Category: Uncategorized

  • Ngwabije Bryan ukina mu ikipe ya Lyon mu Bufaransa yaje gukinira Amavubi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Ngwabije Bryan ukinira SC Lyon mu Bufaransa yageze mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

    Ngwabije aje kwifatanya na bagenzi be mu mikino ibiri Amavubi azakina na Centrafrique tariki 4 na 7 Kamena 2021.

    Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya FERWAFA, umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, yasobanuye impamvu yo guhamagara amasura mashya menshi ugereranyije n'ayari asanzwe.

    Ati 'Ni abakinnyi twabashije gukurikirana, cyane cyane abakina mu Rwanda ndetse n'abakina hanze. Ariko by'umwihariko abakina mu Rwanda kuko urebye uburyo shampiyona irimo gukinwa ni uburyo bwiza buha abakinnyi gukina imikino myinshi mu gihe gito.'

    'Twakwishimira rero uburyo abakinnyi bagerageje kwitwara muri izo mvune zose, muri icyo gihe kitoroshye, imikino yegeranye kuriya ntabwo byari byoroshye ariko ngira ngo urwego rwabo twararushimye, niyo mpamvu no gutoranya abakinnyi bitari byoroshye. Ariko ntabwo twabura kuvuga ko twicaye nk'abatoza ngo turebe abakwitabazwa kuri uyu mukino bashoboye kwitwara neza kurusha abandi.'

    Urutonde rw'abakinnyi bahamagawe

    ABANYEZAMU

    1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC, Kenya)
    2. NDAYISHIMIYE Eric (AS Kigali)
    3. BUHAKE TWIZERE Clément (Strommen IF, Norway)
    4. NTWARI Fiacre (Marine FC)

    ABUGARIZI

    5. RWATUBYAYE Abdul (Shkupi FK, Macedonia)
    6. NIRISARIKE Salomon (URARTU FC, Armenia)
    7. MANZI Thierry (APR FC)
    8. MUTSINZI Ange (APR FC)
    9. BAYISENGE Emery (AS Kigali)
    10. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
    11. RUKUNDO Dennis (Police FC, Uganda)
    12. ISHIMWE Christian (AS Kigali)
    13. RUTANGA Eric (Police FC)
    14. IRADUKUNDA Eric (Police FC)
    15. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)

    ABO HAGATI

    16. NIYONZIMA Olivier (APR FC)
    17. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
    18. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
    19. BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze, Belgium)
    20. HAKIZIMANA Muhadjir (AS Kigali)
    21. MANISHIMWE Djabel (APR FC)
    22. TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)
    23. SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

    BA RUTAHIZAMU

    24. NSHUTI Savio Dominique (Police FC)
    25. KWITONDA Alain (BUGESERA FC)
    26. KAGERE Medie (Simba SC, Tanzania)
    27. TWIZERIMANA Onesme (Musanze FC)
    28. TUYISENGE Jacques (APR FC)
    29. IRADUKUNDA Jean Bertrand (Gasogi United)
    30. MUGUNGA Yves (APR FC)
    31. BYIRINGIRO Lague (APR FC)
    32. KEVIN Monnet Paque (St Etienne, France)
    33. MICO Justin (Police FC)
    34. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ngwabije-bryan-ukina-mu-ikipe-ya-lyon-mu-bufaransa-yaje-gukinira-amavubi

  • Shaddyboo Yishongoye bikomeye kubamucaga intege none ubu bakaba aribo bamwifuza #rwanda #RwOT

    Shaddyboo m'ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter amaze Iminsi akunze gukoresha cyane yatangaje ko yagiye acibwa intege n'abenshi kandi kenshi cyane bamubwira ko ibyo yirirwa akora ashyira amafoto kuri Instagram ntacyo bizamumarira ariko ubu bikaba bimutunze ndetse banamubaza uko yabikoze.

    Ati”Muri 2016 bambwiye ko gushyira amaphoto yanjye kuri I.G ko ntanyungu. Ubu baransaba kubamamariza. Kuri Twitter naje bambwira ko imihanda inyerera atari ibyange ntabishobora,none barikumbaza uko mbigenza. Ni bakubwira ko utabishobora nibo baba bivuga .Jya umenyako wowe ukaze”.

    Guhera mu mu mwaka wa 2016 ubwo yari amaze gutandukana n'umugabo we, Meddy Saleh, Shaddyboo yagiye avugwa cyane mu itangazamakuru cyane mu nkuru zitandukanye.

    Amafoto ye yagiye ashyira kuri Instagram akurura abagabo ni kimwe mu byagiye bigaruka mu mitwe y'inkuru zitandukanye mu myaka 5 ishize.

    Uyu mugore w'abana babiri bitewe n'uburyo yakoreshaga uru rubuga yaje guhabwa akazina k'Umwamikazi wa Instagram.

    Ni kenshi yagiye atutwa bitewe n'amafoto ahashyira ariko nk'uwari uzi icyo agamije yarakomeje ubu akaba ari na we cyamamare nyarwanda cya mbere gikurikirwa n'abantu benshi kuri Instagram aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 874.

    Nyuma yo gufatisha kuri Instagram Shaddyboo utarakoreshaga urubuga rwa Twitter, nayo yahise yiyemeza kuyikoresha, nta mwaka urashira ayikoresha kuko yatangiye kuyikoresha muri Kamena 2020, ubu akaba akurikirwa n'abantu ibihumbi 37.5.

    Izi mbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bintu byinjiriza uyu mugore agatubutse, muri iyi minsi abantu batekereza kwamamaza abenshi batekereza imbuga nkoranyambaga(social media), Shaddyboo ni izina rihita riza mu mutwe w'abantu benshi bashaka kwamamaza.

    Izina rye ryavuzwe cyane ndetse anamenyekana birushijeho muri 2017 ubwo yari yatumiwe kuri Televiziyo avuga ibyerekeye ubuzima bwe, umunyamakuru yamubajije ahantu akunda kujya mu buryo bwo kuruhura ubwonko no gushimisha amaso, atazuyaje yavuze ko akunda kujya ku mucanga hafi y'amazi.

    Yabajijwe niba yaba azi koga, asubiza agira ati 'Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean[impumuro y'inyanja], biranshimisha cyane'. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho undi na we ati 'No! No!'

    Ibi byatumye aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, muri uwo mwaka(2017) yongeye kugaruka mu mitwe y'abantu ubwo yajyaga muri Tanzania yatumiwe na Diamand, aganira n'itangazamakuru bakamubaza mu cyongereza na we agasubiza ariko ubona ibyo avuga bidahuye neza.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yishongoye-bikomeye-kubamucaga-intege-none-ubu-bakaba-aribo-bamwifuza

  • Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yasuye Kenya mu rugendo rwo gutsura umubano #rwanda #RwOT

    Itangazo ry'ibiro bya perezida w'u Burundi rivuga ko uru ruzinduko ruzaha akanya abakuru b'ibihugu byombi kureba uburyo bwo “gukomeza umubano w'Abarundi n'Abanyakenya”.

    Ndayishimiye amaze kugaragaza umuhate mu kuzahura umubano n'amahanga, mu gihe u Burundi bwabonekaga nk'igihugu cyiheje mu bubanyi n'amahanga kuva mu 2015.

    Muri uku kwezi, yasuye Uganda, ikindi gihugu cyo mu muryango wa Africa y'i burasirazuba (EAC), umuryango ukirimo amakimbirane hagati y'ibihugu bimwe biwugize.

    Mu 2019, ubwo amakimbirane y'u Rwanda na Uganda yashoboraga gufata indi ntera, Uhuru Kenyatta yagiye mu Rwanda no muri Uganda abonana n'abategetsi bombi bivamo guhosha.

    Kenyatta – uzwiho kuba ari inshuti ya Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, ashobora kuganira na Ndayishimiye ku bibazo by'umubano w'u Burundi n'u Rwanda.

    Bamwe mu bakurikirana ibintu hafi babona ko Kenyatta, ubu ukuriye EAC, yaba ashaka guhera ku gukemura ibibazo by'ubwumvikane bucye hagati y'ibihugu biwugize.

    Ndayishimiye, uri kumwe n'umugore we Mme Angeline Ndayubaha, bazitabira ibirori by'umunsi mukuru wa 'Madaraka Day' ku wa kabiri i Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/burundi-perezida-evariste-ndayishimiye-yasuye-kenya-mu-rugendo-rwo-gutsura

  • Karasira Aimable yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry'uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.

    Ati 'Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n'ingingo ya 5 n'iya 7 y'itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo n'ingingo ya 164 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.'

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Uyu munsi, RIB yafunze Karasira Aimable imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n'icyaha cyo gukurura amacakubiri.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 31, 2021

    Yashimwaga na benshi akiri umwarimu n'Umuraperi

    Izina rya Uzaramba Karasira Aimable ryamaze igihe rivugwa imyato kuko benshi mu bahanga mu by'ikoranabuhanga bamunyuze mu biganza, abacuramo abantu bakomeye mu basohokaga mu yari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

    Ahagana mu 2010 bwo yinjiye mu muziki yiyita Professor Nigga ndetse izina rye ryamamara henshi mu bakunzi ba Hip hop, bishimiraga ko iyi njyana yafatwaga nk'iy'ibirara yayobotswe n'intiti nk'umwarimu wa kaminuza.

    Yari intangiriro nziza ndetse ubutumwa Professor Nigga yatangaga wavuga ko nta nenge yari iburimo.

    Imyitwarire idahwitse yatumye yirukanwa muri Kaminuza

    Uko iminsi yicumye ariko uyu mwarimu yatangiye guhinduka haba mu byo avuga n'ubutumwa atanga binyuze mu bihangano bye. Byatangiye yitwara nk'impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu n'abo yita abadafite kivurira ariko asa n'ugambiriye kwinjira mu murongo wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyo myitwarire yatumye uyu muhungu uvuga ko afite imyaka 42, muri Kanama 2020, yirukanwa muri Kaminuza y'u Rwanda azize amakosa atandukanye yiganjemo ajyanye n'imyitwarire yari amaze kuba umurundo ndetse hakiyongeraho ibikorwa bihabanye n'amategeko agenga abakozi ba leta yari amaze iminsi akora.

    Mu byo Karasira yirukaniwe harimo kuba yari amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n'inzego za Leta muri rusange.

    Yashinjwaga n'amakosa y'imyitwarire mibi arimo kudakurikiza ingamba Kaminuza iba yarashyizeho mu kunoza imyigishirize, guhabwa amahirwe yo kuzamura impamyabumenyi ye akabyanga n'ibindi.

    Na mbere yo kwirukanwa, Karasira yari umuntu utavugwaho rumwe mu Rwanda, bamwe bamufata nk'ufite ikibazo cyangwa ufite abamushuka kujya gutangaza amakuru asebya Leta aho yanakoreshaga imvugo n'ibiganiro benshi mu banyamategeko bavuga ko byaba bigize ibyaha, abandi bakamubona nk'umuntu utagira ubwoba.

    Yarashutswe?

    Nyuma y'umunsi umwe yirukanywe, Karasira yasubiye mu itangazamakuru, yemera ko hari abantu baba hanze y'u Rwanda bamushukaga kugira ngo atangaze ibibi ku Rwanda, anabavuganire.

    Ubwo yaganiraga n'umurongo wa Youtube witwa Real Talk yagize ati 'Ntabwo banshutse ngo Karasira vuga ibi, ariko mu byo twaganiraga hatumaga havamo ibyo njye nganira by'amarangamutima yabo.'

    Yakomeje agira ati 'Abo bantu barambwiraga bati wakatuvugiye ibi bintu ntabwo aribyo, ni gute badushyiraho ingengabitekerezo twaravutse ejobundi ngo ni uko dukomoka kuri ba kanaka, abandi bati turi impunzi dukeneye gutaha. Hari abasenyerwaga, bati mu basenyerwa harimo bene wacu, bikaba byatuma mbiganira.'

    Abo bantu yavugiraga abinyujije mu miyoboro ya YouTube yamuhaga umwanya ndetse na shene ye bwite yari amaze iminsi mike ashinze akayita 'UKURI MBONA TV' ari nayo urebye anyuzaho ibiganiro, ari nabyo byiganjemo ibyahereweho yirukanwa ashinjwa gusebya urwego akorera.

    Yavuze ko abo bantu bamushukaga, bamufashije mu gushaka ibikoresho by'uwo murongo wa YouTube, bakaba ari nabo bamusaba buri gihe kuvuga ibibi mu Rwanda.

    Ati 'Leta yacu ifite ibyiza byinshi ikora ariko ifite n'ibibi ikora. Njye rero iyo banyerekaga mu nguni y'ibibi niho nigumiraga. Ni nk'uko bavuga bati hari iburyo n'ibumoso mu izamu, nibajya bagutera penaliti ujye wigira ibumoso gusa.'

    Karasira atawe muri yombi yari ageze ku rwego rwo gutuka ku mugaragaro ubuyobozi, kugeza n'aho yemeza ko burutwa n'ubwa MRND yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiyatinyaga gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko abishwe aribo bizize, ndetse ntatinye kugereka ubwicanyi ku Ngabo za FPR zabuhagaritse.

    Hari ikiganiro aherutse guhuriramo n'Umunyamakuru witwa Uwimana Agnes cyahawe umutwe ugira uti 'Karasira avuze ku bumwe n'ubwiyunge, ni inde wiyunga n'undi, nta kuri n'amateka, ntibizagerwaho'.

    Ni ikiganiro cyumvikanamo ukugoreka amateka gukabije, gutesha agaciro imbaraga za FPR Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aba bombi bagerageza guhakana ubumwe bw'Abanyarwanda bahisemo, ahubwo bakagaragaza ko basabwa kwiyunga ku gahato.

    Hari aho Karasira avuga ko 'Kubwira Umucikacumu ngo bagusenyeye inzu ahubwo emera ubane nawe [uwakwiciye abantu], ntumuzaniye abantu yapfushije.'

    Akomeza agira ati '1994 hajemo intambara, FPR ikunda kugihunga cyane ntabwo ikunda ko bavuga intambara, ivuga guhagarika Jenoside kandi intambara yari yaratangiye mu 1990 haza imishyikirano […]. Bakunda guca ku ruhande ikintu bita intambara kandi iyo ntambara yari yaratangijwe na FPR ishaka gufata ubutegetsi.'

    Yari yamaganiwe kure!

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bamaganira kure ibiganiro n'imvugo za Karasira ndetse basaba inzego zirimo Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Minisiteri y'Ubutabera kumukurikirana.

    Aba bantu bagaragaje ingero z'ibiganiro akora birimo imvugo zihembera inzangano n'amacakubiri ndetse no kugoreka amateka akaba akomeje guhakana no gupfobya Jenoside.

    Abanyarwanda by'umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ubudahangarwa uyu Karasira n'abandi nkawe bafite butuma badakurikiranwa n'amategeko kandi ibikorwa byabo bigaragaza ko baba bayarenzeho.

    Umushakashatsi kuri Jenoside akaba n'Umwanditsi w'Ibitabo, Tom Ndahiro, avuga ko niba u Rwanda rwariyemeje kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo, abakwiza ubwo burozi bakoresheje YouTube bari mu Rwanda bakwiye gushyikirizwa ubutabera.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati 'Kudakurikiranwa kw'abarogera Abanyarwanda muri YouTube bigira ingaruka zikomeye cyane. Iy'ingenzi ikaba ari ugutuma ababeshywa bafata nk'ukuri uburozi bacengezwamo.'

    Uwitwa Uwera Béatrice yagize ati 'Umuntu afashe umwanya agatega amatwi uyu mugabo, wagira ngo aravugira mu gihugu kitari u Rwanda. Gusuzugura inzego bikabije, no gutesha agaciro ubuyobozi!! Ubu byagenda bite ngo abibazwe??'

    Umuyobozi w'Umuryangon Urwanya Ruswa n'Akarengane, Ishami ry'u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko Karasira na Uwimana umuha ibiganiro bitwara nk'abari hejuru y'amategeko.

    Yagize ati 'Uyu mugabo n'uyu mugore bari kumwe, bari hejuru y'amategeko. #Turamurambiwe.'

    Uwitwa Thierry Artyom yagize ati 'Uriya mugore bari kumwe ni umwe wakira amafaranga y'ibikorwa by'iterabwoba, birumvikana Ko rero na Karasira bamuhayeho kugira ngo abone ayo anywera inzoga maze yirirwe avuga ariya mahomvu. #Turamurambiwe.'

    Uwitwa Kagabo Jacques we yanditse ubutumwa bukurikiranye kuri Twitter agaragaza ko Karasira akwiye gukurikiranwa byihuse ndetse mu butumwa bwe, Kagabo yamenyesheje inzego zitandukanye zirimo RIB, Minijust ndetse n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu.

    Yavuze ko ubusabe bwe bugendeye ku bikorwa n'imvugo za Karasira Aimable wiyemeje gukora ubukangurambaga bugamije guhakana no gupfobya amateka y'ukuri ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Amagambo n'imvugo zuje urwango mu gukwirakwiza ubwoba no guteza imidugararo muri rubanda ntaho bitaniye n'uburyo bwakoreshwaga n'intagondwa z'Interahamwe mbere ya 1994.'

    Karasira Aimable uzwi nka “Professor Nigga” yatawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karasira-aimable-yatawe-muri-yombi

  • Abakozi b'Ikigega Agaciro bibutse abazize Jenoside biyemeza gusindagiza Mukagakwandi wayirokotse – #rwanda #RwOT

    Mukagakwandi ni umubyeyi wo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka mu Kagari ka Ngiryi, akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma ya Jenoside yahuye n'ibibazo by'ubuzima nk'umuntu wari umaze gupfakara kandi asigaranye abana batandatu ku buryo ubuzima butari bworoshye kuri we.

    Ubwo abakozi b'Ikigega Agaciro bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Gatanu, bafashe umwanya basura uyu mubyeyi mu rwego rwo kumufasha kwibuka yiyubaka.

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Murambi bakomereje mu rugo rwa Mukagakwandi, bamushyiriye ibiribwa bitandukanye ndetse bamushyikiriza amafaranga yo kugura umurima no gutangiza ubucuruzi buciriritse, bakaba biyemeje no kumusanira inzu abamo yangiritse.

    Umuyobozi w'Ikigega Agaciro, Nyatanyi Gilbert, yavuze ko bakora igikorwa cyo kwibuka kugira ngo bahe agaciro abazize Jenoside ndetse barusheho kuba hafi abayirokotse.

    Ati 'Biragoye kubona icyo uvuga nyuma yo gusura urwibutso rwa Murambi kuko bigaragaza ubugome abazize Jenoside bicanywe, ariko ntabwo tugomba guceceka tugomba kuvuga kugira ngo abacu bayizize tubereke ko tuzahora tubibuka.'

    'Tugomba kuvuga kugira ngo twereke abarokotse ko tubafashe mu mugongo ko duhari n'igihe cyose badukeneye tuzaba duhari. Mu gufasha uwarokotse bidufasha natwe kubereka ko turi kumwe namwe.'

    Yakomeje avuga ko ibyo bakoreye uyu mubyeyi bitarangiriye aha bazakomeza kubana nawe kandi ko nawe akwiye kubafata nk'abantu be ba hafi.

    Ati ' Tugeze hano muratumenye kandi natwe tuzakomeza tubamenye, urugendo mwari mufite ubu natwe turi kumwe muri rwo tuzajya tumenya uko mwaramutse n'uko mwiriwe, kandi namwe ni mubona twatinze ujye utuvigisha.'

    Ubuzima ntibwari bworoshye

    Ku ruhande rwa Mukagakwandi yavuze ko nyuma ya Jenoside ubuzima butagiye bumworohera bitewe n'abana yari yarasigaranye wenyine ariko yemeza ko leta itigeze imutererana, ubu akaba anejejwe n'ibyo Ikigega Agaciro kimukoreye.

    Ati 'Ikigega Agaciro kiranejeje cyane, ndishimye kandi tuzakomeza kubana neza. Ubu ndanezerewe cyane baraje ejobundi barambwira ngo Ikigega Agaciro kizaza kugusanira ubu nararaga mu byishimo nshima Imana, rwose ibampere umugisha kuba mwantekerejeho.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gasaka, Ntabombura Venant, yashimiye Ikigega Agaciro kuba cyaratekereje ku muturage wabo bakamuhindurira ubuzima.

    Ati 'Ndabashimira ku gikorwa mwakoreye umuturage wacu, kuba mwagize imbaraga ziza mu rugo rw'uyu mubyeyi Imana ibahe umugisha, ku giti cyanjye no mu izina ry'umuyobozi w'akarere ndabashimiye.'

    Yakomeje asaba ibindi bigo n'abantu ku giti cyabo bafite amikoro kuba bajya baba hafi abarokotse Jenoside batishoboye.

    Abakozi b'Ikigega Agaciro basuye kandi banasobanurirwa amateka yo mu rwibutso rwa Murambi ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 50 bishwe mu buryo bw'agashinyaguro.

    Abakozi b’Ikigega Agaciro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bashyize indabo ku mva iruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Basobaniriwe amateka y’ubwicanyi ndendakamere bwabereye i Murambi

    Kuri uyu munsi wo kwibuka banasuye umubyeyi warokotse Jenoside witwa Mukagakwandi Bellancile

    Kuri uyu munsi wo kwibuka banasuye umubyeyi warokotse Jenoside witwa Mukagakwandi Bellancile

    Ikigega Agaciro kandi cyiyemeje gusana iyi nzu ya Mukagakwandi

    Uyu mubyeyi yagenewe amafaranga yo kugura umurima no gutangira ubucuruzi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka yashimiye Ikigega Agaciro ku kuba batekereje ku muturage wabo

    Umuyobozi w'Ikigega Agaciro, Nyatanyi Gilbert, yavuze ko bakora igikorwa cyo kwibuka kugira ngo bahe agaciro abazize Jenoside ndetse barusheho kuba hafi abayirokotse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-b-ikigega-agaciro-bibutse-abazize-jenoside-biyemeza-gusindagiza

  • Miss Bahati Grace yabwiye ijambo rikomeye umukunzi we wagize isabukuru y'amavuko #rwanda #RwOT

    Bahati Grace abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko urukundo rwe ntacyo yarugereranya nacyo ndetse ko yumva yishimiye kuzitwa umugore we mu minsi iri imbere.

    Ati“Mukundwa, umuntu uzumva inkuru y'urukundo rwacu azahita akunda uwo uri we. Ibikorwa byawe byampinduye mu buryo bwiza. Isabukuru nziza. Nishimiye kuba ngiye kwitwa umugore wawe vuba. Ndagukunda byarenze urugero.”

    Amakuru akaba avuga ko ubukwe bwabo buteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

    Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011,akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n'uko yakwiga. Muri uko kwishakisha yatangiye gushaka ubuzima aho yabaye umwarimu mu irerero ry'abana.

    Muri Nyakanga 2012 yibarutse umwana yabyaranye na K8 Kavuyo, ubuzima burushaho kurura nyuma aza kubona imiryango ibiri imufasha.

    Mu minsi ishize mu kiganiro Miss Bahati yagiranye na Ally Soudy ku rubuga rwa Instagram, yahishuye byinshi byihariye ku buzima bwe kuva mu bwana kugeza abaye Nyampinga w'u Rwanda.

    Ati 'Imana yampaye imiryango ibiri Maxwells na Bars. Ndabashimira byatangiye ari ubushuti nyuma biza kuba umuryango. Nterwa ishema no kubita umuryango n'ubwo dufite uruhu rutandukanye, bambereye abantu beza.'

    Yavuze ko nyuma yaje kubona ibyangombwa bimwemerera kwiga muri Amerika no kuhatura, nyuma akaza no kugenda abona uko yiga kaminuza byoroshye ubuzima bugakomeza kugenda buba bwiza.

    Kugira umwana avuga ko byamuteye imbaraga zo gukora cyane kuko buri gihe yabyukaga saa kumi n'imwe za mu gitondo, kugira ngo abone uko amujyana kwiga.

    Yemeza ko kimwe mu bintu yahoze atekereza kuva akiri muto ari ukuzarera umwana we neza kandi akamuha uburere bukwiriye, ubu akaba yishimira ko aho bigeze abona ko yabigezeho.

    Ati 'Abazi umwana wanjye babona ko afite urukundo n'ubwo yaruhawe n'umubyeyi umwe. Nakuze mfite ishyaka ryo kumva ko ningira umwana nzagerageza kumugarariza urukundo no kumuha ibyo akeneye byose. Maze kumubona byansabye ko nigomwa byinshi ariko ntangiye kubona umusaruro wabyo.'

    Ubu Miss Bahati n'umukunzi we baba muri Amerika, ariko avuga ko bashobora no kuzaba muri Canada gusa bikazaterwa n'aho bombi bazaba bafite akazi keza.

    Mu minsi ishize mu kiganiro Miss Bahati yagiranye na Ally Soudy ku rubuga rwa Instagram,yabajijwe icyo yakundiye Murekezi Pacifique bakundana ubu, asubiza ko icyo avuze ari cyo akora, akaba ari umusore w'igihagararo kandi umukundira uko.

    Ibindi amukundira ngo harimo icyerekezo afite, imyizerere ye yo kwemera Imana, kuba atajagaraye, uko abanye n'abantu, imyitwarire ye n'ibindi.

    Pacifique Murekezi wasimbuye K8 Kavuyo mu mutima wa Bahati Grace, afite imyaka 31.

    Mu ntangiro za 2019 nibwo Bahati yashimangiye ko ari mu bakobwa bishimye maze ashyira hanze ifoto ari kumwe n'uyu musore ashimangira ko ari we watumye umwaka wa 2018 umubera akataraboneka.

    Pacifique Murekezi benshi bazi nka Pacy ukundana na Bahati, ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry'i Nyanza, wanakiniye ikipe ya Rayon Sports ndetse na Umubyeyi Josepha.

    Ku rundi ruhande ni murumuna wa Murekezi Olivier, umwe mu bakinnyi bakomeye b'umukino wa Volleyball wakiniye amakipe nka UNR Volleyball club na APR Volleyball Club.

    Ababyeyi be bose bitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/miss-bahati-grace-yabwiye-ijambo-rikomeye-umukunzi-we-wagize-isabukuru-y

  • Karasira Aimable yatawe muri yombi –

    Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.

    Ati “Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Yashimwaga na benshi akiri umwarimu n’Umuraperi

    Izina rya Uzaramba Karasira Aimable ryamaze igihe rivugwa imyato kuko benshi mu bahanga mu by’ikoranabuhanga bamunyuze mu biganza, abacuramo abantu bakomeye mu basohokaga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

    Ahagana mu 2010 bwo yinjiye mu muziki yiyita Professor Nigga ndetse izina rye ryamamara henshi mu bakunzi ba Hip hop, bishimiraga ko iyi njyana yafatwaga nk’iy’ibirara yayobotswe n’intiti nk’umwarimu wa kaminuza.

    Yari intangiriro nziza ndetse ubutumwa Professor Nigga yatangaga wavuga ko nta nenge yari iburimo.

    Imyitwarire idahwitse yatumye yirukanwa muri Kaminuza

    Uko iminsi yicumye ariko uyu mwarimu yatangiye guhinduka haba mu byo avuga n’ubutumwa atanga binyuze mu bihangano bye. Byatangiye yitwara nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu n’abo yita abadafite kivurira ariko asa n’ugambiriye kwinjira mu murongo wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyo myitwarire yatumye uyu muhungu uvuga ko afite imyaka 42, muri Kanama 2020, yirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda azize amakosa atandukanye yiganjemo ajyanye n’imyitwarire yari amaze kuba umurundo ndetse hakiyongeraho ibikorwa bihabanye n’amategeko agenga abakozi ba leta yari amaze iminsi akora.

    Mu byo Karasira yirukaniwe harimo kuba yari amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n’inzego za Leta muri rusange.

    Yashinjwaga n’amakosa y’imyitwarire mibi arimo kudakurikiza ingamba Kaminuza iba yarashyizeho mu kunoza imyigishirize, guhabwa amahirwe yo kuzamura impamyabumenyi ye akabyanga n’ibindi.

    Na mbere yo kwirukanwa, Karasira yari umuntu utavugwaho rumwe mu Rwanda, bamwe bamufata nk’ufite ikibazo cyangwa ufite abamushuka kujya gutangaza amakuru asebya Leta aho yanakoreshaga imvugo n’ibiganiro benshi mu banyamategeko bavuga ko byaba bigize ibyaha, abandi bakamubona nk’umuntu utagira ubwoba.

    Yarashutswe?

    Nyuma y’umunsi umwe yirukanywe, Karasira yasubiye mu itangazamakuru, yemera ko hari abantu baba hanze y’u Rwanda bamushukaga kugira ngo atangaze ibibi ku Rwanda, anabavuganire.

    Ubwo yaganiraga n’umurongo wa Youtube witwa Real Talk yagize ati “Ntabwo banshutse ngo Karasira vuga ibi, ariko mu byo twaganiraga hatumaga havamo ibyo njye nganira by’amarangamutima yabo.”

    Yakomeje agira ati “Abo bantu barambwiraga bati wakatuvugiye ibi bintu ntabwo aribyo, ni gute badushyiraho ingengabitekerezo twaravutse ejobundi ngo ni uko dukomoka kuri ba kanaka, abandi bati turi impunzi dukeneye gutaha. Hari abasenyerwaga, bati mu basenyerwa harimo bene wacu, bikaba byatuma mbiganira.”

    Abo bantu yavugiraga abinyujije mu miyoboro ya YouTube yamuhaga umwanya ndetse na shene ye bwite yari amaze iminsi mike ashinze akayita ‘UKURI MBONA TV’ ari nayo urebye anyuzaho ibiganiro, ari nabyo byiganjemo ibyahereweho yirukanwa ashinjwa gusebya urwego akorera.

    Yavuze ko abo bantu bamushukaga, bamufashije mu gushaka ibikoresho by’uwo murongo wa YouTube, bakaba ari nabo bamusaba buri gihe kuvuga ibibi mu Rwanda.

    Ati “Leta yacu ifite ibyiza byinshi ikora ariko ifite n’ibibi ikora. Njye rero iyo banyerekaga mu nguni y’ibibi niho nigumiraga. Ni nk’uko bavuga bati hari iburyo n’ibumoso mu izamu, nibajya bagutera penaliti ujye wigira ibumoso gusa.”

    Karasira atawe muri yombi yari ageze ku rwego rwo gutuka ku mugaragaro ubuyobozi, kugeza n’aho yemeza ko burutwa n’ubwa MRND yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiyatinyaga gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko abishwe aribo bizize, ndetse ntatinye kugereka ubwicanyi ku Ngabo za FPR zabuhagaritse.

    Hari ikiganiro aherutse guhuriramo n’Umunyamakuru witwa Uwimana Agnes cyahawe umutwe ugira uti “Karasira avuze ku bumwe n’ubwiyunge, ni inde wiyunga n’undi, nta kuri n’amateka, ntibizagerwaho”.

    Ni ikiganiro cyumvikanamo ukugoreka amateka gukabije, gutesha agaciro imbaraga za FPR Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aba bombi bagerageza guhakana ubumwe bw’Abanyarwanda bahisemo, ahubwo bakagaragaza ko basabwa kwiyunga ku gahato.

    Hari aho Karasira avuga ko “Kubwira Umucikacumu ngo bagusenyeye inzu ahubwo emera ubane nawe [uwakwiciye abantu], ntumuzaniye abantu yapfushije.”

    Akomeza agira ati “1994 hajemo intambara, FPR ikunda kugihunga cyane ntabwo ikunda ko bavuga intambara, ivuga guhagarika Jenoside kandi intambara yari yaratangiye mu 1990 haza imishyikirano […]. Bakunda guca ku ruhande ikintu bita intambara kandi iyo ntambara yari yaratangijwe na FPR ishaka gufata ubutegetsi.”

    Yari yamaganiwe kure!

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bamaganira kure ibiganiro n’imvugo za Karasira ndetse basaba inzego zirimo Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Minisiteri y’Ubutabera kumukurikirana.

    Aba bantu bagaragaje ingero z’ibiganiro akora birimo imvugo zihembera inzangano n’amacakubiri ndetse no kugoreka amateka akaba akomeje guhakana no gupfobya Jenoside.

    Abanyarwanda by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ubudahangarwa uyu Karasira n’abandi nkawe bafite butuma badakurikiranwa n’amategeko kandi ibikorwa byabo bigaragaza ko baba bayarenzeho.

    Umushakashatsi kuri Jenoside akaba n’Umwanditsi w’Ibitabo, Tom Ndahiro, avuga ko niba u Rwanda rwariyemeje kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, abakwiza ubwo burozi bakoresheje YouTube bari mu Rwanda bakwiye gushyikirizwa ubutabera.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Kudakurikiranwa kw’abarogera Abanyarwanda muri YouTube bigira ingaruka zikomeye cyane. Iy’ingenzi ikaba ari ugutuma ababeshywa bafata nk’ukuri uburozi bacengezwamo.”

    Uwitwa Uwera Béatrice yagize ati “Umuntu afashe umwanya agatega amatwi uyu mugabo, wagira ngo aravugira mu gihugu kitari u Rwanda. Gusuzugura inzego bikabije, no gutesha agaciro ubuyobozi!! Ubu byagenda bite ngo abibazwe??”

    Umuyobozi w’Umuryangon Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko Karasira na Uwimana umuha ibiganiro bitwara nk’abari hejuru y’amategeko.

    Yagize ati “Uyu mugabo n’uyu mugore bari kumwe, bari hejuru y’amategeko. #Turamurambiwe.”

    Uwitwa Thierry Artyom yagize ati “Uriya mugore bari kumwe ni umwe wakira amafaranga y’ibikorwa by’iterabwoba, birumvikana Ko rero na Karasira bamuhayeho kugira ngo abone ayo anywera inzoga maze yirirwe avuga ariya mahomvu. #Turamurambiwe.”

    Uwitwa Kagabo Jacques we yanditse ubutumwa bukurikiranye kuri Twitter agaragaza ko Karasira akwiye gukurikiranwa byihuse ndetse mu butumwa bwe, Kagabo yamenyesheje inzego zitandukanye zirimo RIB, Minijust ndetse n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

    Yavuze ko ubusabe bwe bugendeye ku bikorwa n’imvugo za Karasira Aimable wiyemeje gukora ubukangurambaga bugamije guhakana no gupfobya amateka y’ukuri ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “Amagambo n’imvugo zuje urwango mu gukwirakwiza ubwoba no guteza imidugararo muri rubanda ntaho bitaniye n’uburyo bwakoreshwaga n’intagondwa z’Interahamwe mbere ya 1994.”

    Karasira Aimable uzwi nka “Professor Nigga” yatawe muri yombi

  • Abakozi b’Ikigega Agaciro bibutse abazize Jenoside biyemeza gusindagiza Mukagakwandi wayirokotse –

    Mukagakwandi ni umubyeyi wo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka mu Kagari ka Ngiryi, akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma ya Jenoside yahuye n’ibibazo by’ubuzima nk’umuntu wari umaze gupfakara kandi asigaranye abana batandatu ku buryo ubuzima butari bworoshye kuri we.

    Ubwo abakozi b’Ikigega Agaciro bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Gatanu, bafashe umwanya basura uyu mubyeyi mu rwego rwo kumufasha kwibuka yiyubaka.

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Murambi bakomereje mu rugo rwa Mukagakwandi, bamushyiriye ibiribwa bitandukanye ndetse bamushyikiriza amafaranga yo kugura umurima no gutangiza ubucuruzi buciriritse, bakaba biyemeje no kumusanira inzu abamo yangiritse.

    Umuyobozi w’Ikigega Agaciro, Nyatanyi Gilbert, yavuze ko bakora igikorwa cyo kwibuka kugira ngo bahe agaciro abazize Jenoside ndetse barusheho kuba hafi abayirokotse.

    Ati “Biragoye kubona icyo uvuga nyuma yo gusura urwibutso rwa Murambi kuko bigaragaza ubugome abazize Jenoside bicanywe, ariko ntabwo tugomba guceceka tugomba kuvuga kugira ngo abacu bayizize tubereke ko tuzahora tubibuka.”

    “Tugomba kuvuga kugira ngo twereke abarokotse ko tubafashe mu mugongo ko duhari n’igihe cyose badukeneye tuzaba duhari. Mu gufasha uwarokotse bidufasha natwe kubereka ko turi kumwe namwe.”

    Yakomeje avuga ko ibyo bakoreye uyu mubyeyi bitarangiriye aha bazakomeza kubana nawe kandi ko nawe akwiye kubafata nk’abantu be ba hafi.

    Ati “ Tugeze hano muratumenye kandi natwe tuzakomeza tubamenye, urugendo mwari mufite ubu natwe turi kumwe muri rwo tuzajya tumenya uko mwaramutse n’uko mwiriwe, kandi namwe ni mubona twatinze ujye utuvigisha.”

    Ubuzima ntibwari bworoshye

    Ku ruhande rwa Mukagakwandi yavuze ko nyuma ya Jenoside ubuzima butagiye bumworohera bitewe n’abana yari yarasigaranye wenyine ariko yemeza ko leta itigeze imutererana, ubu akaba anejejwe n’ibyo Ikigega Agaciro kimukoreye.

    Ati “Ikigega Agaciro kiranejeje cyane, ndishimye kandi tuzakomeza kubana neza. Ubu ndanezerewe cyane baraje ejobundi barambwira ngo Ikigega Agaciro kizaza kugusanira ubu nararaga mu byishimo nshima Imana, rwose ibampere umugisha kuba mwantekerejeho.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Ntabombura Venant, yashimiye Ikigega Agaciro kuba cyaratekereje ku muturage wabo bakamuhindurira ubuzima.

    Ati “Ndabashimira ku gikorwa mwakoreye umuturage wacu, kuba mwagize imbaraga ziza mu rugo rw’uyu mubyeyi Imana ibahe umugisha, ku giti cyanjye no mu izina ry’umuyobozi w’akarere ndabashimiye.”

    Yakomeje asaba ibindi bigo n’abantu ku giti cyabo bafite amikoro kuba bajya baba hafi abarokotse Jenoside batishoboye.

    Abakozi b’Ikigega Agaciro basuye kandi banasobanurirwa amateka yo mu rwibutso rwa Murambi ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 50 bishwe mu buryo bw’agashinyaguro.

    Abakozi b’Ikigega Agaciro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bashyize indabo ku mva iruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Basobaniriwe amateka y’ubwicanyi ndendakamere bwabereye i Murambi

    Kuri uyu munsi wo kwibuka banasuye umubyeyi warokotse Jenoside witwa Mukagakwandi Bellancile

    Kuri uyu munsi wo kwibuka banasuye umubyeyi warokotse Jenoside witwa Mukagakwandi Bellancile

    Ikigega Agaciro kandi cyiyemeje gusana iyi nzu ya Mukagakwandi

    Uyu mubyeyi yagenewe amafaranga yo kugura umurima no gutangira ubucuruzi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka yashimiye Ikigega Agaciro ku kuba batekereje ku muturage wabo

    Umuyobozi w’Ikigega Agaciro, Nyatanyi Gilbert, yavuze ko bakora igikorwa cyo kwibuka kugira ngo bahe agaciro abazize Jenoside ndetse barusheho kuba hafi abayirokotse

  • Rubavu: Amashuri yongeye gufungura nyuma y'igabanuka ry'imitingito #rwanda #RwOT

    Amasomo ubu arakomeje nkibisanzwe, Nubwo hari ahakigaragara umubare muto w'abanyeshuri ugereranyije n'abasanzwe biga, kuko benshi mu biga bataha bavuye mu mujyi wa Rubavu mu cyumweru gishize bakaba bataragaruka.

    Muri aka gace kandi hari amashuri yafunzwe abanyeshuri bimurirwa ahandi kuko yangiritse cyane.

    Urugero ni nkigo cy'ishuri cya GS Muhato cyari gifite abanyeshuri 2000 bimuriwe ku bindi bigo 5.

    Bamwe mu bayobozi b'amashuri barasaba ababyeyi kohereza abana ku mashuri kuko amasomo yakomeje nk'ibisanzwe.

    Abanyeshuri biga mu bigo bimwe na bimwe byo mu Karere ka Rubavu bahisemo kwigira hanze kubera imitingito myinshi iri muri aka gace kegereye ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka.

    Ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyarutse mu minsi sihize giteza imitingito ikomeje yumvikanye mu mujyi wa Goma no bice bitandukanye mu Rwanda by'umwihariko ishegesha akarere ka Rubavu,imihanda n'amazu menshi birasenyuka.

    Benshi mu baturage bahiye ubwoba bitewe n'imitingito yasenye ayo mazu bituma ababyeyi benshi bahagarika abana kujya ku ishuri abandi bigira hanze.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwageze aho busaba abaturage kutajya mu nzu mu kwirinda ko zishobora kubagwaho kubera imitingito yari ikomeye yakubitaga.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/rubavu-amashuri-yongeye-gufungura-nyuma-y-igabanuka-ry-imitingito

  • Gicumbi: Ibyumweru bibiri birirenze abatuye mu mujyi batagira amazi – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Gicumbi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko kutabona amazi meza biri kubagiraho ingaruka z'umwanda bagasaba ubuyobozi kubafasha igakemura iki kibazo.

    Mukaturatsinze Eugenie yagize ati 'Amazi ni yo atuma tugira isuku, tukayatekesha abana bakabona ibyo kurya, ubu rero uragura ijerekani imwe ya 500 Frw wayigeza mu rugo akaba ayo guteka gusa abana bakabura ayo gukaraba no kumeaa imyenda y'ishuri bigatuma bagaragaza umwanda.'

    Habimana wiga muri kaminuza ya UTAB we yavuze ko ikibazo cy'amazi kibakomereye cyane ngo kuko hari n'ababurara nyamara batabuze ibyo kurya ahubwo babuze icyo kubitekesha.

    Ati 'Ubundi ntabwo amazi yajyaga abura iminsi irenze ibiri, hari n'ubwo yaburaga mu gitondo, nimugoroba akaza tukavoma ariko ubu tumaze hafi ibyumweru bibiri twarayabuze, urumva ku munyeshuri ntabwo byoroshye kuko hari ubwo uba nta mafaranga yo kuyagura ufite bigatuma uburara cyangwa ukabwirirwa kandi ufite ibyo kurya ahubwo wabuze amazi.'

    Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe amazi, isuku n'isukura, WASAC, ishami rya Gicumbi, Kabazayire Lucie, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe kugira ngo amazi agere mu Mujyi wa Gicumbi yoherezwa avuye ku ruganda rw'ahitwa Nyamabuye munsi y'umusozi, ngo yoherezwa hakoreshejwe ingufu z'amashanyarazi.

    Ati 'Mu minsi ishize 'Transformateur' icanira urwo ruganda yagize ikibazo, mu Kigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi (REG) batubwiye ko yahiye. Ni impanuka hahise hatangira gushaka uburyo twashakisha indi. Mu gihe itaraboneka WASAC yashatse moteri mu buryo bw'agateganyo kugira ngo ibe ikoreshwa.'

    Yakomeje avuga ko imbaraga z'iyo moteri mu kuzamura amazi hejuru ku musozi ari nke cyane ari na byo biri gutuma abaturage batagerwaho n'amazi nk'uko byari bisanzwe.

    Ati 'Amazi make tubashije kuzamura dukoresheje iyo moteri kubera ko yagabanutse tugerageza kuyasaranganya ariko akanga akaba make.'

    Kabazayire yakomeje anavuga ko gukoresha moteri bisaba no kuyiruhutsa kuko hari ubwo inanirwa igashyuha cyane ngo iyo bibayeho hari ubwo yongera gucanwa hagasangwa amazi make yari yanabonetse yashize bigatuma abaturage benshi bakomeza kugira ikibazo cy'amazi muri uyu Mujyi.

    Uyu muyobozi yavuze ko WASAC ifatanyije na REG ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere bari gukora ibishoboka byose kugira ngo hongere kuboneka 'transformateur' yatuma hongera kuboneka amazi nk'uko bisanzwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-ibyumweru-bibiri-birirenze-abatuye-mu-mujyi-batagira-amazi