Category: Uncategorized

  • Kabuga Félicien agiye gusubira imbere y’abacamanza ba IRMCT –

    IRMCT yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kamena 2021, aribwo hateganyijwe inama ntegura rubanza [Status Conference] igomba kuba mbere y’uko Kabuga asubira imbere y’inteko iburanisha.

    Kabuga aburanishwa n’Inteko y’Abacamanza bayobowe na Iain Bonomy, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

    Uyu mugabo bivugwa ko yavutse mu 1935, yaboneye izuba mu yahoze ari Segiteri ya Muniga, Komini ya Mukarange, Perefegitura ya Byumba.

    Inyandiko y’ibirego igenderwaho yatanzwe ku itariki ya 14 Mata 2011; uyu musaza yafatiwe i Asnières-sur-Seine, mu Bufaransa, ku wa 16 Gicurasi 2020.

    Ku itariki ya 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa Imanza rw’u Bufaransa rwanze ubujurire bwa Kabuga ku Cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze, cyemeje ko agomba gushyikirizwa IRMCT.

    Ku itariki ya 1 Ukwakira 2020, Perezida Carmel Agius yashyizeho Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugizwe n’Abacamanza Iain Bonomy, Perezida; Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, ruzaburanisha uru rubanza kuva igihe Kabuga yimuriwe ku cyicaro cy’Ishami rya IRMCT bireba.

    Ku itariki ya 21 Ukwakira 2020, Umucamanza Iain Bonomy yahinduye Urwandiko rwo gufata n’Itegeko ryo kwimura, anategeka ko Kabuga yimurirwa ku Ishami rya IRMCT ry’i La Haye.

    Kabuga yashyikirijwe IRMCT ku wa 26 Ukwakira 2020. Umuhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere wabaye ku wa 11 Ugushyingo 2020. Icyo gihe, Kabuga yahakanye ibyaha byose aregwa mu nyandiko y’ibirego.

    Félicien Kabuga aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

    Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Abanyamigabane ba MTN bazahurira mu Nama Rusange iteganyijwe mu mpera za Nyakanga 2021 –

    Iyi ni yo nama ya mbere MTN Rwandacell Plc izagirana n’abanyamigabane bayo nyuma yo kwandikwa kuri RSE, ikazaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Muri iyi nama, ni bwo abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc bazamenyeshwa imyanzuro yafashwe n’Inama Nkuru ya MTN Rwandacell Plc, irimo ko abanyamigabane bazagabanywa miliyari 10.200.000 Frw, aya mafaranga akazatangira kugabanywa abanyamigabane kuva ku wa 1 Nyakanga 2021.

    Mu bindi bizaganirwaho muri iyi Nama Rusange, harimo kwemeza ko ikigo cya PwC Rwanda Limited kizakomeza gukora nk’umugenzuzi w’imari wigenga (external auditor) wa MTN Rwandacell Plc.

    Iyi nama kandi izemerezwamo abandi bantu bashya bazinjira mu Nama Nkuru ya MTN Rwandacell Plc, ari bo Karabo Nondumu, Adrinaan Wessels, Michael Fleisher, Patience Mutesi na Julien Kavaruganda.

    Ubusanzwe imigabane ya MTN Rwandacell Plc yari ifitwe n’ikigo cya Crystal Telecom Limited (CTL) ariko kiza guseswa ari na cyo cyatumye abari abanyamigabane muri CTL, baguranirwa, bayihabwa muri MTN.

    Iki kigo cyatangaje ko mu minsi ya vuba kizamenyesha abanyamigabane bacyo uburyo buzifashishwa ku banyamuryango bemerewe kwitabira iyi nama.

    Inama Rusange y’Abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc iteganyijwe kuba ku wa 30 Kamena 2021

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri –

    Umukuru w’Igihugu yayoboye iyi Nama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

    Abagize Guverinoma baherukaga guterana ku wa 5 Gicurasi 2021, mu nama yafatiwemo imyanzuro irimo ivugurura ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, aho uturere tw’lntara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe twashyiriweho umwihariko ku bijyanye n’amasaha yo gukora ingendo.

    Abagenda n’abatuye muri ibyo bice kugeza ubu ingendo zari zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).

    Ni mu gihe ahandi hose mu gihugu ingendo zibujijwe guhera saa Yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bikaba bifunga saa Tatu z’ijoro (9:00 pm).

    Inama y’Abaminisitiri iheruka kandi ni yo yafatiwemo imyanzuro irimo gufungura ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) ariko bishyirirwaho amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yagenwe na Minisiteri ya Siporo.

    Kugeza ubu, ibikorwa birimo utubari, inzu zikorerwamo imikino y’amahirwe [Betting], ahatangirwa serivisi za Sauna na Massage n’imikino yo koga biracyafunze ndetse nk’utubari two kuva muri Werurwe 2020, ubwo iki cyorezo cyageraga mu Rwanda ntabwo twari twongera gufungura.

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere

    Abagize Guverinoma bateraniye muri Village Urugwiro mu nama yayobowe na Perezida Kagame

    Abayobozi batandukanye muri Guverinoma bitabiriye iyi nama yiga ku ngingo zitandukanye

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Sous Lieutenant Seyoboka yashinjwe kuba kuri bariyeri mu gihe cya Jenoside no kwica Abatutsi #rwanda #RwOT

    Sous Lieutenent Henri Jean Claude Seyoboka yari yaburanye ibyo byaha mu rukiko rwa gisirikare abihanishwa igifungo cya burundu, ariko aza kubijuririra avuga ko habaye kumwitiranya n'undi, ko ibyaha ashinjwa atabikoze kuko atari ahari.

    Seyoboka yashinjwe ibyaha yakoreye ahitwaga mu Kiyovu cy'abakene, muri Saint Famille no muri Saint Paul aho yishe abatutsi akanategura ibitero byagabwaga hirya no hino.

    Inteko iburanisha uru rubanza yatangiye yumva umutangabuhamya witwa Rekeraho Jonathan wari umuzamu,arinda urugo rw'umuzungu wakoreraga OMS ahitwaga mu Kiyovu cy'abakire hafi y'urusengero rw'Abaperisipiterienne.

    Uyu mutangabuhamya avuga ko Seyoboka yabaga kuri bariyeri yo kwa Zigiranyirazo mu Kiyovu cy'abakire, akaba yarahabonaga Seyoboka inshuro zirenga nyinshi, kandi ngo iyo bariyeri yicirwagaho abantu mu bihe bitandukanye.

    Mu kwica abo bantu, Seyoboka ngo yabaga ari kuri iyo bariyeri ndetse anayobora ibihakorerwa, anafite imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov.

    Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko hafi y'iyo bariyeri havumbuwe abatutsi bari bahihishe, mu babavumbuye ngo harimo Seyoboka ari na we wategetse ko bicwa anicamo umwe ku giti cye akoresheje impiri mu rwego rwo gutanga urugero.

    Umutangabuhamya wa 2 wumviswe n'urukiko, ni uwitwa Rongorongo Hussein uvuga ko yakoranye ubwicanyi na Seyoboka.

    Uyu mutangabuhamya avuga ko ku mabwiriza yatangwaga na Col Renzaho Tharcisse wayoboraga umujyi wa Kigali na Mukandutiye Angelina wari mu bayobozi bakomeye b'interahamwe muri Komini Nyarugenge, ngo ku matariki 20, 21, 22 yo muri Mata 1994, Seyoboka hamwe n'izindi nterahamwe bagiye bavana abantu muri CELA(Centre d'Etudes des Langues Africaines) barenga 80 bajya kubicira ku mwobo witwaga CND muri segiteri Rugenge.

    Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko ku itariki ya 17 Gicurasi 1994 bagabye ibitero byishe abatutsi muri Saint Paul na Saint Famille, agashimangira ko muri ibyo bitero Seyoboka yabaga ahari.

    Umutangabuhamya wa 3 wumviswe n'urukiko ni uwitwa Gasasira Ali Ahmed Saddam, warokokeye jenoside yakorewe abatutsi ahitwaga mu Kiyovu cy'abakene.

    Uyu mutangabuhamya avuga ko Seyoboka ari mu bagabaga ibitero muri Saint Famille, no mu nkengero zaho, ndetse ngo we na bagenzi be bagabye igitero mu rugo iwabo barahatwika.

    Umutangabuhamya wa 4 ni Bizimana Jean wahoze ari Burugumesitiri wa komini Nyarugenge akaba yarakatiwe imyaka 30 azira icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi.

    Bizimana Jean avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi Seyoboka yatozaga interahamwe zo muri segiteri Rugenge, akanagaragaza ibitero binyuranye Seyoboka yagiyemo n'abo yagiye yica ku giti cye, ibyinshi akaba yarabimenyeraga muri raporo zatangwaga n'abakonseye ba komini Nyarugenge.

    Naho umutangabuhamya wo ku ruhande rushinjura Claude Seyoboka ni Mukandutiye Angelina wahoze ari umugenzuzi w'amashuri muri Komini Nyarugenge, uyu akaba yari muri komite nyobozi y'ishyaka MRND.

    Uyu mugore yakatiwe igifungo cya burundu n'urukiko gacaca rwa Nyarugenge kubera icyaha cya jenoside yahamijwe.

    Mukandutiye Angelina yari yifujwe na Seyoboka ko yamutangira ubuhamya nk'umuzi neza, gusa mu buhamya bwe Mukandutiye Angelina yavuze ko yabonaga Seyoboka nk'umusirikare ugendana n'abandi basirikare, anabonanira n'urubyiruko rw'interahamwe mu rugo rw'uyu mutangabuhamya.

    Gusa uyu mutangabuhamya nta hantu agaragaza ko yigeze amubona mu bikorwa by'ubwicanyi.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko ubujurire bwa Seyoboka butahabwa agaciro, mu gihe we yasabye urukiko guhanagurwaho ibyaha kuko ibyo ashinjwa nta na kimwe yemera.

    Umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa ku itariki 28 Kamena uyu mwaka.

    Jean Claude Seyoboka yoherejwe n'igihugu cya Canada tariki 18 Ugushyingo 2016. Yari yarahungiye muri icyo gihugu mu 1996 ahabwa sitati y'ubuhunzi ariko iza gukurwaho bitewe n'uko nyuma byaje kugaragara ko mu myirondoro yatanze hari ibyo yagiye abeshya birimo no kuba ataravuze ko yari umusirikare ufite ipeti rya Sous-Lieutenant mu ngabo za Ex FAR.

    RBA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/sous-lieutenant-seyoboka-yashinjwe-kuba-kuri-bariyeri-mu-gihe-cya-jenoside-no

  • Umuhanzi Sho Madjozi yatangaje ibyo yakunze ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi abinyujije mu butumwa yatambukije yifashishije amashusho, iyabanje kwishimira uburyo u Rwanda rwakiriye neza imikino ya Basketball Africa League [BAL].

    Ati 'Uyu munsi nishimiye kuba narakurikiye imikino ya nyuma y'irushanwa rya BAL ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere, […] navuga ko nanyuzwe cyane. Kigali Arena yonyine itanga ibirori! Buri kimwe cyari ku murongo.'

    Sho Madjozi yakomeje aratira abataragera mu Rwanda ubwiza bw'urw'imisozi igihumbi, abashishikariza kuzarusura.

    Ati'Ni ubwa mbere naringeze i Kigali, ahantu heza cyane! Nageze mu gihugu cy'imisozi igihumbi, ni cyiza cyane […] Naharangira buri wese wifuza gutembera ngo arebe umugabane wa Afurika!'

    Uyu muhanzikazi by'umwihariko yakanguriye abanya Afurika gutemberera mu Rwanda, ati 'Ni igihugu cyiza gituwe n'abantu beza.'

    Sho Madjozi, ni umuraperi wo muri Afurika y'Epfo, umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi wa filime n'umusizi.

    Muri 2019, Madjozi yashyizwe ku rutonde rw'umwe mu bakinnyi 30 ba Forbes Africa 30 bari munsi y'imyaka 30 kubera uruhare yagize mu bijyanye n'umuziki n'imyidagaduro.

    “I must say I’m completely impressed. This arena is spectacular. I would say to everyone in Africa, welcome to Rwanda. It's a very beautiful place with beautiful people.”@ShoMadjozi shares her #VisitRwanda and @theBAL experience.#GameOn 🏀 | #theBal pic.twitter.com/JhC6cAnwKA

    — Visit Rwanda (@visitrwanda_now) May 31, 2021

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-sho-madjozi-yatangaje-ibyo-yakunze-ku-rwanda

  • RIB yafunze Karasira Aimable #rwanda #RwOT

    Mu itamgazo RIB yashyize hanze yemeje ko yafunze umuhanzi wahoze ari umwalimu muri Kaminuza nyuma agashinga youtube channel yise ukuri mbona Karasira Aimable uzwi cyane nka Proffesor Niga.

    Uyu munsi, RIB yafunze Karasira Aimable imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n'icyaha cyo gukurura amacakubiri.

    Karasira amaze iminsi atanga ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.

    Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n'ingingo ya 5 n'iya 7 y'itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo, n'ingingo ya 164 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB irongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/31/rib-yafunze-karasira-aimable/

  • RIB yafunze Karasira Aimable uzwi nka Profess… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021, yavuze ko Karasira amaze iminsi atanga ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.

    Bati 'Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo, n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.'

    Karasira Aimable ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB irongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa.

    Professor Nigga yamenyekanye cyane binyuze mu bitekerezo bye yagaragazaga mu buryo butandukanye n'ubw'abandi. Izina rye ryanavuzwe ubwo yinjiraga mu muziki apfumuriye mu njyana ya Hip Hop.

    Karasira umaze kuba igikwerere amaze iminsi atumvikana mu muziki, ahubwo ashyize imbere gukora ibiganiro binengwa na benshi, yitwaje umuyoboro wa Youtube.

    Uyu mugabo afite indirimbo nka 'Carte Rouge', 'Cishwaha', 'Shakareti' n'izindi nyinshi zatumye avugwa mu myaka icumi ishize. Anaherutse gusohora indirimbo yise 'Umunsi Nzataha' avugamo umunsi w'urupfu rwe.

    Tariki 14 Kanama 2020, yirukanwe burundu nk'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda. Itangazo ryashyizweho umukono na Prof. Philip Cotton rivuga ko 'Prof.Nigga yirukaniwe imyitwarire mibi kandi ibisobanuro yasabwe gutanga ntibyanyuze ubuyobozi bwa Kaminuza.'

    Karasira Aimable yirukanwe mu gihe ku wa 20 Nyakanga 2020, hacicikanye amashusho y'ikiganiro yagiranye na Rwanda Content avuga ko adashobora kubyarana n'Umunyarwandakazi, kubera ko 'Nshaka ko amaraso y'Ubunyarwanda yagenda amvamo bikarangira.'

    Ibi byatumye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, amusabira kwirukanwa mu barerera u Rwanda. Agira ati 'Utifuza kubyarira u Rwanda akwiriye kuva mu barurerera, kuko imvugo ye iraroga. Ntiwarera utararezwe.'

    Ni mu gihe umushakashatsi ku mateka ya Jenoside, Tom Ndahiro, we yagize ati 'Igitutsi kibi umuntu yatuka umunyarwanda ni ukumwita inyangarwanda. None, turumva umunyarwanda [Prof. Nigga] wigisha muri Kaminuza y'u Rwanda yishimira akanamamaza kuba inyangarwanda na Bariyanga. Harya ibi byitwa iki?'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106143/rib-yafunze-karasira-aimable-uzwi-nka-professor-nigga-mu-muziki-106143.html

  • FC Barcelona yasinyishije umukinnyi wa mbere muri 5 ishaka ku buntu #rwanda #RwOT

    Uyu munya Argentina yari amaze igihe kinini aganira na FC Barcelona nyuma y'aho Manchester City imubwiye ko itazamwongerera amasezerano mashya.

    Impande zombi zumvikanye kuba ziretse gutangaza ko zumvikanye kugeza umukino wa nyuma wa Champions League Chelsea yatsinzemo Manchester City igitego 1-0 urangiye.

    Aguero yerekanwe kuri Twitter na FC Barcelona uyu munsi ndetse iyi kipe imwerekana yambaye umupira wayo.

    Aguero usanzwe ari inshuti ya Lionel Messi yava muri FC Barcelona igihe ikipe yamwifuza itanze miliyoni £86.

    Mu itangazo FC Barcelona yatanze yagize iti 'FC Barcelona na Sergio 'Kun' Agüero basinyanye amasezerano aho uyu mukinnyi azayerekezamo kuwa 1 Nyakanga ubwo amasezerano ye muri Manchester City azaba arangiye.

    Umukinnyi azasinya amasezerano azamugeza 2022/23 kandi kugura amasezerano ye atarangiye ni miliyoni 100 z'amayero. Kun' Agüero azerekanwa kuwa mbere.'

    Aguero avuye muri Man city ayitsindiye ibitego 260 mu mikino 389 yayikiniye mu marushanwa yose.Aguero yayihesheje ibikombe 12 birimo 5 bya Premier League.

    FC Barcelona irashaka kugura abakinnyi barangije amasezerano uyu mwaka aho ugiye gukurikiraho ari myugariro nawe wa City, Eric Garcia,bamaze kumvikana.

    Hari kandi umukinnyi wo hagati wa Liverpool,Wijnaldum bari hafi kumvikana,Memphis Depay wa Lyon na Gigi Donnaruma urindira AC Milan we bitarasobanuka.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-barcelona-yasinyishije-umukinnyi-wa-mbere-muri-5-igiye-gusinyisha-ku-buntu

  • Perezida Kagame yakiriye Patriots BC ayishimira uko yitwaye muri BAL [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro ikipe ya Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry'amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika muri Basketball,abashimira ko bashimishije Abanyarwanda.

    Yagize ati “Gutsinda no gutsindwa ni bimwe mu bigize ubuzima, uratsinda ukanatsindwa.Ntabwo bireba uwo uriwe cyangwa aho ukomoka.Buri gihe gutsinda no gutsindwa bibaho.Iyo ubirebye neza hari igihe unatsinda igihe watsinzwe.Ndashaka kuvuga ko igihe watsinzwe ntugatakaze uko gutsindwa kuko kugufasha kwiga. Niba hari ikintu gishimisha ni ugutsinda.

    Yakomeje ati “Nashakaga kubashimira ku byo mwakoze byose muri BAL. Ndabizi ubu mushobora kuba mutishimye kuko mutatwaye igikombe, ariko ndatekereza ko mwakabaye mufite ishema, mwakabaye mwishima kuko mwatumye abandi bishima'.

    Perezida Kagame n'umuryango we bashyigikiye cyane Patriots BC kuko imikino yayo myinshi bayirebye ndetse hari n'uwo bitabiriye bari kumwe na Perezida Emmanuel Macron.

    Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yavuze ko bashimiye uburyo Patriots BC yitwaye.

    Yagize ati “Twishimiye uburyo Patriots BC yitwaye, kuba yazanye umwanya wa kane mu irushanwa nk'iri. Kwakira irushanwa nk'iri udafitemo ikipe byaba ari igisebo ariko Patriots BC mwarakoze kuhaba kuko byatumye twerekana urwego rwacu. BAL yabaye umwanya mwiza wo gukora imyitozo kuko abakinnyi bari muri Patriots BC, benshi bazaba bari mu ikipe y'igihugu, navuga ko babonye umwanya mwiza wo kumenyerana”.

    Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Arstide, yavuze ko bashimishijwe no kwakirwa n'Umukuru w'igihugu.

    Yagize ati “Twishimiye ko Umukuru w' igihugu yatwakiriye, bitwereka ko twakoze neza. Gusa yaduhaye Inama z'uko tuzitwara mu marushanwa ataha kandi twabimwijeje”.

    Patriots BC yarangije ku mwanya wa 4 nyuma yo gusezererwa muri 1/2 na US Monastir hanyuma ku mwanya wa 3 igatsinda na Petro de Luanda.

    Patriots BC yari yihaye intego yo kugera 1/4,yarenze iyi ntego igera muri 1/2 aho yatsinze umukino washimishije cyane abanyarwanda benshi wa Feroviario de Maputo.

    Basketball Africa League yatangiye ku Cyumweru tariki 16 isozwa ku itariki 30 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena,yegukanwe na Zamalek yo mu Misiri.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yakiriye-patriots-bc-ayishimira-uko-yitwaye-muri-bal-amafoto

  • RIB yataye muri yombi umuhanzi Karasira Aimable #rwanda #RwOT

    Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry'uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.

    RIB yagize iti “Uyu munsi, RIB yafunze Karasira Aimable imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n'icyaha cyo gukurura amacakubiri.

    Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n'ingingo ya 5 n'iya 7 y'itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo, n'ingingo ya 164 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB irongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa.”

    Muri Kanama 2020,Karasira Aimable yirukanywe muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami ry'Ikoranabuhanga, aho yari amaze imyaka 14 yigisha ibijyanye na mudasobwa.

    Ibaruwa yanditswe n'Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Philip Cotton, ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, yavugaga ko azize amakosa atandukanye amaze iminsi akora ahabanye n'amategeko agenga abakozi ba Leta.

    Mu byo Karasira yirukaniwe harimo kuba yari amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n'inzego za Leta muri rusange.

    Yashinjwaga n'amakosa y'imyitwarire mibi arimo kudakurikiza ingamba Kaminuza iba yarashyizeho mu kunoza imyigishirize, guhabwa amahirwe yo kuzamura impamyabumenyi ye akabyanga n'ibindi.

    Karasira wavukiye mu ntara y'amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye ku Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.

    Yize muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n'Ikoranabuhanga. Icyiciro cya gatatu yagikomereje muri Suède.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/karasira-aimable-yatawe-muri-yombi-kubera-ibiganiro-bye-kuri-you-tube