito izaba yatuje, tuzareba niba hari amazu yasangiritse azasanwa cyangwa ayo kubaka bundi bushya, ariko nanone hazakorwa igenzura harebwe niba aho abaturage batuye ari ahantu hatashyira ubuzima bwabo mu kaga no mu bindi bihe.”

    Ubuzima bwongeye kugaruka

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rwatangaje ko amashuri yose agomba kongera gutangira amasomo yaba ayari yarafunze n’ayo abayigaho hari barimuriwe ku bindi bigo bitagezweho n’imitingito.

    Gusubukura amasomo kandi byajyanye no kongera gusubukura serivisi zirimo Isoko rya Rubavu, amabanki n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byari bimaze iminsi bifunze kubera imitingito.

    Ubuyobozi bw’Intara y’u Burengerazuba butangaza ko nibura inzu 212 zamaze kugenzurwa kandi zemejwe ko zishobora gusubira mu bikorwa by’ubucuruzi.

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe n’Impuguke zaturutse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, zigaragaza ko inzu zemerewe gukorerwamo n’izindi ba nyirazo basabwa kuba bategereje mu gihe gito.

    Habitegeko yavuze ko ibikorwa byafunguye ndetse ubuzima bwongeye gusubira ku murongo ndetse abaturage basabwa gusubira mu kazi kabo.

    Ati “Isoko rya Rubavu ryari ryafunze twihutiye kurifungura kugira ngo abantu bakore ubucuruzi, amashuri yongeye gufungura, hari ibikorwaremezo byari byangiritse birimo amazi hasanywe imiyoboro igeze kuri itanu, amashanyarazi yarasanywe.”

    Yakomeje agira ati “Abikorera na bo twabasabye kogera gusubira mu bikorwa byabo, abacuruzi nababwira ko ubuzima bwagarutse, abari bagize ubwoba kubera imitingito iragenda igabanyuka ku buryo bufatika, rero nibagaruke batange serivisi zabo kuko abaturage barazikeneye.”

    Guverineri Habitegeko avuga ko abafite amakenga bashobora kwegera itsinda ry’akarere ribishinzwe, rikabafasha gukora ubugenzuzi bwimbitse ariko muri rusange abantu bose bakaba basabwa gusubira mu mirimo ndetse n’abaturage bari barahunze bakagaruka mu byabo.

    Muri aka karere kandi hakomeje ibikorwa byo kwita ku mpunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda aho kuri ubu abahasigaye bagera ku 1490, bari mu nkambi ya Busasamana mu gihe hari n’abandi bagiye bacumbika hirya no hino haba muri za hoteli ndetse no mu nshuti cyangwa abavandimwe babo b’Abanyarwanda.

    Ubuzima i Rubavu bwongeye kugaruka n’amashuri yongeye gusubukurwa abanyeshuri basubira ku masomo

    Gusubukura amasomo kandi byajyanye no kongera gusubukura serivisi zirimo Isoko rya Rubavu, amabanki n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byari bimaze iminsi bifunze kubera imitingito

  • Perezida Kagame yakiriye Patriots BBC(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Muri village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye ikipe ya Patriots BBC nyuma yo gusoza ku mwanya wa 4 muri Shampiyona Nyafurika ya Basketball(BAL).}}

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo iri rushanwa ryatangiye tariki ya 16 Gicurasi ryasojwe ryegukanwa n’ikipe ya Zamalek itsinze US Monastir ku mukino wa nyuma.

    Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda yasoje ku mwanya wa 4 nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3.

    Uyu munsi Perezida Kagame akaba yakiriye iyi kipe muri Village Urugwiro aho yababwiye ko gutsinda no gutsindwa byose bibaho mu buzima ariko bikaba igihombo iyo intsinzwi ntacyo igufashije.

    Ati”gutsinda no gutsindwa byose bigize ubuzima. Nutsindwa ntuzangize icyo gihombo kuko igihombo kiguha isomo ugomba kwiga. Niba hari inzira yatuma umera neza ni intsinzi.”

    Patriots yari mu itsinda A kumwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, GNBC yo muri Madagascar na US Monastir yo muri Tunisia.

    Mu cyiciro cy’amatsinda Patriots BBC yatsinzwe na US Monastir gusa ihita igera muri 1/4 aho yahuye na Ferroviário de Maputo nayo iyikuramo igera muri 1/2 aho yatsindiwe na US Monastir yari yarayitsindiye no mu cyiciro cy’amatsinda.

    Perezida Kagame yabwiye abakinnyi ba Patriots BBC ko gutsinda no gutsindwa bibaho mu buzima

    Perezida Kagame yabwiye abakinnyi ba Patriots BBC ko gutsinda no gutsindwa bibaho mu buzima {JPEG}

    Kapiteni Mugabe Aristide yavuze mu izina ry’abakinnyi

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-yakiriye-patriots-bbc-amafoto

  • Kunywa itabi, inzoga no gusomanira imbere ya mwarimu biravuza ubuhuha ku biga ku Kabusunzu – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo kimaze gufata indi ntera nk'uko bamwe mu barimu babitangarije IGIHE, bavuga ko hakenewe ko inzego zirenze ubuyobozi bw'ishuri kugira ngo habashe kugira igikorwa.

    Umwe muri bo yagize ati 'Abana baratunaniye ariko tubona ari uko nta byemezo bijya bibafatitwa kandi ahanini usanga ari abiga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri yisumbuye. Banywera itabi hano cyangwa bakahanywera inzoga.'

    Yakomeje avuga ko ubu businzi bubakururira mu zindi ngeso nko gusomana ubwabo imbere y'abarimu cyangwa bagashaka gusoma mwarimu ndetse ko bababazwa n'uko iyo bagiye kubafatira ibyemezo ubuyobozi bubyanga.

    Ati 'Hari ishuri ryose ryari ryatumwe ababyeyi ariko ubuyobozi ntibwabahannye. Iyo bigeze aho umwana agutera ingwa urimo kwigisha kubera ubusinzi cyangwa agashaka gusomana biba ari ikibazo gikomeye.'

    Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Uwimbabazi Françoise, yabwiye IGIHE ko hari abanyeshuri bajya kwiga banyoye inzoga ndetse hari n'abazinywera ku ishuri ariko yahakanye ibijyanye n'uko bashatse gusoma mwarimu.

    Ati 'Abanyeshuri banywa inzoga nk'urubyiruko ariko ibyo kuba barasomye umwarimu nta gihamya ndabibonera.'

    Uwimbabazi yasobanuye ko hari abanyeshuri bakusanya amafaranga bakanywera inzoga mu kibuga cy'ishuri kandi ko bitari kuri iki kigo gusa. Ngo iki kibazo biteguye kugifatira ingamba zikomeye umwaka utaha kuko hasigaye igihe gito umwaka w'amashuri ugasozwa.

    Ati 'Abarimu baravuga ngo abanyeshuri ntabwo bahanwa kandi urumva niba bateye ingwa mwarimu ntabwo uzahita ubirukana; niba mwarimu abajije ikibazo abanyeshuri bagasubiriza rimwe ntabwo uzahita ubirukana, nabasabye ko bareka tukazazana ingamba nshya umwaka utaha kuko basigaje ukwezi bagakora ikizamini aho kubirukana.'

    Yakomeje avuga ko yamaze gukora raporo y'iki kibazo ndetse yijejwe n'inzego zibishinzwe zirimo iz'Akarere ka Nyarugenge n'Umurenge wa Nyakabanda ko zigiye kuza kugikurikirana.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yatangaje ko hari itsinda ryashyizweho ngo risesengure ibibazo by'uburere buke n'ibindi bivugwa muri iri shuri rya Kabusunzu.

    Bamwe mu banyeshuri biga kuri GS Kabusunzu baravugwaho imyitwarire mibi irimo n’ubusinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abanyeshuri-bo-ku-kabusunzu-baravugwaho-ingeso-yo-kurema-udutsiko

  • Monnet- Paqutet bikomeje kuba urujijo! Babiri bageze mu Rwanda, gahunda yose y’abakinnyi b’Amavubi bakina hanze #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bagera ku 11 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, bahamagawe guhangana na Centre Afrique bamwe bamaze kugera mu Rwanda, ni mu gihe abandi nka Kévin Monnet-Paquet bitarasobanuka.

    Iyi mikino ya gicuti izaba tariki ya 4 na 7 Kamena 2021, yose izabera mu Rwanda kuri Stade Regional, ni mu rwego rwo kwitegura imikino y’ijonjora ry’igikombe cy’Isi cya 2022, izaba muri Nzeri aho Amavubi ari mu itsinda E na Mali, Uganda na Kenya.

    Amavubi yatangiye umwiherero ku munsi w’ejo atangirana n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ni mu gihe muri iki gitondo babiri bakina hanze bamaze kuhagera.

    Myugariro wa FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul, na Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon mu Bufaransa uje gukinira Amavubi ku nshuro ya mbere nibo bamaze kuhagera.

    Uyu munsi kandi biteganyijwe ko abakinnyi barimo Nirisarike Salomon wa Urartu FC muri Armenia, umunyezamu Buhake Twizere Clément wa Strommen IF muri Norway wahamagawe bwa mbere na Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière mu Bubiligi wahereukaga muri 2018 mu batarengeje imyaka 20.

    Umunyezamu wa Tusker FC muri Kenya na myugariro wa Police FC muri Uganda, Rukundo Dennis bazaza ejo, ni mu gihe rutahizamu wa wa Simba SC, Meddie Kagere azahagera tariki ya 4 Gicurasi 2021.

    Rutahizamu wa Saint Etienne, Kévin Monnet-Paquet utegerejwe n’abanyarwanda benshi, amakuru ISIMBI yamenye ni uko atarasubiza ubutumire kugira ngo hamenyekane itike bamwoherereza. Ni ku nshuro ya kabiri yaba atitabiriye ubutumire kuko no ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika yarahamagawe ariko ntiyitabira ubutumire.

    Rutahizamu Rafael York wa AFC Eskilstuna muri Sweden nta gihindutse na we akaba azagera mu Rwanda ku munsi w’ejo. Undi mukinnyi ni Bizimana Djihad na we igihe azagerera mu Rwanda kiramenyekana uyu munsi.

    Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi yahageze mu ba mbere

    Ngwabije Clovis na we yageze mu Rwanda

    Monnet Paquet ntarasubiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/monnet-paqutet-bikomeje-kuba-urujijo-babiri-bageze-mu-rwanda-gahunda-yose-y-abakinnyi-b-amavubi-bakina-hanze